ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 4
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Kayini na Abeli (1-16)

      • Abakomotse kuri Kayini (17-24)

      • Seti n’umuhungu we Enoshi (25, 26)

Intangiriro 4:1

Impuzamirongo

  • +Int 1:28
  • +1Yh 3:10-12; Yuda 11

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/1/2013, p. 12-13

    Twigane, p. 10-11

Intangiriro 4:2

Impuzamirongo

  • +Mat 23:35

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/1/2013, p. 13-14

    15/1/2002, p. 22

    Twigane, p. 11-12

Intangiriro 4:3

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/1/2002, p. 21

    1/2/1999, p. 21

Intangiriro 4:4

Impuzamirongo

  • +Kuva 13:12
  • +Heb 11:4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/5/2015, p. 20

    1/1/2013, p. 14-15

    15/1/2002, p. 21

    15/8/2000, p. 13-14

    1/2/1999, p. 21

    Twigane, p. 14

Intangiriro 4:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/1/2013, p. 15

    15/1/2002, p. 22

    1/2/1999, p. 21

    Twigane, p. 16

Intangiriro 4:6

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/1999, p. 21, 23

    15/1/1999, p. 21

    1/3/1995, p. 15

Intangiriro 4:7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/4/2014, p. 28

    15/1/2002, p. 22

    1/2/1999, p. 21-23

    15/1/1999, p. 21

    1/3/1995, p. 15

    Nimukanguke!,

    10/2011, p. 24

Intangiriro 4:8

Impuzamirongo

  • +Mat 23:35; 1Yh 3:10-12; Yuda 11

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/1/2013, p. 15

    15/9/2002, p. 28

    Twigane, p. 16

Intangiriro 4:9

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/1/2002, p. 22

Intangiriro 4:10

Impuzamirongo

  • +Heb 12:24

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Guma mu rukundo rw’Imana, p. 90

    Urukundo rw’Imana, p. 74-75

    Ibyahishuwe, p. 100-101

    Umunara w’Umurinzi,

    15/6/2004, p. 14

Intangiriro 4:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ku butaka bwasamye bukakira amaraso ya murumuna wawe wamennye.”

Impuzamirongo

  • +Int 9:5

Intangiriro 4:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ntibuzakwerera umwero wabwo.”

Intangiriro 4:14

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, ingingo 127

Intangiriro 4:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ibi bishobora kuba byerekeza ku itegeko ryaburiraga umuntu wese wari gushaka kwica Kayini.

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/1/2004, p. 29

    15/1/2002, p. 22-23

    1/2/1999, p. 21-22

Intangiriro 4:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “igihugu cy’i Nodi.”

Impuzamirongo

  • +Int 2:8

Intangiriro 4:17

Impuzamirongo

  • +Int 5:4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, ingingo 127

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    8/2016, p. 10

    Umunara w’Umurinzi,

    1/9/2010, p. 25

    1/1/2004, p. 29

Intangiriro 4:22

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “yaracuraga.”

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/3/2002, p. 6

Intangiriro 4:24

Impuzamirongo

  • +Int 4:15

Intangiriro 4:25

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura “uwashyizweho.”

Impuzamirongo

  • +Int 5:3; 1Ng 1:1
  • +Int 4:8; Mat 23:35; Heb 11:4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/2009, p. 13

Intangiriro 4:26

Impuzamirongo

  • +Int 5:6; Luka 3:23, 38

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose),

    No. 1 2017, p. 10

    Umunara w’Umurinzi,

    1/9/2005, p. 15-16

    15/9/2001, p. 29

    1/7/1994, p. 17

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Intang. 4:1Int 1:28
Intang. 4:11Yh 3:10-12; Yuda 11
Intang. 4:2Mat 23:35
Intang. 4:4Kuva 13:12
Intang. 4:4Heb 11:4
Intang. 4:8Mat 23:35; 1Yh 3:10-12; Yuda 11
Intang. 4:10Heb 12:24
Intang. 4:11Int 9:5
Intang. 4:16Int 2:8
Intang. 4:17Int 5:4
Intang. 4:24Int 4:15
Intang. 4:25Int 4:8; Mat 23:35; Heb 11:4
Intang. 4:25Int 5:3; 1Ng 1:1
Intang. 4:26Int 5:6; Luka 3:23, 38
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 4:1-26

Intangiriro

4 Nuko Adamu agirana imibonano mpuzabitsina n’umugore we Eva hanyuma aratwita.+ Uwo mugore amaze kubyara Kayini+ aravuga ati: “Yehova aramfashije none mbyaye umwana w’umuhungu.” 2 Nyuma yaho uwo mugore abyara undi mwana amwita Abeli.+

Abeli yaragiraga intama naho Kayini yari umuhinzi. 3 Hashize igihe, Kayini azana bimwe mu byo yari yejeje kugira ngo abiture Yehova. 4 Abeli na we azana ku matungo yavutse bwa mbere mu mukumbi+ we, ayatambana n’ibinure byayo. Nuko Yehova yishimira Abeli kandi yemera ituro rye,+ 5 ariko ntiyishimira Kayini kandi ntiyemera ituro rye. Kayini ararakara cyane, mu maso he harijima. 6 Yehova abibonye abaza Kayini ati: “Ni iki gitumye urakara cyane kandi mu maso hawe hakijima? 7 Nuhinduka ugakora ibyiza uzemerwa. Ariko nudahinduka ngo ukore ibyiza, icyaha kigutegeye ku muryango kandi ni wowe gishaka. Ubwo rero, ugomba kukirwanya ukagitsinda.”

8 Nyuma y’ibyo Kayini abwira murumuna we Abeli ati: “Ngwino tujye mu murima.” Nuko igihe bari bari mu murima, Kayini asimbukira murumuna we Abeli aramwica.+ 9 Nyuma yaho Yehova abaza Kayini ati: “Murumuna wawe Abeli ari he?” Na we aramusubiza ati: “Simbizi. Ese nshinzwe kurinda murumuna wanjye?” 10 Nuko aramubwira ati: “Ibyo wakoze ni ibiki? Umva! Amaraso ya murumuna wawe wamennye ku butaka ni nk’aho antakira.+ 11 Ubu ubaye igicibwa kandi wirukanywe aha hantu* kuko ari ho wavushirije amaraso ya murumuna wawe.+ 12 Nuhinga ubutaka ntibuzera cyane.* Uzaba inzererezi n’impunzi mu isi.” 13 Nuko Kayini abwira Yehova ati: “Kwihanganira igihano umpaye kubera icyaha cyanjye, biragoye cyane. 14 Dore uyu munsi unyirukanye aha hantu kandi sinzongera kuba hafi yawe. Nzaba inzererezi n’impunzi ku isi kandi uzambona wese azanyica.” 15 Nuko Yehova aramubwira ati: “Kubera iyo mpamvu, uzica Kayini wese azabyishyura inshuro zirindwi.”

Yehova ashyiriraho Kayini ikimenyetso* kugira ngo hatazagira umubona akamwica. 16 Kayini ava imbere ya Yehova ajya gutura mu gihugu cy’Ubuhungiro* mu burasirazuba bwa Edeni.+

17 Nyuma y’ibyo Kayini agirana imibonano mpuzabitsina n’umugore we,+ aratwita maze abyara Henoki. Hanyuma Kayini atangira kubaka umujyi, awitirira umuhungu we Henoki. 18 Nyuma yaho Henoki abyara Iradi. Iradi abyara Mehuyayeli, Mehuyayeli abyara Metushayeli, Metushayeli na we abyara Lameki.

19 Lameki yashatse abagore babiri. Uwa mbere yitwaga Ada, uwa kabiri akitwa Zila. 20 Ada yabyaye Yabali. Uwo ni we abatuye mu mahema bafite n’amatungo bakomotseho. 21 Umuvandimwe we yitwaga Yubali. Uwo ni we abacuranga inanga n’abavuza imyirongi bose bakomotseho. 22 Naho Zila yabyaye Tubali-kayini, akaba yarakoraga* ibikoresho by’ubwoko bwose byo mu muringa n’iby’icyuma. Mushiki wa Tubali-kayini yitwaga Nama. 23 Nuko Lameki ahimbira abagore be, Ada na Zila, uyu muvugo ugira uti:

“Nimunyumve yemwe bagore ba Lameki,

Nimutege amatwi ibyo mvuga:

Nishe umugabo muziza kunkomeretsa,

Yee, nishe umusore muziza kunkubita.

24 Niba uzica Kayini azabibazwa+ inshuro 7,

Uzica Lameki we azabibazwa inshuro 77.”

25 Adamu yongera kugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore we, maze abyara umwana w’umuhungu amwita Seti,*+ kuko umugore we yavuze ati: “Imana impaye undi muhungu wo gusimbura Abeli bitewe n’uko Kayini yamwishe.”+ 26 Seti na we yabyaye umwana w’umuhungu amwita Enoshi.+ Icyo gihe ni bwo abantu batangiye kwambaza izina rya Yehova.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze