ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 26
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Yeremiya akangishwa kwicwa (1-15)

      • Yeremiya arokoka (16-19)

        • Amagambo y’umuhanuzi Mika asubirwamo (18)

      • Umuhanuzi Uriya (20-24)

Yeremiya 26:1

Impuzamirongo

  • +2Bm 23:34; 2Ng 36:4; Yer 25:1; 35:1; 36:1

Yeremiya 26:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “kunama.”

Yeremiya 26:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “nicuze.”

Impuzamirongo

  • +Yes 55:7; Yer 18:7, 8; 36:3; Ezk 18:27

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, ingingo 86

    Yeremiya, p. 151

Yeremiya 26:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “amabwiriza.”

Yeremiya 26:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nkazinduka kare nkabatuma.”

Impuzamirongo

  • +2Bm 17:13, 14; Yer 7:12-14; 25:3

Yeremiya 26:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Impuzamirongo

  • +Zb 78:60
  • +Yer 24:9

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo,

    4/2017, p. 7

Yeremiya 26:7

Impuzamirongo

  • +Yer 26:2

Yeremiya 26:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ingoro.”

Impuzamirongo

  • +Yer 36:10

Yeremiya 26:11

Impuzamirongo

  • +Yer 18:19, 20
  • +Yer 38:4

Yeremiya 26:12

Impuzamirongo

  • +Yer 1:17

Yeremiya 26:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “azicuza.”

Impuzamirongo

  • +Yer 7:3; 36:3; Ezk 18:32; Yona 3:9

Yeremiya 26:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umusozi w’Inzu.”

  • *

    Cyangwa “uruhererekane rw’imisozi iriho ishyamba.”

Impuzamirongo

  • +Mika 1:1
  • +2Ng 29:1
  • +Zb 79:1; Yer 9:11
  • +Mika 3:12

Yeremiya 26:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “yurura Yehova.”

  • *

    Cyangwa “akicuza.”

  • *

    Cyangwa “guteza ubugingo bwacu ibyago.”

Impuzamirongo

  • +2Ng 32:26

Yeremiya 26:20

Impuzamirongo

  • +Yos 15:20, 60; 18:11, 14; 1Sm 7:2

Yeremiya 26:21

Impuzamirongo

  • +2Bm 23:34; 2Ng 36:5
  • +2Ng 16:10

Yeremiya 26:22

Impuzamirongo

  • +Yer 36:11, 12

Yeremiya 26:23

Impuzamirongo

  • +Yer 2:30

Yeremiya 26:24

Impuzamirongo

  • +2Bm 22:12, 13; Yer 39:13, 14; 40:5
  • +2Bm 22:10
  • +1Bm 18:4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Yeremiya, p. 122

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Yer. 26:12Bm 23:34; 2Ng 36:4; Yer 25:1; 35:1; 36:1
Yer. 26:3Yes 55:7; Yer 18:7, 8; 36:3; Ezk 18:27
Yer. 26:52Bm 17:13, 14; Yer 7:12-14; 25:3
Yer. 26:6Zb 78:60
Yer. 26:6Yer 24:9
Yer. 26:7Yer 26:2
Yer. 26:10Yer 36:10
Yer. 26:11Yer 18:19, 20
Yer. 26:11Yer 38:4
Yer. 26:12Yer 1:17
Yer. 26:13Yer 7:3; 36:3; Ezk 18:32; Yona 3:9
Yer. 26:18Mika 1:1
Yer. 26:182Ng 29:1
Yer. 26:18Zb 79:1; Yer 9:11
Yer. 26:18Mika 3:12
Yer. 26:192Ng 32:26
Yer. 26:20Yos 15:20, 60; 18:11, 14; 1Sm 7:2
Yer. 26:212Bm 23:34; 2Ng 36:5
Yer. 26:212Ng 16:10
Yer. 26:22Yer 36:11, 12
Yer. 26:23Yer 2:30
Yer. 26:242Bm 22:12, 13; Yer 39:13, 14; 40:5
Yer. 26:242Bm 22:10
Yer. 26:241Bm 18:4
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 26:1-24

Yeremiya

26 Mu ntangiriro y’ubutegetsi bwa Yehoyakimu,+ umuhungu wa Yosiya umwami w’u Buyuda, Yehova yabwiye Yeremiya ati: 2 “Yehova aravuga ati: ‘hagarara mu rugo rw’inzu ya Yehova maze ubwire abo mu mijyi yose y’u Buyuda baza gusengera* mu nzu ya Yehova amagambo yose ngutegeka. Ntugire ijambo na rimwe ukuramo. 3 Wenda bazumva, buri wese areke imyifatire ye mibi, nanjye nisubireho* ndeke kubateza ibyago natekerezaga kubateza, bitewe n’ibikorwa byabo bibi.+ 4 Ubabwire uti: “Yehova aravuze ati: ‘nimutanyumvira ngo mukurikize amategeko* yanjye nabahaye, 5 ngo mwumvire amagambo y’abagaragu banjye b’abahanuzi nabatumyeho inshuro nyinshi* ariko ntimubumvire,+ 6 nanjye iyi nzu nzayihindura nk’i Shilo+ kandi ntume ibihugu byose byo ku isi bivuma* uyu mujyi.’”’”+

7 Abatambyi, abahanuzi n’abaturage bose bumvise Yeremiya avugira ayo magambo mu nzu ya Yehova.+ 8 Yeremiya arangije kuvuga amagambo yose Yehova yari yamutegetse kubwira abantu bose, abatambyi, abahanuzi n’abaturage bose, baramufata maze baramubwira bati: “Ugomba gupfa! 9 Kuki wahanuye mu izina rya Yehova uvuga uti: ‘iyi nzu izaba nk’iy’i Shilo kandi uyu mujyi uzasenywa ku buryo nta muntu uzasigara awutuyemo?’” Nuko abantu bose bakomeza kwirunda aho Yeremiya yari ari mu nzu ya Yehova.

10 Hanyuma abatware b’i Buyuda bumvise ayo magambo, bava ku nzu* y’umwami bajya ku nzu ya Yehova maze bicara mu muryango w’irembo rishya ry’inzu ya Yehova.+ 11 Nuko abatambyi n’abahanuzi babwira abatware n’abaturage bose bati: “Uyu muntu akwiriye guhabwa igihano cy’urupfu+ bitewe n’ibyo yahanuriye uyu mujyi nk’uko namwe mwabyiyumviye.”+

12 Yeremiya abwira abatware bose n’abaturage bose ati: “Yehova ni we wantumye, kugira ngo mvuge amagambo yose mwumvise nahanuriye iyi nzu n’uyu mujyi.+ 13 Ubu rero, nimuhindure imyifatire yanyu n’ibikorwa byanyu maze mwumvire Yehova Imana yanyu. Yehova na we azisubiraho* areke kubateza ibyago yavuze ko azabateza.+ 14 Naho njyewe, dore ndi mu maboko yanyu, munkorere icyo mubona ko ari cyiza kandi gikwiriye. 15 Gusa mumenye ko nimunyica, mwebwe n’uyu mujyi n’abaturage bawo, muri bube mwishe umuntu w’inzirakarengane, kuko mu by’ukuri Yehova ari we wabantumyeho kugira ngo mbabwire aya magambo yose.”

16 Nuko abatware n’abaturage bose babwira abatambyi n’abahanuzi bati: “Uyu muntu ntakwiriye guhanishwa igihano cy’urupfu, kuko ibyo yatubwiye yabivuze mu izina rya Yehova Imana yacu.”

17 Nanone bamwe mu bayobozi b’icyo gihugu barahaguruka batangira kubwira abantu bose bari bateraniye aho bati: 18 “Mika+ w’i Moresheti yahanuye mu gihe cy’ubutegetsi bwa Hezekiya+ umwami w’u Buyuda, abwira abantu b’i Buyuda bose ati: ‘Yehova nyiri ingabo aravuga ati:

“Siyoni izahingwa nk’umurima

Kandi Yerusalemu izahinduka ibirundo by’amatongo,+

N’umusozi uriho urusengero* ube nk’ahantu hirengeye mu ishyamba.”’*+

19 “Ese Hezekiya umwami w’i Buyuda n’Abayuda bose baramwishe? Ese ntiyatinye Yehova, bigatuma yinginga Yehova,* Yehova na we akisubiraho* akareka kubateza ibyago yari yavuze ko abateza?+ Ubwo rero, turashaka kwiteza ibyago bikomeye!*

20 “Nanone hari undi muntu, ari we Uriya umuhungu wa Shemaya w’i Kiriyati-yeyarimu,+ wahanuye mu izina rya Yehova, ahanura ibyari kuba kuri uyu mujyi n’iki gihugu, avuga amagambo ahuje n’aya Yeremiya. 21 Umwami Yehoyakimu+ n’abagabo be bose b’intwari n’abatware be bose bamaze kumva amagambo yahanuraga, umwami ashaka kumwica.+ Uriya abyumvise agira ubwoba maze ahungira muri Egiputa. 22 Nuko Umwami Yehoyakimu yohereza Elunatani+ umuhungu wa Akibori hamwe n’abandi bantu muri Egiputa. 23 Bavana Uriya muri Egiputa bamuzanira Umwami Yehoyakimu, amwicisha inkota+ maze ajugunya umurambo we mu irimbi ry’abantu basanzwe.”

24 Ariko Ahikamu+ umuhungu wa Shafani+ ashyigikira Yeremiya, kugira ngo adahabwa abaturage ngo bamwice.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze