ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 14
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

      • Ibyo bagombaga kwirinda mu gihe baririra umuntu wapfuye (1, 2)

      • Ibyokurya byanduye n’ibitanduye (3-21)

      • Icya cumi cya Yehova (22-29)

Gutegeka kwa Kabiri 14:1

Impuzamirongo

  • +Lew 19:28
  • +Lew 21:1, 5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/9/2004, p. 27

Gutegeka kwa Kabiri 14:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “umutungo w’agaciro kenshi.”

Impuzamirongo

  • +Lew 19:2; 20:26; Gut 28:9; 1Pt 1:15
  • +Kuva 19:5, 6; Gut 7:6

Gutegeka kwa Kabiri 14:3

Impuzamirongo

  • +Lew 11:43; 20:25; Ibk 10:14

Gutegeka kwa Kabiri 14:4

Impuzamirongo

  • +Lew 11:2, 3

Gutegeka kwa Kabiri 14:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ko bita ibirenge by’amatungo cyangwa by’inyamaswa.

  • *

    Iyo itungo ryuza, rigarura ibyo ryariye rikabihekenya neza, rikongera rikabimira.

Gutegeka kwa Kabiri 14:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “zihumanye.”

Impuzamirongo

  • +Lew 11:4-8

Gutegeka kwa Kabiri 14:9

Impuzamirongo

  • +Lew 11:9, 10

Gutegeka kwa Kabiri 14:12

Impuzamirongo

  • +Lew 11:13-20

Gutegeka kwa Kabiri 14:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “imbuni.”

Gutegeka kwa Kabiri 14:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni inyoni ijya gusa n’uruyongoyongo.

Gutegeka kwa Kabiri 14:21

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “amahenehene.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 22:31; Lew 17:15
  • +Kuva 23:19; 34:26

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/7/2005, p. 27

    15/9/2004, p. 26

Gutegeka kwa Kabiri 14:22

Impuzamirongo

  • +Gut 12:11; 26:12

Gutegeka kwa Kabiri 14:23

Impuzamirongo

  • +Gut 12:5, 17; 15:19, 20
  • +Zb 111:10

Gutegeka kwa Kabiri 14:24

Impuzamirongo

  • +Gut 12:5, 6

Gutegeka kwa Kabiri 14:26

Impuzamirongo

  • +Gut 12:7; 26:11; Zb 100:2

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/2010, p. 23

Gutegeka kwa Kabiri 14:27

Impuzamirongo

  • +Kub 18:21; 2Ng 31:4; 1Kor 9:13
  • +Kub 18:20; Gut 10:9

Gutegeka kwa Kabiri 14:28

Impuzamirongo

  • +Gut 26:12

Gutegeka kwa Kabiri 14:29

Impuzamirongo

  • +Kuva 22:21; Gut 10:18; Yak 1:27
  • +Gut 15:10; Zb 41:1; Img 11:24; 19:17; Mal 3:10; Luka 6:35

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Guteg. 14:1Lew 19:28
Guteg. 14:1Lew 21:1, 5
Guteg. 14:2Lew 19:2; 20:26; Gut 28:9; 1Pt 1:15
Guteg. 14:2Kuva 19:5, 6; Gut 7:6
Guteg. 14:3Lew 11:43; 20:25; Ibk 10:14
Guteg. 14:4Lew 11:2, 3
Guteg. 14:7Lew 11:4-8
Guteg. 14:9Lew 11:9, 10
Guteg. 14:12Lew 11:13-20
Guteg. 14:21Kuva 22:31; Lew 17:15
Guteg. 14:21Kuva 23:19; 34:26
Guteg. 14:22Gut 12:11; 26:12
Guteg. 14:23Gut 12:5, 17; 15:19, 20
Guteg. 14:23Zb 111:10
Guteg. 14:24Gut 12:5, 6
Guteg. 14:26Gut 12:7; 26:11; Zb 100:2
Guteg. 14:27Kub 18:21; 2Ng 31:4; 1Kor 9:13
Guteg. 14:27Kub 18:20; Gut 10:9
Guteg. 14:28Gut 26:12
Guteg. 14:29Kuva 22:21; Gut 10:18; Yak 1:27
Guteg. 14:29Gut 15:10; Zb 41:1; Img 11:24; 19:17; Mal 3:10; Luka 6:35
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Gutegeka kwa Kabiri 14:1-29

Gutegeka kwa Kabiri

14 “Muri abana ba Yehova Imana yanyu. Ntimukikebagure ku mubiri+ cyangwa ngo mwiyogoshe ibitsike muririra umuntu wapfuye,+ 2 kuko Yehova Imana yanyu abona ko muri abera+ kandi Yehova akaba yarabatoranyije mu bantu bose+ bari ku isi kugira ngo mube abantu be, ni ukuvuga umutungo we wihariye.*

3 “Ntimukarye ikintu cyose Imana yanga.+ 4 Izi ni zo nyamaswa n’amatungo mushobora kurya:+ Ikimasa, intama, ihene, 5 impala, isha, ifumberi, ihene yo mu misozi, impongo, intama y’ishyamba n’isirabo. 6 Inyamaswa zifite ibinono* bigabanyijemo kabiri kandi zuza* na zo mushobora kuzirya. 7 Ariko mu nyamaswa zuza n’izifite ibinono bigabanyijemo kabiri, izo mutagomba kurya ni izi: Ingamiya, urukwavu n’impereryi, kuko zuza ariko zikaba zidafite ibinono bigabanyijemo kabiri. Muzabone ko zanduye.*+ 8 Ingurube na yo ntimukayirye, kuko ifite ibinono bigabanyijemo kabiri ariko ikaba ituza. Muzabone ko ari ikintu cyanduye. Ntimuzarye inyama zabyo cyangwa ngo mukore ku ntumbi zabyo.

9 “Mu bintu byose biba mu mazi, ibi ni byo mushobora kurya: Ibintu byose bigira amababa n’amagaragamba.+ 10 Ariko ikintu cyose kitagira amababa n’amagaragamba ntimuzakirye. Muzabone ko cyanduye.

11 “Ikiguruka cyose kitanduye mushobora kukirya. 12 Ariko ibi byo ntimugomba kubirya: Kagoma, itanangabo, inkongoro yirabura,+ 13 icyaruzi gitukura, icyaruzi cyirabura, sakabaka n’amoko yazo yose, 14 ibikona byose n’amoko yabyo yose, 15 otirishe,* igihunyira, nyiramurobyi, agaca n’amoko yatwo yose, 16 igihunyira gito, igihunyira cy’amatwi maremare, isapfu, 17 inzoya, inkongoro, sarumfuna, 18 igishondabagabo,* ibiyongoyongo n’amoko yabyo yose, samusure n’agacurama. 19 Udusimba twose dufite amababa muzabone ko twanduye. Ntimukaturye. 20 Ikiguruka cyose kitanduye mushobora kukirya.

21 “Ntimukarye itungo ryipfushije.+ Mushobora kuriha umuntu waje gutura mu mujyi wanyu akarirya cyangwa mukarigurisha umunyamahanga kuko Yehova Imana yanyu abona ko muri abantu bera.

“Ntimugatekeshe umwana w’ihene amata* ya nyina.+

22 “Buri mwaka mujye mutanga kimwe cya cumi cy’ibyo mwejeje mu mirima yanyu.+ 23 Mujye murya icya cumi cy’ibyo mwejeje, ni ukuvuga divayi nshya, amavuta n’amatungo yavutse mbere haba mu nka, mu ihene cyangwa mu ntama, mubirire imbere ya Yehova Imana yanyu, mubirire ahantu azatoranya kugira ngo hitirirwe izina rye,+ bityo mwige gutinya Yehova Imana yanyu.+

24 “Ariko ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya kugira ngo hitirirwe izina rye nihaba kure,+ mukabona mudashobora gukora urwo rugendo rurerure mujyanyeyo ibyo bintu byose, (kubera ko Yehova Imana yanyu azabaha imigisha,) 25 muzabivunjemo amafaranga, muyafate maze mujye ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya. 26 Ayo mafaranga muzayagure ikintu umutima wanyu wifuza, yaba inka, intama, ihene, divayi, ibinyobwa bisindisha cyangwa ikindi kintu cyose umutima wanyu ushaka, mubirire aho hantu imbere ya Yehova Imana yanyu mwishimye, muri kumwe n’abo mu ngo zanyu.+ 27 Ntimuzirengagize Abalewi bari mu mijyi yanyu,+ kuko nta mugabane cyangwa umurage bahawe muri mwe.+

28 “Uko imyaka itatu ishize, mujye muzana kimwe cya cumi cy’ibyo mwejeje byose muri uwo mwaka, mubishyire mu mijyi yanyu.+ 29 Hanyuma Abalewi bazajye babirya bahage, kuko bo batahawe umurage cyangwa umugabane. Nanone abanyamahanga, imfubyi n’abapfakazi bari mu mijyi yanyu bajye baza babirye bahage+ kugira ngo Yehova Imana yanyu azabahe imigisha mu byo mukora byose.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze