ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Samweli 10
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri 2 Samweli

      • Dawidi atsinda Abamoni n’Abasiriya (1-19)

2 Samweli 10:1

Impuzamirongo

  • +Int 19:36, 38; Abc 10:7; 11:12, 33; 1Sm 11:1
  • +1Ng 19:1-5

2 Samweli 10:4

Impuzamirongo

  • +Lew 19:27

2 Samweli 10:5

Impuzamirongo

  • +Yos 18:21

2 Samweli 10:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “abantu b’i Tobu.”

Impuzamirongo

  • +Kub 13:21
  • +2Sm 8:5
  • +Yos 13:13
  • +1Ng 19:6, 7

2 Samweli 10:7

Impuzamirongo

  • +2Sm 23:8; 1Ng 19:8, 9

2 Samweli 10:9

Impuzamirongo

  • +1Ng 19:10-13

2 Samweli 10:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “azishyira mu maboko ya.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 26:6; 2Sm 2:18; 23:18; 1Ng 2:15, 16
  • +Kub 21:24

2 Samweli 10:12

Impuzamirongo

  • +Gut 31:6
  • +Zb 37:5; 44:5; Img 29:25

2 Samweli 10:13

Impuzamirongo

  • +1Ng 19:14, 15

2 Samweli 10:15

Impuzamirongo

  • +1Ng 19:16

2 Samweli 10:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, Ufurate.

Impuzamirongo

  • +2Sm 8:3-5
  • +Int 15:18; Kuva 23:31

2 Samweli 10:17

Impuzamirongo

  • +1Ng 19:17-19

2 Samweli 10:18

Impuzamirongo

  • +Gut 20:1; Zb 18:37, 38

2 Samweli 10:19

Impuzamirongo

  • +Int 15:18; Gut 20:10, 11

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Sam. 10:1Int 19:36, 38; Abc 10:7; 11:12, 33; 1Sm 11:1
2 Sam. 10:11Ng 19:1-5
2 Sam. 10:4Lew 19:27
2 Sam. 10:5Yos 18:21
2 Sam. 10:6Kub 13:21
2 Sam. 10:62Sm 8:5
2 Sam. 10:6Yos 13:13
2 Sam. 10:61Ng 19:6, 7
2 Sam. 10:72Sm 23:8; 1Ng 19:8, 9
2 Sam. 10:91Ng 19:10-13
2 Sam. 10:101Sm 26:6; 2Sm 2:18; 23:18; 1Ng 2:15, 16
2 Sam. 10:10Kub 21:24
2 Sam. 10:12Gut 31:6
2 Sam. 10:12Zb 37:5; 44:5; Img 29:25
2 Sam. 10:131Ng 19:14, 15
2 Sam. 10:151Ng 19:16
2 Sam. 10:162Sm 8:3-5
2 Sam. 10:16Int 15:18; Kuva 23:31
2 Sam. 10:171Ng 19:17-19
2 Sam. 10:18Gut 20:1; Zb 18:37, 38
2 Sam. 10:19Int 15:18; Gut 20:10, 11
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Samweli 10:1-19

Igitabo cya kabiri cya Samweli

10 Hanyuma umwami w’Abamoni+ arapfa, umuhungu we Hanuni aba ari we umusimbura aba umwami.+ 2 Dawidi abyumvise aravuga ati: “Nzagaragariza urukundo rudahemuka Hanuni umuhungu wa Nahashi kuko papa we yankunze urukundo rudahemuka.” Dawidi atuma abagaragu be ngo bajye kumuhumuriza kuko yari yapfushije papa we. Ariko igihe abagaragu ba Dawidi bageraga mu gihugu cy’Abamoni, 3 abategetsi b’Abamoni babwiye umwami wabo bati: “Ese utekereza ko Dawidi yohereje abo kuguhumuriza kubera ko yubashye papa wawe? Icyatumye abohereza ni ukugira ngo agenzure umujyi, awutate, narangiza awurimbure.” 4 Hanuni afata abagaragu ba Dawidi abogosha ubwanwa uruhande rumwe,+ aca imyenda yabo ageza ku kibuno, arangije arabohereza baragenda. 5 Dawidi amaze kubimenya ahita yohereza abantu ngo bajye kubareba, kuko bumvaga basebye. Umwami aravuga ati: “Mugume i Yeriko+ kugeza igihe ubwanwa bwanyu buzakurira, hanyuma muzabone kugaruka.”

6 Nyuma yaho, Abamoni babonye ko Dawidi yabanze, bohereza abantu ngo bagurire Abasiriya b’i Beti-rehobu+ n’Abasiriya b’i Soba+ maze babaha abasirikare 20.000, umwami w’i Maka+ abaha abasirikare 1.000, naho abantu b’Ishitobu* babaha abasirikare 12.000.+ 7 Dawidi abyumvise yohereza Yowabu n’ingabo zose n’abarwanyi be b’intwari.+ 8 Nuko Abamoni barasohoka bitegura kurwana bari ku irembo ry’umujyi, mu gihe Abasiriya b’i Soba n’ab’i Rehobu n’ingabo zo muri Ishitobu n’iz’i Maka bari kure y’umujyi.

9 Yowabu abonye ko ibitero bimuturutse imbere n’inyuma, atoranya abasirikare b’intwari kurusha abandi muri Isirayeli, bitegura kurwana n’Abasiriya.+ 10 Ingabo zisigaye azishinga* umuvandimwe we Abishayi+ ngo zirwane n’Abamoni.+ 11 Nuko aramubwira ati: “Abasiriya nibandusha imbaraga, uze kuntabara. Ariko nawe Abamoni nibakurusha imbaraga, ndaza ngutabare. 12 Reka tube intwari ku rugamba,+ turwanirire abantu bacu n’imijyi y’Imana yacu. Yehova na we ari buze gukora ibyo abona bikwiriye.”+

13 Yowabu n’ingabo zari kumwe na we basanga Abasiriya kugira ngo barwane maze Abasiriya baramuhunga.+ 14 Abamoni babonye ko Abasiriya bahunze, na bo bahunga Abishayi bajya mu mujyi. Nyuma yaho Yowabu areka gukurikira Abamoni, asubira i Yerusalemu.

15 Abasiriya babonye ko Abisirayeli babatsinze, bongera kwishyira hamwe.+ 16 Nuko Hadadezeri+ ahamagaza Abasiriya bo mu karere ko ku Ruzi,*+ baraza bagera i Helamu bayobowe na Shobaki umugaba w’ingabo za Hadadezeri.

17 Babibwiye Dawidi, ahita ahuriza hamwe Abisirayeli bose, yambuka Yorodani agera i Helamu. Nuko Abasiriya bitegura urugamba, basanga Dawidi barwana na we.+ 18 Ariko Abasiriya bahunga Abisirayeli. Dawidi yica Abasiriya 700 bagendera ku magare y’intambara n’abandi 40.000 bagendera ku mafarashi. Nanone yiciye aho+ Shobaki umugaba w’ingabo zabo. 19 Abami bose bari abagaragu ba Hadadezeri babonye ko Abisirayeli babatsinze, bihutira kugirana na bo amasezerano y’amahoro, baba abagaragu babo.+ Nuko Abasiriya batinya kongera gutabara Abamoni.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze