ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 18
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 2 Ngoma

      • Isezerano Yehoshafati yagiranye na Ahabu (1-11)

      • Mikaya ahanura ko umwami yari gutsindwa (12-27)

      • Ahabu yicirwa i Ramoti-gileyadi (28-34)

2 Ibyo ku Ngoma 18:1

Impuzamirongo

  • +2Ng 17:5
  • +1Bm 16:28, 33; 21:25

2 Ibyo ku Ngoma 18:2

Impuzamirongo

  • +1Bm 22:2-4; 2Ng 19:2
  • +Gut 4:41-43; 1Ng 6:77, 80

2 Ibyo ku Ngoma 18:4

Impuzamirongo

  • +2Sm 2:1; 1Bm 22:5, 6

2 Ibyo ku Ngoma 18:6

Impuzamirongo

  • +2Bm 3:11
  • +1Bm 22:7, 8

2 Ibyo ku Ngoma 18:7

Impuzamirongo

  • +1Bm 18:4; 19:9, 10
  • +Yer 38:4

2 Ibyo ku Ngoma 18:8

Impuzamirongo

  • +1Bm 22:9-12

2 Ibyo ku Ngoma 18:11

Impuzamirongo

  • +Mika 3:5

2 Ibyo ku Ngoma 18:12

Impuzamirongo

  • +Yes 30:9, 10
  • +1Bm 22:13-17

2 Ibyo ku Ngoma 18:13

Impuzamirongo

  • +Yer 23:28; Ibk 20:27

2 Ibyo ku Ngoma 18:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umbwire ukuri mu izina rya Yehova.”

2 Ibyo ku Ngoma 18:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “umwungeri.”

Impuzamirongo

  • +Lew 26:14, 17; Kub 27:16, 17

2 Ibyo ku Ngoma 18:17

Impuzamirongo

  • +1Bm 22:18

2 Ibyo ku Ngoma 18:18

Impuzamirongo

  • +Yes 6:1; Ezk 1:26; Ibh 20:11
  • +Yobu 1:6; Dan 7:9, 10
  • +1Bm 22:19-23

2 Ibyo ku Ngoma 18:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwuka.”

Impuzamirongo

  • +Zb 104:4

2 Ibyo ku Ngoma 18:22

Impuzamirongo

  • +Yes 19:14; Ezk 14:9

2 Ibyo ku Ngoma 18:23

Impuzamirongo

  • +2Ng 18:10
  • +2Ng 18:7
  • +Yer 20:2; Mar 14:65
  • +1Bm 22:24-28

2 Ibyo ku Ngoma 18:26

Impuzamirongo

  • +2Ng 16:10; Ibk 5:18

2 Ibyo ku Ngoma 18:27

Impuzamirongo

  • +Kub 16:29

2 Ibyo ku Ngoma 18:28

Impuzamirongo

  • +Yos 20:8; 1Bm 22:29-33; 2Ng 18:2

2 Ibyo ku Ngoma 18:31

Impuzamirongo

  • +Kuva 14:10; 2Ng 13:14

2 Ibyo ku Ngoma 18:33

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “unkure mu nkambi.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 22:34, 35

2 Ibyo ku Ngoma 18:34

Impuzamirongo

  • +2Ng 18:22

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Ngoma 18:12Ng 17:5
2 Ngoma 18:11Bm 16:28, 33; 21:25
2 Ngoma 18:21Bm 22:2-4; 2Ng 19:2
2 Ngoma 18:2Gut 4:41-43; 1Ng 6:77, 80
2 Ngoma 18:42Sm 2:1; 1Bm 22:5, 6
2 Ngoma 18:62Bm 3:11
2 Ngoma 18:61Bm 22:7, 8
2 Ngoma 18:71Bm 18:4; 19:9, 10
2 Ngoma 18:7Yer 38:4
2 Ngoma 18:81Bm 22:9-12
2 Ngoma 18:11Mika 3:5
2 Ngoma 18:12Yes 30:9, 10
2 Ngoma 18:121Bm 22:13-17
2 Ngoma 18:13Yer 23:28; Ibk 20:27
2 Ngoma 18:16Lew 26:14, 17; Kub 27:16, 17
2 Ngoma 18:171Bm 22:18
2 Ngoma 18:18Yes 6:1; Ezk 1:26; Ibh 20:11
2 Ngoma 18:18Yobu 1:6; Dan 7:9, 10
2 Ngoma 18:181Bm 22:19-23
2 Ngoma 18:20Zb 104:4
2 Ngoma 18:22Yes 19:14; Ezk 14:9
2 Ngoma 18:232Ng 18:10
2 Ngoma 18:232Ng 18:7
2 Ngoma 18:23Yer 20:2; Mar 14:65
2 Ngoma 18:231Bm 22:24-28
2 Ngoma 18:262Ng 16:10; Ibk 5:18
2 Ngoma 18:27Kub 16:29
2 Ngoma 18:28Yos 20:8; 1Bm 22:29-33; 2Ng 18:2
2 Ngoma 18:31Kuva 14:10; 2Ng 13:14
2 Ngoma 18:331Bm 22:34, 35
2 Ngoma 18:342Ng 18:22
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Ibyo ku Ngoma 18:1-34

Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

18 Nuko Yehoshafati agira ubutunzi bwinshi n’icyubahiro cyinshi,+ ariko agirana na Ahabu isezerano yemera ko umuntu wo mu muryango we ashakana n’uwo mu muryango wa Ahabu.+ 2 Hashize imyaka, aramanuka ajya kwa Ahabu i Samariya,+ Ahabu yitambira ibitambo byinshi by’intama n’inka, atambira n’abo bari kumwe. Atangira kumwinginga ngo bajyane gutera Ramoti-gileyadi.+ 3 Hanyuma Ahabu umwami wa Isirayeli abwira Yehoshafati umwami w’u Buyuda ati: “Ese tuzajyana gutera Ramoti-gileyadi?” Aramusubiza ati: “Njye nawe turi umwe. Abantu banjye ni na bo bawe kandi turajyana ku rugamba.”

4 Icyakora Yehoshafati abwira umwami wa Isirayeli ati: “Ndakwinginze banza ugishe Yehova inama.”+ 5 Umwami wa Isirayeli atumaho abahanuzi kandi bose hamwe bari 400. Arababaza ati: “Ese dutere Ramoti-gileyadi, cyangwa mbireke?” Baramusubiza bati: “Yitere kandi Imana y’ukuri izatuma uyitsinda.”

6 Ariko Yehoshafati aravuga ati: “None se nta wundi muhanuzi wa Yehova+ uhari ngo na we atubarize Imana?”+ 7 Umwami wa Isirayeli abwira Yehoshafati ati: “Hari undi mugabo+ watubariza Yehova; ariko njye ndamwanga kuko atajya ampanurira ibyiza, ahubwo buri gihe ampanurira ibibi.+ Ni Mikaya umuhungu wa Imula.” Icyakora Yehoshafati aramusubiza ati: “Oya mwami, wivuga gutyo!”

8 Nuko umwami wa Isirayeli ahamagara umwe mu bakozi b’ibwami, aramubwira ati: “Ihute uzane Mikaya umuhungu wa Imula.”+ 9 Icyo gihe umwami wa Isirayeli na Yehoshafati umwami w’u Buyuda, bari bicaye ku ntebe zabo z’ubwami bambaye imyenda y’abami. Bari bicaye ku mbuga bahuriraho imyaka ku marembo ya Samariya, na ba bahanuzi bose bari imbere yabo barimo bahanura. 10 Hanyuma Sedekiya umuhungu wa Kenana akora amahembe mu cyuma, aravuga ati: “Yehova aravuze ati: ‘aya ni yo uzicisha Abasiriya kugeza ubamaze.’” 11 Abandi bahanuzi bose na bo bahanura batyo bati: “Tera Ramoti-gileyadi kandi uzayifata.+ Yehova azatuma uyitsinda.”

12 Nuko umuntu wari wagiye guhamagara Mikaya aramubwira ati: “Abahanuzi bose bahanuriye umwami ibintu byiza. Nawe rero uvuge nk’ibyo bavuze,+ uhanure ibyiza.”+ 13 Ariko Mikaya aravuga ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova ko icyo Imana yanjye iri bumbwire ari cyo ndi buvuge.”+ 14 Nuko Mikaya yitaba umwami maze umwami aramubaza ati: “Mikaya we, dutere Ramoti-gileyadi, cyangwa mbireke?” Ahita amusubiza ati: “Yitere kandi urayifata. Uri buyitsinde.” 15 Umwami abyumvise aramubaza ati: “Ndakurahiza kangahe kugira ngo umbwize ukuri? Ntugire ikindi umbwira uretse ibyo Yehova yakubwiye.”* 16 Mikaya aravuga ati: “Mbonye Abisirayeli bose batataniye ku misozi nk’intama zitagira umushumba.*+ Nanone Yehova aravuze ati: ‘aba ntibagira ubayobora. Buri wese nasubire mu rugo rwe amahoro.’”

17 Umwami wa Isirayeli abwira Yehoshafati ati: “Ese sinakubwiye nti: ‘ntari bumpanurire ibyiza ahubwo arampanurira ibibi gusa?’”+

18 Mikaya arongera aravuga ati: “Noneho tega amatwi ibyo Yehova avuga. Mbonye Yehova yicaye ku ntebe ye y’ubwami,+ ingabo zose zo mu ijuru+ zihagaze iburyo n’ibumoso bwe.+ 19 Yehova arabaza ati: ‘ni nde uri bushuke Ahabu umwami wa Isirayeli kugira ngo atere Ramoti-gileyadi apfireyo?’ Umwe asubiza ibye n’undi ibye. 20 Nuko umumarayika*+ umwe araza ahagarara imbere ya Yehova aravuga ati: ‘njye ndamushuka.’ Yehova aramubaza ati: ‘urabigenza ute?’ 21 Aravuga ati: ‘ndagenda ntume abahanuzi be bose bamubeshya.’ Imana iravuga iti: ‘uramushuka kandi rwose urabishobora. Genda ubikore.’ 22 None Yehova yatumye aba bahanuzi bawe+ bakubeshya, ariko Yehova we yavuze ko uzagerwaho n’ibyago.”

23 Sedekiya+ umuhungu wa Kenana yegera Mikaya+ amukubita urushyi ku itama,+ aramubwira ati: “Umwuka wa Yehova wanyuze he umvamo ngo uze kuvugana nawe?”+ 24 Mikaya aramusubiza ati: “Uzahamenya umunsi uzinjira mu cyumba cy’imbere cyane ugiye kwihisha.” 25 Umwami wa Isirayeli aravuga ati: “Mufate Mikaya mumushyire Amoni umutware w’umujyi na Yowashi umuhungu w’umwami. 26 Mubabwire muti: ‘umwami aravuze ati: “mushyire uyu mugabo muri gereza+ mujye mumuha umugati n’amazi bidahagije, kugeza igihe nzavira ku rugamba amahoro.”’” 27 Ariko Mikaya aravuga ati: “Nuva ku rugamba amahoro, Yehova azaba atavuganye nanjye.”+ Yongeraho ati: “Bantu mwese muri hano murabe mubyumva!”

28 Hanyuma umwami wa Isirayeli na Yehoshafati umwami w’u Buyuda batera Ramoti-gileyadi.+ 29 Umwami wa Isirayeli abwira Yehoshafati ati: “Ndi bujye ku rugamba niyoberanyije, ariko wowe wambare imyenda y’abami.” Nuko umwami wa Isirayeli ariyoberanya, bajya ku rugamba. 30 Umwami wa Siriya yari yategetse abayobozi bayoboraga abagendera ku magare ye y’intambara ati: “Ntimugire undi muntu murwanya, yaba abasirikare basanzwe cyangwa abasirikare bakuru, ahubwo murwanye umwami wa Isirayeli wenyine.” 31 Abayoboraga abagenderaga ku magare y’intambara bakibona Yehoshafati, baribwira bati: “Dore uriya ni umwami wa Isirayeli.” Nuko barakata ngo bamurwanye, ariko Yehoshafati atangira gutabaza,+ Yehova aramutabara maze Imana irabayobya bahita bareka kumukurikira. 32 Abayoboraga abagendera ku magare y’intambara babonye ko atari umwami wa Isirayeli bahita bakata, bareka kumukurikira.

33 Ariko umuntu umwe apfa kurasa umwambi ufata umwami wa Isirayeli aho ibice by’ikoti rye ry’icyuma bihurira. Umwami abwira uwari utwaye igare ati: “Kata igare unkure ku rugamba* kuko nkomeretse cyane.”+ 34 Uwo munsi haba intambara ikaze, bituma bakomeza guhagarika umwami wa Isirayeli mu igare rye ateganye n’Abasiriya, kugeza nimugoroba. Nuko izuba rimaze kurenga arapfa.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze