ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 13
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 2 Ngoma

      • Abiya, umwami w’u Buyuda (1-22)

        • Abiya atsinda Yerobowamu (3-20)

2 Ibyo ku Ngoma 13:1

Impuzamirongo

  • +1Bm 15:1, 2

2 Ibyo ku Ngoma 13:2

Impuzamirongo

  • +2Ng 11:20, 21
  • +Yos 18:28; 1Sm 10:26
  • +1Bm 15:6

2 Ibyo ku Ngoma 13:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “batoranyijwe.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “batoranyijwe.”

Impuzamirongo

  • +2Ng 11:1

2 Ibyo ku Ngoma 13:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “isezerano ry’umunyu.”

Impuzamirongo

  • +Int 49:10; 2Sm 7:8; Zb 78:70, 71
  • +2Sm 7:12, 13; 1Ng 17:11, 14; Luka 1:32
  • +Zb 89:28, 29

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/2005, p. 20

2 Ibyo ku Ngoma 13:6

Impuzamirongo

  • +2Ng 10:2
  • +1Bm 11:26, 27; 12:20

2 Ibyo ku Ngoma 13:8

Impuzamirongo

  • +1Bm 12:26, 28; 2Ng 11:15

2 Ibyo ku Ngoma 13:9

Impuzamirongo

  • +2Ng 11:14
  • +1Bm 12:31, 33; 13:33

2 Ibyo ku Ngoma 13:10

Impuzamirongo

  • +2Ng 11:16

2 Ibyo ku Ngoma 13:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imigati yo kugerekeranya.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 29:39
  • +Kuva 30:1
  • +Kuva 25:30
  • +Kuva 25:31
  • +Kuva 27:20

2 Ibyo ku Ngoma 13:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Kub 10:9

2 Ibyo ku Ngoma 13:14

Impuzamirongo

  • +2Ng 14:11; 18:31

2 Ibyo ku Ngoma 13:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “batoranyijwe.”

2 Ibyo ku Ngoma 13:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bishingikirije kuri.”

Impuzamirongo

  • +2Bm 18:1, 5; 1Ng 5:20; 2Ng 16:8; Zb 22:5; 37:5; Nah 1:7

2 Ibyo ku Ngoma 13:19

Impuzamirongo

  • +1Bm 12:28, 29
  • +Yoh 11:54

2 Ibyo ku Ngoma 13:20

Impuzamirongo

  • +1Sm 25:38; 1Bm 14:20; Ibk 12:21-23

2 Ibyo ku Ngoma 13:21

Impuzamirongo

  • +Gut 17:17

2 Ibyo ku Ngoma 13:22

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “mu bisobanuro.”

Impuzamirongo

  • +2Ng 9:29; 12:15

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Ngoma 13:11Bm 15:1, 2
2 Ngoma 13:22Ng 11:20, 21
2 Ngoma 13:2Yos 18:28; 1Sm 10:26
2 Ngoma 13:21Bm 15:6
2 Ngoma 13:32Ng 11:1
2 Ngoma 13:5Int 49:10; 2Sm 7:8; Zb 78:70, 71
2 Ngoma 13:52Sm 7:12, 13; 1Ng 17:11, 14; Luka 1:32
2 Ngoma 13:5Zb 89:28, 29
2 Ngoma 13:62Ng 10:2
2 Ngoma 13:61Bm 11:26, 27; 12:20
2 Ngoma 13:81Bm 12:26, 28; 2Ng 11:15
2 Ngoma 13:92Ng 11:14
2 Ngoma 13:91Bm 12:31, 33; 13:33
2 Ngoma 13:102Ng 11:16
2 Ngoma 13:11Kuva 29:39
2 Ngoma 13:11Kuva 30:1
2 Ngoma 13:11Kuva 25:30
2 Ngoma 13:11Kuva 25:31
2 Ngoma 13:11Kuva 27:20
2 Ngoma 13:12Kub 10:9
2 Ngoma 13:142Ng 14:11; 18:31
2 Ngoma 13:182Bm 18:1, 5; 1Ng 5:20; 2Ng 16:8; Zb 22:5; 37:5; Nah 1:7
2 Ngoma 13:191Bm 12:28, 29
2 Ngoma 13:19Yoh 11:54
2 Ngoma 13:201Sm 25:38; 1Bm 14:20; Ibk 12:21-23
2 Ngoma 13:21Gut 17:17
2 Ngoma 13:222Ng 9:29; 12:15
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Ibyo ku Ngoma 13:1-22

Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

13 Mu mwaka wa 18 w’ubutegetsi bwa Yerobowamu, Abiya yabaye umwami w’u Buyuda.+ 2 Yamaze imyaka itatu ku butegetsi i Yerusalemu. Mama we yitwaga Mikaya,+ akaba yari umukobwa wa Uriyeli w’i Gibeya.+ Nuko haba intambara hagati ya Abiya na Yerobowamu.+

3 Abiya yagiye ku rugamba ari kumwe n’abasirikare b’abanyambaraga batojwe*+ 400.000. Yerobowamu yari yamuteye ari kumwe n’abasirikare b’abanyambaraga batojwe* 800.000. 4 Abiya ahagarara ku Musozi wa Semarayimu, uri mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, aravuga ati: “Yewe Yerobowamu namwe Bisirayeli mwese mwe, nimuntege amatwi! 5 Ese ntimuzi ko Yehova Imana ya Isirayeli yahaye Dawidi ubwami kugira ngo ategeke Isirayeli iteka ryose+ we n’abahungu be,+ akagirana na we isezerano ridahinduka?*+ 6 Ariko Yerobowamu+ umuhungu wa Nebati umugaragu wa Salomo, umuhungu wa Dawidi, yatangiye kwigomeka kuri shebuja.+ 7 Nuko abantu batagira icyo bakora kandi b’imburamumaro baramukurikira. Amaherezo barusha imbaraga Rehobowamu umuhungu wa Salomo, ntiyashobora kubarwanya kuko icyo gihe yari akiri muto kandi agira ubwoba.

8 “None se mutekereza ko mushobora kwigomeka ku bwami bwa Yehova, buri mu maboko y’abahungu ba Dawidi, kubera ko muri benshi kandi mukaba mufite ibimasa bya zahabu Yerobowamu yabakoreye ngo bibabere imana?+ 9 Ese ntimwirukanye abatambyi ba Yehova,+ bakomoka kuri Aroni n’Abalewi kandi mukaba mwarishyiriyeho abatambyi nk’uko ibindi bihugu bibashyiraho?+ Umuntu wese utanze ikimasa kikiri gito n’amapfizi y’intama arindwi, ahinduka umutambyi w’ibigirwamana bitari Imana. 10 Ariko twe, Yehova ni we Mana yacu,+ ntitwamutaye. Abatambyi bakomoka kuri Aroni ni bo bakorera Yehova kandi Abalewi babafasha mu mirimo yabo. 11 Buri gitondo na buri mugoroba+ batambira Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro, umwotsi wabyo ukazamuka, bagatwika n’imibavu ihumura neza.+ Imigati igenewe Imana*+ iri ku meza akozwe muri zahabu itavangiye kandi bacana amatara ari ku gitereko cy’amatara+ gikozwe muri zahabu buri mugoroba.+ Dusohoza inshingano Yehova Imana yacu yaduhaye, ariko mwe mwaramutaye. 12 Dore tuyobowe n’Imana y’ukuri n’abatambyi bayo bafite impanda* zo kuvuza kugira ngo bahamagarire ingabo kubarwanya. Yemwe Bisirayeli mwe, ntimurwanye Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu kuko mudashobora kumutsinda.”+

13 Ariko Yerobowamu yohereza ingabo ngo zibatege zibaturutse inyuma, ku buryo imbere y’ingabo z’Abayuda hari ingabo za Yerobowamu n’inyuma yabo hari izindi ngabo zabateze. 14 Ingabo z’u Buyuda zihindukiye zisanga imbere n’inyuma hari abasirikare babazengurutse bo kubarwanya. Nuko batakambira Yehova,+ abatambyi na bo barimo bavuza impanda mu ijwi ryumvikana cyane. 15 Abayuda bavuza urusaku rw’intambara maze baruvugije Imana y’ukuri ihita itsindira Yerobowamu n’Abisirayeli bose imbere ya Abiya n’Abayuda. 16 Abisirayeli bahunga Abayuda kandi Imana ituma babatsinda. 17 Abiya n’ingabo ze bica Abisirayeli benshi cyane, hapfa abagabo batojwe* 500.000. 18 Nuko icyo gihe Abisirayeli bakorwa n’isoni. Abayuda babarushije imbaraga kubera ko biringiye* Yehova Imana ya ba sekuruza.+ 19 Abiya akurikirana Yerobowamu, amwambura umujyi wa Beteli+ n’imidugudu yaho, uwa Yeshana n’imidugudu yaho n’uwa Efurayini+ n’imidugudu yaho. 20 Yerobowamu ntiyongeye kugira imbaraga igihe cyose Abiya yategekaga. Hanyuma Yehova aramuhana, nuko arapfa.+

21 Abiya we yarushijeho kuba umwami ukomeye. Yaje kugira abagore 14,+ abyara abahungu 22 n’abakobwa 16. 22 Andi mateka ya Abiya, ni ukuvuga ibyo yakoze n’amagambo ye, byanditse mu nyandiko* z’umuhanuzi Ido.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze