ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abagalatiya 1
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu Bagalatiya

      • Intashyo (1-5)

      • Nta bundi butumwa bwiza twumvise (6-9)

      • Ubutumwa bwiza Pawulo yabwirizaga bwabaga buturutse ku Mana (10-12)

      • Uko Pawulo yahindutse Umukristo n’ibintu yakoraga mbere (13-24)

Abagalatiya 1:1

Impuzamirongo

  • +Ibk 9:15; 26:15, 16
  • +Ibk 22:14, 15

Abagalatiya 1:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Abagalatiya 1:4

Impuzamirongo

  • +1Yh 2:1, 2
  • +Yoh 15:19
  • +1Tm 2:3, 4

Abagalatiya 1:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bibe bityo.”

Abagalatiya 1:6

Impuzamirongo

  • +2Kor 11:3, 4; Gal 5:7

Abagalatiya 1:7

Impuzamirongo

  • +Gal 5:10

Abagalatiya 1:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “azavumwe.”

Abagalatiya 1:11

Impuzamirongo

  • +1Ts 2:13

Abagalatiya 1:13

Impuzamirongo

  • +Ibk 23:6
  • +Ibk 8:3; 9:1, 2; 22:4; 26:9-11

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/6/1999, p. 29-31

Abagalatiya 1:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Byabaga ari ibikorwa cyangwa amategeko adashingiye ku Byanditswe. Bari barabyigishijwe n’abigisha bo mu idini ry’Abayahudi.

Impuzamirongo

  • +Ibk 22:3; Flp 3:4-6

Abagalatiya 1:15

Impuzamirongo

  • +1Kor 15:10

Abagalatiya 1:16

Impuzamirongo

  • +Ibk 9:15; Rom 11:13

Abagalatiya 1:17

Impuzamirongo

  • +Ibk 9:19

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/5/2008, p. 22

    15/1/2005, p. 28-29

Abagalatiya 1:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni na we witwa Petero.

Impuzamirongo

  • +Ibk 9:26
  • +Yoh 1:42; 1Kor 15:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 12

    Umunara w’Umurinzi,

    15/6/2007, p. 15-17

Abagalatiya 1:19

Impuzamirongo

  • +Mat 13:55; Ibk 12:17

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 112

    Umunara w’Umurinzi,

    15/6/2007, p. 16-17

Abagalatiya 1:21

Impuzamirongo

  • +Ibk 9:29, 30

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/7/2000, p. 26

Abagalatiya 1:23

Impuzamirongo

  • +Gal 1:13
  • +Ibk 8:3

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Gal. 1:1Ibk 9:15; 26:15, 16
Gal. 1:1Ibk 22:14, 15
Gal. 1:41Yh 2:1, 2
Gal. 1:4Yoh 15:19
Gal. 1:41Tm 2:3, 4
Gal. 1:62Kor 11:3, 4; Gal 5:7
Gal. 1:7Gal 5:10
Gal. 1:111Ts 2:13
Gal. 1:13Ibk 23:6
Gal. 1:13Ibk 8:3; 9:1, 2; 22:4; 26:9-11
Gal. 1:14Ibk 22:3; Flp 3:4-6
Gal. 1:151Kor 15:10
Gal. 1:16Ibk 9:15; Rom 11:13
Gal. 1:17Ibk 9:19
Gal. 1:18Ibk 9:26
Gal. 1:18Yoh 1:42; 1Kor 15:5
Gal. 1:19Mat 13:55; Ibk 12:17
Gal. 1:21Ibk 9:29, 30
Gal. 1:23Gal 1:13
Gal. 1:23Ibk 8:3
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Abagalatiya 1:1-24

Ibaruwa yandikiwe Abagalatiya

1 Njyewe Pawulo, intumwa itarashyizweho n’abantu cyangwa binyuze ku muntu uwo ari we wese, ahubwo yashyizweho na Yesu Kristo+ n’Imana ari yo Papa wacu wo mu ijuru,+ yamuzuye mu bapfuye, 2 mfatanyije n’abavandimwe bose turi kumwe, ndabandikiye mwebwe abo mu matorero y’i Galatiya.

3 Imana ari yo Papa wacu wo mu ijuru, n’Umwami wacu Yesu Kristo bakomeze kubagaragariza ineza ihebuje* kandi batume mugira amahoro. 4 Kristo yemeye kudupfira+ kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu, kandi adukize iyi si mbi+ nk’uko Imana yacu, ari na yo Papa wacu wo mu ijuru+ yabishatse. 5 Nihabwe icyubahiro iteka ryose. Amen.*

6 Ntangazwa n’ukuntu mu gihe gito mwaretse Imana yabatoranyije binyuze ku neza ihebuje ya Kristo, ahubwo mugatangira kumva ubundi butumwa.+ 7 Nyamara ubwo si ubutumwa bwiza. Ahubwo hari abantu bamwe babatezamo akavuyo,+ bagamije kugoreka ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo. 8 Ariko nihagira ubabwira ubutumwa bwiza bunyuranye n’ubwo twababwirije azabibazwe,* niyo yaba ari umwe muri twe cyangwa umumarayika uvuye mu ijuru. 9 Twarabivuze, ariko reka nongere mbisubiremo: Umuntu uwo ari we wese ubabwira ubutumwa bunyuranye n’ubutumwa bwiza mwemeye, azabibazwe.

10 Ese noneho nshaka kwemerwa n’abantu? Cyangwa nshaka kwemerwa n’Imana? Ese ni abantu nshaka gushimisha? Oya rwose! Iyo nkomeza gushimisha abantu, ubu simba ndi umugaragu wa Kristo. 11 Bavandimwe, ndabamenyesha ko ubutumwa bwiza nababwirije butaturutse ku bantu,+ 12 kuko ntabuhawe n’umuntu cyangwa ngo mbwigishwe. Ahubwo nabuhishuriwe na Yesu Kristo.

13 Mwumvise iby’imyifatire nahoranye nkiri mu idini ry’Abayahudi,+ mwumva ukuntu nakabyaga gutoteza abagize itorero ry’Imana kandi nkabakorera ibintu bibi byinshi.+ 14 Nanone nageraga kuri byinshi mu idini ry’Abayahudi, nkarusha benshi bo mu rungano rwanjye. Bose nabarushaga guteza imbere imigenzo ya ba sogokuruza.*+ 15 Ariko Imana yo yatumye mvuka, ikangaragariza ineza yayo ihebuje+ ikantoranya, yabonye ko ari byiza 16 guhishura Umwana wayo binyuze kuri njye, kugira ngo mbwire abantu bo mu bindi bihugu ubutumwa bwiza bumwerekeyeho.+ Igihe yantoranyaga sinahise njya kugisha inama abantu. 17 Nta nubwo nagiye i Yerusalemu ku babaye intumwa mbere yanjye, ahubwo nagiye muri Arabiya, hanyuma nongera kugaruka i Damasiko.+

18 Nuko imyaka itatu ishize, njya i Yerusalemu+ gusura Kefa*+ tumarana iminsi 15. 19 Ariko mu ntumwa nta wundi nabonye, keretse Yakobo+ uvukana n’Umwami wacu. 20 Naho ku birebana n’ibi bintu ndi kubandikira, dore Imana irareba, simbeshya.

21 Nyuma yaho nagiye mu turere tw’i Siriya n’i Kilikiya.+ 22 Ariko Abakristo bo mu matorero y’i Yudaya ntibari banzi. 23 Bumvaga gusa bavuga bati: “Wa muntu wajyaga adutoteza,+ ubu ari kubwiriza ubutumwa bwiza bwerekeye idini yahoze atoteza.”+ 24 Iyo babyumvaga basingizaga Imana bitewe n’ibyambayeho.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze