Yesaya
56 Uku ni ko Yehova avuga ati:
“Muharanire ubutabera+ kandi mukore ibyo gukiranuka,
Kuko agakiza kanjye kagiye kuza
Kandi gukiranuka kwanjye kugiye kugaragara.+
2 Ugira ibyishimo ni ukora ibyo
N’umwana w’umuntu utabireka,
Agakomeza kubahiriza Isabato ntayihumanye*+
Kandi akarinda ukuboko kwe gukora igikorwa cyose kibi.
3 Umunyamahanga ujya mu ruhande rwa Yehova+ ntakavuge ati:
‘Yehova azantandukanya n’abantu be byanze bikunze
Kandi umuntu w’inkone* ntakavuge ati: ‘dore ndi igiti cyumye.’”
4 Uku ni ko Yehova abwira abantu b’inkone bubahiriza amasabato yanjye kandi bagahitamo ibyo nishimira, bakubahiriza isezerano ryanjye:
5 “Nzabaha umwanya mu nzu yanjye kandi nibuke izina ryanyu,
Mbahe ikintu cyiza kiruta kugira abahungu n’abakobwa.
Nzabaha izina rizagumaho kugeza iteka ryose,
Izina ritazakurwaho.
6 Naho abanyamahanga baza mu ruhande rwa Yehova kugira ngo bamukorere,
Bagakunda izina rya Yehova+
Kandi bakaba abagaragu be,
Abantu bose bubahiriza Isabato kandi ntibayihumanye
Kandi bakubahiriza isezerano ryanjye,
7 Na bo nzabazana ku musozi wanjye wera+
Kandi ntume bishimira mu nzu yanjye yo gusengeramo.
Ibitambo byabo bitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo byabo, bizemerwa ku gicaniro cyanjye,
Kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’abantu bo mu bihugu byose.”+
8 Umwami w’Ikirenga Yehova, uhuriza hamwe abatatanye bo muri Isirayeli,+ aravuga ati:
“Nzamushyira abandi bantu biyongera ku bamaze guhurira hamwe.”+
10 Abarinzi ni impumyi.+ Nta n’umwe wamenye ibishobora kubaho.+
Bose ni imbwa z’ibiragi zidashobora kumoka.+
Zirahagira kandi zikiryamira; zikunda gusinzira.
11 Ni imbwa z’ibisambo,
Ntibigera bahaga.
Buri wese yanyuze inzira ye.
Buri wese muri bo yishakira inyungu abanje guhemuka maze akavuga ati: