ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 30
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Ibyago byahanuriwe Egiputa (1-19)

        • Ubuhanuzi buvuga igitero cya Nebukadinezari (10)

      • Farawo abura imbaraga (20-26)

Ezekiyeli 30:3

Impuzamirongo

  • +Obd 15
  • +Ezk 32:7
  • +Zb 110:6

Ezekiyeli 30:4

Impuzamirongo

  • +Ezk 32:11, 12

Ezekiyeli 30:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora kuba byerekeza ku Bisirayeli bari baragiranye isezerano na Egiputa.

Impuzamirongo

  • +Zef 2:12
  • +Nah 3:8, 9

Ezekiyeli 30:6

Impuzamirongo

  • +Ezk 30:18
  • +Yer 44:1
  • +Ezk 29:10

Ezekiyeli 30:7

Impuzamirongo

  • +Yer 46:19; Ezk 29:12; 32:18

Ezekiyeli 30:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.

Impuzamirongo

  • +Ezk 29:19; 32:11

Ezekiyeli 30:11

Impuzamirongo

  • +Hab 1:6
  • +Ezk 29:5

Ezekiyeli 30:12

Impuzamirongo

  • +Ezk 29:3
  • +Ezk 31:12

Ezekiyeli 30:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.

  • *

    Cyangwa “Memfisi.”

Impuzamirongo

  • +Yer 43:12; 46:14
  • +Yer 46:5

Ezekiyeli 30:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, Tebesi.

Impuzamirongo

  • +Int 10:13, 14; Yer 44:1
  • +Yer 46:25

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/7/2003, p. 32

Ezekiyeli 30:15

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/7/2003, p. 32

Ezekiyeli 30:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, Eriyopolisi.

Ezekiyeli 30:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umugogo.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 30:8
  • +Yer 46:20; Ezk 31:18
  • +Yer 46:19

Ezekiyeli 30:22

Impuzamirongo

  • +Yer 46:25; Ezk 29:3
  • +2Bm 24:7; Yer 46:2
  • +Yer 46:21

Ezekiyeli 30:23

Impuzamirongo

  • +Ezk 29:12

Ezekiyeli 30:24

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzakomeza amaboko y’umwami w’i Babuloni.”

  • *

    Ni ukuvuga, imbere y’umwami w’i Babuloni.

Impuzamirongo

  • +Yer 27:6
  • +Ezk 32:11, 12

Ezekiyeli 30:25

Impuzamirongo

  • +Ezk 29:19, 20

Ezekiyeli 30:26

Impuzamirongo

  • +Ezk 29:12

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 30:3Obd 15
Ezek. 30:3Ezk 32:7
Ezek. 30:3Zb 110:6
Ezek. 30:4Ezk 32:11, 12
Ezek. 30:5Zef 2:12
Ezek. 30:5Nah 3:8, 9
Ezek. 30:6Ezk 30:18
Ezek. 30:6Yer 44:1
Ezek. 30:6Ezk 29:10
Ezek. 30:7Yer 46:19; Ezk 29:12; 32:18
Ezek. 30:10Ezk 29:19; 32:11
Ezek. 30:11Hab 1:6
Ezek. 30:11Ezk 29:5
Ezek. 30:12Ezk 29:3
Ezek. 30:12Ezk 31:12
Ezek. 30:13Yer 43:12; 46:14
Ezek. 30:13Yer 46:5
Ezek. 30:14Int 10:13, 14; Yer 44:1
Ezek. 30:14Yer 46:25
Ezek. 30:18Ezk 30:8
Ezek. 30:18Yer 46:20; Ezk 31:18
Ezek. 30:18Yer 46:19
Ezek. 30:22Yer 46:25; Ezk 29:3
Ezek. 30:222Bm 24:7; Yer 46:2
Ezek. 30:22Yer 46:21
Ezek. 30:23Ezk 29:12
Ezek. 30:24Yer 27:6
Ezek. 30:24Ezk 32:11, 12
Ezek. 30:25Ezk 29:19, 20
Ezek. 30:26Ezk 29:12
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 30:1-26

Ezekiyeli

30 Nuko Yehova yongera kumbwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, hanura maze uvuge uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:

“Nimutabaze muvuge muti: ‘wa munsi uraje!’

 3 Umunsi uregereje; ni koko umunsi wa Yehova uregereje.+

Uzaba ari umunsi w’ibicu;+ igihe cyagenwe cyo gucira urubanza amahanga.+

 4 Inkota izatera muri Egiputa kandi Etiyopiya izahangayika cyane, igihe abishwe bazagwa muri Egiputa.

Abantu bazasahura ubutunzi bwayo na fondasiyo zayo zisenywe.+

 5 Etiyopiya,+ Puti,+ Ludi n’abantu bose bakomoka mu bihugu bitandukanye,

Abo muri Kubi n’abo mu gihugu cy’isezerano,*

Bose bazicwa n’inkota.”’

 6 “Uku ni ko Yehova avuga ati:

‘Abashyigikira Egiputa na bo bazagwa

Kandi imbaraga yiratanaga zizashira.’+

“‘Bazagwa muri icyo gihugu bishwe n’inkota, uhereye i Migidoli+ ukageza i Siyene,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 7 ‘Egiputa izahinduka amatongo kurusha ibindi bihugu byose kandi imijyi yayo izaba amatongo kuruta indi mijyi yose.+ 8 Bazamenya ko ndi Yehova igihe nzatwika Egiputa n’abayifashaga bose bakarimbuka. 9 Uwo munsi nzatuma abantu bagende bari mu mato, bajye gutera ubwoba Etiyopiya yiyiringira. Izagira ubwoba bwinshi ku munsi ibyago bizagera kuri Egiputa kuko uzaza byanze bikunze.’

10 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nzatuma ingabo za Egiputa zishira, zimazwe na Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni.+ 11 We n’ingabo ze, ni ukuvuga abagome kurusha abandi bose bo mu bindi bihugu,+ bazaza baje kurimbura icyo gihugu. Bazarwanya Egiputa bakoresheje inkota zabo kandi icyo gihugu bazacyuzuzamo abantu bishwe.+ 12 Nzatuma amazi yo mu migende ya Nili akama+ kandi ntume icyo gihugu gifatwa n’abantu b’abagome. Nzatuma abanyamahanga bahindura icyo gihugu amatongo, bakimaremo ibyari birimo byose.+ Njyewe Yehova ni njye ubivuze.’

13 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nanone nzarimbura ibigirwamana byabo biteye iseseme,* mare i Nofu* imana zaho zitagira akamaro.+ Mu gihugu cya Egiputa ntihazongera kubaho umutware kandi nzatuma igihugu cya Egiputa kigira ubwoba.+ 14 Patirosi nzayihindura amatongo,+ ntwike Sowani kandi nkore ibihuje n’urubanza naciriye No.*+ 15 Nzasuka uburakari bwanjye ku mujyi wa Sini, ni ukuvuga ahantu hakomeye ha Egiputa kandi nzarimbura abaturage bo muri No. 16 Nzatwika Egiputa. Sini izagira ubwoba bwinshi, No ifatwe bitewe n’imyenge yaciwe mu rukuta, naho Nofu iterwe ku manywa. 17 Abasore bo muri Oni* n’i Pibeseti bazicishwa inkota n’abantu bo mu mijyi bajyanwe mu kindi gihugu ku ngufu. 18 Muri Tahapanesi umunsi uzijima, igihe nzavuna imigogo* ya Egiputa.+ Imbaraga yiratanaga zizashira,+ itwikirwe n’ibicu kandi abatuye mu mijyi yayo bazajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu.+ 19 Nzakora ibihuje n’urubanza naciriye Egiputa kandi bazamenya ko ndi Yehova.’”

20 Mu mwaka wa 11 mu kwezi kwa mbere, ku itariki ya karindwi, Yehova yarambwiye ati: 21 “Mwana w’umuntu we, navunnye ukuboko kwa Farawo umwami wa Egiputa kandi ntikuzapfukwa ngo gukire cyangwa ngo kuzirikweho igitambaro kugira ngo gukomere ku buryo kwafata inkota.”

22 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘ngiye kurwanya Farawo umwami wa Egiputa mvune amaboko ye,+ ni ukuvuga ukuboko gukomeye n’ukwavunitse+ kandi nzatuma inkota iri mu kiganza cye igwa hasi.+ 23 Hanyuma nzatatanyiriza Abanyegiputa mu mahanga, mbakwirakwize mu bihugu.+ 24 Nzatuma umwami w’i Babuloni agira imbaraga,*+ nshyire inkota yanjye mu kiganza cye+ kandi nzavuna amaboko ya Farawo maze atakire cyane imbere ye* nk’umuntu ugiye gupfa. 25 Nzatuma amaboko y’umwami w’i Babuloni agira imbaraga, ariko amaboko ya Farawo acike intege. Na bo bazamenya ko ndi Yehova, igihe nzashyira inkota yanjye mu kiganza cy’umwami w’i Babuloni maze akayitera igihugu cya Egiputa.+ 26 Nzatatanyiriza Abanyegiputa mu mahanga, mbakwirakwize mu bihugu+ kandi bazamenya ko ndi Yehova.’”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze