ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 13
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Umukandara uboshye mu budodo wangiritse (1-11)

      • Ibibindi bya divayi bizamenwa (12-14)

      • U Buyuda bwanze kwihana buzajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu (15-27)

        • “Ese Umukushi yahindura ibara ry’uruhu rwe?” (23)

Yeremiya 13:9

Impuzamirongo

  • +Lew 26:19; Zef 3:11

Yeremiya 13:10

Impuzamirongo

  • +2Ng 36:15, 16
  • +Yer 6:28

Yeremiya 13:11

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:5; Gut 26:18; Zb 135:4
  • +Yer 33:9
  • +Yer 6:17

Yeremiya 13:12

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Nimukanguke!,

    9/2015, p. 7

Yeremiya 13:13

Impuzamirongo

  • +Yes 29:9; 51:17; Yer 25:27

Yeremiya 13:14

Impuzamirongo

  • +Yer 6:21; Ezk 5:10
  • +Ezk 7:4; 24:14

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Egera Yehova, p. 258

Yeremiya 13:16

Impuzamirongo

  • +Yes 59:9

Yeremiya 13:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubugingo bwanjye buzarira.”

Impuzamirongo

  • +Yer 9:1
  • +Zb 100:3

Yeremiya 13:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura, mama w’umwami. Aba ari kumwe n’umwami mu mirimo ye yose n’imihango itandukanye.

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:12; Yer 22:24, 26

Yeremiya 13:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “iragoswe.”

Impuzamirongo

  • +Gut 28:64

Yeremiya 13:20

Impuzamirongo

  • +Yer 6:22
  • +Ezk 34:8

Yeremiya 13:21

Impuzamirongo

  • +Yes 39:1, 2
  • +Yer 6:24; Mika 4:9

Yeremiya 13:22

Impuzamirongo

  • +Yer 5:19; 16:10, 11
  • +Ezk 16:37

Yeremiya 13:23

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “Umunyetiyopiya.”

Impuzamirongo

  • +Img 27:22

Yeremiya 13:24

Impuzamirongo

  • +Lew 26:33; Gut 28:64

Yeremiya 13:25

Impuzamirongo

  • +Yer 2:32
  • +Gut 32:37, 38; Yes 28:15; Yer 10:14

Yeremiya 13:26

Impuzamirongo

  • +Amg 1:8; Ezk 16:37; 23:29

Yeremiya 13:27

Impuzamirongo

  • +Yer 2:20; Ezk 16:15
  • +Yes 65:7; Ezk 6:13
  • +Ezk 24:13

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Yer. 13:9Lew 26:19; Zef 3:11
Yer. 13:102Ng 36:15, 16
Yer. 13:10Yer 6:28
Yer. 13:11Kuva 19:5; Gut 26:18; Zb 135:4
Yer. 13:11Yer 33:9
Yer. 13:11Yer 6:17
Yer. 13:13Yes 29:9; 51:17; Yer 25:27
Yer. 13:14Yer 6:21; Ezk 5:10
Yer. 13:14Ezk 7:4; 24:14
Yer. 13:16Yes 59:9
Yer. 13:17Yer 9:1
Yer. 13:17Zb 100:3
Yer. 13:182Bm 24:12; Yer 22:24, 26
Yer. 13:19Gut 28:64
Yer. 13:20Yer 6:22
Yer. 13:20Ezk 34:8
Yer. 13:21Yes 39:1, 2
Yer. 13:21Yer 6:24; Mika 4:9
Yer. 13:22Yer 5:19; 16:10, 11
Yer. 13:22Ezk 16:37
Yer. 13:23Img 27:22
Yer. 13:24Lew 26:33; Gut 28:64
Yer. 13:25Yer 2:32
Yer. 13:25Gut 32:37, 38; Yes 28:15; Yer 10:14
Yer. 13:26Amg 1:8; Ezk 16:37; 23:29
Yer. 13:27Yer 2:20; Ezk 16:15
Yer. 13:27Yes 65:7; Ezk 6:13
Yer. 13:27Ezk 24:13
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 13:1-27

Yeremiya

13 Yehova yarambwiye ati: “Genda ugure umukandara uboshywe mu budodo, uwukenyere, ariko ntuzigere uwushyira mu mazi.” 2 Nuko ngura umukandara nk’uko Yehova yari yabimbwiye, ndawukenyera. 3 Yehova arongera arambwira ku nshuro ya kabiri ati: 4 “Fata wa mukandara waguze, ukaba uwambaye, uhaguruke ugende ujye ku Ruzi rwa Ufurate maze uwuhisheyo mu mwobo uri mu rutare.” 5 Nuko ndagenda nywuhisha ku ruzi rwa Ufurate nk’uko Yehova yari yabintegetse.

6 Ariko hashize iminsi myinshi, Yehova arambwira ati: “Haguruka ujye ku ruzi rwa Ufurate, ufate wa mukandara nagutegetse guhishayo.” 7 Nuko njya ku ruzi rwa Ufurate ndacukura, mvana wa mukandara aho nari narawuhishe maze nsanga warangiritse nta cyo ukimaze.

8 Hanyuma Yehova aramvugisha. 9 Arambwira ati: “Yehova aravuga ati: ‘uku ni ko nzarimbura ubwibone bwa Yuda n’ubwibone bwinshi bwa Yerusalemu.+ 10 Aba bantu babi banga kumvira amagambo yanjye,+ bagakomeza kuyoborwa n’imitima yabo mibi itumva,+ bakumvira izindi mana, bakazikorera kandi bakazunamira, bazamera nk’uyu mukandara utagifite icyo umaze.’ 11 Yehova aravuga ati: ‘nk’uko umukandara ufata mu nda y’umuntu uwambaye, ni ko natumye abagize umuryango wa Isirayeli bose n’abagize umuryango wa Yuda bose bafatana nanjye, kugira ngo babe abantu banjye,+ bambere ikintu cyiza, gituma menyekana+ kandi kigatuma abantu bansingiza. Ariko ntibanyumviye.’+

12 “Nanone uzababwire uti: ‘uku ni ko Yehova Imana ya Isirayeli avuga ati: “ikibindi cyose kinini cyagombye kuzuzwamo divayi.”’ Na bo bazagusubiza bati: ‘natwe tuzi neza ko ikibindi kinini cyose cyuzuzwamo divayi.’ 13 Uzongere ubabwire uti: ‘Yehova aravuga ati: “ngiye gusindisha abaturage bo muri iki gihugu bose+ n’abami bicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi, abatambyi, abahanuzi n’abaturage bose b’i Yerusalemu. 14 Nzabamenagurira icyarimwe, umwe muhonda ku wundi kandi ibyo nzakorera abana ni byo nzakorera ba papa babo,” ni ko Yehova avuga.+ “Sinzabagirira impuhwe cyangwa ngo numve banteye agahinda cyangwa ngo mbagirire imbabazi. Nta kintu na kimwe kizambuza kubarimbura.”’+

15 Nimutege amatwi kandi mwumve.

Ntimwiyemere kuko Yehova yavuze.

16 Muheshe Yehova Imana yanyu ikuzo

Mbere y’uko azana umwijima

Na mbere y’uko ibirenge byanyu bisitarira ku musozi hatangiye kwira.

Muziringira umucyo

Ariko azazana umwijima mwinshi.

Uwo mucyo azawuhindura umwijima mwinshi cyane.+

17 Ariko nimwanga kumva,

Nzarira* nihishe bitewe n’ubwibone bwanyu.

Nzarira amarira menshi, amarira atembe mu maso yanjye,+

Bitewe n’uko amatungo ya Yehova+ yajyanywe ku ngufu.

18 Bwira umwami n’umugabekazi*+ uti: ‘mwicare mu mwanya wo hasi,

Kuko ikamba ryanyu ryiza cyane rizava ku mitwe yanyu rikagwa hasi.’

19 Imijyi yo mu majyepfo irakinze* ku buryo nta muntu uhari wo kuyikingura.

Ab’i Buyuda bose bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu. Barajyanywe ntihagira umuntu n’umwe usigara.+

20 Ubura amaso yawe urebe abaje baturuka mu majyaruguru.+

Ya matungo baguhaye, za ntama nziza ziri he?+

21 None se igihe abo wafataga nk’incuti zawe magara

Bazaguha igihano, uzavuga iki?+

Ese ntuzafatwa n’ububabare nk’ubw’umugore urimo abyara?+

22 Kandi niwibwira mu mutima wawe uti: ‘kuki ibi byose byangezeho?’+

Uzamenye ko icyaha cyawe gikomeye ari cyo cyatumye igice cyo hasi cy’umwenda wawe gikurwaho,+

N’udutsinsino twawe tugakomereka.

23 Ese Umukushi* yahindura ibara ry’uruhu rwe, cyangwa ingwe yahindura amabara yayo?+

Niba byashoboka, mwebwe mwatojwe ibibi

Mwashobora gukora ibyiza.

24 Nzabatatanya nk’ibyatsi bitwawe n’umuyaga wo mu butayu.+

25 Ibi ni byo bizakubaho. Uyu ni wo mugabane naguhaye,” ni ko Yehova avuga,

“Kubera ko wanyibagiwe+ ukaba wiringira ibinyoma.+

26 Ni yo mpamvu nzazamura ikanzu yawe nkayigeza mu maso,

Maze abantu bakubone wambaye ubusa,+

27 Babone ibikorwa byawe by’ubusambanyi+ n’irari ryawe ryinshi,

Babone ubusambanyi bwawe buteye isoni.

Nabonye ibikorwa byawe biteye iseseme+

Wakoreye ku dusozi no hanze y’umujyi.

Uzahura n’ibyago Yerusalemu we!

Uzakomeza guhumana kugeza ryari?”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze