ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 16
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Yeremiya asabwa kutazashaka, kutaririra abapfuye no kutajya mu birori (1-9)

      • Bahanwa nyuma bakagaruka mu gihugu (10-21)

Yeremiya 16:2

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Yeremiya, p. 92-93

Yeremiya 16:4

Impuzamirongo

  • +Yer 15:2
  • +Zb 79:2, 3; Yes 5:25; Yer 7:33; 9:22; 36:30
  • +Ezk 5:12

Yeremiya 16:5

Impuzamirongo

  • +Ezk 24:16, 17
  • +Gut 31:17; Yes 27:11; 63:10

Yeremiya 16:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Iyi ni imihango y’abapagani yo kuririra uwapfuye, uko bigaragara yakorwaga n’Abisirayeli bari barabaye abahakanyi.

Yeremiya 16:9

Impuzamirongo

  • +Yes 24:7, 8; Yer 7:34; Ibh 18:23

Yeremiya 16:10

Impuzamirongo

  • +Yer 5:19

Yeremiya 16:11

Impuzamirongo

  • +Abc 2:12
  • +Yer 8:1, 2
  • +Dan 9:11; Amo 2:4

Yeremiya 16:12

Impuzamirongo

  • +Yer 7:26
  • +Neh 9:29; Yer 6:28

Yeremiya 16:13

Impuzamirongo

  • +2Ng 7:20; Yer 15:14; 17:4
  • +Gut 4:27, 28; 28:36

Yeremiya 16:14

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:2; Yer 23:7, 8

Yeremiya 16:15

Impuzamirongo

  • +Gut 30:1-3; Yer 3:18; 24:6; 30:3; 32:37; Amo 9:14

Yeremiya 16:16

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    4/2020, p. 5

    Umunara w’Umurinzi,

    15/3/2007, p. 9

Yeremiya 16:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “areba inzira zabo zose.”

Yeremiya 16:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bahumanyije.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imirambo.”

Impuzamirongo

  • +Yes 40:2
  • +Lew 26:30; Zb 106:38

Yeremiya 16:19

Impuzamirongo

  • +Yer 17:17
  • +Yer 10:5, 14

Yeremiya 16:20

Impuzamirongo

  • +Zb 115:4; Yer 2:11; 1Kor 8:4

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Yer. 16:4Yer 15:2
Yer. 16:4Zb 79:2, 3; Yes 5:25; Yer 7:33; 9:22; 36:30
Yer. 16:4Ezk 5:12
Yer. 16:5Ezk 24:16, 17
Yer. 16:5Gut 31:17; Yes 27:11; 63:10
Yer. 16:9Yes 24:7, 8; Yer 7:34; Ibh 18:23
Yer. 16:10Yer 5:19
Yer. 16:11Abc 2:12
Yer. 16:11Yer 8:1, 2
Yer. 16:11Dan 9:11; Amo 2:4
Yer. 16:12Yer 7:26
Yer. 16:12Neh 9:29; Yer 6:28
Yer. 16:132Ng 7:20; Yer 15:14; 17:4
Yer. 16:13Gut 4:27, 28; 28:36
Yer. 16:14Kuva 20:2; Yer 23:7, 8
Yer. 16:15Gut 30:1-3; Yer 3:18; 24:6; 30:3; 32:37; Amo 9:14
Yer. 16:18Yes 40:2
Yer. 16:18Lew 26:30; Zb 106:38
Yer. 16:19Yer 17:17
Yer. 16:19Yer 10:5, 14
Yer. 16:20Zb 115:4; Yer 2:11; 1Kor 8:4
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 16:1-21

Yeremiya

16 Yehova yongera kuvugana nanjye arambwira ati: 2 “Ntuzashakire umugore aha hantu cyangwa ngo uhabyarire abahungu n’abakobwa. 3 Kuko Yehova yavuze ibizaba ku bahungu n’abakobwa bavukira aha hantu no kuri ba mama babo na ba papa babo bababyarira muri iki gihugu, ati: 4 ‘bazicwa n’indwara zikomeye+ kandi nta wuzabaririra cyangwa ngo abashyingure bazamera nk’ifumbire iri ku butaka.+ Bazicwa n’inkota n’inzara+ kandi intumbi zabo zizaribwa n’ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi.’

 5 Yehova aravuga ati:

‘Ntukinjire mu nzu y’abaririra uwapfuye

Kandi ntukarire cyangwa ngo wifatanye na bo mu kababaro.’+

‘Kuko aba bantu nabakuyeho amahoro yanjye,’ ni ko Yehova avuga

‘Kandi sinkibakunda urukundo rudahemuka cyangwa ngo mbagaragarize imbabazi.+

 6 Abakomeye n’aboroheje, bose bazapfira muri iki gihugu.

Ntibazashyingurwa

Kandi nta muntu n’umwe uzabaririra

Cyangwa ngo yikebagure, cyangwa ngo yiyogosheshe umusatsi we kubera agahinda.*

 7 Nta muntu n’umwe uzaha ibyokurya abaririra uwapfuye,

Kugira ngo abahumurize kuko bapfushije.

Nta n’uzabaha igikombe cya divayi cyo kubahumuriza

Kugira ngo bayinywe baririra papa wabo cyangwa mama wabo wapfuye.

 8 Ntuzinjire mu nzu yabereyemo ibirori,

Ngo wicare usangire na bo ibyokurya n’ibyokunywa.’

9 “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘ngiye gutuma ijwi ryo kwishima n’ijwi ryo kunezerwa, ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, bitongera kumvikana aha hantu. Nzabikora mubireba kandi mukiriho.’+

10 “Nubwira aba bantu aya magambo yose bazakubaza bati: ‘kuki Yehova yavuze ko azaduteza ibyo byago byose bikomeye, ni irihe kosa cyangwa icyaha twakoreye Yehova Imana yacu?’+ 11 Uzabasubize uti: ‘Yehova aravuga ati: “byatewe n’uko ba sogokuruza banyu bantaye,+ bagakomeza kumvira izindi mana, bakazikorera kandi bakazunamira.+ Ariko njye barantaye kandi ntibumvira amategeko yanjye.+ 12 Nanone mwakoze ibibi birenze ibyo ba sogokuruza banyu bakoze.+ Aho kunyumvira, buri wese muri mwe akomeza kugenda ayobowe n’umutima we mubi kandi utumva.+ 13 Ubwo rero nzabavana muri iki gihugu, mbajugunye mu gihugu mwe na ba sogokuruza banyu mutigeze kumenya+ kandi nimugerayo muzakorera izindi mana ku manywa na nijoro,+ kuko ntazabagirira impuhwe.”’

14 “‘Ariko nanone Yehova aravuga ati: “hari igihe kizagera, abantu ntibongere kuvuga bati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova, Imana yavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa!’+ 15 Ahubwo bazavuga bati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova, Imana yavanye Abisirayeli mu gihugu cyo mu majyaruguru no mu bihugu byose yari yarabatatanyirijemo’ kandi nzabagarura mu gihugu cyabo nahaye ba sekuruza.”+

16 Yehova aravuga ati:

‘Ngiye guhamagara abarobyi benshi kandi bazabaroba.

Nyuma yaho nzahamagara abahigi benshi

Kandi bazabashakisha kuri buri musozi no kuri buri gasozi

No mu myobo yo mu bitare.

17 Amaso yanjye areba ibyo bakora byose.*

Ntibashobora kunyihisha

Kandi amakosa yabo ndayabona.

18 Nzabanza mbahe igihano gihuje n’ikosa hamwe n’icyaha bakoze+

Kuko banduje* igihugu cyanjye, bitewe n’ibishushanyo by’ibigirwamana byabo biteye iseseme bitanagira ubuzima*

Kandi umurage wanjye bakawuzuza ibintu byabo byangwa.’”+

19 Yehova, wowe mbaraga zanjye n’ahantu hanjye hari umutekano,

Wowe mpungiraho iyo mfite ibibazo,+

Abantu bo mu bihugu bazaza baturutse ku mpera z’isi, bavuge bati:

“Nta wundi murage ba sogokuruza bari bafite, uretse ibinyoma gusa,

Ibintu by’ubusa kandi bidafite akamaro.”+

20 Ese umuntu yakwiremera imana?

Mu by’ukuri ntizaba ari imana nyazo.+

21 “Ubwo rero, ngiye kubamenyesha,

Ubu ngiye kubamenyesha imbaraga zanjye n’ubushobozi bwanjye,

Maze bamenye ko izina ryanjye ari Yehova.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze