ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 15
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 2 Ngoma

      • Ibyo Asa yahinduye (1-19)

2 Ibyo ku Ngoma 15:2

Impuzamirongo

  • +Yak 4:8
  • +Yes 55:6
  • +1Ng 28:9; Heb 10:38

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2012, p. 9-10

2 Ibyo ku Ngoma 15:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iminsi myinshi.”

Impuzamirongo

  • +Gut 33:8, 10; 2Ng 17:8, 9; Mal 2:7

2 Ibyo ku Ngoma 15:4

Impuzamirongo

  • +Zb 106:43, 44; Yes 55:7

2 Ibyo ku Ngoma 15:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abasohokaga n’abinjiraga nta mahoro bari bafite.”

2 Ibyo ku Ngoma 15:6

Impuzamirongo

  • +Gut 28:15, 48

2 Ibyo ku Ngoma 15:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amaboko yanyu ntatentebuke.”

Impuzamirongo

  • +Yos 1:9; 1Ng 28:20

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2012, p. 9

2 Ibyo ku Ngoma 15:8

Impuzamirongo

  • +2Bm 23:24
  • +2Ng 8:12

2 Ibyo ku Ngoma 15:9

Impuzamirongo

  • +2Ng 11:16; 30:25

2 Ibyo ku Ngoma 15:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Gut 4:29; 2Bm 23:3; Neh 10:28, 29

2 Ibyo ku Ngoma 15:13

Impuzamirongo

  • +Kuva 22:20

2 Ibyo ku Ngoma 15:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

2 Ibyo ku Ngoma 15:15

Impuzamirongo

  • +2Ng 15:2
  • +Img 16:7

2 Ibyo ku Ngoma 15:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura “Mama w’umwami.” Aba ari kumwe n’umwami mu mirimo ye yose n’imihango itandukanye.

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +1Bm 15:9, 10
  • +Gut 13:6-9
  • +1Bm 15:13, 14

2 Ibyo ku Ngoma 15:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu minsi ye yose.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 14:22, 23; 2Bm 14:3, 4; 23:19, 20
  • +1Bm 22:43
  • +1Bm 8:61

2 Ibyo ku Ngoma 15:18

Impuzamirongo

  • +1Bm 7:51; 15:15; 1Ng 26:26

2 Ibyo ku Ngoma 15:19

Impuzamirongo

  • +2Ng 14:1

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Ngoma 15:2Yak 4:8
2 Ngoma 15:2Yes 55:6
2 Ngoma 15:21Ng 28:9; Heb 10:38
2 Ngoma 15:3Gut 33:8, 10; 2Ng 17:8, 9; Mal 2:7
2 Ngoma 15:4Zb 106:43, 44; Yes 55:7
2 Ngoma 15:6Gut 28:15, 48
2 Ngoma 15:7Yos 1:9; 1Ng 28:20
2 Ngoma 15:82Bm 23:24
2 Ngoma 15:82Ng 8:12
2 Ngoma 15:92Ng 11:16; 30:25
2 Ngoma 15:12Gut 4:29; 2Bm 23:3; Neh 10:28, 29
2 Ngoma 15:13Kuva 22:20
2 Ngoma 15:152Ng 15:2
2 Ngoma 15:15Img 16:7
2 Ngoma 15:161Bm 15:9, 10
2 Ngoma 15:16Gut 13:6-9
2 Ngoma 15:161Bm 15:13, 14
2 Ngoma 15:171Bm 14:22, 23; 2Bm 14:3, 4; 23:19, 20
2 Ngoma 15:171Bm 22:43
2 Ngoma 15:171Bm 8:61
2 Ngoma 15:181Bm 7:51; 15:15; 1Ng 26:26
2 Ngoma 15:192Ng 14:1
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Ibyo ku Ngoma 15:1-19

Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

15 Nuko umwuka w’Imana uza kuri Azariya umuhungu wa Odedi. 2 Ajya kureba Asa aramubwira ati: “Asa we, namwe Bayuda n’Ababenyamini, nimuntege amatwi! Nimukomeza kubana na Yehova na we azabana namwe.+ Nimumushaka muzamubona,+ ariko nimumuta na we azabata.+ 3 Abisirayeli bamaze igihe kirekire* badakorera Imana y’ukuri, badafite umutambyi wo kubigisha kandi badakurikiza Amategeko.+ 4 Ariko iyo bageraga mu bibazo bakagarukira Yehova Imana ya Isirayeli kandi bakamushaka, baramubonaga.+ 5 Muri iyo minsi nta muntu wajyaga mu rugendo ngo agaruke amahoro,* kuko hari akaduruvayo kenshi mu baturage bo mu ntara zose z’igihugu. 6 Igihugu cyarimburaga ikindi, umujyi na wo ukarimbura undi, kuko Imana yabatezaga ibyago byinshi bagahora mu kavuyo.+ 7 Ariko mwebwe mube intwari kandi ntimucike intege,*+ kuko ibyo mukora bizatuma mubona umugisha.”

8 Asa akimara kumva ayo magambo n’ibyo Odedi yahanuye, agira ubutwari akura ibigirwamana biteye iseseme byose mu ntara y’u Buyuda+ no mu y’abakomoka kuri Benyamini, no mu mijyi yose yari yarafashe yo mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu kandi asana igicaniro cya Yehova cyari imbere y’ibaraza ry’inzu ya Yehova.+ 9 Ateranyiriza hamwe Abayuda bose n’abo mu muryango wa Benyamini n’abanyamahanga bari kumwe na bo, baturutse mu karere k’abakomoka kuri Efurayimu, kuri Manase no kuri Simeyoni,+ kuko bari baravuye muri Isirayeli bakamuhungiraho ari benshi cyane, igihe babonaga ko Yehova Imana ye ari kumwe na we. 10 Bateranira i Yerusalemu mu kwezi kwa gatatu k’umwaka wa 15 w’ubutegetsi bwa Asa. 11 Uwo munsi batambira Yehova inka 700 n’intama 7.000 bavanye mu byo bari basahuye. 12 Nanone kandi, bagiranye isezerano ryo gushaka Yehova Imana ya ba sekuruza babigiranye umutima wabo wose n’ubugingo* bwabo bwose.+ 13 Umuntu wese utari gushaka Yehova Imana ya Isirayeli yari kwicwa, yaba umuto cyangwa umukuru, yaba umugabo cyangwa umugore.+ 14 Nuko barahirira Yehova ko bazakora ibyo bamusezeranyije, babivuga mu ijwi ryumvikana kandi bishimye, bavuza impanda* n’amahembe. 15 Abo mu Buyuda bose bishimira iyo ndahiro, kuko bari babirahiriye babivanye ku mutima kandi bari bashatse Yehova babyishimiye, na we yemera ko bamubona+ maze akomeza kubaha amahoro impande zose.+

16 Umwami Asa yanakuye nyirakuru Maka+ ku mwanya yari afite wo kuba umugabekazi,* kuko yari yarakoze igishushanyo giteye iseseme cyakoreshwaga mu gusenga inkingi y’igiti.*+ Asa yatemye icyo gishushanyo giteye iseseme arakijanjagura, agitwikira mu Kibaya cya Kidironi.+ 17 Ariko ahantu hirengeye ho gusengera muri Isirayeli+ ntihavuyeho.+ Icyakora Asa yakomeje gukorera Imana n’umutima we wose, igihe cyose yari akiriho.*+ 18 Nuko azana ibintu byose we na papa we bari bareguriye Imana, abishyira mu nzu y’Imana y’ukuri, ni ukuvuga ifeza, zahabu n’ibindi bikoresho.+ 19 Nta ntambara yabayeho kugeza mu mwaka wa 35 w’ubutegetsi bwa Asa.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze