ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Samweli 1
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri 2 Samweli

      • Dawidi yumva ko Sawuli yapfuye (1-16)

      • Indirimbo y’agahinda Dawidi yahimbiye Sawuli na Yonatani (17-27)

2 Samweli 1:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “avuye kwica Abamaleki.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 27:5, 6

2 Samweli 1:4

Impuzamirongo

  • +1Sm 31:1, 6; 1Ng 10:4, 6

2 Samweli 1:6

Impuzamirongo

  • +1Sm 28:4; 1Ng 10:1
  • +1Sm 31:3; 1Ng 10:3

2 Samweli 1:8

Impuzamirongo

  • +Kuva 17:16; Gut 25:19; 1Sm 15:20; 30:1

2 Samweli 1:10

Impuzamirongo

  • +1Sm 31:4

2 Samweli 1:12

Impuzamirongo

  • +1Sm 31:11, 13
  • +1Sm 31:1

2 Samweli 1:14

Impuzamirongo

  • +Kub 12:8; 1Sm 24:6; 26:9; 31:4

2 Samweli 1:15

Impuzamirongo

  • +2Sm 4:10

2 Samweli 1:16

Impuzamirongo

  • +2Sm 1:6, 10

2 Samweli 1:17

Impuzamirongo

  • +1Sm 31:6

2 Samweli 1:18

Impuzamirongo

  • +Yos 10:13

2 Samweli 1:19

Impuzamirongo

  • +1Sm 31:8

2 Samweli 1:20

Impuzamirongo

  • +1Sm 31:9

2 Samweli 1:21

Impuzamirongo

  • +1Sm 31:1; 1Ng 10:1
  • +Lew 27:16

2 Samweli 1:22

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:4; 20:20
  • +1Sm 14:47

2 Samweli 1:23

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bashimisha.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:1
  • +1Sm 31:6; 1Ng 10:6
  • +Yobu 9:26
  • +Img 30:30

2 Samweli 1:25

Impuzamirongo

  • +1Sm 31:8

2 Samweli 1:26

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:1, 3
  • +1Sm 19:2; 20:17, 41; 23:16-18; Img 17:17; 18:24

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Twigane ukwizera kwabo, ingingo 3

    Umunara w’Umurinzi,

    1/6/1989, p. 17-18

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Sam. 1:11Sm 27:5, 6
2 Sam. 1:41Sm 31:1, 6; 1Ng 10:4, 6
2 Sam. 1:61Sm 28:4; 1Ng 10:1
2 Sam. 1:61Sm 31:3; 1Ng 10:3
2 Sam. 1:8Kuva 17:16; Gut 25:19; 1Sm 15:20; 30:1
2 Sam. 1:101Sm 31:4
2 Sam. 1:121Sm 31:11, 13
2 Sam. 1:121Sm 31:1
2 Sam. 1:14Kub 12:8; 1Sm 24:6; 26:9; 31:4
2 Sam. 1:152Sm 4:10
2 Sam. 1:162Sm 1:6, 10
2 Sam. 1:171Sm 31:6
2 Sam. 1:18Yos 10:13
2 Sam. 1:191Sm 31:8
2 Sam. 1:201Sm 31:9
2 Sam. 1:211Sm 31:1; 1Ng 10:1
2 Sam. 1:21Lew 27:16
2 Sam. 1:221Sm 18:4; 20:20
2 Sam. 1:221Sm 14:47
2 Sam. 1:231Sm 18:1
2 Sam. 1:231Sm 31:6; 1Ng 10:6
2 Sam. 1:23Yobu 9:26
2 Sam. 1:23Img 30:30
2 Sam. 1:251Sm 31:8
2 Sam. 1:261Sm 18:1, 3
2 Sam. 1:261Sm 19:2; 20:17, 41; 23:16-18; Img 17:17; 18:24
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Samweli 1:1-27

Igitabo cya kabiri cya Samweli

1 Dore uko byagenze nyuma y’urupfu rwa Sawuli. Hari hashize iminsi ibiri Dawidi agarutse i Sikulagi,+ avuye kurwana n’Abamaleki, akabatsinda.* 2 Ku munsi wa gatatu haza umusore uturutse mu ngabo za Sawuli, yaciye imyenda yari yambaye kandi yiteye umukungugu mu mutwe. Ageze imbere ya Dawidi, yikubita hasi ararambarara.

3 Dawidi aramubaza ati: “Uturutse he?” Undi aramusubiza ati: “Ndatorotse, mvuye mu ngabo za Isirayeli.” 4 Dawidi aramubaza ati: “Byagenze gute? Ndakwinginze mbwira.” Uwo musore aramusubiza ati: “Abantu bahunze urugamba kandi abenshi barapfuye. Ndetse Sawuli n’umuhungu we Yonatani, na bo barapfuye!”+ 5 Dawidi abaza uwo musore wari umubwiye iyo nkuru ati: “Wamenye ute ko Sawuli n’umuhungu we Yonatani bapfuye?” 6 Uwo musore aramusubiza ati: “Narigenderaga maze ngeze ku Musozi wa Gilibowa+ mbona Sawuli yishingikirije ku icumu rye, abatwaye amagare y’intambara n’abagendera ku mafarashi benda kumufata.+ 7 Ahindukiye arambona, arampamagara maze nditaba nti: ‘karame!’ 8 Arambaza ati: ‘uri nde?’ Ndamusubiza nti: ‘ndi Umwamaleki.’+ 9 Arambwira ati: ‘ngwino unyice! Ndi kubabara cyane kuko nkiri muzima.’ 10 Ndamwegera ndamwica,+ kuko nabonaga yakomeretse cyane atari bubeho. Nuko mfata ikamba ryari ku mutwe we n’igikomo cyo ku kuboko kwe kugira ngo mbikuzanire databuja.”

11 Dawidi abyumvise ahita aca imyenda yari yambaye, abari kumwe na we bose na bo babigenza batyo. 12 Nuko bararira cyane, biyiriza ubusa+ bageza nimugoroba, kubera ko Sawuli na Yonatani umuhungu we, n’abantu ba Yehova n’Abisirayeli benshi,+ bari bicishijwe inkota.

13 Dawidi abaza wa musore wari wamubwiye iyo nkuru ati: “Iwanyu ni he?” Na we aramusubiza ati: “Papa ni Umwamaleki wimukiye muri Isirayeli.” 14 Dawidi aramubaza ati: “Watinyutse ute kuzamura ukuboko kwawe ukica uwo Yehova yasutseho amavuta?”+ 15 Dawidi ahita ahamagara umwe mu basore be, aramubwira ati: “Mufate umwice!” Uwo musore ahita amwica.+ 16 Dawidi aramubwira ati: “Amaraso yawe akubarweho kuko ibyo wivugiye ari byo bigushinja. Wivugiye uti: ‘ni njye wishe uwo Yehova yasutseho amavuta.’”+

17 Nuko Dawidi aririmbira Sawuli n’umuhungu we Yonatani+ indirimbo y’agahinda 18 kandi ategeka ko abantu bo mu gihugu cy’u Buyuda bigishwa iyo ndirimbo yitwa “Umuheto.” Iyo ndirimbo yanditse mu gitabo cya Yashari.+ Igira iti:

19 “Isirayeli we, abantu bawe beza biciwe mu misozi yawe.+

Mbega ngo abanyambaraga barapfa!

20 Ntimubivuge i Gati;+

Ntimubitangaze mu mihanda yo muri Ashikeloni,

Kugira ngo abakobwa b’Abafilisitiya batishima,

Kugira ngo abakobwa b’abatarakebwe batanezerwa.

21 Mwa misozi y’i Gilibowa+ mwe,

Ikime ntikizongere kubazaho, imvura ntizongere kubagwaho,

Kandi imirima yanyu ntizongere kwera imyaka yo gutura Imana,+

Kuko aho ari ho ingabo z’intwari zasuzuguriwe,

Ingabo ya Sawuli ntiyongere gusigwa amavuta.

22 Umuheto wa Yonatani ntiwasubiraga inyuma,+

Ntiwavaga mu maraso y’abishwe, ngo uve mu binure by’intwari,

Inkota ya Sawuli ntiyagarukaga ubusa.+

23 Sawuli na Yonatani+ bari abantu bakundwa* cyane,

No mu rupfu rwabo ntibatandukanye.+

Barihutaga kurusha kagoma,+

Bari intwari kurusha intare.+

24 Mwa bakobwa bo muri Isirayeli mwe, nimuririre Sawuli,

Wabambikaga imyenda itukura iriho imitako myiza,

Agashyira imitako ya zahabu ku myenda yanyu.

25 Mbega ngo intwari ziragwa ku rugamba!

Yonatani yiciwe mu misozi yawe!+

26 Genda Yonatani muvandimwe wanjye unteye agahinda,

Naragukundaga cyane.+

Urukundo rwawe rwari rwihariye, rwandutiraga urw’abagore.+

27 Intwari zaraguye,

Intwaro z’intambara zirarimburwa!”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze