ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 20
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Pashuri akubita Yeremiya (1-6)

      • Yeremiya ntiyareka kubwiriza (7-13)

        • Ubutumwa bw’Imana bumeze nk’umuriro waka (9)

        • Yehova ameze nk’umurwanyi uteye ubwoba (11)

      • Yeremiya avuga agahinda ke (14-18)

Yeremiya 20:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha, risobanura igikoresho bafungiragamo ibirenge, ibiganza n’ijosi.

Impuzamirongo

  • +2Ng 16:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Yeremiya, p. 57-58, 84

Yeremiya 20:3

Impuzamirongo

  • +Yer 6:25

Yeremiya 20:4

Impuzamirongo

  • +Gut 28:32
  • +Yer 25:9; 39:9

Yeremiya 20:5

Impuzamirongo

  • +2Bm 20:17; 24:11, 13; 25:13-15; Amg 1:10
  • +2Ng 36:10; Yer 15:13

Yeremiya 20:6

Impuzamirongo

  • +Yer 14:14; 28:15; 29:21

Yeremiya 20:7

Impuzamirongo

  • +Ezk 3:14; Mika 3:8
  • +Zb 22:7; Yer 15:10, 15

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Yeremiya, p. 36-37

    Umunara w’Umurinzi,

    15/3/2007, p. 9

Yeremiya 20:8

Impuzamirongo

  • +2Ng 36:16; Yer 6:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Yeremiya, p. 118

Yeremiya 20:9

Impuzamirongo

  • +1Bm 19:2, 4; Yona 1:3
  • +Yer 6:11; Amo 3:8; Ibk 4:19, 20

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/7/2010, p. 9

    15/2/2010, p. 7

    1/7/2000, p. 9-10

    1/3/2000, p. 17

    Yeremiya, p. 118

Yeremiya 20:10

Impuzamirongo

  • +Zb 31:13
  • +Zb 38:16

Yeremiya 20:11

Impuzamirongo

  • +Yer 1:8; Rom 8:31
  • +Zb 27:2; Yer 15:15, 20; 17:18
  • +Zb 6:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/3/2011, p. 30

    Yeremiya, p. 36-37

Yeremiya 20:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “amarangamutima y’imbere cyane.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impyiko.”

Impuzamirongo

  • +Yer 17:10
  • +Zb 59:10; Yer 17:18
  • +Yer 11:20; 1Pt 2:23

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Yeremiya, p. 147-149

Yeremiya 20:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubugingo bw’umukene.”

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Yeremiya, p. 85

Yeremiya 20:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Impuzamirongo

  • +Yobu 3:3; Yer 15:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Yeremiya, p. 9-10

Yeremiya 20:17

Impuzamirongo

  • +Yobu 10:18

Yeremiya 20:18

Impuzamirongo

  • +Yobu 3:20

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Yer. 20:22Ng 16:10
Yer. 20:3Yer 6:25
Yer. 20:4Gut 28:32
Yer. 20:4Yer 25:9; 39:9
Yer. 20:52Bm 20:17; 24:11, 13; 25:13-15; Amg 1:10
Yer. 20:52Ng 36:10; Yer 15:13
Yer. 20:6Yer 14:14; 28:15; 29:21
Yer. 20:7Ezk 3:14; Mika 3:8
Yer. 20:7Zb 22:7; Yer 15:10, 15
Yer. 20:82Ng 36:16; Yer 6:10
Yer. 20:91Bm 19:2, 4; Yona 1:3
Yer. 20:9Yer 6:11; Amo 3:8; Ibk 4:19, 20
Yer. 20:10Zb 31:13
Yer. 20:10Zb 38:16
Yer. 20:11Yer 1:8; Rom 8:31
Yer. 20:11Zb 27:2; Yer 15:15, 20; 17:18
Yer. 20:11Zb 6:10
Yer. 20:12Yer 17:10
Yer. 20:12Zb 59:10; Yer 17:18
Yer. 20:12Yer 11:20; 1Pt 2:23
Yer. 20:14Yobu 3:3; Yer 15:10
Yer. 20:17Yobu 10:18
Yer. 20:18Yobu 3:20
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 20:1-18

Yeremiya

20 Pashuri umuhungu wa Imeri, wari umutambyi akaba n’umuyobozi mukuru mu rusengero rwa Yehova, yari ateze amatwi igihe Yeremiya yahanuraga ibyo bintu. 2 Nuko Pashuri akubita umuhanuzi Yeremiya maze amufungira mu kintu gikoze mu mbaho bakoreshaga bahana abantu,*+ cyari mu Irembo ryo Haruguru rya Benyamini ryari mu rusengero rwa Yehova. 3 Ariko ku munsi ukurikiyeho, Pashuri afungura Yeremiya maze Yeremiya aramubwira ati:

“Yehova ntiyakwise Pashuri, ahubwo yakwise igiteye ubwoba impande zose.+ 4 Yehova aravuga ati: ‘ngiye gutuma witera ubwoba, ubutere n’incuti zawe zose kandi bazicwa n’inkota y’abanzi babo ubireba.+ Ab’i Buyuda bose nzabateza umwami w’i Babuloni kandi azabajyana i Babuloni ku ngufu abicishe inkota.+ 5 Ubukire bwose bwo muri uyu mujyi, ibiwurimo byose, ibintu byose by’agaciro biwurimo n’ubutunzi bwose bw’abami b’u Buyuda, nzabiha abanzi babo.+ Bazabisahura, babifate babijyane i Babuloni.+ 6 Nanone wowe Pashuri n’ababa mu nzu yawe bose, muzajyanwa i Babuloni ku ngufu. Nimugerayo ni ho uzapfira kandi ni ho uzashyingurwa wowe n’incuti zawe zose kubera ko wabahanuriye ibinyoma.’”+

 7 Yehova, waranshutse nemera gushukwa.

Wandushije imbaraga kandi urantsinda.+

Birirwa banseka,

Buri wese akanserereza.+

 8 Igihe cyose ngiye kuvuga ndataka, nkavuga nti:

“Urugomo no gusenya.”

Kubera ijambo rya Yehova, abantu barantuka kandi bakanseka umunsi wose.+

 9 Ubwo rero naravuze nti: “Sinzongera kumuvuga

Kandi sinzongera kuvuga mu izina rye.”+

Ariko mu mutima wanjye, ijambo rye ryabaye nk’umuriro waka cyane ukingiraniwe mu magufwa yanjye,

Sinari ngishoboye kurigumana,

Sinari ngishoboye guceceka.+

10 Kuko numvise inkuru mbi nyinshi z’ibihuha,

Ibintu biteye ubwoba byarangose.+

Baravuga bati: “Tumurege! Nimureke tumurege!”

Abanyifurizaga amahoro bose, babaga bacunga ko nakora ikosa.+

Baravugaga bati: “Aramutse akoze ikosa,

Dushobora kumutsinda maze tukihorera.”

11 Ariko Yehova yari kumwe nanjye ameze nk’umurwanyi uteye ubwoba.+

Ni yo mpamvu abantoteza bazasitara kandi ntibazatsinda.+

Bazakorwa n’isoni kuko nta cyo bazageraho.

Ikimwaro cyabo kizahoraho igihe cyose kuko kitazigera cyibagirana.+

12 Ariko wowe Yehova nyiri ingabo, ni wowe ugenzura umukiranutsi;

Ureba umutima n’ibitekerezo by’imbere cyane.*+

Reka ndebe uko ubitura ibyo bakoze,+

Kuko ikirego cyanjye ari wowe nakigejejeho.+

13 Nimuririmbire Yehova! Nimusingize Yehova!

Yatabaye umukene* amukura mu maboko y’abakora ibibi.

14 Havumwe* umunsi navutseho!

Umunsi mama yambyayeho ntugahabwe umugisha.+

15 Havumwe umuntu wabwiye papa inkuru nziza,

Inkuru nziza yatumye yishima cyane,

Igira iti: “Wabyaye umwana w’umuhungu!”

16 Uwo muntu azabe nk’imijyi Yehova yarimbuye ntabyicuze.

Mu gitondo azumve ijwi ryo gutaka, na ho ku manywa yumve urusaku ruburira abantu ko hari ikibi kigiye kuba.

17 Kuki atanyishe nkiri mu nda ya mama,

Kugira ngo mama ambere imva,

Bityo azahore atwite?+

18 Kuki navuye mu nda ya mama,

Kugira ngo mbone imibabaro n’agahinda,

Hanyuma iminsi yanjye izarangire nkozwe n’isoni?+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze