Yobu
4 Elifazi+ w’Umutemani aramusubiza ati:
2 “Ese umuntu agize icyo akubwira, wabyihanganira?
Ariko se ni nde ushobora kwifata ntavuge?
3 Ni ukuri wagiriye inama abantu benshi,
Kandi wajyaga uhumuriza abihebye.
4 Amagambo yawe yakomezaga uwacitse intege,
Kandi wafashaga ababikeneye.
5 Ariko nawe ibyago bikugezeho, none ucitse intege.
Bikubayeho none urihebye.
6 Ese kuba utinya Imana si byo bituma ugira icyizere?
Kandi se kuba uri indahemuka+ si byo bituma ugira ibyiringiro?
7 Gerageza wibuke: Ese hari umuntu w’inyangamugayo wigeze arimbuka?
Kandi se hari umukiranutsi wigeze akurwaho?
8 Nkurikije ibyo nabonye, abiyemeza gukora ibibi
Hamwe n’abateza ibibazo, ni bo bigeraho.
9 Iyo Imana ibahushye bararimbuka,
Kandi uburakari bwayo ni bwo bubamaraho.
10 Intare iratontoma, n’intare ikiri nto ikumvikanisha ijwi ryayo,
Ariko amenyo y’intare ifite imbaraga aramenagurwa.
11 Iyo intare ibuze umuhigo irapfa,
N’ibyana byayo bigatatana.
12 Umva rero! Hari umuntu waje rwihishwa ambwira ibintu,
Kandi abimbwira anyongorera.
13 Hari nijoro, igihe abantu bose baba basinziriye cyane,
Maze mbona iyerekwa ryatumye mpangayika cyane.
14 Nuko ngira ubwoba bwinshi ndatitira,
Numva imbaraga zinshizemo.
16 Hanyuma kirahagarara,
Ariko sinashoboye kumenya uko gisa.
Mbona ishusho imbere yanjye.
Haba ituze, noneho numva ijwi rivuga riti:
17 ‘Ese umuntu ashobora gukiranuka kurusha Imana?
Cyangwa umuntu ashobora gukora ibyiza kurusha Uwamuremye?’
Kubica* biroroshye kurusha kwica agasimba gato cyane.
20 Baba bariho mu gitondo nimugoroba bakaba bapfuye.
Barimbuka burundu nta wubyitayeho.
21 Bameze nk’ihema bakuyeho umugozi urifashe.
Bapfa batagira ubwenge!