Yobu
5 “Ngaho hamagara! Ese hari uwagutabara?
Ni nde mu bamarayika wagufasha?
2 Umuntu utagira ubwenge azicwa no kwitotomba,
Kandi ushukwa mu buryo bworoshye azicwa n’ishyari.
3 Nabonye umuntu utagira ubwenge amererwa neza,
Ariko aho atuye haravumwe.
4 Abana be nta mutekano bafite.
Barenganyirizwa mu marembo y’umujyi+ badafite ubarenganura.
5 Ibyo umuntu utagira ubwenge asarura biribwa n’umuntu ushonje.
Ndetse araza agatwara n’ibyameze mu mahwa,
Kandi ibyo umupfapfa n’abana be batunze birafatirwa.
6 Ibibi ntibiva mu mukungugu,
N’ibyago ntibimera mu butaka.
7 Umuntu avukira guhura n’ibyago,
Nk’uko umuriro waka cyane ukazamuka hejuru.
8 Icyakora, njye nakwibariza Imana.
Imana ni yo nagezaho ikibazo cyanjye,
9 Yo ikora ibintu bikomeye kandi birenze ubwenge,
Igakora ibintu byinshi bitangaje.
10 Ni yo igusha imvura ku isi,
Ikohereza amazi mu mirima.
11 Ishyira aboroheje hejuru,
Kandi ikazamura abababaye kugira ngo babone agakiza.
12 Iburizamo imigambi y’abigira abanyabwenge,
Kugira ngo ibyo bakora bitagira icyo bigeraho.
15 Ni yo ikiza umuntu amagambo ameze nk’inkota,
Igakiza umukene umuntu umugirira nabi,
16 Kugira ngo uworoheje agire ibyiringiro,
Ariko abakiranirwa baceceke.
17 Ugira ibyishimo ni uwemera ko Imana imukosora.
Ubwo rero ntukange igihano cy’Ishoborabyose,
18 Kuko ishobora gutera imibabaro ariko igapfuka ibikomere.
Irakomeretsa, ariko amaboko yayo ni yo akiza.
19 Izagukiza ibyago byose bizakugeraho,
Niyo byaba bitandatu cyangwa birindwi.
20 Mu gihe cy’inzara izagukiza urupfu,
Kandi mu gihe cy’intambara izagukiza inkota.
22 Ibyago cyangwa inzara ntibizaguhangayikisha,
Kandi ntuzatinya inyamaswa zo mu isi.
23 Amabuye yo mu gasozi nta cyo azagutwara,
Kandi uzabana amahoro n’inyamaswa.
25 Uzagira abana benshi,
Kandi abagukomokaho bazaba benshi cyane bangane n’ibyatsi byo ku isi.
26 Uzajya mu mva ugifite imbaraga,
Nk’uko basarura ibinyampeke byeze neza.
27 Ngibyo ibyo twagenzuye kandi ni ko biri.
Ubyumve kandi ubyemere.”