ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 8
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Ezekiyeli ajyanwa i Yerusalemu mu iyerekwa (1-4)

      • Ibintu bibi cyane yabonye mu rusengero (5-18)

        • Abagore baririra Tamuzi (14)

        • Abagabo basenga izuba (16)

Ezekiyeli 8:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuboko k’Umwami w’Ikirenga Yehova kwamfashe ndi aho ngaho.”

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    2/2018, p. 3

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 6

Ezekiyeli 8:2

Impuzamirongo

  • +Dan 7:9
  • +Ezk 1:4, 27

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 6

Ezekiyeli 8:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “cyateraga ishyari.”

Impuzamirongo

  • +Yer 20:2; Ezk 9:2
  • +Gut 32:16

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 6

Ezekiyeli 8:4

Impuzamirongo

  • +Kuva 40:34
  • +Ezk 1:27, 28

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 6

Ezekiyeli 8:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/10/1993, p. 13

    1/12/1988, p. 6

Ezekiyeli 8:6

Impuzamirongo

  • +2Ng 36:14
  • +Yer 26:4, 6

Ezekiyeli 8:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”

  • *

    Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.

Impuzamirongo

  • +Lew 11:10
  • +Kuva 20:4, 5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/10/1993, p. 13-14

    1/9/1986, p. 14

Ezekiyeli 8:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “icyotero.”

Impuzamirongo

  • +2Bm 22:3, 4; 25:22; Yer 26:24
  • +Ezk 16:17, 18

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/10/1993, p. 13-14

    1/9/1986, p. 14

Ezekiyeli 8:12

Impuzamirongo

  • +Yes 29:15; Ezk 9:9

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/9/1986, p. 14-15

Ezekiyeli 8:14

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/10/1993, p. 14

    1/12/1988, p. 6-7

Ezekiyeli 8:15

Impuzamirongo

  • +2Ng 36:14

Ezekiyeli 8:16

Impuzamirongo

  • +2Ng 4:9
  • +Gut 4:19; 2Bm 17:16; Yer 8:1, 2

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/10/1993, p. 14

Ezekiyeli 8:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Uko bigaragara ni ishami ryakoreshwaga mu gusenga ibigirwamana.

Impuzamirongo

  • +2Bm 21:16; Yer 19:4; Ezk 9:9

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/10/1993, p. 14

    1/12/1988, p. 6-7

Ezekiyeli 8:18

Impuzamirongo

  • +Ezk 5:11; 7:9
  • +Yes 1:15; Mika 3:4

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 8:2Dan 7:9
Ezek. 8:2Ezk 1:4, 27
Ezek. 8:3Yer 20:2; Ezk 9:2
Ezek. 8:3Gut 32:16
Ezek. 8:4Kuva 40:34
Ezek. 8:4Ezk 1:27, 28
Ezek. 8:62Ng 36:14
Ezek. 8:6Yer 26:4, 6
Ezek. 8:10Lew 11:10
Ezek. 8:10Kuva 20:4, 5
Ezek. 8:112Bm 22:3, 4; 25:22; Yer 26:24
Ezek. 8:11Ezk 16:17, 18
Ezek. 8:12Yes 29:15; Ezk 9:9
Ezek. 8:152Ng 36:14
Ezek. 8:162Ng 4:9
Ezek. 8:16Gut 4:19; 2Bm 17:16; Yer 8:1, 2
Ezek. 8:172Bm 21:16; Yer 19:4; Ezk 9:9
Ezek. 8:18Ezk 5:11; 7:9
Ezek. 8:18Yes 1:15; Mika 3:4
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 8:1-18

Ezekiyeli

8 Mu mwaka wa gatandatu, mu kwezi kwa gatandatu, ku itariki yako ya gatanu, igihe nari nicaye mu nzu yanjye n’abayobozi b’u Buyuda bicaye imbere yanjye, imbaraga z’Umwami w’Ikirenga Yehova zatangiye kunkoreraho ndi aho ngaho.* 2 Nuko ndebye mbona ikintu kimeze nk’umuntu cyasaga n’umuriro. Ahagana hasi yo mu nda hari igisa n’umuriro,+ naho kuva mu nda ujyana hejuru hari igisa n’umucyo mwinshi, kibengerana nka zahabu ivanze n’ifeza.+ 3 Hanyuma arambura igisa n’ikiganza, afata umusatsi wo ku mutwe wanjye maze umwuka untwara ndi hagati y’isi n’ijuru, unjyana i Yerusalemu binyuze mu iyerekwa ryari riturutse ku Mana, unjyana ku muryango w’irembo ry’imbere+ ureba mu majyaruguru, ahari igishushanyo cyasengwaga cyatumaga Imana irakara.*+ 4 Ngiye kubona mbona ikuzo ry’Imana ya Isirayeli rihari,+ rimeze nk’iryo nari nabonye mu kibaya.+

5 Nuko arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, ubura amaso urebe mu majyaruguru.” Nubura amaso ndeba mu majyaruguru maze ngiye kubona mbona mu irembo ry’igicaniro, mu muryango ahagana mu majyaruguru, hari igishushanyo gituma Imana irakara. 6 Arongera arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, urabona ibintu biteye ubwoba kandi bibi cyane Abisirayeli bakorera aha hantu+ bikantandukanya n’urusengero rwanjye?+ Uraza kubona n’ibindi bintu bibi, bibi cyane bikabije bakora.”

7 Nuko anjyana mu irembo ry’urugo, ndebye mbona umwobo mu rukuta. 8 Maze arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, tobora urukuta.” Ndarutobora maze mbona umuryango. 9 Arambwira ati: “Winjiremo urebe ibintu bibi cyane bakorera aha hantu.” 10 Nuko ndinjira, ndareba, mbona ku rukuta hose hashushanyije ibishushanyo by’ibikururuka byose n’inyamaswa zihumanye*+ n’ibigirwamana byose biteye iseseme* by’Abisirayeli.+ 11 Abayobozi b’Abisirayeli 70 bari bahagaze imbere yabyo, bahagararanye na Yazaniya umuhungu wa Shafani,+ buri wese afashe icyo batwikiraho umubavu* mu ntoki ze kandi umwotsi uhumura neza warazamukaga.+ 12 Arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, wabonye ibyo abayobozi ba Isirayeli bakorera mu mwijima, buri wese ari mu cyumba cye cy’imbere, aho yashyize ibyo bishushanyo? Baravuga bati: ‘Yehova ntatureba; Yehova yataye igihugu.’”+

13 Akomeza ambwira ati: “Uraza kubona n’ibindi bintu bibi cyane ndetse biteye ubwoba bakora.” 14 Nuko anjyana mu muryango w’irembo ry’inzu ya Yehova riri ahagana mu majyaruguru, ngiye kubona mbona abagore bicaye baririra imana yitwa Tamuzi.

15 Arongera arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, ese urabibona? Urabona n’ibindi bibi cyane ndetse biteye ubwoba kurusha ibi.”+ 16 Anjyana mu rugo rw’imbere rw’inzu ya Yehova.+ Aho ku muryango w’urusengero rw’inzu ya Yehova, hagati y’ibaraza n’igicaniro, hari abagabo nka 25 bateye umugongo urusengero rwa Yehova bareba iburasirazuba. Bari bunamiye izuba, bareba iburasirazuba.+

17 Arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, ese ibi urabibona? Ese ni ikintu cyoroheje kuba mu muryango wa Yuda bakora ibintu bibi cyane, bakuzuza igihugu urugomo+ kandi bagakomeza kundakaza? None dore barashyira ishami* ry’igiti ku zuru ryanjye. 18 Ni yo mpamvu nzagira icyo nkora mbitewe n’uburakari. Ijisho ryanjye ntirizabababarira kandi sinzabagirira impuhwe.+ Bazantakira bavuga mu ijwi ryo hejuru ariko sinzabumva.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze