ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Ibyo ku Ngoma 22
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 1 Ngoma

      • Imyiteguro Dawidi yakoze yo kubaka urusengero (1-5)

      • Dawidi aha Salomo amabwiriza (6-16)

      • Abatware bategekwa gufasha Salomo (17-19)

1 Ibyo ku Ngoma 22:1

Impuzamirongo

  • +Gut 12:5, 6; 2Sm 24:18; 2Ng 3:1

1 Ibyo ku Ngoma 22:2

Impuzamirongo

  • +1Bm 9:20, 21; 2Ng 2:17, 18
  • +1Bm 5:15, 17; 6:7; 7:9

1 Ibyo ku Ngoma 22:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ubwoko bw’amabuye bakoramo ibikoresho bitandukanye.

Impuzamirongo

  • +1Bm 7:47

1 Ibyo ku Ngoma 22:4

Impuzamirongo

  • +2Sm 5:11
  • +1Bm 5:6, 8
  • +2Ng 2:3

1 Ibyo ku Ngoma 22:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ntaragira imbaraga.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 3:7
  • +2Ng 2:5
  • +Zb 68:29
  • +Hag 2:3

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    1/2017, p. 29

1 Ibyo ku Ngoma 22:7

Impuzamirongo

  • +Gut 12:5, 6; 2Sm 7:2; Zb 132:3-5

1 Ibyo ku Ngoma 22:8

Impuzamirongo

  • +1Ng 17:4

1 Ibyo ku Ngoma 22:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Iryo zina rikomoka ku ijambo risobanura “amahoro.”

Impuzamirongo

  • +1Ng 28:5
  • +2Sm 7:12, 13; 1Bm 4:25; 5:4
  • +2Sm 12:24
  • +Zb 72:7

1 Ibyo ku Ngoma 22:10

Impuzamirongo

  • +1Bm 5:5
  • +2Sm 7:14; Heb 1:5
  • +1Ng 17:12-14; Zb 89:35, 36

1 Ibyo ku Ngoma 22:11

Impuzamirongo

  • +1Ng 28:20

1 Ibyo ku Ngoma 22:12

Impuzamirongo

  • +2Ng 1:10; Zb 72:1
  • +Gut 4:6

1 Ibyo ku Ngoma 22:13

Impuzamirongo

  • +Lew 19:37; 1Ng 28:7
  • +Gut 12:1; 17:18, 19; Yos 1:8; 1Bm 2:3; 1Ng 28:7; Zb 19:8, 11
  • +Yos 1:6, 9; 1Ng 28:20

1 Ibyo ku Ngoma 22:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 100.000.” Italanto imwe ingana n’ibiro 34,2. Reba Umugereka wa B14.

  • *

    Mu rurimi iki cyanditswemo ni “italanto 1.000.000.”

Impuzamirongo

  • +1Ng 29:6, 7
  • +1Ng 29:2-4

1 Ibyo ku Ngoma 22:15

Impuzamirongo

  • +1Bm 5:17; 6:7; 7:9
  • +1Bm 7:13, 14

1 Ibyo ku Ngoma 22:16

Impuzamirongo

  • +1Ng 22:3
  • +2Ng 1:1

1 Ibyo ku Ngoma 22:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Gut 4:29; 2Ng 20:3; Dan 9:3
  • +1Bm 6:1
  • +1Bm 8:6, 21
  • +Gut 12:21; 1Bm 8:29; 9:3

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

1 Ngoma 22:1Gut 12:5, 6; 2Sm 24:18; 2Ng 3:1
1 Ngoma 22:21Bm 9:20, 21; 2Ng 2:17, 18
1 Ngoma 22:21Bm 5:15, 17; 6:7; 7:9
1 Ngoma 22:31Bm 7:47
1 Ngoma 22:42Sm 5:11
1 Ngoma 22:41Bm 5:6, 8
1 Ngoma 22:42Ng 2:3
1 Ngoma 22:51Bm 3:7
1 Ngoma 22:52Ng 2:5
1 Ngoma 22:5Zb 68:29
1 Ngoma 22:5Hag 2:3
1 Ngoma 22:7Gut 12:5, 6; 2Sm 7:2; Zb 132:3-5
1 Ngoma 22:81Ng 17:4
1 Ngoma 22:91Ng 28:5
1 Ngoma 22:92Sm 7:12, 13; 1Bm 4:25; 5:4
1 Ngoma 22:92Sm 12:24
1 Ngoma 22:9Zb 72:7
1 Ngoma 22:101Bm 5:5
1 Ngoma 22:102Sm 7:14; Heb 1:5
1 Ngoma 22:101Ng 17:12-14; Zb 89:35, 36
1 Ngoma 22:111Ng 28:20
1 Ngoma 22:122Ng 1:10; Zb 72:1
1 Ngoma 22:12Gut 4:6
1 Ngoma 22:13Lew 19:37; 1Ng 28:7
1 Ngoma 22:13Gut 12:1; 17:18, 19; Yos 1:8; 1Bm 2:3; 1Ng 28:7; Zb 19:8, 11
1 Ngoma 22:13Yos 1:6, 9; 1Ng 28:20
1 Ngoma 22:141Ng 29:6, 7
1 Ngoma 22:141Ng 29:2-4
1 Ngoma 22:151Bm 5:17; 6:7; 7:9
1 Ngoma 22:151Bm 7:13, 14
1 Ngoma 22:161Ng 22:3
1 Ngoma 22:162Ng 1:1
1 Ngoma 22:19Gut 4:29; 2Ng 20:3; Dan 9:3
1 Ngoma 22:191Bm 6:1
1 Ngoma 22:191Bm 8:6, 21
1 Ngoma 22:19Gut 12:21; 1Bm 8:29; 9:3
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Ibyo ku Ngoma 22:1-19

Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma

22 Hanyuma Dawidi aravuga ati: “Aha ni ho hazaba inzu ya Yehova Imana y’ukuri n’igicaniro cyo gutambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro muri Isirayeli.”+

2 Nuko Dawidi ategeka ko bahuriza hamwe abanyamahanga+ babaga mu gihugu cya Isirayeli, abaha akazi ko kumena amabuye yo kubakisha inzu y’Imana y’ukuri+ no kuyaconga. 3 Nanone yateganyije ubutare* bwinshi cyane bwo gukoramo imisumari y’inzugi zo ku marembo n’ibyo zifasheho, n’umuringa mwinshi umuntu atabasha gupima,+ 4 n’ibiti by’amasederi+ byinshi cyane, kuko Abasidoni+ n’abantu b’i Tiro+ bazaniye Dawidi ibiti by’amasederi byinshi cyane. 5 Dawidi aravuga ati: “Umuhungu wanjye Salomo aracyari muto, nta bintu byinshi aramenya,*+ kandi inzu igomba kubakirwa Yehova izaba ifite ubwiza budasanzwe.+ Izamenyekana ahantu hose+ kandi nta yindi izaba ifite ubwiza+ nk’ubwayo. Ubwo rero reka muteganyirize ibyo azakenera.” Nuko Dawidi ashaka ibikoresho byinshi mbere y’uko apfa.

6 Hanyuma Dawidi atumaho umuhungu we Salomo kugira ngo amuhe amabwiriza y’uko inzu ya Yehova Imana ya Isirayeli izubakwa. 7 Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati: “Njyewe nifuje mu mutima wanjye kubaka inzu izitirirwa izina rya Yehova Imana yanjye.+ 8 Ariko Yehova yarambwiye ati: ‘wamennye amaraso menshi cyane kandi warwanye intambara zikomeye. Ntuzubaka inzu izitirirwa izina ryanjye,+ kuko wamennye amaraso menshi ku isi mbireba. 9 Icyakora ugiye kubyara umuhungu+ kandi azaba umunyamahoro. Nzatuma agira amahoro impande zose kandi murinde abanzi be.+ Ni yo mpamvu azitwa Salomo,*+ kandi mu gihe cye nzatuma Isirayeli igira amahoro n’umutuzo.+ 10 Ni we uzubaka inzu izitirirwa izina ryanjye.+ Azambera umwana nanjye mubere umubyeyi.+ Nzakomeza intebe ye y’ubwami muri Isirayeli kugeza iteka ryose.’+

11 “Nuko rero mwana wanjye, Yehova azabane nawe, maze uzashobore kubakira Yehova Imana yawe inzu, nk’uko yabikuvuzeho.+ 12 Icyakora Yehova naguha gutegeka Isirayeli azaguhe ubwenge no kujijuka,+ kugira ngo uzakomeze kumvira amategeko ya Yehova Imana yawe.+ 13 Nukurikiza amabwiriza+ n’amategeko Yehova yategetse Mose ngo ayahe Abisirayeli,+ uzabishobora. Ba intwari kandi ukomere. Ntutinye cyangwa ngo ukuke umutima.+ 14 Nakoze uko nshoboye kose, nteganyiriza inzu ya Yehova toni 3.420* za zahabu, toni 34.200* z’ifeza, n’umuringa n’ubutare+ umuntu adashobora gupima kuko ari byinshi cyane. Nanone nateganyije ibiti n’amabuye,+ ariko byo uzabyongeraho ibindi. 15 Ufite abakozi benshi cyane, abahanga mu guconga amabuye no kuyubaka,+ ababaji n’abahanga bose bashoboye imirimo itandukanye.+ 16 Hari zahabu, ifeza, umuringa n’ubutare, byose umuntu adashobora gupima.+ Ngaho rero tangira ukore kandi Yehova azabane nawe.”+

17 Dawidi ategeka abatware bose bo muri Isirayeli gufasha umuhungu we Salomo, arababwira ati: 18 “Yehova Imana yanyu ari kumwe namwe kandi yabahaye amahoro impande zose. Yatumye ntsinda abaturage b’iki gihugu kandi Yehova yatumye dutsinda iki gihugu kugira ngo agihe abantu be. 19 None rero nimwiyemeze gushaka Yehova Imana yanyu+ n’umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose kandi mutangire kubaka urusengero rwa Yehova Imana y’ukuri,+ kugira ngo muzane isanduku y’isezerano rya Yehova n’ibikoresho byeguriwe Imana y’ukuri,+ mubishyire mu nzu yitirirwa izina rya Yehova.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze