ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abacamanza 17
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu Bacamanza

      • Imana za Mika n’umutambyi we (1-13)

Abacamanza 17:1

Impuzamirongo

  • +Yos 17:14, 15

Abacamanza 17:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Abacamanza 17:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “igishushanyo kiyagijwe.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:4; Lew 26:1; Gut 27:15

Abacamanza 17:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “imana yo mu rugo.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “terafimu.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yujuje ububasha mu biganza.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 28:6; Abc 8:27
  • +Int 31:19
  • +Kub 3:10; Gut 12:11, 13; 2Ng 13:8, 9

Abacamanza 17:6

Impuzamirongo

  • +1Sm 8:4, 5
  • +Abc 21:25

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/1/2005, p. 27

Abacamanza 17:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora kuba bisobanura gusa ko yari atuye mu karere k’abakomoka kuri Yuda.

Impuzamirongo

  • +Mika 5:2
  • +Kub 3:45; Yos 14:3; 18:7

Abacamanza 17:8

Impuzamirongo

  • +Abc 17:1, 5

Abacamanza 17:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “papa.”

Abacamanza 17:12

Impuzamirongo

  • +Kub 3:10; Abc 17:5

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Abac. 17:1Yos 17:14, 15
Abac. 17:3Kuva 20:4; Lew 26:1; Gut 27:15
Abac. 17:5Kuva 28:6; Abc 8:27
Abac. 17:5Int 31:19
Abac. 17:5Kub 3:10; Gut 12:11, 13; 2Ng 13:8, 9
Abac. 17:61Sm 8:4, 5
Abac. 17:6Abc 21:25
Abac. 17:7Mika 5:2
Abac. 17:7Kub 3:45; Yos 14:3; 18:7
Abac. 17:8Abc 17:1, 5
Abac. 17:12Kub 3:10; Abc 17:5
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Abacamanza 17:1-13

Abacamanza

17 Habayeho umugabo witwaga Mika wari utuye mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu.+ 2 Yabwiye mama we ati: “Ibiceri by’ifeza 1.100 wari waribwe, ukavuma* uwabyibye kandi ukamuvuma numva, dore ngibi ndabifite. Ni njye wari warabitwaye.” Mama we ahita amubwira ati: “Yehova aguhe umugisha mwana wa.” 3 Nuko Mika asubiza mama we bya biceri by’ifeza 1.100, ariko mama we aramubwira ati: “Iyi feza yanjye ndayitura Yehova; nifuza ko wayikoreshamo igishushanyo kibajwe n’ikindi gishushanyo gikozwe mu cyuma.*+ Ubwo ni bwo iyi feza izaba ibaye iyawe.”

4 Mika amaze guha mama we izo feza, mama we afataho ibiceri by’ifeza 200 abiha umucuzi. Nuko akoramo igishushanyo kibajwe n’igishushanyo gikozwe mu cyuma, bishyirwa mu nzu ya Mika. 5 Uwo mugabo Mika yari afite inzu y’ibigirwamana kandi yakoze efodi+ n’ikigirwamana* cyo gusengera mu rugo,+ ashyiraho* umwe mu bahungu be kugira ngo amubere umutambyi.+ 6 Icyo gihe Isirayeli nta mwami yagiraga.+ Buri muntu yakoraga ibyo ashaka.+

7 Hari umusore wari utuye i Betelehemu+ y’i Buyuda, wakomokaga mu muryango wa Yuda.* Yari Umulewi+ kandi yari amaze igihe atuyeyo. 8 Nuko uwo musore ava mu mujyi wa Betelehemu y’i Buyuda kugira ngo ajye gushaka ahandi atura. Aza kugera kwa Mika,+ mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu. 9 Mika aramubaza ati: “Uvuye he?” Aramusubiza ati: “Ndi Umulewi, nturutse i Betelehemu y’i Buyuda, nkaba ndimo gushaka aho natura.” 10 Mika aramubwira ati: “Igumire hano, umbere umujyanama* n’umutambyi. Nzajya nguhemba ibiceri by’ifeza 10 buri mwaka, nkwambike kandi nkugaburire.” Nuko uwo Mulewi yinjira iwe. 11 Uwo Mulewi yemera kuhaguma kandi Mika amufata nk’umwe mu bahungu be. 12 Nanone Mika yashyizeho uwo Mulewi, kugira ngo amubere umutambyi+ kandi yabaga iwe. 13 Nuko Mika aravuga ati: “Nzi neza ko Yehova azampa imigisha kuko mfite umutambyi w’Umulewi.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze