ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 47
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Umugezi utemba uva mu rusengero (1-12)

        • Amazi agenda aba menshi (2-5)

        • Amazi yo mu Nyanja y’Umunyu akira (8-10)

        • Ibishanga ntibyakize (11)

        • Ibiti byera imbuto ziribwa kandi bigakiza (12)

      • Imipaka y’igihugu (13-23)

Ezekiyeli 47:1

Impuzamirongo

  • +Ezk 41:2
  • +Zek 13:1; 14:8; Ibh 22:1

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/8/2007, p. 11

    1/3/1999, p. 10-11, 18-20

    1/12/1988, p. 20

Ezekiyeli 47:2

Impuzamirongo

  • +Ezk 40:20
  • +Ezk 40:6; 44:1, 2

Ezekiyeli 47:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 1.000.” Umukono uvugwa aha ni umukono muremure. Reba Umugereka wa B14.

  • *

    Ni ukuvuga, hejuru y’ikirenge.

Impuzamirongo

  • +Ezk 40:3; Ibh 21:15

Ezekiyeli 47:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 1.000.”

Ezekiyeli 47:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 1.000.”

Ezekiyeli 47:7

Impuzamirongo

  • +Ibh 22:1, 2

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/3/1999, p. 10-11

Ezekiyeli 47:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ikibaya cy’ubutayu.”

Impuzamirongo

  • +Gut 4:47, 49
  • +Zek 14:8

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 20

Ezekiyeli 47:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iyo migezi ibiri.”

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/8/2007, p. 11

    1/3/1999, p. 10-11, 18-19, 21-22

    1/12/1988, p. 20

Ezekiyeli 47:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, Mediterane.

Impuzamirongo

  • +Yos 15:20, 62; 2Ng 20:2
  • +Kub 34:2, 6

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/3/1999, p. 21

Ezekiyeli 47:11

Impuzamirongo

  • +Gut 29:22, 23; Zb 107:33, 34; Yer 17:6

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/8/2007, p. 11

    1/3/1999, p. 21-22

Ezekiyeli 47:12

Impuzamirongo

  • +Ezk 47:1
  • +Ibh 22:1, 2

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/8/2007, p. 11

    1/3/1999, p. 21-22

    1/12/1988, p. 20

Ezekiyeli 47:13

Impuzamirongo

  • +Int 48:5; 1Ng 5:1; Ezk 48:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/3/1999, p. 17-18, 22-23

    1/12/1988, p. 18, 20

Ezekiyeli 47:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “buri wese ahabwe umugabane ungana n’uw’umuvandimwe we.”

Impuzamirongo

  • +Int 26:3; 28:13

Ezekiyeli 47:15

Impuzamirongo

  • +Ezk 48:1
  • +Kub 34:2, 8

Ezekiyeli 47:16

Impuzamirongo

  • +Kub 13:21
  • +2Sm 8:8
  • +Ezk 47:18

Ezekiyeli 47:17

Impuzamirongo

  • +Kub 34:2, 9
  • +Ezk 48:1

Ezekiyeli 47:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, Inyanja y’Umunyu.

Impuzamirongo

  • +Kub 32:1

Ezekiyeli 47:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, Ikibaya cya Egiputa.

Impuzamirongo

  • +Gut 32:51
  • +Ezk 48:28

Ezekiyeli 47:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ku marembo y’i Hamati.”

Impuzamirongo

  • +Kub 34:2, 8

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 47:1Ezk 41:2
Ezek. 47:1Zek 13:1; 14:8; Ibh 22:1
Ezek. 47:2Ezk 40:20
Ezek. 47:2Ezk 40:6; 44:1, 2
Ezek. 47:3Ezk 40:3; Ibh 21:15
Ezek. 47:7Ibh 22:1, 2
Ezek. 47:8Gut 4:47, 49
Ezek. 47:8Zek 14:8
Ezek. 47:10Yos 15:20, 62; 2Ng 20:2
Ezek. 47:10Kub 34:2, 6
Ezek. 47:11Gut 29:22, 23; Zb 107:33, 34; Yer 17:6
Ezek. 47:12Ezk 47:1
Ezek. 47:12Ibh 22:1, 2
Ezek. 47:13Int 48:5; 1Ng 5:1; Ezk 48:5
Ezek. 47:14Int 26:3; 28:13
Ezek. 47:15Ezk 48:1
Ezek. 47:15Kub 34:2, 8
Ezek. 47:16Kub 13:21
Ezek. 47:162Sm 8:8
Ezek. 47:16Ezk 47:18
Ezek. 47:17Kub 34:2, 9
Ezek. 47:17Ezk 48:1
Ezek. 47:18Kub 32:1
Ezek. 47:19Gut 32:51
Ezek. 47:19Ezk 48:28
Ezek. 47:20Kub 34:2, 8
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 47:1-23

Ezekiyeli

47 Nuko angarura ku muryango w’urusengero.+ Maze ndebye mbona amazi atemba aturuka munsi y’irembo ry’urusengero+ yerekeza iburasirazuba, kuko umuryango w’urusengero warebaga iburasirazuba. Ayo mazi yatembaga aturutse munsi y’urusengero ku ruhande rw’iburyo, mu majyepfo y’igicaniro.

2 Hanyuma ansohora anyujije mu irembo ryo mu majyaruguru,+ anzengurutsa hanze angeza ku irembo ry’inyuma ryerekeye iburasirazuba+ maze ndebye mbona amazi atemba mu ruhande rw’iburyo.

3 Igihe uwo mugabo yasohokaga yerekeza iburasirazuba afite umugozi bapimisha mu ntoki ze,+ yapimye metero 518* maze anyuza muri ayo mazi, nuko angera mu tugombambari.*

4 Apima izindi metero 518* maze anyuza muri ayo mazi, angera mu mavi.

Arongera apima izindi metero 518 maze anyuza muri ayo mazi, angera aho bakenyerera.

5 Igihe yapimaga izindi metero 518,* wari wabaye umugezi ntashoboraga kwambuka ngenda n’amaguru, amazi yabaye menshi ku buryo kuyambuka bisaba koga, ari umugezi umuntu adashobora kwambuka n’amaguru.

6 Nuko arambaza ati: “Mwana w’umuntu we, ibi wabibonye?”

Hanyuma angarura ku nkombe z’uwo mugezi. 7 Ngarutse mbona ku nkombe zombi z’uwo mugezi hari ibiti byinshi cyane.+ 8 Arambwira ati: “Aya mazi aratemba agana iburasirazuba kandi arakomeza akagera muri Araba*+ akinjira mu nyanja. Nagera mu nyanja,+ amazi yaho azakira. 9 Ahantu hose ayo mazi* anyura, ibinyabuzima byinshi bihari bizagira ubuzima. Hazaba amafi menshi cyane bitewe n’uko aya mazi azaba ahanyura. Amazi y’inyanja azakira kandi aho uwo mugezi uzagera hose ibintu byose bizagira ubuzima.

10 “Abarobyi bazahagarara ku nkombe z’iyo nyanja uhereye muri Eni-gedi+ ukagera muri Eni-egulayimu. Hazaba imbuga yo kwanikaho inshundura, habe n’amoko menshi cyane y’amafi nk’ayo mu Nyanja Nini.*+

11 “Icyakora ibishanga n’ubutaka bubyegereye byo ntibizakira. Bizaba umunyu.+

12 “Mu mpande zombi z’uwo mugezi, hazamera ibiti by’amoko yose byera imbuto ziribwa. Amababi yabyo ntazuma kandi imbuto zabyo zizakomeza kwera. Buri kwezi bizajya byera imbuto, kuko amazi yabyo aturuka mu rusengero.+ Imbuto zabyo zizaba ibyokurya n’amababi yabyo abe ayo gukiza.”+

13 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “Iki ni cyo gihugu muzagabanya kikaba icy’imiryango 12 ya Isirayeli kandi Yozefu azahabwe imigabane ibiri.+ 14 Muzagihabwa, buri wese ahabwe ahangana n’ah’undi.* Narahiriye ba sogokuruza banyu ko nzakibaha,+ none ndakibahaye ngo kibe icyanyu.

15 “Uyu ni wo mupaka w’icyo gihugu mu majyaruguru: Uhera ku Nyanja Nini, ukanyura mu nzira ijya i Hetiloni+ ugana i Sedadi,+ 16 ugakomeza i Hamati,+ i Berotayi+ n’i Siburayimu, iri hagati y’akarere ka Damasiko n’ak’i Hamati, ukagera i Hazeri-hatikoni iri hafi y’umupaka wa Hawurani.+ 17 Umupaka uzahera ku nyanja, ugere i Hasari-enani,+ ukomeze mu majyaruguru ku mupaka w’i Damasiko no ku mupaka w’i Hamati.+ Uwo ni wo mupaka wo mu majyaruguru.

18 “Umupaka w’iburasirazuba uri hagati ya Hawurani na Damasiko no kuri Yorodani hagati ya Gileyadi+ n’igihugu cy’Abisirayeli. Muzapime muhereye kuri uwo mupaka mugeze ku nyanja y’iburasirazuba.* Uwo ni wo mupaka w’iburasirazuba.

19 “Umupaka wo mu majyepfo uzava i Tamari ugere ku mazi y’i Meribati-kadeshi,+ ugere no ku Kibaya* no ku Nyanja Nini.+ Uwo ni wo mupaka wo mu majyepfo.

20 “Ku ruhande rw’iburengerazuba hari Inyanja Nini, uhereye kuri uwo mupaka kugera ku gace karebana na Rebo-hamati.*+ Uwo ni umupaka w’iburengerazuba.”

21 “Muzigabanye icyo gihugu, mukigabanye imiryango 12 ya Isirayeli. 22 Muzagabane icyo gihugu kibe icyanyu, muheho n’abanyamahanga batuye muri mwe, bakaba barabyaye abana igihe bari kumwe namwe. Muzabafate nk’Abisirayeli kavukire. Na bo bazahabwe umurage hamwe n’indi miryango ya Isirayeli. 23 Umunyamahanga azahabwe umurage ku gace kahawe umuryango atuyemo,” ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze