ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt Matayo 1:1-28:20
  • Matayo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Matayo
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Matayo

UBUTUMWA BWIZA BWANDITSWE NA MATAYO

1 Igitabo cy’amateka* ya Yesu Kristo* ukomoka kuri Dawidi,+ Dawidi ukomoka kuri Aburahamu:+

 2 Aburahamu yabyaye Isaka.+

Isaka yabyaye Yakobo.+

Yakobo yabyaye Yuda+ n’abavandimwe be.

 3 Yuda yabyaye Peresi na Zera,+ ababyaranye na Tamari.

Peresi yabyaye Hesironi.+

Hesironi yabyaye Ramu.+

 4 Ramu yabyaye Aminadabu.

Aminadabu yabyaye Nahashoni.+

Nahashoni yabyaye Salumoni.

 5 Salumoni yabyaye Bowazi, amubyaranye na Rahabu.+

Bowazi yabyaye Obedi, amubyaranye na Rusi.+

Obedi yabyaye Yesayi.+

 6 Yesayi yabyaye Umwami Dawidi.+

Dawidi yabyaye Salomo,+ amubyaranye n’umugore wa Uriya.

 7 Salomo yabyaye Rehobowamu.+

Rehobowamu yabyaye Abiya.

Abiya yabyaye Asa.+

 8 Asa yabyaye Yehoshafati.+

Yehoshafati yabyaye Yehoramu.+

Yehoramu yabyaye Uziya.

 9 Uziya yabyaye Yotamu.+

Yotamu yabyaye Ahazi.+

Ahazi yabyaye Hezekiya.+

10 Hezekiya yabyaye Manase.+

Manase yabyaye Amoni.+

Amoni yabyaye Yosiya.+

11 Yosiya+ yabyaye Yekoniya+ n’abavandimwe be, igihe Abayahudi bajyanwaga i Babuloni.+

12 Nyuma yo kujyanwa i Babuloni, Yekoniya yabyaye Salatiyeli.

Salatiyeli yabyaye Zerubabeli.+

13 Zerubabeli yabyaye Abiyudi.

Abiyudi yabyaye Eliyakimu.

Eliyakimu yabyaye Azori.

14 Azori yabyaye Sadoki.

Sadoki yabyaye Akimu.

Akimu yabyaye Eliyudi.

15 Eliyudi yabyaye Eleyazari.

Eleyazari yabyaye Matani.

Matani yabyaye Yakobo.

16 Yakobo yabyaye Yozefu, umugabo wa Mariya. Mariya ni we wabyaye Yesu+ witwa Kristo.+

17 Ibisekuru byose kuva kuri Aburahamu kugeza kuri Dawidi byari ibisekuru 14. Kuva kuri Dawidi kugeza igihe Abayahudi bajyanwaga i Babuloni, byari ibisekuru 14. No kuva bajyanywe i Babuloni kugeza kuri Kristo byari ibisekuru 14.

18 Dore uko Yesu Kristo yavutse: Igihe mama we Mariya yari fiyanse wa Yozefu, yaje gutwita biturutse ku mwuka wera,*+ mbere y’uko bashakana. 19 Ariko kubera ko umugabo we Yozefu yari umukiranutsi kandi akaba atarashakaga kumusebya, yiyemeje gutana na we mu ibanga.+ 20 Amaze kubipanga neza, ni bwo umumarayika wa Yehova* yamubonekeye mu nzozi aramubwira ati: “Yozefu* ntutinye kuzana mu rugo umugore wawe Mariya, kuko inda atwite yayitwise biturutse ku mwuka wera.+ 21 Azabyara umwana w’umuhungu kandi uzamwite Yesu,*+ kuko ari we uzakiza abantu ibyaha byabo.”+ 22 Ibyo byose byabereyeho kugira ngo amagambo Yehova yavuze binyuze ku muhanuzi we asohore. Ayo magambo agira ati: 23 “Umukobwa w’isugi azatwita abyare umuhungu, kandi bazamwita Emanweli,”+ bisobanura ngo: “Imana iri kumwe natwe.”+

24 Nuko Yozefu akangutse abigenza uko umumarayika wa Yehova yamutegetse, azana umugore we mu rugo. 25 Icyakora ntiyagiranye na we imibonano mpuzabitsina kugeza igihe yabyariye umwana w’umuhungu.+ Nuko amwita Yesu.+

2 Yesu amaze kuvukira i Betelehemu+ ho muri Yudaya, icyo gihe Herode*+ akaba yari umwami, abantu baragura bakoresheje inyenyeri baturutse iburasirazuba baza i Yerusalemu, 2 barabaza bati: “Umwami w’Abayahudi wavutse ari he?+ Twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tuje kumwunamira.” 3 Umwami Herode abyumvise biramuhangayikisha, we n’abantu b’i Yerusalemu bose. 4 Nuko ateranya abakuru b’abatambyi n’abanditsi bose, ababaza aho Kristo* yagombaga kuvukira. 5 Baramubwira bati: “Ni i Betelehemu+ ho muri Yudaya, kuko ari ko byanditswe n’umuhanuzi ngo: 6 ‘nawe Betelehemu yo mu gihugu cy’u Buyuda, abategetsi ntibakabone ko uri umujyi udafite icyo uvuze mu mijyi y’u Buyuda, kuko muri wowe hazaturuka umuyobozi uzayobora abantu banjye, ari bo Bisirayeli.’”+

7 Hanyuma Herode atumiza mu ibanga abo bantu baraguraga bakoresheje inyenyeri, abasobanuza neza igihe baboneye iyo nyenyeri. 8 Nuko abohereza i Betelehemu, arababwira ati: “Nimugende mushakishe uwo mwana mwitonze. Nimumara kumubona, mugaruke mubimenyeshe kugira ngo nanjye njye kumwunamira.” 9 Bamaze kumva ibyo umwami ababwiye baragenda. Ya nyenyeri bari babonye bakiri iburasirazuba+ ibajya imbere, maze igeze hejuru y’aho uwo mwana yari ari irahagarara. 10 Babonye ya nyenyeri ihagaze barishima cyane. 11 Nuko binjiye mu nzu babona umwana ari kumwe na mama we Mariya, barapfukama baramwunamira. Hanyuma bazana ubutunzi bwabo bamuha impano za zahabu n’imibavu.* 12 Icyakora, kubera ko Imana yari yababujije binyuze mu nzozi+ ngo ntibasubire kwa Herode, basubiye mu gihugu cyabo banyuze indi nzira.

13 Bamaze kugenda, umumarayika wa Yehova abonekera Yozefu mu nzozi,+ aramubwira ati: “Haguruka ufate umwana na mama we muhungire muri Egiputa, mugumeyo kugeza igihe nzakubwirira, kuko Herode agiye gushakisha uwo mwana ngo amwice.” 14 Nuko muri iryo joro, Yozefu afata umwana na mama we bahungira muri Egiputa. 15 Bagumyeyo kugeza igihe Herode yapfiriye. Ibyo byasohoje amagambo Yehova yavuze binyuze ku muhanuzi we, agira ati: “Nahamagaye umwana wanjye ngo ave muri Egiputa.”+

16 Hanyuma Herode abonye ko ba bantu baraguraga bakoresheje inyenyeri bamubeshye, ararakara cyane. Nuko yohereza abantu bajya kwica abana bose b’i Betelehemu no mu turere twaho twose bafite imyaka ibiri n’abatarayigezaho, akurikije igihe abaraguraga bakoresheje inyenyeri bari bamubwiye, kuko yari yabasobanuje neza.+ 17 Ibyo byasohoje ubuhanuzi bwa Yeremiya bugira buti: 18 “Ijwi ryo kurira no gutaka cyane ryumvikaniye i Rama. Ni Rasheli+ waririraga abana be, kandi yanze guhumurizwa kubera ko bari batakiriho.”+

19 Herode amaze gupfa, umumarayika wa Yehova yabonekeye Yozefu mu nzozi+ ari muri Egiputa, 20 aramubwira ati: “Fata umwana na mama we mujye mu gihugu cya Isirayeli, kuko abashakaga kwica umwana bapfuye.” 21 Nuko afata umwana na mama we, ajya mu gihugu cya Isirayeli. 22 Ariko amenye ko Arikelayo yategekaga i Yudaya, kuko yari yarasimbuye papa we Herode, atinya kujyayo. Nanone kubera ko Imana yari yamubonekeye mu nzozi, ikamubuza kujyayo,+ yagiye mu karere ka Galilaya.+ 23 Nuko atura mu mujyi witwa Nazareti.+ Ibyo byasohoje ibyo abahanuzi bavuze bagira bati: “Azitwa Umunyanazareti.”*+

3 Igihe kimwe Yohana+ Umubatiza yabwirije+ mu butayu bwa Yudaya 2 avuga ati: “Nimwihane, kuko Ubwami bwo mu ijuru buri hafi kuza.”+ 3 Nanone Yohana ni we umuhanuzi Yesaya+ yari yarahanuye avuga ati: “Hari umuntu urangurura ari mu butayu agira ati: ‘nimutegurire Yehova inzira, mumutunganyirize aho anyura.’”+ 4 Yohana yambaraga umwenda ukozwe mu bwoya bw’ingamiya, akawukenyeza umukandara w’uruhu.+ Ibyokurya bye byari inzige* n’ubuki.*+ 5 Abantu b’i Yerusalemu n’i Yudaya hose n’abo mu turere dukikije Yorodani bose baramusangaga,+ 6 akababatiriza* mu Ruzi rwa Yorodani,+ bakavugira ibyaha byabo aho abantu benshi bateraniye.

7 Abonye Abafarisayo n’Abasadukayo+ benshi baje aho yabatirizaga, arababwira ati: “Mwa bana b’impiri mwe,+ ni nde wabagiriye inama ngo muhunge uburakari bw’Imana buri hafi kuza?+ 8 Nuko rero, nimukore ibikorwa bigaragaza ko mwihannye. 9 Ntimwibwire muti: ‘dukomoka kuri Aburahamu.’+ Ndababwira ko n’aya mabuye Imana ishobora kuyahinduramo abana ba Aburahamu. 10 Ubu ishoka igeze ku muzi w’igiti. Ni yo mpamvu igiti cyose kitera imbuto nziza kigomba gutemwa, kikajugunywa mu muriro.+ 11 Njye mbabatirisha amazi kubera ko mwihannye,+ ariko uzaza nyuma yanjye we arakomeye kundusha, sinkwiriye no kumukuramo inkweto.+ Uwo azababatirisha umwuka wera+ n’umuriro.+ 12 Mu kuboko kwe afashe igikoresho cyo kugosora.* Azasukura imbuga ahuriraho imyaka, ayeze kandi abike ingano. Ariko umurama* azawutwikisha umuriro+ udashobora kuzimywa.”

13 Hanyuma Yesu ava i Galilaya ajya kuri Yorodani, asanga Yohana kugira ngo amubatize.+ 14 Ariko Yohana agerageza kumubuza avuga ati: “Ni njye ukeneye kubatizwa nawe, none ni wowe uje ngo nkubatize?” 15 Yesu aramusubiza ati: “Emera bigende bityo, kuko dukwiriye gukora ibyo Imana yategetse byose.”* Nuko ntiyongera kumubuza. 16 Yesu amaze kubatizwa yahise yuburuka mu mazi, nuko ijuru rirakinguka,+ abona umwuka w’Imana umumanukiyeho umeze nk’inuma.+ 17 Nanone humvikanye ijwi rivuye mu ijuru+ rivuga riti: “Uyu ni Umwana wanjye+ nkunda, nkamwemera.”+

4 Yesu amaze kubatizwa yajyanywe n’umwuka mu butayu,+ nuko Satani* aramugerageza.+ 2 Amaze iminsi 40 n’amajoro 40 atarya kandi atanywa, arasonza. 3 Nuko Satani+ aza kumushuka aramubwira ati: “Niba uri umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imigati.” 4 Na we aramusubiza ati: “Handitswe ngo: ‘umuntu ntatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose riva kuri Yehova.’”*+

5 Nuko Satani amujyana mu mujyi wa Yerusalemu,*+ maze amuhagarika hejuru y’urukuta rukikije urusengero,+ 6 aramubwira ati: “Niba uri umwana w’Imana simbuka ugwe hasi, kuko handitswe ngo: ‘izategeka abamarayika bayo bagutware mu maboko yabo, kugira ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’”+ 7 Yesu aramubwira ati: “Nanone handitswe ngo: ‘ntukagerageze Yehova Imana yawe.’”+

8 Nanone Satani amujyana ku musozi muremure bidasanzwe, maze amwereka ubwami bwose bwo mu isi n’ukuntu bukomeye,+ 9 hanyuma aramubwira ati: “Ibi byose ndabiguha nupfukama ukansenga.” 10 Yesu na we aramubwira ati: “Genda Satani, kuko handitswe ngo: ‘Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga,+ kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera.’”+ 11 Hanyuma Satani amusiga aho aragenda,+ maze abamarayika baraza bamwitaho.+

12 Nuko Yesu yumvise ko bafashe Yohana,+ ajya i Galilaya.+ 13 Nyuma yaho ava i Nazareti, ajya i Kaperinawumu+ iruhande rw’inyanja, mu ntara ya Zabuloni na Nafutali, aba ari ho atura. 14 Ibyo byashohoje ubuhanuzi bwa Yesaya bugira buti: 15 “Yemwe bantu mutuye mu gihugu cya Zabuloni n’icya Nafutali, ku muhanda werekeza ku nyanja, hakurya ya Yorodani muri Galilaya ituwe n’abanyamahanga! 16 Abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi, kandi abari bicaye mu karere k’igicucu cy’urupfu, umucyo+ warabamurikiye.”+ 17 Uhereye icyo gihe, Yesu atangira kubwiriza avuga ati: “Nimwihane, kuko Ubwami bw’Imana buri hafi kuza.”+

18 Igihe yagendaga iruhande rw’inyanja ya Galilaya, yabonye abantu babiri bavukana, ari bo Simoni witwaga Petero+ n’umuvandimwe we Andereya, bajugunya mu nyanja urushundura barobeshaga, kuko bari abarobyi.+ 19 Nuko arababwira ati: “Nimunkurikire, nanjye nzabagira abarobyi b’abantu.”+ 20 Akibivuga bahita basiga inshundura zabo baramukurikira.+ 21 Ava aho akomeza kugenda, abona abandi bantu babiri bavukana, ari bo Yakobo na Yohana abahungu ba Zebedayo,+ bari mu bwato bari kumwe na papa wabo Zebedayo basana inshundura zabo, maze arabahamagara.+ 22 Ako kanya basiga ubwato, basiga na papa wabo maze baramukurikira.

23 Hanyuma anyura muri Galilaya hose,+ yigishiriza abantu mu masinagogi* yaho+ kandi abwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, akiza abantu indwara z’ubwoko bwose n’ubumuga bwose.+ 24 Nuko inkuru ye ikwirakwira muri Siriya hose, maze bamuzanira abantu bose bari bamerewe nabi, abari bafite indwara zinyuranye n’ububabare butandukanye,+ abatewe n’abadayimoni,+ abari barwaye igicuri,+ hamwe n’abari bafite ubumuga, maze arabakiza. 25 Ibyo byatumye abantu benshi bamukurikira baturutse i Galilaya, i Dekapoli,* i Yerusalemu, i Yudaya no hakurya ya Yorodani.

5 Abonye abantu benshi arazamuka ajya ku musozi, amaze kwicara abigishwa be baza aho ari. 2 Nuko atangira kubigisha agira ati:

3 “Abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye Imana,*+ kuko Ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.

4 “Abagira ibyishimo ni abababaye, kuko bazahumurizwa.+

5 “Abagira ibyishimo ni abitonda,*+ kuko bazaragwa isi.+

6 “Abagira ibyishimo ni abifuza cyane gukiranuka,*+ kuko Imana izahaza icyifuzo cyabo.+

7 “Abagira ibyishimo ni abagira imbabazi,*+ kuko na bo bazazigirirwa.

8 “Abagira ibyishimo ni abadatekereza ibintu bibi mu mitima yabo,*+ kuko bazabona Imana.

9 “Abagira ibyishimo ni abaharanira amahoro,+ kuko bazitwa abana b’Imana.

10 “Abagira ibyishimo ni abatotezwa bazira gukiranuka,+ kuko Ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.

11 “Muzishime abantu nibabatuka,+ bakabatoteza+ kandi bakababeshyera ibibi by’uburyo bwose babampora.+ 12 Muzishime kandi munezerwe cyane,+ kubera ko mubikiwe ibihembo byinshi mu ijuru.+ Nanone uko ni ko batoteje abahanuzi bababanjirije.+

13 “Muri umunyu+ w’isi. Ariko se umunyu uramutse utakaje uburyohe bwawo wabusubirana ute? Nta kindi wakoreshwa, ahubwo wajugunywa hanze+ abantu bakawukandagira.

14 “Muri umucyo w’isi.+ Umujyi wubatswe ku musozi ntushobora kwihisha. 15 Abantu ntibacana itara ngo baritwikire,* ahubwo barishyira ahantu hagaragara* rikamurikira abari mu nzu bose.+ 16 Namwe mujye mureka umucyo wanyu umurikire abantu,+ kugira ngo babone ibikorwa byanyu byiza,+ maze basingize Papa wanyu wo mu ijuru.+

17 “Ntimutekereze ko naje kuvanaho Amategeko cyangwa ibyavuzwe n’Abahanuzi. Sinaje kubivanaho, ahubwo naje kubisohoza.+ 18 Ndababwira ukuri ko ijuru n’isi byavaho, aho kugira ngo akanyuguti kamwe cyangwa akadomo kavanwe ku Mategeko, ibintu byose bivugwamo bitabaye.+ 19 Ku bw’ibyo rero, umuntu wese wica rimwe muri aya mategeko yoroheje kurusha ayandi kandi akigisha abantu kuyica, ntazaba akwiriye kwinjira* mu Bwami bwo mu ijuru. Naho umuntu wese uyakurikiza kandi akayigisha abandi, uwo azaba akwiriye kwinjira* mu Bwami bwo mu ijuru. 20 Ndababwira ko nimudakiranuka cyane ngo murushe abanditsi n’Abafarisayo,+ mutazinjira mu Bwami bwo mu ijuru.+

21 “Mwumvise ko ba sogokuruza banyu babwiwe ngo: ‘ntukice,+ kuko umuntu wese wica undi azabibazwa mu rukiko.’+ 22 Nyamara njye ndababwira ko umuntu wese ukomeza kurakarira+ umuvandimwe we azabibazwa mu rukiko. Umuntu wese ubwira umuvandimwe we amagambo mabi cyane y’agasuzuguro, azabibazwa n’Urukiko rw’Ikirenga. Naho umuntu wese ubwira undi ati: ‘uri igicucu kitagira icyo kimaze!,’ azaba akwiriye guhanirwa mu muriro wa Gehinomu.*+

23 “Ku bw’ibyo rero, niba ujyanye ituro ryawe ku gicaniro,*+ wagerayo ukibuka ko hari icyo upfa na mugenzi wawe, 24 ujye usiga ituro ryawe imbere y’igicaniro maze ugende ubanze ukemure ikibazo ufitanye na mugenzi wawe, hanyuma nugaruka ubone gutura ituro ryawe.+

25 “Jya wihutira gukemura ibibazo ufitanye n’ukurega ukiri kumwe na we mu nzira mugiye mu rukiko, kugira ngo ukurega atagushyira umucamanza, umucamanza na we akagushyira umukozi w’urukiko, na we akakujugunya muri gereza.+ 26 Ndakubwira ukuri ko utazayisohokamo utararangiza kwishyura ideni ryose, kugeza no ku giceri cy’agaciro gake cyane.*

27 “Mwumvise ko byavuzwe ngo: ‘ntugasambane.’+ 28 Ariko njye ndababwira ko umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore+ kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima.+ 29 Niba ijisho ryawe ry’iburyo rituma ukora icyaha,* rikuremo maze urijugunye kure,+ kuko icyarushaho kukubera cyiza ari uko watakaza rumwe mu ngingo zawe, aho kugira ngo umubiri wawe wose ujugunywe muri Gehinomu.+ 30 Nanone niba ukuboko kwawe kw’iburyo gutuma ukora icyaha, uguce maze ukujugunye kure yawe,+ kuko icyarushaho kukubera cyiza ari uko watakaza rumwe mu ngingo zawe, aho kugira ngo umubiri wawe wose ushyirwe muri Gehinomu.+

31 “Nanone byaravuzwe ngo: ‘umuntu wese utana n’umugore we ajye amuha icyemezo cy’ubutane.’+ 32 Icyakora njye ndababwira ko umuntu wese utana n’umugore we atamuhoye gusambana, aba amutegeje ubusambanyi,* kandi ko umuntu wese ushakana n’umugore watanye* n’umugabo we aba asambanye.+

33 “Nanone mwumvise ko ba sogokuruza banyu babwiwe ngo: ‘ntukarahirire icyo utazakora,+ ahubwo ujye ukora ibyo wasezeranyije* Yehova.’*+ 34 Ariko njye ndababwira ko mutagomba kurahira rwose,+ naho ryaba ijuru kuko ari ryo ntebe y’Ubwami y’Imana, 35 cyangwa isi kuko ari yo ntebe y’ibirenge byayo,+ cyangwa Yerusalemu kuko ari umujyi w’Umwami ukomeye.+ 36 Kandi ntukarahire ubuzima bwawe, kuko utabasha guhindura n’agasatsi na kamwe ngo kabe umweru cyangwa umukara. 37 Ahubwo ‘Yego’ yanyu ijye iba yego, na ‘Oya’ yanyu ibe oya,+ kuko ibirenze ibyo bituruka kuri Satani.*+

38 “Mwumvise ko byavuzwe ngo: ‘umuntu umennye undi ijisho na we bazamumene ijisho n’ukuye undi iryinyo na we bazamukure iryinyo.’+ 39 Icyakora njye ndabasaba kutarwanya umuntu mubi. Ahubwo ugukubise urushyi ku itama ry’iburyo ujye umuhindurira n’irindi.+ 40 Nihagira ushaka kujya kukurega mu rukiko ngo akwambure umwenda wawe, ujye umuha n’umwitero wawe na wo awujyane.+ 41 Niba umuntu ufite ububasha aguhatiye kujyana na we mu kirometero kimwe, ujye ujyana na we no mu birometero bibiri. 42 Ugusabye ujye umuha, kandi ntukirengagize umuntu ushaka ko umuguriza.*+

43 “Mwumvise ko byavuzwe ngo: ‘ujye ukunda mugenzi wawe+ wange umwanzi wawe.’ 44 Icyakora njye ndababwiye nti: ‘mukomeze gukunda abanzi banyu+ kandi musenge musabira ababatoteza,+ 45 kugira ngo mugaragaze ko muri abana ba Papa wanyu wo mu ijuru,+ kuko atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akagushiriza imvura abakiranutsi n’abakiranirwa.’+ 46 None se niba mukunda ababakunda gusa, muzabona ibihe bihembo?+ Abasoresha bo si uko babigenza? 47 Kandi se niba musuhuza abavandimwe banyu gusa, ni ikihe kintu kidasanzwe muba mukoze? Abanyamahanga bo si uko babigenza? 48 Ubwo rero, mujye mwigana Papa wanyu wo mu ijuru, mukunde abandi mu buryo bwuzuye.+

6 “Mujye mwirinda gukorera ibikorwa byiza imbere y’abantu mugira ngo babarebe.+ Naho ubundi nta bihembo Papa wanyu wo mu ijuru yazabaha. 2 Ubwo rero, nugira icyo uha umukene, ntukabyamamaze mu ruhame nk’uko indyarya zibigenza mu masinagogi* no mu nzira, kugira ngo abantu bazishime. Ndababwira ukuri ko baba bamaze guhabwa ibihembo byabo byose. 3 Ariko wowe nugira icyo uha umukene, ukuboko kwawe kw’ibumoso ntikukamenye icyo ukuboko kwawe kw’iburyo gukoze, 4 kugira ngo icyo wahaye umukene kibe ibanga. Nubigenza utyo, Papa wawe wo mu ijuru ureba ari ahiherereye azabiguhembera.+

5 “Nanone nimusenga, ntimukamere nk’abantu b’indyarya,+ kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu mahuriro y’imihanda kugira ngo abantu babarebe.+ Ndababwira ukuri ko baba bamaze guhabwa ibihembo byabo byose. 6 Icyakora wowe nusenga, ujye winjira mu cyumba cyawe maze numara gukinga urugi, ubone gusenga Papa wawe uba ahiherereye.+ Ni bwo Papa wawe wo mu ijuru ureba ari ahiherereye azaguha umugisha. 7 Mu gihe usenga, ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo nk’uko abantu batazi Imana babigenza, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bizatuma Imana ibumva. 8 Bityo rero, ntimukamere nka bo, kuko Imana, ari yo Papa wanyu, iba izi ibyo mukeneye+ na mbere y’uko mugira icyo muyisaba.

9 “Ku bw’ibyo rero, mujye musenga mutya muti:+

“‘Papa wacu uri mu ijuru, izina ryawe+ niryezwe.+ 10 Ubwami bwawe+ nibuze. Ibyo ushaka+ bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.+ 11 Uduhe ibyokurya by’uyu munsi.+ 12 Utubabarire ibyaha byacu, nk’uko natwe tubabarira abadukoshereje.+ 13 Ntiwemere ko tugwa mu bishuko,+ ahubwo udukize Satani.’*+

14 “Nimubabarira abantu ibyaha byabo, Papa wanyu wo mu ijuru na we azabababarira ibyaha byanyu.+ 15 Ariko nimutababarira abantu ibyaha byabo, Papa wanyu wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu.+

16 “Nimwigomwa kurya no kunywa,+ ntimugakomeze kugaragaza umubabaro mu maso nk’abantu b’indyarya, kuko banga kwiyitaho kugira ngo abantu babone ko bigomwe kurya no kunywa.+ Ndababwira ukuri ko baba bamaze kubona ibihembo byabo byose. 17 Ariko wowe niwigomwa kurya no kunywa, ujye ukaraba mu maso kandi wisige amavuta mu mutwe, 18 kugira ngo abantu batabona ko wigomwe kurya no kunywa, ahubwo Papa wawe wo mu ijuru uri ahiherereye abe ari we ubibona. Ibyo bizatuma Papa wawe wo mu ijuru ureba ari ahiherereye aguha imigisha.

19 “Nimureke kwibikira ubutunzi mu isi,+ aho udukoko n’ingese biburya, n’abajura bapfumura bakabwiba. 20 Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru,+ aho udukoko n’ingese bitaburya+ n’abajura ntibapfumure ngo babwibe. 21 Kuko aho ubutunzi bwawe buri, ari na ho umutima wawe uzaba.

22 “Itara ry’umubiri ni ijisho.+ Ubwo rero, niba ijisho ryawe ryerekeje ku kintu kimwe, umubiri wawe wose uzagira umucyo. 23 Ariko niba ijisho ryawe ryerekeje ku bintu bibi,+ umubiri wawe wose uzaba uri mu mwijima. Ubwo rero, niba mu by’ukuri umucyo ukurimo ari umwijima, uwo mwijima waba ari mwinshi cyane!

24 “Nta muntu ushobora gukorera abatware babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi,+ cyangwa agakorera umwe agasuzugura undi. Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.+

25 “Ku bw’ibyo rero, ndababwira nti: ‘ntimukomeze guhangayika+ mwibaza icyo muzarya, icyo muzanywa, cyangwa icyo muzambara.’+ Ese ubuzima ntiburuta ibyokurya n’umubiri ukaruta imyenda?+ 26 Nimwitegereze mwitonze inyoni zo mu kirere.+ Ntizitera imbuto ngo zisarure cyangwa ngo zibikire ibizazitunga. Nyamara Papa wanyu wo mu ijuru arazigaburira. None se ntimuzirusha agaciro? 27 Ni nde muri mwe ushobora kongera n’umunsi umwe* ku gihe azamara, abiheshejwe no guhangayika?+ 28 Nanone kuki muhangayikishwa n’imyenda? Muvane isomo ku ndabo zo mu gasozi. Ntiziruha zikora akazi cyangwa ngo zibohe imyenda. 29 Ariko ndababwira ko na Salomo ubwe,+ nubwo yari afite ibintu byinshi byiza, atigeze arimba nka rumwe muri izo ndabo. 30 Niba se Imana yambika ityo ubwatsi bwo mu gasozi buba buriho uyu munsi ejo bugatwikwa, ntizarushaho kubambika mwa bafite ukwizera guke mwe? 31 Ku bw’ibyo rero, ntimugahangayike+ na rimwe mwibaza muti: ‘tuzarya iki? Tuzanywa iki?’ Cyangwa muti: ‘tuzambara iki?’+ 32 Ibyo byose ni byo abantu bo mu isi baba bashakisha bashyizeho umwete, kandi Papa wanyu wo mu ijuru azi ko mubikeneye byose.

33 “Nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere Ubwami bw’Imana kandi mukore ibyo ishaka.* Ibyo bintu bindi byose muzabihabwa.+ 34 Bityo rero, ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo,+ kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibazo byawo bihagije.

7 “Nimureke gucira abandi urubanza,+ kugira ngo namwe mutazarucirwa, 2 kuko urubanza muca ari na rwo namwe muzacirwa,+ kandi ibyo mukorera abandi ni byo namwe muzakorerwa.+ 3 None se kuki ubona akatsi kari mu jisho ry’umuvandimwe wawe, ariko ukirengagiza ingiga* y’igiti iri mu jisho ryawe?+ 4 Cyangwa se wabasha ute kubwira mugenzi wawe uti: ‘reka ngukure akatsi mu jisho,’ kandi mu jisho ryawe harimo ingiga y’igiti? 5 Wa ndyarya we! Banza ukure iyo ngiga y’igiti mu jisho ryawe, ni bwo uzabasha kureba neza uko wakura akatsi mu jisho rya mugenzi wawe.

6 “Ikintu cyera ntimukagihe imbwa, cyangwa ngo amasaro yanyu meza cyane muyajugunyire ingurube,+ kuko zayaribata hanyuma zigahindukira zikabarya.

7 “Mukomeze gusaba muzahabwa,+ mukomeze gushaka muzabona, mukomeze gukomanga muzakingurirwa.+ 8 Umuntu wese usaba arahabwa,+ ushaka wese arabona, kandi n’umuntu wese ukomanga azakingurirwa. 9 Mu by’ukuri se, ni nde muri mwe umwana we yasaba umugati akamuha ibuye? 10 Cyangwa se wenda yamusaba ifi akamuha inzoka? 11 None se niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi muri babi, Papa wanyu wo mu ijuru we ntazarushaho guha ibintu byiza+ ababimusaba?+

12 “Nuko rero ibintu byose mushaka ko abantu babakorera, ni byo namwe mugomba kubakorera.+ Mu by’ukuri, ibyo ni byo Amategeko n’amagambo y’Abahanuzi bishingiyeho.+

13 “Nimunyure mu irembo rifunganye,+ kuko irembo rigari n’inzira ngari bijyana abantu kurimbuka kandi abanyura mu iryo rembo rigari ni benshi. 14 Ariko irembo rifunganye n’inzira nto biyobora ku buzima, kandi ababibona ni bake.+

15 “Mube maso mwirinde abahanuzi b’ibinyoma+ baza aho muri bitwikiriye uruhu rw’intama,+ ariko imbere muri bo ari amasega* y’inkazi.+ 16 Muzabamenyera ku bikorwa byabo.* Ese hari uwasarura imizabibu ku mahwa, cyangwa imbuto z’umutini ku bitovu?*+ 17 Mu buryo nk’ubwo, igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyose cyera imbuto zidafite icyo zimaze.+ 18 Igiti cyiza ntigishobora kwera imbuto zidafite akamaro, kandi n’igiti kibi ntigishobora kwera imbuto nziza.+ 19 Igiti cyose kitera imbuto nziza kiratemwa kikajugunywa mu muriro.+ 20 Ubwo rero, abo bantu muzabamenyera ku bikorwa byabo.*+

21 “Umuntu wese umbwira ati: ‘Mwami, Mwami,’ si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru. Ahubwo ukora ibyo Papa wo mu ijuru ashaka ni we uzabwinjiramo.+ 22 Benshi bazambwira kuri uwo munsi bati: ‘Mwami, Mwami,+ ntitwahanuye mu izina ryawe, tukirukana abadayimoni mu izina ryawe kandi tugakora ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’+ 23 Nyamara icyo gihe nzababwira nti: ‘sinigeze mbamenya! Nimumve imbere, mwebwe abakora ibyo kwica amategeko.’+

24 “Ku bw’ibyo rero, umuntu wese wumva ibyo mvuga kandi akabikurikiza, aba ameze nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare.+ 25 Imvura yaraguye haba imyuzure ndetse n’imiyaga irahuha maze byikubita kuri iyo nzu, ariko ntiyagwa kuko yari ifite fondasiyo ishinze ku rutare. 26 Naho umuntu wese wumva ibyo mvuga ntabikurikize, aba ameze nk’umuntu w’injiji wubatse inzu ye ku musenyi.+ 27 Imvura yaraguye haba imyuzure ndetse n’imiyaga irahuha, maze byikubita kuri iyo nzu iragwa,+ kandi irasenyuka burundu.”

28 Yesu amaze kuvuga ibyo, abantu batangazwa n’uko yigishaga,+ 29 kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ubutware,*+ ntamere nk’abanditsi babo.

8 Amaze kumanuka kuri uwo musozi abantu benshi baramukurikira. 2 Nuko haza umuntu urwaye ibibembe aramwunamira, aramubwira ati: “Mwami, ubishatse wankiza.”+ 3 Hanyuma arambura ukuboko amukoraho, aravuga ati: “Ndabishaka. Kira.”+ Ako kanya ibibembe yari arwaye birakira.+ 4 Nuko Yesu aramubwira ati: “Uramenye ntugire uwo ubibwira.+ Ahubwo genda wiyereke abatambyi+ kandi utange ituro ryategetswe na Mose,+ kugira ngo na bo bibonere ko wakize.”

5 Yinjiye i Kaperinawumu, umukuru w’abasirikare* aza aho ari aramwinginga ati:+ 6 “Nyakubahwa, umugaragu wanjye aryamye mu nzu, arwaye indwara yatumye agagara kandi arababara cyane.” 7 Na we aramusubiza ati: “Ningerayo ndamukiza.” 8 Uwo mukuru w’abasirikare aramusubiza ati: “Nyakubahwa, ntabwo ndi umuntu ukwiriye ku buryo wakwinjira iwanjye, ahubwo nuvuga ijambo rimwe gusa umugaragu wanjye arakira. 9 Nanjye mfite abantegeka, nkagira n’abasirikare nyobora. Iyo mbwiye umwe nti: ‘genda!’ aragenda. Nabwira undi nti: ‘ngwino!’ akaza. Nabwira umugaragu wanjye nti: ‘kora iki!’ akagikora.” 10 Yesu abyumvise biramutangaza cyane, maze abwira abari bamukurikiye ati: “Ndababwira ukuri ko nta muntu n’umwe nigeze mbona muri Isirayeli, ufite ukwizera gukomeye bigeze aha.+ 11 Ariko ndababwira ko hari benshi bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, bakaza bagasangira na Aburahamu na Isaka na Yakobo mu Bwami bw’ijuru.+ 12 Abari bagenewe Ubwami bo bazajugunywa hanze mu mwijima. Aho ni ho bazaririra kandi bakarakara cyane, bagahekenya amenyo.”+ 13 Nuko Yesu abwira uwo mukuru w’abasirikare ati: “Igendere. Bikubere nk’uko ukwizera kwawe kuri.”+ Uwo mwanya wa mugaragu arakira.+

14 Hanyuma Yesu ageze kwa Petero asanga mama w’umugore wa Petero+ aryamye afite umuriro mwinshi.+ 15 Nuko amukora ku kuboko+ umuriro urashira, maze arahaguruka ajya kubategurira ibyokurya. 16 Ariko nimugoroba, abantu bamuzanira abantu benshi bari batewe n’abadayimoni. Nuko yirukana iyo myuka mibi avuze ijambo rimwe gusa, kandi akiza abari barwaye bose. 17 Ibyo byasohoje amagambo y’umuhanuzi Yesaya agira ati: “We ubwe yishyizeho indwara zacu kandi atwara uburwayi bwacu.”+

18 Yesu abonye abantu benshi bamukikije, abwira abigishwa be ngo bambuke bajye ku nkombe yo hakurya.+ 19 Maze haza umwanditsi aramubwira ati: “Mwigisha, nzagukurikira aho uzajya hose.”+ 20 Ariko Yesu aramubwira ati: “Ingunzu* zifite aho ziba n’inyoni zo mu kirere zifite aho zitaha, ariko Umwana w’umuntu ntagira iwe.”+ 21 Nuko undi muntu wari umwigishwa we aramubwira ati: “Mwami, nyemerera mbanze njye gushyingura papa.”+ 22 Yesu aramubwira ati: “Komeza unkurikire, ureke abapfuye* bashyingure ababo bapfuye.”+

23 Hanyuma yurira ubwato, abigishwa be baramukurikira.+ 24 Nuko inyanja izamo umuyaga mwinshi cyane, ku buryo ubwato bwarengerwaga n’imiraba.* Icyakora we yari asinziriye.+ 25 Baraza baramukangura baramubwira bati: “Mwami, dukize tugiye gupfa!” 26 Ariko arababwira ati: “Ni iki gitumye mugira ubwoba mwa bafite ukwizera guke mwe?”+ Arahaguruka acyaha imiyaga n’inyanja, maze haba ituze ryinshi.+ 27 Nuko abigishwa be baratangara cyane baravuga bati: “Uyu ni muntu ki? Uzi ko imiyaga n’inyanja na byo bimwumvira!”

28 Amaze kugera hakurya mu karere k’Abagadareni, ahahurira n’abagabo babiri baturutse mu irimbi batewe n’abadayimoni.+ Bari abanyamahane bidasanzwe, ku buryo nta muntu watinyukaga kunyura muri iyo nzira. 29 Nuko barasakuza cyane bati: “Mwana w’Imana uradushakaho iki?+ Waje kutubabaza+ igihe cyagenwe kitaragera?”+ 30 Ariko hirya yabo hari ingurube nyinshi zarishaga.+ 31 Hanyuma abo badayimoni baramwinginga bati: “Nutwirukana, utwohereze muri ziriya ngurube.”+ 32 Na we arababwira ati: “Ngaho nimugende!” Abo badayimoni babavamo baragenda, binjira muri za ngurube, maze izo ngurube zose ziruka zigana ahantu hacuramye zigwa mu nyanja, zipfira mu mazi. 33 Ariko abashumba barahunga, bageze mu mujyi bavuga ibyabaye byose, ndetse n’ibyabaye kuri ba bagabo bari batewe n’abadayimoni. 34 Nuko abo mu mujyi bose bajya aho Yesu yari ari. Bamaze kumubona baramusaba ngo ave mu karere kabo.+

9 Nuko yurira ubwato, arambuka ajya mu mujyi w’iwabo.+ 2 Hanyuma bamuzanira umuntu wamugaye wari uryamye ku buriri. Yesu abonye ukwizera kwabo, abwira uwo muntu ati: “Humura mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”+ 3 Maze bamwe mu banditsi barabwirana bati: “Uyu muntu ari gutuka Imana.” 4 Yesu amenye ibyo batekereza arababaza ati: “Kuki mutekereza ibintu bibi mu mitima yanyu?+ 5 None se ari ukuvuga ngo: ‘ibyaha byawe urabibabariwe,’ cyangwa kuvuga ngo: ‘haguruka ugende,’ icyoroshye ni ikihe?+ 6 Ariko reka mbereke ko Umwana w’umuntu afite ububasha mu isi bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko Yesu abwira uwo muntu wamugaye ati: “Haguruka ufate uburiri bwawe utahe.”+ 7 Hanyuma arahaguruka arataha. 8 Abantu benshi bari aho babibonye baratinya, maze basingiza Imana yo yahaye abantu ububasha nk’ubwo.

9 Nuko Yesu avuye aho ngaho, abona umugabo witwaga Matayo yicaye ku biro by’imisoro, aramubwira ati: “Nkurikira ube umwigishwa wanjye.” Uwo mwanya arahaguruka aramukurikira.+ 10 Nyuma yaho ubwo Yesu n’abigishwa be bari mu nzu kwa Matayo basangira, abasoresha benshi n’abanyabyaha na bo baraje basangira na bo.+ 11 Ariko Abafarisayo babibonye babwira abigishwa be bati: “Kuki umwigisha wanyu asangira n’abasoresha n’abanyabyaha?”+ 12 Yesu abumvise arababwira ati: “Abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.+ 13 Nimugende mwige icyo aya magambo asobanura ngo: ‘icyo nshaka ni imbabazi si ibitambo.’+ Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha.”

14 Hanyuma abigishwa ba Yohana basanga Yesu maze baramubaza bati: “Kuki twebwe n’Abafarisayo twigomwa kurya no kunywa, ariko abigishwa bawe bo bakaba batabikora?”+ 15 Yesu arabasubiza ati: “Incuti z’umukwe* ntiziba zifite impamvu yo kugaragaza umubabaro igihe cyose umukwe+ akiri kumwe na zo. Ariko igihe kizagera ubwo umukwe azazikurwamo,+ icyo gihe ni bwo zizigomwa kurya no kunywa. 16 Nta muntu utera igitambaro gishya* ku mwenda ushaje, kuko cyakurura uwo mwenda ukarushaho gucika.+ 17 Nta nubwo abantu bashyira divayi nshya mu dufuka tw’uruhu dushaje, kuko babikoze utwo dufuka twaturika maze divayi ikameneka n’utwo dufuka tukangirika. Ahubwo abantu bashyira divayi nshya mu dufuka dushya tw’uruhu, byombi ntibigire icyo biba.”

18 Igihe yari akibabwira ibyo, hari umuyobozi waje aramwegera aramwunamira, aramubwira ati: “Ubu umukobwa wanjye agomba kuba yapfuye. Ariko ngwino umurambikeho ikiganza cyawe araba muzima.”+

19 Hanyuma Yesu arahaguruka, aramukurikira, abigishwa be na bo baramukurikira. 20 Nuko umugore wari umaze imyaka 12 arwaye indwara yo kuva amaraso,*+ aturuka inyuma ye akora ku dushumi two ku musozo w’umwitero we,+ 21 kuko yibwiraga ati: “Ninkora gusa ku mwitero we ndakira.” 22 Yesu arahindukira, maze amubonye aramubwira ati: “Mukobwa, humura. Ukwizera kwawe kwagukijije.”+ Nuko uwo mugore arakira.+

23 Yesu ageze mu nzu ya wa muyobozi, abona abantu bavuza imyirongi n’abandi basakuza cyane.+ 24 Yesu aravuga ati: “Nimusohoke, kuko uwo mukobwa atapfuye. Ahubwo arasinziriye.”+ Avuze atyo batangira kumuseka cyane. 25 Abantu bamaze gusohoka, arinjira afata ukuboko k’uwo mukobwa,+ nuko uwo mukobwa arahaguruka.+ 26 Birumvikana ko iyo nkuru yakwiriye muri ako karere kose.

27 Yesu avuyeyo, abagabo babiri bafite ubumuga bwo kutabona+ baramukurikira basakuza cyane bati: “Wowe ukomoka kuri Dawidi, tugirire impuhwe.” 28 Amaze kwinjira mu nzu, abo bagabo bafite ubumuga bwo kutabona baza aho ari. Yesu arababaza ati: “Ese mwizera ko nshobora kubakiza?”+ Baramusubiza bati: “Yego Mwami.” 29 Hanyuma akora ku maso yabo,+ arababwira ati: “Bibabere nk’uko ukwizera kwanyu kuri.” 30 Nuko amaso yabo arahumuka. Icyakora Yesu arabategeka ati: “Muramenye ntimugire uwo mubibwira.”+ 31 Ariko bageze hanze, bamwamamaza muri ako karere hose.

32 Abo bagabo bamaze kugenda, abantu bamuzanira umuntu ufite ubumuga bwo kutavuga watewe n’umudayimoni.+ 33 Amaze kwirukana uwo mudayimoni, uwo muntu aravuga.+ Abantu baratangara, baravuga bati: “Ibintu nk’ibi ntibyigeze biba muri Isirayeli.”+ 34 Abafarisayo baravuga bati: “Umuyobozi w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.”+

35 Nuko Yesu ajya mu mijyi yose n’imidugudu yose yigisha mu masinagogi* yabo kandi abwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, akiza n’indwara z’ubwoko bwose n’ubumuga bwose.+ 36 Abonye abantu benshi yumva abagiriye impuhwe,+ kuko bakandamizwaga kandi baratereranywe,* bameze nk’intama zitagira umwungeri.+ 37 Nuko abwira abigishwa be ati: “Rwose ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake.+ 38 Ku bw’ibyo rero, nimwinginge nyiri ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye.”+

10 Nuko Yesu ahamagara abigishwa be 12, maze abaha ubushobozi bwo gutegeka imyuka mibi+ kugira ngo bajye bayirukana, abaha n’ububasha bwo gukiza indwara z’ubwoko bwose n’ubumuga bwose.

2 Amazina y’izo ntumwa 12 ni aya:+ Simoni witwa Petero+ na Andereya+ umuvandimwe we, hakaba Yakobo umuhungu wa Zebedayo na Yohana+ umuvandimwe we, 3 Filipo na Barutolomayo,+ Tomasi+ na Matayo+ wari umusoresha, Yakobo umuhungu wa Alufayo na Tadeyo, 4 Simoni w’umunyamwete* na Yuda Isikariyota waje kugambanira Yesu.+

5 Abo 12 Yesu yarabatumye, abaha amabwiriza agira ati:+ “Ntimujye mu banyamahanga kandi ntimwinjire mu mujyi w’Abasamariya,+ 6 ahubwo mukomeze kujya mu bantu bo muri Isirayeli bameze nk’intama zazimiye.+ 7 Aho munyura hose, mugende mubwiriza muvuga muti: ‘Ubwami bwo mu ijuru buri hafi kuza.’+ 8 Mukize abarwayi,+ muzure abapfuye, mukize abarwaye ibibembe kandi mwirukane abadayimoni. Mwaherewe ubuntu, namwe mujye mutanga ku buntu. 9 Ntimwitwaze zahabu cyangwa ifeza cyangwa umuringa byo gushyira mu dufuka mushyiramo amafaranga.+ 10 Nanone ntimuzitwaze udufuka turimo ibyo muzarya muri ku rugendo, cyangwa imyenda ibiri,* cyangwa inkweto cyangwa inkoni,+ kuko umukozi akwiriye guhabwa ibyokurya.+

11 “Umujyi wose cyangwa umudugudu mwinjiyemo, mujye mushaka uwo muri wo ukwiriye, kandi mugume iwe kugeza mugiye.+ 12 Nimwinjira mu nzu, mujye musuhuza abo muri urwo rugo mubifuriza amahoro. 13 Niba abo muri urwo rugo bakwiriye, bazagire amahoro mubifuriza.+ Ariko niba badakwiriye, amahoro yanyu azabagarukire. 14 Ahantu hose batazabakira cyangwa ngo batege amatwi ibyo mubabwira, nimuva muri iyo nzu cyangwa muri uwo mujyi, muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu.*+ 15 Ndababwira ukuri ko ku Munsi w’Urubanza, igihugu cy’i Sodomu na Gomora+ kizahabwa igihano cyoroshye kurusha icy’uwo mujyi.

16 “Dore mbohereje mumeze nk’intama hagati y’amasega.* Nuko rero, mugire ubushishozi* nk’inzoka, ariko mumere nk’inuma mutagira uburiganya.+ 17 Mube maso kuko abantu bazabatanga bakabajyana mu nkiko,+ kandi bakabakubitira+ mu masinagogi yabo.+ 18 Nanone, bazabajyana imbere y’abategetsi n’abami+ babampora, kugira ngo bibabere ubuhamya, bibere n’ubuhamya abantu bo mu bindi bihugu.+ 19 Icyakora nibabageza imbere y’abayobozi, ntimuzahangayike mwibaza uko muzavuga cyangwa icyo muzavuga, kuko ibyo muzavuga muzabibwirwa muri uwo mwanya.+ 20 Si mwe muzaba muvuga, ahubwo umwuka wera uturuka kuri Papa wanyu ni wo uzaba uvuga binyuze kuri mwe.+ 21 Nanone umuntu azatanga uwo bavukana ngo yicwe, n’umubyeyi* atange umwana we, kandi abana bazicisha ababyeyi babo.+ 22 Muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye,+ ariko uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa.+ 23 Nibabatotereza mu mujyi umwe muzahungire mu wundi.+ Ndababwira ukuri ko mutazarangiza rwose kuzenguruka imijyi ya Isirayeli, Umwana w’umuntu ataraza.

24 “Umwigishwa ntaruta umwigisha kandi n’umugaragu ntaruta shebuja.+ 25 Umwigishwa aba yiteze ko azamera nk’uwamwigishije n’umugaragu akamera nka shebuja.+ Ubwo se niba barise nyiri urugo Satani,*+ bareka kubyita abo mu rugo rwe? 26 Kubera iyo mpamvu rero, ntimukabatinye. Nta kintu gitwikiriwe kitazatwikururwa, kandi nta n’ibanga ritazamenyekana.+ 27 Ibyo mbabwirira mu mwijima muzabivugire ahagaragara, kandi ibyo mwumvise mubyongorewe, muzabitangaze muhagaze hejuru y’inzu.+ 28 Ntimugatinye abantu bashobora kubica, ariko bakaba badashobora kwica ubugingo.*+ Ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri byombi muri Gehinomu.*+ 29 Ese ibishwi bibiri ntibigura igiceri kimwe cy’agaciro gake?* Nyamara nta na kimwe muri byo kigwa hasi Papa wanyu wo mu ijuru atabimenye.+ 30 Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu yose irabazwe. 31 Ubwo rero, ntimutinye. Murusha agaciro ibishwi byinshi.+

32 “Umuntu wese wemerera imbere y’abantu+ ko ari umwigishwa wanjye, nanjye nzemerera imbere ya Papa wo mu ijuru ko ari umwigishwa wanjye.+ 33 Ariko umuntu wese unyihakanira imbere y’abantu, nanjye nzamwihakanira imbere ya Papa wo mu ijuru.+ 34 Ntimutekereze ko naje kuzana amahoro mu isi. Sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota.+ 35 Naje gutuma abantu batumvikana, umuhungu akarwanya papa we, umukobwa akarwanya mama we n’umukazana* akarwanya nyirabukwe.*+ 36 Mu by’ukuri, abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe. 37 Umuntu wese ukunda papa we cyangwa mama we kuruta uko ankunda, ntakwiriye kuba uwanjye, kandi ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kuruta uko ankunda, ntakwiriye kuba uwanjye.+ 38 Umuntu utemera gutwara igiti cye cy’umubabaro* ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye.+ 39 Ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, ariko uwemera gupfa kubera njye azongera abeho.+

40 “Umuntu wese ubakiriye nanjye aba anyakiriye, kandi unyakiriye aba yakiriye n’Uwantumye.+ 41 Umuntu wakira umuhanuzi kubera ko ari umuhanuzi, azahabwa igihembo kigenewe umuhanuzi.+ Nanone umuntu wese wakira umukiranutsi kubera ko ari umukiranutsi, azahabwa igihembo kigenewe umukiranutsi. 42 Umuntu wese uha umwe muri aba bato igikombe kimwe gusa cy’amazi yo kunywa, ayamuhereye ko ari umwigishwa, ndababwira ukuri ko azabona igihembo cye rwose.”+

11 Yesu amaze guha abigishwa be 12 ayo mabwiriza, ava aho ajya kwigisha no kubwiriza mu mijyi yo hafi aho.+

2 Ariko igihe Yohana yari muri gereza,+ yumvise ibyo Kristo akora, amutumaho abigishwa be+ 3 ngo bamubaze bati: “Ni wowe wa Wundi ugomba kuza, cyangwa dutegereze undi?”+ 4 Yesu arabasubiza ati: “Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumva n’ibyo mubona:+ 5 Abafite ubumuga bwo kutabona barareba,+ abamugaye baragenda, abarwaye ibibembe+ barakira, abafite ubumuga bwo kutumva barumva, abapfuye barazurwa n’abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.+ 6 Ugira ibyishimo ni utazashidikanya ku byanjye.”*+

7 Bakimara kuva aho, Yesu atangira kubwira abantu benshi bari bamuteze amatwi ibya Yohana. Arababaza ati: “Mwagiye mu butayu kureba iki?+ Ese ni urubingo ruhuhwa n’umuyaga?+ 8 None se mwagiye kureba iki? Ese ni umuntu wambaye imyenda myiza cyane? Erega abambaye imyenda myiza cyane baba mu mazu y’abami! 9 Mu by’ukuri se, mwajyanywe n’iki? Ese ni ukureba umuhanuzi? Ni byo! Ndetse ndababwira ko aruta umuhanuzi.+ 10 Uwo ni we ibyanditswe byavuzeho bigira biti: ‘dore nzohereza intumwa yanjye imbere yawe, kandi ni yo izakubanziriza igutegurire inzira!’+ 11 Ni ukuri ndababwira ko mu bantu bose babayeho, hatigeze habaho umuntu ukomeye kuruta Yohana Umubatiza. Nyamara uworoheje mu Bwami bwo mu ijuru arakomeye kumuruta.+ 12 Ariko uhereye mu gihe cya Yohana Umubatiza kugeza ubu, Ubwami bwo mu ijuru ni yo ntego abantu baharanira kugeraho, kandi ababuharanira barabubona bakabugumana.+ 13 Ari Abahanuzi, ari n’Amategeko, byose byahanuye kugeza kuri Yohana,+ 14 kandi niba mushaka kubyemera, ni we ‘Eliya wagombaga kuza.’+ 15 Ushaka kumva niyumve.

16 “Ariko se, ab’iki gihe nabagereranya na nde?+ Bameze nk’abana bato bicaye mu isoko basakuza bahamagara bagenzi babo 17 bati: ‘twabavugirije umwironge ntimwabyina, twarize cyane ntimwagaragaza agahinda.’* 18 Mu by’ukuri, Yohana yaje atarya kandi atanywa, abantu baravuga bati: ‘afite umudayimoni.’ 19 Umwana w’umuntu we aje arya kandi anywa,+ nabwo baravuga bati: ‘ni umunyandanini, umunywi wa divayi, kandi ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha.’+ Nyamara ibikorwa bikiranuka umuntu akora, ni byo bigaragaza ko ari umunyabwenge.”+

20 Hanyuma acyaha imijyi yari yarakoreyemo ibitangaza byinshi, kubera ko abayituyemo batihannye. 21 Aravuga ati: “Uzahura n’ibibazo bikomeye Korazini we! Nawe Betsayida uzahura n’ibibazo bikomeye! Iyo ibitangaza byakorewe muri mwe biza gukorerwa i Tiro n’i Sidoni, abaho baba barihannye kera bakambara imyenda y’akababaro* kandi bakicara mu ivu.+ 22 Ndababwira ko ku Munsi w’Urubanza, abaturage b’i Tiro n’i Sidoni bazahabwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.+ 23 Nawe Kaperinawumu,+ ese wibwira ko uzashyirwa hejuru ukagera mu ijuru? Uzamanuka ujye mu Mva,*+ kuko iyo ibitangaza byakorewe muri wowe biza gukorerwa i Sodomu, haba haragumyeho kugeza n’uyu munsi. 24 Ni yo mpamvu mbabwira ko ku Munsi w’Urubanza, igihugu cy’i Sodomu kizahabwa igihano cyakwihanganirwa kurusha icyanyu.”+

25 Icyo gihe Yesu yongeraho ati: “Papa, Mwami w’ijuru n’isi, ndagusingiriza mu ruhame, kuko ibi bintu wabihishe abanyabwenge n’abahanga ukabihishurira abameze nk’abana bato.+ 26 Papa, rwose wabonye bikwiriye ko ubigenza utyo. 27 Ibintu byose nabihawe na Papa wo mu ijuru,+ kandi nta muntu unzi neza* mu buryo bwuzuye keretse Papa.+ Nta n’uzi Papa mu buryo bwuzuye keretse njye njyenyine, n’umuntu wese nshatse kumuhishurira.+ 28 Nimuze munsange, mwese abarushye n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura. 29 Mwemere kuba abigishwa* banjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima,+ namwe muzabona ihumure. 30 Kuba umwigishwa wanjye ntibiruhije kandi umutwaro wanjye nturemereye.”

12 Muri icyo gihe Yesu anyura mu mirima y’ingano ku Isabato. Abigishwa be barasonza, maze batangira guca amahundo y’ingano barazihekenya.+ 2 Abafarisayo babibonye baramubwira bati: “Dore abigishwa bawe bari gukora ibintu bitemewe n’amategeko ku Isabato.”+ 3 Arabasubiza ati: “Ese ntimwasomye icyo Dawidi yakoze ubwo we n’abo bari kumwe basonzaga?+ 4 Yinjiye mu nzu y’Imana maze we n’abo bari kumwe barya imigati igenewe Imana,*+ kandi amategeko ataramwemereraga kuyirya, kuko yaribwaga n’abatambyi bonyine.+ 5 Cyangwa se ntimwasomye mu Mategeko ko ku Masabato abatambyi bakorera mu rusengero batubahiriza Isabato, nyamara ntibabarweho icyaha?+ 6 Ariko ndababwira ko umuntu ufite agaciro kuruta urusengero ari hano.+ 7 Icyakora, iyo muba mwarasobanukiwe aya magambo ngo: ‘icyo nshaka ni imbabazi+ si ibitambo,’+ ntimuba mucira urubanza abantu batakoze icyaha, 8 kuko Umwana w’umuntu afite n’ububasha ku birebana n’Isabato.”*+

9 Nuko avuye aho ajya mu isinagogi* yabo. 10 Ahageze abona umuntu wari ufite ukuboko kwagagaye.+ Nuko Abafarisayo babaza Yesu bashaka icyo bamurega bati: “Ese gukiza umuntu ku Isabato byemewe n’amategeko?”+ 11 Arabasubiza ati: “Ni nde muri mwe waba afite intama imwe, maze yagwa mu mwobo ku Isabato ntayifate ngo ayikuremo?+ 12 Ese umuntu ntafite agaciro kenshi kurusha intama? Ubwo rero, gukora ikintu cyiza ku Isabato byemewe n’amategeko.” 13 Hanyuma abwira uwo mugabo ati: “Rambura ukuboko kwawe.” Nuko arakurambura, kongera kuba kuzima nk’ukundi kuboko kwe. 14 Ariko Abafarisayo barasohoka maze bajya inama y’ukuntu bamwica. 15 Yesu abimenye ava aho hantu aragenda. Abandi bantu benshi baramukurikira,+ maze bose arabakiza, 16 ariko abategeka ko batagira uwo babibwira kugira ngo ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi Yesaya bibe.+ 17 Yaravuze ati:

18 “Dore umugaragu wanjye+ natoranyije, uwo nkunda cyane kandi nkamwemera!+ Nzamushyiraho umwuka wanjye,+ kandi azatuma abantu bo mu bihugu byinshi basobanukirwa icyo ubutabera ari cyo. 19 Ntazatongana+ cyangwa ngo asakuze, kandi nta n’uzumva ijwi rye mu mihanda. 20 Urubingo rusadutse ntazarujanjagura, n’urumuri* rwaka gake ntazaruzimya,+ kugeza igihe azatuma ubutabera butsinda. 21 Mu by’ukuri, abantu bo ku isi yose baziringira izina rye.”+

22 Hanyuma bamuzanira umugabo watewe n’umudayimoni, akaba atarabonaga kandi ntashobore kuvuga. Nuko aramukiza, maze uwo muntu atangira kuvuga kandi arareba. 23 Ibyo byatumye abantu benshi bari bateraniye aho bose batangara cyane, maze baravuga bati: “Ese uyu ntiyaba ari wa wundi ukomoka kuri Dawidi?” 24 Abafarisayo babyumvise baravuga bati: “Uyu muntu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni uretse Satani* umuyobozi w’abadayimoni.”+ 25 Amenye ibyo batekereza, arababwira ati: “Ubwami bwose bwicamo ibice bukirwanya buba bugiye kurimbuka, kandi umujyi uwo ari wo wose cyangwa umuryango wicamo ibice, nta cyo ugeraho. 26 Mu buryo nk’ubwo, niba Satani yirukana Satani, ubwo aba yiciyemo ibice akirwanya. None se ubwami bwe bwagumaho bute? 27 Kandi se, niba ari Satani umpa kwirukana abadayimoni, mwebwe abigishwa banyu bo ni nde ubaha ubushobozi bwo kubirukana? Ni yo mpamvu abigishwa banyu bagaragaza ko ibyo muvuga ari ibinyoma. 28 Icyakora niba ari umwuka w’Imana umpa kwirukana abadayimoni, mumenye ko Ubwami bw’Imana bwaje ariko ntimwabimenye.*+ 29 Cyangwa se umuntu yabasha ate kwigabiza inzu y’umuntu w’umunyambaraga agatwara ibintu bye, atabanje kumuboha? Iyo amuboshye ni bwo abasha gusahura inzu ye. 30 Utari ku ruhande rwanjye aba andwanya, kandi umuntu udafatanya nanjye ngo dushake abantu, aba abatatanya.+

31 “Bityo rero, ndababwira ko abantu bazababarirwa icyaha icyo ari cyo cyose no gutukana k’uburyo bwose. Ariko umuntu utuka umwuka wera ntazababarirwa.+ 32 Urugero, umuntu wese uvuga nabi Umwana w’umuntu azababarirwa,+ ariko umuntu wese utuka umwuka wera ntazababarirwa, haba muri iki gihe* no mu gihe kizaza.+

33 “Nimutera igiti cyiza kizera imbuto nziza, kandi nimutera igiti kibi kizera imbuto mbi, kuko igiti kimenyekanira ku mbuto zacyo.+ 34 Mwa bana b’impiri mwe,+ mwavuga mute ibyiza kandi muri babi? Ibyuzuye umutima ni byo umuntu avuga.+ 35 Umuntu mwiza atanga ibintu byiza abivanye mu butunzi bwe bwiza, naho umuntu mubi agatanga ibintu bibi abikuye mu butunzi bwe bubi.+ 36 Ndababwira ko ijambo ryose ritagira umumaro abantu bavuga bazaribazwa+ ku Munsi w’Urubanza, 37 kuko ibyo uvuga ari byo bizatuma witwa umukiranutsi, cyangwa bigatuma ubarwaho icyaha.”

38 Nuko bamwe mu banditsi n’Abafarisayo baramubwira bati: “Mwigisha, turashaka ko utwereka ikimenyetso.”+ 39 Na we arabasubiza ati: “Bantu b’iki gihe babi kandi b’abasambanyi, mukomeza gushaka ikimenyetso, ariko ndababwira ko nta kindi kimenyetso muzabona keretse ikimenyetso cy’umuhanuzi Yona.+ 40 Nk’uko Yona yamaze iminsi itatu mu nda y’urufi runini,+ ni ko n’Umwana w’umuntu azamara iminsi itatu mu mva.+ 41 Abantu b’i Nineve bazazukana n’ab’iki gihe ku munsi w’urubanza kandi bagaragaze ko ab’iki gihe ari abanyabyaha, kuko bo bihannye bamaze kumva ibyo Yona yabwirizaga.+ Ariko dore uruta Yona ari hano.+ 42 Nanone umwamikazi wo mu majyepfo* azazukana n’ab’iki gihe ku munsi w’urubanza kandi azatuma ab’iki gihe babarwaho icyaha, kuko yaje aturutse ku mpera z’isi kugira ngo yumve ubwenge bwa Salomo.+ Ariko dore uruta Salomo ari hano.+

43 “Iyo umwuka mubi* uvuye mu muntu, unyura ahantu hatagira amazi ushaka aho waruhukira maze ntuhabone.+ 44 Nuko ukibwira uti: ‘ngiye gusubira mu muntu nahoze ntuyemo.’ Iyo uhageze usanga uwo muntu ameze nk’inzu idatuwe, ahubwo ikubuye neza kandi irimo imitako myiza. 45 Hanyuma usubirayo, ukagaruka uri kumwe n’indi myuka irindwi iwurusha kuba mibi. Iyo imaze kumwinjiramo imuturamo, maze uwo muntu akaba mubi cyane kurusha uko yari ameze mbere.+ Uko ni ko bizagendekera abantu b’iki gihe babi.”

46 Mu gihe yari akivugana n’abantu, mama we na barumuna be+ baraje bahagarara hanze bashaka kuvugana na we.+ 47 Nuko umuntu araza aramubwira ati: “Dore mama wawe n’abavandimwe bawe bahagaze hanze barashaka kukuvugisha.” 48 Asubiza uwari umubwiye atyo ati: “Mama ni nde cyangwa abavandimwe banjye ni ba nde?” 49 Nuko arambura ukuboko yerekana abigishwa be, aravuga ati: “Dore mama n’abavandimwe banjye!+ 50 Umuntu wese ukora ibyo Papa wo mu ijuru ashaka, uwo ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye kandi ni we mama.”+

13 Uwo munsi Yesu yavuye mu nzu maze ajya kwicara iruhande rw’inyanja. 2 Nuko abantu benshi bateranira aho yari ari, bituma ajya mu bwato aricara, maze abandi bose basigara bahagaze ku nkombe.+ 3 Hanyuma ababwira ibintu byinshi akoresheje imigani.+ Arababwira ati: “Umuntu yagiye gutera imbuto,+ 4 maze igihe yaziteraga, zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya.+ 5 Izindi zigwa ku rutare ariko ntizahabona ubutaka bwinshi, maze zihita zimera kuko ubutaka bwari bugufi.+ 6 Ariko izuba ryatse rirazikubita, maze ziruma kubera ko nta mizi zari zifite. 7 Izindi zigwa mu mahwa, nuko amahwa arakura araziniga.+ 8 Naho izindi zigwa mu butaka bwiza, zera imbuto nyinshi. Zimwe zera 100, izindi 60, izindi 30.+ 9 Ushaka kumva niyumve.”+

10 Nuko abigishwa baramwegera baramubaza bati: “Kuki iyo ubigisha ukoresha imigani?”+ 11 Arabasubiza ati: “Mwe mwahawe gusobanukirwa amabanga y’Imana+ arebana n’Ubwami bwo mu ijuru, ariko bo ntibabihawe. 12 Umuntu wese ufite azahabwa byinshi kurushaho maze agire byinshi cyane. Ariko umuntu wese udafite, n’utwo yari afite bazatumwaka.+ 13 Barareba ariko nta cyo babona. Barumva ariko ntibasobanukirwa ibyo bumva, ngo bamenye icyo byerekezaho. Ni yo mpamvu iyo mbavugisha nkoresha imigani.+ 14 Ni bo ubuhanuzi bwa Yesaya busohoreraho. Ubwo buhanuzi bugira buti: ‘muzumva, ariko ntimuzabisobanukirwa. Muzareba, ariko nta cyo muzamenya.+ 15 Aba bantu ntibumva. Batega amatwi, ariko ntibagira icyo bakora. Barahumiriza kugira ngo batareba, bagapfuka n’amatwi kugira ngo batumva. Ibyo bituma badasobanukirwa icyo bagomba gukora kandi ntibangarukire ngo mbakize.’+

16 “Icyakora, mwe mufite imigisha kubera ko mureba ibi bintu kandi mukabyumva.+ 17 Ndababwira ukuri ko abahanuzi benshi n’abakiranutsi bifuje kureba ibyo mureba ariko ntibabibona,+ bifuza no kumva ibyo mwumva ariko ntibabyumva.

18 “Noneho, nimwumve icyo umugani w’umuntu wateye imbuto usobanura.+ 19 Imbuto zatewe ku nzira, zigereranya umuntu wese wumva ubutumwa bw’Ubwami ariko ntabusobanukirwe, maze Satani*+ akaza akarandura izo mbuto zatewe mu mutima we.+ 20 Naho imbuto zatewe ku rutare, zigereranya umuntu wumva ubutumwa bw’Ubwami agahita abwemera yishimye.+ 21 Ariko kubera ko ubwo butumwa buba butarashinze imizi mu mutima we, abumarana igihe gito, hanyuma yahura n’imibabaro cyangwa ibitotezo bitewe n’ubwo butumwa, agahita acika intege. 22 Naho imbuto zatewe mu mahwa, ni wa muntu wumva ubutumwa bwiza ariko imihangayiko yo muri iyi si*+ no kwifuza ubutunzi,* bigapfukirana ubwo butumwa maze imbuto zatewe mu mutima we ntizere.+ 23 Imbuto zabibwe mu butaka bwiza, zo zigereranya umuntu wumva ubutumwa bw’Ubwami akabusobanukirwa, maze imbuto zatewe mu mutima we zikera cyane, zimwe zikera 100, izindi 60, izindi 30.”+

24 Abacira undi mugani arababwira ati: “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umuntu wateye imbuto nziza mu murima we. 25 Nuko mu gihe abantu bari basinziriye, umwanzi we araza atera ibyatsi bibi* mu ngano maze arigendera. 26 Ingano zimaze kuzana amababi no kwera imbuto, bya byatsi bibi na byo biragaragara. 27 Nuko abagaragu ba nyiri urugo baraza baramubwira bati: ‘databuja, ntiwateye imbuto nziza mu murima wawe? None se byagenze bite kugira ngo hazemo ibyatsi bibi?’ 28 Nuko arababwira ati: ‘byakozwe n’umwanzi.’+ Baramubwira bati: ‘none se urashaka ko tugenda tukarandura ibyo byatsi bibi?’ 29 Arababwira ati: ‘nimubireke, kugira ngo mutabirandura, mukabirandurana n’ingano. 30 Mureke byombi bikurane kugeza mu gihe cyo gusarura. Hanyuma mu gihe cyo gusarura nzabwira abasaruzi babanze gukusanya ibyatsi bibi, maze babihambire babitwike, hanyuma babone kubika ingano mu bubiko bwanjye.’”+

31 Abacira undi mugani arababwira ati: “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’akabuto ka sinapi umuntu yafashe akagatera mu murima we.+ 32 Nubwo ako kabuto ari ko gato cyane mu mbuto zose, iyo gakuze kaba kanini kuruta ibimera byo mu murima, nyuma kakazavamo igiti kinini, ku buryo inyoni zo mu kirere ziza zikaba mu mashami yacyo.”

33 Abacira undi mugani, arababwira ati: “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umusemburo umugore yafashe, maze awushyira mu biro 10* by’ifu, hanyuma igipondo cyose kirabyimba.”+

34 Ibyo byose Yesu yabibwiye abantu akoresheje imigani. Mu by’ukuri, nta kintu yababwiraga adakoresheje umugani,+ 35 kugira ngo ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi bibe. Yaravuze ati: “Nzigisha nkoresheje imigani kandi nzatangaza ibintu byahishwe kuva mu ntangiriro.”*+

36 Nuko amaze gusezerera abantu yinjira mu nzu. Abigishwa be baramwegera, baramubwira bati: “Dusobanurire umugani w’ibyatsi bibi byatewe mu murima.” 37 Arabasubiza ati: “Uwateye imbuto nziza ni Umwana w’umuntu. 38 Umurima ugereranya isi,+ naho imbuto nziza zigereranya abana b’Ubwami, ariko ibyatsi bibi bigereranya abana ba Satani,+ 39 n’umwanzi wabiteye ni Satani. Igihe cyo gusarura ni iminsi y’imperuka y’iyi si,* naho abasaruzi ni abamarayika. 40 Bityo rero, nk’uko ibyatsi bibi byakusanyijwe bigatwikishwa umuriro, ni na ko bizagenda mu minsi y’imperuka.+ 41 Umwana w’umuntu azohereza abamarayika be. Na bo bazakusanyiriza hamwe abantu bose batuma abandi bakora ibyaha, n’abantu bose batumvira amategeko babakure mu Bwami bwe, 42 maze babajugunye mu itanura ryaka umuriro.+ Aho ni ho bazaririra kandi bakarakara cyane, bagahekenya amenyo. 43 Icyo gihe abakiranutsi bo bazarabagirana nk’izuba+ mu Bwami bwa Papa wabo wo mu ijuru. Ushaka kumva niyumve.

44 “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’ubutunzi buhishwe mu murima. Umuntu yarabubonye maze arongera arabuhisha. Hanyuma kubera ibyishimo yagize, aragenda agurisha ibintu bye byose, agura uwo murima.+

45 “Nanone Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umucuruzi ugenda ashakisha amasaro meza. 46 Igihe yabonaga isaro rimwe ry’agaciro kenshi, yahise agurisha ibintu byose yari atunze maze ararigura.+

47 “Nanone Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’urushundura bajugunya mu nyanja rugafata amafi y’ubwoko bwose. 48 Iyo rumaze kuzura, barukururira ku nkombe maze bakicara hasi bagatoranya amafi meza+ bakayashyira mu bitebo, ariko amafi mabi+ bakayajugunya. 49 Uko ni ko bizagenda mu minsi y’imperuka. Abamarayika bazaza batandukanye abantu babi n’abakiranutsi. 50 Bazajugunya ababi mu itanura ryaka umuriro. Aho ni ho bazaririra kandi bakarakara cyane, bagahekenya amenyo.

51 Nuko arababaza ati: “Ese ibyo bintu byose murabisobanukiwe?” Baramusubiza bati: “Yego.” 52 Hanyuma arababwira ati: “Niba ari uko bimeze rero, iyo umwigisha wese asobanukiwe iby’Ubwami bwo mu ijuru, aba ameze nk’umugabo ufite urugo, uvana mu bubiko bwe ibintu bishya n’ibya kera.”

53 Nuko Yesu arangije kubabwira iyo migani yose ava aho aragenda. 54 Amaze kugera mu karere k’iwabo+ atangira kubigishiriza mu isinagogi* yabo, ku buryo batangaye maze bakavuga bati: “Uyu muntu yakuye he ubu bwenge n’ibi bitangaza akora?+ 55 Uyu si wa mwana w’umubaji?+ Mama we ntiyitwa Mariya, kandi barumuna be si Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda?+ 56 Bashiki be bose ntituri kumwe? None se uyu muntu, ibi byose yabivanye he?”+ 57 Nuko banga kumwizera.+ Ariko Yesu arababwira ati: “Umuhanuzi ahabwa icyubahiro ahandi hose, uretse mu karere k’iwabo no mu rugo rwe.”+ 58 Nuko ntiyahakorera ibitangaza byinshi bitewe n’uko babuze ukwizera.

14 Icyo gihe Herode wari umuyobozi w’intara na we yumvise inkuru ivuga ibya Yesu,+ 2 maze abwira abagaragu be ati: “Uwo ni Yohana Umubatiza. Yarazutse none ari gukora ibitangaza.”+ 3 Herode* yari yarafashe Yohana aramuboha maze amushyira muri gereza, kugira ngo ashimishe Herodiya wari umugore wa mukuru we Filipo.+ 4 Ibyo byatewe n’uko Yohana yajyaga amubwira ati: “Amategeko ntiyemera ko umugira umugore wawe.”+ 5 Icyakora nubwo Herode yashakaga kwica Yohana, yatinyaga abantu, kubera ko bemeraga ko ari umuhanuzi.+ 6 Ariko mu gihe bizihizaga isabukuru y’ivuka rya Herode,+ umukobwa wa Herodiya yabyinnye muri ibyo birori ashimisha Herode cyane.+ 7 Ibyo byatumye amusezeranya kumuha icyo yari bumusabe cyose, ndetse arabirahirira. 8 Nuko abigiriwemo inama na mama we, aravuga ati: “Mpa umutwe wa Yohana Umubatiza ku isahani.”+ 9 Ibyo byababaje umwami, ariko kubera ko yari yabirahiriye kandi ari kumwe n’abandi bantu basangiraga, ategeka ko bawumuha. 10 Nuko yohereza abantu basanga Yohana muri gereza, bamuca umutwe. 11 Umutwe we bawuzana ku isahani bawuhereza uwo mukobwa, na we awushyira mama we. 12 Hanyuma abigishwa be baraza batwara umurambo we barawushyingura, barangije bajya kubibwira Yesu. 13 Yesu abyumvise ava aho, agenda mu bwato ajya ahantu hadatuwe kugira ngo abe ari wenyine. Ariko abantu babyumvise baturuka mu mijyi, bamukurikira banyuze iy’ubutaka.+

14 Ageze ku nkombe abona abantu benshi, yumva abagiriye impuhwe+ maze akiza abarwayi babo.+ 15 Ariko bigeze nimugoroba abigishwa be baramusanga baramubwira bati: “Aha hantu ntihatuwe kandi dore burije. Sezerera aba bantu batahe, bajye mu midugudu yabo bihahire ibyokurya.”+ 16 Ariko Yesu arababwira ati: “Si ngombwa ko bagenda. Ahubwo abe ari mwe mubaha ibyokurya.” 17 Baramubwira bati: “Nta kindi kintu dufite uretse imigati itanu n’amafi abiri.” 18 Na we arababwira ati: “Nimubinzanire hano.” 19 Hanyuma ategeka abo bantu kwicara mu byatsi, maze afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba mu ijuru arasenga,+ nuko amanyagura imigati arangije ayiha abigishwa be, abigishwa be na bo bayiha abantu. 20 Bose bararya barahaga, maze bakusanya ibice bisigaye byuzura ibitebo 12.+ 21 Abariye bari nk’abagabo 5.000, utabariyemo abagore n’abana.+ 22 Nuko ako kanya asaba abigishwa be kujya mu bwato bakamubanziriza ku nkombe yo hakurya, mu gihe we yari agisezerera abantu.+

23 Hanyuma amaze gusezerera abantu, ajya ku musozi wenyine gusenga.+ Nubwo bwari bwije, yari ari yo wenyine. 24 Icyo gihe ubwato bwari bugeze kure y’inkombe, bwikoza hirya no hino bitewe n’imiraba* kuko umuyaga wahuhaga ubaturutse imbere. 25 Ariko bwenda gucya,* aza abasanga agenda hejuru y’inyanja. 26 Abigishwa be bamubonye agenda hejuru y’inyanja bagira ubwoba, baravuga bati: “Turabonekewe!” Nuko baratabaza kuko bari bagize ubwoba bwinshi. 27 Ariko Yesu ahita abavugisha, arababwira ati: “Nimuhumure ni njye. Ntimugire ubwoba.”+ 28 Petero aramusubiza ati: “Mwami, niba ari wowe, ntegeka nze aho uri ngenda hejuru y’amazi.” 29 Aramubwira ati: “Ngwino!” Uwo mwanya Petero ava mu bwato agenda hejuru y’amazi aramusanga. 30 Ariko abonye ko umuyaga ari mwinshi agira ubwoba, nuko atangiye kurohama aratabaza ati: “Mwami, ntabara!” 31 Yesu ahita arambura ukuboko aramufata, maze aramubwira ati: “Wa muntu ufite ukwizera guke we, ni iki gitumye uganzwa no gushidikanya?”+ 32 Nuko bamaze kugera mu bwato umuyaga uratuza. 33 Hanyuma abari mu bwato baramwunamira, baramubwira bati: “Uri Umwana w’Imana koko!” 34 Nuko barambuka, ubwato bubageza i Genesareti.+

35 Abantu baho bamenye ko ari we, batumaho abo mu turere twose tuhakikije, maze abantu bamuzanira abari barwaye bose. 36 Baramwinginga ngo abareke bakore gusa ku dushumi two ku musozo w’umwenda we,+ kandi abadukoragaho bose barakiraga.

15 Hanyuma Abafarisayo n’abanditsi bava i Yerusalemu baza kureba Yesu,+ baramubaza bati: 2 “Kuki abigishwa bawe badakurikiza imigenzo ya ba sogokuruza?* Urugero, ntibakaraba intoki* mbere yo kurya.”+

3 Na we arabasubiza ati: “Kuki se mwe mwica amategeko y’Imana bitewe n’imigenzo yanyu?+ 4 Urugero, Imana yaravuze iti: ‘wubahe papa wawe na mama wawe,’+ kandi iravuga iti: ‘umuntu utuka papa we cyangwa mama we yicwe.’+ 5 Ariko mwe muvuga ko ‘umuntu wese ubwira papa we cyangwa mama we ati: “icyo mfite cyari kukugirira akamaro nakigeneye Imana,”+ 6 atagomba kubaha papa we rwose.’ Uko ni ko ijambo ry’Imana mwaritesheje agaciro bitewe n’imigenzo yanyu.+ 7 Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye neza ibyanyu igihe yavugaga ati:+ 8 ‘aba bantu bavuga ko banyubaha, ariko mu by’ukuri ntibankunda. 9 Barushywa n’ubusa bansenga, kuko ibyo bigisha ari amategeko y’abantu.’”+ 10 Amaze kuvuga ibyo, ahamagara abantu baramwegera, arababwira ati: “Nimwumve ibi kandi mubisobanukirwe:+ 11 Icyinjira mu kanwa si cyo gituma Imana ibona ko umuntu yanduye* ahubwo igituruka mu kanwa k’umuntu ni cyo gituma Imana ibona ko yanduye.”+

12 Hanyuma abigishwa baraza baramubwira bati: “Ese uzi ko Abafarisayo bumvise ibyo wavuze bikabarakaza?”+ 13 Arabasubiza ati: “Igiti cyose Papa wo mu ijuru atateye kizarandurwa. 14 Nimubareke. Ni impumyi ziyobora izindi. Kandi iyo impumyi iyoboye indi, zombi zigwa mu mwobo.”+ 15 Nuko Petero aramubwira ati: “Dusobanurire neza icyo ushatse kuvuga.” 16 Na we aramubwira ati: “Ese na n’ubu namwe ntimurasobanukirwa?+ 17 None se ntimuzi ko ikintu cyose umuntu ariye kinyura mu mara hanyuma kigasohoka kikajya mu musarani? 18 Ariko ibintu bibi umuntu avuga biba bivuye mu mutima, kandi ni byo bimwanduza.+ 19 Urugero, mu mutima haturukamo ibitekerezo bibi,+ ni ukuvuga ubwicanyi, ubuhehesi,* ubusambanyi,* ubujura, gushinja abandi ibinyoma no gutuka Imana. 20 Ibyo ni byo bituma Imana ibona ko umuntu yanduye, ariko kurya udakarabye intoki* ntibituma Imana ibona ko wanduye.”

21 Nuko Yesu avuye aho ajya mu turere tw’i Tiro n’i Sidoni.+ 22 Hanyuma umugore w’Umunyafoyinike wo muri utwo turere aza avuga cyane ati: “Mwami ukomoka kuri Dawidi, ngirira impuhwe. Umukobwa wanjye yatewe n’abadayimoni none amerewe nabi cyane.”+ 23 Ariko ntiyagira icyo amusubiza. Abigishwa be baraza baramubwira bati: “Mubwire agende, kuko ari gukomeza gusakuriza inyuma yacu.” 24 Yesu arasubiza ati: “Imana yanyohereje gusa ku Bisirayeli bameze nk’intama zazimiye.”+ 25 Ariko uwo mugore araza aramwunamira, aramubwira ati: “Mwami, mfasha!” 26 Yesu aramusubiza ati: “Ntibikwiriye ko umuntu afata ibyokurya by’abana ngo abijugunyire ibibwana by’imbwa.” 27 Uwo mugore aramubwira ati: “Ibyo ni ko biri Mwami. Ariko rwose n’ibibwana by’imbwa birya ubuvungukira bugwa hasi buvuye ku meza ya ba shebuja.”+ 28 Yesu aramusubiza ati: “Mugore, ufite ukwizera gukomeye. Bikugendekere uko ubyifuza.” Nuko uwo mwanya umukobwa we ahita akira.

29 Hanyuma Yesu avuye aho agera hafi y’Inyanja ya Galilaya,+ azamuka ku musozi yicarayo. 30 Nuko abantu benshi baramusanga bazanye abamugaye, abafite ubumuga bwo kutabona, abafite ubumuga bwo kutavuga n’abandi barwayi benshi, babazana imbere ya Yesu maze arabakiza.+ 31 Bituma abantu batangara babonye abari bafite ubumuga bwo kutavuga bavuga, abari baramugaye bagenda n’abari bafite ubumuga bwo kutabona bareba. Nuko basingiza Imana ya Isirayeli.+

32 Ariko Yesu ahamagara abigishwa be arababwira ati: “Ndumva mfitiye aba bantu impuhwe,+ kuko ubu hashize iminsi itatu turi kumwe kandi nta cyo bafite cyo kurya. Sinshaka kubasezerera bashonje kuko bashobora kwitura hasi bari mu nzira.”+ 33 Ariko abigishwa be baramubwira bati: “Ko aha hantu hadatuwe, turavana hehe imigati yahaza abantu bangana batya?”+ 34 Yesu arababaza ati: “Mufite imigati ingahe?” Baramusubiza bati: “Dufite imigati irindwi, n’udufi duke.” 35 Nuko amaze gutegeka abantu ko bicara hasi, 36 afata ya migati irindwi n’utwo dufi, hanyuma amaze gusenga ashimira, arabimanyagura, abiha abigishwa be, abigishwa be na bo babiha abantu.+ 37 Nuko bose bararya barahaga, maze bakusanya ibice bisigaye byuzura ibitebo birindwi binini.+ 38 Abariye bari abagabo 4.000, utabariyemo abagore n’abana. 39 Hanyuma amaze gusezerera abantu, ajya mu bwato maze yerekeza mu turere tw’i Magadani.+

16 Nuko Abafarisayo n’Abasadukayo baza aho ari, bamusaba kubereka ikimenyetso kivuye mu ijuru kugira ngo bamugerageze.+ 2 Na we arabasubiza ati: “Iyo bigeze ku mugoroba mukunda kuvuga muti: ‘ejo hazaramuka umucyo kuko ikirere kiba gitukura.’ 3 Naho mu gitondo mukavuga muti: ‘uyu munsi hari bwirirwe imbeho n’imvura, kuko ikirere gitukura kandi kikaba cyijimye.’ Muzi kureba uko ikirere gisa mugasobanukirwa ibyacyo, ariko ibimenyetso by’ibihe byagenwe ntimubisobanukirwa. 4 Abantu b’iki gihe babi kandi b’abasambanyi* bakomeza gushaka ikimenyetso,+ ariko nta kindi kimenyetso bazabona keretse ikimenyetso cya Yona.”+ Amaze kubabwira atyo abasiga aho arigendera.

5 Nuko abigishwa bambuka ikiyaga bajya hakurya, ariko bibagirwa kwitwaza imigati.+ 6 Yesu arababwira ati: “Mukomeze kuba maso kandi mwirinde umusemburo w’Abafarisayo n’Abasadukayo.”+ 7 Nuko batangira kubwirana bati: “Nta migati twitwaje.” 8 Yesu abimenye arababaza ati: “Mwa bantu bafite ukwizera guke mwe! Kuki mukomeza kubwirana muti: ‘nta migati twitwaje?’ 9 Ese ntimurasobanukirwa icyo nshaka kuvuga? None se ntimwibuka ya migati itanu nagaburiye abagabo 5.000, n’umubare w’ibitebo birimo ibyasagutse mwahavanye?+ 10 Cyangwa se ntimwibuka ya migati irindwi nagaburiye abagabo 4.000, n’umubare w’ibitebo binini by’ibyasagutse mwahavanye?+ 11 None se kuki mudasobanukirwa ko ntababwiraga iby’imigati? Icyo nababwiraga ni ukwirinda umusemburo w’Abafarisayo n’Abasadukayo.”+ 12 Nuko basobanukirwa ko atababwiraga kwirinda umusemburo w’imigati, ahubwo ko ari ukwirinda inyigisho z’Abafarisayo n’Abasadukayo.

13 Hanyuma Yesu ageze mu turere tw’i Kayisariya ya Filipo, abaza abigishwa be ati: “Abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde?”+ 14 Baramusubiza bati: “Bamwe bavuga ko ari Yohana Umubatiza,+ abandi ngo ni Eliya,+ abandi bakavuga ko ari Yeremiya cyangwa umwe mu bahanuzi.” 15 Yesu na we arababaza ati: “None se mwe muvuga ko ndi nde?” 16 Simoni Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo,+ Umwana w’Imana ihoraho.”+ 17 Yesu aramusubiza ati: “Simoni muhungu wa Yona ugira imigisha, kuko atari umuntu uguhishuriye ibyo, ahubwo Papa wo mu ijuru ni we ubiguhishuriye.+ 18 Nanone ndakubwiye nti: ‘uri Petero!*+ Nzubaka itorero ryanjye ku rutare,+ kandi urupfu* ntiruzaritsinda. 19 Nzaguha imfunguzo z’Ubwami bwo mu ijuru, kandi ikintu cyose uzahambira mu isi, kizaba cyamaze guhambirwa mu ijuru, n’ikintu cyose uzahambura mu isi, kizaba cyamaze guhamburwa mu ijuru.’” 20 Nuko ategeka abigishwa be ngo ntihagire uwo babwira ko ari we Kristo.+

21 Kuva icyo gihe, Yesu Kristo atangira gusobanurira abigishwa be ko akwiriye kujya i Yerusalemu, akababazwa mu buryo bwinshi n’abayobozi b’Abayahudi hamwe n’abakuru b’abatambyi n’abanditsi kandi akicwa, maze ku munsi wa gatatu akazuka.+ 22 Petero abyumvise amushyira ku ruhande aramucyaha ati: “Igirire impuhwe Mwami. Ibyo ntibizigera bikubaho.”+ 23 Ariko Yesu atera Petero umugongo aramubwira ati: “Jya inyuma yanjye Satani! Umbereye igisitaza, kuko ibyo utekereza atari ibitekerezo by’Imana ahubwo ari iby’abantu.”+

24 Hanyuma Yesu abwira abigishwa be ati: “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, afate igiti cye cy’umubabaro* maze akomeze ankurikire.+ 25 Ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, ariko uwemera gupfa kubera njye azongera abeho.+ 26 None se umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko akabura ubuzima bwe?+ Cyangwa umuntu yatanga iki kugira ngo akize ubuzima bwe?+ 27 Umwana w’umuntu azaza afite icyubahiro cya Papa we ari kumwe n’abamarayika be, kandi icyo gihe azaha buri wese ibimukwiriye akurikije imyifatire ye.+ 28 Ni ukuri ndababwira ko hari bamwe mu bahagaze hano batazapfa, batabanje kubona Umwana w’umuntu aje mu bwami bwe.”+

17 Hashize iminsi itandatu Yesu afata Petero, Yakobo na murumuna we Yohana, abajyana ku musozi muremure ari bonyine.+ 2 Nuko ahindura isura ari imbere yabo, maze mu maso he haka nk’izuba, n’imyenda ye irabagirana* nk’umucyo.+ 3 Bagiye kubona babona mu iyerekwa Mose na Eliya barimo baganira na we. 4 Nuko Petero abwira Yesu ati: “Mwami, ni byiza kuba turi aha. Nubishaka ndashinga amahema atatu hano: Iryawe, irya Mose n’irya Eliya.” 5 Igihe yari akiri kuvuga, haba haje igicu cy’umweru kirabakingiriza, maze muri icyo gicu humvikana ijwi rivuga riti: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda nkamwemera.+ Mumwumvire.”+ 6 Abigishwa babyumvise bagira ubwoba bwinshi, barapfukama bakoza imitwe hasi. 7 Yesu arabegera, abakoraho, arababwira ati: “Nimuhaguruke kandi ntimugire ubwoba.” 8 Bubuye amaso ntibagira undi babona, keretse Yesu wenyine. 9 Igihe barimo bamanuka kuri uwo musozi, Yesu arabategeka ati: “Ntimuzagire uwo mubwira iby’iri yerekwa, kugeza igihe Umwana w’umuntu azaba amaze kuzurwa.”+

10 Ariko abigishwa baramubaza bati: “None se, kuki abanditsi bavuga ko Eliya agomba kuza mbere ya Kristo?”+ 11 Arabasubiza ati: “Ni byo koko, Eliya yagombaga kuza mbere ya Kristo kandi agasubiza ibintu byose kuri gahunda.+ 12 Icyakora, ndababwira ko Eliya yamaze kuza ariko ntibamumenye, ahubwo bamukoreye ibyo bashaka.+ Uko ni na ko bagomba kubabaza Umwana w’umuntu.”+ 13 Nuko abigishwa bamenya ko yababwiraga ibya Yohana Umubatiza.

14 Hanyuma igihe bari baje bagana aho abantu benshi bari bateraniye,+ umuntu aramwegera aramupfukamira, aramubwira ati: 15 “Mwami, girira impuhwe umuhungu wanjye, kuko arwaye igicuri kandi amerewe nabi. Akenshi yitura mu muriro no mu mazi.+ 16 Namuzaniye abigishwa bawe, ariko ntibashoboye kumukiza.” 17 Yesu aravuga ati: “Bantu b’iki gihe b’abanyabyaha kandi batizera,+ nzagumana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Nimumunzanire hano.” 18 Hanyuma Yesu acyaha uwo mudayimoni maze amuvamo, ako kanya uwo muhungu arakira.+ 19 Ibyo birangiye abigishwa begera Yesu biherereye, baramubwira bati: “Kuki twe tutashoboye kumwirukana?” 20 Arababwira ati: “Byatewe n’uko mufite ukwizera guke. Ndababwira ukuri ko muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti: ‘imuka uve hano ujye hariya,’ kandi wakwimuka. Ndetse nta kintu na kimwe kitabashobokera.”+ 21*⁠ ——

22 Igihe bari bateraniye hamwe i Galilaya ni bwo Yesu yababwiye ati: “Umwana w’umuntu agomba kugambanirwa agahabwa abanzi be.+ 23 Bazamwica, maze ku munsi wa gatatu azuke.”+ Nuko abigishwa be bagira agahinda kenshi cyane.

24 Bamaze kugera i Kaperinawumu, abasoreshaga umusoro w’urusengero* begera Petero, baramubaza bati: “Ese umwigisha wanyu atanga umusoro?”+ 25 Arabasubiza ati: “Arawutanga.” Ariko yinjiye mu nzu, Yesu ahita amubaza ati: “Simo, ubitekerezaho iki? Ni ba nde abami b’isi baka imisoro?* Ni abana babo cyangwa ni abaturage?” 26 Aramusubiza ati: “Ni abaturage.” Yesu na we aramubwira ati: “Mu by’ukuri, abana babo ntibaba basabwa gutanga umusoro. 27 Ariko kugira ngo tutababera igisitaza,+ jya ku nyanja ujugunye indobani* maze ifi ya mbere uri bufate, uyifungure akanwa, urabonamo igiceri cy’ifeza.* Ukijyane ukibahe kibe umusoro wanjye n’uwawe.”

18 Muri uwo mwanya abigishwa begera Yesu baramubaza bati: “Mu by’ukuri, ni nde ukomeye kuruta abandi mu Bwami bwo mu ijuru?”+ 2 Nuko ahamagara umwana muto amushyira hagati yabo, 3 aravuga ati: “Ndababwira ukuri ko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato,+ mutazinjira rwose mu Bwami bwo mu ijuru.+ 4 Ku bw’ibyo rero, umuntu wese wicisha bugufi nk’uyu mwana muto, ni we ukomeye kuruta abandi mu Bwami bwo mu ijuru,+ 5 kandi umuntu wese wakira abantu bameze nk’uyu mwana muto abigiriye izina ryanjye, nanjye aba anyakiriye. 6 Ariko umuntu wese utuma umwe mu banyizera bameze nk’abana bato akora icyaha,* icyamubera cyiza ni uko yahambirwa ibuye rinini cyane* ku ijosi maze akajugunywa hasi mu nyanja.+

7 “Abantu bo muri iyi si bazahura n’ibibazo bikomeye, kubera ko batuma abantu bakora ibyaha! Birumvikana ko ibitera abantu gukora ibyaha bitazabura. Ariko umuntu wese utuma abandi bakora ibyaha* azahura n’ibibazo bikomeye. 8 Nuko rero, niba ikiganza cyangwa ikirenge cyawe kigutera gukora icyaha, ugice ukijugunye kure yawe.+ Icyarushaho kukubera cyiza ni uko wamugara cyangwa ugacumbagira, ariko ukazabona ubuzima bw’iteka, kuruta ko wajugunywa mu muriro w’iteka* ufite ibiganza byombi n’ibirenge byombi.+ 9 Nanone niba ijisho ryawe rigutera gukora icyaha, urikuremo urite kure yawe. Icyarushaho kukubera cyiza ni uko wagira ijisho rimwe, ariko ukazabona ubuzima bw’iteka, aho kujugunywa mu muriro wa Gehinomu* ufite amaso yombi.+ 10 Mwirinde mutagira uwo muri abo bameze nk’abana bato musuzugura, kuko ndababwira ukuri ko abamarayika babo bahorana* na Papa wo mu ijuru.+ 11*⁠ ——

12 “Mubitekerezaho iki? Umuntu aramutse afite intama 100, imwe ikabura,+ ntiyasiga izindi 99 ku musozi akajya gushaka iyabuze?+ 13 Ndababwira ukuri ko iyo ayibonye ayishimira cyane kurusha izo 99 zasigaye. 14 Uko ni ko na Papa wo mu ijuru* atifuza ko hagira n’umwe muri abo bagereranywa n’abana bato urimbuka.+

15 “Umuvandimwe wawe nakora icyaha, uzagende umwereke ikosa rye* muri mwembi gusa.+ Nakumva, uzaba ufashije umuvandimwe wawe kongera gukora ibyiza.+ 16 Ariko natakumva, uzajyane n’undi umwe cyangwa babiri kugira ngo ibyabaye byose byemezwe n’abatangabuhamya babiri cyangwa batatu.+ 17 Natabumva, uzabibwire itorero.* Itorero na ryo nataryumva, azakubere nk’umuntu utizera*+ cyangwa umusoresha.+

18 “Ndababwira ukuri ko ibintu byose muzahambira mu isi, bizaba ari ibintu byamaze guhambirwa mu ijuru, n’ibintu byose muzahambura mu isi, bizaba ari ibintu byamaze guhamburwa mu ijuru. 19 Nanone ndababwira ukuri ko babiri muri mwe bo ku isi nibemeranya ku kintu cy’ingenzi bakwiriye gusaba, Papa wo mu ijuru azakibakorera,+ 20 kuko iyo abantu babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye,+ mba ndi kumwe na bo.”

21 Nuko Petero aramwegera aramubaza ati: “Mwami, umuvandimwe wanjye nankosereza nzamubabarire kangahe? Nzageze ku nshuro zirindwi?” 22 Yesu aramusubiza ati: “Sinkubwiye ngo uzageze ku nshuro zirindwi, ahubwo uzageze ku nshuro 77.+

23 “Ni yo mpamvu Ubwami bwo mu ijuru bushobora kugereranywa n’umwami washatse kwishyuza abagaragu be amadeni bari bamurimo. 24 Atangiye kubishyuza, bamuzanira uwari umufitiye ideni ry’amadenariyo* miriyoni 60.* 25 Ariko kubera ko atari afite ubushobozi bwo kwishyura, shebuja ategeka ko agurishwa, we n’umugore we n’abana be n’ibyo yari atunze byose, kugira ngo yishyure.+ 26 Nuko uwo mugaragu aramupfukamira maze aramwinginga ati: ‘nyihanganira nzakwishyura ideni nkurimo ryose.’ 27 Ibyo bituma shebuja w’uwo mugaragu amugirira impuhwe aramureka aragenda, kandi amukuriraho ideni yari amurimo.+ 28 Ariko uwo mugaragu arasohoka ajya gushaka umugaragu mugenzi we wari umurimo amadenariyo 100,* maze aramufata aramuniga aramubwira ati: ‘nyishyura ibyo undimo byose.’ 29 Nuko uwo mugaragu mugenzi we aramupfukamira aramwinginga cyane ati: ‘nyihanganira nzakwishyura.’ 30 Nyamara yanga kumwumva, ahubwo aragenda amushyirisha muri gereza kugeza igihe yari kuzamwishyurira ibyo yari amurimo byose. 31 Nuko abandi bagaragu bagenzi be babonye ibyari byabaye barababara cyane, maze baragenda babibwira shebuja byose. 32 Hanyuma shebuja aramuhamagaza, aramubwira ati: ‘wa mugaragu mubi we, nagukuriyeho ideni ryose wari undimo igihe wantakambiraga. 33 None se wowe ntiwari ukwiriye kugirira imbabazi umugaragu mugenzi wawe, nk’uko nanjye nakugiriye imbabazi?’+ 34 Ibyo birakaza shebuja cyane, maze amushyirisha muri gereza, kugeza igihe yari kumwishyura ibyo yari amurimo byose. 35 Uko ni ko na Papa wo mu ijuru azabagenza namwe+ nimutababarirana, ngo umuntu wese ababarire umuvandimwe we, abikuye ku mutima.”+

19 Yesu amaze kuvuga ayo magambo, ava i Galilaya agera mu turere two ku mupaka wa Yudaya hakurya ya Yorodani.+ 2 Nanone abantu benshi baramukurikira, abakirizayo.

3 Nuko Abafarisayo baza aho ari bazanywe no kumugerageza, baramubaza bati: “Ese amategeko yemera ko umugabo atana n’umugore we ku mpamvu iyo ari yo yose?”+ 4 Arabasubiza ati: “Ese ntimwasomye ko igihe Imana yatangiraga kurema abantu, yabaremye ari umugabo n’umugore,+ 5 maze ikavuga ati: ‘ni yo mpamvu umugabo azasiga papa we na mama we akagumana n’umugore we,* maze bombi bakaba umubiri umwe’?+ 6 Icyo gihe ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. Ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.”+ 7 Baramubaza bati: “None se kuki Mose yategetse ko umugabo aha umugore we icyemezo cy’ubutane, maze akamwirukana?”+ 8 Arabasubiza ati: “Mose yabemereye gutana n’abagore banyu,+ kuko muri abantu batumva. Ariko kuva mu ntangiriro si uko byari bimeze.+ 9 Ndababwira ko umugabo wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana,* agashaka undi, aba asambanye.”+

10 Abigishwa baramubwira bati: “Niba iby’umugabo n’umugore ari uko bimeze, gushaka si byiza.” 11 Yesu arababwira ati: “Abantu bose si ko bashobora kwemera ayo magambo, keretse abafite iyo mpano.+ 12 Hari abadashobora gushaka kubera ko bavukanye ubumuga,* hari n’abagizwe inkone* n’abantu, hakaba n’abigomwa gushaka bitewe n’Ubwami bwo mu ijuru. Ushaka kwemera ubwo buzima nabwemere.”+

13 Hanyuma bamuzanira abana bato kugira ngo abahe umugisha* kandi abasengere. Ariko abigishwa be barabacyaha.+ 14 Icyakora Yesu arababwira ati: “Nimureke abo bana bato bansange, ntimubabuze kuza aho ndi, kuko Ubwami bwo mu ijuru ari ubw’abameze nka bo.”+ 15 Abaha umugisha, hanyuma ava aho hantu.

16 Nuko haza umuntu aramubwira ati: “Mwigisha, ni ikihe kintu cyiza ngomba gukora kugira ngo nzabone ubuzima bw’iteka?”+ 17 Yesu aramusubiza ati: “Kuki umbaza icyiza icyo ari cyo? Imana yonyine ni yo nziza.+ Niba ushaka kubona ubuzima bw’iteka, ujye ukomeza gukurikiza amategeko yayo.”+ 18 Aramubaza ati: “Ayahe?” Yesu aramusubiza ati: “Ntukice,+ ntugasambane,+ ntukibe,+ ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.+ 19 Ujye wubaha papa wawe na mama wawe,+ kandi ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”+ 20 Uwo musore aramubwira ati: “Ibyo byose narabyubahirije. None se ni iki kindi nshigaje gukora?” 21 Yesu aramubwira ati: “Niba ushaka kuba intungane,* genda ugurishe ibyo utunze maze amafaranga uyahe abakene. Ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru.+ Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+ 22 Uwo musore abyumvise agenda afite agahinda, kuko yari afite ibintu byinshi.+ 23 Hanyuma Yesu abwira abigishwa be ati: “Ndababwira ukuri ko bizaba biruhije ko umukire yinjira mu Bwami bwo mu ijuru.+ 24 Nanone ndababwira ko icyoroshye ari uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge badodesha, kuruta ko umukire yakwinjira mu Bwami bw’Imana.”+

25 Abigishwa be babyumvise baratangara cyane, baravuga bati: “Mu by’ukuri se ni nde ushobora kubona ubuzima bw’iteka?”+ 26 Yesu arabitegereza arababwira ati: “Ibyo ntibishoboka ku bantu, ariko ku Mana byose birashoboka.”+

27 Hanyuma Petero aramubaza ati: “Dore twebwe twasize byose turagukurikira. None se ubwo bizatugendekera bite?”+ 28 Yesu arababwira ati: “Ndababwira ukuri ko mu gihe cyo guhindura byose bishya, igihe Umwana w’umuntu azicara ku ntebe ye y’Ubwami y’icyubahiro, namwe mwankurikiye muzicara ku ntebe z’Ubwami 12, mucire imanza imiryango 12 ya Isirayeli.+ 29 Umuntu wese wasize amazu cyangwa abavandimwe cyangwa bashiki be cyangwa papa we cyangwa mama we cyangwa abana cyangwa amasambu ku bw’izina ryanjye, azabona ibiruta ibyo inshuro ijana kandi abone ubuzima bw’iteka.+

30 “Ariko benshi bari aba mbere bazaba aba nyuma, n’abari aba nyuma babe aba mbere.+

20 “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umuntu ufite uruzabibu wazindutse kare mu gitondo, akajya gushaka abakozi bo gukora mu ruzabibu rwe.+ 2 Amaze kwemeranya n’abakozi idenariyo* imwe ku munsi, abohereza mu ruzabibu rwe. 3 Yongera gusohoka ahagana saa tatu za mu gitondo,* abona abandi bahagaze ku isoko nta cyo bakora. 4 Na bo arababwira ati: ‘namwe nimuze mu ruzabibu, kandi ndabahemba neza.’ 5 Nuko baragenda. Yongeye gusohoka ahagana saa sita z’amanywa* na saa cyenda,* nabwo abigenza atyo. 6 Amaherezo, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba* arasohoka abona abandi bahagaze, arababwira ati: ‘kuki mwiriwe muhagaze aha nta cyo mukora?’ 7 Baramusubiza bati: ‘ni uko nta waduhaye akazi.’ Arababwira ati: ‘namwe nimujye mu ruzabibu.’

8 “Bigeze nimugoroba, nyiri uruzabibu abwira uwakoreshaga abakozi be ati: ‘hamagara abakozi ubahe ibihembo byabo,+ uhere ku baje nyuma usoreze ku baje mbere.’ 9 Abatangiye saa kumi n’imwe baje, buri wese ahabwa idenariyo imwe. 10 Abatangiye mbere na bo baraza, bibwira ko bari burengerezweho, ariko na bo bahabwa idenariyo imwe. 11 Bayihawe batangira kwitotombera nyiri uruzabibu, 12 baravuga bati: ‘abaje nyuma bakoze isaha imwe, none ubahembye ibingana n’ibyacu kandi twe twiriwe dukora umunsi wose, izuba ritwica!’ 13 Ariko asubiza umwe muri bo ati: ‘mugenzi wanjye, nta cyo nkurenganyijeho. Ntuzi ko twemeranyijwe idenariyo imwe?+ 14 Fata ibyawe wigendere. Njye nashatse guha n’uwaje nyuma ibingana n’ibyo nguhaye. 15 None se simfite uburenganzira bwo gukoresha ibintu byanjye icyo nshaka? Cyangwa utewe ishyari n’uko ngize ubuntu?’+ 16 Uko ni ko aba nyuma bazaba aba mbere, n’aba mbere bakaba aba nyuma.”+

17 Yesu ari kujya i Yerusalemu yihererana abigishwa be 12, ababwirira mu nzira ati:+ 18 “Dore tugiye i Yerusalemu, kandi Umwana w’umuntu azatangwa ahabwe abakuru b’abatambyi n’abanditsi, bamukatire urwo gupfa.+ 19 Bazamuha abanyamahanga bamukoze isoni, bamukubite* bamumanike,+ maze ku munsi wa gatatu azuke.”+

20 Nyuma yaho umugore wa Zebedayo+ aramwegera ari kumwe n’abahungu be babiri, aramwunamira kugira ngo agire icyo amusaba.+ 21 Yesu aramubaza ati: “Urifuza iki?” Undi aramubwira ati: “Tegeka ko aba bahungu banjye bombi bazicarana nawe mu Bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso bwawe.”+ 22 Yesu arasubiza ati: “Ntimuzi icyo musaba. Ese mwashobora kunywera ku gikombe* ngiye kunyweraho?”+ Baramusubiza bati: “Twabishobora.” 23 Na we arababwira ati: “Ni byo koko igikombe nzanyweraho namwe muzakinyweraho,+ ariko kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye si njye ubitanga, ahubwo bigenewe abo Papa wo mu ijuru yabiteguriye.”+

24 Izindi ntumwa 10 zibyumvise zirakarira abo bavandimwe bombi.+ 25 Yesu arazihamagara ngo zimwegere, arazibwira ati: “Muzi ko abategetsi b’isi bayitegeka, kandi ko abayobozi bayo bakomeye bategekesha igitugu.+ 26 Ariko mwe ntimugomba kumera mutyo.+ Ahubwo umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, ni we ugomba kubakorera.+ 27 Kandi umuntu wese wifuza kuba uw’imbere muri mwe, agomba kuba umugaragu wanyu.+ 28 Umwana w’umuntu na we ntiyaje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi+ no gutanga ubuzima bwe ngo bube incungu ya benshi.”+

29 Igihe bari bavuye i Yeriko, abantu benshi cyane baramukurikiye. 30 Nuko abantu babiri bari bafite ubumuga bwo kutabona bari bicaye iruhande rw’inzira bumvise ko Yesu agiye kuhanyura, barasakuza cyane bati: “Mwami ukomoka kuri Dawidi, tugirire impuhwe!”+ 31 Abantu barabacyaha ngo baceceke, ariko bo barushaho kuvuga cyane bati: “Mwami ukomoka kuri Dawidi, tugirire impuhwe!” 32 Nuko Yesu arahagarara, arabahamagara arababaza ati: “Murifuza ko mbakorera iki?” 33 Baramusubiza bati: “Mwami, turifuza ko uduhumura amaso.” 34 Yesu abagirira impuhwe, akora ku maso yabo,+ uwo mwanya barahumuka maze baramukurikira.

21 Bageze i Betifage ku Musozi w’Imyelayo, hafi y’i Yerusalemu, Yesu atuma abigishwa be babiri,+ 2 arababwira ati: “Mugende mujye muri uriya mudugudu mureba imbere yanyu, murahita mubona indogobe iziritse iri kumwe n’icyana cyayo. Muziziture muzinzanire. 3 Nihagira ugira icyo ababaza, mumubwire muti: ‘Umwami arazikeneye.’ Arahita azibaha.”

4 Impamvu ibyo byabayeho ni ukugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi bibe. Yaravuze ati: 5 “Bwira umukobwa w’i Siyoni* uti: ‘dore umwami wawe aje agusanga,+ yiyoroheje+ kandi yicaye ku ndogobe, ndetse ku cyana cy’indogobe, ari ryo tungo riheka imizigo.’”+

6 Nuko abigishwa baragenda, bakora ibyo Yesu yabategetse.+ 7 Bazana indogobe n’icyana cyayo, bazishyiraho imyenda yabo maze Yesu yicara ku cyana cy’indogobe.+ 8 Abenshi mu bari bateraniye aho basasa imyenda yabo mu nzira,+ abandi baca amashami y’ibiti bayasasa mu nzira. 9 Naho abantu benshi bari bamukikije, bamwe bari imbere abandi bari inyuma, bakomeza kurangurura amajwi bagira bati: “Turakwinginze Mana, kiza ukomoka kuri Dawidi!+ Uje mu izina rya Yehova* nahabwe umugisha!+ Mana yo mu ijuru, turakwinginze mukize!”+

10 Yinjiye i Yerusalemu, mu mujyi hose haba urusaku, abantu barabazanya bati: “Uyu ni nde?” 11 Ba bantu benshi bari kumwe na Yesu bakomeza kuvuga bati: “Uyu ni umuhanuzi Yesu+ w’i Nazareti ho muri Galilaya!”

12 Yesu yinjira mu rusengero, yirukana abantu bose bacururizaga mu rusengero n’abaguriragamo, maze yubika ameza y’abavunjaga amafaranga n’intebe z’abagurishaga inuma.+ 13 Nuko arababwira ati: “Handitswe ngo: ‘inzu yanjye izitwa inzu yo gusengeramo,’+ ariko mwebwe mwayihinduye aho abambuzi bihisha.”+ 14 Nanone abantu bafite ubumuga bwo kutabona n’abamugaye bamusanga mu rusengero, maze arabakiza.

15 Abakuru b’abatambyi n’abanditsi babonye ibintu bitangaje akoze, babonye n’abana b’abahungu barangurura mu rusengero bavuga bati: “Turakwinginze Mana, kiza ukomoka kuri Dawidi!”+ bararakara.+ 16 Baramubwira bati: “Ese urumva ibyo aba bavuga?” Yesu arabasubiza ati: “Ndabyumva! Ese ntimwigeze musoma ibi ngo: ‘watumye abana bato n’abonka bagusingiza?’”+ 17 Nuko abasiga aho ava mu mujyi, ajya i Betaniya ararayo.+

18 Mu gitondo cya kare, ubwo yari mu nzira agaruka mu mujyi, yumva arashonje.+ 19 Abona igiti cy’umutini cyari hafi y’inzira, aracyegera ariko ntiyagira imbuto abonaho uretse ibibabi byonyine.+ Arakibwira ati: “Ntuzongere kwera imbuto kugeza iteka ryose.”+ Nuko uwo mutini uhita wuma. 20 Abigishwa babibonye, baratangara baravuga bati: “Bigenze bite ngo uyu mutini uhite wuma?”+ 21 Yesu arabasubiza ati: “Ndababwira ukuri ko muramutse mufite ukwizera kandi ntimushidikanye, mutakora icyo nkoreye uyu mutini gusa, ahubwo mwashobora no kubwira uyu musozi muti: ‘imuka uve aho wijugunye mu nyanja’ kandi byaba.+ 22 Ibintu byose muzasaba mu isengesho mufite ukwizera, muzabihabwa.”+

23 Nuko amaze kwinjira mu rusengero, abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi baza aho ari basanga yigisha, baramubaza bati: “Ni izihe mbaraga zituma ukora ibyo bintu, kandi se ni nde waziguhaye?”+ 24 Yesu arabasubiza ati: “Nanjye mureke mbabaze ikintu kimwe. Nimukimbwira, nanjye ndababwira aho mvana imbaraga zituma nkora ibi bintu. 25 Ni nde watumye Yohana kubatiza abantu? Ni Imana yo mu ijuru cyangwa ni abantu?” Nuko bajya inama hagati yabo bati: “Nituvuga tuti: ‘ni Imana yo mu ijuru,’ aratubaza ati: ‘none se kuki mutamwizeye?’+ 26 Ariko nituvuga tuti: ‘ni abantu,’ rwose aba bantu ntitubakira kuko bose bemera ko Yohana yari umuhanuzi.” 27 Nuko basubiza Yesu bati: “Ntitubizi.” Na we arababwira ati: “Nanjye simbabwira aho nkura imbaraga zituma nkora ibi bintu.

28 “Ibi ngiye kubabwira mubitekerezaho iki? Hari umugabo wari ufite abana babiri. Nuko asanga uwa mbere aramubwira ati: ‘mwana wanjye, uyu munsi ujye gukora mu ruzabibu.’ 29 Aramusubiza ati: ‘sinjyayo.’ Ariko nyuma yaho yisubiraho ajyayo. 30 Asanga uwa kabiri amubwira atyo. Aramusubiza ati: ‘ndajyayo mubyeyi.’ Ariko ntiyajyayo. 31 Muri abo bombi ni nde wakoze ibyo papa we ashaka?” Baramubwira bati: “Ni uwa mbere.” Yesu arababwira ati: “Ndababwira ukuri ko abasoresha n’indaya bazabatanga kwinjira mu Bwami bw’Imana, 32 kuko Yohana yaje akabigisha gukora ibikwiriye* ariko ntimumwizere. Nyamara abasoresha n’indaya bo baramwizeye. Naho mwe nubwo mwabonye ibyo byose,+ ntimwigeze mwisubiraho ngo mumwizere.

33 “Nimwumve undi mugani: Hari umugabo wari ufite umurima, awuteramo uruzabibu araruzitira,+ atunganya aho azajya yengera imizabibu yubakamo n’umunara.*+ Nuko arusigira abahinzi ajya mu gihugu cya kure.+ 34 Igihe cyo gusarura imbuto kigeze, atuma abagaragu be kuri abo bahinzi ngo bamuzanire imbuto ze. 35 Ariko abo bahinzi bafata abagaragu be, umwe baramukubita, undi baramwica, undi bamutera amabuye.+ 36 Yongera kubatumaho abandi bagaragu baruta aba mbere kuba benshi, ariko na bo babagenza batyo.+ 37 Amaherezo abatumaho umwana we, yibwira ati: ‘umwana wanjye we bazamwubaha.’ 38 Ba bahinzi bamubonye barabwirana bati: ‘dore uzasigarana ibye!+ Nimuze tumwice maze dutware umurage* we.’ 39 Nuko baramufata bamujugunya inyuma y’uruzabibu, baramwica.+ 40 None se nyiri uruzabibu naza, azakorera iki abo bahinzi?” 41 Abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi baramusubiza bati: “Kubera ko ari babi, azabarimbura maze uruzabibu aruhe abandi bahinzi bazajya bamuha imbuto zimaze kwera.”

42 Yesu arababwira ati: “Ese ntimwari mwasoma mu Byanditswe ngo: ‘ibuye abubatsi banze ni ryo ryabaye irikomeza inguni?*+ Ibyo ni Yehova wabikoze kandi twibonera ko ari ibintu bitangaje.’+ 43 Ni yo mpamvu mbabwira ko Ubwami bw’Imana muzabwamburwa bugahabwa abantu bera imbuto zabwo. 44 Ubwo rero umuntu ugwira iryo buye azavunagurika,+ kandi uwo rizagwira wese rizamusya.”+

45 Nuko abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo bamaze kumva iyo migani, bamenya ko ari bo yavugaga.+ 46 Ariko nubwo bashakaga kumufata, batinye abantu kuko bo bemeraga ko ari umuhanuzi.+

22 Yesu akomeza kubabwira indi migani. Arababwira ati: 2 “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umwami wakoreshereje umwana we ubukwe.+ 3 Nuko atuma abagaragu be ngo bajye guhamagara abatumiwe mu bukwe, ariko banga kuza.+ 4 Yongera gutuma abandi bagaragu, arababwira ati: ‘mubwire abatumirwa muti: “dore nabateguriye ibyokurya. Nabaze ibimasa n’amatungo yanjye abyibushye kandi byose birateguye. Muze mu bukwe.”’ 5 Ariko barabisuzugura barigendera, umwe yigira mu murima we, undi ajya mu bucuruzi bwe,+ 6 abasigaye bafata abagaragu be babagirira nabi maze barabica.

7 “Umwami ararakara, yohereza ingabo ze zica abo bicanyi, kandi zitwika umujyi wabo.+ 8 Hanyuma abwira abagaragu be ati: ‘ibintu byose byamaze gutegurwa, ariko abatumiwe ntibari babikwiriye.+ 9 None rero, nimujye mu mihanda ijya mu mujyi, uwo mubona wese mumutumire aze mu bukwe.’+ 10 Nuko abo bagaragu bajya mu mihanda, bahamagara abantu bahuye na bo bose, ababi n’abeza, maze baraza buzura inzu yari yabereyemo ubukwe, basangira ibyokurya.

11 “Umwami aje kugenzura abatumiwe, abona umuntu utari wambaye umwambaro w’ubukwe. 12 Aramubwira ati: ‘mugenzi wanjye, winjiye hano ute utambaye umwambaro w’ubukwe?’ Nuko abura icyo asubiza. 13 Hanyuma umwami abwira abagaragu be ati: ‘nimumubohe amaguru n’amaboko mumujugunye hanze mu mwijima. Aho ni ho azaririra kandi akarakara cyane, agahekenya amenyo.’

14 “Abatumirwa ni benshi, ariko abatoranywa ni bake.”

15 Hanyuma Abafarisayo baragenda bajya inama yo kumutegera mu byo avuga.+ 16 Nuko bamutumaho abigishwa babo bari kumwe n’abayoboke b’ishyaka rya Herode,+ baraza baramubaza bati: “Mwigisha, tuzi ko uvugisha ukuri kandi ko wigisha ukuri ku byerekeye Imana, ntugire ikintu ukora ushaka kwemerwa n’abantu, kuko utareba uko abantu bagaragara inyuma. 17 None tubwire icyo ubitekerezaho: Ese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro* cyangwa ntabyemera?” 18 Ariko Yesu amenya ubugome bwabo, arababwira ati: “Ni iki gituma mungerageza mwa ndyarya mwe? 19 Nimunyereke igiceri batangaho umusoro.” Nuko bamuzanira igiceri cy’idenariyo.* 20 Maze arababaza ati: “Iyi shusho n’inyandiko biriho ni ibya nde?” 21 Baramusubiza bati: “Ni ibya Kayisari.” Noneho arababwira ati: “Nuko rero, ibya Kayisari mujye mubiha Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana.”+ 22 Ibyo babyumvise baratangara, bamusiga aho baragenda.

23 Uwo munsi, Abasadukayo bavugaga ko nta muzuko ubaho,+ baza aho ari baramubaza bati:+ 24 “Mwigisha, Mose yaravuze ati: ‘niba umugabo apfuye nta bana asize, umuvandimwe we agomba gushyingiranwa n’umugore w’uwo mugabo kugira ngo havuke umwana uzitirirwa uwo mugabo wapfuye.’+ 25 Iwacu habayeho abagabo barindwi bavukana. Uwa mbere ashaka umugore, ariko apfa nta mwana asize. Umugore we asigaranwa n’umuvandimwe w’uwo mugabo. 26 Uwa kabiri na we biba bityo, n’uwa gatatu, kugeza kuri bose uko ari barindwi. 27 Bose bamaze gupfa, uwo mugore na we arapfa. 28 None mu gihe cy’umuzuko, uwo mugore azaba uwa nde muri abo barindwi, ko bose bashakanye na we?”

29 Yesu arabasubiza ati: “Mwarayobye, kuko mutazi Ibyanditswe cyangwa ubushobozi bw’Imana.+ 30 Mu muzuko, ari abagabo ntibashaka, ari n’abagore ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika mu ijuru.+ 31 None se ku birebana n’umuzuko w’abapfuye, ntimwasomye ibyo Imana yababwiye iti: 32 ‘ndi Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo?’+ Si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima.”+ 33 Abantu babyumvise, batangazwa cyane n’ukuntu yigishaga.+

34 Abafarisayo bamaze kumva uko yacecekesheje Abasadukayo, bahurira hamwe bajya kumureba. 35 Umwe muri bo wari umuhanga mu by’Amategeko amubaza amugerageza ati: 36 “Mwigisha, itegeko rikomeye kuruta ayandi mu Mategeko ni irihe?”+ 37 Na we aramusubiza ati: “‘Ukunde Yehova* Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo* bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’+ 38 Iryo ni ryo tegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi. 39 Irya kabiri rimeze nka ryo ni iri: ‘ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’+ 40 Ayo mategeko uko ari abiri, ni yo Amategeko yose n’ibyahanuwe bishingiyeho.”+

41 Igihe Abafarisayo bari bateraniye hamwe, Yesu arababaza ati:+ 42 “Ibya Kristo mubitekerezaho iki? Akomoka kuri nde?” Baramusubiza bati: “Akomoka kuri Dawidi.”+ 43 Na we arababaza ati: “None se kuki Dawidi yayobowe n’umwuka+ akamwita Umwami agira ati: 44 ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye ati: “icara iburyo bwanjye ugeze igihe nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe?”’+ 45 None se ko Dawidi yise Kristo Umwami we, bishoboka bite ko Kristo yaba umwami we kandi akaba ari na we akomokaho?”+ 46 Nuko babura icyo bamusubiza, kandi guhera uwo munsi, nta wongeye gutinyuka kugira icyo amubaza.

23 Nuko Yesu abwira abantu bari aho n’abigishwa be ati: 2 “Abanditsi n’Abafarisayo bihaye inshingano ya Mose yo kwigisha abantu. 3 Ubwo rero, ibintu byose bababwira mujye mubikora kandi mubikurikize, ariko ntimugakore nk’ibyo bakora, kuko ibyo bavuga atari byo bakora.+ 4 Amategeko yabo aba ameze nk’imitwaro iremereye bikoreza abantu,+ ariko bo ubwabo bakaba batakwemera no kuyikozaho urutoki.+ 5 Ibyo bakora byose, babikorera kugira ngo abantu babarebe.+ Bambara udusanduku tunini turiho imirongo y’ibyanditswe kugira ngo tubarinde,+ n’udushumi two ku musozo w’imyenda yabo bakatugira tureture.+ 6 Bakunda kwicara mu myanya y’icyubahiro mu gihe cy’ibirori* no mu myanya y’imbere* mu masinagogi.*+ 7 Bakunda ko abantu babasuhuza bari ahantu hahurira abantu benshi* kandi bagashimishwa n’uko abantu babita Abigisha.* 8 Ariko mwe ntimukishimire kwitwa Abigisha, kuko Umwigisha wanyu ari umwe,+ naho mwebwe mwese mukaba abavandimwe. 9 Ntimukagire umuntu wo ku isi muha ibyubahiro birenze, ngo mumwite amazina y’icyubahiro,* kuko ukwiriye icyo cyubahiro ari umwe,+ akaba ari Papa wanyu wo mu ijuru. 10 Nanone ntimuzitwe abayobozi, kuko Umuyobozi wanyu ari umwe, ari we Kristo. 11 Ahubwo ukomeye muri mwe ajye abakorera.*+ 12 Uwishyira hejuru azacishwa bugufi,+ kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.+

13 “Muzahura n’ibibazo bikomeye banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe, kuko mukinga imiryango y’Ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batinjira. Ari mwe ubwanyu ntimwinjira n’abashaka kwinjira ntimubemerera. + 14*⁠ ——

15 “Muzahura n’ibibazo bikomeye banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe,+ kuko mwambuka inyanja n’ibihugu mujyanywe no guhindura umuntu umwe umuyoboke w’idini ryanyu, ariko yamara kuza mu idini ryanyu, mugatuma aba ukwiriye guhanirwa muri Gehinomu* inshuro ebyiri kubarusha.

16 “Muzahura n’ibibazo bikomeye mwa bayobozi bahumye mwe,+ kuko muvuga muti: ‘umuntu narahira urusengero nta cyo bitwaye. Ariko nihagira urahira zahabu yo mu rusengero, azaba agomba kubahiriza indahiro ye.’+ 17 Mwa bapfapfa mwe b’impumyi! Ikiruta ikindi ni ikihe? Ni zahabu cyangwa ni urusengero rwatumye iyo zahabu iba iyera? 18 Nanone muravuga muti: ‘niba umuntu arahiye igicaniro* nta cyo bitwaye. Ariko iyo arahiye ituro riri ku gicaniro, aba agomba kubahiriza indahiro ye.’ 19 Mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe? Ni ituro cyangwa ni igicaniro gituma iryo turo riba iryera? 20 Ubwo rero urahira igicaniro aba arahiye igicaniro n’ibikiriho byose. 21 Urahiye urusengero, aba arahiye urwo rusengero n’Urutuyemo.+ 22 Kandi urahira ijuru, aba arahiye intebe y’Ubwami y’Imana n’uyicaraho.

23 “Muzahura n’ibibazo bikomeye cyane banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe, kuko mutanga icya cumi cya menta na aneto na kumino,*+ ariko mukirengagiza ibintu by’ingenzi byo mu Mategeko, ari byo ubutabera,+ imbabazi+ n’ubudahemuka. Ibyo mwari mukwiriye kubikora, ariko ntimwirengagize n’ibyo bindi.+ 24 Mwa bayobozi bahumye mwe,+ muyungurura ibyokunywa kugira ngo mukuremo umubu,+ ariko ingamiya mukayimira bunguri!+

25 “Muzahura n’ibibazo bikomeye banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe, kuko mumeze nk’igikombe n’isahani bisukuye inyuma+ ariko imbere byanduye. Namwe mu mitima yanyu huzuye umururumba+ no gutwarwa n’ibinezeza.+ 26 Mwa Bafarisayo b’impumyi mwe! Mujye mubanza musukure imbere y’igikombe n’isahani, kugira ngo n’inyuma habyo habe hasukuye.

27 “Muzahura n’ibibazo bikomeye banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe,+ kuko mumeze nk’imva zisize irangi,*+ zigaragara ko ari nziza inyuma, ariko imbere zuzuye amagufwa y’abapfuye n’undi mwanda w’uburyo bwose. 28 Namwe ni uko mumeze. Inyuma mugaragarira abantu ko muri abakiranutsi, ariko imbere mwuzuye uburyarya no kwica amategeko.+

29 “Muzahura n’ibibazo bikomeye banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe,+ kuko mwubaka imva z’abahanuzi, mugataka n’imva z’abakiranutsi,+ 30 maze mukavuga muti: ‘iyo tuba twarabayeho mu gihe cya ba sogokuruza, ntituba twarafatanyije na bo kwica abahanuzi.’ 31 Uko ni ko mwe ubwanyu mwishinja ko mukomoka ku bishe abahanuzi.+ 32 Ngaho rero nimurangize umurimo ba sogokuruza banyu batangiye.

33 “Mwa nzoka mwe, mwa bana b’impiri mwe!+ Muzarokoka mute urubanza muzacirwa maze mukajugunywa muri Gehinomu?*+ 34 Ni yo mpamvu ngiye kubatumaho abahanuzi,+ abanyabwenge n’abigisha.+ Bamwe muri bo muzabica+ mubamanike ku biti, kandi bamwe muri bo muzabakubitira+ mu masinagogi yanyu, mubatotereze+ muri buri mujyi wose bazajyamo, 35 kugira ngo mubarweho icyaha cy’abakiranutsi bose biciwe mu isi, uhereye ku mukiranutsi Abeli wishwe,+ ukageza kuri Zekariya umuhungu wa Barakiya, uwo mwiciye hagati y’ahera h’urusengero n’igicaniro.+ 36 Ndababwira ukuri ko ab’iki gihe ari bo bazahanwa bitewe n’ibyo byose.

37 “Bantu b’i Yerusalemu mwica abahanuzi mugatera amabuye ababatumweho,+ ni kenshi nashatse kubateranyiriza hamwe nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo. Ariko ntimwabishatse.+ 38 Nuko rero, Imana yaretse urusengero rwanyu.*+ 39 Ndababwira ko mutazongera kumbona ukundi, kugeza igihe muzavuga muti: ‘uje mu izina rya Yehova nahabwe umugisha!’”+

24 Igihe Yesu yari avuye mu rusengero, abigishwa be baramwegereye kugira ngo bamwereke uko urusengero rwubatse. 2 Yesu arababwira ati: “Ntimureba ibi byose? Ndababwira ukuri ko nta buye* rizasigara rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”+

3 Igihe Yesu yari yicaye ku Musozi y’Imyelayo, abigishwa baramwegera biherereye, baramubaza bati: “Tubwire, ibyo bizaba ryari? Ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ko uhari*+ kandi kikagaragaza iminsi y’imperuka?”+

4 Yesu arabasubiza ati: “Mube maso hatagira umuntu ubayobya,+ 5 kuko hari benshi bazaza biyitirira izina ryanjye, bavuga bati: ‘ni njye Kristo,’ kandi bazayobya benshi.+ 6 Muzumva iby’intambara n’inkuru zivuga iby’intambara. Muramenye ntibizabahangayikishe cyane, kuko ibyo bintu bigomba kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.+

7 “Igihugu kizatera ikindi n’ubwami burwane n’ubundi,+ kandi hirya no hino hazaba inzara+ n’imitingito.+ 8 Ibyo byose bizaba ari intangiriro y’imihangayiko myinshi.*

9 “Icyo gihe abantu bazabatoteza babababaze*+ kandi bazabica.+ Muzangwa n’abantu bo mu bihugu byinshi babahora izina ryanjye.+ 10 Nanone icyo gihe benshi bazitandukanya n’Imana, bagambanirane kandi bangane. 11 Hazaza abahanuzi benshi b’ibinyoma kandi bazayobya benshi.+ 12 Kubera ko ubugome* buzaba bwariyongereye, abantu benshi ntibazakomeza gukundana. 13 Ariko uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa.+ 14 Nanone ubu butumwa bwiza bw’Ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere abantu bose ubuhamya,+ hanyuma imperuka ibone kuza.

15 “Ku bw’ibyo rero, nimubona igiteye ishozi kirimbura cyavuzwe binyuze ku muhanuzi Daniyeli gihagaze ahera,+ (ubisoma akoreshe ubushishozi), 16 icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazatangire guhungira mu misozi.+ 17 Umuntu uzaba ari hejuru y’inzu* ntazamanuke ngo ajye gukura ibintu mu nzu ye, 18 kandi umuntu uzaba ari mu murima ntazasubire mu nzu ngo ajye gufata umwitero we. 19 Abagore bazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazahura n’ibibazo bikomeye! 20 Mukomeze gusenga kugira ngo igihe cyo guhunga kitazagera ari mu gihe cy’imbeho* cyangwa ku Isabato,* 21 kuko icyo gihe hazabaho umubabaro ukomeye+ utarigeze ubaho kuva isi yaremwa, kandi ntuzongera kubaho ukundi.+ 22 Mu by’ukuri, iyo minsi iyo itaza kugabanywa, nta n’umwe wari kuzarokoka. Ariko ku bw’abatoranyijwe, iyo minsi izagabanywa.+

23 “Icyo gihe nihagira ubabwira ati: ‘dore Kristo ari hano,’+ cyangwa ati: ‘ari hariya!,’ ntimuzabyemere,+ 24 kuko hazaza ba Kristo b’ibinyoma n’abahanuzi b’ibinyoma.+ Bazakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza kugira ngo bayobye abantu,+ ndetse nibibashobokera bayobye n’abatoranyijwe. 25 Dore mbaburiye hakiri kare. 26 Ubwo rero, abantu nibababwira bati: ‘dore ari mu butayu,’ ntimuzajyeyo kandi nibababwira bati: ‘dore ari mu nzu,’* ntimuzabyemere.+ 27 Nk’uko umurabyo urasira iburasirazuba ukamurika n’iburengerazuba, ni na ko bizaba bimeze igihe Umwana w’umuntu azaba ahari.*+ 28 Aho intumbi iri, ni na ho kagoma* zizateranira.+

29 “Nyuma y’umubabaro wo muri iyo minsi, izuba rizahita ryijima. Ukwezi ntikuzamurika,+ inyenyeri zizahanuka zivuye mu ijuru, kandi ibintu byo mu ijuru bizanyeganyega.+ 30 Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizaboneka mu ijuru, kandi abantu bose bo mu isi bazagira agahinda kenshi.+ Hanyuma bazabona Umwana w’umuntu+ aje ku bicu byo mu ijuru, afite ububasha n’icyubahiro cyinshi.+ 31 Azohereza abamarayika be n’ijwi ry’impanda* rikomeye, bateranyirize hamwe abo yatoranyije kuva mu majyaruguru kugeza mu majyepfo, kuva mu burasirazuba kugeza mu burengerazuba, no kuva ku mpera y’ijuru ukageza ku yindi.+

32 “Mufatire urugero ku giti cy’umutini: Iyo amashami yacyo atoshye kandi kikazana amababi, mumenya ko impeshyi yegereje.+ 33 Namwe rero nimubona ibyo bintu byose, muzamenye ko ageze hafi, ndetse ageze ku rugi.+ 34 Ndababwira ukuri ko ab’iki gihe batazashiraho ibyo byose bitabaye. 35 Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye azahoraho iteka.+

36 “Naho uwo munsi n’icyo gihe, nta muntu ubizi,+ naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Papa wo mu ijuru wenyine.+ 37 Nk’uko byari bimeze mu minsi ya Nowa,+ ni na ko bizagenda mu gihe Umwana w’umuntu azaba ahari.+ 38 Mbere y’Umwuzure abantu bararyaga, baranywaga, abagabo bashakaga abagore n’abakobwa bagashyingirwa, kugeza igihe Nowa yinjiriye mu bwato.+ 39 Ntibitaye ku byari biri kuba kugeza ubwo Umwuzure waje ukabatwara bose.+ Uko ni na ko bizagenda igihe Umwana w’umuntu azaba ahari. 40 Icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe ajyanwe, undi asigare. 41 Icyo gihe abagore babiri bazaba bari gusya ku rusyo rumwe, umwe ajyanwe undi asigare.+ 42 Nuko rero mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho.+

43 “Ariko mumenye ibi: Nyiri urugo aramutse amenye igihe umujura ari buzire nijoro,+ yakomeza kuba maso maze ntamwemerere gupfumura inzu ye ngo yinjiremo.+ 44 Ku bw’ibyo rero, namwe mujye muhora mwiteguye,+ kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.

45 “Mu by’ukuri se, ni nde mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, shebuja yashinze abandi bagaragu be ngo ajye abaha ibyokurya mu gihe gikwiriye?+ 46 Uwo mugaragu azabona imigisha shebuja naza agasanga abigenza atyo!+ 47 Ndababwira ukuri ko azamushinga ibyo atunze byose.

48 “Ariko uwo mugaragu naba mubi maze akibwira mu mutima we ati: ‘databuja aratinze,’+ 49 agatangira gukubita abagaragu bagenzi be no gusangira n’abasinzi, 50 shebuja w’uwo mugaragu azaza ku munsi atari amwitezeho no ku isaha atazi,+ 51 maze amuhane bikomeye, kandi azamushyira hamwe n’abantu b’indyarya. Aho ni ho azaririra kandi akarakara cyane, agahekenya amenyo.+

25 “Ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n’abakobwa 10 bafashe amatara yabo+ bakajya gusanganira umukwe.+ 2 Batanu muri bo ntibagiraga ubwenge, ariko abandi batanu bari abanyabwenge.+ 3 Abo bakobwa batagira ubwenge bafashe amatara yabo ariko ntibitwaza amavuta yo gushyiramo, 4 naho abakobwa b’abanyabwenge bajyana amatara yabo, bitwaza n’amavuta mu macupa. 5 Nuko umukwe atinze, bose bagira ibitotsi maze barasinzira. 6 Bigeze mu gicuku humvikana urusaku ngo: ‘umukwe araje! Mujye kumusanganira.’ 7 Nuko ba bakobwa bose barahaguruka batunganya amatara yabo.+ 8 Abakobwa batagira ubwenge babwira abakobwa b’abanyabwenge bati: ‘nimuduhe ku mavuta yanyu dushyire mu matara yacu, kuko agiye kuzima.’ 9 Abakobwa b’abanyabwenge barabasubiza bati: ‘yewe, birashoboka ko twese tutabona aduhagije. Ahubwo nimujye mu bacuruzi mwigurire ayanyu.’ 10 Mu gihe bari bagiye kuyagura, umukwe aba araje, maze abakobwa bari biteguye binjirana na we mu birori by’ubukwe,+ urugi rurakingwa. 11 Hanyuma ba bakobwa basigaye na bo baraza. Barahamagara bati: ‘nyakubahwa turakwinginze, dukingurire!’+ 12 Arabasubiza ati: ‘mbabwije ukuri, simbazi.’

13 “Nuko rero mukomeze kuba maso,+ kuko mutazi umunsi n’isaha.+

14 “Nanone Ubwami bwo mu ijuru bushobora kugereranywa n’umuntu wari ugiye kujya mu gihugu cya kure, maze agatumaho abagaragu be, akababitsa ibyo yari atunze.+ 15 Umwe yamuhaye italanto* eshanu, undi amuha ebyiri naho undi amuha imwe. Yazibahaye akurikije ubushobozi bwa buri wese, maze ajya mu gihugu cya kure. 16 Nuko uwahawe italanto eshanu ahita ajya kuzicuruza, yunguka izindi eshanu. 17 Uwahawe ebyiri na we abigenza atyo, yunguka izindi ebyiri. 18 Ariko wa wundi wahawe italanto imwe, aragenda acukura mu butaka, ahishamo ayo mafaranga* ya shebuja.

19 “Hashize igihe kirekire, shebuja w’abo bagaragu araza maze abasaba kumwereka ibyo yabasigiye.+ 20 Nuko uwahawe italanto eshanu aza azanye n’izindi talanto eshanu, aravuga ati: ‘databuja, wansigiye italanto eshanu, none dore nungutse izindi eshanu.’+ 21 Shebuja aramubwira ati: ‘warakoze cyane mugaragu mwiza kandi wizerwa! Wabaye uwizerwa muri bike, nanjye nzagushinga byinshi.+ Ngwino wishimane na shobuja.’+ 22 Hakurikiraho uwahawe italanto ebyiri, araza aravuga ati: ‘databuja, wansigiye italanto ebyiri, none dore nungutse izindi ebyiri.’+ 23 Shebuja aramubwira ati: ‘warakoze cyane mugaragu mwiza kandi wizerwa! Wabaye uwizerwa muri bike, nanjye nzagushinga byinshi. Ngwino wishimane na shobuja.’

24 “Hanyuma uwahawe italanto imwe na we araza, aravuga ati: ‘databuja, ndabizi ko uri umuntu w’umunyamahane. Usarura aho utahinze kandi ukabika ibyo utagosoye.+ 25 Ni yo mpamvu nagize ubwoba nkajya guhisha italanto yawe mu butaka. None rero akira ibyawe.’ 26 Shebuja aramusubiza ati: ‘wa mugaragu mubi we w’umunebwe! Harya ngo wari uzi ko nsarura aho ntahinze, nkabika ibyo ntagosoye? 27 Wagombye kuba warashyize amafaranga yanjye muri banki, maze nagaruka nkabona ibyanjye hariho n’inyungu.

28 “‘Kubera iyo mpamvu, nimumwake iyo talanto muyihe ufite italanto 10,+ 29 kuko umuntu wese ufite azongererwa akagira byinshi cyane. Ariko udafite, n’utwo yatekerezaga ko afite bazatumwaka.+ 30 Ngaho uwo mugaragu utagira umumaro nimumujugunye hanze mu mwijima. Aho ni ho azaririra, kandi akarakara cyane, agahekenya amenyo.’

31 “Igihe Umwana w’umuntu+ azaza afite icyubahiro akikijwe n’abamarayika bose,+ azicara ku ntebe ye y’Ubwami y’icyubahiro. 32 Abantu bose bazateranyirizwa imbere ye, maze atandukanye abantu nk’uko umwungeri atandukanya intama n’ihene. 33 Azashyira intama+ iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso bwe.+

34 “Hanyuma Umwami azabwira abari iburyo bwe ati: ‘nimuze mwebwe abahawe umugisha na Papa wo mu ijuru, muhabwe Ubwami bwabateguriwe kuva abantu batangira kuvukira ku isi.* 35 Kuko nari nshonje mukampa ibyokurya, nagira inyota mukampa icyo kunywa. Nabuze aho ncumbika murancumbikira.+ 36 Igihe ntari mfite ibyo kwambara,* mwarabimpaye.+ Nararwaye murandwaza, kandi igihe nari ndi muri gereza mwaje kunsura.’+ 37 Hanyuma abakiranutsi bazamusubiza bati: ‘Mwami, ni ryari twakubonye ushonje tukaguha ibyokurya, cyangwa ufite inyota tukaguha icyo kunywa?+ 38 Ni ryari twakubonye tukagucumbikira, cyangwa se ni ryari twabonye udafite icyo wambara tukakiguha? 39 Twakubonye ryari urwaye cyangwa uri muri gereza tuza kugusura?’ 40 Umwami azabasubiza ati: ‘igihe cyose mwabikoreraga uworoheje wo muri aba bavandimwe banjye, ni njye mwabaga mubikoreye.’+

41 “Hanyuma azabwira abari ibumoso bwe ati: ‘nimumve imbere+ mwebwe abo Imana yaciriye urubanza, mujye mu muriro w’iteka*+ wateguriwe Satani* n’abadayimoni.+ 42 Kuko nari nshonje ntimwampa ibyokurya. Nagize inyota ntimwampa icyo kunywa. 43 Nashatse aho ncumbika ntimwancumbikira. Igihe nari nabuze icyo nambara ntimwakimpaye. Igihe nari ndwaye n’igihe nari ndi muri gereza ntimwanyitayeho.’ 44 Hanyuma na bo bazamubwira bati: ‘Mwami, twakubonye ryari ushonje, ufite inyota, ushaka aho ucumbika, udafite icyo kwambara, urwaye cyangwa uri muri gereza maze ntitwagira icyo tugukorera?’ 45 Na we azabasubiza ati: ‘ndababwira ukuri ko ubwo mutabikoreye umwe muri aba boroheje, nanjye mutabinkoreye.’+ 46 Abo bazarimburwa burundu,+ ariko abakiranutsi bo bazahabwa ubuzima bw’iteka.”+

26 Yesu amaze kuvuga ayo magambo yose, abwira abigishwa be ati: 2 “Nk’uko mubizi hasigaye iminsi ibiri ngo Pasika ibe, kandi Umwana w’umuntu azahabwa abanzi be maze+ bamumanike ku giti.”+

3 Nuko abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi bateranira hamwe mu rugo rw’umutambyi mukuru witwaga Kayafa,+ 4 bajya inama yo gufata Yesu bakoresheje amayeri+ maze bakamwica. 5 Ariko baravuga bati: “Ntibizakorwe mu minsi mikuru, kugira ngo bidateza imivurungano mu bantu.”

6 Igihe Yesu yari i Betaniya mu nzu ya Simoni wari warigeze kurwara ibibembe,+ 7 haje umugore wari ufite icupa ririmo amavuta ahumura neza kandi ahenze, aramwegera ayamusuka ku mutwe, igihe yari ari kurya.* 8 Abigishwa be babibonye bararakara, maze baravuga bati: “Kuki aya mavuta apfushijwe ubusa? 9 Yashoboraga kugurishwa amafaranga menshi agahabwa abakene.” 10 Yesu abimenye arababwira ati: “Uyu mugore muramuhora iki? Ankoreye igikorwa cyiza. 11 Abakene muzahorana,+ ariko njye ntituzahorana.+ 12 Uyu mugore asize umubiri wanjye amavuta ahumura neza, kugira ngo antegurire gushyingurwa.+ 13 Ndababwira ukuri ko aho ubutumwa bwiza buzabwirizwa ku isi hose, ibyo uyu mugore akoze na byo bizavugwa kugira ngo bamwibuke.”+

14 Hanyuma umwe muri za ntumwa 12 witwaga Yuda Isikariyota+ ajya kureba abakuru b’abatambyi,+ 15 maze arababwira ati: “Muzampa iki kugira ngo mbereke uko mwamufata?”+ Bamusezeranya kumuha ibiceri by’ifeza 30.+ 16 Guhera ubwo akomeza kujya ashakisha uburyo bwiza bwo kumubashyikiriza.

17 Ku munsi wa mbere w’Imigati Itarimo Umusemburo,+ abigishwa baza aho Yesu ari baramubaza bati: “Ni hehe ushaka ko tugutegurira ifunguro rya Pasika?”+ 18 Aravuga ati: “Nimujye mu mujyi. Hari umuntu muri buhasange maze mumubwire ko Umwigisha avuze ati: ‘igihe cyanjye cyagenwe kiregereje. Iwawe ni ho njye n’abigishwa banjye turi bwizihirize Pasika.’” 19 Nuko abigishwa bakora ibyo Yesu yabategetse, maze bategura ibya Pasika.

20 Bigeze nimugoroba,+ Yesu yicarana n’abigishwa be 12, ngo basangire.+ 21 Mu gihe bari bakiri kurya, arababwira ati: “Ndababwira ukuri ko umwe muri mwe ari bungambanire.”+ 22 Ibyo birabababaza cyane, maze buri wese akajya amubaza ati: “Mwami, ni njye?” 23 Na we arabasubiza ati: “Uwo duhuriza ukuboko mu isorori ni we uri bungambanire.+ 24 Ni ukuri, Umwana w’umuntu agiye gupfa nk’uko ibyanditswe bibivuga. Ariko ukoreshwa kugira ngo agambanire+ Umwana w’umuntu azahura n’ibibazo bikomeye.+ Icyari kurushaho kumubera cyiza ni uko aba ataravutse.”+ 25 Yuda wari ugiye kumugambanira aramubaza ati: “Mwigisha,* ese ni njye?” Yesu aramusubiza ati: “Ni wowe!”

26 Mu gihe bari bakiri kurya, Yesu afata umugati, maze arasenga* arawumanyagura,+ awuha abigishwa be arababwira ati: “Nimwakire murye. Uyu ugereranya umubiri wanjye.”+ 27 Nanone afata igikombe cyari kirimo divayi, arasenga arakibahereza, maze arababwira ati: “Nimunyweho mwese.+ 28 Iyi divayi igereranya ‘amaraso yanjye+ y’isezerano,’*+ agomba kumenwa ku bwa benshi+ kugira ngo bababarirwe ibyaha.+ 29 Ariko ndababwira ko guhera ubu ntazongera kunywa kuri divayi, kugeza umunsi nzasangirira namwe divayi nshya mu Bwami bwa Papa wo mu ijuru.”+ 30 Hanyuma bamaze kuririmba indirimbo zo gusingiza Imana,* barasohoka bajya ku Musozi w’Imyelayo.+

31 Nuko Yesu arababwira ati: “Ibiri bumbeho muri iri joro biratuma mwese muntererana,* kuko handitswe ngo: ‘nzakubita umwungeri, maze intama zo mu mukumbi zitatane.’+ 32 Ariko nimara kuzuka, nzababanziriza kujya i Galilaya.”+ 33 Petero aramusubiza ati: “Niyo abandi bose bagutererana, njye sinzigera ngutererana!”+ 34 Yesu aramubwira ati: “Ndakubwira ukuri ko muri iri joro, isake iri bubike umaze kunyihakana gatatu.”+ 35 Petero aramusubiza ati: “Niyo byaba ngombwa ko mfana nawe, sinshobora kukwihakana.”+ Abandi bigishwa bose na bo bavuga batyo.

36 Nuko Yesu agera ahantu hitwa Getsemani+ ari kumwe n’abigishwa be. Arababwira ati: “Mube mwicaye hano. Njye ngiye hariya hirya gusenga.”+ 37 Ajyana Petero n’abahungu bombi ba Zebedayo, maze atangira kumva afite agahinda kandi arahangayika cyane.+ 38 Nuko arababwira ati: “Ubu mfite agahinda kenshi kenda kunyica. Nimugume hano. Ntimusinzire, ahubwo mukomeze kuba maso nkanjye.”+ 39 Hanyuma yigira imbere ho gato, arapfukama akoza umutwe hasi arasenga ati:+ “Papa, niba bishoboka, ntiwemere ko nywera kuri iki gikombe.*+ Ariko ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”+

40 Nuko agaruka aho abigishwa be bari asanga basinziriye, maze abwira Petero ati: “Ntimushobora kuba maso hamwe nanjye nibura akanya gato?+ 41 Mukomeze kuba maso+ kandi musenge ubudacogora,+ kugira ngo mutagwa mu bishuko.+ Umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke.”+ 42 Arongera aragenda ubwa kabiri, arasenga ati: “Papa, niba bidashoboka ko iki gikombe kindenga ahubwo nkaba ngomba kukinyweraho, bibe uko ushaka.”+ 43 Arongera aragaruka asanga basinziriye, kubera ko bari bafite ibitotsi byinshi. 44 Yongera kubasiga aho ajya gusenga ubwa gatatu, asubira muri ya magambo. 45 Hanyuma agaruka aho abigishwa be bari arababwira ati: “Ese koko mu gihe nk’iki murasinziriye kandi muri kwiruhukira? Dore igihe kirageze ngo Umwana w’umuntu agambanirwe, maze ahabwe abanyabyaha. 46 Nimuhaguruke tugende. Dore ungambanira ari hafi.” 47 Akivuga ayo magambo, Yuda, umwe muri za ntumwa 12, aba arahageze ari kumwe n’abantu benshi bitwaje inkota n’inkoni, batumwe n’abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi.+

48 Uwo mugambanyi yari yabahaye ikimenyetso arababwira ati: “Uwo ndi busome, araba ari uwo. Mumufate mumujyane.” 49 Aragenda ahita asanga Yesu aramubwira ati: “Mwigisha, mwiriwe!” Maze aramusoma. 50 Ariko Yesu aramubwira ati: “Mugenzi wanjye, kuki uri hano?”+ Nuko baraza bafata Yesu baramujyana. 51 Ariko umwe mu bari kumwe na Yesu afata inkota ye, ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi.+ 52 Nuko Yesu aramubwira ati: “Subiza inkota yawe mu mwanya wayo,*+ kuko abarwanisha inkota bose bazicishwa inkota.+ 53 Ese utekereza ko ntashobora gusaba Papa agahita anyoherereza abamarayika babarirwa mu bihumbi?*+ 54 None se bigenze bityo, Ibyanditswe byasohora bite kandi bigaragaza ko ari uko bigomba kugenda?” 55 Yesu abwira abo bantu ati: “Mwaje kumfata mwitwaje inkota n’inkoni nk’aho muje gufata umujura! Iminsi yose nabaga nicaye mu rusengero nigisha,+ nyamara ntimwamfashe.+ 56 Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo ibyanditswe n’abahanuzi bisohore.”+ Nuko abigishwa be bose baramutererana barahunga.+

57 Abafashe Yesu, bamujyanye kwa Kayafa+ wari umutambyi mukuru, aho abanditsi n’abayobozi bari bateraniye.+ 58 Ariko Petero akomeza kumukurikira barenga ahinguka, arinda agera mu rugo rw’umutambyi mukuru. Amaze kwinjira mu rugo, yicarana n’abagaragu kugira ngo arebe uko biri bugende.+

59 Hagati aho, abakuru b’abatambyi n’abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi bose, bashakishaga ibirego by’ibinyoma byo gushinja Yesu kugira ngo babone uko bamwica.+ 60 Ariko nubwo haje abatangabuhamya benshi bo kumushinja ibinyoma,+ nta kirego na kimwe cyamufashe. Nyuma yaho haje abandi bagabo babiri 61 baravuga bati: “Uyu muntu yaravuze ati: ‘nshobora gusenya urusengero rw’Imana maze nkarwubaka mu minsi itatu.’”+ 62 Umutambyi mukuru abyumvise arahaguruka aramubaza ati: “Ese ntabwo wiregura? Ibyo aba bantu bagushinja urabivugaho iki?”+ 63 Ariko Yesu araceceka.+ Nuko umutambyi mukuru aramubwira ati: “Rahira Imana ihoraho, utubwire niba ari wowe Kristo Umwana w’Imana!”+ 64 Yesu aramusubiza ati: “Ni njye! Ndababwira ukuri ko muzabona Umwana w’umuntu+ yicaye iburyo+ bwa nyiri ububasha, kandi muzamubona aje mu bicu.”+ 65 Nuko umutambyi mukuru aca umwenda yari yambaye aravuga ati: “Atutse Imana! None se turacyashakira iki abandi batangabuhamya? Namwe murabyiyumviye ko atutse Imana! 66 Mwe murabitekerezaho iki?” Barasubiza bati: “Akwiriye gupfa.”+ 67 Nuko bamucira mu maso+ kandi bamukubita ibipfunsi.+ Abandi bamukubita inshyi mu maso,+ 68 baravuga bati: “Kristo, ngaho fora ugukubise?”

69 Icyo gihe Petero yari yicaye hanze mu rugo, maze umuja aramusanga aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yesu w’i Galilaya!”+ 70 Ariko abihakanira imbere yabo bose ati: “Ibyo uvuga simbizi.” 71 Arasohoka, ageze mu marembo, undi muja aramubona, abwira abari aho ati: “Uyu muntu yari kumwe na Yesu w’i Nazareti.”+ 72 Nanone arabihakana, kandi ararahira ati: “Uwo muntu simuzi!” 73 Hashize akanya gato, abari bahagaze aho baraza babwira Petero bati: “Ni ukuri, nawe uri umwigishwa wa Yesu. Ndetse n’ukuntu uvuga bigaragaza ko uri Umunyagalilaya.” 74 Nuko atangira kubihakana kandi ararahira ati: “Reka reka uwo muntu simuzi!” Ako kanya isake irabika. 75 Petero ahita yibuka amagambo Yesu yamubwiye agira ati: “Isake irabika umaze kunyihakana gatatu.”+ Nuko arasohoka maze ararira cyane.

27 Mu gitondo, abakuru b’abatambyi bose n’abayobozi b’Abayahudi bajya inama y’ukuntu bakwica Yesu.+ 2 Hanyuma bamaze kumuboha baramujyana bamushyira Pilato wari guverineri.+

3 Nuko Yuda wamugambaniye abonye ko bamukatiye urwo gupfa, yicuza ibyo yakoze maze agarura bya biceri by’ifeza 30, abiha abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi.+ 4 Arababwira ati: “Nakoze icyaha kuko nagambaniye umuntu w’umukiranutsi.” Baramusubiza bati: “Bitubwiye iki se? Ni akazi kawe!” 5 Nuko ajugunya bya biceri by’ifeza mu rusengero, aragenda ajya kwiyahura.+ 6 Ariko abakuru b’abatambyi bafata ibyo biceri by’ifeza, baravuga bati: “Amategeko ntiyemera ko tubishyira mu rusengero, ahantu habikwa amafaranga, kuko ari ikiguzi cy’umuntu wishwe.” 7 Bamaze kujya inama, ayo mafaranga bayagura isambu y’umubumbyi kugira ngo bajye bayishyinguramo abanyamahanga. 8 Ni cyo cyatumye iyo sambu yitwa Isambu y’Amaraso+ kugeza n’uyu munsi.* 9 Nuko ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi Yeremiya birasohora. Yari yaravuze ati: “Bakiriye ibiceri by’ifeza 30, ari cyo giciro cyagenewe umuntu, ni ukuvuga igiciro bamwe mu Bisirayeli bamugeneye. 10 Nuko babigura isambu y’umubumbyi, nk’uko Yehova* yari yarabintegetse.”+

11 Igihe Yesu yari ahagaze imbere ya guverineri Pilato, yaramubajije ati: “Ese uri Umwami w’Abayahudi?” Yesu aramusubiza ati: “Ndi we!”+ 12 Ariko igihe abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi batangiraga kumushinja nta cyo yabashubije.+ 13 Hanyuma Pilato aramubaza ati: “Ntiwumva ko bagushinja ibintu byinshi?” 14 Ariko ntiyamusubiza, habe n’ijambo na rimwe, ku buryo byatangaje guverineri cyane.

15 Mu minsi mikuru, guverineri yari amenyereye kurekura imfungwa imwe abaturage babaga bihitiyemo.+ 16 Icyo gihe, hari umuntu wari ufunzwe wari uzwi cyane witwaga Baraba. 17 Nuko igihe bari bateraniye hamwe, Pilato arababaza ati: “Murashaka ko mbarekurira nde? Mbarekurire Baraba, cyangwa mbarekurire Yesu witwa Kristo?” 18 Pilato yababajije atyo kuko yari azi ko ishyari ari ryo ryatumye batanga Yesu. 19 Nanone igihe yari yicaye ku ntebe aca imanza, umugore we yamutumyeho ati: “Ntiwivange mu bibazo by’uwo mukiranutsi, kuko uyu munsi narose inzozi zambabaje cyane bitewe na we.” 20 Ariko abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi bashuka abantu ngo basabe ko Baraba arekurwa,+ naho Yesu akicwa.+ 21 Nuko guverineri arababaza ati: “Muri aba bombi murifuza ko mbarekurira nde?” Barasubiza bati: “Baraba.” 22 Pilato arababaza ati: “None se muragira ngo Yesu witwa Kristo mugenze nte?” Bose baramubwira bati: “Namanikwe ku giti!”+ 23 Aravuga ati: “Kubera iki? Ikibi yakoze ni ikihe?” Ariko bo bakomeza gusakuza bavuga cyane bati: “Namanikwe ku giti!”+

24 Pilato abonye ko arushywa n’ubusa, ahubwo ko bigiye guteza umuvurungano, afata amazi akarabira ibiganza imbere y’abantu, aravuga ati: “Sinzabazwe urupfu rw’uyu muntu. Ibye abe ari mwe muzabibazwa.” 25 Avuze atyo, abantu bose baramusubiza bati: “Urupfu rwe, tuzarubazwe twe n’abana bacu.”+ 26 Nuko abarekurira Baraba, ariko ategeka ko Yesu akubitwa,*+ maze aramutanga ngo bamumanike ku giti.+

27 Hanyuma abasirikare ba guverineri bajyana Yesu mu nzu ya guverineri. Abasirikare bose bahurira hamwe baramukikiza.+ 28 Bamwambura imyenda ye, bamwambika umwenda w’umutuku,+ 29 maze baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe, kandi bamufatisha urubingo mu kuboko kw’iburyo. Nuko bamupfukamira bamuseka bati: “Ni amahoro Mwami w’Abayahudi!” 30 Bamucira amacandwe+ kandi bamwaka rwa rubingo barumukubita mu mutwe. 31 Hanyuma, bamaze kumushinyagurira bamwambura wa mwenda, bongera kumwambika imyenda ye, bajya kumumanika ku giti.+

32 Basohotse bahura n’umugabo w’i Kurene witwaga Simoni. Uwo mugabo bamuhatira kwikorera igiti cy’umubabaro* Yesu yari agiye kumanikwaho.+ 33 Nuko bageze ahantu hitwa i Gologota, ni ukuvuga ahantu hitwa Igihanga,+ 34 bamuha divayi ivanze n’ibintu bisharira ngo ayinywe.+ Ariko amaze gusogongeraho yanga kuyinywa. 35 Bamaze kumumanika ku giti bagabana imyenda ye bakoresheje ubufindo.+ 36 Nuko bicara aho bakomeza kumurinda. 37 Nanone hejuru y’umutwe we bashyiraho icyapa cyanditsweho ibyo aregwa. Cyari cyanditseho ngo: “Uyu ni Yesu, Umwami w’Abayahudi.”+

38 Hanyuma bamumanikana n’abagizi ba nabi babiri, umwe iburyo bwe, undi ibumoso bwe.+ 39 Nuko abahisi n’abagenzi bakamutuka+ bamuzunguriza umutwe,+ 40 bavuga bati: “Harya ngo wari gusenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu!+ Ngaho ikize! Niba uri Umwana w’Imana, manuka kuri icyo giti cy’umubabaro.”+ 41 Abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abayobozi b’Abayahudi, na bo batangira kumuseka bavuga bati:+ 42 “Yakijije abandi ariko we ntashobora kwikiza! Ngo ni Umwami w’Abisirayeli ra!+ Ngaho se namanuke kuri kiriya giti cy’umubabaro, natwe tumwizere! 43 Yiringiye Imana. Ngaho nize imukize niba imwishimira,+ kuko yavuze ati: ‘ndi Umwana w’Imana.’”+ 44 Ndetse na ba bagizi ba nabi bari bamanikanywe na we na bo bari bari kumutuka.+

45 Kuva saa sita z’amanywa* igihugu cyose gihinduka umwijima kugeza saa cyenda.*+ 46 Bigeze nka saa cyenda, Yesu avuga mu ijwi riranguruye ati: “Eli, Eli, lama sabakitani?,” bisobanura ngo: “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”+ 47 Bamwe mu bari aho babyumvise batangira kuvuga bati: “Uyu muntu ari guhamagara Eliya.”+ 48 Ako kanya umwe muri bo ariruka afata eponje ayinika muri divayi isharira, maze ayishyira ku rubingo arayimuha ngo ayinywe.+ 49 Ariko abandi baravuga bati: “Nimumureke! Reka turebe ko Eliya aza kumukiza.” 50 Yesu yongera gutaka aranguruye ijwi, maze arapfa.+

51 Nuko rido y’ahera h’urusengero+ icikamo kabiri,+ uhereye hejuru ukageza hasi,+ kandi isi iratigita maze ibitare birasaduka. 52 Imva zirakinguka, maze imirambo myinshi y’abagaragu b’Imana bari barapfuye iragaragara, 53 kandi abantu benshi barayibona. Igihe Yesu yari amaze kuzuka abantu baturutse ku irimbi maze binjira mu mujyi wera.* 54 Ariko umukuru w’abasirikare n’abari kumwe na we barinze Yesu, babonye umutingito n’ibibaye bagira ubwoba bwinshi, baravuga bati: “Nta gushidikanya, uyu yari Umwana w’Imana.”+

55 Nanone hari abagore benshi babyitegerezaga bari kure, bakaba bari baraherekeje Yesu baturutse i Galilaya kugira ngo bamufashe.+ 56 Muri bo harimo Mariya Magadalena, Mariya wari mama wa Yakobo na Yoze, hamwe na mama w’abahungu ba Zebedayo.+

57 Nimugoroba haza umugabo wari umukire wo muri Arimataya witwaga Yozefu, na we wari warabaye umwigishwa wa Yesu.+ 58 Uwo mugabo ajya kwa Pilato amusaba umurambo wa Yesu.+ Pilato ategeka ko bawumuha.+ 59 Nuko Yozefu afata umurambo awuzingira mu mwenda mwiza cyane utanduye,+ 60 awushyira mu mva* nshya+ yari yaracukuye mu rutare. Arangije ku muryango w’iyo mva ahakingisha ikibuye kinini maze aragenda. 61 Ariko Mariya Magadalena na Mariya wundi baguma aho bicaye imbere y’imva.+

62 Nuko ku munsi ukurikiyeho, ari wo munsi w’Isabato,*+ abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo bateranira kwa Pilato, 63 baravuga bati: “Nyakubahwa, twibutse ko wa munyabinyoma akiriho yavuze ati: ‘nzazuka nyuma y’iminsi itatu.’+ 64 None rero, tegeka ko imva irindwa kugeza ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kumwiba+ maze bakabwira abantu bati: ‘yazutse!’ Kandi icyo kinyoma cya nyuma cyaba kibi kuruta icya mbere.” 65 Pilato arababwira ati: “Dore ngabo abarinzi. Nimugende muyirinde nk’uko mubishaka.” 66 Nuko baragenda barinda imva, bafatanya cyane rya buye* n’imva barafunga barakomeza kandi bashyiraho abarinzi.

28 Isabato irangiye, butangiye gucya ku munsi wa mbere w’icyumweru,* Mariya Magadalena na Mariya wundi baza kureba ya mva.+

2 Bahageze basanga habaye umutingito ukomeye, kuko umumarayika wa Yehova* yari yamanutse mu ijuru yegera imva, akuraho rya buye maze aryicaraho.+ 3 Uwo mumarayika yasaga n’umurabyo, kandi imyenda ye yari umweru cyane nk’urubura.+ 4 Abarinzi bamubonye bagira ubwoba bwinshi cyane baratitira, bamera nk’abapfuye.

5 Nuko umumarayika abwira ba bagore ati: “Mwigira ubwoba, ndabizi ko mushaka Yesu wamanitswe ku giti.+ 6 Nta wuri hano kuko yazutse nk’uko yabivuze.+ Nimuze murebe aho yari aryamye. 7 Ngaho nimwihute mujye kubwira abigishwa be ko yazutse, kandi ko agiye kubabanziriza kujya i Galilaya.+ Aho ni ho muzamubonera. Ubwo ni bwo butumwa nari mbafitiye.”+

8 Nuko bahita bava ku mva bafite ubwoba buvanze n’ibyishimo byinshi, bariruka bajya kubibwira abigishwa be.+ 9 Yesu ahura na bo arababwira ati: “Nimugire amahoro!” Baramwegera bamukora ku birenge maze baramwunamira.* 10 Hanyuma Yesu arababwira ati: “Mwigira ubwoba! Mugende mubwire abavandimwe banjye bajye i Galilaya, kandi aho ni ho bazambonera.”

11 Bakiri mu nzira, bamwe mu barinzi+ bajya mu mujyi maze babwira abakuru b’abatambyi uko ibintu byose byari byagenze. 12 Abo batambyi bahura n’abayobozi b’Abayahudi bajya inama, maze baha abo basirikare amafaranga menshi,* 13 barababwira bati: “Mujye muvuga muti: ‘abigishwa be baje nijoro dusinziriye baramwiba.’+ 14 Na guverineri nabyumva tuzabimwemeza,* kandi namwe nta kibazo muzagira.” 15 Nuko bafata ayo mafaranga, bakora ibyo bategetswe. Hanyuma icyo kinyoma gikwira ahantu hose mu Bayahudi kugeza n’uyu munsi.*

16 Icyakora abigishwa 11 bo bajya i Galilaya+ ku musozi Yesu yari yababwiye.+ 17 Bamubonye baramwunamira, ariko bamwe batangira gushidikanya, bibaza niba ari we koko. 18 Nuko Yesu arabegera avugana na bo, arababwira ati: “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.+ 19 None rero, nimugende muhindure abantu bo mu bihugu byose abigishwa,+ mubabatiza+ mu izina rya Papa wo mu ijuru n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera. 20 Mubigishe gukurikiza ibyo nabategetse byose,+ kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka.”+

Cyangwa “igisekuru.” Ni ukuvuga, abo akomokaho.

Cyangwa “Mesiya; Uwasutsweho umwuka.”

Cyangwa “imbaraga z’Imana.”

Iyi ni inshuro ya mbere mu nshuro 237 izina ry’Imana Yehova riboneka mu mwandiko w’Ikigiriki wo muri iyi Bibiliya. Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “Yozefu ukomoka kuri Dawidi.”

Iri zina mu Giheburayo ni “Yeshuwa” cyangwa “Yosuwa.” Bisobanura ngo: “Yehova arakiza.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “Mesiya; Uwasutsweho umwuka.”

Ni ububani n’ishangi.

Bishobora kuba bifitanye isano n’ijambo ry’Igiheburayo risobanura ngo: “Ishami ryashibutse ku giti.”

Ni udusimba tujya kumera nk’isenene cyangwa ibihore. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Bwari ubuki bw’ubuhura.

Cyangwa “akabibiza.”

Kera muri Isirayeli bagosozaga igikoresho kimeze nk’igitiyo gikozwe mu giti.

Ni udushishwa tuba ku binyampeke tuvaho iyo babihuye.

Cyangwa “ibyo gukiranuka byose.”

Cyangwa “Umubi.”

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “umujyi wera.”

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “akarere kagizwe n’imijyi 10.”

Cyangwa “abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”

Cyangwa “abiyoroshya.”

Cyangwa “abafite inzara n’inyota byo gukiranuka.”

Cyangwa “abagira impuhwe.”

Cyangwa “abafite umutima uboneye.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “baritwikirize igitebo.”

Cyangwa “ku gitereko cyaryo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “azitwa uworoheje.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “azitwa ukomeye.”

Ni ahantu batwikiraga imyanda inyuma ya Yerusalemu. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kwadara ya nyuma.” Reba Umugereka wa B14.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “rikubera igisitaza.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Aha berekeza ku muntu utana n’uwo bashakanye bitewe n’impamvu Imana itemera.

Cyangwa “ujye uhigura umuhigo wahigiye Imana.”

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “Umubi.”

Ni ukuvuga, umuguriza utamwatse inyungu.

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “Umubi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.” Reba Umugereka wa B14.

Cyangwa “mushake gukiranuka kwayo.”

Ni igice cy’igiti baba baratemye.

Ni ubwoko bw’igisimba kiba mu ishyamba kijya gusa n’imbwa kandi kiryana.

Cyangwa “imbuto zabo.”

Ni ubwoko bw’ibimera bifite amahwa.

Cyangwa “imbuto zabo.”

Cyangwa “umuntu ufite ububasha buva ku Mana.”

Yayoboraga abasirikare 100.

Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.

Uko bigaragara byerekeza ku bapfuye mu buryo bw’umwuka.

Ni igihe umuyaga mwinshi uba uhuha mu nyanja maze amazi akiterera hejuru, akagenda yikoza hirya no hino.

Umukwe aba ari umugabo w’umukobwa wawe.

Cyangwa “ikiremo.”

Birashoboka ko yari afite imihango idahagarara.

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “bameze nk’intama zashishimuwe kandi zitatanye.”

Cyangwa “Umunyakanani.”

Cyangwa “umwenda wo guhinduranya.”

Gukunkumura umukungugu wo mu birenge byabaga bigaragaza ko atari bo bazabazwa ibizagera kuri abo bantu.

Ni ubwoko bw’igisimba kiba mu ishyamba kijya gusa n’imbwa kandi kiryana.

Cyangwa “amakenga.”

Ni umubyeyi w’umugabo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Belizebuli.” Ni izina ryerekeza ku muyobozi w’abadayimoni. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Belizebuli.”

Cyangwa “ubuzima.” Byerekeza ku buzima bwo mu gihe kizaza. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubugingo.”

Ni ahantu batwikiraga imyanda inyuma ya Yerusalemu. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “asariyoni.” Reba Umugereka wa B14.

Umukazana w’umuntu ni umugore w’umuhungu we.

Nyirabukwe w’umuntu aba ari mama w’umugabo we cyangwa w’umugore we.

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “uwo ibyanjye bitazabera igisitaza.”

Cyangwa “ntimwikubita mu gituza ngo mugaragaze agahinda.”

Cyangwa “ibigunira.”

Cyangwa “Hadesi.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uzi neza Umwana.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nimwikorere umugogo wanjye.” Umugogo ni igiti bashyiraga ku ntugu z’abantu cyangwa ku matungo kugira ngo kibafashe kwikorera imitwaro iremereye.

Cyangwa “imigati yo kumurikwa.”

Cyangwa “ni Umwami w’Isabato.”

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “urutambi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Belizebuli.” Ni izina ryerekeza ku muyobozi w’abadayimoni. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Belizebuli.”

Cyangwa “Ubwami bw’Imana bwabaguye gitumo rwose.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “Umwamikazi w’i Sheba.”

Cyangwa “umudayimoni.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umubi.”

Cyangwa “muri iki gihe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Iyi si.”

Cyangwa “imbaraga zishukana z’ubutunzi.”

Cyangwa “urumamfu.”

Cyangwa “imyariko itatu minini.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Kuva isi yaremwa.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Iyi si.”

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ni we Herode Antipa. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ni igihe umuyaga mwinshi uba uhuha mu nyanja maze amazi akiterera hejuru, akagenda yikoza hirya no hino.

Ni hagati ya saa cyenda z’ijoro na saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Byabaga ari ibikorwa cyangwa amategeko adashingiye ku Byanditswe, bari barigishijwe n’abigisha bo mu idini ry’Abayahudi.

Ibyo ntibishatse kuvuga ko bari bariye badakarabye. Ahubwo ni uko batari bakarabye nk’uko imigenzo y’Abayahudi yabisabaga.

Cyangwa “ahumanye.”

Aha byerekeza ku muntu washatse, ugirana imibonano mpuzabitsina n’undi muntu utari uwo bashakanye.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Aha byerekeza ku gukaraba intoki mu buryo buhuje n’uko iyo migenzo yakorwaga.

Cyangwa “b’abahemu.”

Ni ijambo ry’Ikigiriki risobanura “urutare.”

Cyangwa “amarembo y’Imva.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Hadesi.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “iba umweru.”

Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “idarakama ebyiri.” Wanganaga n’igihembo umuntu akorera iminsi ibiri. Reba Umugereka wa B14.

Ni umusoro w’umubiri cyangwa amahoro.

Ni akuma bakoresha baroba amafi.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igiceri cya sitateri.” Bamwe bavuga ko ari itetaradarakama. Reba Umugereka wa B14.

Cyangwa “ubera igisitaza umwe mu banyizera bameze nk’abana bato.”

Cyangwa “urusyo.” Ryabaga ari ibuye rinini rikaragwa n’indogobe kugira ngo risye ibinyampeke.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibisitaza.”

Byerekeza ku kurimbuka burundu. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gehinomu.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Bahora bareba mu maso ha Papa uri mu ijuru.

Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Papa wanyu wo mu ijuru.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umucyahe.”

Uko bigaragara byerekeza ku bahagarariye itorero. Gereranya no mu Gut 19:16, 17.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umunyamahanga.”

Idenariyo imwe yanganaga n’igihembo umuntu yakoreraga umunsi umwe. Reba Umugereka wa B14.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 10.000 z’ifeza.” Reba ibisobanuro byo muri Mat 20:2 n’Umugereka wa B14.

Idenariyo imwe yanganaga n’igihembo umuntu yakoreraga umunsi umwe. Reba Umugereka wa B14.

Cyangwa “akomatana n’umugore we.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Cyangwa “bavutse ari ibiremba.”

Ni abantu bafite imyanya ndangagitsina yangijwe n’abantu.

Cyangwa “abarambikeho ibiganza.”

Byerekeza ku gukorera Imana mu buryo bwuzuye.

Idenariyo imwe yanganaga n’igihembo umuntu yakoreraga umunsi umwe. Reba Umugereka wa B14.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya gatatu.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya gatandatu.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya cyenda.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya 11.”

Cyangwa “bamukubite ibiboko.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ikiboko.”

Igikombe kigereranya ukuntu Imana yari kwemera ko Yesu apfa bitewe n’uko bamubeshyeraga ko yatutse Imana.

Ibi bishobora kuba byerekeza ku mujyi wa Yerusalemu wari wubatse ku Musozi wa Siyoni cyangwa bikerekeza ku baturage b’i Yerusalemu.

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “inzira yo gukiranuka.”

Ni akazu karekare umuzamu yajyagamo kugira ngo arinde abajura cyangwa inyamaswa zashoboraga kuza mu murima.

Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.

Rishobora kuba ryerekeza ku ibuye ry’ingenzi ryabaga riri muri fondasiyo y’inzu, aho inkuta ebyiri zihurira.

Cyangwa “umusoro w’umubiri.”

Idenariyo imwe yanganaga n’igihembo umuntu yakoreraga umunsi umwe. Reba Umugereka wa B14.

Reba Umugereka wa A5.

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “mu gihe cy’amafunguro ya nimugoroba.”

Cyangwa “mu myanya myiza cyane.”

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “mu masoko.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Rabi.” Rabi ni izina ry’icyubahiro ryahabwaga abigisha b’Abayahudi.

Cyangwa “ngo mumwite ‘papa.’ ‘Papa’ yakoreshejwe aha, ryari izina ry’icyubahiro bitaga abayobozi b’amadini cyangwa abandi bantu babaga bubashye cyane.”

Cyangwa “ajye aba umukozi wanyu.”

Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.

Ni ahantu batwikiraga imyanda inyuma ya Yerusalemu. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Menta, aneto na kumino ni ubwoko bw’ibimera bihumura neza byakoreshwaga nk’ibirungo.

Cyangwa “ingwa.”

Ni ahantu batwikiraga imyanda inyuma ya Yerusalemu. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Urusengero rwanyu ruri hafi kurimbuka.”

Aha berekezaga ku mabuye yari yubatse urwo rusengero.

Cyangwa “ukuhaba kwawe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ukuhaba.”

Ibyo bigereranywa n’ububabare umugore wenda kubyara agira, iyo ari kubabazwa n’ibise.

Cyangwa “bazabatanga ngo mubabazwe.”

Cyangwa “ubwicamategeko.”

Amenshi mu mazu ya kera yabaga afite hejuru y’inzu hashashe ku buryo abantu bashoboraga kuhakorera imirimo itandukanye.

Cyangwa “mu itumba.” Muri icyo gihe, muri Isirayeli habaga hagwa imvura nyinshi n’urubura ku buryo gukora ingendo byabaga bigoye.

Ni ukubera ko Amategeko ya Mose yabuzaga abantu gukora urugendo ku Isabato.

Cyangwa “mu byumba by’imbere.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ukuhaba.”

Ni ubwoko bw’igisiga.

Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Italanto ivugwa aha yerekezaga ku mafaranga. Italanto y’Abagiriki yanganaga n’ibiro 20 na garama 400. Reba Umugereka wa B14.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ifeza.”

Aha berekeza ku bana ba Adamu na Eva.

Cyangwa “ibyo kwambara bihagije.”

Byerekeza ku kurimbuka burundu. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gehinomu.”

Cyangwa “Umubi.”

Cyangwa “igihe yari ari ku meza.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Rabi.” Rabi ni izina ry’icyubahiro ryahabwaga abigisha b’Abayahudi.

Cyangwa “arashimira.”

Ni ukuvuga ko ayo maraso ari yo atuma isezerano rigira agaciro.

Cyangwa “indirimbo; zaburi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibiri bumbeho muri iri joro mwese birababera igisitaza.”

Igikombe kigereranya ukuntu Imana yari kwemera ko Yesu apfa bitewe n’uko bamubeshyeraga ko yatutse Imana.

Cyangwa “mu rwubati.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “legiyoni zisaga 12.”

Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “akubitwa ibiboko.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ikiboko.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya gatandatu.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya cyenda.”

Ni ukuvuga, Yerusalemu.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imva irimo abantu Imana yibuka.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umunsi wakurikiraga uwo Kwitegura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Umunsi wo Kwitegura.”

Umwandiko w’Ikigiriki uvuga ko hari ibintu bashyize ku ibuye ku buryo iyo haramuka hagize urivanaho bari kubimenya.

Uwo munsi ni wo twita ku Cyumweru. Mu gihe cy’Abayahudi wari umunsi wa mbere w’icyumweru.

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “baramupfukamira.” Mu gihe cy’Abisirayeli iki cyabaga ari igikorwa kigaragaza ko wubashye umuntu.

Cyangwa “ibiceri by’ifeza byinshi.”

Cyangwa “tuzabimusobanurira.”

Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze