ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 11
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Abatware babi bacirwa urubanza (1-13)

        • Umujyi ugereranywa n’inkono (3-12)

      • Isezerano ry’uko bazagarurwa (14-21)

        • Bashyirwamo “umwuka mushya” (19)

      • Ikuzo ry’Imana riva muri Yerusalemu (22, 23)

      • Ezekiyeli asubira mu gihugu cy’Abakaludaya mu iyerekwa (24, 25)

Ezekiyeli 11:1

Impuzamirongo

  • +Ezk 10:19
  • +Yes 1:23; Ezk 22:27

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 8

Ezekiyeli 11:2

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/1997, p. 16

    1/12/1988, p. 8

Ezekiyeli 11:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, umujyi wa Yerusalemu aho Abayahudi batekerezaga ko bazarindirwa.

  • *

    Cyangwa “inkono y’umunwa munini.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 12:27
  • +Ezk 24:3

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/1997, p. 16

    1/12/1988, p. 8

Ezekiyeli 11:4

Impuzamirongo

  • +Ezk 3:17; 20:46; 21:2

Ezekiyeli 11:5

Impuzamirongo

  • +2Pt 1:21

Ezekiyeli 11:6

Impuzamirongo

  • +Ezk 7:23; 22:3, 4

Ezekiyeli 11:7

Impuzamirongo

  • +Ezk 24:6

Ezekiyeli 11:8

Impuzamirongo

  • +Yer 38:19

Ezekiyeli 11:9

Impuzamirongo

  • +Yer 39:6, 7; 52:24-27

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 8

Ezekiyeli 11:10

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:18-21; 2Ng 36:17
  • +2Bm 14:25; Yer 52:27
  • +Ezk 6:13

Ezekiyeli 11:12

Impuzamirongo

  • +Ezr 9:7; Neh 9:34
  • +Gut 12:29-31; 2Ng 28:1, 3; Zb 106:34-36

Ezekiyeli 11:13

Impuzamirongo

  • +Ezk 9:8

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/1997, p. 16

Ezekiyeli 11:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “inyubako y’urusengero.”

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:14, 15; Yer 24:5
  • +Lew 26:44

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 8

Ezekiyeli 11:17

Impuzamirongo

  • +Yes 11:11, 12; Yer 30:10, 11; Ezk 34:13, 14; Amo 9:14, 15

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/1997, p. 27-28

    1/12/1988, p. 8

Ezekiyeli 11:18

Impuzamirongo

  • +Ezk 37:23

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/1997, p. 28

Ezekiyeli 11:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bagira umutima umwe.”

  • *

    Ni ukuvuga, umutima wemera kuyoborwa n’Imana.

Impuzamirongo

  • +Yer 24:7; 31:33; 32:39
  • +Zb 51:10; Ezk 36:31
  • +Zek 7:12
  • +Ezk 36:26

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/1997, p. 28

Ezekiyeli 11:20

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/1997, p. 28

Ezekiyeli 11:22

Impuzamirongo

  • +Ezk 1:19
  • +Ezk 10:18, 19

Ezekiyeli 11:23

Impuzamirongo

  • +Ezk 9:3; 10:4
  • +Zek 14:4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 9-10

Ezekiyeli 11:24

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 9-10

Ezekiyeli 11:25

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 9-10

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 11:1Ezk 10:19
Ezek. 11:1Yes 1:23; Ezk 22:27
Ezek. 11:3Ezk 12:27
Ezek. 11:3Ezk 24:3
Ezek. 11:4Ezk 3:17; 20:46; 21:2
Ezek. 11:52Pt 1:21
Ezek. 11:6Ezk 7:23; 22:3, 4
Ezek. 11:7Ezk 24:6
Ezek. 11:8Yer 38:19
Ezek. 11:9Yer 39:6, 7; 52:24-27
Ezek. 11:102Bm 25:18-21; 2Ng 36:17
Ezek. 11:102Bm 14:25; Yer 52:27
Ezek. 11:10Ezk 6:13
Ezek. 11:12Ezr 9:7; Neh 9:34
Ezek. 11:12Gut 12:29-31; 2Ng 28:1, 3; Zb 106:34-36
Ezek. 11:13Ezk 9:8
Ezek. 11:162Bm 24:14, 15; Yer 24:5
Ezek. 11:16Lew 26:44
Ezek. 11:17Yes 11:11, 12; Yer 30:10, 11; Ezk 34:13, 14; Amo 9:14, 15
Ezek. 11:18Ezk 37:23
Ezek. 11:19Yer 24:7; 31:33; 32:39
Ezek. 11:19Zb 51:10; Ezk 36:31
Ezek. 11:19Zek 7:12
Ezek. 11:19Ezk 36:26
Ezek. 11:22Ezk 1:19
Ezek. 11:22Ezk 10:18, 19
Ezek. 11:23Ezk 9:3; 10:4
Ezek. 11:23Zek 14:4
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 11:1-25

Ezekiyeli

11 Nuko umwuka uranterura unjyana ku irembo ry’iburasirazuba ry’inzu ya Yehova, rireba iburasirazuba.+ Aho nahabonye abagabo 25 bari mu muryango w’irembo, bari kumwe n’abatware b’abantu, ari bo Yazaniya umuhungu wa Azuri na Pelatiya umuhungu wa Benaya.+ 2 Imana irambwira iti: “Mwana w’umuntu we, aba bagabo ni bo bapanga gukora ibibi kandi ni bo bagira inama mbi abo muri uyu mujyi. 3 Baravuga bati: ‘ese iki si igihe cyo kubaka amazu?+ Uyu mujyi* ni inkono,*+ natwe tukaba inyama.’

4 “None rero, bahanurire ibizababaho. Mwana w’umuntu we, bahanurire.”+

5 Nuko umwuka wa Yehova unzaho+ maze arambwira ati: “Babwire uti: ‘Yehova aravuga ati: “yemwe abo mu muryango wa Isirayeli mwe! Ibyo muvuga ni ukuri kandi nzi neza ibyo mutekereza. 6 Mwatumye abantu benshi bo muri uyu mujyi bapfa kandi imihanda yawo mwayujujemo abapfuye.”’”+ 7 “Ni yo mpamvu Yehova Umwami w’Ikirenga avuga ati: ‘imirambo mwakwirakwije hirya no hino mu mujyi ni yo nyama, naho umujyi ukaba inkono.+ Ariko namwe muzawusohorwamo.’”

8 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “‘Inkota mwatinye,+ ni yo nzabateza.’ 9 ‘Nzabakura muri uyu mujyi, ntume abantu bo mu bindi bihugu babafata maze nkore ibihuje n’urubanza nabaciriye.+ 10 Muzicwa n’inkota.+ Nzabacira urubanza ku mupaka wa Isirayeli+ kandi muzamenya ko ndi Yehova.+ 11 Uwo mujyi ntuzababera inkono yo gutekamo, namwe ntimuzaba inyama ziyirimo. Nzabacira urubanza ku mupaka wa Isirayeli 12 kandi muzamenya ko ndi Yehova, kuko mutakurikije amategeko yanjye ngo mukore ibihuje n’amabwiriza nabahaye,+ ahubwo mugakurikiza amategeko y’ibihugu bibakikije.’”+

13 Nkimara guhanura, Pelatiya umuhungu wa Benaya arapfa maze nikubita hasi nubamye, ntaka mu ijwi ryo hejuru cyane nti: “Ye baba Mwami w’Ikirenga Yehova wee! Ese ugiye kwica abasigaye bo muri Isirayeli, ubamareho?”+

14 Nuko Yehova yongera kumbwira ati: 15 “Mwana w’umuntu we, abavandimwe bawe, ni ukuvuga abavandimwe bawe bafite uburenganzira bwo gucungura umurage wawe, hamwe n’abagize umuryango wa Isirayeli bose, babwiwe n’abaturage b’i Yerusalemu bati: ‘mujye kure ya Yehova. Igihugu ni icyacu. Twaragihawe ngo kibe umurage wacu.’ 16 Kubera iyo mpamvu, uvuge uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “nubwo nabohereje kure mu mahanga, nkabatatanyiriza mu bihugu,+ nzababera urusengero* mu gihe gito mu bihugu bagiyemo.”’+

17 “None rero uvuge uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “nanone nzabateranyiriza hamwe mbavanye mu mahanga kandi nzabateranyiriza hamwe mbakuye mu bihugu nabatatanyirijemo, mbahe igihugu cya Isirayeli.+ 18 Na bo bazasubirayo maze bakureho ibintu byabo byose biteye iseseme n’ibintu bibi cyane bikorerwayo.+ 19 Nzatuma bose bunga ubumwe*+ kandi nzabashyiramo umwuka mushya.+ Nzabavanamo umutima umeze nk’ibuye+ mbahe umutima woroshye,*+ 20 kugira ngo bakurikize amabwiriza yanjye, bumvire amategeko yanjye kandi bayakurikize. Icyo gihe ni bwo bazaba abanjye nanjye mbe Imana yabo.”’

21 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “‘“Ariko abanze kureka ibintu byabo biteye iseseme n’ibintu bibi cyane bakora, nzatuma bagerwaho n’ingaruka z’imyifatire yabo.’”

22 Nuko abakerubi bazamura amababa yabo kandi inziga zari iruhande rwabo.+ Ikuzo ry’Imana ya Isirayeli ryari hejuru yabo.+ 23 Hanyuma ikuzo rya Yehova+ rirazamuka riva mu mujyi, rihagarara ku musozi wari mu burasirazuba bw’umujyi.+ 24 Nuko umwuka uranzamura unjyana ndi mu iyerekwa riturutse ku mwuka w’Imana, ungeza mu gihugu cy’Abakaludaya, aho abajyanywe ku ngufu bari bari maze ibyo nabonaga mu iyerekwa ndabibura. 25 Hanyuma ntangira kubwira abari barajyanywe ku ngufu ibintu byose Yehova yari yanyeretse.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze