ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Nehemiya 10
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cya Nehemiya

      • Abantu bemera gukurikiza Amategeko (1-39)

        • “Ntituzirengagiza inzu y’Imana yacu” (39)

Nehemiya 10:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “Tirushata,” rikaba ari izina ry’Abaperesi ryahabwaga guverineri w’intara.

Impuzamirongo

  • +Neh 9:38

Nehemiya 10:5

Impuzamirongo

  • +Ezr 2:1, 39

Nehemiya 10:6

Impuzamirongo

  • +Ezr 8:1, 2

Nehemiya 10:9

Impuzamirongo

  • +Ezr 3:9; Neh 12:8

Nehemiya 10:12

Impuzamirongo

  • +Neh 12:24

Nehemiya 10:14

Impuzamirongo

  • +Neh 7:6, 11

Nehemiya 10:28

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”

Impuzamirongo

  • +Neh 8:1; 9:2

Nehemiya 10:30

Impuzamirongo

  • +Kuva 34:15, 16; Gut 7:3, 4

Nehemiya 10:31

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:10
  • +Kuva 12:16; Kub 29:1, 12
  • +Kuva 23:10, 11; Lew 25:4, 5
  • +Gut 15:1-3

Nehemiya 10:32

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya gatatu cya Shekeli.” Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.

Impuzamirongo

  • +Kuva 30:13

Nehemiya 10:33

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “imigati yo kugerekeranya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Imigati igenewe Imana.”

  • *

    Cyangwa “kugira ngo bibe impongano.”

Impuzamirongo

  • +Lew 24:5-7
  • +Kuva 29:40, 41
  • +Kub 28:9
  • +Kub 28:11-13; 1Ng 23:31
  • +Gut 16:16
  • +Lew 16:15

Nehemiya 10:34

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

  • *

    Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Lew 1:7; 6:12, 13

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/2006, p. 11

Nehemiya 10:35

Impuzamirongo

  • +Kuva 23:19; Kub 18:8, 13; Gut 26:2

Nehemiya 10:36

Impuzamirongo

  • +Kuva 13:2; Kub 18:15
  • +Kub 18:8, 11; 1Kor 9:13

Nehemiya 10:37

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibyumba byo kuriramo.”

Impuzamirongo

  • +Kub 15:20
  • +Lew 27:30
  • +Kub 18:8, 12; Gut 18:1, 4
  • +2Ng 31:11
  • +Kub 18:21

Nehemiya 10:38

Impuzamirongo

  • +Kub 18:26

Nehemiya 10:39

Impuzamirongo

  • +Gut 12:5, 6
  • +Gut 14:23
  • +Neh 13:10, 11

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/10/1998, p. 21-22

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Neh. 10:1Neh 9:38
Neh. 10:5Ezr 2:1, 39
Neh. 10:6Ezr 8:1, 2
Neh. 10:9Ezr 3:9; Neh 12:8
Neh. 10:12Neh 12:24
Neh. 10:14Neh 7:6, 11
Neh. 10:28Neh 8:1; 9:2
Neh. 10:30Kuva 34:15, 16; Gut 7:3, 4
Neh. 10:31Kuva 20:10
Neh. 10:31Kuva 12:16; Kub 29:1, 12
Neh. 10:31Kuva 23:10, 11; Lew 25:4, 5
Neh. 10:31Gut 15:1-3
Neh. 10:32Kuva 30:13
Neh. 10:33Lew 24:5-7
Neh. 10:33Kuva 29:40, 41
Neh. 10:33Kub 28:9
Neh. 10:33Kub 28:11-13; 1Ng 23:31
Neh. 10:33Gut 16:16
Neh. 10:33Lew 16:15
Neh. 10:34Lew 1:7; 6:12, 13
Neh. 10:35Kuva 23:19; Kub 18:8, 13; Gut 26:2
Neh. 10:36Kuva 13:2; Kub 18:15
Neh. 10:36Kub 18:8, 11; 1Kor 9:13
Neh. 10:37Kub 15:20
Neh. 10:37Lew 27:30
Neh. 10:37Kub 18:8, 12; Gut 18:1, 4
Neh. 10:372Ng 31:11
Neh. 10:37Kub 18:21
Neh. 10:38Kub 18:26
Neh. 10:39Gut 12:5, 6
Neh. 10:39Gut 14:23
Neh. 10:39Neh 13:10, 11
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Nehemiya 10:1-39

Nehemiya

10 Abemeje iyo nyandiko bagateraho kashe+ ni aba:

Guverineri* Nehemiya akaba yari umuhungu wa Hakaliya,

Sedekiya, 2 Seraya, Azariya, Yeremiya, 3 Pashuri, Amariya, Malikiya, 4 Hatushi, Shebaniya, Maluki, 5 Harimu,+ Meremoti, Obadiya, 6 Daniyeli,+ Ginetoni, Baruki, 7 Meshulamu, Abiya, Miyamini, 8 Maziya, Bilugayi na Shemaya. Abo bari abatambyi.

9 Abalewi bemeje iyo nyandiko bagateraho kashe ni aba: Yeshuwa umuhungu wa Azaniya, Binuwi wo mu bahungu ba Henadadi, Kadimiyeli+ 10 n’abavandimwe babo, ari bo Shebaniya, Hodiya, Kelita, Pelaya, Hanani, 11 Mika, Rehobu, Hashabiya, 12 Zakuri, Sherebiya,+ Shebaniya, 13 Hodiya, Bani na Beninu.

14 Abatware bemeje iyo nyandiko bagateraho kashe ni aba: Paroshi, Pahati-mowabu,+ Elamu, Zatu, Bani, 15 Buni, Azigadi, Bebayi, 16 Adoniya, Bigivayi, Adini, 17 Ateri, Hezekiya, Azuri, 18 Hodiya, Hashumu, Bezayi, 19 Harifu, Anatoti, Nebayi, 20 Magipiyashi, Meshulamu, Heziri, 21 Meshezabeli, Sadoki, Yaduwa, 22 Pelatiya, Hanani, Anaya, 23 Hosheya, Hananiya, Hashubu, 24 Haloheshi, Piliha, Shobeki, 25 Rehumu, Hashabuna, Maseya, 26 Ahiya, Hanani, Anani, 27 Maluki, Harimu na Bayana.

28 Abandi basigaye, ni ukuvuga abatambyi, Abalewi, abarinzi b’amarembo, abaririmbyi, abakozi bo mu rusengero* n’undi muntu wese witandukanyije n’abantu bo mu bindi bihugu kugira ngo yumvire amategeko y’Imana y’ukuri,+ n’abagore babo, abahungu babo n’abakobwa babo, mbese abantu bose bashoboraga kumva ibiri muri iyo nyandiko bakabisobanukirwa, 29 bifatanyije n’abavandimwe babo b’abanyacyubahiro, barahira bavuga ko bazakurikiza Amategeko y’Imana y’ukuri, ayo yatanze binyuze kuri Mose umugaragu w’Imana y’ukuri, kandi ko bazitondera amategeko yose ya Yehova Umwami wacu, imanza ze n’amabwiriza yatanze, batabikora bakagerwaho n’ibyago. 30 Abakobwa bacu ntituzabashyingira abantu bo mu bindi bihugu kandi n’abakobwa babo ntituzemera ko bashyingiranwa n’abahungu bacu.+

31 Nihagira abantu bo mu gihugu baza kugurisha ibicuruzwa n’imyaka y’ubwoko bwose ku munsi w’Isabato+ cyangwa ku munsi wera,+ ntituzabigura. Nanone mu mwaka wa karindwi+ ntituzasarura ibyeze mu mirima yacu kandi ntituzigera twishyuza umuntu wese uturimo umwenda.+

32 Nanone twishyiriyeho amategeko y’uko buri wese muri twe azajya atanga garama enye z’ifeza* buri mwaka zigenewe umurimo w’inzu y’Imana yacu,+ 33 kugira ngo haboneke imigati igenewe Imana,*+ ituro ry’ibinyampeke ritangwa buri gihe+ n’igitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri gihe ku Masabato+ n’igihe ukwezi kuba kwagaragaye+ no ku minsi mikuru yategetswe.+ Nanone hazaboneka ibintu byera n’ibitambo bitambirwa ibyaha+ kugira ngo Abisirayeli bababarirwe* kandi hakorwe imirimo yose irebana n’inzu y’Imana yacu.

34 Twakoresheje ubufindo* kugira ngo tumenye uko abatambyi n’Abalewi n’abaturage bagomba kuzajya bazana inkwi ku nzu y’Imana yacu, hakurikijwe amazu ya ba sogokuruza, bakazizana mu bihe byagenwe buri mwaka, kugira ngo zijye zicanwa ku gicaniro* cya Yehova Imana yacu nk’uko byanditswe mu Mategeko.+ 35 Ikindi kandi, buri mwaka tuzajya tuzana mu nzu ya Yehova ibyeze bwa mbere mu mirima yacu n’imbuto zeze bwa mbere ku biti byose byera imbuto.+ 36 Tuzajya tuzana n’abahungu bacu b’imfura n’amatungo yacu+ yavutse bwa mbere nk’uko byanditswe mu Mategeko. Tuzajya tuzana n’amatungo yavutse bwa mbere yo mu nka zacu no mu mikumbi yacu, tubizane ku nzu y’Imana yacu, tubihe abatambyi bakorera umurimo mu nzu y’Imana yacu.+ 37 Nanone tuzajya tuzana ifu itanoze y’imyaka yacu yeze bwa mbere+ n’amaturo yacu n’imbuto z’ibiti by’ubwoko bwose+ na divayi nshya n’amavuta,+ tubizanire abatambyi mu byumba byo kubikamo* by’inzu y’Imana yacu,+ tuzane na kimwe cya cumi cy’ibyeze mu mirima yacu kigenewe Abalewi,+ kuko Abalewi ari bo bahabwa kimwe cya cumi cy’ibyeze mu mijyi yacu yose ikorerwamo imirimo y’ubuhinzi.

38 Kandi umutambyi ukomoka kuri Aroni azajye aba ari kumwe n’Abalewi mu gihe bahabwa icya cumi. Abalewi na bo, kuri icyo cya cumi bajye bavanaho icya cumi kibe icy’inzu y’Imana yacu+ gishyirwe mu byumba by’inzu y’ububiko. 39 Nanone mu byumba by’ububiko ni ho Abisirayeli n’Abalewi bagomba gushyira ituro+ ry’ibinyampeke, irya divayi nshya n’iry’amavuta.+ Nanone aho ni ho haba ibikoresho by’urusengero kandi abatambyi, abarinzi b’amarembo n’abaririmbyi, ni ho bakorera. Ntituzirengagiza inzu y’Imana yacu.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze