ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 21
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

      • Ibirebana n’umuntu wishwe ariko uwamwishe akaba atazwi (1-9)

      • Ibirebana no gushakana n’abagore bafatiwe ku rugamba (10-14)

      • Uburenganzira bw’umwana w’imfura (15-17)

      • Umwana wananiranye (18-21)

      • Umuntu umanitswe ku giti aba yaravumwe n’Imana (22, 23)

Gutegeka kwa Kabiri 21:2

Impuzamirongo

  • +Gut 16:18

Gutegeka kwa Kabiri 21:4

Impuzamirongo

  • +Kub 35:33

Gutegeka kwa Kabiri 21:5

Impuzamirongo

  • +Kuva 28:1
  • +Kub 6:23-27; 1Ng 23:13
  • +Gut 17:8, 9

Gutegeka kwa Kabiri 21:6

Impuzamirongo

  • +Zb 26:6; Mat 27:24

Gutegeka kwa Kabiri 21:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “batagibwaho umwenda w’amaraso.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 7:23
  • +Yes 26:21; Yer 26:15

Gutegeka kwa Kabiri 21:10

Impuzamirongo

  • +Kub 31:9; Gut 20:13, 14

Gutegeka kwa Kabiri 21:13

Impuzamirongo

  • +Kub 20:29; Gut 34:8

Gutegeka kwa Kabiri 21:14

Impuzamirongo

  • +Gut 24:1

Gutegeka kwa Kabiri 21:15

Impuzamirongo

  • +Int 29:30, 33

Gutegeka kwa Kabiri 21:17

Impuzamirongo

  • +Int 25:31; 2Ng 21:3

Gutegeka kwa Kabiri 21:18

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:12; Gut 27:16; Img 1:8; Efe 6:1
  • +Gut 8:5; Img 13:24; 19:18; 23:13; Heb 12:9

Gutegeka kwa Kabiri 21:20

Impuzamirongo

  • +Img 28:7
  • +Rom 13:13; 1Kor 6:10; Efe 5:18

Gutegeka kwa Kabiri 21:21

Impuzamirongo

  • +Gut 13:10, 11

Gutegeka kwa Kabiri 21:22

Impuzamirongo

  • +Kub 25:5
  • +Yos 10:26; Ibk 10:39

Gutegeka kwa Kabiri 21:23

Impuzamirongo

  • +Yos 8:29; Yoh 19:31
  • +Gal 3:13
  • +Kub 35:34

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Guteg. 21:2Gut 16:18
Guteg. 21:4Kub 35:33
Guteg. 21:5Kuva 28:1
Guteg. 21:5Kub 6:23-27; 1Ng 23:13
Guteg. 21:5Gut 17:8, 9
Guteg. 21:6Zb 26:6; Mat 27:24
Guteg. 21:82Sm 7:23
Guteg. 21:8Yes 26:21; Yer 26:15
Guteg. 21:10Kub 31:9; Gut 20:13, 14
Guteg. 21:13Kub 20:29; Gut 34:8
Guteg. 21:14Gut 24:1
Guteg. 21:15Int 29:30, 33
Guteg. 21:17Int 25:31; 2Ng 21:3
Guteg. 21:18Kuva 20:12; Gut 27:16; Img 1:8; Efe 6:1
Guteg. 21:18Gut 8:5; Img 13:24; 19:18; 23:13; Heb 12:9
Guteg. 21:20Img 28:7
Guteg. 21:20Rom 13:13; 1Kor 6:10; Efe 5:18
Guteg. 21:21Gut 13:10, 11
Guteg. 21:22Kub 25:5
Guteg. 21:22Yos 10:26; Ibk 10:39
Guteg. 21:23Yos 8:29; Yoh 19:31
Guteg. 21:23Gal 3:13
Guteg. 21:23Kub 35:34
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Gutegeka kwa Kabiri 21:1-23

Gutegeka kwa Kabiri

21 “Mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mucyigarurire, nihagira usanga ku gasozi umurambo w’umuntu wishwe ariko uwamwishe akaba atazwi, 2 abayobozi banyu n’abacamanza+ bazagende bapime intera iri hagati y’aho uwo muntu yiciwe n’imijyi yose iri hafi aho. 3 Hanyuma abayobozi bo mu mujyi uri hafi y’aho uwo muntu yiciwe, bazajye mu nka bakuremo inyana itarigeze ikoreshwa imirimo kandi itarigeze iheka imitwaro. 4 Abayobozi b’uwo mujyi bazamanukane iyo nyana bayijyane mu kibaya gitembamo amazi kandi kitigeze gihingwamo cyangwa ngo giterwemo imbuto maze bayicire muri icyo kibaya,+ bayice bayivunnye ijosi.

5 “Abatambyi ari bo bakomoka kuri Lewi bazigire hafi, kuko ari bo Yehova Imana yanyu yatoranyije kugira ngo bamukorere+ kandi bahe abantu umugisha mu izina rya Yehova.+ Ni bo bazajya baca imanza zirebana n’ibikorwa byose by’urugomo.+ 6 Hanyuma abayobozi bose bo muri uwo mujyi uri hafi y’uwishwe, bazakarabire intoki+ hejuru ya ya nyana yiciwe mu kibaya, 7 maze bavuge bati: ‘si twe twishe uyu muntu kandi ntitwigeze tubona yicwa. 8 Yehova, icyo cyaha ntugishyire ku bantu bawe, ari bo Bisirayeli wacunguye,+ kandi abantu bawe ntubashyireho icyaha cyo kwica umuntu urengana.’+ Ibyo bizatuma badashyirwaho icyaha cyo kwica umuntu.* 9 Uko ni ko muzikuraho icyaha cyo kwica umuntu urengana. Nimubigenza mutyo muzaba mukoze ibyo Yehova abona ko bikwiriye.

10 “Nimujya ku rugamba kurwana n’abanzi banyu, Yehova Imana yanyu agatuma mubatsinda, mukabajyana mu gihugu cyanyu,+ 11 maze umugabo umwe muri mwe akabonamo umugore mwiza, akamukunda, agashaka kumugira umugore we, 12 azamujyane iwe. Uwo mugore aziyogoshe umusatsi, ace inzara, 13 yiyambure imyenda yavuye mu gihugu cye yambaye, abe mu nzu y’uwo mugabo, amare ukwezi kuzuye+ aririra papa we na mama we. Hanyuma azagirane na we imibonano mpuzabitsina, amugire umugore we. 14 Niyumva atamwishimiye, azamwirukane+ ajye aho ashaka, ariko ntazamugurishe. Azirinde kumufata nabi nyuma yo kumukoza isoni.

15 “Umugabo nagira abagore babiri, maze agakunda umwe kurusha undi, bombi bakaba baramubyariye abahungu, umuhungu w’imfura akaba yarabyawe n’umugore udakunzwe cyane,+ 16 najya guha abahungu be umurage mu byo atunze, ntazemererwa gufata umuhungu w’umugore akunda cyane ngo amugire imfura, amusimbuze umuhungu w’umugore adakunda cyane kandi ari we mfura. 17 Agomba kwemera ko umuhungu w’umugore adakunda cyane ari we mfura, agafata mu byo atunze byose akamuhaho ibikubye kabiri iby’uwo wundi, kuko uwo ari we ubushobozi bwe bwo kubyara bwatangiriyeho. Ni we ufite uburenganzira buhabwa umwana w’imfura.+

18 “Umuntu naba afite umuhungu wananiranye kandi w’ikirara, wanga kumvira papa we na mama we,+ bakaba baramuhannye ariko akanga kumva,+ 19 ababyeyi be bazamufate bamushyire abayobozi b’umujyi ku marembo yawo, 20 maze babwire abayobozi b’umujyi wabo bati: ‘uyu muhungu wacu yarananiranye kandi ni icyigomeke. Ntatwumvira kandi ni umunyandanini+ n’umusinzi.’+ 21 Abagabo bose bo muri uwo mujyi bazamutere amabuye bamwice. Uko ni ko muzakura ikibi muri mwe kandi Abisirayeli bose bazabyumva batinye.+

22 “Nihagira umuntu ukora icyaha gikwiriye kumwicisha, akicwa+ hanyuma mukamumanika ku giti,+ 23 umurambo we ntuzarare kuri icyo giti+ ahubwo muzawushyingure uwo munsi, kuko umanitswe ku giti aba yaravumwe n’Imana.+ Ntimuzanduze igihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo kibe icyanyu.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze