ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 48
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Bagabanya igihugu (1-29)

      • Amarembo 12 y’umujyi (30-35)

        • Umujyi witwa “Yehova Arahari” (35)

Ezekiyeli 48:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ku marembo y’i Hamati.”

Impuzamirongo

  • +Yos 19:40
  • +Kub 34:2, 8
  • +Ezk 47:15-17

Ezekiyeli 48:2

Impuzamirongo

  • +Yos 19:24

Ezekiyeli 48:3

Impuzamirongo

  • +Yos 19:32

Ezekiyeli 48:4

Impuzamirongo

  • +Yos 13:29

Ezekiyeli 48:5

Impuzamirongo

  • +Yos 17:17, 18

Ezekiyeli 48:6

Impuzamirongo

  • +Yos 18:7

Ezekiyeli 48:7

Impuzamirongo

  • +Yos 15:1; 19:9

Ezekiyeli 48:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.” Uyu ni umukono muremure. Reba Umugereka wa B14.

Impuzamirongo

  • +Ezk 45:1

Ezekiyeli 48:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.000.”

Ezekiyeli 48:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.000.”

Impuzamirongo

  • +Kub 35:2; Ezk 45:3, 4

Ezekiyeli 48:11

Impuzamirongo

  • +Ezk 40:46; 44:15
  • +Yer 23:11; Ezk 22:26

Ezekiyeli 48:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.000.”

Ezekiyeli 48:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.000.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”

  • *

    Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.

Impuzamirongo

  • +Ezk 45:6
  • +Ezk 48:35

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/8/2007, p. 11

    1/3/1999, p. 18, 22-23

Ezekiyeli 48:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 4.500.”

Ezekiyeli 48:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 250.”

Ezekiyeli 48:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.000.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 45:1

Ezekiyeli 48:19

Impuzamirongo

  • +Ezk 45:6

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/3/1999, p. 18

Ezekiyeli 48:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”

Ezekiyeli 48:21

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 45:7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 20

Ezekiyeli 48:22

Impuzamirongo

  • +Ezk 48:8

Ezekiyeli 48:23

Impuzamirongo

  • +Yos 18:11

Ezekiyeli 48:24

Impuzamirongo

  • +Yos 19:1

Ezekiyeli 48:25

Impuzamirongo

  • +Yos 19:17

Ezekiyeli 48:26

Impuzamirongo

  • +Yos 19:10
  • +Int 49:13

Ezekiyeli 48:27

Impuzamirongo

  • +Yos 18:7

Ezekiyeli 48:28

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, ikibaya cya Egiputa.

  • *

    Ni ukuvuga, Mediterane.

Impuzamirongo

  • +Ezk 47:19
  • +Kub 20:13
  • +Int 15:18

Ezekiyeli 48:29

Impuzamirongo

  • +Kub 34:2
  • +Ezk 47:13

Ezekiyeli 48:30

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 4.500.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 48:16

Ezekiyeli 48:31

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/3/1999, p. 18

Ezekiyeli 48:32

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 4.500.”

Ezekiyeli 48:33

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 4.500.”

Ezekiyeli 48:34

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 4.500.”

Ezekiyeli 48:35

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 18.000.”

Impuzamirongo

  • +Yer 3:17; Yow 3:21; Zek 2:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, ingingo 125

    Umunara w’Umurinzi,

    1/8/2007, p. 11

    1/3/1999, p. 23

    1/12/1988, p. 20

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 48:1Yos 19:40
Ezek. 48:1Kub 34:2, 8
Ezek. 48:1Ezk 47:15-17
Ezek. 48:2Yos 19:24
Ezek. 48:3Yos 19:32
Ezek. 48:4Yos 13:29
Ezek. 48:5Yos 17:17, 18
Ezek. 48:6Yos 18:7
Ezek. 48:7Yos 15:1; 19:9
Ezek. 48:8Ezk 45:1
Ezek. 48:10Kub 35:2; Ezk 45:3, 4
Ezek. 48:11Ezk 40:46; 44:15
Ezek. 48:11Yer 23:11; Ezk 22:26
Ezek. 48:15Ezk 45:6
Ezek. 48:15Ezk 48:35
Ezek. 48:18Ezk 45:1
Ezek. 48:19Ezk 45:6
Ezek. 48:21Ezk 45:7
Ezek. 48:22Ezk 48:8
Ezek. 48:23Yos 18:11
Ezek. 48:24Yos 19:1
Ezek. 48:25Yos 19:17
Ezek. 48:26Yos 19:10
Ezek. 48:26Int 49:13
Ezek. 48:27Yos 18:7
Ezek. 48:28Ezk 47:19
Ezek. 48:28Kub 20:13
Ezek. 48:28Int 15:18
Ezek. 48:29Kub 34:2
Ezek. 48:29Ezk 47:13
Ezek. 48:30Ezk 48:16
Ezek. 48:35Yer 3:17; Yow 3:21; Zek 2:10
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 48:1-35

Ezekiyeli

48 “Aya ni yo mazina y’imiryango uhereye ku mupaka wo mu majyaruguru: Agace k’abo mu muryango wa Dani,+ kari ku nzira ijya i Hetiloni kugera i Rebo-hamati*+ n’i Hasari-enani, ku mupaka w’i Damasiko ahagana mu majyaruguru, iruhande rw’i Hamati.+ Ako karere gahera ku mupaka w’iburasirazuba kakagera ku mupaka w’iburengerazuba. 2 Agace kagenewe Asheri+ kari ku mupaka w’akagenewe Dani, uhereye ku mupaka w’iburasirazuba ukagera ku mupaka w’iburengerazuba. 3 Agace kagenewe Nafutali,+ kari ku mupaka w’akagenewe Asheri, kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba. 4 Agace kagenewe Manase+ kari ku mupaka w’akagenewe Nafutali, kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugera ku mupaka w’iburengerazuba. 5 Agace kagenewe Efurayimu kari ku mupaka w’akaganewe Manase,+ kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba. 6 Agace kagenewe Rubeni, kari ku mupaka w’akagenewe Efurayimu,+ kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba. 7 Agace kagenewe Yuda, kari ku mupaka w’akagenewe Rubeni,+ kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba. 8 Ku mupaka w’akagenewe Yuda kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba, muzafateho agace gafite ubugari bw’ibirometero 13.*+ Ako gace kazabe gafite uburebure bungana n’ubw’uduce twahawe indi miryango, uhereye ku mupaka w’iburasirazuba, ukagera ku mupaka w’iburengerazuba. Urusengero ruzabe hagati muri ako gace.

9 “Agace muzashyira ku ruhande kagenewe Yehova, kazabe gafite uburebure bw’ibirometero 13* n’ubugari bw’ibirometero 5.* 10 Aha ni ho hantu hera hazahabwa abatambyi:+ Mu majyaruguru hazaba hareshya n’ibirometero 13,* mu burengerazuba hareshya n’ibirometero 5,* mu burasirazuba hareshya n’ibirometero 5, na ho mu majyepfo hareshya n’ibirometero 13. Urusengero rwa Yehova ruzabamo hagati. 11 Hazaba ah’abatambyi bejejwe bakomoka ku bahungu ba Sadoki+ bakoze imirimo nabahaye kandi batigeze bayoba, igihe Abisirayeli n’Abalewi bayobaga.+ 12 Bazahabwa agace gakuwe ha hantu hagizwe ahantu hera cyane, ku mupaka w’agace kahawe Abalewi.

13 “Abalewi bazahabwe agace kari iruhande rw’akahawe abatambyi, gafite uburebure bw’ibirometero 13* n’ubugari bw’ibirometero 5* (uburebure bwako buzabe ibirometero 13 n’ibirometero 5 by’ubugari). 14 Ntibakahagurishe kandi ntihakagire uhagurana cyangwa ngo atume aho hantu heza cyane hatwarwa n’abandi, kuko Yehova abona ko ari ikintu cyera.

15 “Agace gasigaye gafite ubugari bw’ibirometero 2 na metero 600,* kari hafi y’agace gafite uburebure bw’ibirometero 13,* kazaba agace k’umujyi gakorerwamo ibintu bisanzwe,+ abantu bahature kandi habe urwuri.* Umujyi uzabemo hagati.+ 16 Dore uko umujyi uzaba ungana: Umupaka wo mu majyaruguru uzagira ibirometero 2 na metero 300.* Umupaka wo mu majyepfo ugire ibirometero 2 na metero 300. Umupaka wo mu burasirazuba ugire ibirometero 2 na metero 300 kandi umupaka w’iburengerazuba na wo ugire ibirometero 2 na metero 300. 17 Umujyi uzagira urwuri* rufite metero 130* mu majyaruguru, metero 130 mu majyepfo, metero 130 mu burasirazuba na metero 130 mu burengerazuba.

18 “Uburebure bw’ahantu hazasaguka, buzaba bungana n’ubw’ahantu hera,+ ari ibirometero bitanu* mu burasirazuba n’ibirometero bitanu mu burengerazuba. Hazaba hangana n’ahantu hera kandi ibizeramo ni byo abakora mu mujyi bazajya barya. 19 Abakora mu mujyi bo mu miryango yose ya Isirayeli bazajya bahahinga.+

20 “Ahantu hose muzatanga, buri ruhande ruzabe rufite ibirometero 13.* Muzateganye ahantu habe ahantu hera, harimo n’ah’umujyi.

21 “Ahasigaye mu mpande zombi z’ahantu hera n’ah’umujyi, hafite uburebure bw’ibirometero 13* ku ruhande rwerekeye iburasirazuba n’uburebure bw’ibirometero 13 mu burengerazuba bw’ahantu hera hafite uburebure bw’ibirometero 13, hazaba ah’umutware.+ Hazaba hangana n’uduce tuhegereye kandi hazaba ah’umutware; ahantu hera n’urusengero bizabamo hagati.

22 “Agace kagenewe Abalewi n’agace k’umujyi bizaba hagati y’ibice bibiri by’ahagenewe umutware. Agace kagenewe umutware kazaba hagati y’umupaka w’agace ka Yuda+ n’umupaka w’agace ka Benyamini.

23 “Ku birebana n’indi miryango isigaye, Benyamini azahabwe agace gahera ku mupaka w’iburasirazuba kakagera ku mupaka w’iburengerazuba.+ 24 Simeyoni azahabwe agace kegeranye n’aka Benyamini,+ uhereye ku mupaka w’iburasirazuba ukagera ku mupaka w’iburengerazuba. 25 Isakari azahabwe agace+ kegeranye n’aka Simeyoni, kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugera ku mupaka w’iburengerazuba. 26 Zabuloni azahabwe agace kegeranye n’aka Isakari,+ kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba.+ 27 Gadi azahabwe agace kegeranye n’aka Zabuloni,+ kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba. 28 Umupaka wo mu majyepfo ahegereye agace kahawe Gadi, uzahere i Tamari+ ugere ku mazi y’i Meribati-kadeshi,+ ugere ku Kibaya*+ no ku Nyanja Nini.*

29 “Icyo ni cyo gihugu muzagabanya imiryango y’Abisirayeli+ kikaba icyabo kandi aho ni ho bazahabwa,”+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.

30 “Aya ni yo azaba amarembo asohoka mu mujyi. Uruhande rwo mu majyaruguru ruzagire ibirometero 2 na metero 300.*+

31 “Amarembo y’umujyi azitirirwa amazina y’imiryango y’Abisirayeli. Mu majyaruguru hazaba amarembo atatu: Rimwe rizitirirwa Rubeni, irindi ryitirirwe Yuda, irindi ryitirirwe Lewi.

32 “Ku ruhande rw’iburasirazuba hazaba hari uburebure bw’ibirometero 2 na metero 300,* habe n’amarembo atatu: Rimwe rizitirirwa Yozefu, irindi ryitirirwe Benyamini, irindi ryitirirwe Dani.

33 “Uruhande rwo mu majyepfo ruzagira ibirometero 2 na metero 300* rugire n’amarembo atatu: Rimwe rizitirirwa Simeyoni, irindi ryitirirwe Isakari, irindi ryitirirwe Zabuloni.

34 “Uruhande rwo mu burengerazuba ruzagira uburebure bw’ibirometero 2 na metero 300,* rugire n’amarembo atatu: Rimwe rizitirirwa Gadi, irindi ryitirirwe Asheri, irindi ryitirirwe Nafutali.

35 “Umuzenguruko w’uwo mujyi uzagira ibirometero 9 na metero 200.* Kuva uwo munsi uwo mujyi uzitwa “Yehova Arahari.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze