ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 32
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 2 Ngoma

      • Senakeribu atera ubwoba abaturage b’i Yerusalemu (1-8)

      • Senakeribu asuzugura Yehova (9-19)

      • Umumarayika yica ingabo z’Abasiriya (20-23)

      • Uburwayi bwa Hezekiya no kwishyira hejuru (24-26)

      • Ibyo Hezekiya yagezeho n’urupfu rwe (27-33)

2 Ibyo ku Ngoma 32:1

Impuzamirongo

  • +2Ng 31:20
  • +2Bm 18:7, 13; Yes 36:1

2 Ibyo ku Ngoma 32:3

Impuzamirongo

  • +2Bm 20:20

2 Ibyo ku Ngoma 32:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi rw’Igiheburayo bisobanura “ahantu harunze ibitaka.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 5:9; 1Bm 9:24; 11:27; 2Bm 12:20

2 Ibyo ku Ngoma 32:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ababwira amagambo abakora ku mutima.”

2 Ibyo ku Ngoma 32:7

Impuzamirongo

  • +2Bm 19:6
  • +Gut 31:6, 8; Yos 1:6, 9; 2Bm 6:16, 17; 2Ng 20:15

2 Ibyo ku Ngoma 32:8

Impuzamirongo

  • +Kub 14:9; Gut 20:1, 4; Yos 10:42; Yer 17:5
  • +2Ng 20:20

2 Ibyo ku Ngoma 32:9

Impuzamirongo

  • +Yes 37:8
  • +2Bm 18:17; Yes 36:2

2 Ibyo ku Ngoma 32:10

Impuzamirongo

  • +2Bm 18:19; Yes 36:4

2 Ibyo ku Ngoma 32:11

Impuzamirongo

  • +2Bm 18:29, 30; 19:10

2 Ibyo ku Ngoma 32:12

Impuzamirongo

  • +2Bm 18:1, 4
  • +2Ng 31:1
  • +2Bm 18:22; Yes 36:7

2 Ibyo ku Ngoma 32:13

Impuzamirongo

  • +2Bm 15:29; 17:5; Yes 37:12
  • +2Bm 18:33, 34; 19:17, 18

2 Ibyo ku Ngoma 32:14

Impuzamirongo

  • +Kuva 14:3; 15:9

2 Ibyo ku Ngoma 32:15

Impuzamirongo

  • +2Bm 18:29
  • +Kuva 5:2; Gut 32:27; Dan 3:14, 15

2 Ibyo ku Ngoma 32:17

Impuzamirongo

  • +2Bm 19:14
  • +Yes 37:29
  • +2Bm 17:6; 19:12

2 Ibyo ku Ngoma 32:18

Impuzamirongo

  • +2Bm 18:26, 28; Yes 36:11, 13

2 Ibyo ku Ngoma 32:20

Impuzamirongo

  • +2Bm 19:2, 20; Yes 37:2
  • +2Bm 19:14, 15; 2Ng 14:11

2 Ibyo ku Ngoma 32:21

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “urusengero.”

Impuzamirongo

  • +Zb 76:5
  • +2Bm 19:35-37; Yes 37:37, 38

2 Ibyo ku Ngoma 32:23

Impuzamirongo

  • +1Bm 4:21; 2Ng 17:1, 5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ubuhanuzi bwa Yesaya I, p. 396

2 Ibyo ku Ngoma 32:24

Impuzamirongo

  • +2Bm 20:1, 2; Yes 38:1, 2
  • +2Bm 20:5, 9; 2Ng 32:31; Yes 38:8

2 Ibyo ku Ngoma 32:25

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    3/2017, p. 26-27

    Umunara w’Umurinzi,

    15/10/2005, p. 25

2 Ibyo ku Ngoma 32:26

Impuzamirongo

  • +Yer 26:18, 19
  • +2Bm 20:19

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ubuhanuzi bwa Yesaya I, p. 397

2 Ibyo ku Ngoma 32:27

Impuzamirongo

  • +2Ng 1:11, 12; 17:1, 5
  • +1Bm 9:17-19

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ubuhanuzi bwa Yesaya I, p. 396

2 Ibyo ku Ngoma 32:30

Impuzamirongo

  • +2Ng 32:4
  • +1Bm 1:33, 45
  • +2Sm 5:9

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Igihugu cyiza, p. 20-21

2 Ibyo ku Ngoma 32:31

Impuzamirongo

  • +2Bm 20:8-11; Yes 38:8
  • +2Bm 20:12; Yes 39:1
  • +Int 22:1
  • +Gut 8:2; Zb 7:9; 139:23

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    3/2017, p. 26

2 Ibyo ku Ngoma 32:32

Impuzamirongo

  • +2Ng 31:20, 21
  • +Yes 1:1
  • +2Bm 20:20

2 Ibyo ku Ngoma 32:33

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 11:43

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Ngoma 32:12Ng 31:20
2 Ngoma 32:12Bm 18:7, 13; Yes 36:1
2 Ngoma 32:32Bm 20:20
2 Ngoma 32:52Sm 5:9; 1Bm 9:24; 11:27; 2Bm 12:20
2 Ngoma 32:72Bm 19:6
2 Ngoma 32:7Gut 31:6, 8; Yos 1:6, 9; 2Bm 6:16, 17; 2Ng 20:15
2 Ngoma 32:8Kub 14:9; Gut 20:1, 4; Yos 10:42; Yer 17:5
2 Ngoma 32:82Ng 20:20
2 Ngoma 32:9Yes 37:8
2 Ngoma 32:92Bm 18:17; Yes 36:2
2 Ngoma 32:102Bm 18:19; Yes 36:4
2 Ngoma 32:112Bm 18:29, 30; 19:10
2 Ngoma 32:122Bm 18:1, 4
2 Ngoma 32:122Ng 31:1
2 Ngoma 32:122Bm 18:22; Yes 36:7
2 Ngoma 32:132Bm 15:29; 17:5; Yes 37:12
2 Ngoma 32:132Bm 18:33, 34; 19:17, 18
2 Ngoma 32:14Kuva 14:3; 15:9
2 Ngoma 32:152Bm 18:29
2 Ngoma 32:15Kuva 5:2; Gut 32:27; Dan 3:14, 15
2 Ngoma 32:172Bm 19:14
2 Ngoma 32:17Yes 37:29
2 Ngoma 32:172Bm 17:6; 19:12
2 Ngoma 32:182Bm 18:26, 28; Yes 36:11, 13
2 Ngoma 32:202Bm 19:2, 20; Yes 37:2
2 Ngoma 32:202Bm 19:14, 15; 2Ng 14:11
2 Ngoma 32:212Bm 19:35-37; Yes 37:37, 38
2 Ngoma 32:21Zb 76:5
2 Ngoma 32:231Bm 4:21; 2Ng 17:1, 5
2 Ngoma 32:242Bm 20:1, 2; Yes 38:1, 2
2 Ngoma 32:242Bm 20:5, 9; 2Ng 32:31; Yes 38:8
2 Ngoma 32:26Yer 26:18, 19
2 Ngoma 32:262Bm 20:19
2 Ngoma 32:272Ng 1:11, 12; 17:1, 5
2 Ngoma 32:271Bm 9:17-19
2 Ngoma 32:302Ng 32:4
2 Ngoma 32:301Bm 1:33, 45
2 Ngoma 32:302Sm 5:9
2 Ngoma 32:312Bm 20:8-11; Yes 38:8
2 Ngoma 32:312Bm 20:12; Yes 39:1
2 Ngoma 32:31Int 22:1
2 Ngoma 32:31Gut 8:2; Zb 7:9; 139:23
2 Ngoma 32:322Ng 31:20, 21
2 Ngoma 32:32Yes 1:1
2 Ngoma 32:322Bm 20:20
2 Ngoma 32:331Bm 11:43
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Ibyo ku Ngoma 32:1-33

Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

32 Nyuma y’ibyo byose na nyuma y’ibikorwa by’ubudahemuka+ Hezekiya yakoze, Senakeribu umwami wa Ashuri yateye u Buyuda, agota imijyi ikikijwe n’inkuta. Yashakaga guca imyenge mu nkuta z’imijyi kugira ngo ayifate.+

2 Hezekiya abonye ko Senakeribu yaje yiyemeje gutera Yerusalemu, 3 amaze no kugisha inama abatware n’abasirikare be, yiyemeza kuziba amasoko y’amazi yari inyuma y’umujyi+ kandi baramushyigikiye. 4 Nuko ahuriza hamwe abantu benshi bafunga amasoko yose n’utugezi twanyuraga hagati mu gihugu, baravuga bati: “Ntidushaka ko abami ba Ashuri bazahasanga amazi menshi.”

5 Nanone yiyemeje kongera kubaka ahantu hose hari harasenyutse mu rukuta, arwubakaho iminara, yubaka n’urundi rukuta inyuma yarwo. Yongeye kubaka Milo*+ yo mu Mujyi wa Dawidi, akora intwaro nyinshi n’ingabo. 6 Nuko ashyiraho abayobozi b’ingabo bo kuyobora abantu, abateranyiriza hamwe, ahantu hahuriraga abantu benshi mu marembo y’umujyi maze abatera inkunga* agira ati: 7 “Mugire ubutwari kandi mukomere. Ntimutinye cyangwa ngo mukuke umutima bitewe n’umwami wa Ashuri+ n’abantu benshi bari kumwe na we, kuko abari kumwe natwe ari bo benshi kurusha abari kumwe na we.+ 8 Yishingikirije ku mbaraga z’abantu, ariko twebwe tuzafashwa na Yehova Imana yacu aturwanirire.”+ Nuko abantu bakomezwa n’ayo magambo ya Hezekiya umwami w’u Buyuda.+

9 Nyuma y’ibyo, Senakeribu umwami wa Ashuri yohereza abagaragu be i Yerusalemu, igihe we n’ingabo ze zose bari i Lakishi,+ atuma kuri Hezekiya umwami w’u Buyuda no ku baturage bose b’i Buyuda bari i Yerusalemu+ ati:

10 “Senakeribu umwami wa Ashuri aravuze ati: ‘ni iki mwiringiye gituma muguma muri Yerusalemu kandi igoswe n’ingabo?+ 11 Ese aho si Hezekiya ubashuka ngo muzicwe n’inzara n’inyota, ababwira ngo: “Yehova Imana yacu azadukiza umwami wa Ashuri?”+ 12 Ese Hezekiya si we washenye ahantu hirengeye mwasengeraga Imana yanyu,+ agasenya n’ibicaniro byayo,+ akabwira u Buyuda na Yerusalemu ati: “muzajya mwunama imbere y’igicaniro kimwe kandi ni cyo muzajya mutwikiraho ibitambo umwotsi wabyo uzamuke?”+ 13 Ese ntimuzi ibyo njye na ba sogokuruza twakoreye abantu bose bo mu bindi bihugu?+ Ese imana zo muri ibyo bihugu zigeze zibankiza?+ 14 Muri izo mana zose z’ibyo bihugu ba sogokuruza barimbuye, ni iyihe yabashije gukiza abaturage bayo kugira ngo ntabarimbura, ku buryo Imana yanyu na yo yashobora kubakiza simbarimbure?+ 15 Ntimwemere ko Hezekiya ababeshya cyangwa ngo abashuke bigeze aho.+ Ntimumwiringire kuko nta mana y’igihugu na kimwe cyangwa ubwami, yigeze ikiza abaturage bayo kugira ngo ntabarimbura cyangwa ngo itume ba sogokuruza batabarimbura, nkanswe Imana yanyu!’”+

16 Abagaragu ba Senakeribu barushaho gutuka Yehova Imana y’ukuri na Hezekiya umugaragu wayo. 17 Senakeribu yari yanditse n’amabaruwa+ yo gutuka Yehova Imana ya Isirayeli+ no kumusebya, agira ati: “Imana ya Hezekiya ntizakiza abaturage bayo ngo imbuze kubarimbura,+ nk’uko imana z’ibindi bihugu na zo zitakijije abaturage bazo kugira ngo ntabarimbura.” 18 Abagaragu be bakomeza kuvuga mu ijwi ryumvikana cyane mu rurimi rw’Abayahudi bahamagara abaturage b’i Yerusalemu bari hejuru y’urukuta, kugira ngo babatere ubwoba kandi babahahamure maze bafate umujyi wabo.+ 19 Batuka Imana y’i Yerusalemu nk’uko batukaga imana zo mu bindi bihugu byo ku isi zakozwe n’amaboko y’abantu. 20 Icyakora Umwami Hezekiya n’umuhanuzi Yesaya+ umuhungu wa Amotsi, bakomeza gusenga Imana yo mu ijuru bayibwira icyo kibazo kandi bakayitakira ngo ibafashe.+

21 Nuko Yehova yohereza umumarayika yica abasirikare bose b’abanyambaraga,+ abayobozi n’abakuru b’ingabo z’umwami wa Ashuri. Uwo mwami asubira mu gihugu cye yakozwe n’isoni. Nyuma yaho ajya mu nzu* y’imana ye maze bamwe mu bahungu be baraza bamwicisha inkota.+ 22 Uko ni ko Yehova yatabaye Hezekiya n’abaturage b’i Yerusalemu, akabakiza Senakeribu umwami wa Ashuri, akabakiza n’abandi banzi babo bose maze akabaha amahoro impande zose. 23 Nuko abantu benshi bazanira Yehova impano i Yerusalemu, bazanira na Hezekiya umwami w’u Buyuda ibintu by’agaciro.+ Nyuma y’ibyo abantu bo mu bihugu byose baramwubaha cyane.

24 Muri iyo minsi Hezekiya yararwaye yenda gupfa, nuko asenga Yehova+ maze na we aramusubiza kandi amuha ikimenyetso.+ 25 Ariko Hezekiya ntiyagaragaza ko ashimira uwamukoreye ibyiza, kuko umutima we wishyize hejuru bigatuma Imana imurakarira, we n’abantu bo mu Buyuda na Yerusalemu. 26 Icyakora Hezekiya yicishije bugufi areka ubwibone bwo mu mutima we+ kandi abaturage b’i Yerusalemu na bo bicisha bugufi, bituma Yehova atabahana igihe Hezekiya yari akiriho.+

27 Hezekiya agira ubutunzi bwinshi n’icyubahiro cyinshi cyane,+ yiyubakira amazu yo kubikamo+ ifeza, zahabu, amabuye y’agaciro, amavuta ahumura neza, ingabo n’ibindi bintu byose by’agaciro. 28 Nanone yubatse amazu yo kubikamo ibinyampeke, divayi nshya n’amavuta. Yari afite ibiraro by’amatungo y’ubwoko bwose n’aho kororera intama. 29 Yaniyubakiye imijyi, agira inka n’intama nyinshi, kuko Imana yamuhaye ubutunzi bwinshi. 30 Hezekiya ni we wafunze isoko ya ruguru y’amazi+ ya Gihoni,+ arayayobora amanuka yerekeye mu burengerazuba bw’Umujyi wa Dawidi.+ Ibyo Hezekiya yakoraga byose byagendaga neza. 31 Ariko igihe abatware b’i Babuloni boherezaga abantu ngo bajye kumubaza ibyerekeye igitangaza+ cyari cyarabaye muri icyo gihugu,+ Imana y’ukuri yaramuretse kugira ngo imugerageze,+ imenye ibiri mu mutima we byose.+

32 Andi mateka ya Hezekiya n’ibindi bintu yakoze bigaragaza urukundo rudahemuka,+ biri mu byo umuhanuzi Yesaya umuhungu wa Amotsi yeretswe,+ byanditse mu Gitabo cy’Abami b’u Buyuda na Isirayeli.+ 33 Hezekiya arapfa,* bamushyingura ku nzira izamuka igana ku irimbi ry’abakomoka kuri Dawidi.+ Igihe yapfaga, abaturage b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu bose bamuhaye icyubahiro. Nuko umuhungu we Manase aba ari we umusimbura aba umwami.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze