ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abakorinto 3
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cya 2 Abakorinto

      • Amabaruwa yemeza ko dukwiriye (1-3)

      • Abakozi babwiriza iby’isezerano rishya (4-6)

      • Ubwiza burabagirana bw’isezerano rishya (7-18)

2 Abakorinto 3:2

Impuzamirongo

  • +1Kor 9:2

2 Abakorinto 3:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni umuti w’ibara runaka bifashisha bandika.

Impuzamirongo

  • +1Kor 3:5
  • +Kuva 31:18; 34:1
  • +Img 3:3; 7:3

2 Abakorinto 3:5

Impuzamirongo

  • +Kuva 4:12, 15; Flp 2:13

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/7/2008, p. 28

    15/2/2002, p. 24-25

    15/11/2000, p. 17-19

2 Abakorinto 3:6

Impuzamirongo

  • +Heb 8:6
  • +Rom 13:9
  • +Gal 3:10
  • +Yoh 6:63

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/2/2002, p. 24-25

    15/11/2000, p. 17-19

2 Abakorinto 3:7

Impuzamirongo

  • +Kuva 31:18; 32:16
  • +Kuva 34:29, 30

2 Abakorinto 3:8

Impuzamirongo

  • +Ibk 2:1, 4
  • +1Pt 4:14

2 Abakorinto 3:9

Impuzamirongo

  • +Gut 27:26
  • +Kuva 34:35
  • +Rom 3:21, 22

2 Abakorinto 3:10

Impuzamirongo

  • +Kol 2:16, 17

2 Abakorinto 3:11

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:16; 24:17
  • +Heb 12:22-24

2 Abakorinto 3:12

Impuzamirongo

  • +1Pt 1:3, 4

2 Abakorinto 3:13

Impuzamirongo

  • +Kuva 34:33-35

2 Abakorinto 3:14

Impuzamirongo

  • +Yoh 12:40
  • +Rom 11:7
  • +Rom 7:6; Efe 2:15

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/4/2009, p. 21

    15/8/2005, p. 20

    15/3/2004, p. 16

    1/2/1998, p. 10

2 Abakorinto 3:15

Impuzamirongo

  • +Ibk 15:21
  • +Rom 11:8

2 Abakorinto 3:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Umugereka wa A5.

Impuzamirongo

  • +Kuva 34:34

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    4/2018, p. 9

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2005, p. 23

2 Abakorinto 3:17

Impuzamirongo

  • +Yoh 4:24
  • +Yes 61:1; Rom 6:14; 8:15; Gal 5:1, 13

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    11/2018, p. 19-20

    4/2018, p. 8-9

    Umunara w’Umurinzi,

    15/7/2012, p. 10

2 Abakorinto 3:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Umwuka wa Yehova.”

Impuzamirongo

  • +2Kor 4:6; Efe 4:23, 24; 5:1

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/5/2012, p. 23-24

    15/8/2005, p. 14-15, 24

    15/3/2004, p. 16-17

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Kor. 3:21Kor 9:2
2 Kor. 3:31Kor 3:5
2 Kor. 3:3Kuva 31:18; 34:1
2 Kor. 3:3Img 3:3; 7:3
2 Kor. 3:5Kuva 4:12, 15; Flp 2:13
2 Kor. 3:6Heb 8:6
2 Kor. 3:6Rom 13:9
2 Kor. 3:6Gal 3:10
2 Kor. 3:6Yoh 6:63
2 Kor. 3:7Kuva 31:18; 32:16
2 Kor. 3:7Kuva 34:29, 30
2 Kor. 3:8Ibk 2:1, 4
2 Kor. 3:81Pt 4:14
2 Kor. 3:9Gut 27:26
2 Kor. 3:9Kuva 34:35
2 Kor. 3:9Rom 3:21, 22
2 Kor. 3:10Kol 2:16, 17
2 Kor. 3:11Kuva 19:16; 24:17
2 Kor. 3:11Heb 12:22-24
2 Kor. 3:121Pt 1:3, 4
2 Kor. 3:13Kuva 34:33-35
2 Kor. 3:14Yoh 12:40
2 Kor. 3:14Rom 11:7
2 Kor. 3:14Rom 7:6; Efe 2:15
2 Kor. 3:15Ibk 15:21
2 Kor. 3:15Rom 11:8
2 Kor. 3:16Kuva 34:34
2 Kor. 3:17Yoh 4:24
2 Kor. 3:17Yes 61:1; Rom 6:14; 8:15; Gal 5:1, 13
2 Kor. 3:182Kor 4:6; Efe 4:23, 24; 5:1
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Abakorinto 3:1-18

Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Abakorinto

3 Ese birakwiye ko twongera kwisobanura tugaragaza abo turi bo? Hari ubwo se dukeneye kubazanira amabaruwa yemeza ko dukwiriye cyangwa ngo abe ari mwe muyaduha, nk’uko bamwe na bamwe babigenza? 2 Mwe ubwanyu muri nk’ibaruwa yemeza abo turi bo,+ yanditswe ku mitima yacu, izwi kandi isomwa n’abantu bose. 3 Uko bigaragara, mumeze nk’ibaruwa ya Kristo yanditswe natwe binyuze ku murimo wacu.+ Iyo baruwa ntiyandikishijwe wino,* ahubwo yandikishijwe umwuka w’Imana ihoraho. Ntiyanditswe ku bisate by’amabuye,+ ahubwo yanditswe ku mitima.+

4 Twizeye tudashidikanya ko turi abakozi b’Imana, binyuze kuri Kristo. 5 Ibyo ntibishatse kuvuga ko ubushobozi dufite ari bwo bwatumye twuzuza ibisabwa. Ahubwo kuba twujuje ibisabwa bituruka ku Mana.+ 6 Ni yo yatumye twuzuza ibisabwa, ngo tubwirize ibirebana n’isezerano rishya,+ ridashingiye ku mategeko yanditswe,+ ahubwo rishingiye ku mwuka wera, kuko amategeko yanditswe yicisha,+ ariko umwuka wera ugatanga ubuzima.+

7 Nanone ayo mategeko yicisha yari yanditswe ku mabuye.+ Nyamara kandi yaje aherekejwe n’ubwiza bw’Imana, ku buryo Abisirayeli batashoboye kwitegereza mu maso ha Mose kubera ubwo bwiza burabagirana yari afite,+ kandi bwari ubwiza bushira. 8 None se niba ayo mategeko yaratanzwe mu cyubahiro cyinshi bigeze aho, umwuka wera+ wo ntiwagira icyubahiro cyinshi kurushaho?+ 9 Niba amategeko azana urupfu+ yarahawe icyubahiro cyinshi,+ nta gushidikanya ko kwitwa umukiranutsi byo bifite icyubahiro cyinshi kurushaho.+ 10 Icyubahiro amategeko yari afite cyahindutse ubusa ukigereranyije n’icyubahiro cy’isezerano rishya.+ 11 Niba amategeko yagombaga kuzavaho yari afite icyubahiro,+ isezerano rizagumaho ryo rigomba kugira icyubahiro cyinshi kurushaho.+

12 Bityo rero, kubera ko dufite ibyo byiringiro,+ tuvuga tudafite ubwoba. 13 Ntitumeze nka Mose witwikiraga umwenda mu maso+ kugira ngo Abisirayeli batabona ubwiza burabagirana bwaherekezaga amategeko yari kuzavaho. 14 Icyakora ntibakoresheje ubushobozi bwabo bwo gutekereza ngo babisobanukirwe.+ Kugeza n’uyu munsi, iyo isezerano rya kera risomwa, ni nkaho uwo mwenda uba ugitwikiriye mu maso,+ kubera ko ukurwaho gusa binyuze kuri Kristo.+ 15 Mu by’ukuri, kugeza n’uyu munsi iyo ibyanditswe na Mose bisomwa,+ uwo mwenda ni nkaho ukomeza gutwikira ubwenge bwabo.+ 16 Ariko iyo umuntu ahindutse agakorera Yehova,* uwo mwenda ukurwaho.+ 17 Yehova ni Umwuka,+ kandi aho umwuka wa Yehova uri, haba hari umudendezo.+ 18 Iyo dufite mu maso hadatwikiriye tuba tumeze nk’indorerwamo zigaragaza ubwiza burabagirana bwa Yehova. Tugenda duhinduka tukamera nk’Imana, kandi tukagenda turushaho kugaragaza ubwiza bwayo nk’uko Yehova* abishaka.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze