ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Nehemiya 12
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cya Nehemiya

      • Abatambyi n’Abalewi (1-26)

      • Bataha inkuta za Yerusalemu (27-43)

      • Bashyigikira imirimo yo mu rusengero (44-47)

Nehemiya 12:1

Impuzamirongo

  • +Ezr 1:8, 11
  • +Mat 1:12
  • +Zek 3:1

Nehemiya 12:8

Impuzamirongo

  • +Ezr 2:1, 40; 3:9
  • +1Ng 9:2, 15; Neh 11:17; 12:25

Nehemiya 12:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Mu gihe babaga baririmba.”

Nehemiya 12:10

Impuzamirongo

  • +Neh 3:1
  • +Neh 13:28

Nehemiya 12:12

Impuzamirongo

  • +Neh 11:3, 11

Nehemiya 12:13

Impuzamirongo

  • +Neh 12:1

Nehemiya 12:15

Impuzamirongo

  • +Ezr 2:1, 39

Nehemiya 12:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Uko bigaragara, mu mwandiko w’Igiheburayo hari izina ryakuwemo.

Impuzamirongo

  • +Neh 12:1, 4

Nehemiya 12:18

Impuzamirongo

  • +Neh 12:1, 5

Nehemiya 12:19

Impuzamirongo

  • +Neh 12:1, 6

Nehemiya 12:22

Impuzamirongo

  • +Neh 12:10, 11

Nehemiya 12:24

Impuzamirongo

  • +Neh 8:7
  • +Ezr 2:1, 40
  • +1Ng 16:4; 23:28, 30

Nehemiya 12:25

Impuzamirongo

  • +1Ng 9:2, 15
  • +1Ng 9:17; Ezr 2:1, 42; Neh 11:1, 19
  • +1Ng 9:22-27

Nehemiya 12:26

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “uwandukuraga Ibyanditswe.”

Impuzamirongo

  • +Ezr 3:2, 8
  • +Ezr 7:1, 6

Nehemiya 12:27

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +2Ng 5:13; 7:6

Nehemiya 12:28

Impuzamirongo

  • +1Ng 2:54; 9:2, 16; Neh 7:6, 26

Nehemiya 12:29

Impuzamirongo

  • +Yos 15:7, 12
  • +Yos 21:8, 17; Neh 11:31
  • +Ezr 2:1, 24

Nehemiya 12:30

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bakora umuhango wo kwihumanura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kwera.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:10
  • +Neh 7:1
  • +Neh 6:15

Nehemiya 12:31

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Inkuta z’imijyi yo muri icyo gihe zari zifite umubyimba munini ku buryo abantu bazigendaga hejuru.

Impuzamirongo

  • +Neh 2:13; 3:13

Nehemiya 12:35

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Kub 10:2; 2Ng 5:12
  • +1Ng 25:1, 2

Nehemiya 12:36

Impuzamirongo

  • +1Ng 23:5
  • +Neh 8:4

Nehemiya 12:37

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bashobora kuba bararyise batyo kubera ko hafi yaryo hari iriba.

  • *

    Cyangwa “amadarajya; ingazi.”

Impuzamirongo

  • +Neh 2:14
  • +Neh 3:15
  • +2Sm 5:7, 9
  • +Neh 3:26; 8:1

Nehemiya 12:38

Impuzamirongo

  • +Neh 3:11
  • +Neh 3:8

Nehemiya 12:39

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Baryise batyo bitewe n’uko rishobora kuba ryari hafi y’isoko ry’amafi.

  • *

    Bashobora kuba bararyise batyo bitewe n’uko ari ryo banyuzagamo intama.

Impuzamirongo

  • +2Bm 14:13; Neh 8:16
  • +Neh 3:6
  • +2Ng 33:14; Neh 3:3
  • +Yer 31:38; Zek 14:10
  • +Neh 3:1; Yoh 5:2

Nehemiya 12:43

Impuzamirongo

  • +Ezr 6:16, 17
  • +Yer 31:13
  • +Ezr 3:10, 13

Nehemiya 12:44

Impuzamirongo

  • +2Ng 31:11
  • +Neh 10:39
  • +Neh 10:35-37
  • +Neh 10:38; 13:12, 13
  • +Kuva 34:26; Kub 15:18, 19; Gut 26:2
  • +Kub 18:21

Nehemiya 12:46

Impuzamirongo

  • +1Ng 25:1, 6

Nehemiya 12:47

Impuzamirongo

  • +Ezr 3:2; Hag 1:12; Luka 3:23, 27
  • +Neh 11:23
  • +Neh 10:39
  • +Kub 18:21

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Neh. 12:1Ezr 1:8, 11
Neh. 12:1Mat 1:12
Neh. 12:1Zek 3:1
Neh. 12:8Ezr 2:1, 40; 3:9
Neh. 12:81Ng 9:2, 15; Neh 11:17; 12:25
Neh. 12:10Neh 3:1
Neh. 12:10Neh 13:28
Neh. 12:12Neh 11:3, 11
Neh. 12:13Neh 12:1
Neh. 12:15Ezr 2:1, 39
Neh. 12:17Neh 12:1, 4
Neh. 12:18Neh 12:1, 5
Neh. 12:19Neh 12:1, 6
Neh. 12:22Neh 12:10, 11
Neh. 12:24Neh 8:7
Neh. 12:24Ezr 2:1, 40
Neh. 12:241Ng 16:4; 23:28, 30
Neh. 12:251Ng 9:2, 15
Neh. 12:251Ng 9:17; Ezr 2:1, 42; Neh 11:1, 19
Neh. 12:251Ng 9:22-27
Neh. 12:26Ezr 3:2, 8
Neh. 12:26Ezr 7:1, 6
Neh. 12:272Ng 5:13; 7:6
Neh. 12:281Ng 2:54; 9:2, 16; Neh 7:6, 26
Neh. 12:29Yos 15:7, 12
Neh. 12:29Yos 21:8, 17; Neh 11:31
Neh. 12:29Ezr 2:1, 24
Neh. 12:30Kuva 19:10
Neh. 12:30Neh 7:1
Neh. 12:30Neh 6:15
Neh. 12:31Neh 2:13; 3:13
Neh. 12:35Kub 10:2; 2Ng 5:12
Neh. 12:351Ng 25:1, 2
Neh. 12:361Ng 23:5
Neh. 12:36Neh 8:4
Neh. 12:37Neh 2:14
Neh. 12:37Neh 3:15
Neh. 12:372Sm 5:7, 9
Neh. 12:37Neh 3:26; 8:1
Neh. 12:38Neh 3:11
Neh. 12:38Neh 3:8
Neh. 12:392Bm 14:13; Neh 8:16
Neh. 12:39Neh 3:6
Neh. 12:392Ng 33:14; Neh 3:3
Neh. 12:39Yer 31:38; Zek 14:10
Neh. 12:39Neh 3:1; Yoh 5:2
Neh. 12:43Ezr 6:16, 17
Neh. 12:43Yer 31:13
Neh. 12:43Ezr 3:10, 13
Neh. 12:442Ng 31:11
Neh. 12:44Neh 10:39
Neh. 12:44Neh 10:35-37
Neh. 12:44Neh 10:38; 13:12, 13
Neh. 12:44Kuva 34:26; Kub 15:18, 19; Gut 26:2
Neh. 12:44Kub 18:21
Neh. 12:461Ng 25:1, 6
Neh. 12:47Ezr 3:2; Hag 1:12; Luka 3:23, 27
Neh. 12:47Neh 11:23
Neh. 12:47Neh 10:39
Neh. 12:47Kub 18:21
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
  • 40
  • 41
  • 42
  • 43
  • 44
  • 45
  • 46
  • 47
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Nehemiya 12:1-47

Nehemiya

12 Aba ni bo batambyi n’Abalewi bazanye na Zerubabeli+ umuhungu wa Salatiyeli+ na Yeshuwa:+ Seraya, Yeremiya, Ezira, 2 Amariya, Maluki, Hatushi, 3 Shekaniya, Rehumu, Meremoti, 4 Ido, Ginetoyi, Abiya, 5 Miyamini, Madiya, Biluga, 6 Shemaya, Yoyaribu, Yedaya, 7 Salu, Amoki, Hilukiya na Yedaya. Abo ni bo bari abatware b’abatambyi n’abavandimwe babo mu gihe cya Yeshuwa.

8 Abalewi ni Yeshuwa, Binuwi, Kadimiyeli,+ Sherebiya, Yuda na Mataniya+ wayoboraga abaririmbaga indirimbo zo gushimira Imana, afatanyije n’abavandimwe be. 9 Kandi abavandimwe babo ari bo Bakibukiya na Uni bahagararaga bateganye na bo mu gihe babaga bacunga umutekano.* 10 Yeshuwa yabyaye Yoyakimu, Yoyakimu abyara Eliyashibu,+ Eliyashibu abyara Yoyada.+ 11 Yoyada abyara Yonatani naho Yonatani abyara Yaduwa.

12 Mu gihe cya Yoyakimu aba ni bo bari abatambyi bari bahagarariye imiryango ya ba sekuruza: Meraya yari ahagarariye umuryango wa Seraya,+ Hananiya yari ahagarariye umuryango wa Yeremiya. 13 Meshulamu yari ahagarariye umuryango wa Ezira,+ Yehohanani yari ahagarariye umuryango wa Amariya. 14 Yonatani yari ahagarariye umuryango wa Maluki, Yozefu yari ahagarariye umuryango wa Shebaniya. 15 Adina yari ahagarariye umuryango wa Harimu,+ Helikayi yari ahagarariye umuryango wa Merayoti. 16 Zekariya yari ahagarariye umuryango wa Ido, Meshulamu yari ahagarariye umuryango wa Ginetoni. 17 Zikiri yari ahagarariye umuryango wa Abiya,+ uwari uhagarariye umuryango wa Miniyami ni. . . .* Pilitayi yari ahagarariye umuryango wa Mowadiya. 18 Shamuwa yari ahagarariye umuryango wa Biluga,+ Yehonatani yari ahagarariye umuryango wa Shemaya. 19 Matenayi yari ahagarariye umuryango wa Yoyaribu, Uzi yari ahagarariye umuryango wa Yedaya.+ 20 Kalayi yari ahagarariye umuryango wa Salayi, Eberi yari ahagarariye umuryango wa Amoki. 21 Hashabiya yari ahagarariye umuryango wa Hilukiya, Netaneli yari ahagarariye umuryango wa Yedaya.

22 Abari bahagarariye imiryango y’Abalewi n’iy’abatambyi banditswe mu gihe cya Eliyashibu, Yoyada, Yohanani na Yaduwa,+ kugeza mu gihe cy’ubutegetsi bwa Dariyo w’Umuperesi.

23 Abalewi bari bahagarariye imiryango ya ba sekuruza, banditswe mu gitabo cy’ibyabaye muri icyo gihe kugeza mu gihe cya Yohanani umuhungu wa Eliyashibu. 24 Abatware b’Abalewi ni Hashabiya, Sherebiya na Yeshuwa+ umuhungu wa Kadimiyeli.+ Abavandimwe babo bahagararaga bateganye na bo mu gihe cyo gusingiza Imana no kuyishimira hakurikijwe itegeko rya Dawidi+ umuntu w’Imana y’ukuri. Itsinda rimwe ry’abarinzi ryabaga riteganye n’irindi tsinda ry’abarinzi. 25 Mataniya,+ Bakibukiya, Obadiya, Meshulamu, Talumoni na Akubu+ bahagararaga ku marembo+ bakarinda ibyumba byo kubikamo ibintu byabaga hafi y’amarembo y’urusengero. 26 Abo bakoze umurimo mu gihe cya Yoyakimu umuhungu wa Yeshuwa,+ umuhungu wa Yosadaki no mu gihe cya guverineri Nehemiya n’umutambyi Ezira+ akaba n’umwanditsi.*

27 Mu gihe cyo gutaha inkuta za Yerusalemu bashatse Abalewi babavana aho babaga hose, babazana i Yerusalemu kugira ngo bizihize ibirori byo gutaha izo nkuta, kandi banezerwe baririmba indirimbo zo gushimira Imana,+ bacuranga ibyuma birangira n’inanga na nebelu.* 28 Abakomoka ku baririmbyi bateranira hamwe baturutse mu karere ka Yorodani, mu turere dukikije Yerusalemu no mu midugudu y’abaturage b’i Netofa,+ 29 n’i Beti-gilugali+ no mu masambu y’i Geba+ no muri Azimaveti,+ kuko abaririmbyi bari bariyubakiye imidugudu impande zose za Yerusalemu. 30 Nuko abatambyi n’Abalewi bariyeza,* beza n’abandi bantu+ n’amarembo+ n’inkuta.+

31 Hanyuma nzana abatware b’Abayuda bahagarara hejuru y’urukuta. Nanone nshyiraho korari ebyiri nini z’abaririmbyi baririmba indirimbo zo gushimira Imana bagendagenda. Korari imwe inyura mu ruhande rw’iburyo hejuru y’urukuta* igana ku Irembo Banyuzamo Imyanda yo Gutwika.+ 32 Hoshaya na kimwe cya kabiri cy’abatware b’i Buyuda barabakurikira, 33 bari kumwe na Azariya, Ezira, Meshulamu, 34 Yuda, Benyamini, Shemaya na Yeremiya. 35 Bari kumwe n’abahungu b’abatambyi bari bafite impanda,*+ harimo Zekariya umuhungu wa Yonatani, umuhungu wa Shemaya, umuhungu wa Mataniya, umuhungu wa Mikaya, umuhungu wa Zakuri, umuhungu wa Asafu,+ 36 n’abavandimwe be, ari bo Shemaya, Azareli, Milalayi, Gilalayi, Mayi, Netaneli, Yuda na Hanani, bafite ibikoresho by’umuziki bya Dawidi+ umuntu w’Imana y’ukuri kandi umwanditsi Ezira+ yabagendaga imbere. 37 Banyura hejuru y’Irembo ry’Iriba*+ barakomeza banyura hafi ya esikariye*+ zijya mu Mujyi wa Dawidi,+ banyura ku rukuta ruzamuka ruri hejuru y’Inzu ya Dawidi maze bagera ku Irembo ry’Amazi+ iburasirazuba.

38 Indi korari y’abaririmbyi yaririmbaga indirimbo zo gushimira Imana inyura ku rundi ruhande. Nanjye ndayikurikira ndi kumwe n’abantu bangana na kimwe cya kabiri, tugenda hejuru y’urukuta tunyura hejuru y’Umunara w’Ifuru+ tugera ku Rukuta Rugari.+ 39 Turakomeza tunyura hejuru y’Irembo rya Efurayimu,+ dukomereza ku Irembo ry’Umujyi wa Kera+ maze tugera ku Irembo ry’Amafi.*+ Nanone tunyura ku Munara wa Hananeli+ no ku Munara wa Meya, tugera no ku Irembo ry’Intama.*+ Nuko iyo korari y’abaririmbyi igeze ku Irembo ry’Abarinzi, turahagarara.

40 Amaherezo za korari ebyiri z’abaririmbyi zaririmbaga indirimbo zo gushimira Imana zihagarara ku rusengero rw’Imana y’ukuri, nanjye ndahagarara ndi kumwe n’abatware bangana na kimwe cya kabiri, 41 n’abatambyi, ari bo Eliyakimu, Maseya, Miniyamini, Mikaya, Eliyowenayi, Zekariya na Hananiya bafite impanda, 42 na Maseya, Shemaya, Eleyazari, Uzi, Yehohanani, Malikiya, Elamu na Ezeri. Abaririmbyi na bo bakomezaga kuririmba mu ijwi riranguruye bayobowe na Izurahiya.

43 Nuko kuri uwo munsi batamba ibitambo byinshi kandi baranezerwa,+ kuko Imana y’ukuri ari yo yari yatumye bagira ibyishimo byinshi. Abagore n’abana na bo baranezerewe+ ku buryo amajwi y’ibyishimo y’abari i Yerusalemu yumvikaniraga kure.+

44 Nanone kuri uwo munsi hari abagabo bahawe inshingano yo kurinda aho+ babikaga amaturo,+ imyaka yeze mbere+ n’ibya cumi.+ Bagombaga gukusanya imyaka yabaga yeze mu mirima ikikije imijyi, iyo Amategeko yageneraga+ abatambyi n’Abalewi.+ Abaturage b’i Buyuda barishimye cyane kubera ko abatambyi n’Abalewi bakoraga imirimo. 45 Nuko batangira gukora imirimo Imana yabo yabahaye, bakora n’imirimo yo kweza ibintu n’abantu. Uko ni na ko abaririmbyi n’abarinzi b’amarembo babigenje bakurikije itegeko rya Dawidi n’umuhungu we Salomo, 46 kuko kera, mu gihe cya Dawidi na Asafu, habagaho abayoboraga abaririmbyi hakabaho n’indirimbo zo gusingiza Imana no kuyishimira.+ 47 Kandi Abisirayeli bose bo mu gihe cya Zerubabeli+ no mu gihe cya Nehemiya batangaga amaturo agenewe abaririmbyi+ n’abarinzi b’amarembo,+ hakurikijwe ibyo babaga bakeneye buri munsi. Nanone batangaga ibyabaga bigenewe Abalewi,+ Abalewi na bo bagatanga ibyabaga bigenewe abakomoka kuri Aroni.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze