UBUTUMWA BWIZA BWANDITSWE NA MARIKO
1 Iyi ni yo ntangiriro y’ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu Kristo, Umwana w’Imana. 2 Mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya handitswe ngo: “(Dore ngiye kohereza intumwa yanjye imbere yawe, kandi ni yo izagutegurira inzira.)+ 3 Hari umuntu uvuga cyane ari mu butayu, agira ati: ‘nimutegurire Yehova* inzira, mumutunganyirize aho anyura.’”+ 4 Yohana Umubatiza yaje mu butayu, abwiriza abantu ko bagombaga kubatizwa, bakagaragaza ko bihannye kugira ngo bababarirwe ibyaha.+ 5 Ibyo byatumye abo mu karere ka Yudaya bose n’abatuye i Yerusalemu bose bamusanga, bakavugira ibyaha byabo imbere y’abantu benshi kandi akababatiriza* mu Ruzi rwa Yorodani.+ 6 Yohana yambaraga umwenda ukozwe mu bwoya bw’ingamiya, akawukenyeza+ umukandara w’uruhu, kandi yaryaga inzige* n’ubuki.*+ 7 Yabwirizaga agira ati: “Nyuma yanjye hazaza umuntu ukomeye kundusha. Sinkwiriye no gupfundura imishumi y’inkweto ze.+ 8 Njye mbabatirisha amazi, ariko we azababatirisha umwuka wera.”+
9 Muri iyo minsi Yesu ava i Nazareti muri Galilaya, nuko araza abatirizwa na Yohana mu Ruzi rwa Yorodani.+ 10 Acyuburuka mu mazi abona ijuru rikinguka, umwuka wera umumanukiraho umeze nk’inuma.+ 11 Nuko mu ijuru havugira ijwi rigira riti: “Uri Umwana wanjye nkunda. Ndakwemera!”+
12 Ako kanya umwuka wera umwumvisha ko agomba kujya mu butayu. 13 Nuko ajya mu butayu agumayo kandi amarayo iminsi 40, ageragezwa na Satani.+ Yari kumwe n’inyamaswa zo mu gasozi, ariko abamarayika bamwitagaho.+
14 Yohana amaze gufungwa, Yesu ajya i Galilaya+ abwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana,+ 15 avuga ati: “Igihe cyagenwe kirageze, n’Ubwami bw’Imana buri hafi. Nimwihane+ kandi mwizere ubutumwa bwiza.”
16 Igihe yagendaga iruhande rw’Inyanja ya Galilaya, yabonye Simoni n’umuvandimwe we Andereya+ banaga inshundura zabo+ mu nyanja kuko bari abarobyi.+ 17 Nuko Yesu arababwira ati: “Nimunkurikire, nanjye nzabagira abarobyi b’abantu.”+ 18 Uwo mwanya basiga inshundura zabo baramukurikira.+ 19 Yigiye imbere gato abona Yakobo na Yohana ari bo bahungu ba Zebedayo, bari mu bwato bwabo basana inshundura.+ 20 Yesu ahita abahamagara. Na bo basiga papa wabo Zebedayo mu bwato ari kumwe n’abakozi, baragenda baramukurikira. 21 Nuko bajya i Kaperinawumu.
Isabato igeze, yinjira mu isinagogi* atangira kwigisha.+ 22 Abantu batangarira uburyo yigishaga, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite imbaraga ziva ku Mana. Ntiyari ameze nk’abanditsi.+ 23 Nanone icyo gihe, muri iyo sinagogi hari umuntu wari waratewe n’umudayimoni.* Nuko arasakuza ati: 24 “Turapfa iki nawe Yesu w’i Nazareti?+ Waje kuturimbura? Nzi neza uwo uri we. Uri Uwera kandi watumwe n’Imana.”+ 25 Ariko Yesu acyaha uwo mudayimoni aravuga ati: “Ceceka kandi umuvemo!” 26 Nuko uwo mudayimoni amaze kumutigisa no gusakuza cyane, amuvamo. 27 Abantu bose baratangara cyane, ku buryo batangiye kuvugana hagati yabo bagira bati: “Ibi ni ibiki? Ni uburyo bushya bwo kwigisha! Afite n’ububasha bwo gutegeka abadayimoni bakamwumvira!” 28 Bidatinze, inkuru ye ikwira hose, igera mu turere twose twa Galilaya.
29 Nuko ako kanya basohoka mu isinagogi bajya kwa Simoni na Andereya, bari kumwe na Yakobo na Yohana.+ 30 Icyo gihe mama w’umugore* wa Simoni+ yari arwaye, aryamye kandi afite umuriro mwinshi. Nuko bahita babwira Yesu ko arwaye. 31 Yesu ajya aho ari, amufata akaboko aramuhagurutsa, umuriro urashira. Hanyuma atangira kubategurira ibyokurya.
32 Bigeze nimugoroba, izuba rimaze kurenga, bamuzanira abantu bose bari barwaye n’abatewe n’abadayimoni.+ 33 Nuko abo mu mujyi bose bateranira imbere y’umuryango w’inzu Yesu yari arimo. 34 Hanyuma akiza abantu benshi bari barwaye indwara zitandukanye,+ yirukana n’abadayimoni benshi, ariko ntiyemerera abadayimoni kuvuga, kuko bari bazi ko ari we Kristo.*
35 Nuko Yesu abyuka mu gitondo butaracya neza, arasohoka ajya ahantu hadatuwe atangira gusenga.+ 36 Ariko Simoni n’abari kumwe na we bajya kumushaka, 37 maze bamubonye baramubwira bati: “Abantu bose bari kugushaka.” 38 Ariko arabasubiza ati: “Nimuze tujye ahandi, mu midugudu yo hafi aha, kugira ngo na ho mpabwirize, kuko ari cyo cyanzanye.”+ 39 Nuko Yesu aragenda abwiriza mu masinagogi yo muri Galilaya hose kandi yirukana abadayimoni.+
40 Nanone haza umuntu wari urwaye ibibembe aramwinginga, kandi arapfukama, aramubwira ati: “Ubishatse ushobora kunkiza.”+ 41 Nuko Yesu yumva amugiriye impuhwe, arambura ukuboko amukoraho, aramubwira ati: “Ndabishaka. Kira!”+ 42 Ako kanya ibibembe bimushiraho, arakira. 43 Hanyuma mbere yo kumwohereza arabanza aramubwira ati: 44 “Uramenye ntugire uwo ubibwira. Ahubwo genda wiyereke abatambyi kandi utange ituro ryategetswe na Mose,+ kugira ngo na bo bibonere ko wakize.”+ 45 Ariko uwo muntu akiva aho atangira kubyamamaza cyane no gukwirakwiza iyo nkuru hose. Ibyo byatumye Yesu adashobora kwinjira mu mujyi ku mugaragaro, ahubwo akomeza kwibera ahantu hadatuwe. Ariko abantu bakomezaga kuhamusanga baturutse ahantu hatandukanye.+
2 Icyakora hashize iminsi Yesu asubira i Kaperinawumu, maze abantu bamenya ko ari mu nzu, aho yabaga.+ 2 Ibyo bituma abantu bahahurira ari benshi, ku buryo hatasigaye akanya na gato, haba no ku muryango. Hanyuma atangira kubabwira ubutumwa bwiza.+ 3 Nuko bamuzanira umuntu wari waramugaye, aza ahetswe n’abantu bane.+ 4 Ariko kubera ko batashoboraga kumujyana ngo bamugeze aho Yesu yari ari bitewe n’abantu benshi, basenye igisenge cy’aho Yesu yari ari, bamaze gucamo umwenge, bamanuriramo uburiri uwo muntu wamugaye yari aryamyeho. 5 Yesu abonye ukwizera kwabo+ abwira uwo muntu wari waramugaye ati: “Mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”+ 6 Icyo gihe bamwe mu banditsi bari bicaye aho, baratekereje bati:+ 7 “Kuki uyu muntu avuze aya magambo? Ari gutuka Imana. Ni nde wundi ushobora kubabarira abantu ibyaha, uretse Imana yonyine?”+ 8 Ariko Yesu ahita amenya ibyo batekereza. Nuko arababwira ati: “Kuki mutekereza ibintu nk’ibyo mu mitima yanyu?+ 9 None se ari ukubwira umuntu wamugaye ngo: ‘ibyaha byawe urabibabariwe,’ cyangwa kumubwira ngo: ‘haguruka ufate uburiri bwawe ugende,’ icyoroshye ni ikihe? 10 Ariko reka mbereke ko Umwana w’umuntu+ afite ububasha bwo kubabarira abantu bo ku isi ibyaha.”+ Nuko abwira uwo muntu wamugaye ati: 11 “Ndakubwiye ngo: ‘haguruka, ufate uburiri bwawe utahe!’” 12 Avuze atyo, uwo muntu wari waramugaye arahaguruka, afata uburiri bwe anyura imbere yabo bose, ku buryo batangaye cyane maze basingiza Imana bavuga bati: “ntitwigeze tubona ibintu nk’ibi!”+
13 Nuko Yesu yongera gusohoka ajya ku nyanja. Abantu bose batangira kuza aho ari, hanyuma Yesu atangira kubigisha. 14 Anyura iruhande rw’inyanja, abona Lewi umuhungu wa Alufayo yicaye mu biro by’imisoro, nuko aramubwira ati: “Nkurikira ube umwigishwa wanjye.” Uwo mwanya arahaguruka aramukurikira.+ 15 Nyuma yaho, Yesu n’abigishwa be bari bari kurya* bicaye mu nzu ya Lewi. Nuko abasoresha n’abanyabyaha bicarana na bo barasangira, kuko abenshi muri bo bari baratangiye kumukurikira.+ 16 Ariko abanditsi n’Abafarisayo babonye asangira n’abanyabyaha n’abasoresha, babaza abigishwa be bati: “Bishoboka bite ko asangira n’abasoresha n’abanyabyaha?” 17 Yesu abyumvise arababwira ati: “Abantu bazima ntibaba bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukenera. Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha.”+
18 Icyo gihe abigishwa ba Yohana n’Abafarisayo bari bamenyereye kwigomwa kurya no kunywa. Nuko baraza, babaza Yesu bati: “Kuki abigishwa ba Yohana n’ab’Abafarisayo bigomwa kurya no kunywa, ariko abigishwa bawe bo bakaba batabikora?”+ 19 Yesu arabasubiza ati: “Iyo umukwe*+ akiri kumwe n’incuti ze, ntizishobora kwigomwa kurya no kunywa. Igihe cyose aba akiri kumwe na zo ntibiba ari ngombwa ko zigomwa kurya no kunywa. 20 Ariko igihe kizagera umukwe ntabe akiri kumwe na zo.+ Icyo gihe ni bwo zizigomwa kurya no kunywa. 21 Nta wutera igitambaro gishya* ku mwenda ushaje, kuko abikoze cyakurura uwo mwenda ukarushaho gucika.+ 22 Nanone nta muntu washyira divayi nshya mu dufuka tw’uruhu dushaje, kuko abikoze utwo dufuka twaturika maze divayi ikameneka, n’utwo dufuka tukangirika. Ahubwo abantu bashyira divayi nshya mu dufuka dushya tw’uruhu.”
23 Nuko Yesu anyura mu mirima y’ingano ku Isabato, maze abigishwa be bagenda baca amahundo y’ingano.+ 24 Hanyuma Abafarisayo baramubwira bati: “Ngaho reba! Kuki abigishwa bawe bakora ibintu bitemewe n’amategeko ku Isabato?” 25 Ariko arababwira ati: “Ntimwigeze musoma ibyo Dawidi yakoze, igihe we n’abo bari kumwe bari bashonje kandi badafite ibyokurya?+ 26 Nk’uko inkuru ivuga iby’umutambyi mukuru Abiyatari+ ibigaragaza, icyo gihe Dawidi yinjiye mu nzu y’Imana arya imigati igenewe Imana,* ahaho n’abari kumwe na we kandi bitari byemewe n’amategeko ko hagira undi muntu uyirya uretse abatambyi.”+ 27 Nuko arababwira ati: “Imana yashyizeho Isabato ngo ifashe abantu,+ ariko abantu ntibaremewe kubahiriza amategeko y’Isabato. 28 Ubwo rero Umwana w’umuntu afite n’ububasha ku birebana n’Isabato.”*+
3 Nuko Yesu yongera kwinjira mu isinagogi,* asangamo umuntu wari ufite ukuboko kwagagaye.+ 2 Abafarisayo baramwitegereza cyane kugira ngo barebe ko amukiza ku Isabato, bityo babone icyo bamurega. 3 Abwira uwo muntu wari ufite ukuboko kwagagaye ati: “Haguruka uze hano hagati.” 4 Hanyuma arababaza ati: “Ese amategeko yemera ko umuntu akora ikintu cyiza cyangwa ikibi ku Isabato? Ese yemera ko umuntu agira uwo akiza cyangwa uwo yica?”+ Ariko bose baraceceka. 5 Nuko amaze kubitegereza abarakariye kandi ababajwe cyane n’uko ari abantu batumva,+ abwira uwo muntu ati: “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura, maze ukuboko kongera kuba kuzima. 6 Abafarisayo babibonye barasohoka, bahita batangira gucura umugambi bari kumwe n’abayoboke b’ishyaka rya Herode,+ kugira ngo barebe uko bamwica.
7 Ariko Yesu n’abigishwa be bava aho bajya ku nyanja, maze abantu benshi baturutse i Galilaya n’i Yudaya baramukurikira.+ 8 Abantu benshi cyane b’i Yerusalemu, abo muri Idumaya, abo hakurya ya Yorodani n’abo mu turere twegeranye n’i Tiro n’i Sidoni, na bo baje kumureba kubera ko bari bumvise ibintu byose yakoraga. 9 Nuko asaba abigishwa be ko bamushakira ubwato buto azajya akoresha buri gihe, kugira ngo abantu batamubyiganiraho, 10 kuko yakizaga abantu benshi, bigatuma ababaga bafite indwara zikomeye bose bamubyiganiraho ngo bamukoreho.+ 11 Ndetse n’ababaga baratewe n’abadayimoni+ iyo bamubonaga baramupfukamiraga, bakavuga cyane bati: “Uri Umwana w’Imana.”+ 12 Ariko inshuro nyinshi yategekaga abo badayimoni akababuza kumenyekanisha uwo ari we.+
13 Nuko azamuka umusozi kandi ahamagara bamwe mu bigishwa be+ ngo bajyane na we.+ 14 Hanyuma atoranya itsinda ry’abantu 12 abita intumwa, kugira ngo bagumane na we, ajye abatuma kubwiriza 15 kandi bagire ububasha bwo kwirukana abadayimoni.+
16 Dore amazina y’izo ntumwa uko ari 12:+ Simoni yise Petero,+ 17 Yakobo na Yohana, ari bo bahungu ba Zebedayo (akaba yaranabise Bowanerige, bisobanurwa ngo: “Abana b’Inkuba.”)+ 18 Nanone hari Andereya na Filipo, Barutolomayo na Matayo, Tomasi na Yakobo umuhungu wa Alufayo, Tadeyo na Simoni w’umunyamwete, 19 na Yuda Isikariyota waje kumugambanira nyuma yaho.
Nuko Yesu n’abigishwa be bajya mu nzu. 20 Ariko abantu benshi barongeye bateranira aho, ku buryo Yesu n’abigishwa be batashoboye no kubona akanya ko kugira icyo barya. 21 Ariko bene wabo babyumvise bajya kumufata, kuko bibwiraga bati: “Yasaze.”+ 22 Nanone abanditsi baturutse i Yerusalemu baravuga bati: “Akoreshwa na Satani,* kandi umuyobozi w’abadayimoni ni we umuha ububasha bwo kwirukana abadayimoni.”+ 23 Nuko amaze kubahamagara ngo baze hafi ye, yifashisha urugero arababwira ati: “Bishoboka bite ko Satani yakwirukana Satani? 24 Ubwami bwose bwicamo ibice, buba bugiye kurimbuka,+ 25 kandi umuryango wose wicamo ibice, nta cyo ushobora kugeraho. 26 Satani na we aramutse yirwanyije kandi n’abantu be bagacikamo ibice, ntiyagumaho, ahubwo yaba ageze ku iherezo rye. 27 Nta muntu wakwinjira mu nzu y’umuntu w’umunyambaraga ngo ashobore kwiba ibintu bye, atabanje kumuboha. Iyo amuboshye ni bwo abasha kwiba ibintu byo mu nzu ye. 28 Ndababwira ukuri ko abantu bazababarirwa ibyaha byose bakoze, harimo n’ibyaha byose byo gutukana. 29 Ariko umuntu wese utuka umwuka wera ntazigera ababarirwa,+ ahubwo azabarwaho icyo cyaha kugeza iteka ryose.”+ 30 Ibyo Yesu yabivuze kubera ko bari bavuze bati: “Yatewe n’umudayimoni.”+
31 Nuko mama we na barumuna be+ baraza, bahagarara hanze, bamutumaho umuntu ngo amuhamagare.+ 32 Icyo gihe abantu benshi bari bicaye bamukikije. Nuko baramubwira bati: “Dore mama wawe n’abavandimwe bawe bahagaze hanze baragushaka.”+ 33 Ariko arabasubiza ati: “Mama ni nde cyangwa abavandimwe banjye ni ba nde?” 34 Nuko areba abari bicaye bamukikije, aravuga ati: “Dore mama n’abavandimwe banjye!+ 35 Umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka, ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye kandi ni we mama.”+
4 Nuko yongera kwigishiriza iruhande rw’inyanja. Abantu benshi bateranira hafi ye. Yurira ubwato abwicaramo, ajya kure gato y’inkombe, naho abandi bose basigara ku nkombe.+ 2 Nuko atangira kubigisha ibintu byinshi akoresheje imigani.+ Arababwira ati:+ 3 “Nimwumve. Umuntu yagiye gutera imbuto.+ 4 Igihe yaziteraga, zimwe zaguye iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya. 5 Izindi zigwa ku rutare, ariko ntizahabona ubutaka bwinshi, maze zihita zimera kuko ubutaka bwari bugufi.+ 6 Ariko izuba ryatse rirazikubita, maze ziruma kubera ko nta mizi zari zifite. 7 Izindi zigwa mu mahwa, nuko amahwa arakura araziniga ntizera imbuto.+ 8 Ariko izindi zigwa mu butaka bwiza, ziramera, zirakura, zera imbuto nyinshi. Zimwe zera 30, izindi 60, naho izindi zera 100.”+ 9 Nuko yongeraho ati: “Ushaka kumva niyumve.”+
10 Igihe yari wenyine, abigishwa be hamwe na za ntumwa 12 baraje bamubaza iby’iyo migani.+ 11 Nuko arababwira ati: “Mwe mwahawe gusobanukirwa ibanga ry’Imana+ ryerekeye Ubwami bw’Imana, ariko bo ibintu byose baba bumva ari nk’imigani gusa.+ 12 Mu by’ukuri barareba, ariko nta cyo babona. Barumva, ariko ntibasobanukirwa ibyo bumva, ngo bamenye icyo byerekezaho. Ni yo mpamvu batagarukira Imana ngo bababarirwe.”+ 13 Arongera arababwira ati: “None se ko mudasobanukiwe uwo mugani, indi migani yo muzayisobanukirwa mute?
14 “Umuntu wateye imbuto, agereranya umuntu ubwiriza ijambo ry’Imana.+ 15 Imbuto zatewe ku nzira zigereranya abantu bose bumva ijambo ry’Imana, ariko bamara kuryumva Satani akaza,+ akarandura izo mbuto zatewe mu mitima yabo.+ 16 Naho abagereranywa n’imbuto zatewe ku rutare, ni abumva ijambo ry’Imana bakaryemera bishimye.+ 17 Ariko kubera ko iryo jambo ry’Imana riba ritarashinze imizi mu mitima yabo, ribagumamo igihe gito, hanyuma bahura n’imibabaro cyangwa ibitotezo bitewe na ryo, bagahita bacika intege. 18 Hari izindi mbuto zatewe mu mahwa. Izo zigereranya abantu bumva iryo jambo ry’Imana,+ 19 ariko imihangayiko+ yo muri iyi si, kwifuza ubutunzi+ no kwifuza+ ibindi bintu, bigapfukirana iryo jambo ry’Imana maze imbuto zatewe mu mutima wabo ntizere. 20 Naho abagereranywa n’imbuto zatewe mu butaka bwiza, ni abumva ijambo ry’Imana bakaryemera baryishimiye, maze imbuto zatewe mu mutima wabo zikera cyane, zimwe zikera 30, izindi 60, naho izindi zikera 100.”+
21 Nuko yongera kubabwira ati: “Nta muntu ucana itara ngo narangiza aritwikire* cyangwa ngo arishyire munsi y’ameza.* Ahubwo arishyira ahantu hagaragara.*+ 22 Nta kintu cyahishwe kitazahishurwa, kandi nta kintu cyabitswe mu buryo bwitondewe kitazashyirwa ku mugaragaro.+ 23 Ushaka kumva niyumve.”+
24 Nanone arababwira ati: “Nimutege amatwi mwitonze ibyo mbabwira.+ Nimutega amatwi cyane muzasobanukirwa, ndetse muzasobanukirwa ibintu byinshi kurushaho. 25 Ufite wese azahabwa ibindi byinshi,+ ariko umuntu wese udafite, n’utwo yatekerezaga ko afite bazatumwaka.”+
26 Nuko akomeza ababwira ati: “Nanone, Ubwami bw’Imana bwagereranywa n’umuntu wateye imbuto. 27 Nijoro araryama bwacya akabyuka, imbuto na zo zikamera zigakura, ariko atazi uko zikura. 28 Nuko izo mbuto zikurira mu butaka buhoro buhoro. Zibanza kuba utwatsi, hanyuma zikazana uruti, amaherezo zikazana amahundo yuzuye imbuto. 29 Iyo izo mbuto zimaze kwera, aragenda akazisarura kuko igihe cyo kuzisarura kiba kigeze.”
30 Nuko arongera arababwira ati: “None se Ubwami bw’Imana twabugereranya n’iki, cyangwa se twabusobanura twifashishije uwuhe mugani? 31 Ubwami bw’Imana bugereranywa n’akabuto ka sinapi, gaterwa mu butaka ari akabuto gato cyane mu mbuto zose zo ku isi.+ 32 Ariko iyo bamaze kugatera karakura, kakaruta ibindi bimera byose, kakaba igiti kinini gifite amashami manini, ku buryo inyoni zo mu kirere ziza zigatura mu gicucu cyayo.”
33 Uko ni ko yababwiraga ijambo ry’Imana akoresheje imigani myinshi+ nk’iyo, akurikije iyo bashoboraga kumva. 34 Mu by’ukuri, igihe cyose yigishaga abantu akoresheje imigani, ariko iyo yabaga ari kumwe n’abigishwa be biherereye yabasobanuriraga byose.+
35 Nuko kuri uwo munsi bigeze nimugoroba, arababwira ati: “Nimuze twambuke tujye ku nkombe yo hakurya.”+ 36 Bamaze gusezerera abantu bari aho, bamutwara muri bwa bwato yari arimo, kandi hari hari n’andi mato.+ 37 Nuko haza umuyaga mwinshi mu mazi, maze imiraba* ikomeza kwikubita ku bwato, ku buryo ubwo bwato bwari hafi kurengerwa n’amazi.+ 38 Ariko yari yibereye inyuma mu bwato yiseguye umusego. Nuko baramukangura baramubwira bati: “Mwigisha, ese kuba tugiye gupfa nta cyo bikubwiye?” 39 Abyumvise arahaguruka acyaha umuyaga, abwira inyanja ati: “Ceceka! Tuza!”+ Nuko umuyaga urekera aho guhuha, maze haba ituze ryinshi. 40 Arangije arababaza ati: “Ni iki gitumye mugira ubwoba bwinshi? Koko na n’ubu ntimuragira ukwizera?” 41 Ariko bumva bagize ubwoba budasanzwe, barabwirana bati: “Uyu ni muntu ki? Uzi ko umuyaga n’inyanja na byo bimwumvira!”+
5 Nuko bagera hakurya y’inyanja, mu karere ka Gerasa.+ 2 Akiva mu bwato ahura n’umugabo wari uturutse mu irimbi, wari watewe n’umudayimoni. 3 Uwo mugabo yiberaga mu irimbi. Kugeza icyo gihe nta muntu n’umwe wari warashoboye kumuboha ngo amukomeze, niyo yabaga akoresheje iminyururu. 4 Inshuro nyinshi bamubohaga amaguru n’amaboko bakoresheje iminyururu, ariko akayicagagura. Nta muntu n’umwe washoboraga kumufata ngo amugumane. 5 Ku manywa na nijoro yahoraga mu marimbi no mu misozi asakuza cyane kandi yikebesha amabuye. 6 Ariko abonye Yesu akiri kure, ariruka aramwunamira.+ 7 Nuko amaze gusakuza cyane aravuga ati: “Yesu Mwana w’Imana Isumbabyose uranshakaho iki? Rahira mu izina ry’Imana ko utagiye kunyica nabi.”+ 8 Byatewe n’uko Yesu yari abwiye uwo mudayimoni ati: “Va muri uwo muntu wa mudayimoni we!”+ 9 Ariko abanza kumubaza ati: “Witwa nde?” Umudayimoni aramusubiza ati: “Nitwa Legiyoni,* kuko turi benshi.” 10 Nuko uwo mudayimoni atangira kwinginga Yesu ngo ntabirukane muri icyo gihugu.+
11 Icyo gihe hari ingurube nyinshi+ zarishaga ku musozi.+ 12 Nuko abo badayimoni binginga Yesu bati: “Twohereze muri ziriya ngurube tuzinjiremo.” 13 Arabemerera maze barasohoka binjira muri za ngurube. Izo ngurube ziruka zigana ahantu hacuramye, ziroha mu nyanja zirarohama. Zose hamwe zari nk’ibihumbi bibiri. 14 Ariko abashumba bari baziragiye barahunga, bajya mu mujyi no mu giturage kuvuga ibyabaye maze abantu bose baza kureba uko byagenze.+ 15 Nuko baza aho Yesu ari, babona na wa mugabo wari waratewe n’abadayimoni benshi. Yari yicaye, yambaye kandi yagaruye ubwenge. Babibonye bagira ubwoba bwinshi. 16 Abari babibonye na bo bababwira uko byagendekeye uwo muntu wari waratewe n’abadayimoni n’ibyabaye ku ngurube. 17 Nuko binginga Yesu ngo ave mu karere kabo.+
18 Yesu yuriye ubwato wa muntu wari waratewe n’abadayimoni aramwinginga ngo bajyane.+ 19 Ariko ntiyamwemerera, ahubwo aramubwira ati: “Jya iwanyu usange bene wanyu ubabwire ibintu byose Yehova* yagukoreye, n’ukuntu yakugiriye impuhwe.”* 20 Nuko uwo mugabo aragenda abwira ab’i Dekapoli* ibintu byose Yesu yamukoreye, abantu bose baratangara cyane.
21 Yesu yongera kwambuka ari mu bwato asubira ku nkombe yo hakurya, hanyuma abantu benshi baza hafi ye ariko we yari ahagaze iruhande rw’inyanja.+ 22 Nuko umwe mu bayobozi b’isinagogi* witwaga Yayiro araza maze abonye Yesu amupfukama imbere.+ 23 Aramwinginga cyane ati: “Umukobwa wanjye ararembye cyane. Ndakwinginze, ngwino umurambikeho ibiganza+ kugira ngo akire bityo akomeze kubaho.” 24 Nuko Yesu ajyana na we. Abantu benshi baramukurikira, bagenda bamubyiganiraho.
25 Hari umugore wari umaze imyaka 12+ arwaye indwara yo kuva amaraso.*+ 26 Yari yarivuje ku baganga benshi bamubabazaga cyane kandi yari yarabahaye ibye byose, ariko nta cyo bari baramumariye. Ahubwo yagendaga arushaho kumererwa nabi. 27 Nuko yumvise ibintu bavugaga kuri Yesu, araza aturuka inyuma ye ari muri ba bantu benshi, maze akora ku mwitero we.+ 28 Yaratekerezaga ati: “Ninkora ku mwitero we byonyine, ndahita nkira.”+ 29 Ako kanya amaraso arakama, yumva mu mubiri we akize indwara yamubabazaga.
30 Yesu na we ahita yiyumvamo ko imbaraga+ zimuvuyemo, maze arahindukira areba abo bantu, arababaza ati: “Ni nde ukoze ku myenda yanjye?”+ 31 Ariko abigishwa be baramubaza bati: “Urabona ukuntu abantu bakubyiganiraho ari benshi, none urabaza ngo: ‘ni nde unkozeho?’” 32 Icyakora akomeza kubareba kugira ngo amenye uwabikoze. 33 Ariko uwo mugore agira ubwoba bwinshi aratitira, kuko yari azi ibimaze kumubaho, araza amupfukama imbere amubwiza ukuri kose. 34 Yesu aramubwira ati: “Mukobwa, ukwizera kwawe kwagukijije. Igendere amahoro+ kandi ukire indwara yakubabazaga.”+
35 Akivuga ibyo, haza abantu baturutse mu rugo rw’uwo muyobozi w’isinagogi, baramubwira bati: “Umukobwa wawe yapfuye! Uracyaruhiriza iki Umwigisha?”+ 36 Ariko Yesu abyumvise abwira Yayiro ati: “Humura, ntugire ubwoba. Wowe wizere gusa.”+ 37 Nuko ntiyagira undi yemerera ko bajyana, uretse Petero, Yakobo na Yohana umuvandimwe wa Yakobo.+
38 Hanyuma bagera mu rugo rwa Yayiro, asanga hari akavuyo n’urusaku rwinshi, abantu bari kurira cyane.+ 39 Yesu amaze kwinjira mu nzu arababaza ati: “Kuki mwateje akavuyo n’urusaku rwinshi kandi mukaba muri kurira? Ntabwo umwana yapfuye ahubwo arasinziriye.”+ 40 Avuze atyo batangira kumuseka cyane. Ariko amaze gusohora abantu bose, ajyana na papa w’uwo mwana na mama we n’abigishwa bari kumwe na we, binjira aho uwo mwana yari ari. 41 Hanyuma afata ukuboko k’uwo mwana aramubwira ati: “Talisa kumi,” bisobanura ngo: “Mukobwa, haguruka!”+ 42 Nuko ako kanya uwo mukobwa arahaguruka atangira kugenda. (Yari afite imyaka 12.) Bose baratangara cyane, ibyishimo birabarenga. 43 Ariko yongera kubabwira akomeje ngo ntibagire uwo babibwira.+ Nanone abasaba ko baha uwo mwana ibyokurya.
6 Nuko avayo ajya mu karere k’iwabo,+ abigishwa be na bo bajyana na we. 2 Isabato igeze, atangira kwigishiriza mu isinagogi.* Abantu benshi mu bamwumvaga baratangara, baravuga bati: “Ibi bintu byose uyu muntu yabivanye he?+ None se kuki uyu muntu yahawe ubu bwenge bwose kandi kuki akora ibitangaza bingana bitya?+ 3 Uyu si wa mubaji+ umuhungu wa Mariya?+ Barumuna be si Yakobo+ Yozefu, Yuda na Simoni?+ Bashiki be ntiduturanye?” Nuko ibyo bituma batamwemera. 4 Ariko Yesu arababwira ati: “Ni ukuri umuhanuzi ahabwa icyubahiro ahandi hose, uretse mu karere k’iwabo, muri bene wabo no mu rugo rwe.”+ 5 Ibyo byatumye atahakorera ibitangaza byinshi. Icyakora yakijije abantu bake bari barwaye abarambitseho ibiganza. 6 Ariko yatangajwe n’ukuntu babuze ukwizera. Nuko azenguruka mu midugudu yo muri ako karere yigisha.+
7 Hanyuma ahamagara za ntumwa 12, azituma ari ebyiri ebyiri+ kandi aziha ubushobozi bwo kwirukana abadayimoni.+ 8 Nanone abategeka kutagira icyo bitwaza ku rugendo uretse inkoni yonyine. Abasaba kutitwaza umugati, udufuka bashyiramo ibyo bazarya bari ku rugendo cyangwa udufuka batwaramo amafaranga,*+ 9 ahubwo bakambara inkweto gusa kandi ntibitwaze imyenda ibiri.* 10 Arongera arababwira ati: “Inzu yose muzajya mwinjiramo, mujye muyigumamo kugeza igihe muzavira muri ako gace.+ 11 Ahantu hose batazabakira cyangwa ngo babatege amatwi, nimuvayo muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu* kugira ngo bibabere ubuhamya.”+ 12 Nuko baragenda babwiriza abantu kugira ngo bihane.+ 13 Birukanaga abadayimoni benshi+ kandi bagasiga abarwayi benshi amavuta, bakabakiza.
14 Nuko Umwami Herode arabyumva, kubera ko Yesu yari amaze kumenyekana ahantu hose. Wasangaga abantu bavuga bati: “Yohana Umubatiza yazutse none ari gukora ibitangaza.”+ 15 Ariko abandi bo baravugaga bati: “Ni Eliya.” Abandi bo bakavuga bati: “Ni umuhanuzi umeze nk’abandi bahanuzi ba kera.”+ 16 Ariko Herode abyumvise aravuga ati: “Uwo ni Yohana wa wundi naciye umutwe. Yarazutse!” 17 Herode yari yaratumye abantu bafata Yohana baramuboha bamushyira muri gereza, bitewe na Herodiya wari umugore w’umuvandimwe we Filipo. Herode yari yaramutwaye amugira umugore we.+ 18 Yohana yahoraga abwira Herode ati: “Amategeko ntiyemera ko utwara umugore w’umuvandimwe wawe.”+ 19 Ibyo byatumye Herodiya agirira inzika Yohana ashaka no kumwica, ariko ntiyabishobora. 20 Herode yatinyaga Yohana, kuko yari azi ko ari umukiranutsi, akaba n’umuntu utinya Imana.+ Ni yo mpamvu yamurindaga. Igihe cyose yamaraga kumva ibyo avuga yaburaga uko amugenza. Icyakora yakomezaga kumutega amatwi yishimye.
21 Ariko umunsi umwe Herodiya abona uburyo bwo kwica Yohana. Icyo gihe Herode yari yizihije isabukuru y’ivuka rye+ maze atumira abayobozi bakomeye, abakuru b’ingabo n’abayobozi bo muri Galilaya yose, abategurira ifunguro rya nimugoroba.+ 22 Nuko umukobwa wa Herodiya araza arabyina, ashimisha Umwami Herode n’abari bicaranye na we.* Herode abwira uwo mukobwa ati: “Nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha.” 23 Ndetse aramurahira ati: “Icyo unsaba cyose ndakiguha, niyo cyaba icya kabiri cy’ubwami bwanjye.” 24 Nuko uwo mukobwa arasohoka ajya kubaza mama we ati: “Nsabe iki?” Mama we aramusubiza ati: “Saba umutwe wa Yohana Umubatiza.” 25 Ako kanya ahita asubira aho umwami yari ari, amubwira icyo yifuza. Aramubwira ati: “Ndashaka ko nonaha umpa umutwe wa Yohana Umubatiza ku isahani.”+ 26 Nubwo ibyo byababaje umwami cyane, yamwemereye ibyo yari yamusabye bitewe n’uko yari yabirahiriye, kandi akaba yari ari kumwe n’abo yari yatumiye. 27 Nuko ako kanya Herode ahita yohereza umusirikare wamurindaga, amutegeka kumuzanira umutwe wa Yohana. Aragenda asanga Yohana muri gereza amuca umutwe, 28 awuzana ku isahani, awuhereza uwo mukobwa, uwo mukobwa na we awushyira mama we. 29 Abigishwa ba Yohana babyumvise baraza batwara umurambo we, bajya kuwushyingura.
30 Nuko intumwa ziteranira imbere ya Yesu, zimubwira ibintu byose zari zakoze n’ibyo zari zigishije.+ 31 Na we arazibwira ati: “Nimuze mwenyine tujye ahantu hiherereye turuhuke ho gato.”+ Icyo gihe hari abantu benshi, bamwe bagenda abandi baza, bigatuma batabona akanya na gato ko kugira icyo barya. 32 Nuko bajya mu bwato bajya ahantu hatari abantu, ari bonyine.+ 33 Ariko hari abantu bababonye bagenda. Abantu benshi bamenye ko yagiye, maze baturuka mu mijyi yose bagenda n’amaguru bariruka babatangayo. 34 Nuko avuye mu bwato abona abantu benshi, yumva abagiriye impuhwe+ kubera ko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri.+ Hanyuma atangira kubigisha ibintu byinshi.+
35 Icyo gihe bwari butangiye kwira, maze abigishwa be baramusanga baramubwira bati: “Ahantu turi nta bantu bahatuye kandi burije.+ 36 Sezerera aba bantu batahe bajye mu giturage no mu midugudu yo hafi aha bihahire ibyokurya.”+ 37 Nuko arabasubiza ati: “Ni mwe mugomba kubaha ibyokurya.” Na bo baramubaza bati: “None se tujye kugura imigati y’amadenariyo* 200 tuyihe abantu bayirye?”+ 38 Arababwira ati: “Mufite imigati ingahe? Nimugende murebe!” Bamaze kureba iyo bafite, baramubwira bati: “Ni itanu n’amafi abiri.”+ 39 Ategeka abantu bose kwigabanya mu matsinda bakicara mu byatsi.+ 40 Nuko bicara hasi mu matsinda y’abantu 100, n’ay’abantu 50. 41 Afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba mu ijuru arasenga,+ amanyagura ya migati ayiha abigishwa be kugira ngo na bo bayihe abantu. Na ya mafi abiri arayabagabanya bose. 42 Nuko bose bararya barahaga. 43 Batoragura ibice by’imigati bisigaye, byuzura ibitebo 12 udashyizemo amafi.+ 44 Abariye imigati bose hamwe bari abagabo 5.000.
45 Nuko ako kanya ahita ategeka abigishwa be kurira ubwato, bakamubanziriza ku nkombe yo hakurya ahagana i Betsayida, mu gihe we yari agisezerera abantu.+ 46 Hanyuma amaze kubasezeraho, ajya ku musozi gusenga.+ 47 Byari bimaze kuba nijoro kandi ubwato bwari bugeze mu nyanja hagati, ariko we yari wenyine ku musozi.+ 48 Nuko abonye ko bari gutwara ubwato bibagoye cyane kubera ko umuyaga wari ubaturutse imbere, aza abasanga. Icyo gihe bwendaga gucya.* Aza agenda hejuru y’inyanja, ariko asa n’ushaka kubacaho. 49 Bamubonye agenda hejuru y’inyanja baravuga bati: “Turabonekewe!” Nuko barasakuza cyane, 50 kuko bose bamubonye bakagira ubwoba bwinshi. Ariko ako kanya avugana na bo arababwira ati: “Nimuhumure ni njye! Ntimugire ubwoba.”+ 51 Yurira ubwato abasangamo maze umuyaga uratuza. Ibyo bituma batangara cyane, 52 kuko nta somo bari baravanye kuri cya gitangaza yakoze igihe yatuburaga imigati itanu. Kugeza icyo gihe bari batarasobanukirwa.
53 Nuko ubwato bubageza i Genesareti, maze babusiga hafi aho.+ 54 Ariko bakiva mu bwato abantu baramumenya. 55 Biruka bajya hirya no hino muri ako karere, bazana abarwayi ku dutanda, babajyana aho bumvise ko Yesu ari. 56 Aho yageraga hose, haba mu midugudu, mu mijyi cyangwa mu giturage, abantu bashyiraga abarwayi mu masoko, bakamwinginga ngo abareke gusa bakore ku dushumi tw’umwenda we.+ Kandi abadukoragaho bose barakiraga.
7 Nuko Abafarisayo na bamwe mu banditsi bari baturutse i Yerusalemu bateranira aho yari ari.+ 2 Babona bamwe mu bigishwa be barisha intoki kandi batabanje gukaraba.* 3 (Abafarisayo n’Abayahudi bose ntibarya batabanje gukaraba intoki kugeza mu nkokora. Bakurikiza imigenzo* bubaha cyane ya ba sekuruza. 4 N’iyo bavuye ku isoko, ntibarya batabanje gukaraba. Hari n’indi migenzo myinshi bakuye kuri ba sekuruza kandi bakurikiza babyitondeye, urugero nko kudubika mu mazi ibikombe, utubinika n’udusafuriya tw’umuringa mbere yo kubikoresha.)+ 5 Nuko abo Bafarisayo n’abanditsi baramubaza bati: “Kuki abigishwa bawe badakurikiza imigenzo ya ba sogokuruza, ahubwo bakarya badakarabye?”+ 6 Arababwira ati: “Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye neza ibyanyu. Yaranditse ati: ‘aba bantu bavuga ko banyubaha ariko mu by’ukuri ntibankunda.+ 7 Barushywa n’ubusa bansenga, kuko ibyo bigisha ari amategeko y’abantu.’+ 8 Musuzugura amategeko y’Imana, ariko imigenzo y’abantu yo mukayikurikiza mudaca ku ruhande.”+
9 Nuko akomeza ababwira ati: “Mwirengagiza amategeko y’Imana mu mayeri kugira ngo mubone uko mukurikiza imigenzo yanyu.+ 10 Urugero, Mose yaravuze ati: ‘wubahe papa wawe na mama wawe,’+ kandi aravuga ati: ‘umuntu utuka papa we cyangwa mama we agomba kwicwa.’+ 11 Ariko mwe muvuga ko umuntu wese ubwira papa we cyangwa mama we ati: “icyo mfite cyari kukugirira akamaro ni ituro nageneye Imana,”* 12 ntasabwa kugira ikintu na kimwe akorera papa we cyangwa mama we. + 13 Uko ni ko ijambo ry’Imana muritesha agaciro bitewe n’imigenzo yanyu mugenda muhererekanya.+ Hari n’ibindi byinshi nk’ibyo mukora.”+ 14 Nuko yongera guhamagara abantu ngo baze aho ari, arababwira ati: “Nimuntege amatwi mwese kandi ibyo mbabwira mubisobanukirwe.+ 15 Nta kintu cyinjira mu muntu giturutse hanze gishobora kumwanduza,* ahubwo ibiva mu muntu ni byo bimwanduza.”+ 16* ——
17 Nuko avuye mu bantu yinjira mu nzu, maze abigishwa be bamubaza icyo urwo rugero rusobanura.+ 18 Arababwira ati: “Ese namwe ntimuragira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu nka bo? Ubwo se muyobewe ko nta kintu giturutse hanze cyinjira mu muntu gishobora kumwanduza? 19 Icyo kintu ntikiba kinjiye mu mutima we, ahubwo kinyura mu mara kigasohoka kikajya mu musarani.” Igihe yavugaga ibyo, yari agaragaje ko ibyokurya byose bitanduye. 20 Akomeza ababwira ati: “Ikiva mu muntu ni cyo kimwanduza.+ 21 Imbere mu muntu, ni ukuvuga mu mutima,+ ni ho haturuka ibitekerezo bibi, ari byo: Ubusambanyi,* ubujura, ubwicanyi, 22 ubuhehesi,* umururumba, ibikorwa by’ubugome, ibinyoma, kwiyandarika, kwifuza, gutuka Imana, kwishyira hejuru no kudashyira mu gaciro. 23 Ibyo bintu bibi byose bituruka mu muntu ni byo bimwanduza.”
24 Hanyuma arahaguruka ava aho hantu ajya mu turere tw’i Tiro n’i Sidoni,+ maze yinjira mu nzu, kandi ntiyashakaga ko hagira ubimenya. Icyakora ahantu hose yageraga bahitaga babimenya. 25 Ako kanya, umugore wari ufite akana k’agakobwa katewe n’umudayimoni yumva bavuga ibye, araza amupfukama imbere.+ 26 Uwo mugore yari Umugiriki wakomokaga i Foyinike ho muri Siriya. Nuko akomeza kumusaba ngo amufashe, yirukane umudayimoni mu mukobwa we. 27 Ariko Yesu aramubwira ati: “Reka abana babanze bahage, kuko bidakwiriye ko umuntu afata ibyokurya by’abana ngo abijugunyire ibibwana by’imbwa.”+ 28 Aramusubiza ati: “Yego nyakubahwa, ariko ibibwana by’imbwa biri munsi y’ameza, na byo birya ubuvungukira abana bato bataye.” 29 Yesu abyumvise aramubwira ati: “Kubera ko uvuze utyo, igendere amahoro. Umudayimoni yavuye mu mukobwa wawe.”+ 30 Nuko uwo mugore aragenda ajya iwe, asanga uwo mwana aryamye ku buriri, umudayimoni yamuvuyemo.+
31 Yesu avuye mu karere k’i Tiro anyura i Sidoni, aca no mu karere ka Dekapoli* maze agera ku Nyanja ya Galilaya.+ 32 Ahageze bamuzanira umuntu wari ufite ubumuga bwo kutumva+ kandi uvuga adedemanga, baramwinginga ngo amurambikeho ikiganza. 33 Nuko amuvana mu bantu amujyana ahiherereye, amushyira intoki mu matwi. Amaze gucira amacandwe, amukora ku rurimi.+ 34 Hanyuma areba mu ijuru, ariruhutsa cyane, maze aravuga ati: “Efata,” bisobanura ngo: “Amatwi yawe niyumve kandi uvuge.” 35 Nuko uwo muntu yongera gusubirana ubushobozi bwe bwo kumva,+ n’ururimi rwe rurakira, atangira kuvuga neza. 36 Yesu amaze gukora ibyo, arababuza ngo ntibagire uwo babibwira,+ ariko uko yarushagaho kubabuza kubivuga, ni ko barushagaho kubikwirakwiza hose.+ 37 Mu by’ukuri, baratangaye bidasanzwe+ maze baravuga bati: “Ibyo akora byose abikora neza. Uzi ko atuma n’abafite ubumuga bwo kutumva bumva n’abafite ubumuga bwo kutavuga bakavuga!”+
8 Nanone muri iyo minsi hari haje abantu benshi, kandi nta kintu bari bafite cyo kurya. Nuko ahamagara abigishwa be arababwira ati: 2 “Ndumva mfitiye aba bantu impuhwe,+ kuko ubu hashize iminsi itatu bari kumwe nanjye kandi nta kintu bafite cyo kurya.+ 3 Ndamutse mbasezereye bagasubira iwabo bashonje, bashobora kwitura hasi bari mu nzira kandi bamwe muri bo baturutse kure.” 4 Ariko abigishwa be baramusubiza bati: “None se aha hantu hadatuwe, umuntu yakura he imigati yahaza aba bantu bose?” 5 Na we arababaza ati: “Mufite imigati ingahe?” Barasubiza bati: “Ni irindwi.”+ 6 Nuko ategeka abantu kwicara hasi, afata ya migati irindwi, asenga ashimira, arayimanyagura, ayiha abigishwa be ngo bayitange, maze na bo bayiha abantu.+ 7 Nanone bari bafite udufi duke. Nuko amaze gusenga, ababwira ko na two baduha abantu. 8 Bararya barahaga, hanyuma bakusanya ibice by’imigati bisigaye byuzura ibitebo birindwi.+ 9 Bari abagabo bagera ku 4.000. Ibyo birangiye arabasezerera.
10 Ako kanya we n’abigishwa be burira ubwato bajya mu karere ka Dalumanuta.+ 11 Abafarisayo baraza batangira kumugisha impaka, bamusaba igitangaza kivuye mu ijuru kugira ngo bamugerageze.+ 12 Nuko agira agahinda kenshi ariruhutsa maze aravuga ati: “Abantu b’iki gihe barashakira iki igitangaza?+ Ndababwira ukuri ko nta gitangaza bazabona.”+ 13 Amaze kubabwira atyo abasiga aho, yongera kurira ubwato ajya ku nkombe yo hakurya.
14 Icyakora bibagirwa kwitwaza imigati. Nta kindi kintu cyo kurya bari bafite mu bwato uretse umugati umwe gusa.+ 15 Yesu arabategeka ati: “Mukomeze kuba maso, kandi mwirinde umusemburo w’Abafarisayo n’umusemburo wa Herode.”+ 16 Nuko batangira kujya impaka hagati yabo bibwira ko ababwiye ibyo bitewe n’uko nta migati bari bafite. 17 Abibonye arababaza ati: “Kuki mujya impaka z’uko nta migati mufite? Ese namwe ntimurashobora kwiyumvisha ibintu kandi ngo mubisobanukirwe? Ese na n’ubu ntimurabyiyumvisha neza? 18 ‘Nubwo mufite amaso, ntimureba! Kandi nubwo mufite amatwi ntimwumva!’ None se ntimwibuka ibyabaye? 19 Igihe namanyaguraga imigati itanu+ igahaza abagabo 5.000, ibice by’imigati byasagutse byuzuye ibitebo bingahe?” Baramusubiza bati: “Byuzuye ibitebo 12.”+ 20 “Ese nanone ntimwibuka igihe namanyaguraga imigati irindwi igahaza abagabo 4.000? Ibice by’imigati byasagutse byuzuye ibitebo binini bingahe?” Baramusubiza bati: “Byuzuye ibitebo birindwi.”+ 21 Nuko arababwira ati: “Ubu se na n’ubu ntimurasobanukirwa koko?”
22 Nuko bagera i Betsayida. Ahageze abantu bamuzanira umuntu wari ufite ubumuga bwo kutabona, baramwinginga ngo amukoreho.+ 23 Afata uwo muntu ukuboko amujyana inyuma y’umudugudu, amushyira amacandwe ku maso,+ hanyuma amurambikaho ibiganza aramubaza ati: “Hari icyo ubona?” 24 Uwo muntu afungura amaso arareba maze aravuga ati: “Ndabona abantu, ariko bameze nk’ibiti biri kugenda.” 25 Yongera kurambika ibiganza ku maso y’uwo muntu, nuko atangira kureba neza. Ibintu byose yabibonaga neza nk’uko biri. 26 Hanyuma aramusezerera ngo ajye iwabo, ariko aramubwira ati: “Ntugaruke muri uyu mudugudu.”
27 Yesu n’abigishwa be bava aho hantu bajya mu midugudu ya Kayisariya ya Filipo. Nuko bakiri mu nzira abaza abigishwa be ati: “Abantu bavuga ko ndi nde?”+ 28 Baramubwira bati: “Bamwe bavuga ko uri Yohana Umubatiza,+ abandi bakavuga ko uri Eliya,+ abandi bakavuga ko uri umwe mu bahanuzi.” 29 Hanyuma arababaza ati: “None se mwe muvuga ko ndi nde?” Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo.”+ 30 Abyumvise abategeka ko batazagira uwo babwira ibye.+ 31 Nanone atangira kubigisha avuga ko Umwana w’umuntu agomba kugerwaho n’imibabaro myinshi, akangwa n’abayobozi b’Abayahudi, abakuru b’abatambyi n’abanditsi kandi akicwa,+ ariko nyuma y’iminsi itatu akazazuka.+ 32 Mu by’ukuri, ibyo yabibabwiye bose babyumva. Ariko Petero amushyira ku ruhande aramucyaha.+ 33 Yesu arahindukira areba abigishwa be, maze acyaha Petero ati: “Jya inyuma yanjye Satani, kuko ibyo utekereza atari ibitekerezo by’Imana ahubwo ari iby’abantu.”+
34 Nuko ahamagara abantu hamwe n’abigishwa be, arababwira ati: “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, afate igiti cye cy’umubabaro* akomeze ankurikire.+ 35 Umuntu wese ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, ariko uwemera gupfa kubera njye no kubera ubutumwa bwiza, azongera abeho.+ 36 None se, umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko akabura ubuzima bwe?+ 37 Mu by’ukuri se, umuntu yatanga iki kugira ngo akize ubuzima bwe?+ 38 Umuntu wese uterwa isoni no kuba umwigishwa wanjye, ntashake ko abantu b’iki gihe b’abasambanyi* kandi b’abanyabyaha bamenya ko ari umwigishwa wanjye kandi ko yizera ibyo mvuga, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera+ ubwo azaba aje afite icyubahiro cya Papa we, ari kumwe n’abamarayika.”+
9 Arongera arababwira ati: “Ndababwira ukuri ko hari bamwe mu bahagaze aha batazapfa batabanje kubona Ubwami bw’Imana buje bufite ububasha.”+ 2 Hashize iminsi itandatu, Yesu afata Petero, Yakobo na Yohana abajyana ku musozi muremure ari bonyine. Nuko ahindura isura ari imbere yabo.+ 3 Imyenda ye irarabagirana, iba umweru iracya cyane kurusha uko umuntu uwo ari we wese wo ku isi yayimesa akayikesha. 4 Nanone babona mu iyerekwa Eliya na Mose baganira na Yesu. 5 Nuko Petero abwira Yesu ati: “Mwigisha, kuba turi hano ni byiza rwose. None rero, reka tuhashinge amahema atatu: Iryawe, irya Mose n’irya Eliya.” 6 Mu by’ukuri, ntiyari azi icyo yakora, kuko bari bagize ubwoba bwinshi. 7 Nuko haza igicu kirabakingiriza, maze muri icyo gicu humvikana ijwi+ rivuga riti: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda.+ Mumwumvire!”+ 8 Ariko ako kanya barebye iruhande rwabo, ntibongera kugira undi babona, uretse Yesu wenyine.
9 Bakimanuka uwo musozi, Yesu arabategeka ngo ntibazagire umuntu uwo ari we wese babwira ibyo babonye,+ kugeza igihe Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka.+ 10 Nuko bumvira iryo tegeko,* ariko bajya impaka hagati yabo kuko batari basobanukiwe ibyo yari amaze kuvuga birebana no kuzurwa. 11 Hanyuma baramubaza bati: “Kuki abanditsi bavuga ko Eliya+ agomba kuza mbere ya Kristo?”+ 12 Arabasubiza ati: “Eliya yagombaga kubanza kuza, agasubiza ibintu byose kuri gahunda.+ Ariko se kuki ibyanditswe bivuga ko Umwana w’umuntu agomba kugerwaho n’imibabaro myinshi+ kandi agasuzugurwa?+ 13 Nyamara ndababwira ko mu by’ukuri Eliya yaje,+ kandi bamukoreye ibyo bashaka nk’uko byari byaranditswe.”+
14 Bageze aho abandi bigishwa bari, babona abantu benshi babakikije, kandi n’abanditsi babagishaga impaka.+ 15 Ariko abo bantu bose bakimara kumubona baratangara cyane, nuko biruka bamusanga, baramusuhuza. 16 Hanyuma arababaza ati: “Kuki muri kujya impaka?” 17 Umwe muri abo bantu aramusubiza ati: “Mwigisha, nakuzaniye umwana wanjye kubera ko yatewe n’umudayimoni umubuza kuvuga.+ 18 Igihe cyose uwo mudayimoni amufashe, amutura hasi, akazana ifuro, agahekenya amenyo kandi imbaraga zikamushiramo. Nabwiye abigishwa bawe ngo bamwirukane ariko byabananiye.” 19 Yesu abwira abo bantu ati: “Bantu b’iki gihe mutizera,+ nzagumana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Nimumunzanire.”+ 20 Hanyuma bamuzanira uwo mwana. Ariko uwo mudayimoni akibona Yesu, ahita atigisa uwo mwana, amutura hasi maze uwo mwana akomeza kwigaragura azana ifuro. 21 Hanyuma Yesu abaza papa w’uwo mwana ati: “Ibi abimaranye igihe kingana iki?” Aramubwira ati: “Byatangiye akiri umwana. 22 Inshuro nyinshi uwo mudayimoni yamuturaga mu muriro no mu mazi kugira ngo amwice. None rero, niba hari icyo ushobora gukora, rwose tugirire impuhwe udufashe.” 23 Yesu aramubwira ati: “Urumva ayo magambo uvuze ngo: ‘niba hari icyo ushobora gukora!’ Ibintu byose birashoboka ku muntu ufite ukwizera.”+ 24 Papa w’uwo mwana ahita avuga cyane ati: “Ndizeye! Mfasha ndusheho kugira ukwizera gukomeye!”+
25 Yesu abonye ko abantu bari kuza biruka babasanga, acyaha uwo mudayimoni aramubwira ati: “Wa mudayimoni we utuma abantu batavuga kandi ntibumve, ngutegetse ko umuvamo, kandi ntuzongere kumugarukamo.”+ 26 Amaze kuvuza induru no kumutigisa cyane, amuvamo. Uwo mwana asigara ameze nk’uwapfuye, ku buryo abenshi muri bo bavuze bati: “Arapfuye!” 27 Ariko Yesu amufata ukuboko aramuhagurutsa, maze arahagarara. 28 Nuko amaze kwinjira mu nzu, abigishwa be bamubaza biherereye bati: “Kubera iki twe tutashoboye kumwirukana?”+ 29 Arabasubiza ati: “Nta kindi gishobora kwirukana umudayimoni nk’uriya, uretse isengesho.”
30 Bava aho baragenda, banyura muri Galilaya, ariko ntiyashakaga ko hagira umuntu ubimenya, 31 kubera ko yashakaga kwigisha abigishwa be. Yarababwiye ati: “Umwana w’umuntu azagambanirwa, ahabwe abanzi be kandi bazamwica.+ Ariko nubwo bazamwica, azazuka nyuma y’iminsi itatu.”+ 32 Icyakora ntibasobanukiwe ibyo ababwiye, ariko batinya kugira icyo bamubaza.
33 Nuko bagera i Kaperinawumu, maze bari mu nzu arababaza ati: “Ni iki mwajyagaho impaka muri mu nzira?”+ 34 Baraceceka, kuko bakiri mu nzira, barimo bajya impaka bashaka kumenya umukuru muri bo. 35 Nuko aricara maze ahamagara za ntumwa 12 arazibwira ati: “Umuntu wese ushaka kuba umuntu ukomeye, ajye yicisha bugufi kandi akorere abandi.”+ 36 Hanyuma afata umwana muto, amuhagarika hagati yabo aramwiyegereza, maze arababwira ati: 37 “Umuntu wese wakira umwe mu bantu bameze nk’uyu mwana muto+ abigiriye izina ryanjye, nanjye aba anyakiriye kandi unyakiriye si njye aba yakiriye gusa, ahubwo aba yakiriye n’Uwantumye.”+
38 Yohana aramubwira ati: “Mwigisha, twabonye umuntu wirukana abadayimoni mu izina ryawe maze turamubuza, kubera ko atagendana natwe.”+ 39 Ariko Yesu aravuga ati: “Ntimukamubuze, kuko nta muntu ukora ibitangaza mu izina ryanjye ushobora kumvuga nabi. 40 Kandi umuntu wese utaturwanya aba ari ku ruhande rwacu.+ 41 Umuntu wese ubaha igikombe cy’amazi kubera ko muri aba Kristo,+ ndababwira ukuri ko azabihemberwa rwose.+ 42 Ariko umuntu wese usitaza umwe muri aba bameze nk’abana bato bizera, icyamubera cyiza ni uko yahambirwa ibuye rinini* ku ijosi maze akajugunywa mu nyanja.+
43 “Niba ikiganza cyawe kigutera gukora icyaha,* ugice. Icyarushaho kukubera cyiza ni uko wamugara ariko ukabona ubuzima, kuruta ko wajugunywa mu muriro udashobora kuzima w’i Gehinomu,* ufite ibiganza byombi.+ 44* —— 45 Niba ikirenge cyawe kigutera gukora icyaha, ugice. Icyarushaho kukubera cyiza ni uko wamugara ariko ukabona ubuzima, aho kujugunywa muri Gehinomu ufite ibirenge byombi.+ 46* —— 47 Nanone niba ijisho ryawe rigutera gukora icyaha, urikuremo urite kure yawe.+ Icyarushaho kukubera cyiza ni uko wagira ijisho rimwe ariko ukazabona Ubwami bw’Imana, aho kujugunywa muri Gehinomu ufite amaso yombi.+ 48 Aho muri Gehinomu inyo zaho ntizipfa kandi n’umuriro waho ntuzima.+
49 “Imana izasuka umuriro ku bantu bameze batyo nk’uko umuntu aminjagira umunyu mu biryo.+ 50 Umunyu ni mwiza. Ariko se umunyu uramutse utakaje uburyohe bwawo, mwawugarurira ubwo buryohe mute?+ Mujye muba nk’umunyu+ kandi mukomeze kubana mu mahoro.”+
10 Nuko ava aho agera mu turere turi ku mupaka wa Yudaya no hakurya ya Yorodani. Abantu benshi bongera guteranira aho ari, na we atangira kubigisha nk’uko yari amenyereye.+ 2 Abafarisayo baramwegera bagira ngo bamugerageze, maze bamubaza niba amategeko yemera ko umugabo atana n’umugore we.+ 3 Na we arababaza ati: “Mose yabategetse iki?” 4 Baramusubiza bati: “Mose yemeye ko umugabo yajya yandikira umugore we icyemezo cy’ubutane, hanyuma akamwirukana.”+ 5 Ariko Yesu arababwira ati: “Yabandikiye iryo tegeko+ bitewe n’uko muri abantu batumva.+ 6 Ariko igihe Imana yatangiraga kurema abantu, ‘yaremye umugabo n’umugore.+ 7 Ni yo mpamvu umugabo azasiga papa we na mama we,+ 8 maze we n’umugore we bakaba umubiri umwe.’+ Ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. 9 Ubwo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.”+ 10 Nanone bari mu nzu, abigishwa be bagira icyo bamubaza kuri iyo ngingo. 11 Nuko arababwira ati: “Umugabo wese utana* n’umugore we agashaka undi aba asambanye,+ kandi akaba ahemukiye umugore we. 12 N’umugore utana* n’umugabo we agashakana n’undi mugabo, aba asambanye.”+
13 Nuko abantu bamuzanira abana bato ngo abakoreho,* ariko abigishwa be barababuza.+ 14 Yesu abibonye ararakara, arababwira ati: “Nimureke abana bato baze aho ndi, kandi ntimugerageze kubabuza, kuko Ubwami bw’Imana ari ubw’abameze nka bo.+ 15 Ndababwira ukuri ko umuntu wese utemera Ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo rwose.”+ 16 Nuko aterura abo bana abarambikaho ibiganza, abaha umugisha.+
17 Akiva aho, umuntu aza yiruka apfukama imbere ye, aramubaza ati: “Mwigisha mwiza, ngomba gukora iki kugira ngo nzabone ubuzima bw’iteka?”+ 18 Yesu aramubwira ati: “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza n’umwe ubaho, keretse Imana yonyine.+ 19 Icyo amategeko avuga urakizi: ‘ntukice,+ ntugasambane,+ ntukibe,+ ntugashinje ibinyoma,+ ntukariganye,+ kandi ujye wubaha papa wawe na mama wawe.’”+ 20 Uwo muntu aramusubiza ati: “Mwigisha, ayo mategeko yose narayubahirije kuva nkiri muto.” 21 Yesu aramwitegereza yumva aramukunze, maze aramubwira ati: “Ushigaje ikintu kimwe gusa: Genda ugurishe ibyo utunze maze amafaranga uyahe abakene. Ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru. Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+ 22 Ariko ayo magambo aramubabaza, agenda afite agahinda kuko yari atunze ibintu byinshi.+
23 Yesu yitegereza abantu bari aho, maze abwira abigishwa be ati: “Mbega ukuntu biruhije ko abakire binjira mu Bwami bw’Imana!”+ 24 Abigishwa be babyumvise birabatangaza. Yesu abibonye arongera arababwira ati: “Bana ba, ni ukuri kwinjira mu Bwami bw’Imana biraruhije! 25 Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge badodesha, kuruta ko umukire yakwinjira mu Bwami bw’Imana.”+ 26 Ariko barushaho gutangara baramubaza* bati: “None se ubwo, ni nde ushobora kubona ubuzima bw’iteka?”+ 27 Yesu arabitegereza arababwira ati: “Ukurikije uko abantu batekereza ibyo ntibishoboka, ariko si ko bimeze ku Mana, kuko ku Mana ibintu byose bishoboka.”+ 28 Petero aramubwira ati: “Dore twebwe twasize byose turagukurikira. None se bizatugendekera bite?”+ 29 Yesu aravuga ati: “Ndababwira ukuri ko nta muntu wasize inzu cyangwa abavandimwe cyangwa bashiki be cyangwa mama we cyangwa papa we cyangwa abana cyangwa imirima ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza,+ 30 utazabona ibibikubye inshuro 100 muri iki gihe, yaba amazu, abavandimwe, bashiki be, ba mama, abana n’imirima. Ariko azanatotezwa+ kandi azahabwa ubuzima bw’iteka mu gihe kizaza. 31 Icyakora, benshi bari aba mbere bazaba aba nyuma, n’abari aba nyuma babe aba mbere.”+
32 Igihe kimwe ubwo bari mu nzira bajya i Yerusalemu, Yesu abari imbere, bagendaga batangaye bitewe n’ibyo Yesu yakoraga. Ariko abari babakurikiye batangira kugira ubwoba. Yongera gushyira za ntumwa 12 ku ruhande, azibwira ibintu byagombaga kumubaho.+ 33 Arazibwira ati: “Dore ubu tugiye i Yerusalemu kandi Umwana w’umuntu azatangwa ahabwe abakuru b’abatambyi n’abanditsi bamukatire urwo gupfa. Bazamuha abanyamahanga, 34 bamushinyagurire, bamucire amacandwe, bamukubite* kandi bamwice, ariko nyuma y’iminsi itatu azazuka.”+
35 Nuko Yakobo na Yohana, ari bo bahungu babiri ba Zebedayo,+ baramwegera baramubwira bati: “Mwigisha, hari ikintu twifuza kugusaba kandi rwose ntuduhakanire.”+ 36 Arababwira ati: “Murifuza iki?” 37 Baramubwira bati: “Reka tuzicarane nawe igihe uzaba uri Umwami. Umwe azicare ibumoso bwawe undi yicare iburyo bwawe.”+ 38 Ariko Yesu arababwira ati: “Ntimuzi ibyo musaba. Mbese mwashobora kunywera ku gikombe* nzanyweraho cyangwa kubatizwa umubatizo ngiye kuzabatizwa?”+ 39 Baramusubiza bati: “Twabishobora.” Yesu na we arababwira ati: “Ni byo koko igikombe nzanyweraho muzakinyweraho kandi n’umubatizo ngiye kuzabatizwa muzawubatizwa.+ 40 Ariko kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye si njye ubitanga. Imana ni yo itoranya abazicara muri iyo myanya.”
41 Nuko izindi ntumwa 10 zibyumvise zirakarira Yakobo na Yohana.+ 42 Yesu arabahamagara ngo bamwegere, arababwira ati: “Muzi ko abategetsi b’isi bayitegeka, kandi ko abayobozi bayo bakomeye bategekesha igitugu.+ 43 Ariko mwe ntimugomba kumera mutyo. Ahubwo umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, ni we ugomba kubakorera,+ 44 kandi umuntu wese wifuza kuba uw’imbere muri mwe, agomba kuba umugaragu wanyu. 45 Umwana w’umuntu na we ntiyaje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi+ no gutanga ubuzima bwe ngo bube incungu ya benshi.”+
46 Nuko bagera i Yeriko. Ariko igihe we n’abigishwa be hamwe n’abandi bantu benshi bavaga i Yeriko, iruhande rw’inzira hari hicaye umuntu wari ufite ubumuga bwo kutabona wasabirizaga witwaga Barutimayo (umuhungu wa Timayo.)+ 47 Yumvise ko ari Yesu w’i Nazareti uje, atangira gusakuza cyane avuga ati: “Yesu ukomoka kuri Dawidi,+ ngirira impuhwe!”+ 48 Benshi babyumvise baramucyaha cyane bamusaba guceceka, ariko arushaho gusakuza cyane avuga ati: “Wowe ukomoka kuri Dawidi, ngirira impuhwe!” 49 Yesu arahagarara arababwira ati: “Nimumuhamagare aze.” Nuko bahamagara uwo muntu wari ufite ubumuga bwo kutabona baramubwira bati: “Humura, haguruka araguhamagaye.” 50 Ahita ajugunya umwitero we, maze ahaguruka vuba vuba asanga Yesu. 51 Yesu aramubaza ati: “Urifuza ko ngukorera iki?” Uwo muntu wari ufite ubumuga bwo kutabona aramusubiza ati: “Mwigisha,* ndifuza ko amaso yanjye ahumuka.” 52 Nuko Yesu aramubwira ati: “Itahire, ukwizera kwawe kuragukijije.”+ Uwo mwanya arahumuka,+ maze aramukurikira.
11 Nuko Yesu n’abigishwa be bagiye kugera i Yerusalemu, bari hafi y’i Betifage n’i Betaniya+ ku Musozi w’Imyelayo, atuma babiri mu bigishwa be+ arababwira ati: 2 “Nimujye muri uriya mudugudu mureba imbere yanyu, nimuwugeramo murabona icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze cyicarwaho n’umuntu. Hanyuma mukiziture maze mukizane hano. 3 Nihagira umuntu ubabaza ati: ‘kuki muri kuzitura icyo cyana cy’indogobe?’ Mumubwire muti: ‘Umwami aragikeneye, kandi arahita akigarura.’” 4 Nuko baragenda babona icyana cy’indogobe kiziritse hanze ku irembo, iruhande rw’umuhanda, maze barakizitura.+ 5 Ariko bamwe mu bari bahagaze aho barababaza bati: “Muri mu biki? Kuki muri kuzitura icyo cyana cy’indogobe?” 6 Bababwira uko Yesu yari yababwiye, na bo barabareka baragenda.
7 Hanyuma bazanira Yesu icyo cyana cy’indogobe,+ bagishyiraho imyenda yabo maze acyicaraho.+ 8 Nanone abantu benshi basasa imyenda yabo mu nzira, abandi na bo bajya hafi y’umuhanda baca amashami y’ibiti.+ 9 Nuko abagendaga imbere ye n’abari bamukurikiye bakomeza kuvuga cyane bati: “Turakwinginze Mana, mukize!+ Uje mu izina rya Yehova* nahabwe umugisha!+ 10 Umwami uje gutegeka ari na we ukomoka kuri Dawidi,+ nahabwe umugisha! Mana iri mu ijuru turakwinginze, mukize!” 11 Nuko ageze i Yerusalemu yinjira mu rusengero, yitegereza ibintu byose. Ariko kubera ko byari bigeze nimugoroba, arasohoka ajya i Betaniya ari kumwe na za ntumwa ze 12.+
12 Bukeye bwaho, igihe bari bavuye i Betaniya, yumva arashonje.+ 13 Akiri kure, abona igiti cy’umutini gifite amababi, nuko ajya kureba niba yakibonaho imbuto. Ariko akigezeho, ntiyagira imbuto abonaho uretse amababi gusa, kuko kitari igihe imitini yerera. 14 Abibonye abwira icyo giti ati: “Ntihazagire uwongera kurya ku mbuto zawe kugeza iteka ryose.”+ Kandi abigishwa be barumvaga.
15 Nuko bagera i Yerusalemu. Yesu yinjira mu rusengero atangira kwirukana abacururizaga mu rusengero n’abaguriragamo, yubika ameza y’abavunjaga amafaranga n’intebe z’abagurishaga inuma.+ 16 Ntiyemeraga ko hagira unyuza ikintu mu rusengero. 17 Akomeza kubigisha avuga ati: “Ese ntibyanditswe ngo: ‘inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’abantu bo mu bihugu byose?’+ Ariko mwe mwayihinduye ubwihisho bw’abambuzi.”*+ 18 Nuko abakuru b’abatambyi n’abanditsi babyumvise bashaka uko bamwica,+ kuko bamutinyaga bitewe n’uko abantu bakomezaga gutangarira inyigisho ze.+
19 Bigeze nimugoroba, Yesu n’abigishwa be bava mu mujyi. 20 Nuko ku munsi ukurikiyeho ari mu gitondo, banyuze kuri wa mutini babona wumye uhereye mu mizi.+ 21 Petero yibuka ko ari cya giti maze abwira Yesu ati: “Mwigisha,* dore wa mutini wavumye* wumye!”+ 22 Yesu aramusubiza ati: “Mujye mwizera Imana. 23 Ndababwira ukuri ko umuntu wese wabwira uyu musozi ati: ‘imuka uve aho hantu wijugunye mu nyanja,’ kandi ntashidikanye mu mutima we ahubwo akizera ko ibyo avuze biba, byaba nk’uko abivuze.+ 24 Ni yo mpamvu mbabwiye nti: ‘ibintu byose musabye mu isengesho, mujye mwizera ko mwamaze no kubibona, kandi rwose muzabihabwa.’+ 25 Igihe cyose musenga, mujye mubabarira umuntu wese ikosa yaba yarabakoreye, kugira ngo Papa wanyu wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu.”+ 26* ——
27 Bongera gusubira i Yerusalemu. Nuko igihe yagendagendaga mu rusengero, abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abayobozi b’Abayahudi baza aho ari, 28 baramubaza bati: “Ni izihe mbaraga zituma ukora ibyo bintu? Kandi se ni nde waziguhaye?”+ 29 Yesu arababwira ati: “Nimureke mbabaze ikibazo kimwe. Nimukinsubiza, nanjye ndababwira aho mvana imbaraga zituma nkora ibi bintu. 30 Ni nde watumye Yohana kubatiza abantu?+ Ni Imana yo mu ijuru cyangwa ni abantu? Ngaho nimunsubize.”+ 31 Nuko bajya inama hagati yabo, bati: “Nituvuga tuti: ‘ni Imana yo mu ijuru yamutumye,’ aratubaza ati: ‘none se kuki mutamwizeye?’ 32 Ariko nanone ntitwatinyuka kuvuga tuti: ‘ni abantu bamutumye.’” Batinyaga abaturage, kuko bose bemeraga rwose ko Yohana yari umuhanuzi.+ 33 Nuko basubiza Yesu bati: “Ntitubizi.” Yesu na we arababwira ati: “Nanjye rero simbabwira aho nkura imbaraga zituma nkora ibi bintu.”
12 Hanyuma atangira kubigisha akoresheje imigani. Arababwira ati: “Hari umuntu wateye uruzabibu,+ maze araruzitira, atunganya aho azajya yengera imizabibu, yubakamo n’umunara.*+ Nuko arusigira abahinzi ajya mu gihugu cya kure.+ 2 Igihe cyo gusarura kigeze, atuma umugaragu kuri abo bahinzi, kugira ngo bamuhe ku mbuto zo mu ruzabibu rwe. 3 Ariko baramufata, baramukubita, baramwirukana agenda nta cyo ajyanye. 4 Nanone yongera kubatumaho undi mugaragu. Uwo we bamukomeretsa umutwe kandi bamukoza isoni.+ 5 Nuko abatumaho undi, maze we baramwica. Abandi benshi yabatumyeho, bamwe barabakubise, abandi barabica. 6 Umuntu umwe yari asigaranye, ni umuhungu we yakundaga cyane.+ Amubatumaho ku nshuro ya nyuma yibwira ati: ‘umwana wanjye we bazamwubaha.’ 7 Ariko abo bahinzi barabwirana bati: ‘uyu ni we uzasigarana ibya databuja byose.+ Nimuze tumwice, maze umurage* we uzabe uwacu.’ 8 Nuko baramufata baramwica, bamujugunya hanze y’uruzabibu.+ 9 None se nyiri uruzabibu azakora iki? Azaza arimbure abo bahinzi, maze uruzabibu aruhe abandi.+ 10 Ese ntimwari mwasoma mu byanditswe ngo: ‘ibuye abubatsi banze ni ryo ryabaye irikomeza inguni?’*+ 11 Ibyo Yehova* ni we wabikoze kandi twibonera ko ari ibintu bitangaje.”+
12 Abamurwanyaga babyumvise bashaka uko bamufata ariko batinya abaturage, kuko bamenye ko yaciye uwo mugani ari bo yerekezaho. Nuko bamusiga aho baragenda.+
13 Hanyuma bamutumaho bamwe mu Bafarisayo n’abayoboke b’ishyaka rya Herode, kugira ngo bamugushe mu mutego bahereye ku byo avuze.+ 14 Bahageze baramubwira bati: “Mwigisha, tuzi ko uvugisha ukuri kandi ntugire ikintu ukora ushaka kwemerwa n’abantu, kuko utareba uko abantu bagaragara inyuma, ahubwo ukigisha ukuri ku byerekeye Imana. None se amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro,* cyangwa ntabyemera? 15 Tuzajye tuwutanga, cyangwa ntitukawutange?” Ariko Yesu amenya uburyarya bwabo, maze arababwira ati: “Kuki mungerageza? Nimunzanire igiceri cy’idenariyo* turebe.” 16 Barakimuzanira. Arababaza ati: “Iyi shusho n’iyi nyandiko biriho ni ibya nde?” Baramusubiza bati: “Ni ibya Kayisari.” 17 Yesu na we arababwira ati: “Ibya Kayisari mujye mubiha Kayisari,+ ariko iby’Imana mubihe Imana.”+ Nuko baramutangarira.
18 Abasadukayo baza aho ari, ari bo bavugaga ko nta muzuko ubaho,+ maze baramubaza bati:+ 19 “Mwigisha, Mose yatwandikiye ko niba umugabo washatse apfuye agasiga umugore ariko agapfa nta mwana asize, umuvandimwe we agomba gushyingiranwa n’umugore w’uwo mugabo kugira ngo havuke umwana uzitirirwa uwo mugabo wapfuye.+ 20 Habayeho abagabo barindwi bavukana. Uwa mbere ashaka umugore, ariko apfa nta mwana asize. 21 Uwa kabiri ashakana n’uwo mugore, ariko na we apfa nta mwana asize, n’uwa gatatu bigenda bityo. 22 Nuko bose uko ari barindwi bapfa nta mwana babyaye. Amaherezo uwo mugore na we arapfa. 23 None se, mu gihe cy’umuzuko uwo mugore azaba uwa nde, ko bose uko ari barindwi bashakanye na we?” 24 Yesu arababwira ati: “Ntimuzi Ibyanditswe kandi ntimuzi n’ubushobozi bw’Imana. Ni yo mpamvu mwayobye.+ 25 Mu by’ukuri abapfuye nibazuka, abagabo ntibazashaka n’abagore ntibazashyingirwa, ahubwo bazamera nk’abamarayika mu ijuru.+ 26 None se ku birebana no kuzuka kw’abapfuye, ntimwasomye ibiri mu gitabo cya Mose, mu nkuru ivuga iby’igihuru cy’amahwa, ukuntu Imana yamubwiye iti: ‘ndi Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo?’+ 27 Si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima. Mwarayobye cyane.”+
28 Nuko umwe mu banditsi wari waje aho akumva bamugisha impaka, yumva ko abashubije neza cyane, maze aramubaza ati: “None se ni irihe tegeko riza imbere* y’ayandi yose?”+ 29 Yesu aramusubiza ati: “Irya mbere ni iri: ‘umva Isirayeli we, Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa. 30 Ukunde Yehova Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo* bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’+ 31 Irya kabiri ni iri: ‘ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’+ Nta rindi tegeko riruta ayo ngayo.” 32 Uwo mwanditsi aramubwira ati: “Mwigisha, ibyo uvuze ni byiza kandi byose ni ukuri. ‘Hariho Imana imwe, kandi nta yindi imeze nka yo.’+ 33 Kuyikunda n’umutima wawe wose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose, no gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, biruta kure amaturo yose n’ibitambo byose bitwikwa n’umuriro.”+ 34 Yesu yumva ko uwo muntu atanze igisubizo kirimo ubwenge, nuko aramubwira ati: “Nturi kure y’Ubwami bw’Imana.” Nyuma yaho nta wongeye gutinyuka kugira icyo amubaza.+
35 Icyakora igihe Yesu yari agikomeje kwigishiriza mu rusengero yarababajije ati: “Kuki abanditsi bavuga ko Kristo akomoka kuri Dawidi?+ 36 Dawidi ubwe yayobowe n’umwuka wera+ maze aravuga ati: ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye ati: “icara iburyo bwanjye ugeze igihe nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.”’+ 37 None se ko Dawidi ubwe amwita Umwami we, bishoboka bite ko yaba ari na we akomokaho?”+
Icyo gihe hari abantu benshi bari bamuteze amatwi bishimye. 38 Akomeza kubigisha ababwira ati: “Mwirinde abanditsi kuko bakunda kugenda bambaye amakanzu maremare kandi bagashaka ko abantu babasuhuriza ahantu hahurira abantu benshi.*+ 39 Nanone baba bashaka kwicara mu myanya y’imbere* mu masinagogi bakicara no mu myanya y’icyubahiro mu gihe cy’ibirori.*+ 40 Ni bo batwara ibyo abapfakazi batunze,* kandi bagasenga amasengesho maremare kugira ngo abantu babemere. Abo bazahabwa igihano gikomeye kurusha abandi.”
41 Nuko yicara ahantu harebana n’aho amasanduku y’amaturo yari ari.+ Atangira kwitegereza uko abantu bashyiraga amafaranga muri ayo masanduku kandi abantu benshi b’abakire bashyiragamo ibiceri byinshi.+ 42 Hanyuma haza umupfakazi w’umukene ashyiramo uduceri tubiri* tw’agaciro gake cyane.+ 43 Nuko Yesu ahamagara abigishwa be ngo bamwegere, maze arababwira ati: “Ni ukuri uyu mupfakazi w’umukene ashyizemo menshi kuruta ayo abandi bose bashyize mu masanduku y’amaturo.+ 44 Abandi bose batanze amafaranga basaguye, ariko uyu mugore we nubwo ari umukene yashyizemo ibyo yari afite byose, ari na byo byari kuzamutunga.”+
13 Yesu asohotse mu rusengero, umwe mu bigishwa be aramubwira ati: “Mwigisha, reba ukuntu aya mabuye ari meza, urebe n’ukuntu uru rusengero rwubatse!”+ 2 Ariko Yesu aramubwira ati: “Ntureba ukuntu uru rusengero rwubatswe neza cyane! Nta buye* rizasigara rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”+
3 Igihe Yesu yari yicaye ku Musozi w’Imyelayo aharebana n’urusengero, Petero, Yakobo, Yohana na Andereya baraje bamubaza ari bonyine bati: 4 “Tubwire, ibyo bizaba ryari, kandi ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ko ibyo byose byenda kuba?”+ 5 Nuko Yesu arababwira ati: “Mube maso kugira ngo hatagira umuntu ubayobya.+ 6 Hari abantu benshi bazaza biyitirira izina ryanjye, bavuga bati: ‘ndi Kristo,’ kandi bazayobya benshi. 7 Nanone nimwumva iby’intambara n’inkuru zivuga iby’intambara, ntibizabahangayikishe cyane kuko ibyo bintu bigomba kubaho. Icyakora imperuka izaba itaraza.+
8 “Igihugu kizatera ikindi n’ubwami burwane n’ubundi,+ kandi hirya no hino hazaba imitingito n’inzara.+ Ibyo bizaba ari intangiriro y’imihangayiko myinshi.*+
9 “Ariko mwebwe muzabe mwiteguye. Abantu bazabatanga babajyane mu nkiko,+ babakubitire mu masinagogi*+ kandi bazabajyana imbere y’abategetsi n’abami babampora. Icyakora muzaboneraho uburyo bwo kubabwira ibyo mwizera.+ 10 Nanone, ubutumwa bwiza bugomba kubanza kubwirizwa ku isi hose.+ 11 Ariko igihe bazaba babajyanye bagiye kubatanga, ntimuzahangayike mwibaza mbere y’igihe ibyo muri buvuge, ahubwo ibyo umwuka wera uzababwira muri uwo mwanya azabe ari byo muvuga, kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari umwuka wera.+ 12 Nanone kandi, umuntu azajya atanga uwo bavukana ngo yicwe, umubyeyi atange umwana we, kandi abana bazarwanya ababyeyi babo ndetse babicishe.+ 13 Abantu bose bazabanga babahora izina ryanjye.+ Ariko uzihangana akageza ku iherezo+ ni we uzakizwa.+
14 “Icyakora nimubona igiteye ishozi kirimbura+ gihagaze aho kidakwiriye guhagarara (ubisoma akoreshe ubushishozi), icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazatangire guhungira mu misozi.+ 15 Umuntu uzaba ari hejuru y’inzu* ntazamanuke ngo yinjire mu nzu kugira ngo agire icyo avanamo, 16 kandi umuntu uzaba ari mu murima ntazasubire inyuma ngo ajye gufata umwitero we. 17 Abagore bazaba batwite n’abonsa, muri iyo minsi bazahura n’ibibazo bikomeye!+ 18 Mukomeze gusenga kugira ngo ibyo bitazaba mu gihe cy’imbeho, 19 kuko icyo gihe kizaba ari igihe cy’umubabaro+ utarigeze kubaho kuva isi yaremwa kugeza icyo gihe, kandi ntuzongera kubaho ukundi.+ 20 Mu by’ukuri, iyo Yehova* atagabanya iyo minsi, nta muntu n’umwe wari kuzarokoka. Ariko iyo minsi azayigabanya kubera abo yitoranyirije.+
21 “Nanone icyo gihe nihagira ubabwira ati: ‘dore Kristo ari hano,’ cyangwa ati: ‘dore ari hariya,’ ntimuzabyemere,+ 22 kuko hazaza ba Kristo b’ibinyoma n’abahanuzi b’ibinyoma,+ kandi bazakora ibimenyetso n’ibitangaza kugira ngo nibibashobokera bayobye n’abatoranyijwe. 23 Mwebwe rero, mube maso.+ Dore ibyo byose mbibabwiye mbere y’igihe.
24 “Ariko muri iyo minsi, nyuma y’uwo mubabaro, izuba rizijima n’ukwezi ntikuzamurika.+ 25 Inyenyeri zizahanuka zivuye mu ijuru kandi ibintu byo mu ijuru bizanyeganyega. 26 Icyo gihe ni bwo bazabona Umwana w’umuntu+ aje mu bicu afite ububasha bwinshi n’icyubahiro.+ 27 Hanyuma azohereza abamarayika be, bateranyirize hamwe abo yatoranyije kuva mu majyaruguru kugeza mu majyepfo, kuva mu burasirazuba kugeza mu burengerazuba, kuva ku mpera y’isi kugeza ku yindi no kuva ku mpera y’ijuru kugeza ku yindi.+
28 “Mufatire urugero ku giti cy’umutini. Iyo amashami yacyo atoshye kandi kikazana amababi, mumenya ko impeshyi yegereje.+ 29 Namwe nimubona ibyo bintu byose muzamenye ko ageze hafi, ndetse ageze ku muryango.+ 30 Ndababwira ukuri ko ab’iki gihe batazashiraho ibyo byose bitabaye.+ 31 Ijuru n’isi bizashira,+ ariko amagambo yanjye azahoraho iteka.+
32 “Naho uwo munsi n’icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Papa wo mu ijuru wenyine.+ 33 Mwitonde, mukomeze kuba maso,+ kuko mutazi igihe ibyo bizabera.+ 34 Byagereranywa n’umuntu wari ugiye kujya mu gihugu cya kure agasigira inzu ye abagaragu be,+ buri wese akamuha umurimo agomba gukora, agategeka n’umuzamu wo ku irembo gukomeza kuba maso.+ 35 Nuko rero mukomeze kuba maso kuko mutazi igihe nyiri inzu azazira, niba azaza nimugoroba,+ cyangwa nijoro, cyangwa bwenda gucya,* cyangwa mu gitondo cya kare.+ 36 Mudakomeje kuba maso yazaza atunguranye maze agasanga musinziriye.+ 37 Ariko ibyo mbabwiye, ndabibwira bose. Mukomeze kuba maso.”+
14 Icyo gihe hari hasigaye iminsi ibiri+ ngo Pasika+ n’Iminsi Mikuru y’Imigati Itarimo Umusemburo+ ibe. Abakuru b’abatambyi n’abanditsi bashakishaga ukuntu bari kuzamufata bakoresheje amayeri, maze bakamwica.+ 2 Ariko bakomezaga kuvuga bati: “Ntibizakorwe mu minsi mikuru, kuko bishobora guteza imivurungano mu baturage.”
3 Igihe Yesu yari i Betaniya mu nzu ya Simoni wari warigeze kurwara ibibembe, yari yicaye ari kurya* maze haza umugore ufite icupa ririmo amavuta ahumura neza y’agati kitwa narada. Ayo mavuta yari umwimerere kandi yarahendaga cyane. Nuko afungura iryo cupa ayamusuka mu mutwe.+ 4 Bamwe babibonye bararakara, baravugana bati: “Kuki aya mavuta apfushijwe ubusa? 5 Yashoboraga kugurishwa amadenariyo arenga 300* agahabwa abakene!” Nuko baramurakarira cyane.* 6 Ariko Yesu arababwira ati: “Nimumureke. Muramuhora iki? Ankoreye igikorwa cyiza.+ 7 Abakene muzahorana+ na bo, kandi igihe cyose mwashakira mushobora kubagirira neza. Ariko njye ntituzahorana.+ 8 Akoze uko ashoboye. Asize umubiri wanjye amavuta ahumura neza mbere y’igihe, kugira ngo awutegurire gushyingurwa.+ 9 Ndababwira ukuri ko aho ubutumwa bwiza buzabwirizwa ku isi hose,+ ibyo uyu mugore akoze na byo bizajya bivugwa kugira ngo bamwibuke.”+
10 Nuko Yuda Isikariyota, umwe muri za ntumwa 12, asanga abakuru b’abatambyi kugira ngo abereke uko bamufata.+ 11 Babyumvise barishima, bamusezeranya kumuha amafaranga.+ Nuko atangira gushakisha uburyo bwiza bwo kumugambanira.
12 Ku munsi wa mbere w’Imigati Itarimo Umusemburo,+ ari na wo munsi batambagaho igitambo cya Pasika,+ abigishwa be baramubaza bati: “Ni hehe ushaka ko tugutegurira ifunguro rya Pasika?”+ 13 Nuko atuma babiri mu bigishwa be, arababwira ati: “Nimujye mu mujyi murahura n’umugabo wikoreye ikibindi cy’amazi. Mumukurikire,+ 14 aho yinjira mubwire nyiri urugo muti: ‘Umwigisha aravuze ati: “Icyumba cy’abashyitsi ndi busangiriremo Pasika n’abigishwa banjye kiri he?”’ 15 Ari bubereke icyumba kinini cyo hejuru kirimo ibyangombwa byose, giteguwe neza. Aho abe ari ho mudutegurira ibya Pasika.” 16 Nuko abo bigishwa baragenda, binjira mu mujyi basanga bimeze nk’uko yabibabwiye, bategura ibya Pasika.
17 Bigeze nimugoroba, azana na za ntumwa 12.+ 18 Nuko igihe bari bari ku meza bari kurya, Yesu arababwira ati: “Ndababwira ukuri ko umwe muri mwe turi gusangira ari bungambanire.”+ 19 Barababara, batangira kumubaza umwe umwe bati: “Ese ni njye?” 20 Arababwira ati: “Ni umwe muri mwe 12. Ni uwo turi buhurize ukuboko mu isorori.+ 21 Ni ukuri, Umwana w’umuntu agiye gupfa nk’uko ibyanditswe bibivuga, ariko ukoreshwa kugira ngo agambanire Umwana w’umuntu azahura n’ibibazo bikomeye!+ Icyari kurushaho kumubera cyiza ni uko aba ataravutse.”+
22 Nuko igihe bari bakiri kurya, afata umugati, arasenga, arawumanyagura arawubaha, arababwira ati: “Nimwakire murye. Uyu ugereranya umubiri wanjye.”+ 23 Nanone afata igikombe cyari kirimo divayi, asenga ashimira hanyuma arakibahereza banywaho bose.+ 24 Arababwira ati: “Iyi divayi igereranya ‘amaraso yanjye+ y’isezerano,’*+ agomba kumenwa ku bwa benshi.+ 25 Ndababwira ukuri ko guhera ubu ntazongera kunywa kuri divayi kugeza ku munsi nzanywera divayi nshya mu Bwami bw’Imana.” 26 Hanyuma bamaze kuririmba indirimbo zo gusingiza Imana,* barasohoka bajya ku Musozi w’Imyelayo.+
27 Nuko Yesu arababwira ati: “Ibiri bumbeho biratuma mwese muntererana,* kuko handitswe ngo: ‘nzakubita umwungeri,+ maze intama zitatane.’+ 28 Ariko nimara kuzuka, nzababanziriza kujya i Galilaya.”+ 29 Petero aramusubiza ati: “Nubwo abandi bose bagutererana, njye sinzigera ngutererana.”+ 30 Yesu aramubwira ati: “Ndakubwira ukuri ko uyu munsi, ndetse muri iri joro, isake iri bubike kabiri umaze kunyihakana gatatu.”+ 31 Ariko amubwira akomeje ati: “Niyo byaba ngombwa ko mfana nawe, sinshobora kukwihakana.” Abandi bigishwa bose na bo bavuga batyo.+
32 Nuko bagera ahantu hitwa Getsemani, maze abwira abigishwa be ati: “Mube mwicaye hano. Njye ngiye hariya hirya gusenga.”+ 33 Ajyana Petero, Yakobo na Yohana,+ hanyuma agira agahinda kenshi kandi atangira guhangayika cyane. 34 Nuko arababwira ati: “Ubu mfite agahinda kenshi+ kenda kunyica. Nimugume hano, ntimusinzire ahubwo mukomeze kuba maso.”+ 35 Yigira imbere gato, arapfukama akoza umutwe hasi, atangira gusenga Imana ayisaba ko niba bishoboka ibyo bintu bigoye bitamugeraho. 36 Akomeza agira ati: “Papa,*+ ibintu byose biragushobokera. Undenze iki gikombe.* Ariko ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”+ 37 Nuko agarutse asanga basinziriye, maze abaza Petero ati: “Simo, koko urasinziriye? Ntiwashoboye gukomeza kuba maso nibura akanya gato?+ 38 Mukomeze kuba maso kandi musenge ubudacogora, kugira ngo mutagwa mu bishuko.+ Umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke.”+ 39 Arongera aragenda, asenga asaba nk’ibyo yari yasabye mbere.+ 40 Arongera aragaruka asanga basinziriye, kubera ko bari bafite ibitotsi byinshi, maze babura icyo bavuga. 41 Agaruka ubwa gatatu arababwira ati: “Ese koko mu gihe nk’iki murasinziriye kandi muri kwiruhukira? Mwikomeza gusinzira! Igihe kirageze!+ Umwana w’umuntu agiye kugambanirwa ahabwe abanyabyaha. 42 Nimuhaguruke tugende. Dore ungambanira ari hafi.”+
43 Ako kanya akivuga ayo magambo, Yuda umwe muri za ntumwa 12 aba arahageze. Aza ari kumwe n’abantu benshi bitwaje inkota n’inkoni,* batumwe n’abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abayobozi b’Abayahudi.+ 44 Uwo mugambanyi yari yabahaye ikimenyetso bari bumvikanyeho. Yari yababwiye ati: “Uwo ndi busome, araba ari uwo. Muze guhita mumufata mumujyane, ntabacike.” 45 Araza ahita asanga Yesu, aramwegera aramubwira ati: “Mwigisha!”* Maze aramusoma. 46 Nuko bafata Yesu baramujyana. 47 Ariko umwe mu bari bahagaze aho afata inkota ye, ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi.+ 48 Yesu abwira abo bantu ati: “Mwaje kumfata mwitwaje inkota n’inkoni nk’aho muje gufata umujura!+ 49 Iminsi yose nabaga ndi kumwe namwe mu rusengero nigisha,+ nyamara ntimwamfashe. Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo Ibyanditswe bisohore.”+
50 Nuko bose baramutererana barahunga.+ 51 Hari umusore wari wambaye umwenda mwiza cyane wamukurikiye, ariko bagerageje kumufata 52 arabacika, basigarana uwo mwenda, ahunga yambaye ubusa.*
53 Hanyuma bajyana Yesu bamushyira umutambyi mukuru,+ maze abakuru b’abatambyi, abayobozi b’Abayahudi n’abanditsi bakora inama.+ 54 Ariko Petero akomeza kumukurikira barenga ahinguka, arinda agera mu rugo rw’umutambyi mukuru. Yicarana n’abagaragu yota umuriro.+ 55 Hagati aho, abakuru b’abatambyi n’abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi bose bashakishaga icyo barega Yesu, kugira ngo babone uko bamwica, ariko ntibakibona.+ 56 Mu by’ukuri, hari benshi bamushinjaga ibinyoma,+ ariko na bo ibyo bamuregaga ntibyahuzaga. 57 Nanone hari abahagurukaga bakamurega ibinyoma bavuga bati: 58 “Twamwumvise avuga ati: ‘nzasenya uru rusengero rwubatswe n’abantu, maze mu minsi itatu nubake urundi rutubatswe n’abantu.’”+ 59 Ariko no kuri icyo na cyo, ubuhamya bwabo ntibwahuzaga.
60 Hanyuma umutambyi mukuru ahagarara hagati yabo, abaza Yesu ati: “Ese ntabwo wiregura? Ibyo aba bantu bagushinja urabivugaho iki?”+ 61 Ariko aricecekera ntiyagira icyo asubiza.+ Umutambyi mukuru yongera kumubaza ati “Ese ni wowe Kristo Umwana w’Imana Isumbabyose?” 62 Nuko Yesu aramusubiza ati: “Ndi we, kandi muzabona Umwana w’umuntu+ yicaye iburyo+ bw’Imana ikomeye ndetse mumubone aje mu bicu byo mu ijuru.”+ 63 Umutambyi mukuru abyumvise, aca umwenda yari yambaye maze aravuga ati: “None se turacyashakira iki abandi batangabuhamya?+ 64 Namwe murabyiyumviye ko atutse Imana. None se murabitekerezaho iki?” Nuko bose bemeza ko akwiriye gupfa.+ 65 Bamwe batangira kumucira amacandwe,+ bamupfuka mu maso kandi bamukubita ibipfunsi, bakamubwira bati: “Niba uri umuhanuzi tubwire ugukubise!” Nuko abakozi b’urukiko baramujyana, bagenda bamukubita inshyi mu maso.+
66 Icyo gihe Petero yari yicaye mu rugo, maze umwe mu baja b’umutambyi mukuru araza.+ 67 Abonye Petero yota umuriro aramwitegereza, aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yesu w’i Nazareti.” 68 Ariko arabihakana, aravuga ati: “Uwo muntu simuzi kandi n’ibyo uvuga simbizi.” Nuko arasohoka ajya ku marembo. 69 Ahageze, uwo muja yongera kumubona, abwira abari bahagaze aho ati: “Uyu na we ni umwe mu bigishwa be.” 70 Yongera kubihakana. Hashize akanya gato abari bahagaze aho bongera kubwira Petero bati: “Ni ukuri, nawe uri umwe mu bigishwa be. N’ikibigaragaza, uri Umunyagalilaya.” 71 Ariko atangira kubihakana kandi ararahira ati: “Reka reka uwo muntu simuzi!” 72 Ako kanya isake ibika bwa kabiri.+ Petero ahita yibuka amagambo Yesu yari yamubwiye agira ati: “Isake irabika kabiri umaze kunyihakana gatatu.”+ Nuko ararira cyane.
15 Mu gitondo cya kare abakuru b’abatambyi, abayobozi b’Abayahudi, abanditsi ndetse n’abagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi bose bahita bakora inama. Hanyuma baboha Yesu baramujyana bamushyira Pilato.+ 2 Pilato aramubaza ati: “Ese uri Umwami w’Abayahudi?”+ Yesu aramusubiza ati: “Yego ndi we.”+ 3 Ariko abakuru b’abatambyi batangira kumurega ibintu byinshi. 4 Pilato arongera aramubaza ati: “Ese nta cyo usubiza?+ Dore bari kukurega ibirego byinshi.”+ 5 Ariko Yesu ntiyagira ikindi asubiza. Nuko Pilato aratangara cyane.+
6 Mu minsi mikuru, Pilato yari afite akamenyero ko kurekura imfungwa imwe abaturage babaga bamusabye.+ 7 Icyo gihe, hari imfungwa yitwaga Baraba, yari ifunganywe n’abantu bigometse ku butegetsi, kandi bakaba barishe abantu. 8 Nuko abantu baraza bamusaba ko abarekurira imfungwa nk’uko yari yarabibamenyereje. 9 Pilato arababaza ati: “Ese murashaka ko mbarekurira umwami w’Abayahudi?”+ 10 Yari azi neza ko ishyari ari ryo ryatumye abakuru b’abatambyi batanga Yesu.+ 11 Ariko abakuru b’abatambyi bashuka abaturage ngo basabe ko Pilato abarekurira Baraba.+ 12 Pilato arongera arababaza ati: “None se uyu mwita umwami w’Abayahudi muragira ngo mugenze nte?”+ 13 Barongera barasakuza bati: “Mumanike ku giti!”*+ 14 Pilato arongera arababaza ati: “Kubera iki? Ikibi yakoze ni ikihe?” Ariko barushaho gusakuza bavuga bati: “Mumanike ku giti!”+ 15 Kubera ko Pilato yifuzaga gushimisha abaturage, yabarekuriye Baraba. Hanyuma aza gutegeka ko Yesu akubitwa,*+ aramutanga ngo amanikwe ku giti.+
16 Nuko abasirikare bamujyana mu nzu ya guverineri, maze bahamagara itsinda ryose ry’abasirikare bahurira hamwe.+ 17 Bamwambika umwenda ufite ibara ry’isine* kandi baboha ikamba ry’amahwa barimwambika ku mutwe. 18 Batangira kumubwira bati: “Ni amahoro Mwami w’Abayahudi!”+ 19 Bakajya bamukubita urubingo mu mutwe, bakamucira amacandwe kandi bagapfukama bakamwunamira. 20 Hanyuma bamaze kumushinyagurira, bamwambura wa mwenda ufite ibara ry’isine maze bongera kumwambika imyenda ye. Nuko baramusohora bajya kumumanika ku giti.+ 21 Hanyuma bahura n’umugabo wihitiraga witwaga Simoni w’i Kurene, akaba yari papa wa Alegizanderi na Rufo kandi yari avuye mu giturage. Nuko bamuhatira kwikorera igiti cy’umubabaro* cya Yesu.+
22 Bajyana Yesu ahantu hitwa i Gologota, bisobanura “Igihanga.”+ 23 Bagezeyo bagerageza kumuha divayi ivanze n’umuti utuma umuntu atumva ububabare,+ ariko yanga kuyinywa. 24 Nuko bamumanika ku giti maze bagabana imyenda ye bakoresheje ubufindo,* kugira ngo bamenye uwo buri wese ajyana.+ 25 Igihe bamumanikaga hari nka saa tatu za mu gitondo.* 26 Nuko hejuru ye bamanikaho icyapa cyanditsweho ibyo aregwa. Bandikaho ngo: “Umwami w’Abayahudi.”+ 27 Nanone bamanika abagizi ba nabi babiri iruhande rwe, umwe iburyo bwe undi ibumoso bwe.+ 28* —— 29 Nuko abahisi n’abagenzi baramutuka, bakamuzunguriza umutwe+ bavuga bati: “Harya ngo wari gusenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu!+ 30 Ngaho se ikize, umanuke kuri icyo giti cy’umubabaro.” 31 Abakuru b’abatambyi bafatanyije n’abanditsi na bo bakamuseka cyane bavuga bati: “Yakijije abandi ariko we ntashobora kwikiza!+ 32 Umva ko ari Kristo Umwami w’Abisirayeli! Ngaho se namanuke ku giti cy’umubabaro kugira ngo tubibone tumwizere!”+ Ndetse n’abari bamanikanywe na we, na bo baramutukaga.+
33 Nuko bigeze ahagana saa sita z’amanywa,* igihugu cyose gihinduka umwijima kugeza saa cyenda z’amanywa.*+ 34 Bigeze saa cyenda, Yesu arangurura ijwi aravuga ati: “Eli, Eli, lama sabakitani?” Bisobanura ngo: “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”+ 35 Bamwe mu bari bahagaze hafi aho babyumvise baravuga bati: “Nimwumve! Ari guhamagara Eliya.” 36 Ariko umwe muri bo ariruka afata eponje* ayinika muri divayi isharira, maze ayishyira ku rubingo arayimuha ngo ayinywe+ aravuga ati: “Nimumureke! Reka turebe ko Eliya aza kumumanura ku giti.” 37 Hanyuma Yesu ataka aranguruye ijwi, maze arapfa.+ 38 Nuko rido y’ahera h’urusengero+ icikamo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi.+ 39 Umukuru w’abasirikare wari uhagaze imbere ye abonye uburyo apfuyemo, aravuga ati: “Nta gushidikanya, uyu yari Umwana w’Imana.”+
40 Nanone hari abagore babyitegerezaga bari kure. Muri bo hari harimo Mariya Magadalena, Mariya mama wa Yakobo Muto na Yoze hamwe na Salome.+ 41 Abo bagore bajyaga bamuherekeza kugira ngo bamwiteho+ ubwo yari i Galilaya, kandi hari n’abandi bagore benshi bari barazanye na we i Yerusalemu.
42 Kubera ko byari bigeze nimugoroba kandi ukaba wari umunsi wo Kwitegura, ni ukuvuga umunsi ubanziriza Isabato, 43 haje umugabo wubahwaga witwaga Yozefu wo muri Arimataya, wari umwe mu bagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, kandi na we akaba yari ategereje Ubwami bw’Imana. Nuko agira ubutwari ajya imbere ya Pilato amusaba umurambo wa Yesu.+ 44 Ariko Pilato yibaza niba koko Yesu yamaze gupfa. Nuko atumaho umukuru w’abasirikare, amubaza niba koko Yesu yapfuye. 45 Uwo mukuru w’abasirikare amaze kubyemeza, Pilato aha Yozefu uburenganzira bwo gutwara umurambo wa Yesu. 46 Nuko Yozefu agura umwenda mwiza cyane, aramumanura, amuzingira muri uwo mwenda mwiza, amushyira mu mva*+ yari yaracukuye mu rutare, maze ashyira ibuye ku muryango w’iyo mva.+ 47 Ariko Mariya Magadalena na Mariya mama wa Yoze bakomeza kwitegereza aho yari yashyinguwe.+
16 Isabato+ irangiye, Mariya Magadalena, Mariya+ mama wa Yakobo na Salome bagura imibavu* kugira ngo bajye kuyimusiga.+ 2 Mu gitondo cya kare ku munsi wa mbere w’icyumweru,* baza ku mva* izuba rirashe.+ 3 Barabwiranaga bati: “Ni nde uri buhirike ibuye akarituvanira ku mva?” 4 Ariko barebye babona rya buye ryavuyeho, nubwo ryari rinini cyane.+ 5 Binjiye mu mva babona umusore wicaye iburyo yambaye ikanzu y’umweru, maze baratangara. 6 Arababwira ati: “Mwitangara.+ Murashaka Yesu w’i Nazareti wamanitswe ku giti. Yazutse,+ ntari hano. Dore n’aho bari bamushyize!+ 7 None rero nimugende mubwire abigishwa be na Petero muti: ‘Yesu agiye kubabanziriza i Galilaya.+ Aho ni ho muzamubonera nk’uko yabibabwiye.’”+ 8 Nuko basohoka mu mva barahunga, bagenda batitira kuko ibyo bari babonye byari bibarenze. Ariko ntibagira uwo babwira ikintu icyo ari cyo cyose kuko bari bafite ubwoba.*+
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “akabibiza.”
Ni udusimba tujya kumera nk’isenene cyangwa ibihore. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Bwari ubuki bw’ubuhura.
Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwuka mubi.”
Cyangwa “nyirabukwe.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Bari bazi uwo ari we.”
Cyangwa “bari ku meza.”
Umukwe aba ari umugabo w’umukobwa wawe.
Cyangwa “ikiremo.”
Cyangwa “imigati yo kumurikwa.”
Cyangwa “ni Umwami w’Isabato.”
Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Belizebuli.” Ni izina ryerekeza ku muyobozi w’abadayimoni. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Belizebuli.”
Cyangwa “aritwikirize igitebo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “munsi y’uburiri.”
Cyangwa “ku gitereko cyaryo.”
Ni igihe imiyaga ikaze iba iri guhuha mu mazi, maze amazi akagenda yinaga hejuru.
Legiyoni ni izina ryahabwaga itsinda ry’ingabo z’Abaroma. Aha byumvikanisha umubare munini cyane.
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “imbabazi.”
Cyangwa “akarere kagizwe n’imijyi 10.”
Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Birashoboka ko yari afite imihango idahagarara.
Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuringa.”
Cyangwa “umwenda wo guhinduranya.”
Gukunkumura umukungugu wo mu birenge byabaga bigaragaza ko atari bo bazabazwa ibizagera kuri abo bantu.
Cyangwa “abari bari kumwe na we ku meza.”
Idenariyo imwe yanganaga n’igihembo umuntu yakoreraga umunsi umwe. Reba Umugereka wa B14.
Ni hagati ya saa cyenda z’ijoro na saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Ibyo ntibishatse kuvuga ko bari bariye badakarabye. Ahubwo ni uko batari bakarabye nk’uko imigenzo y’Abayahudi yabisabaga.
Byabaga ari ibikorwa cyangwa amategeko adashingiye ku Byanditswe, bari barigishijwe n’abigisha bo mu idini ry’Abayahudi.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “korubani.”
Cyangwa “kumuhumanya.”
Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
Aha byerekeza ku muntu washatse, ugirana imibonano mpuzabitsina n’undi muntu utari uwo bashakanye.
Cyangwa “akarere kagizwe n’imijyi 10.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “b’abahemu.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ntibagira uwo babibwira.”
Cyangwa “urusyo.” Ryabaga ari ibuye rinini rikaragwa n’indogobe kugira ngo risye ibinyampeke.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kikubera igisitaza.”
Ni ahantu batwikiraga imyanda inyuma ya Yerusalemu. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.
Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.
Aha herekeza ku muntu utana n’uwo bashakanye bitewe n’indi mpamvu itari ubusambanyi. Reba muri Mat 19:9.
Reba ibisobanuro byo ku murongo wa 11.
Ni ukuvuga, “abahe umugisha.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Barabwirana.”
Cyangwa “bamukubite ibiboko.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ikiboko.”
Igikombe kigereranya ukuntu Imana yari kwemera ko Yesu apfa bitewe n’uko bamubeshyeraga ko yatutse Imana.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Rabuni.”
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “abajura.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Rabi.” Rabi ni izina ry’icyubahiro ryahabwaga abigisha b’Abayahudi.
Kuvuma ni ukwifuriza umuntu cyangwa ikintu ibintu bibi. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.
Ni akazu karekare umuzamu yajyagamo kugira ngo arinde abajura cyangwa inyamaswa zashoboraga kuza mu murima.
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Rishobora kuba ryerekeza ku ibuye ry’ingenzi ryabaga riri muri fondasiyo y’inzu, aho inkuta ebyiri zihurira.
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “umusoro w’umubiri.”
Idenariyo imwe yanganaga n’igihembo umuntu yakoreraga umunsi umwe. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “rikomeye kuruta ayandi yose.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “mu masoko.”
Cyangwa “mu myanya myiza cyane.”
Cyangwa “mu gihe cy’amafunguro ya nimugoroba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “barya ingo z’abapfakazi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “leputoni ebyiri.” Leputoni ebyiri zanganaga na “kwadara” imwe. Cyabaga ari igihembo umukozi yakorera mu minota 10. Reba Umugereka wa B14.
Aha berekezaga ku mabuye yari yubatse urwo rusengero.
Ibyo bigereranywa n’ububabare umugore wenda kubyara agira, iyo ari kubabazwa n’ibise.
Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Amenshi mu mazu ya kera yabaga afite hejuru y’inzu hashashe ku buryo abantu bashoboraga kuhakorera imirimo itandukanye.
Reba Umugereka wa A5.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu gitondo cya kare, igihe inkoko ziba zitangiye kubika.”
Cyangwa “ari ku meza.”
Idenariyo imwe yanganaga n’igihembo umuntu yakoreraga umunsi umwe. Amadenariyo 300 yanganaga n’igihembo umuntu yakorera umwaka wose. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “bamubwira nabi; baramutonganya.”
Ni ukuvuga ko ayo maraso ari yo atuma isezerano rigira agaciro.
Cyangwa “zaburi.”
Cyangwa “ibyanjye biri bubagushe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Abba.” Ni ijambo ry’Icyarameyi cyangwa ry’Igiheburayo risobanura “papa.” Ni ijambo rigaragaza urukundo, umwana avuga ahamagara papa we.
Igikombe kigereranya ukuntu Imana yari kwemera ko Yesu apfa bitewe n’uko bamubeshyeraga ko yatutse Imana.
Cyangwa “ubuhiri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Rabi.” Rabi ni izina ry’icyubahiro ryahabwaga abigisha b’Abayahudi.
Cyangwa “ahunga yambaye imyenda y’imbere gusa.”
Cyangwa “mwice umumanitse ku giti.”
Cyangwa “akubitwa ibiboko.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ikiboko.”
Hari n’abaryita ibara rya move. Umwenda ufite ibara ry’isine wambarwaga n’abantu b’abakire, abanyacyubahiro cyangwa abami.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Igiti.”
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya gatatu.”
Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya gatandatu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya cyenda.”
Cyangwa “icyangwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imva irimo abantu Imana yibuka.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umubavu.”
Uwo munsi ni wo twita ku Cyumweru. Mu gihe cy’Abayahudi wari umunsi wa mbere w’icyumweru.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imva irimo abantu Imana yibuka.”
Dukurikije inyandiko zizewe za kera zandikishijwe intoki, Ivanjiri ya Mariko irangirira kuri uyu murongo. Reba Umugereka wa A3.