Malaki
1 Urubanza:
Dore ibyo Yehova yavuze ku birebana na Isirayeli, binyuze kuri Malaki:*
2 Yehova yaravuze ati: “Narabakunze.”+
Namwe murabaza muti: “Wadukunze ute?”
Yehova arabasubiza ati: “Ese Esawu ntiyari umuvandimwe wa Yakobo?+ Ariko nakunze Yakobo, 3 nanga Esawu.+ Amaherezo imisozi ye nayihinduye amatongo,+ kandi umurage* we nywuhindura ubutayu n’aho ingunzu* ziba.”+
4 “Nubwo Abedomu bakomeza kuvuga bati: ‘twaranegekaye ariko tuzagaruka twubake ahantu hacu bari barasenye,’ Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘Kubaka bazubaka, ariko nzabisenya. Icyo gihugu abantu bazacyita “igihugu cy’abagome,” kandi abahatuye babite abantu “Yehova yahamije icyaha kugeza iteka ryose.”+ 5 Mwe ubwanyu muzabireba kandi muzavuga muti: “Yehova nahabwe icyubahiro muri Isirayeli.”’”
6 “Mwa batambyi mwe musuzugura izina ryanjye.+ Yehova nyiri ingabo arababaza ati: ‘ubusanzwe umwana yubaha papa we+ n’umugaragu akubaha shebuja. None se niba ndi Papa wanyu,+ icyubahiro mumpa ni ikihe?*+ Niba ndi Shobuja* kuki mutantinya?’
“‘Nyamara murabaza muti: “Twasuzuguye izina ryawe dute?”’
7 “‘Mwarisuzuguye muzana ibyokurya byanduye ku gicaniro cyanjye.’
“‘None murabaza muti: “ni gute twagusuzuguje?”’
“‘Mwaravuze muti: “ameza ya Yehova+ ni ayo gusuzugurwa.” 8 Iyo muzanye itungo rihumye ngo ritangwe maze ribe igitambo, muravuga muti: “Nta cyo bitwaye.” Kandi iyo muzanye itungo ryamugaye cyangwa irirwaye, na bwo muravuga muti: “Nta cyo bitwaye.”’”+
Nyamara Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Ngaho se muzagerageze kurishyira guverineri wanyu! Ese azabakira neza kandi abishimiye?”
9 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Nimwinginge Imana kugira ngo itange imbabazi. Ese iyo mutamba ibitambo nk’ibyo, muba mwibwira ko Imana izabishimira?”
10 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Ni nde muri mwe wakinga inzugi z’urusengero*+ cyangwa agashyira umuriro ku gicaniro cyanjye, nta gihembo ahawe?+ Simbishimira, kandi sinishimira amaturo muzana.”+
11 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Kuva iburasirazuba kugera iburengerazuba, izina ryanjye rizamenyekana mu bantu bo mu bihugu byinshi.+ Ahantu hose bazajya batwika ibitambo kandi banzanire amaturo n’impano zidafite inenge, kugira ngo baheshe icyubahiro izina ryanjye. Izina ryanjye rizamenyekana mu bihugu byose.”+
12 “Ariko mwe, muba musuzugura izina ryanjye+ iyo muvuga muti: ‘ameza ya Yehova aranduye kandi amaturo ayateretseho arasuzuguritse.’+ 13 Nanone muravuga muti: ‘uyu murimo uratunaniza,’ maze mwarangiza mukawusuzugura.” Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze. “Muzana itungo ryibwe, iryamugaye n’irirwaye. Ayo ni yo maturo munzanira. Ese mwumva nakwishimira ayo maturo yanyu?”+ Uko ni ko Yehova avuze.
14 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Umuntu wese ukoresha uburiganya, maze mu mukumbi we yaba afite isekurume idafite ikibazo,* agahigira Yehova umuhigo, ariko yajya gutura igitambo akazana itungo rifite ikibazo, azahura n’ibibazo bikomeye. Ndi Umwami ukomeye+ kandi izina ryanjye rizatinywa mu bihugu byose.”+