Zaburi
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri munjyana yitwa: “Wirimbura.” Ni indirimbo ya Asafu.+
75 Turagushimiye Mana. Turagushimiye.
Tuzi ko uri kumwe natwe.+
Abantu bagomba kwamamaza imirimo yawe itangaje.
2 Imana iravuze iti:
“Nshyizeho igihe cyo gucira abantu urubanza rukiranuka.
3 Igihe isi n’abayituyemo byahungabanaga,
Ni njye wakomeje inkingi zayo.” (Sela)
4 Abirasi ndababwira nti: “Nimureke kwirata.”
N’abagome ndababwira nti: “Ntimukarate imbaraga zanyu.*
5 Ntimukarate imbaraga zanyu,
Kandi ntimukavugane ubwibone,
6 Kuko gushyirwa hejuru
Bidaturuka iburasirazuba, iburengerazuba cyangwa mu majyepfo.
7 Ahubwo Imana ni yo mucamanza.+
Umuntu umwe imucisha bugufi, undi ikamushyira hejuru.+
Azayisuka maze ababi bo mu isi bose bayinywe,
Kandi bayimaremo.”+
9 Ariko njyewe, ibyo Imana yakoze nzabitangaza kugeza iteka ryose.
Nzaririmba nsingiza Imana ya Yakobo.
10 Imana iravuga iti: “Ababi nzabambura imbaraga.
Ariko abakiranutsi bo nzazibongerera.”