Zaburi
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. Ni iya Dawidi.
122 Narishimye ubwo bambwiraga bati:
“Ngwino tujye mu nzu ya Yehova.”+
4 Abagize imiryango y’Abisirayeli,
Ari yo miryango ya Yah,*
Ni ho bazamukaga bajya,
Hakurikijwe amabwiriza Imana yabahaye, kugira ngo basingize izina rya Yehova.+
6 Nimusabire Yerusalemu amahoro.+
Wa mujyi we, abagukunda bazagira umutekano.
8 Nzavugira abavandimwe banjye n’incuti zanjye nti:
“Abatuye muri Yerusalemu nibagire amahoro.”