Yobu
18 Nuko Biludadi+ w’Umushuhi arasubiza ati:
2 “Ayo magambo yawe uzayavuga kugeza ryari?
Jya ubanza utekereze mbere yo kuvuga, hanyuma tubone kuganira.
4 Ese niyo warakara ukicamo ibice,
Urumva isi yareka guturwa,
Cyangwa urutare rukava mu mwanya warwo kubera wowe?
6 Urumuri rwo mu ihema rye ruzahinduka umwijima,
Kandi itara rye rizazima.
8 Azagenda agwe mu rushundura,
Maze ibirenge bye bifatwemo.
10 Umugozi uhishwe mu butaka uzamuboha,
N’umutego uri mu nzira anyuramo uzamufata.
13 Uruhu rwe rwuzuye ibibyimba,
Kandi umubiri we wafashwe n’indwara ikomeye cyane.
14 Ibyo bibazo byose bizamubuza kuba mu ihema rye afite umutekano,+
Kandi bizatuma apfa urw’agashinyaguro.*
15 Inzu ye izaturwamo n’abantu atazi.
Aho atuye hazatwikwa n’umuriro.*+
16 Azamera nk’igiti cyumye,
Cyumye kuva mu mizi kugera mu mashami.
17 Ntazongera kuvugwa ku isi,
Kandi nta muntu uzongera kwibuka izina rye.
18 Bazamuvana mu rumuri bamujyane mu mwijima,
Kandi bazamwirukana mu isi.
19 Muri bene wabo ni we utazagira abana cyangwa abamukomokaho,
Kandi aho atuye nta n’umwe uzarokoka.
20 Umunsi ibyo byose bizamugeraho abantu b’iburengerazuba bazamureba bumirwe,
Kandi abantu b’iburasirazuba bazagira ubwoba bwinshi.
21 Uko ni ko bizagendekera abakora ibibi,
N’abataramenye Imana.”