Yesaya
18 Igihugu cyo mu karere k’inzuzi za Etiyopiya
Kibamo udukoko dufite amababa tuduhira, kizagerwaho n’amakuba.+
2 Cyohereza abantu bakanyura mu nyanja,
Bakagenda hejuru y’amazi bari mu mato akoze mu rufunzo, kikababwira kiti:
“Bantu mwihuta nimugende,
Mujye mu gihugu kibamo abantu barebare bafite umubiri unoze,
Abantu batinywa n’abantu bose,+
Igihugu kirimo abantu bafite imbaraga nyinshi* gitsinda ibindi bihugu,
Igihugu cyabo kikaba cyaratwawe n’amazi y’inzuzi.”
3 Mwebwe mwese abatuye mu gihugu, namwe abatuye isi,
Ibyo mubona bizamera nk’ikimenyetso cyashinzwe ku misozi
Kandi muzumva ijwi rimeze nk’iryumvikana iyo bavugije ihembe.
4 Yehova yarambwiye ati:
“Nzakomeza gutuza ndeba ahantu ntuye,
Bimere nk’ubushyuhe buhuma umuntu amaso ntarebe ku manywa,
Bimere nk’ikime mu bushyuhe bwo mu gihe cyo gusarura.
5 Kuko mbere y’isarura,
Igihe uburabyo buba butakiriho n’imbuto z’imizabibu zimaze guhisha,
Amashami azakatishwa ibikoresho by’ubuhinzi,*
Naho amashami adakenewe atemwe akurweho.
6 Intumbi zabo zose zizahabwa ibisiga byo mu misozi
N’inyamaswa z’inkazi zo ku isi.
Ibisiga bizamara impeshyi* yose kuri izo ntumbi
Kandi inyamaswa zose z’inkazi zo ku isi zizamara igihe cy’isarura kuri izo ntumbi.
7 Icyo gihe abantu barebare kandi bafite umubiri unoze,
Abantu batinywa n’abantu bose,
Igihugu kirimo abantu bafite imbaraga nyinshi gitsinda ibindi bihugu,
Abantu batuye mu gihugu cyatwawe n’amazi y’inzuzi,
Bazazanira Yehova nyiri ingabo impano
Ahantu hitirirwa izina rya Yehova nyiri ingabo, ku Musozi wa Siyoni.”+