ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zekariya 12
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cya Zekariya

      • Yehova azatabara u Buyuda na Yerusalemu (1-9)

        • Yerusalemu ni ‘ibuye riremereye’ (3)

      • Bazaririra uwo bateye icumu (10-14)

Zekariya 12:1

Impuzamirongo

  • +Yobu 26:7; Yes 42:5
  • +Zb 102:25; Yes 45:18

Zekariya 12:2

Impuzamirongo

  • +Zek 14:14

Zekariya 12:3

Impuzamirongo

  • +Zef 3:19
  • +Zek 14:2, 3

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/12/2007, p. 22-23

Zekariya 12:4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/12/2007, p. 23-24

Zekariya 12:5

Impuzamirongo

  • +Yes 41:10; Yow 3:16; Zek 12:8

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/12/2007, p. 24-25

Zekariya 12:6

Impuzamirongo

  • +Yes 41:15
  • +Mika 4:13; Zek 9:15
  • +Zek 2:4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/12/2007, p. 24-25

    1/12/2007, p. 11

Zekariya 12:7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/12/2007, p. 25

Zekariya 12:8

Impuzamirongo

  • +Yer 23:6; Yow 3:16; Zek 2:5; 9:15
  • +Kuva 14:19; 23:20

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/12/2007, p. 25

Zekariya 12:9

Impuzamirongo

  • +Yes 54:17; Hag 2:22

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/12/2007, p. 25

Zekariya 12:10

Impuzamirongo

  • +Yoh 19:34, 37; 20:27; Ibh 1:7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, ingingo 146

    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, isomo 15

    Yesu ni inzira, p. 303

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2011, p. 16

    Umunsi wa Yehova, p. 55

Zekariya 12:11

Impuzamirongo

  • +2Bm 23:29; 2Ng 35:22

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/2007, p. 10

Zekariya 12:12

Impuzamirongo

  • +2Sm 5:13, 14; Luka 3:23, 31

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    5/2019, p. 30

Zekariya 12:13

Impuzamirongo

  • +Kuva 6:16
  • +Kuva 6:17; 1Ng 23:10

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Zek. 12:1Yobu 26:7; Yes 42:5
Zek. 12:1Zb 102:25; Yes 45:18
Zek. 12:2Zek 14:14
Zek. 12:3Zef 3:19
Zek. 12:3Zek 14:2, 3
Zek. 12:5Yes 41:10; Yow 3:16; Zek 12:8
Zek. 12:6Yes 41:15
Zek. 12:6Mika 4:13; Zek 9:15
Zek. 12:6Zek 2:4
Zek. 12:8Yer 23:6; Yow 3:16; Zek 2:5; 9:15
Zek. 12:8Kuva 14:19; 23:20
Zek. 12:9Yes 54:17; Hag 2:22
Zek. 12:10Yoh 19:34, 37; 20:27; Ibh 1:7
Zek. 12:112Bm 23:29; 2Ng 35:22
Zek. 12:122Sm 5:13, 14; Luka 3:23, 31
Zek. 12:13Kuva 6:16
Zek. 12:13Kuva 6:17; 1Ng 23:10
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Zekariya 12:1-14

Zekariya

12 Urubanza:

“Dore ibyo Yehova avuga ku byerekeye Isirayeli,” ni ko Yehova avuga,

We warambuye ijuru,+

Agashyiraho fondasiyo y’isi,+

Kandi agaha abantu umwuka bahumeka.

2 “Ngiye guhindura Yerusalemu nk’igikombe kirimo divayi ituma abantu bakikije Yerusalemu badandabirana. Umwanzi azagota u Buyuda, ndetse na Yerusalemu.+ 3 Kuri uwo munsi nzahindura Yerusalemu nk’ibuye riremerera abantu bose. Abazariterura bose bazakomereka bikomeye.+ Abantu bose bo ku isi bazarirwanya. Ibihugu byose biziyemeza kurirwanya.+ 4 Yehova aravuze ati: “Kuri uwo munsi, nzatuma amafarashi yose agira ubwoba bwinshi, kandi abayagenderaho mbahindure nk’abasazi. Nzahanga amaso yanjye umuryango wa Yuda kandi amafarashi y’abanzi babo nzayatera ubuhumyi. 5 Abayobozi b’u Buyuda bazavuga mu mitima yabo bati: ‘Abaturage b’i Yerusalemu ni bo mbaraga zacu zituruka kuri Yehova nyiri ingabo, Imana yabo.’+ 6 Kuri uwo munsi, nzahindura abayobozi b’u Buyuda nk’umuriro mu biti, mbahindure nk’umuriro mu binyampeke bikimara gusarurwa.+ Bazatwika abantu bo mu bihugu byose bibakikije iburyo n’ibumoso,+ kandi abaturage b’i Yerusalemu bazongera bature mu mujyi wabo wa Yerusalemu.+

7 “Yehova azabanza gutabara amahema y’u Buyuda kugira ngo icyubahiro cy’abakomoka kuri Dawidi n’icyubahiro cy’abaturage b’i Yerusalemu kitaruta icy’u Buyuda. 8 Kuri uwo munsi, Yehova azarinda abaturage b’i Yerusalemu.+ Kuri uwo munsi, ufite intege nke muri bo azaba intwari nka Dawidi. Abakomoka kuri Dawidi bazagira imbaraga nk’iz’Imana, kandi bamere nk’umumarayika wa Yehova ubagenda imbere.+ 9 Uwo munsi nziyemeza kurimbura ibihugu byose bizaba byaje gutera Yerusalemu.+

10 “Nzasuka umwuka wanjye ku bakomoka kuri Dawidi no ku baturage b’i Yerusalemu. Nzagaragaza ko mbemera kandi nzatega amatwi amasengesho yabo basenga binginga. Bazareba uwo bateye icumu,+ kandi bazamuririra cyane nk’abaririra umwana w’ikinege. Bazamuririra bagire agahinda kenshi nk’uko umuntu aririra umwana we w’imfura. 11 Uwo munsi abaturage b’i Yerusalemu bazagira agahinda kenshi nk’akabaye i Hadadirimoni, mu Kibaya cy’i Megido.+ 12 Abaturage bo mu gihugu bazarira cyane, buri muryango ukwawo. Umuryango w’abakomoka kuri Dawidi ukwawo n’abagore babo ukwabo. Umuryango w’abakomoka kuri Natani+ ukwawo n’abagore babo ukwabo. 13 Umuryango w’abakomoka kuri Lewi+ ukwawo n’abagore babo ukwabo. Umuryango w’abakomoka kuri Shimeyi+ ukwawo n’abagore babo ukwabo. 14 Imiryango yose isigaye na yo izarira cyane, buri muryango ukwawo n’abagore babo ukwabo.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze