Zaburi
Indirimbo yo gutaha inzu.* Zaburi ya Dawidi.
30 Yehova, nzagusingiza kuko wanshyize hejuru.
Ntiwemeye ko abanzi banjye banyishima hejuru.+
2 Yehova Mana yanjye, naragutakiye nawe urankiza.+
3 Yehova, waranzamuye unkura mu Mva.*+
Watumye nkomeza kubaho unkiza urupfu.*+
4 Nimuririmbire Yehova mumusingiza mwa ndahemuka ze mwe.+
Nimusingize izina rye ryera.+
Nimugoroba ushobora kuba uri kurira, ariko mu gitondo ukaba wishimye.+
6 Igihe nari merewe neza, naravuze nti:
“Ibintu byose bizagenda neza.”*
7 Yehova, igihe wari unyishimiye, watumye nkomera nk’umusozi.+
Ariko igihe wandekaga, nagize ubwoba bwinshi.+
8 Yehova, ni wowe nakomeje gutabaza.+
Yehova nakomeje kukwinginga ngo ungirire neza.
9 Ese mfuye nkajya mu mva, byakumarira iki?+
Ese umukungugu uzagusingiza?+ Ese umukungugu ni wo uzavuga ko uri indahemuka?+
10 Yehova, unyumve kandi ungirire neza.+
Yehova, ngwino untabare.+
11 Agahinda kanjye wagahinduye ibyishimo.
Wanyambuye umwenda w’akababaro,* unyambika umunezero,
12 Kugira ngo nkuririmbire, ngusingize kandi sinceceke.
Yehova Mana yanjye, nzagusingiza kugeza iteka ryose.