ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 4
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Yerekana uko Yerusalemu yari kugotwa (1-17)

        • Amara iminsi 390 n’indi 40 yikoreye icyaha cy’Abisirayeli (4-7)

Ezekiyeli 4:1

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 5

Ezekiyeli 4:2

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:11; Yer 39:1
  • +2Bm 25:1
  • +Yer 6:6; 32:24
  • +Ezk 21:22

Ezekiyeli 4:3

Impuzamirongo

  • +Ezk 12:6; 24:24

Ezekiyeli 4:4

Impuzamirongo

  • +2Bm 17:21

Ezekiyeli 4:5

Impuzamirongo

  • +Kub 14:34; 1Bm 12:19, 20

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 5

Ezekiyeli 4:6

Impuzamirongo

  • +2Bm 23:27

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, isomo 32

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 5

Ezekiyeli 4:7

Impuzamirongo

  • +Yer 52:4

Ezekiyeli 4:9

Impuzamirongo

  • +Ezk 4:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 5

Ezekiyeli 4:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 20.” Shekeli imwe ingana na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 5

Ezekiyeli 4:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya gatandatu cya hini,” ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri cya litiro. Reba Umugereka wa B14.

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 5

Ezekiyeli 4:12

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 5

Ezekiyeli 4:13

Impuzamirongo

  • +Hos 9:3

Ezekiyeli 4:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 22:31; Lew 7:24; 11:40
  • +Gut 14:3; Yes 65:4; 66:17

Ezekiyeli 4:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kuvuna inkoni y’imigati.” Bishobora kuba byerekeza ku nkoni bakoreshaga babika imigati.

Impuzamirongo

  • +Lew 26:26; Yes 3:1; Ezk 5:16
  • +2Bm 25:3; Yer 37:21; Amg 1:11; 4:9; 5:9, 10
  • +Ezk 12:18

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 4:22Bm 24:11; Yer 39:1
Ezek. 4:22Bm 25:1
Ezek. 4:2Yer 6:6; 32:24
Ezek. 4:2Ezk 21:22
Ezek. 4:3Ezk 12:6; 24:24
Ezek. 4:42Bm 17:21
Ezek. 4:5Kub 14:34; 1Bm 12:19, 20
Ezek. 4:62Bm 23:27
Ezek. 4:7Yer 52:4
Ezek. 4:9Ezk 4:5
Ezek. 4:13Hos 9:3
Ezek. 4:14Kuva 22:31; Lew 7:24; 11:40
Ezek. 4:14Gut 14:3; Yes 65:4; 66:17
Ezek. 4:16Lew 26:26; Yes 3:1; Ezk 5:16
Ezek. 4:162Bm 25:3; Yer 37:21; Amg 1:11; 4:9; 5:9, 10
Ezek. 4:16Ezk 12:18
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 4:1-17

Ezekiyeli

4 “None rero mwana w’umuntu, ufate itafari urishyire imbere yawe, urishushanyeho umujyi wa Yerusalemu. 2 Uwugote+ kandi uwubakeho urukuta rwo kuwugota,+ uwurundeho ikirundo cyo kuririraho,+ ushyireho inkambi z’abasirikare bawugose n’ibikoresho byo kuwusenya impande zose.+ 3 Ufate ipanu uyihagarike, ibe nk’urukuta rw’icyuma hagati yawe n’uwo mujyi. Hanyuma witegereze uwo mujyi uzaba ugoswe. Ni wowe uzaba uwugose. Ibyo bizabere Abisirayeli ikimenyetso.+

4 “Uzaryamira urubavu rwawe rw’ibumoso, wishyireho icyaha cy’Abisirayeli.+ Iminsi uzamara ururyamiye, uzaba wikoreye icyaha cyabo. 5 Ibyo uzabikora iminsi 390 ingana n’imyaka y’icyaha cyabo+ kandi uzikorera icyaha cy’Abisirayeli. 6 Ibyo uzabikora kugeza iyo minsi irangiye.

“Ku nshuro ya kabiri uzaryamira urubavu rw’iburyo, umare iminsi 40 wikoreye ibyaha by’Abayuda.+ Umunsi umwe nawukunganyirije n’umwaka, umunsi umwe uzaba uhwanye n’umwaka umwe. 7 Uzahindukira witegereze Yerusalemu igoswe,+ ukuboko kwawe kwambaye ubusa kandi ugomba kuyihanurira ibyago bizayigeraho.

8 “Dore nzakubohesha imigozi kugira ngo udahindukira ukaryamira urundi rubavu, kugeza igihe uzarangiriza iminsi yo kugota.

9 “Nanone uzafate ingano zisanzwe, ingano za sayiri, ibishyimbo, inkori, uburo na kusemeti maze ubishyire mu kintu kimwe ubikoremo umugati kuko ari wo uzarya mu minsi 390 uzamara uryamiye urubavu rumwe.+ 10 Uzajya upima ibyo ugiye kurya; bizajya biba bingana na garama zigera kuri 230.* Uzajya ubirya ku gihe cyashyizweho.

11 “Amazi yo kunywa na yo uzajya ubanza uyapime. Uzajya unywa ibikombe bibiri* gusa kandi uyanywe ku gihe cyashyizweho.

12 “Ibyo byokurya uzajya ubirya nk’aho ari umugati w’ingano za sayiri. Uzajya uwukora bakureba, uwokeshe amabyi y’abantu yumye.” 13 Yehova akomeza avuga ati: “Uko ni ko Abisirayeli bazarira umugati wabo uhumanye mu bihugu nzabatatanyirizamo.”+

14 Nuko ndavuga nti: “Oya Mwami w’Ikirenga Yehova! Kuva nkiri muto kugeza ubu, sinigeze nihumanya* ndya inyamaswa yipfushije cyangwa itungo ryatanyaguwe n’inyamaswa+ kandi nta nyama n’imwe y’ikintu gihumanye yigeze igera mu kanwa kanjye.”+

15 Arambwira ati: “Noneho nkwemereye gukoresha amase y’inka aho gukoresha amabyi y’abantu, ayo mase abe ari yo uzajya wokesha umugati wawe.” 16 Nuko arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, ngiye gutuma ibyokurya bishira* muri Yerusalemu.+ Bazajya barya umugati bapimiwe+ bahangayitse kandi banywe amazi bapimiwe bafite ubwoba.+ 17 Ibyo bizabaho kugira ngo nibabura umugati n’amazi, bajye barebana mu maso bumiwe kandi bacike intege kubera ibyaha byabo.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze