Yobu
13 “Ni ukuri ibyo byose narabyiboneye n’amaso yanjye,
N’amatwi yanjye yarabyumvise kandi ndabisobanukirwa.
2 Ibyo muzi nanjye ndabizi,
Nta cyo mundusha.
4 Naho mwebwe muri kunshinja ibinyoma.
Mwese muri abaganga batagira umumaro.+
5 Icyampa mugaceceka rwose.
Ni bwo mwaba mugaragaje ko mufite ubwenge.+
6 Mwumve uko niregura,
Mutege amatwi uko nisobanura.
7 Ese muzavuga ibyo gukiranirwa mwibwira ko muvuganira Imana?
Ese muzakomeza kuvuga ibinyoma mwibwira ko ari yo muvuganira?
8 Ese muzavuganira Imana y’ukuri?
Ese muzayiburanira?
9 Ese ibagenzuye byabagwa neza?+
Ese mwibwira ko mwayibeshya nk’ubeshya umuntu?
11 Ese icyubahiro cyayo ntikizabatera ubwoba,
Kandi mukayitinya cyane?
12 Amagambo mwavuze mwatekerejeho neza, nta cyo amaze. Ameze nk’umukungugu.
Ibyo mwavuze mwiregura, nta cyo bivuze. Byoroshye nk’ibumba.
13 Ngaho nimuceceke nanjye mvuge,
Hanyuma ibizaba nzabibazwa.
15 Nubwo Imana yaba iri bunyice, nakomeza kuyiringira.+
Nifuza kugaragaza ko ndi inyangamugayo.
17 Mwumve amagambo yanjye yose,
Kandi mutege amatwi ibyo mbabwira.
18 Dore nateguye neza ikirego cyanjye,
Kandi nzi neza rwose ko ibyo mvuga ari ukuri.
19 Ni nde uzaburana nanjye?
Ndamutse ncecetse napfa.
20 Mana, unyihere ibintu bibiri gusa,
Kuko nubimpa ntazakwihisha.
22 Banza uvuge nanjye ndagusubiza,
Cyangwa ureke mbanze mvuge nawe unsubize.
23 Nakosheje nte, kandi se nakoze ibihe byaha?
Menyesha ikosa ryanjye n’icyaha nakoze.
25 Dore meze nk’akababi gahuhwa n’umuyaga. Nta ho ntandukaniye n’ibyatsi byumye.
Kuki ukomeza kuntera ubwoba, kandi ukanyibasira?
26 Ukomeza kunshinja ibirego bikomeye,
Ugatuma ngerwaho n’ingaruka z’amakosa yo mu busore bwanjye.
Ugenzura ibyo nkora byose,
Kandi ukankurikirana aho njya hose.
28 Umubiri wanjye warangiritse umeze nk’ikintu cyaboze.
Umeze nk’umwenda uri kuribwa n’udukoko.