Zaburi
Indirimbo ya Dawidi. Yayihimbye igihe yari mu butayu bwo mu Buyuda.+
63 Mana, uri Imana yanjye. Mpora ngushaka.+
Ndagukeneye nk’uko umuntu ufite inyota aba ashaka kunywa amazi.+
Ndumva nabuze imbaraga bitewe n’uko ngukeneye,
Aho ndi muri iki gihugu cyumye kandi kitagira amazi.+
2 Ni yo mpamvu naguhanze amaso uri ahera.
Nabonye imbaraga zawe n’icyubahiro cyawe.+
4 Ni yo mpamvu nzagusingiza igihe cyose nzaba nkiriho.
Nzagusenga nambaza izina ryawe.
5 Ndanyuzwe kubera ko wampaye ibyiza kurusha ibindi.
Nzarangurura ijwi ry’ibyishimo ngusingiza.+
6 Iyo ndi mu buriri ndyamye ndakwibuka,
Kandi nkagutekerezaho nijoro mu gicuku,+
Kandi ndangurura ijwi ry’ibyishimo ndi mu mababa yawe.+
9 Ariko abampiga ngo banyice,
Bazapfa bajye mu mva.
11 Ariko umwami azishimira ibyo Imana izamukorera.
Abarahira mu izina ryayo bazayisingiza,
Kuko abavuga ibinyoma bazacecekeshwa.