ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 14
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Amapfa, inzara n’intambara (1-12)

      • Urubanza rwaciriwe abahanuzi b’ibinyoma (13-18)

      • Yeremiya yemera ibyaha abantu bakoze (19-22)

Yeremiya 14:1

Impuzamirongo

  • +Gut 28:24

Yeremiya 14:2

Impuzamirongo

  • +Yow 1:10

Yeremiya 14:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “abato.”

  • *

    Cyangwa “ku bigega.”

Yeremiya 14:4

Impuzamirongo

  • +Lew 26:20; Gut 28:23

Yeremiya 14:6

Impuzamirongo

  • +Yer 12:4; Yow 1:18

Yeremiya 14:7

Impuzamirongo

  • +Yos 7:9; Zb 25:11; 115:1, 2
  • +Ezr 9:6; Neh 9:33; Dan 9:5, 8

Yeremiya 14:8

Impuzamirongo

  • +Zb 106:8, 21; Yes 45:15

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Nimukanguke!,

    22/4/2004,

Yeremiya 14:9

Impuzamirongo

  • +Kuva 29:45; Gut 23:14
  • +Dan 9:19

Yeremiya 14:10

Impuzamirongo

  • +Yer 2:23
  • +Yer 2:25
  • +Yer 6:20
  • +Hos 8:13

Yeremiya 14:11

Impuzamirongo

  • +Yer 7:16; 11:14

Yeremiya 14:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”

  • *

    Cyangwa “indwara.”

Impuzamirongo

  • +Yes 1:15; 58:3; Yer 11:11; Ezk 8:18
  • +Yes 1:11
  • +Yer 9:16; Ezk 5:12

Yeremiya 14:13

Impuzamirongo

  • +Yer 4:10; 5:31; 6:13, 14; 23:16, 17; 27:8-10; Ezk 13:10; Mika 3:11

Yeremiya 14:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iby’uburyarya bwo mu mitima yabo.”

Impuzamirongo

  • +Yer 23:25, 26; 29:21
  • +Yer 23:21; 27:15
  • +Amg 2:14

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/4/2008, p. 5

Yeremiya 14:15

Impuzamirongo

  • +Yer 5:12, 13; 23:15; Ezk 12:24; 13:9

Yeremiya 14:16

Impuzamirongo

  • +Zb 79:2, 3; Yer 9:22
  • +Yer 4:18

Yeremiya 14:17

Impuzamirongo

  • +Yer 8:18, 21; 9:1
  • +Amg 1:15

Yeremiya 14:18

Impuzamirongo

  • +Ezk 7:15
  • +Amg 5:10
  • +Gut 28:36

Yeremiya 14:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubugingo bwawe bwazinutswe.”

Impuzamirongo

  • +Yer 12:8; Amg 5:22
  • +2Ng 36:15, 16
  • +Yer 8:15

Yeremiya 14:20

Impuzamirongo

  • +Ezr 9:7; Dan 9:5, 8

Yeremiya 14:21

Impuzamirongo

  • +Ezk 36:22; Dan 9:15
  • +Kuva 32:13; Lew 26:41, 42; Zb 106:43-45

Yeremiya 14:22

Impuzamirongo

  • +Gut 28:12; Yes 30:23; Yow 2:23

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Yer. 14:1Gut 28:24
Yer. 14:2Yow 1:10
Yer. 14:4Lew 26:20; Gut 28:23
Yer. 14:6Yer 12:4; Yow 1:18
Yer. 14:7Yos 7:9; Zb 25:11; 115:1, 2
Yer. 14:7Ezr 9:6; Neh 9:33; Dan 9:5, 8
Yer. 14:8Zb 106:8, 21; Yes 45:15
Yer. 14:9Kuva 29:45; Gut 23:14
Yer. 14:9Dan 9:19
Yer. 14:10Yer 2:23
Yer. 14:10Yer 2:25
Yer. 14:10Yer 6:20
Yer. 14:10Hos 8:13
Yer. 14:11Yer 7:16; 11:14
Yer. 14:12Yes 1:15; 58:3; Yer 11:11; Ezk 8:18
Yer. 14:12Yes 1:11
Yer. 14:12Yer 9:16; Ezk 5:12
Yer. 14:13Yer 4:10; 5:31; 6:13, 14; 23:16, 17; 27:8-10; Ezk 13:10; Mika 3:11
Yer. 14:14Yer 23:25, 26; 29:21
Yer. 14:14Yer 23:21; 27:15
Yer. 14:14Amg 2:14
Yer. 14:15Yer 5:12, 13; 23:15; Ezk 12:24; 13:9
Yer. 14:16Zb 79:2, 3; Yer 9:22
Yer. 14:16Yer 4:18
Yer. 14:17Yer 8:18, 21; 9:1
Yer. 14:17Amg 1:15
Yer. 14:18Ezk 7:15
Yer. 14:18Amg 5:10
Yer. 14:18Gut 28:36
Yer. 14:19Yer 12:8; Amg 5:22
Yer. 14:192Ng 36:15, 16
Yer. 14:19Yer 8:15
Yer. 14:20Ezr 9:7; Dan 9:5, 8
Yer. 14:21Ezk 36:22; Dan 9:15
Yer. 14:21Kuva 32:13; Lew 26:41, 42; Zb 106:43-45
Yer. 14:22Gut 28:12; Yes 30:23; Yow 2:23
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 14:1-22

Yeremiya

14 Ibi ni byo Yehova yabwiye Yeremiya ku birebana n’amapfa:+

 2 Mu Buyuda bararira cyane+ kandi amarembo yaho yaraguye.

Barambaraye hasi ku butaka

Kandi i Yerusalemu humvikanye ijwi ryo gutaka.

 3 Abakoresha bohereje abagaragu* babo kuvoma.

Bagiye ku migezi* bahageze babura amazi.

Bagarutse ibyo bagiye kuvomesha birimo ubusa.

Bakozwe n’isoni bumva batengushywe

Maze bitwikira imitwe.

 4 Abahinzi bakozwe n’isoni bitwikira imitwe

Bitewe n’uko ubutaka bwasataguritse,

Kuko nta mvura igwa mu gihugu.+

 5 Ndetse n’imparakazi yo mu gasozi, yataye umwana wayo ukivuka

Kubera kubura ubwatsi.

 6 Indogobe zo mu gasozi zihagaze ku misozi iriho ubusa.

Zirahumekera hejuru nk’ingunzu.

Amaso yazo arananiwe bitewe no kubura ubwatsi.+

 7 Yehova, nubwo ibyaha byacu bidushinja,

Gira icyo ukora kubera izina ryawe.+

Twakoze ibikorwa byinshi byo kuguhemukira+

Kandi ni wowe twacumuyeho.

 8 Ni wowe Isirayeli yiringira, ukaba n’Umukiza wayo+ mu gihe cy’amakuba,

Kuki umeze nk’umunyamahanga mu gihugu,

Ukamera nk’umugenzi uhagarara gusa yishakira icumbi rya nijoro?

 9 Kuki umeze nk’umuntu wumiwe,

Ukamera nk’umuntu w’intwari udashobora gukiza?

Yehova, uri muri twe+

Kandi twitirirwa izina ryawe;+

Ntudutererane.

10 Dore ibyo Yehova yavuze kuri aba bantu: “Bakunda kuzerera.+ Ibirenge byabo ntibijya biguma hamwe.+ Ni cyo gituma Yehova atabishimira.+ Ubu noneho agiye kwibuka amakosa yabo, ababaze ibyaha bakoze.”+

11 Nuko Yehova arambwira ati: “Uramenye ntusenge usabira aba bantu ibyiza.+ 12 Iyo bigomwe kurya no kunywa* sinumva ibyo bavuga banyinginga+ kandi iyo batambye ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ituro ry’ibinyampeke, simbyishimira.+ Nzabarimbura nkoresheje intambara,* inzara n’icyorezo.”*+

13 Nuko ndavuga nti: “Yehova Mwami w’Ikirenga! Dore abahanuzi barababwira bati: ‘nta ntambara cyangwa inzara bizabageraho, ahubwo nzatuma mugira amahoro nyayo aha hantu.’”+

14 Yehova arongera arambwira ati: “Abo bahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye.+ Sinabatumye, nta n’icyo nabategetse kandi sinigeze mvugana na bo.+ Babahanurira bababwira ibyo beretswe by’ibinyoma, bakabaragurira bababwira ibintu bidafite akamaro kandi bakabahanurira bababwira ibintu bihimbiye.*+ 15 Ni yo mpamvu Yehova avuga ati: ‘abahanuzi bahanura mu izina ryanjye kandi ntarabatumye, bakavuga ko nta ntambara cyangwa inzara bizatera muri iki gihugu, bazarimburwa n’intambara n’inzara.+ 16 Abo bahanurira bazicwa n’intambara n’inzara, imirambo yabo irambarare mu mihanda y’i Yerusalemu kandi bo n’abagore babo n’abahungu babo n’abakobwa babo nta wuzabahamba,+ kuko nzabateza ibyago bibakwiriye.’+

17 “Uzababwire uti:

‘Amaso yanjye nasuke amarira ku manywa na nijoro kandi ntakame,+

Kuko umukobwa w’isugi w’abantu banjye yamenaguwe burundu,+

Afite igikomere giteye ubwoba.

18 Iyo ngiye inyuma y’umujyi,

Mpasanga abishwe n’inkota!+

Iyo ngiye mu mujyi,

Na ho mpasanga abarembejwe n’inzara!+

Abahanuzi n’abatambyi bose bagiye mu gihugu batazi.’”+

19 Ese wataye u Buyuda burundu cyangwa wazinutswe* Siyoni?+

Kuki wadukubise ku buryo tudashobora gukira?+

Twari twiringiye ko tuzagira amahoro ariko nta kintu cyiza twabonye;

Twari twiringiye igihe cyo gukira, ariko twabonye ibiteye ubwoba.+

20 Yehova, turemera ubugome bwacu

N’ibyaha bya ba sogokuruza,

Kuko twagucumuyeho.+

21 Ntudute kubera izina ryawe,+

Ntusuzugure intebe y’ubwami yawe ifite ikuzo.

Ibuka isezerano wagiranye natwe kandi nturyice.+

22 Ese mu bigirwamana bitagira akamaro byo mu bihugu, hari icyagusha imvura?

Ese ijuru ubwaryo ryashobora kugusha imvura?

Yehova Mana yacu, ese si wowe ukora ibintu nk’ibyo?+

Turakwiringira,

Kuko ibyo bintu byose ari wowe wenyine ubikora.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze