UBUTUMWA BWIZA BWANDITSWE NA LUKA
1 Nyakubahwa Tewofili, nabonye ko abantu benshi bagerageje kwandika inkuru ivuga ibintu by’ukuri byabayeho kandi natwe twemera,+ 2 kuko twabibwiwe n’ababyiboneye kuva bigitangira,+ kandi bagatangaza ubwo butumwa.+ 3 Nanjye rero, niyemeje kubikwandikira uko bikurikirana neza, kuko byose nabigenzuye mbyitondeye kuva bigitangira, kandi nkabona ko bihuje n’ukuri.+ 4 Ibyo bizatuma umenya neza udashidikanya ko ibyo wigishijwe ari ukuri.+
5 Igihe Herode*+ yari umwami wa Yudaya, hariho umutambyi witwaga Zekariya wo mu itsinda rya Abiya.+ Yari afite umugore witwa Elizabeti, wakomokaga kuri Aroni. 6 Imana yabonaga ko bombi ari abakiranutsi. Bakurikizaga amategeko ya Yehova,* bakubahiriza amabwiriza ye yose kandi bakaba inyangamugayo. 7 Ariko nta mwana bari bafite, kuko Elizabeti atabyaraga,* kandi we n’umugabo we bari bashaje.
8 Icyo gihe itsinda rye ni ryo ryari ritahiwe, kandi yakoraga umurimo w’ubutambyi+ imbere y’Imana. 9 Nuko igihe cye cyo gutwika umubavu* kiragera, nk’uko amategeko arebana n’umurimo w’ubutambyi yakurikizwaga,+ maze yinjira ahera h’urusengero rwa Yehova.+ 10 Icyo gihe abantu bose bari bari gusengera hanze, mu gihe cyo gutwika imibavu. 11 Nuko umumarayika wa Yehova aramubonekera, ahagarara iburyo bw’igicaniro cyatwikirwagaho imibavu. 12 Zekariya amubonye, arahangayika agira ubwoba bwinshi. 13 Ariko uwo mumarayika aramubwira ati: “Zekariya, wigira ubwoba, kuko Imana yumvise kwinginga kwawe. Uzabyarana n’umugore wawe Elizabeti umwana w’umuhungu, kandi uzamwite Yohana.+ 14 Uzagira ibyishimo n’umunezero mwinshi, kandi abantu benshi bazishimira ko yavutse,+ 15 kuko Yehova azamugira umuntu ukomeye.+ Ariko ntagomba kunywa divayi cyangwa ibindi bisindisha,+ kuko azuzuzwa umwuka wera kuva akiri mu nda ya mama we.+ 16 Azatuma Abisirayeli benshi bagarukira Yehova Imana.+ 17 Nanone azagenda imbere y’Imana afite umwuka n’imbaraga nk’ibyo Eliya yari afite.+ Azatuma imitima y’Abisirayeli ihinduka imere nk’iy’abana,+ kandi atume abatumvira bahinduka bagire ubwenge nk’abakiranutsi. Ibyo azabikora kugira ngo afashe abantu kwitegura Yehova.+
18 Nuko Zekariya abwira uwo mumarayika ati: “Ibyo nabyemezwa n’iki? Dore ndashaje kandi n’umugore wanjye arashaje.” 19 Uwo mumarayika aramubwira ati: “Ndi Gaburiyeli+ uhagarara imbere y’Imana,+ kandi yantumye kuvugana nawe kugira ngo nkubwire iyo nkuru nziza. 20 Nuko rero, ntuzongera kuvuga, kugeza umunsi ibyo bizabera, kuko utizeye ko ibyo nkubwiye bizaba igihe cyagenwe kigeze.” 21 Hagati aho, abantu bari bakomeje gutegereza Zekariya, kandi bari batangajwe n’ukuntu yatinze cyane ahera h’urusengero. 22 Igihe yasohokaga ntiyashoboye kuvugana na bo. Nuko bamenya ko yari yabonekewe, ubwo yari ahera h’urusengero. Akomeza kujya abacira amarenga kandi kuvuga bikomeza kumunanira. 23 Iminsi ye yo gukora umurimo wera* irangiye, arataha ajya iwe.
24 Nyuma y’iyo minsi, umugore we Elizabeti aratwita. Nuko amara amezi atanu atagira aho ajya. Muri iyo minsi yabaga avuga ati: 25 “Yehova yankoreye ibintu byiza rwose. Yanyitayeho kugira ngo ankureho igisebo.”*+
26 Igihe Elizabeti yari amaze amezi atandatu atwite, marayika Gaburiyeli+ yatumwe n’Imana mu mujyi w’i Galilaya witwaga Nazareti, 27 ku mukobwa w’isugi+ wari ufite fiyanse witwaga Yozefu wo mu muryango wa Dawidi. Uwo mukobwa yitwaga Mariya.+ 28 Nuko uwo mumarayika ageze imbere y’uwo mukobwa aramubwira ati: “Gira amahoro wowe ukundwa cyane! Yehova ari kumwe nawe.” 29 Ariko ayo magambo aramuhangayikisha cyane, atangira kwibaza impamvu amushuhuje atyo. 30 Nuko uwo mumarayika aramubwira ati: “Mariya we, wigira ubwoba kuko Imana igukunda cyane. 31 Ugiye kuzatwita* kandi uzabyara umwana w’umuhungu,+ uzamwite Yesu.+ 32 Uwo mwana azaba umuntu ukomeye.+ Azitwa Umwana w’Isumbabyose,+ kandi Yehova Imana azamuha ubwami bwa sekuruza Dawidi.+ 33 Azaba Umwami ategeke abakomoka kuri Yakobo iteka ryose, kandi Ubwami bwe ntibuzagira iherezo.”+
34 Ariko Mariya abaza uwo mumarayika ati: “Ubwo se bizashoboka bite, kandi ntaragirana imibonano mpuzabitsina n’umugabo?”+ 35 Uwo mumarayika aramusubiza ati: “Uzahabwa umwuka wera,+ kandi imbaraga z’Isumbabyose zizakuzaho. Iyo ni na yo mpamvu umwana uzavuka azitwa uwera,+ akitwa n’Umwana w’Imana.+ 36 Dore Elizabeti mwene wanyu na we atwite umwana w’umuhungu, nubwo ashaje. Yari yarabuze urubyaro, none ubu afite inda y’amezi atandatu, 37 kuko nta cyo Imana yavuze kitazashoboka.”*+ 38 Nuko Mariya aravuga ati: “Dore ndi umuja wa Yehova! Bibe nk’uko ubivuze.” Hanyuma uwo mumarayika amusiga aho aragenda.
39 Muri iyo minsi, Mariya ahita ajya mu gihugu cy’imisozi miremire, mu mujyi wa Yuda, 40 yinjira mu nzu ya Zekariya maze asuhuza Elizabeti. 41 Elizabeti yumvise Mariya amusuhuza, umwana wari mu nda ye arasimbagurika. Nuko Elizabeti yuzuzwa umwuka wera, 42 maze arangurura ijwi aravuga ati: “Wahawe umugisha mu bagore, kandi umwana uri mu nda yawe na we yahawe umugisha! 43 Ubu se koko nkanjye ndi nde ku buryo mama w’umwami wanjye yansura? 44 Igihe wansuhuzaga, numvise ijwi ryawe, maze umwana uri mu nda yanjye ahita asimbagurika abitewe n’ibyishimo byinshi. 45 Ugira umugisha wowe wizeye ibyo bintu, kuko ibyo wumvise biturutse kuri Yehova byose bizaba mu buryo bwuzuye.”
46 Nuko Mariya aravuga ati: “Reka nsingize Yehova,+ 47 kandi nzakomeza kwishima cyane, bitewe n’Imana ari yo Mukiza wanjye,+ 48 kuko yanyitegereje ikanyitaho nubwo ndi umuntu woroheje.+ Uhereye ubu, abo mu bihe byose bazanyita uwahawe umugisha,+ 49 kuko Imana ikomeye yankoreye ibintu bihebuje, kandi izina ryayo ni iryera.+ 50 Uko ibihe bisimburana, ihora igirira impuhwe abayubaha.+ 51 Ikoresha imbaraga zayo, igatatanya abishyira hejuru mu mitima yabo.+ 52 Yacishije bugufi abakomeye ibakura ku ntebe z’ubwami,+ maze ishyira hejuru aboroheje.+ 53 Abashonje yabahaye ibyiza barahaga,+ kandi abari bafite ubutunzi irabirukana, bagenda nta cyo bajyanye. 54 Yatabaye Abisirayeli ari bo bagaragu bayo, kubera ko igira impuhwe,+ 55 nk’uko yari yarabisezeranyije sogokuruza Aburahamu n’abamukomokaho.”+ 56 Nuko Mariya amarana na Elizabeti amezi agera kuri atatu, hanyuma asubira iwabo.
57 Igihe Elizabeti yagombaga kubyarira kiragera, maze abyara umwana w’umuhungu. 58 Nuko abaturanyi na bene wabo bumva ko Yehova yamugiriye impuhwe nyinshi, maze bishimana na we.+ 59 Ku munsi wa munani baza gukeba* uwo mwana,+ kandi bari bagiye kumwita Zekariya, ari ryo zina rya papa we. 60 Ariko mama we arababwira ati: “Oya, ahubwo ari bwitwe Yohana!” 61 Babyumvise baramubwira bati: “Nta n’umwe muri bene wanyu wigeze yitwa iryo zina.” 62 Hanyuma bakoresha amarenga maze babaza papa we izina yashakaga ko umwana yitwa. 63 Abasaba akabaho yandikaho ngo: “Turamwita Yohana.”+ Nuko bose baratangara. 64 Muri ako kanya akanwa ke karabumbuka, n’ururimi rwe rwongera gukora neza, maze atangira kuvuga+ asingiza Imana. 65 Nuko abari batuye hafi aho bose bagira ubwoba, kandi iyo nkuru itangira gukwirakwira ahantu hose mu gihugu cy’imisozi miremire cya Yudaya. 66 Abantu bose babyumvaga bakomezaga kubitekerezaho, bakabazanya bati: “Mu by’ukuri se uyu mwana, azaba umuntu umeze ute?” Yehova yari ari kumwe na we rwose.
67 Nuko Zekariya, ari we papa wa Yohana, yuzura umwuka wera maze arahanura ati: 68 “Yehova Imana ya Isirayeli nasingizwe,+ kuko yitaye ku bagaragu be kandi akabakiza.+ 69 Yaduhaye umukiza ufite imbaraga*+ ukomoka mu muryango w’umugaragu w’Imana Dawidi.+ 70 Ibyo yabivuze binyuze ku bahanuzi ba kera,+ 71 avuga ko tuzakizwa abanzi bacu tugakizwa n’abatwanga bose.+ 72 Imana izatugirira impuhwe nk’uko yabisezeranyije ba sogokuruza kandi izibuka isezerano ryayo ryera.+ 73 Iryo sezerano yarihaye sogokuruza Aburahamu.+ 74 Imana nimara kuducungura ikadukiza abanzi bacu, tuzayikorera tudatinya, 75 bityo tube indahemuka kandi dukore ibikwiriye mu buzima bwacu bwose. 76 Ariko wowe mwana wanjye, uzitwa umuhanuzi w’Isumbabyose, kuko Yehova azakohereza mbere ukamutegurira inzira,+ 77 kugira ngo umenyeshe abantu be ko bazababarirwa ibyaha maze bagakizwa.+ 78 Ibyo bazabigeraho bitewe n’uko Imana igira impuhwe zirangwa n’ubwuzu. Kuba Imana igira impuhwe bizatuma tubona umucyo uvuye mu ijuru umeze nk’uwo mu rukerera, 79 maze umurikire abari mu mwijima n’abari mu karere k’igicucu cy’urupfu+ kandi utuyobore utugeze mu mahoro.”
80 Nuko uwo mwana akomeza gukura kandi agira imbaraga biturutse ku mwuka wera. Akomeza kwibera mu butayu, kugeza igihe yatangiriye kubwiriza Abisirayeli.
2 Muri iyo minsi itegeko rituruka kuri Kayisari Ogusito, risaba ko abo mu isi yose ituwe bajya kwibaruza. 2 (Iryo barura rya mbere ryabaye igihe Kwirini yari guverineri wa Siriya.) 3 Nuko abantu bose bakora urugendo, buri wese ajya mu mujyi w’iwabo kwibaruza. 4 Yozefu+ na we yavuye i Galilaya mu mujyi wa Nazareti, ajya i Yudaya mu mujyi wa Dawidi witwa Betelehemu,+ kuko yari uwo mu muryango wa Dawidi no mu gisekuru cya Dawidi. 5 Yagiye kwibaruza ari kumwe n’umugore we Mariya,+ icyo gihe akaba yari hafi kubyara.+ 6 Bariyo, igihe cyo kubyara kiragera. 7 Nuko abyara umwana w’umuhungu, ari we mfura ye,+ maze amufubika ibitambaro amuryamisha aho amatungo arira,+ kubera ko batari babonye aho bacumbika.
8 Nanone muri ako karere, hari abashumba bararaga hanze ijoro ryose barinze amatungo yabo. 9 Nuko mu buryo butunguranye umumarayika wa Yehova* ahagarara hafi yabo, maze ubwiza bwa Yehova burabagirana iruhande rwabo, bagira ubwoba bwinshi. 10 Ariko uwo mumarayika arababwira ati: “Mwitinya, kuko nje kubabwira ubutumwa bwiza bw’ibyishimo byinshi abantu bose bazagira. 11 Uyu munsi umukiza+ wanyu yavutse, avukira mu mujyi wa Dawidi,+ uwo akaba ari Kristo Umwami.+ 12 Iki ni cyo kiri butume mumumenya: Murasanga umwana w’uruhinja bafubitse ibitambaro, aryamye aho amatungo arira.” 13 Nuko mu buryo butunguranye haza abamarayika benshi* bahagararana na wa mumarayika,+ basingiza Imana bavuga bati: 14 “Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no ku isi amahoro abe mu bantu yemera.”
15 Nuko abo bamarayika babasiga aho basubira mu ijuru, hanyuma abo bashumba barabwirana bati: “Nimuze twihute tujye i Betelehemu, turebe ibyo bintu byabaye Yehova yatumenyesheje.” 16 Bagenda bihuta babona Mariya na Yozefu, hamwe n’umwana w’uruhinja uryamye aho amatungo arira. 17 Bamubonye bavuga ibyo bari babwiwe kuri uwo mwana. 18 Ababyumvise bose batangazwa n’ayo magambo babwiwe n’abashumba, 19 ariko Mariya abika ayo magambo yose mu mutima we, akajya ayatekerezaho.+ 20 Nuko abashumba bataha bashimira Imana kandi bayisingiza, kubera ibintu byose bari bumvise n’ibyo bari babonye. Byari bihuje neza n’uko bari babibwiwe.
21 Hashize iminsi umunani, igihe cyo kumukeba* kiragera,+ bamwita Yesu, iryo rikaba ari izina wa mumarayika yari yaramwise mbere y’uko asamwa.+
22 Nanone igihe cyo gutamba igitambo cyo kwiyeza kigeze, nk’uko Amategeko ya Mose yabisabaga,+ Yozefu na Mariya bajyana Yesu i Yerusalemu kumwereka Yehova, 23 nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Yehova ngo: “Umuhungu w’imfura wese azegurirwa* Yehova.”+ 24 Nanone batanze igitambo gihuje n’ibivugwa mu Mategeko ya Yehova agira ati: “Azazane intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri.”+
25 I Yerusalemu hari umugabo witwaga Simeyoni, wari umukiranutsi kandi wubahaga Imana. Yari ategereje ko Imana ihumuriza Isirayeli,+ kandi umwuka wera wari umuriho. 26 Imana yari yarakoresheje umwuka wera imuhishurira ko atari kuzapfa atabonye Kristo wa Yehova. 27 Nuko aza mu rusengero ayobowe n’umwuka wera. Kubera ko ababyeyi ba Yesu bari bamuzanye mu rusengero kumukorera ibihuje n’umugenzo usabwa n’Amategeko,+ 28 yaramuteruye ashimira Imana avuga ati: 29 “Ubu noneho Mwami w’Ikirenga, usezereye umugaragu wawe amahoro+ nk’uko wabivuze, 30 kuko amaso yanjye abonye umukiza wohereje.+ 31 Uwo mukiza, abantu bose baramubona.+ 32 Ni urumuri+ ruzatuma abantu bo mu bihugu byose bareba,+ kandi azatuma abantu bawe ari bo Bisirayeli bahabwa icyubahiro.” 33 Nuko papa na mama b’uwo mwana bakomeza gutangazwa n’ibyo bintu byose byamuvugwagaho. 34 Nanone Simeyoni abaha umugisha, ariko abwira Mariya, ari we mama w’uwo mwana, ati: “Uyu mwana azatuma benshi muri Isirayeli bagwa+ abandi babyuke,+ kandi abantu bazamuvuga nabi,+ 35 kugira ngo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bimenyekane. Naho wowe uzagira agahinda kenshi, ubabare cyane nk’umuntu bajombye inkota ndende.”+
36 Nanone hariho umuhanuzikazi witwaga Ana, umukobwa wa Fanuweli, wo mu muryango wa Asheri. Uwo mugore yari ageze mu zabukuru, kandi yari yarashatse umugabo,* bamarana imyaka irindwi gusa. 37 Icyo gihe yari umupfakazi ufite imyaka 84. Ntiyajyaga abura mu rusengero. Yakoraga umurimo wera ku manywa na nijoro, akigomwa kurya no kunywa kandi agasenga yinginga. 38 Nuko muri uwo mwanya araza arabegera, atangira gushimira Imana no kuvuga iby’uwo mwana, abibwira abantu bose bari bategereje ko Imana ikiza Yerusalemu.+
39 Bamaze gukora ibintu byose nk’uko byasabwaga n’Amategeko ya Yehova,+ basubira i Galilaya mu mujyi w’iwabo witwa Nazareti.+ 40 Uwo mwana akomeza gukura, arakomera, agira ubwenge bwinshi kandi akomeza gukundwa n’Imana.+
41 Ababyeyi be bari bamenyereye kujya i Yerusalemu buri mwaka, kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika.+ 42 Nuko igihe yari afite myaka 12, bajya mu minsi mikuru nk’uko bari babimenyereye.+ 43 Iyo minsi mikuru irangiye barataha, ariko Yesu asigara i Yerusalemu, ababyeyi be ntibabimenya. 44 Bakoze urugendo rw’umunsi wose batekereza ko ari kumwe n’abandi bari bafatanyije urugendo. Nyuma yaho batangira kumushakisha muri bene wabo no mu bo bari baziranye. 45 Ariko bamubuze basubira i Yerusalemu, bamushakisha babyitondeye. 46 Nuko nyuma y’iminsi itatu bamusanga mu rusengero yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi ababaza ibibazo. 47 Ariko abamwumvaga bose bakomezaga gutangazwa n’ukuntu yari asobanukiwe ibintu hamwe n’ibisubizo bye.+ 48 Ababyeyi be bamubonye baratangara, maze mama we aramubwira ati: “Mwana wa, wadukoze ibiki? Dore njye na papa wawe twagushakishije, duta umutwe.” 49 Ariko arababwira ati: “Kuki mwanshakishije cyane? Ese ntimuzi ko ngomba kuba mu nzu ya Papa?”+ 50 Icyakora ntibasobanukiwe ibyo ababwiye.
51 Nuko amanukana na bo bajya i Nazareti, akomeza kujya abumvira.+ Ariko ayo magambo yose mama we ayabika mu mutima we abyitondeye.+ 52 Maze Yesu akomeza gukura, agira ubwenge bwinshi n’imbaraga kandi akundwa n’Imana n’abantu.
3 Igihe Tiberiyo Kayisari yari amaze imyaka 15 ku butegetsi, Ponsiyo Pilato yari guverineri wa Yudaya, Herode*+ ategeka intara ya Galilaya, Filipo umuvandimwe we ategeka intara ya Ituraya na Tirakoniti, naho Lusaniya ategeka intara ya Abilene. 2 Ana yari umwe mu bakuru b’abatambyi, naho Kayafa ari umutambyi mukuru.+ Icyo gihe ijambo ry’Imana ryaje kuri Yohana,+ umuhungu wa Zekariya, ari mu butayu.+
3 Nuko anyura mu turere twose dukikije Yorodani, abwiriza abantu ko bagombaga kubatizwa, bakagaragaza ko bihannye kugira ngo bababarirwe ibyaha.+ 4 Ibyo ni na byo byanditswe mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya. Hagira hati: “Hari umuntu urangurura ari mu butayu ati: ‘nimutegurire Yehova* inzira, mumutunganyirize aho anyura.+ 5 Imikoki* yose izuzuzwa ibitaka iringanire, imisozi yose n’udusozi bizaringanizwa, amakorosi azahinduka inzira zigororotse, kandi ahantu hataringaniye, hazaba inzira ziringaniye. 6 Abantu bose bazabona ukuntu Imana itanga agakiza.’”*+
7 Nuko atangira kubwira abantu bamusangaga kugira ngo babatizwe ati: “Mwa bana b’impiri mwe, ni nde wabagiriye inama ngo muhunge uburakari bw’Imana buri hafi kuza?+ 8 Nuko rero, nimukore ibikorwa bigaragaza ko mwihannye. Ntimwibwire muti: ‘dukomoka kuri Aburahamu.’ Ndababwira ko n’aya mabuye, Imana ishobora kuyahinduramo abana ba Aburahamu. 9 Ubu ishoka igeze ku muzi w’igiti. Ubwo rero, igiti cyose kitera imbuto nziza, kigomba gutemwa, kikajugunywa mu muriro.”+
10 Abantu baramubazaga bati: “None se dukore iki?” 11 Na we akabasubiza ati: “Ufite imyenda ibiri ahe udafite n’umwe, kandi ufite ibyokurya, na we abigenze atyo.”+ 12 Ndetse n’abasoresha barazaga kugira ngo ababatize,+ bakamubaza bati: “Mwigisha, dukore iki?” 13 Na we akababwira ati: “Ntimugasabe ibirenze umusoro wategetswe.”+ 14 Abasirikare na bo bakamubaza bati: “Naho se twe dukore iki?” Akababwira ati: “Ntimukagire uwo muhohotera* cyangwa ngo mugire uwo murega ibinyoma,+ ahubwo mujye munyurwa n’ibihembo byanyu.”
15 Icyo gihe abantu bari bategereje Kristo, kandi bose babaga bibaza ibya Yohana mu mitima yabo bati: “Ese ntiyaba ari we Kristo?”+ 16 Icyakora Yohana yarabasubizaga ati: “Njye mbatirisha amazi, ariko hari undi ugiye kuza ukomeye kundusha. Sinkwiriye no gupfundura udushumi tw’inkweto ze.+ Uwo azababatirisha umwuka wera n’umuriro.+ 17 Mu kuboko kwe, afashe igikoresho cyo kugosoza.* Azasukura imbuga ahuriraho imyaka, ayeze kandi abike ingano, ariko umurama* azawutwikisha umuriro udashobora kuzimywa.”
18 Nanone yakomeje kugira abantu inama mu buryo butandukanye, kandi akomeza kubabwiriza ubutumwa bwiza. 19 Ariko Yohana yacyashye Herode wari umutegetsi wayoboraga intara, amuhora Herodiya umugore w’umuvandimwe we, hamwe n’ibindi bintu bibi byose Herode yari yarakoze. 20 Yari yarakoze ibintu bibi byinshi, agerekaho no gufata Yohana amufungira muri gereza.+
21 Nuko abantu bose bamaze kubatizwa, Yesu na we arabatizwa.+ Akiri gusenga ijuru rirakinguka,+ 22 umwuka wera umumanukiraho umeze nk’inuma, maze humvikana ijwi rivugira mu ijuru rigira riti: “Uri Umwana wanjye nkunda! Ndakwemera!”+
23 Igihe Yesu+ yatangiraga umurimo we, yari afite imyaka nka 30.+ Abantu batekerezaga ko yari umuhungu wa
Yozefu,+
umuhungu wa Heli,
24 umuhungu wa Matati,
umuhungu wa Lewi,
umuhungu wa Meliki,
umuhungu wa Yanayi,
umuhungu wa Yozefu,
25 umuhungu wa Matatiya,
umuhungu wa Amosi,
umuhungu wa Nahumu,
umuhungu wa Esili,
umuhungu wa Nagayi,
26 umuhungu wa Mati,
umuhungu wa Matatiya,
umuhungu wa Semeyini,
umuhungu wa Yoseki,
umuhungu wa Yoda,
27 umuhungu wa Yohanani,
umuhungu wa Resa,
umuhungu wa Zerubabeli,+
umuhungu wa Salatiyeli,+
umuhungu wa Neri,
28 umuhungu wa Meliki,
umuhungu wa Adi,
umuhungu wa Kosamu,
umuhungu wa Elimadamu,
umuhungu wa Eri,
29 umuhungu wa Yesu,
umuhungu wa Eliyezeri,
umuhungu wa Yorimu,
umuhungu wa Matati,
umuhungu wa Lewi,
30 umuhungu wa Simeyoni,
umuhungu wa Yuda,
umuhungu wa Yozefu,
umuhungu wa Yonamu,
umuhungu wa Eliyakimu,
31 umuhungu wa Meleya,
umuhungu wa Mena,
umuhungu wa Matata,
umuhungu wa Natani,+
umuhungu wa Dawidi,+
umuhungu wa Obedi,+
umuhungu wa Bowazi,+
umuhungu wa Salumoni,+
umuhungu wa Nahasoni,+
33 umuhungu wa Aminadabu,
umuhungu wa Aruni,
umuhungu wa Hesironi,
umuhungu wa Peresi,+
umuhungu wa Yuda,+
umuhungu wa Isaka,+
umuhungu wa Aburahamu,+
umuhungu wa Tera,+
umuhungu wa Nahori,+
umuhungu wa Rewu,+
umuhungu wa Pelegi,+
umuhungu wa Eberi,+
umuhungu wa Shela,+
36 umuhungu wa Kenani,
umuhungu wa Arupakisadi,+
umuhungu wa Shemu,+
umuhungu wa Nowa,+
umuhungu wa Lameki,+
umuhungu wa Henoki,
umuhungu wa Yeredi,+
umuhungu wa Mahalaleli,+
umuhungu wa Kenani,+
umuhungu wa Seti,+
umuhungu wa Adamu,+
umwana w’Imana.
4 Nuko Yesu yuzura umwuka wera, ava kuri Yorodani maze umwuka wera umujyana mu butayu.+ 2 Amara iminsi 40 ageragezwa na Satani.*+ Nanone muri iyo minsi nta kintu yaryaga. Nuko iyo minsi irangiye yumva arashonje. 3 Satani abibonye atyo, aramubwira ati: “Niba uri umwana w’Imana, bwira iri buye rihinduke umugati.” 4 Ariko Yesu aramusubiza ati: “Handitswe ngo: ‘umuntu ntatungwa n’ibyokurya gusa.’”+
5 Hanyuma Satani amuzamura ku musozi muremure, amwereka mu kanya gato ubwami bwose bwo mu isi yose.+ 6 Nuko Satani aramubwira ati: “Ndakugira umutegetsi w’ubu bwami bwose, nguhe n’icyubahiro cyabwo, kuko nabuhawe,+ kandi mbuha uwo nshatse wese. 7 Ubwo rero, nupfukama imbere yanjye ukansenga, bwose buraba ubwawe.” 8 Yesu aramusubiza ati: “Handitswe ngo: ‘Yehova* Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera.’”+
9 Nuko Satani amujyana i Yerusalemu maze amuhagarika hejuru y’urukuta rukikije urusengero, aramubwira ati: “Niba uri umwana w’Imana simbuka ugwe hasi uturutse hano,+ 10 kuko handitswe ngo: ‘izategeka abamarayika bayo kugira ngo bakurinde,’ 11 kandi ‘bazagutwara mu maboko yabo, kugira ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’”+ 12 Yesu aramusubiza ati: “Handitswe ngo: ‘ntukagerageze Yehova Imana yawe.’”+ 13 Nuko Satani arangije ibyo bigeragezo byose, amusiga aho, ategereza ikindi gihe yari kuzabonera uburyo bwo kumugerageza.+
14 Yesu asubira i Galilaya afite imbaraga z’umwuka wera.+ Nuko inkuru ivuga ibye, ikwirakwira mu turere twose tuhakikije, abantu bamuvuga neza. 15 Nanone atangira kwigishiriza mu masinagogi* yabo, kandi abantu bose baramwubahaga.
16 Hanyuma agera i Nazareti+ aho yari yarakuriye maze nk’uko yari yaramenyereye, ku munsi w’Isabato yinjira mu isinagogi+ arahagarara ngo asome ibyanditswe. 17 Bamuhereza umuzingo wa Yesaya, arawurambura abona ahantu handitswe ngo: 18 “Umwuka wa Yehova uri kuri njye, kuko yantoranyije, kugira ngo ntangarize abakene ubutumwa bwiza. Nanone yantumye gutangariza imfungwa ko zizafungurwa, kubwira abantu batabona ko bazahumurwa, kuruhura abakandamizwa,+ 19 no gutangaza igihe cyo kwemererwamo na Yehova.”+ 20 Arangije azinga umuzingo, awusubiza umukozi wo mu rusengero maze aricara. Abari mu isinagogi baramwitegereza. 21 Arababwira ati: “Uyu munsi, ibi byanditswe mumaze kumva birasohoye.”+
22 Nuko bose batangira kumuvuga neza, batangazwa n’amagambo meza yavugaga,+ baravuga bati: “Ese uyu si wa muhungu wa Yozefu?”+ 23 Abyumvise arababwira ati: “Nta gushidikanya ko muzambwira muti: ‘muganga, banza wivure. Ibintu twumvise wakoreye i Kaperinawumu, bikorere na hano mu karere k’iwanyu.’”+ 24 Nuko arababwira ati: “Ndababwira ukuri ko nta muhanuzi wemerwa mu karere k’iwabo.+ 25 Urugero, ndababwira ukuri ko muri Isirayeli hari abapfakazi benshi mu gihe cya Eliya, ubwo imvura yamaraga imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa, bigatuma haba inzara ikomeye mu gihugu hose.+ 26 Nyamara nta mugore n’umwe muri abo Eliya yatumweho, ahubwo yatumwe gusa ku mupfakazi w’i Sarefati ho mu gihugu cy’i Sidoni.+ 27 Nanone muri Isirayeli hari abantu benshi bari barwaye ibibembe mu gihe cy’umuhanuzi Elisa, nyamara nta n’umwe muri bo yakijije,* ahubwo yakijije Namani w’i Siriya.”+ 28 Abantu bose bari mu isinagogi bumvise ibyo bintu bararakara cyane.+ 29 Bahita bahaguruka bamusohora mu mujyi, bamujyana ahantu hacuramye ku musozi umujyi wabo wari wubatsweho, kugira ngo bamusunikireyo agwe abanje umutwe. 30 Ariko abanyura hagati arigendera.+
31 Hanyuma ajya mu mujyi w’i Galilaya witwa Kaperinawumu. Icyo gihe yabigishaga ari ku Isabato.+ 32 Nuko batangarira uburyo yigishaga,+ kuko yavuganaga ubutware. 33 Icyo gihe mu isinagogi harimo umuntu watewe n’umwuka mubi, ni ukuvuga umudayimoni. Atangira gusakuza avuga ati:+ 34 “Turapfa iki nawe Yesu w’i Nazareti?+ Waje kuturimbura? Nzi neza uwo uri we. Uri Uwera kandi watumwe n’Imana!”+ 35 Ariko Yesu acyaha uwo mudayimoni ati: “Ceceka kandi umuvemo!” Nuko uwo mudayimoni amaze gutura uwo muntu hasi hagati yabo, amuvamo nta cyo amutwaye. 36 Ababibonye bose baratangara, barabwirana bati: “Ibi bintu ntibisanzwe! Ari gukoresha imbaraga n’ubutware, agategeka abadayimoni bakava mu bantu!” 37 Nuko inkuru ivuga ibye ikomeza gukwirakwira mu turere twose tuhakikije.
38 Avuye mu isinagogi ajya kwa Simoni. Icyo gihe mama w’umugore wa Simoni yari arwaye afite umuriro mwinshi cyane, nuko bamusaba ko yamukiza.+ 39 Yunama hejuru ye aramukiza, maze umuriro urashira. Ako kanya arahaguruka atangira kubategurira ibyokurya.
40 Ariko izuba rirenze, abari bafite abantu barwaye indwara zinyuranye barabamuzanira. Arambika ibiganza kuri buri wese, arabakiza.+ 41 Abadayimoni na bo bavaga mu bantu benshi, bakabavamo bataka bati: “Uri Umwana w’Imana!”+ Ariko akabacyaha ntabemerere kuvuga,+ kuko bari bazi ko ari we Kristo.+
42 Icyakora bukeye arasohoka, ajya ahantu hadatuwe.+ Abantu batangira kumushakisha ahantu hose maze bagera aho ari, bagerageza kumubuza kuva iwabo. 43 Ariko arababwira ati: “Ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana no mu yindi mijyi, kuko ibyo ari byo natumwe gukora.”+ 44 Nuko akomeza kubwiriza mu masinagogi y’i Yudaya.
5 Igihe kimwe, abantu bari bateze Yesu amatwi, ubwo yari ahagaze iruhande rw’ikiyaga cya Genesareti* yigisha ijambo ry’Imana, maze batangira kumubyiganiraho.+ 2 Nuko abona amato abiri ari ku nkombe z’icyo kiyaga, ariko abarobyi bari bayavuyemo boza inshundura zabo.+ 3 Yurira bumwe muri ubwo bwato, bukaba bwari ubwa Simoni, amusaba gutwara ubwo bwato akabwigiza hirya ho gato ngo buve ku nkombe. Hanyuma yicara muri ubwo bwato atangira kwigisha abantu. 4 Amaze kubigisha, abwira Simoni ati: “Nimwigire ahari amazi maremare maze mumanurire inshundura zanyu mu mazi mufate amafi.” 5 Ariko Simoni aramusubiza ati: “Mwigisha, bwadukereyeho turoba kandi dukora cyane, ntitwagira icyo dufata.+ Ariko kuko ubimbwiye, reka nzimanuriremo.” 6 Bazimanuriyemo bafata amafi menshi cyane, ku buryo n’inshundura zabo zatangiye gucika.+ 7 Nuko bahamagara bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo baze babafashe. Baraza maze buzuza ayo mato yombi, ku buryo yatangiye kurengerwa n’amazi. 8 Simoni Petero abibonye apfukama imbere ya Yesu aramubwira ati: “Sinkwiriye kuba hafi yawe, kuko ndi umunyabyaha.” 9 Ayo mafi bari bamaze gufata yatumye Simoni n’abo bari kumwe bose batangara cyane, 10 kandi Yakobo na Yohana, abahungu ba Zebedayo+ bafatanyaga na Simoni, na bo baratangaye cyane. Ariko Yesu abwira Simoni ati: “Humura, kuko uhereye ubu uzajya uroba abantu.”+ 11 Nuko basubiza amato yabo ku nkombe, basiga byose baramukurikira.+
12 Ikindi gihe, ubwo yari muri umwe mu mijyi yaho, haje umugabo wari urwaye ibibembe byinshi. Abonye Yesu aramupfukamira, aramwinginga ati: “Mwami, ubishatse ushobora kunkiza.”+ 13 Nuko arambura ukuboko amukoraho, aramubwira ati: “Ndabishaka. Kira.” Ako kanya ibibembe yari arwaye birakira.+ 14 Ategeka uwo mugabo kutagira uwo abibwira, ahubwo aramubwira ati: “Genda wiyereke abatambyi kandi utange ituro ryategetswe na Mose,+ kugira ngo na bo bibonere ko wakize.”+ 15 Ariko inkuru ivuga ibye irushaho gukwirakwira ahantu hose, kandi abantu benshi bahuriraga hamwe kugira ngo bamutege amatwi, abakize n’indwara zabo.+ 16 Icyakora yakundaga kujya ahantu hadatuwe kugira ngo asenge.
17 Nanone igihe kimwe ubwo yigishaga abantu, Abafarisayo n’abigishamategeko bari baturutse mu midugudu yose y’i Galilaya, iy’i Yudaya n’iy’i Yerusalemu na bo bari bicaye aho, kandi imbaraga za Yehova* zari kuri we kugira ngo akize abantu.+ 18 Nuko haza abantu bahetse umugabo wamugaye uryamye ku buriri, maze bashakisha uko bamwinjiza ngo bamurambike imbere ya Yesu.+ 19 Babuze uko bamwinjiza bitewe n’abantu benshi, burira hejuru ku gisenge maze bamunyuza mu mategura akiryamye ku buriri bwe, bamumanurira mu bantu bari imbere ya Yesu. 20 Abonye ukwizera kwabo aravuga ati: “Wa mugabo we, ibyaha byawe urabibabariwe.”+ 21 Abanditsi n’Abafarisayo babyumvise barabwirana bati: “Uyu muntu utuka Imana ni muntu ki? Ni nde wundi ushobora kubabarira abantu ibyaha, uretse Imana yonyine?”+ 22 Ariko Yesu amenye ibyo batekereza, arababaza ati: “Kuki mutekereza mutyo mu mitima yanyu? 23 None se, ari ukuvuga ngo: ‘ibyaha byawe urabibabariwe,’ cyangwa ngo: ‘haguruka ugende,’ icyoroshye ni ikihe? 24 Ariko reka mbereke ko Umwana w’umuntu afite ububasha mu isi bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko Yesu abwira uwo muntu wamugaye ati: “Haguruka ufate uburiri bwawe utahe.”+ 25 Ako kanya ahaguruka bose babireba afata bwa buriri yajyaga aryamaho, ataha asingiza Imana. 26 Hanyuma bose baratangara cyane, batangira gusingiza Imana kandi bagira ubwoba bwinshi, baravuga bati: “Uyu munsi twabonye ibintu bidasanzwe!”
27 Ibyo birangiye, arasohoka yitegereza umusoresha witwaga Lewi yicaye mu biro by’imisoro, aramubwira ati: “Nkurikira ube umwigishwa wanjye.”+ 28 Nuko asiga byose, arahaguruka aramukurikira. 29 Hanyuma Lewi ategura ibirori bikomeye byo kumwakira iwe, kandi hari abasoresha benshi n’abandi bantu bari bicaranye na we basangira.*+ 30 Abafarisayo n’abanditsi babibonye, bitotombera abigishwa be bavuga bati: “Kuki musangira n’abasoresha n’abanyabyaha ibyokurya n’ibyokunywa?”+ 31 Yesu arabasubiza ati: “Abazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.+ 32 Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha kugira ngo bihane.”+
33 Baramubwira bati: “Abigishwa ba Yohana ni kenshi bigomwa kurya no kunywa kandi bagasenga binginga. Abigishwa b’Abafarisayo na bo ni uko. Ariko abigishwa bawe bo bararya kandi bakanywa.”+ 34 Yesu arabasubiza ati: “Ntimushobora gutegeka incuti z’umukwe kwigomwa kurya no kunywa igihe cyose umukwe akiri kumwe na zo. 35 Icyakora, igihe kizagera maze umukwe+ azikurwemo. Icyo gihe ni bwo zizigomwa kurya no kunywa.”+
36 Akomeza abacira umugani ati: “Nta wukata igitambaro ku mwenda mushya ngo agitere ku mwenda ushaje, kuko iyo abikoze igitambaro gishya kirawuca, kandi igitambaro cyo ku mwenda mushya ntikijya ku mwenda ushaje ngo bimere kimwe.+ 37 Nanone kandi, nta wushyira divayi nshya mu dufuka tw’uruhu dushaje, kuko abikoze iyo divayi nshya yaturitsa utwo dufuka maze ikameneka, n’utwo dufuka tukangirika. 38 Ahubwo divayi nshya igomba gushyirwa mu dufuka tw’uruhu dushya. 39 Nta muntu wanyoye divayi imaze igihe, wifuza kunywa divayi nshya, kuko avuga ati: ‘imaze igihe ni yo nziza.’”
6 Nuko umunsi umwe ku Isabato, anyura mu mirima y’ingano, abigishwa be baca amahundo y’ingano+ bayavungurira mu ntoki maze barayahekenya.+ 2 Bamwe mu Bafarisayo babibonye baravuga bati: “Kuki muri gukora ibintu bitemewe n’amategeko ku Isabato?”+ 3 Ariko Yesu arabasubiza ati: “Ese ntimwasomye icyo Dawidi yakoze ubwo we n’abo bari kumwe basonzaga?+ 4 Icyo gihe yinjiye mu nzu y’Imana bamuha imigati igenewe Imana* arayirya ahaho n’abari kumwe na we. Nyamara ntibyari byemewe n’amategeko ko hagira undi muntu uyirya, keretse abatambyi bonyine.”+ 5 Nuko arababwira ati: “Umwana w’umuntu afite n’ububasha ku birebana n’Isabato.”*+
6 Ku yindi Sabato+ yinjira mu isinagogi atangira kwigisha. Aho hari umuntu wari ufite ukuboko kw’iburyo kwagagaye.+ 7 Icyo gihe abanditsi n’Abafarisayo barimo bamwitegereza cyane, kugira ngo barebe ko amukiza ku Isabato, maze babone aho bahera bamurega. 8 Ariko amenya ibyo batekereza.+ Nuko abwira uwo mugabo ufite ukuboko kwagagaye ati: “Haguruka uhagarare hano hagati.” Uwo mugabo arahaguruka arahagarara. 9 Hanyuma Yesu arababwira ati: “Reka mbabaze: Ese amategeko yemera ko umuntu akora ikintu cyiza cyangwa ikibi ku Isabato? Ese yemera ko umuntu agira uwo akiza cyangwa akamwica?”+ 10 Nuko amaze kubitegereza bose, abwira uwo mugabo ati: “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura, maze ukuboko kwe kongera kuba kuzima. 11 Ariko bararakara cyane, bamera nk’abafashwe n’ibisazi, maze batangira kujya inama y’icyo bazakorera Yesu.
12 Nuko muri iyo minsi ajya ku musozi gusenga,+ arara ijoro ryose asenga Imana.+ 13 Ariko bukeye ahamagara abigishwa be baza aho ari, abatoranyamo 12 abita intumwa.+ 14 Abo ni Simoni, uwo nanone yise Petero, umuvandimwe we Andereya, Yakobo na Yohana, Filipo+ na Barutolomayo, 15 Matayo na Tomasi,+ Yakobo umuhungu wa Alufayo, Simoni witwaga “umunyamwete,” 16 Yuda umuhungu wa Yakobo hamwe na Yuda Isikariyota waje kuba umugambanyi.
17 Nuko amanukana na bo maze ahagarara ahantu haringaniye. Aho hari hari abigishwa be benshi n’abandi bantu benshi bari baturutse i Yudaya hose n’i Yerusalemu, no mu bihugu bituriye inyanja by’i Tiro n’i Sidoni, baje kumwumva no kugira ngo abakize indwara. 18 Ndetse n’abantu abadayimoni babuzaga amahoro, yarabakizaga. 19 Abantu bose bashakaga kumukoraho, kuko imbaraga zamuvagamo+ zikabakiza bose.
20 Nuko yitegereza abigishwa be, arababwira ati:
“Mugira ibyishimo mwe mukennye, kuko Ubwami bw’Imana ari ubwanyu.+
21 “Mugira ibyishimo mwe mufite inzara, kuko muzahazwa.+
“Mugira ibyishimo mwe murira, kuko muzaseka.+
22 “Muzishime abantu nibabanga,+ bakabaha akato,+ bakabatuka kandi bakabasebya bavuga ko muri abantu babi, babahora Umwana w’umuntu. 23 Ibyo ni byo ba sekuruza bakoreraga abahanuzi. Namwe nibabibakorera, muzishime munezerwe cyane, kuko ibihembo byanyu ari byinshi mu ijuru.+
24 “Ariko muzahura n’ibibazo bikomeye mwa bakire mwe,+ kuko mufite umunezero wanyu wose.+
25 “Muzahura n’ibibazo bikomeye namwe abahaze, kuko muzasonza.
“Muzahura n’ibibazo bikomeye mwebwe abaseka, kuko muzarira cyane kandi mukaboroga.+
26 “Muzahura n’ibibazo bikomeye abantu bose nibabavuga neza,+ kuko na ba sekuruza ari ko bavugaga neza abahanuzi b’ibinyoma.
27 “Ariko mwebwe munteze amatwi ndababwira nti: ‘mukomeze gukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga,+ 28 musabire umugisha ababifuriza ibibi, kandi musenge musabira ababatuka.+ 29 Ugukubise ku itama rimwe ujye umuha n’irindi, kandi ugutwaye umwitero ujye umuha n’ikanzu yawe ayijyane.+ 30 Ugize icyo agusaba ujye ukimuha,+ kandi ugutwaye ibyawe ntukabimwake.’
31 “Nanone ibyo mushaka ko abantu babakorera, namwe mujye mubibakorera.+
32 “None se niba mukunda ababakunda gusa, ni nde wabashima? Abanyabyaha na bo bakunda ababakunda.+ 33 Cyangwa se nimugirira neza ababagirira neza, ni nde uzabashima? Abanyabyaha na bo ni uko babigenza. 34 Nanone niba muguriza* gusa abantu mwizeye ko bazabishyura, ni nde wabashima?+ Abanyabyaha na bo baguriza abandi banyabyaha bizeye ko bazabishyura ibihwanye n’ibyo babagurije. 35 Mwe ntimukabigenze gutyo. Ahubwo mukomeze gukunda abanzi banyu, mugire neza, kandi mugurize abantu mutiteze ko bazabishyura.+ Icyo gihe ni bwo muzabona imigisha myinshi, kandi muzaba abana b’Isumbabyose, kuko igirira neza indashima n’abagome.+ 36 Mukomeze kuba abanyambabazi nk’uko na Papa wanyu wo mu ijuru ari umunyambabazi.+
37 “Nimureke gucira abandi urubanza, namwe ntimuzarucirwa.+ Nimureke gushinja abandi amakosa, namwe nta wuzayabashinja. Nimukomeze kubabarira,* namwe muzababarirwa.*+ 38 Mujye mukunda gutanga, namwe muzahabwa.+ Muzatega umwenda wanyu, babashyiriremo ibintu bikwiriye, bitsindagiye, bicugushije kandi byuzuye bikarenga. Ibyo mukorera abandi ni byo namwe muzakorerwa.”
39 Nanone abaha urugero, arababwira ati: “Umuntu utabona yabasha ate kuyobora undi muntu utabona? Ubwo se bombi ntibagwa mu mwobo?+ 40 Umwigishwa ntaruta umwigisha, ahubwo umuntu wese wigishijwe neza azamera nk’umwigisha we. 41 None se kuki ubona akatsi kari mu jisho ry’umuvandimwe wawe, ariko nturebe ingiga* y’igiti iri mu jisho ryawe?+ 42 Wabasha ute kubwira umuvandimwe wawe uti: ‘muvandi, reka ngukure akatsi mu jisho,’ mu gihe wowe utabona ingiga y’igiti iri mu jisho ryawe? Wa ndyarya we! Banza ukure iyo ngiga y’igiti mu jisho ryawe, ni bwo uzabasha kureba neza uko wakura akatsi mu jisho ry’umuvandimwe wawe.
43 “Nta giti cyiza cyera imbuto mbi, kandi nta giti kibi cyera imbuto nziza.+ 44 Igiti cyose kimenyekanira ku mbuto zacyo.+ Urugero, abantu ntibasarura imbuto z’umutini ku mahwa. Kandi nta n’ubwo basarura imizabibu ku gihuru cy’amahwa. 45 Umuntu mwiza atanga ibyiza abivanye mu butunzi bwiza bwo mu mutima we, ariko umuntu mubi atanga ibibi abivanye mu butunzi bwe bubi, kuko ibyuzuye umutima ari byo umuntu avuga.+
46 “None se kuki mumbwira muti: ‘Mwami, Mwami,’ ariko ntimukore ibyo mvuga?+ 47 Umuntu wese uza aho ndi, akumva ibyo mvuga, kandi akabikurikiza, dore uwo yagereranywa na we:+ 48 Ameze nk’umuntu wubatse inzu, agacukura akagera hasi cyane mu butaka, agashinga fondasiyo yayo ku rutare. Nuko umwuzure uraza, amazi menshi yikubita kuri iyo nzu, ariko ntiyashoboye no kuyinyeganyeza, kubera ko yari yubatse neza.+ 49 Naho umuntu wumva ariko ntakore ibyo yumvise,+ ameze nk’umuntu wubatse inzu ku butaka adashyizeho fondasiyo. Nuko amazi menshi araza, ayikubitaho, ako kanya ihita igwa, kandi irasenyuka burundu.”
7 Amaze kubwira abantu ayo magambo yose, yinjira mu mujyi wa Kaperinawumu. 2 Icyo gihe, hari umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare wari ufite umugaragu yakundaga cyane, wari urwaye yenda gupfa.+ 3 Uwo mutware yumvise bavuga ibya Yesu, amutumaho abayobozi b’Abayahudi, kugira ngo bamusabe kuza iwe ngo amukirize umugaragu. 4 Nuko abo yari yatumye kuri Yesu bamwinginga batakamba cyane bati: “Birakwiriye rwose ko wafasha uwo muntu 5 kuko adukunda, kandi ni we watwubakiye isinagogi.”* 6 Nuko Yesu ajyana na bo. Ariko ageze hafi y’urugo rwe, asanga uwo muyobozi yamaze kumutumaho incuti ze ngo zimubwire ziti: “Nyakubahwa, ntiwirushye uza, kuko ntakwiriye ku buryo waza iwanjye.+ 7 Ni yo mpamvu nanjye ntigeze ntekereza ko nkwiriye kuza aho uri. Ahubwo tegeka gusa, umugaragu wanjye arahita akira. 8 Nanjye mfite abantegeka, nkagira n’abasirikare nyobora. Iyo mbwiye umwe nti: ‘genda!’ aragenda. Nabwira undi nti: ‘ngwino!’ akaza. Nabwira umugaragu wanjye nti: ‘kora iki!’ akagikora.” 9 Yesu yumvise ibyo bintu aramutangarira cyane, maze arahindukira abwira abari bamukurikiye ati: “Ndababwira ko no muri Isirayeli ntigeze mbona ukwizera gukomeye bigeze aha.”+ 10 Maze abo yari yatumye basubiye mu rugo basanga wa mugaragu yakize.+
11 Nyuma yaho gato yagiye mu mujyi witwaga Nayini, ajyana n’abigishwa be hamwe n’abandi bantu benshi. 12 Ageze hafi y’irembo ry’umujyi, ahura n’abantu bagiye gushyingura umuntu. Umusore wari wapfuye, ni we wenyine mama we yagiraga,*+ kandi uwo mubyeyi yari umupfakazi. Abantu benshi bo muri uwo mujyi, bari kumwe na we. 13 Umwami amubonye amugirira impuhwe,+ aramubwira ati: “Wikomeza kurira.”+ 14 Amaze kuvuga ibyo, arabegera akora ku kintu bari batwayemo uwo muntu, abari bagitwaye barahagarara, hanyuma aravuga ati: “Musore, byuka!”+ 15 Nuko uwari wapfuye areguka aricara, atangira kuvuga, maze amuha mama we.+ 16 Bose bagira ubwoba bwinshi, batangira gusingiza Imana bagira bati: “Muri twe habonetse umuhanuzi ukomeye.”+ Nanone bati: “Imana yitaye ku bantu bayo.”+ 17 Iyo nkuru ikwira hose mu gihugu cy’i Yudaya no mu turere twose tuhakikije.
18 Nuko abigishwa ba Yohana bamubwira ibyo bintu byose.+ 19 Hanyuma Yohana ahamagara babiri mu bigishwa be, abatuma ku Mwami ngo bamubaze bati: “Ese ni wowe wa Wundi Ugomba Kuza,+ cyangwa tugomba gutegereza undi?” 20 Abo bigishwa bageze aho Yesu ari baramubwira bati: “Yohana Umubatiza aradutumye ngo tukubaze tuti: ‘ese ni wowe wa Wundi Ugomba Kuza, cyangwa tugomba gutegereza undi?’” 21 Uwo mwanya akiza abantu benshi indwara z’ubwoko bwose bari barwaye,+ abakiza abadayimoni, kandi atuma abantu benshi batabonaga bongera kureba. 22 Hanyuma abona gusubiza ba bigishwa ati: “Nimugende mubwire Yohana ibyo mubonye n’ibyo mwumvise: Abatabona barareba,+ abamugaye bakagenda, abarwaye ibibembe bagakira, abafite ubumuga bwo kutumva bakumva,+ abapfuye bakazurwa n’abakene bakabwirwa ubutumwa bwiza.+ 23 Ugira ibyishimo ni utazashidikanya ku byanjye.”*+
24 Intumwa za Yohana zimaze kugenda, Yesu atangira kubwira ibya Yohana abantu benshi bari bateraniye aho. Arababaza ati: “Mwagiye mu butayu kureba iki? Ese ni urubingo ruhuhwa n’umuyaga?+ 25 None se mwagiye kureba iki? Ese ni umuntu wambaye imyenda myiza cyane?+ Erega abambaye imyenda myiza cyane baba mu mazu y’abami! 26 Mu by’ukuri se, mwajyanywe n’iki? Ese ni ukureba umuhanuzi? Ni byo, ndetse ndababwira ko aruta umuhanuzi.+ 27 Uwo ni we ibyanditswe byavuzeho bigira biti: ‘dore nzohereza intumwa yanjye imbere yawe, kandi ni yo izakubanziriza igutegurire inzira.’+ 28 Ni ukuri ndababwira ko mu bantu bose babayeho, hatigeze habaho umuntu ukomeye kuruta Yohana Umubatiza. Nyamara uworoheje mu Bwami bwo mu ijuru, arakomeye kumuruta.”+ 29 (Nuko abantu bose n’abasoresha babyumvise, bavuga ko Imana ikiranuka, kuko bari barabatijwe umubatizo wa Yohana.+ 30 Ariko Abafarisayo n’abahanga mu by’Amategeko, birengagije ibyo Imana yabasabaga gukora, kuko bo batari barabatijwe na Yohana).+
31 “Ariko se, ab’iki gihe nabagereranya na nde?+ 32 Bameze nk’abana bato bicaye mu isoko basakuza, bahamagara bagenzi babo bati: ‘twabavugirije umwironge ntimwabyina, twarize cyane ntimwagaragaza agahinda.’ 33 Mu by’ukuri, Yohana Umubatiza yaje atarya kandi atanywa,+ abantu baravuga bati: ‘afite umudayimoni.’ 34 Umwana w’umuntu aje arya kandi anywa, na bwo baravuga bati: ‘ni umunyandanini, umunywi wa divayi, kandi ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha!’+ 35 Nyamara ibikorwa bikiranuka umuntu akora, ni byo bigaragaza ko ari umunyabwenge.”+
36 Nuko Umufarisayo witwaga Simoni amusaba ko yaza bagasangira. Yesu yinjira mu nzu y’uwo Mufarisayo maze barasangira. 37 Umugore wari uzwi muri uwo mujyi ko ari umunyabyaha, amenya ko Yesu ari gusangira* n’uwo Mufarisayo, maze azana icupa ry’amavuta ahumura,+ 38 nuko ajya inyuma ye ku birenge bye ararira, atangira gutonyangiriza amarira ku birenge bye, akabihanaguza umusatsi we. Nanone yasomye ibirenge bye kandi abisiga ayo mavuta ahumura. 39 Umufarisayo wari wamutumiye abibonye aribwira mu mutima we ati: “Uyu muntu iyo aza kuba umuhanuzi, yari kuba yamenye uyu mugore uwo ari we, akamenya ko ari umunyabyaha.”+ 40 Ariko Yesu aramubwira ati: “Simo, hari icyo ngira ngo nkubwire.” Na we aravuga ati: “Mwigisha kimbwire!”
41 “Hari abagabo babiri bari bafitiye umuntu ideni. Umwe yari amurimo amadenariyo* 500, naho undi amurimo 50. 42 Babuze icyo bamwishyura, bombi arabababarira rwose. None se muri abo uko ari babiri, ni nde uzarushaho kumukunda?” 43 Simoni aramusubiza ati: “Ndatekereza ko ari uwo yarekeye ideni rinini.” Na we aramubwira ati: “Ibyo uvuze ni ukuri.” 44 Nuko arahindukira areba aho wa mugore ari, maze abwira Simoni ati: “Ntureba uyu mugore? Ninjiye mu nzu yawe ntiwampa amazi yo gukaraba ibirenge. Ariko uyu mugore we, yogesheje ibirenge byanjye amarira ye, abihanaguza umusatsi we. 45 Ntiwigeze unsoma, ariko uyu mugore, uhereye igihe ninjiriye hano yakomeje gusoma ibirenge byanjye. 46 Ntiwigeze unsiga amavuta mu mutwe, ariko uyu mugore we yasize ibirenge byanjye amavuta ahumura. 47 Kubera iyo mpamvu, ndakubwira ko ababariwe ibyaha bye nubwo ari byinshi,*+ kubera ko yagaragaje urukundo rwinshi. Ariko iyo umuntu ababariwe ibyaha bike, agaragaza urukundo ruke.” 48 Hanyuma abwira uwo mugore ati: “Ibyaha byawe urabibabariwe.”+ 49 Abasangiraga na we batangira kubwirana bati: “Uyu muntu ubabarira abantu ibyaha ni muntu ki?”+ 50 Ariko abwira uwo mugore ati: “Ukwizera kwawe kuragukijije,+ igendere amahoro.”
8 Nyuma yaho gato Yesu ajya mu mijyi no mu midugudu, abwiriza kandi atangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.+ Za ntumwa 12 na zo zari kumwe na we. 2 Nanone yari kumwe n’abagore yari yarakijije abadayimoni n’indwara, urugero nka Mariya witwaga Magadalena, uwo yari yarirukanyemo abadayimoni barindwi, 3 na Yowana+ umugore wa Kuza, Kuza akaba yari ashinzwe ibyo mu rugo* kwa Herode, na Suzana hamwe n’abandi bagore benshi babitagaho bakoresheje ubutunzi bwabo.+
4 Igihe abantu benshi bari bamaze guteranira hamwe, bakiyongera ku bagendaga bamukurikira bavuye mu mijyi yanyuragamo, yatangiye kubigisha akoresheje imigani.+ 5 Arababwira ati: “Umuntu yagiye gutera imbuto, nuko igihe yaziteraga, zimwe zigwa iruhande rw’inzira maze abantu barazikandagira, n’inyoni zo mu kirere ziraza zirazirya.+ 6 Izindi zigwa ku rutare, nuko zimaze kumera ziruma kuko zitabonye amazi.+ 7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa akurana na zo arazipfukirana.+ 8 Naho izindi zigwa mu butaka bwiza, zimaze kumera zera imbuto inshuro 100.”+ Nuko akibabwira ibyo, arangurura ijwi agira ati: “Ushaka kumva, niyumve.”+
9 Ariko abigishwa be bamubaza icyo uwo mugani usobanura.+ 10 Arabasubiza ati: “Mwe mwahawe gusobanukirwa amabanga y’Imana arebana n’Ubwami bwo mu ijuru. Ariko abandi bo babyumvira mu migani.+ Ubwo rero nubwo bareba, nta cyo babona kandi nubwo bumva, ntibasobanukirwa.+ 11 Dore noneho icyo uwo mugani usobanura: Imbuto zigereranya ijambo ry’Imana.+ 12 Izaguye mu nzira zigereranya abantu bumvise ijambo ry’Imana, hanyuma Satani* akaza agakura iryo jambo mu mitima yabo kugira ngo batizera bagakizwa.+ 13 Izaguye ku rutare, zigereranya abantu bumva ijambo ry’Imana bakaryemera bishimye, ariko ntirishinge imizi mu mitima yabo. Baryemera igihe gito, ariko bagera mu gihe cy’ibigeragezo bagacika intege.+ 14 Izaguye mu mahwa zo, zigereranya abantu bumva ijambo ry’Imana ariko bagatwarwa n’imihangayiko, gukunda ubutunzi+ n’ibinezeza byo muri iyi si,+ bigapfukirana ijambo ry’Imana bize, bityo ntibere imbuto.+ 15 Naho izaguye mu butaka bwiza, zigereranya abantu bakira neza ijambo ry’Imana+ maze bakarizirikana kandi bakera imbuto bihanganye.+
16 “Nta muntu umara gucana itara ngo aritwikire cyangwa ngo arishyire munsi y’ameza.* Ahubwo arishyira ahantu hagaragara* kugira ngo abinjiye bose babone urumuri.+ 17 Nta cyahishwe kitazahishurwa, kandi nta n’ibanga ryahishwe mu buryo bwitondewe ritazashyirwa ahagaragara.+ 18 Ubwo rero, mujye mutega amatwi mwitonze, kuko ufite wese azahabwa ibindi byinshi,+ ariko umuntu wese udafite, n’utwo yatekerezaga ko afite bazatumwaka.”+
19 Nuko mama wa Yesu n’abavandimwe be+ baza aho ari, ariko ntibashobora kumugeraho bitewe n’uko hari abantu benshi.+ 20 Icyakora abantu baramubwira bati: “Dore mama wawe n’abavandimwe bawe bahagaze hanze, barashaka ko mubonana.” 21 Arabasubiza ati: “Mama n’abavandimwe banjye ni aba bumva ijambo ry’Imana bakarishyira mu bikorwa.”+
22 Umunsi umwe, Yesu n’abigishwa be buriye ubwato maze arababwira ati: “Nimuze twambuke tujye ku nkombe yo hakurya.” Hanyuma baragenda.+ 23 Ariko bakigenda, arasinzira. Nuko mu nyanja hazamo umuyaga ukaze, maze amazi atangira kuzura ubwato. Bari bugarijwe n’akaga.+ 24 Amaherezo bamusanga aho ari baramukangura, baramubwira bati: “Mwigisha, Mwigisha, dutabare tugiye gupfa!” Nuko abyumvise arabyuka acyaha umuyaga wari mwinshi n’amazi yitereraga hejuru, maze haba ituze.+ 25 Hanyuma arababwira ati: “Ukwizera kwanyu kuri he?” Ariko bagira ubwoba bwinshi, baratangara cyane, barabazanya bati: “Mu by’ukuri uyu ni muntu ki? Uzi ko ategeka imiyaga n’inyanja bikamwumvira?”+
26 Nuko bagera mu karere ka Gerasa+ kari hakurya ya Galilaya. 27 Ageze ku butaka ahura n’umugabo wari uvuye mu mujyi akaba yari yaratewe n’umudayimoni. Yari amaze igihe kinini cyane atambara imyenda, kandi ntiyabaga mu rugo, ahubwo yiberaga mu irimbi.+ 28 Nuko uwo mugabo abonye Yesu, arataka cyane kandi apfukama imbere ye, avuga mu ijwi riranguruye ati: “Yesu Mwana w’Imana Isumbabyose uranshakaho iki? Ndakwinginze, ntunyice nabi.”+ 29 (Uwo mudayimoni yabivuze abitewe n’uko Yesu yari amutegetse gusohoka muri uwo muntu. Uwo mudayimoni yakundaga kumutera,*+ kandi uwo muntu bahoraga bamubohesha iminyururu n’ibyuma, bakamurinda, ariko agacagagura ibyo bamubohesheje, uwo mudayimoni akamujyana ahantu hataba abantu.) 30 Yesu aramubaza ati: “Witwa nde?” Uwo mudayimoni aravuga ati: “Nitwa Legiyoni.”* Yasubije atyo kuko abadayimoni bari barinjiye muri uwo muntu bari benshi. 31 Nuko abo badayimoni bakomeza kumwinginga ngo atabategeka kujya ikuzimu.+ 32 Icyo gihe hari ingurube nyinshi+ zarishaga ku musozi. Nuko abo badayimoni baramwinginga ngo abareke binjire muri izo ngurube, maze arabibemerera.+ 33 Hanyuma abadayimoni bava muri uwo muntu binjira muri za ngurube, maze ziruka zigana ahantu hacuramye zigwa mu nyanja, zirarohama. 34 Ariko abashumba babonye ibibaye, barahunga bajya kubivuga mu mujyi no mu giturage.
35 Hanyuma abantu bajyayo kureba ibyabaye, bageze aho Yesu ari basanga wa muntu abadayimoni bavuyemo yambaye imyenda, yagaruye ubwenge, kandi yicaye imbere ya Yesu, bituma bagira ubwoba bwinshi. 36 Nuko abari babibonye bababwira uko byagenze kugira ngo uwo muntu wari waratewe n’abadayimoni akire. 37 Abantu bose bo mu turere dukikije i Gerasa bamusaba kugenda akabavira mu gihugu, kubera ko bari bagize ubwoba bwinshi. Nuko yurira ubwato kugira ngo agende. 38 Icyakora wa muntu abadayimoni bari bavuyemo akomeza kumwinginga cyane ngo bajyane, ariko aramusezerera aramubwira ati:+ 39 “Subira iwanyu ukomeze ubabwire ibintu Imana yagukoreye.” Nuko aragenda yamamaza mu mujyi hose ibintu Yesu yamukoreye.
40 Yesu agarutse, abantu bamwakira bamwishimiye kuko bose bari bamutegereje.+ 41 Nuko haza umugabo witwaga Yayiro wari umuyobozi w’isinagogi.* Apfukama imbere ya Yesu aramwinginga ngo aze mu rugo iwe,+ 42 kubera ko yari afite umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 12 wendaga gupfa, kandi akaba ari we yari yarabyaye wenyine.*
Mu gihe yari mu nzira ajyayo, abantu benshi bagendaga bamubyiga impande zose. 43 Icyo gihe hari umugore wari umaze imyaka 12 arwaye indwara yo kuva amaraso,*+ kandi ntiyari yarabashije kubona umuntu wamukiza.+ 44 Nuko amuturuka inyuma aramwegera akora ku dushumi twari ku musozo w’umwitero we,+ ako kanya amaraso ye ahita akama. 45 Nuko Yesu arabaza ati: “Ni nde unkozeho?” Bose babihakanye, Petero aramubwira ati: “Mwigisha, abantu bagukikije ni benshi kandi bari kukubyiga.”+ 46 Ariko Yesu aravuga ati: “Hari umuntu unkozeho, kuko numvise imbaraga+ zimvuyemo.” 47 Umugore abonye ko ibyo yakoze byamenyekanye, aza atitira cyane kubera ubwoba maze amupfukama imbere, amubwirira imbere y’abantu bose icyatumye amukoraho, n’ukuntu yahise akira ako kanya. 48 Ariko aramubwira ati: “Mukobwa, ukwizera kwawe kwagukijije, igendere amahoro.”+
49 Akivuga ibyo, haza umuntu uturutse mu rugo rw’uwo muyobozi w’isinagogi, aramubwira ati: “Umukobwa wawe yapfuye! Ntukomeze kurushya Umwigisha.”+ 50 Yesu abyumvise aramusubiza ati: “Humura, wowe wizere gusa, arongera abe muzima.”+ 51 Ageze mu rugo ntiyemera ko hari undi winjirana na we mu nzu, uretse Petero, Yohana, Yakobo n’ababyeyi b’uwo mukobwa. 52 Abantu bose barariraga, bakikubita mu gituza kubera agahinda bari batewe n’uwo mukobwa. Nuko arababwira ati: “Mwikomeza kurira,+ kuko atapfuye. Ahubwo arasinziriye.”+ 53 Avuze atyo batangira kumuseka cyane, kuko bari bazi ko yapfuye. 54 Ariko amufata ukuboko maze arahamagara ati: “Mukobwa, haguruka!”+ 55 Nuko arazuka,*+ ako kanya ahita ahaguruka,+ maze Yesu ategeka ko bamuha ibyo arya. 56 Ababyeyi be baratangara cyane, ariko abategeka kutagira uwo babwira ibyabaye.+
9 Hanyuma ahamagara intumwa ze 12, aziha imbaraga n’ububasha bwo kwirukana abadayimoni bose+ no gukiza indwara.+ 2 Nuko abohereza kubwiriza ibyerekeye Ubwami bw’Imana no gukiza abantu, 3 arababwira ati: “Ntimugire icyo mwitwaza mu rugendo, yaba inkoni, udufuka turimo ibyokurya, umugati cyangwa amafaranga,* kandi ntimwitwaze imyenda ibiri.*+ 4 Ahubwo nyiri urugo nabakira, mujye muguma muri iyo nzu kugeza igihe muviriye aho hantu.+ 5 Ahantu hose batazabakira cyangwa ngo babatege amatwi, nimuvayo muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu* kugira ngo bibabere ubuhamya.”+ 6 Nuko bakajya bava mu mudugudu umwe bajya mu wundi batangaza ubutumwa bwiza, kandi aho bageze hose bagakiza abantu.+
7 Herode* wari umuyobozi w’intara yumvise ibyo bintu byose byabaga, biramuyobera kubera ko hari abavugaga ko ari Yohana wazutse,+ 8 abandi bakavuga ko Eliya ari we wabonekeye abantu, ariko abandi bo bakavuga ko ari umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.+ 9 Herode aravuga ati: “Yohana namuciye umutwe.+ None se uwo muntu numva bavugaho ibyo byose ni nde?” Nuko ashaka kumureba.+
10 Intumwa zigarutse aho Yesu yari ari zimubwira ibyo zari zakoze.+ Abyumvise azijyana ahantu hiherereye mu mujyi witwa Betsayida.+ 11 Ariko abantu babimenye, baramukurikira. Nuko abakira yishimye, atangira kubabwira iby’Ubwami bw’Imana, kandi akiza abari barwaye.+ 12 Hanyuma butangira kwira. Za ntumwa 12 ziraza ziramubwira ngo: “Sezerera aba bantu batahe bajye mu midugudu no mu biturage biri hafi aha, kugira ngo bishakire aho bacumbika n’ibyokurya, kuko aha hantu turi hataba abantu.”+ 13 Ariko arababwira ati: “Abe ari mwe mubaha ibyokurya.”+ Na bo baramubwira bati: “Nta kindi kintu dufite uretse imigati itanu n’amafi abiri. Keretse ahari ari twe tugiye guhaha ibyokurya byahaza aba bantu bose.” 14 Aho hari abagabo nk’ibihumbi bitanu. Ariko abwira abigishwa be ati: “Mubicaze mu matsinda y’abantu 50.” 15 Nuko babigenza batyo, barabicaza bose. 16 Hanyuma afata iyo migati itanu n’amafi abiri, areba mu ijuru arasenga, amanyagura iyo migati, arangije afata ayo mafi n’iyo migati abiha abigishwa be ngo babihe abantu. 17 Nuko bose bararya barahaga, maze ibice bisigaye barabitoragura byuzura ibitebo 12.+
18 Nyuma y’ibyo, igihe yasengaga ari wenyine, abigishwa be bamusanga aho ari, arababaza ati: “Abantu bavuga ko ndi nde?”+ 19 Baramusubiza bati: “Bamwe bavuga ko uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, ariko abandi bo bavuga ko uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.”+ 20 Nuko arababaza ati: “None se mwebwe muvuga ko ndi nde?” Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo w’Imana.”+ 21 Hanyuma abategeka abihanangiriza ngo ntihagire uwo babibwira.+ 22 Ahubwo arababwira ati: “Umwana w’umuntu agomba kugerwaho n’imibabaro myinshi, akangwa n’abayobozi b’Abayahudi, abakuru b’abatambyi n’abanditsi kandi akicwa,+ maze ku munsi wa gatatu akazuka.”+
23 Hanyuma bose arababwira ati: “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange,+ maze uko bwije n’uko bukeye, ajye afata igiti cye cy’umubabaro,* akomeze ankurikire.+ 24 Ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, ariko uwemera gupfa kubera njye azongera abeho.+ 25 Mu by’ukuri se, umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko akabura ubuzima bwe cyangwa akabwangiza?+ 26 Umuntu wese uterwa isoni no kuba umwigishwa wanjye no kwizera amagambo yanjye, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azaba aje afite icyubahiro cye n’icya Papa we n’icy’abamarayika.+ 27 Ariko ndababwira ukuri ko hari bamwe mu bahagaze hano batazapfa batabanje kubona Ubwami bw’Imana.”+
28 Hashize nk’iminsi umunani avuze ayo magambo, yafashe Petero, Yohana na Yakobo, bazamukana umusozi agiye gusenga.+ 29 Nuko mu gihe yasengaga, mu maso he hararabagirana, n’imyenda ye ihinduka umweru urabagirana. 30 Nanone hari abagabo babiri baganiraga na we, ari bo Mose na Eliya. 31 Abo bagabo babonetse barabagirana, maze batangira kuvuga ibyo kugenda kwa Yesu byagombaga kuzabera i Yerusalemu.+ 32 Icyo gihe Petero n’abigishwa babiri bari kumwe na we bari bafite ibitotsi byinshi. Ariko bamaze gukanguka neza babona ubwiza bwa Yesu burabagirana,+ babona na ba bagabo babiri bahagararanye na we. 33 Abo bagabo batangiye gutandukana na we, Petero abwira Yesu ati: “Mwigisha, ni byiza kuba turi aha. None reka dushinge amahema atatu, iryawe, irya Mose n’irya Eliya.” Icyakora ntiyari azi ibyo yavugaga. 34 Ariko igihe yari akibivuga, haza igicu gitangira kubakingiriza. Binjiye muri icyo gicu, bagira ubwoba. 35 Hanyuma muri icyo gicu humvikana ijwi+ rivuga riti: “Uyu ni Umwana wanjye natoranyije.+ Mujye mumwumvira.”+ 36 Iryo jwi rimaze kumvikana, Yesu aboneka ari wenyine. Ariko bakomeza kwicecekera, muri iyo minsi ntibagira uwo babwira ibintu babonye.+
37 Bukeye bwaho, ubwo bamanukaga ku musozi, basanze abantu benshi bamutegereje.+ 38 Nuko umugabo umwe wari muri abo bantu arangurura ijwi ati: “Mwigisha, ndakwinginze ngwino ufashe umuhungu wanjye, kuko ari we mwana wenyine ngira.+ 39 Hari umudayimoni ujya umufata agahita ataka. Uwo mudayimoni aramutigisa akazana ifuro, kandi n’iyo amaze kumugirira nabi ntahita amuvamo. 40 Ninginze abigishwa bawe ngo birukane uwo mudayimoni, ariko ntibabishobora.” 41 Yesu aravuga ati: “Bantu babi b’iki gihe b’abanyabyaha+ kandi mutizera, nzagumana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Nzanira uwo muhungu wawe hano.”+ 42 Ariko uwo muhungu aje, na bwo uwo mudayimoni amutura hasi aramutigisa cyane. Yesu acyaha uwo mudayimoni, akiza uwo muhungu maze amusubiza papa we. 43 Nuko bose batangarira imbaraga zitangaje z’Imana.
Mu gihe bose bari bagitangarira ibintu byose yakoraga, abwira abigishwa be ati: 44 “Aya magambo ngiye kubabwira mujye muyazirikana. Umwana w’umuntu agomba kuzagambanirwa kandi agahabwa abanzi be.”+ 45 Icyakora ntibasobanukiwe ibyo yababwiye. Ntibamenye icyo yashakaga kuvuga, kandi batinye kugira icyo babimubazaho.
46 Hanyuma batangira kujya impaka bashaka kumenya ukomeye kuruta abandi muri bo.+ 47 Yesu amenya ibyo batekereza, nuko afata umwana muto amushyira iruhande rwe, 48 arababwira ati: “Umuntu wese wakira abameze nk’uyu mwana muto abigiriye izina ryanjye, aba anyakiriye nanjye, kandi unyakiriye wese aba yakiriye n’Uwantumye.+ Uwicisha bugufi* kubarusha mwese ni we ukomeye.”+
49 Yohana aramubwira ati: “Mwigisha, twabonye umuntu wirukana abadayimoni mu izina ryawe, maze turamubuza kuko atagendana natwe.”+ 50 Ariko Yesu aramubwira ati: “Ntimukamubuze, kuko utabarwanya aba ari ku ruhande rwanyu.”
51 Uko igihe cyagendaga cyegereza kugira ngo ajyanwe mu ijuru,+ yiyemeje amaramaje kujya i Yerusalemu. 52 Nuko yohereza intumwa ze ngo zimubanzirize imbere. Ziragenda zinjira mu mudugudu w’Abasamariya kugira ngo zishyire ibintu kuri gahunda mbere y’uko aza. 53 Ariko abaho bamenye ko yari agiye i Yerusalemu banga kumwakira.+ 54 Yakobo na Yohana babibonye+ baravuga bati: “Mwami, urashaka ko tubwira umuriro ngo umanuke uve mu ijuru ubarimbure?”+ 55 Ariko arahindukira arabacyaha. 56 Nuko bajya mu wundi mudugudu.
57 Igihe bari mu nzira bagenda, umuntu abwira Yesu ati: “Nzagukurikira aho uzajya hose.” 58 Nuko Yesu aramubwira ati: “Ingunzu* zifite aho ziba n’inyoni zo mu kirere zifite aho zitaha, ariko Umwana w’umuntu ntagira iwe.”+ 59 Hanyuma abwira undi ati: “Nkurikira ube umwigishwa wanjye.” Uwo muntu aramubwira ati: “Mwami nyemerera mbanze njye gushyingura papa.”+ 60 Ariko aramubwira ati: “Reka abapfuye*+ bashyingure ababo bapfuye, naho wowe genda wamamaze hose Ubwami bw’Imana.”+ 61 Nanone haza undi aramubwira ati: “Mwami, nzagukurikira. Ariko nyemerera mbanze njye gusezera ku bo mu rugo rwanjye.” 62 Yesu aramubwira ati: “Iyo umuntu ari guhinga hanyuma akareba ibyo yasize inyuma,+ ntaba akwiriye Ubwami bw’Imana.”+
10 Hanyuma y’ibyo, Umwami atoranya abandi bigishwa 70, maze yohereza babiri babiri+ ngo bamubanzirize imbere, bajye mu mijyi yose n’ahantu hose yendaga kujya. 2 Nuko arababwira ati: “Rwose ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake. Nuko rero mwinginge nyiri ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye.+ 3 Ngaho nimugende. Dore mbatumye mumeze nk’abana b’intama bari hagati y’amasega.*+ 4 Ntimwitwaze udufuka turimo amafaranga cyangwa udufuka turimo ibyokurya, cyangwa inkweto,+ kandi ntimugatinde mu nzira muramukanya. 5 Urugo rwose muzajya mwinjiramo, mujye musuhuza abo muhasanze muvuge muti: ‘nimugire amahoro!’+ 6 Kandi niba muri urwo rugo harimo umuntu ukunda amahoro, uwo muntu azagire amahoro mumwifuriza. Ariko niba nta wurimo, muzigumanire ayo mahoro. 7 Mujye muguma mu rugo+ rw’umuntu ukunda amahoro, murye kandi munywe ibyo babahaye,+ kuko umukozi akwiriye ibihembo bye.+ Ntimukimuke muri urwo rugo ngo mujye mu rundi.
8 “Nanone kandi, nimwinjira mu mujyi bakabakira, mujye murya ibyo babahaye, 9 kandi mukize abarwayi bawurimo, mubabwire muti: ‘Ubwami bw’Imana buri hafi yanyu.’+ 10 Ariko nimwinjira mu mujyi ntibabakire, muzasohoke mujye mu mihanda yawo muvuge muti: 11 ‘ndetse n’umukungugu wo mu mujyi wanyu wafashe mu birenge byacu turawukunkumuye* kugira ngo bibabere ubuhamya bubashinja.+ Icyakora muzirikane iki: Ubwami bw’Imana buri hafi yanyu.’ 12 Ndababwira ko ku munsi w’urubanza igihugu cy’i Sodomu kizahabwa igihano cyakwihanganirwa kurusha icy’uwo mujyi.+
13 “Korazini we, uzahura n’ibibazo bikomeye! Nawe Betsayida uzahura n’ibibazo bikomeye! Iyo ibitangaza byakorewe muri mwe biza gukorerwa i Tiro n’i Sidoni, abaho baba barihannye kera bakambara imyenda y’akababaro* kandi bakicara mu ivu.+ 14 Ni cyo gituma mu gihe cy’urubanza, abaturage b’i Tiro n’ab’i Sidoni bazahabwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu. 15 Nawe Kaperinawumu, ese wibwira ko uzashyirwa hejuru ukagera mu ijuru? Oya rwose ahubwo uzamanuka ujye mu Mva!*
16 “Ubateze amatwi, nanjye aba anteze amatwi,+ kandi ubasuzuguye nanjye aba ansuzuguye. Nanone kandi, unsuzuguye aba asuzuguye n’Uwantumye.”+
17 Hanyuma ba bigishwa 70 bagaruka bishimye, baramubwira bati “Mwami, uzi ko n’abadayimoni batwumvira iyo dukoresheje izina ryawe.”+ 18 Abyumvise arababwira ati: “Nabonye Satani yamaze kugwa,+ ava mu ijuru yihuta nk’umurabyo! 19 Dore nabahaye ubushobozi bwo gukandagira inzoka na sikorupiyo no gutsinda imbaraga zose z’umwanzi,+ kandi nta kintu na kimwe kizabagirira nabi. 20 Icyakora ntimwishimire ko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire ko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.”+ 21 Muri ako kanya agira ibyishimo byinshi biturutse ku mwuka wera, maze aravuga ati: “Papa, ndagusingiriza mu ruhame, wowe Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibi bintu wabihishe abanyabwenge n’abahanga+ ubyitondeye, ukabihishurira abameze nk’abana bato. Ni byo koko Papa, wabonye bikwiriye ko ubigenza utyo.+ 22 Papa yampaye ibintu byose, kandi nta wuzi uwo ndi we, keretse Papa wenyine, ndetse nta wuzi uwo Papa ari we keretse njye njyenyine+ n’uwo nshatse kumuhishurira.”+
23 Amaze kuvuga ibyo, arahindukira abwira abigishwa be biherereye ati: “Mugira ibyishimo byinshi kuko mureba ibi bintu.+ 24 Ndababwira ko abahanuzi benshi n’abami bifuje kureba ibintu mureba ariko ntibabibona,+ bifuza no kumva ibintu mwumva ariko ntibabyumva.”
25 Nuko umuhanga mu by’Amategeko arahaguruka, maze amubaza amugerageza ati: “Mwigisha, nakora iki kugira ngo nzabone ubuzima bw’iteka?”+ 26 Yesu aramubaza ati: “Mu Mategeko handitswe ngo iki? Ni iki wasomye?” 27 Aramusubiza ati: “‘Ugomba gukunda Yehova Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo* bwawe bwose n’imbaraga zawe zose n’ubwenge bwawe bwose,’+ kandi ‘ugakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’”+ 28 Aramubwira ati: “Usubije neza. Komeza ukore ibyo, uzabona ubuzima bw’iteka.”+
29 Ariko uwo muntu ashatse kugaragaza ko ari umukiranutsi,+ abaza Yesu ati: “None se mugenzi wanjye ni nde?” 30 Yesu aramusubiza ati: “Hari umuntu wari uturutse i Yerusalemu amanuka ajya i Yeriko, ahura n’agatsiko k’abajura bamwambura ibyo yari afite byose kandi baramukubita, hanyuma barigendera bamusiga ari hafi gupfa. 31 Nuko bihuza n’uko hari umutambyi wamanukaga muri iyo nzira. Ariko amubonye anyura ku ruhande arigendera. 32 Nanone haza Umulewi wamanukaga, ageze aho hantu aramubona, na we anyura ku rundi ruhande arigendera. 33 Ariko Umusamariya+ wanyuraga muri iyo nzira amugeraho, maze amubonye amugirira impuhwe. 34 Aramwegera, apfuka ibisebe bye, abisukaho amavuta na divayi. Hanyuma amushyira ku ndogobe ye, amujyana mu icumbi kandi amwitaho. 35 Bukeye bwaho, afata idenariyo* ebyiri aziha nyiri icumbi, aramubwira ati: ‘uyu muntu umwiteho, kandi ibyo uzakoresha byose birenze kuri ibi, nzabikwishyura ngarutse hano.’ 36 None se utekereza ko ari nde muri abo batatu wabaye mugenzi w’uwo muntu+ abajura bari bagiriye nabi?” 37 Aramusubiza ati: “Ni uwamugiriye impuhwe.”+ Hanyuma Yesu aramubwira ati: “Genda nawe ujye ubigenza utyo.”+
38 Nuko bakiri mu nzira bagenda, yinjira mu mudugudu umwe. Muri uwo mudugudu hariyo umugore witwaga Marita+ maze amwakira mu nzu iwe. 39 Nanone uwo mugore yari afite murumuna we witwaga Mariya. Yari yicaye hafi y’ibirenge by’Umwami, akomeza gutega amatwi ibyo yavugaga.* 40 Marita we yari ahugiye mu turimo twinshi. Nuko yegera Yesu aravuga ati: “Mwami, kuba murumuna wanjye yampariye imirimo nta cyo bikubwiye? Mubwire aze amfashe.” 41 Umwami aramusubiza ati “Marita we, uhangayikishijwe n’ibintu byinshi kandi byagutesheje umutwe. 42 Nyamara, ibintu bikenewe ni bike, ndetse ni kimwe gusa. Mariya we yahisemo ikintu cyiza kurusha ibindi+ kandi nta wuzigera akimwaka.”
11 Igihe kimwe Yesu yari ahantu asenga, maze arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati: “Mwami, twigishe gusenga nk’uko na Yohana yabyigishije abigishwa be.”
2 Nuko arababwira ati: “Nimusenga, mujye muvuga muti: ‘Papa wacu wo mu ijuru, izina ryawe niryezwe.+ Ubwami bwawe nibuze.+ 3 Buri munsi ujye uduha ibyokurya, uhuje n’ibyo dukeneye.+ 4 Utubabarire ibyaha byacu,+ nkuko natwe tubabarira abadukoshereje,+ kandi ntiwemere ko tugwa mu bishuko.’”+
5 Arongera arababwira ati: “Reka tuvuge ko muri mwe hari umuntu ufite incuti, hanyuma akayisanga nijoro mu gicuku akayibwira ati: ‘ncuti yanjye, nguriza imigati itatu, 6 kuko hari incuti yanjye ingezeho nonaha ivuye mu rugendo, none nkaba nta cyo mfite cyo kuyiha.’ 7 Hanyuma iyo ncuti ye ikamusubiza iri imbere mu nzu iti: ‘reka kumbuza amahoro. Dore namaze gukinga urugi kandi njye n’abana banjye bato twaryamye. Sinshobora kubyuka ngo ngire icyo nguha.’ 8 Ndababwira ko nubwo atazabyuka ngo agire icyo amuha abitewe n’uko ari incuti ye, nta gushidikanya rwose ko azabyuka akamuha ibyo akeneye kubera ko yakomeje kumwinginga.+ 9 Ni yo mpamvu mbabwira nti: ‘mukomeze gusaba+ muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona, kandi mukomeze gukomanga muzakingurirwa.’+ 10 Kuko umuntu wese usaba ahabwa,+ ushaka abona n’umuntu wese ukomanga agakingurirwa. 11 None se, muri mwe ni uwuhe mubyeyi umwana we yasaba ifi, maze akamuha inzoka aho kumuha ifi?+ 12 Cyangwa se nanone yamusaba igi akamuha sikorupiyo?* 13 Ubwo se niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi muri babi, Papa wanyu wo mu ijuru we ntazarushaho guha umwuka wera abawumusaba?”+
14 Nyuma yaho yirukanye mu muntu umudayimoni watumaga atavuga.+ Uwo mudayimoni amaze kumuvamo uwo muntu atangira kuvuga. Nuko abantu baratangara cyane.+ 15 Ariko bamwe muri bo baravuga bati: “Satani* umuyobozi w’abadayimoni ni we umuha ubushobozi bwo kwirukana abadayimoni.”+ 16 Abandi bo batangira kumusaba ikimenyetso+ kivuye mu ijuru kugira ngo bamugerageze. 17 Amenye ibyo batekereza+ arababwira ati: “Ubwami bwose bwiciyemo ibice bukirwanya burarimbuka, kandi umuryango wose wiciyemo ibice nta cyo ugeraho. 18 None se niba Satani yirwanya, ubwami bwe bwagumaho bute? Muvuga ko Satani ari we umpa ubushobozi bwo kwirukana abadayimoni. 19 Ubwo se niba ari Satani umpa ubushobozi bwo kwirukana abadayimoni, mwebwe abana banyu ni nde ubaha ubushobozi bwo kubirukana? Ni yo mpamvu abigishwa banyu bagaragaza ko ibyo muvuga ari ibinyoma. 20 Ariko niba ari imbaraga z’Imana+ zimpa ubushobozi bwo kwirukana abadayimoni, mumenye ko Ubwami bw’Imana bwaje ariko ntimwabimenye.*+ 21 Iyo umuntu w’umunyambaraga ufite intwaro zikomeye arinze inzu ye, ibintu bye bikomeza kugira umutekano. 22 Ariko iyo umuntu umurusha imbaraga aje kumurwanya maze akamutsinda, amwambura intwaro ze zose yari yiringiye, hanyuma akamutwara ibyo yari atunze akabigabanya abantu be. 23 Utari ku ruhande rwanjye, aba andwanya, kandi umuntu udafatanya nanjye ngo dushake abantu aba abatatanya.+
24 “Iyo umudayimoni avuye mu muntu, anyura ahantu hatagira amazi ashaka aho yaruhukira maze ntahabone, nuko akibwira ati: ‘ngiye gusubira mu muntu nahoze ntuyemo.’+ 25 Iyo ahageze, asanga uwo muntu ameze nk’inzu ikubuye neza kandi irimo imitako myiza. 26 Hanyuma asubirayo akagaruka ari kumwe n’abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi. Iyo bamaze kumwinjiramo, bamuturamo, maze uwo muntu akaba mubi cyane kurusha uko yari ameze mbere.”
27 Nuko akivuga ibyo, umugore umwe wari muri abo bantu arangurura ijwi ati: “Ugira ibyishimo ni uwakubyaye kandi akakonsa!”+ 28 Ariko aravuga ati: “Oya, ahubwo abagira ibyishimo ni abumva ijambo ry’Imana kandi bagashyira mu bikorwa ibyo rivuga!”+
29 Abantu bamaze guteranira hamwe, arababwira ati: “Abantu b’iki gihe ni babi. Barashaka ikimenyetso. Ariko nta kimenyetso bazabona, keretse ikimenyetso cya Yona.+ 30 Kuko nk’uko Yona+ yabereye ikimenyetso ab’i Nineve, ni na ko Umwana w’umuntu azabera ikimenyetso ab’iki gihe. 31 Umwamikazi wo mu majyepfo*+ azazukana n’abantu b’iki gihe ku munsi w’urubanza kandi azatuma ab’iki gihe babarwaho icyaha, kuko yaje aturutse ku mpera z’isi kugira ngo yumve ubwenge bwa Salomo. Ariko dore uruta Salomo ari hano.+ 32 Nanone abantu b’i Nineve bazazukana n’ab’iki gihe ku munsi w’urubanza kandi bagaragaze ko ab’iki gihe ari abanyabyaha, kuko bo bihannye bamaze kumva ibyo Yona yabwirizaga.+ Ariko dore uruta Yona ari hano. 33 Iyo umuntu amaze gucana itara ntarihisha cyangwa ngo aritwikire,* ahubwo arishyira ahantu hagaragara*+ kugira ngo abinjiye bose babone urumuri. 34 Itara ry’umubiri ni ijisho. Ubwo rero, niba ijisho ryawe ryerekeje ku kintu kimwe, umubiri wawe wose uzagira umucyo. Ariko niba ijisho ryawe ryerekeje ku bintu bibi, umubiri wawe wose uzaba uri mu mwijima.+ 35 Nuko rero ba maso, kugira ngo umucyo ukurimo udahinduka umwijima. 36 Ubwo rero, niba umubiri wawe wose ufite umucyo, nta hantu na hamwe hari umwijima, uzaba uri mu mucyo rwose nk’umurikiwe n’itara.”
37 Yesu amaze kuvuga ibyo, Umufarisayo aramutumira ngo aze basangire. Nuko ajyayo. 38 Ariko uwo Mufarisayo abonye ko Yesu atabanje gukaraba* mbere yo kurya aratangara cyane.+ 39 Icyakora Umwami aramubwira ati: “Mwebwe Bafarisayo, mumeze nk’igikombe n’isahani bisukuye inyuma, ariko imbere byanduye. Namwe mu mitima yanyu huzuye umururumba n’ubugome.+ 40 Mwa bantu mwe mudashyira mu gaciro! Ese uwaremye abo turi bo imbere si na we waremye abo turi bo inyuma? 41 Ubwo rero nimugira icyo muha umukene, mujye mubikora mubikuye ku mutima. Nimubigenza mutyo, ni bwo muzaba musukuye imbere n’inyuma. 42 Ariko muzahura n’ibibazo bikomeye mwa Bafarisayo mwe, kuko mutanga kimwe cya cumi cya menta na peganoni*+ n’izindi mboga zose, nyamara ntimwigane Imana ngo mugaragaze urukundo n’ubutabera. Ibyo mwari mukwiriye kubikora, ariko n’ibyo bindi ntimubireke.+ 43 Muzahura n’ibibazo bikomeye mwa Bafarisayo mwe, kuko mukunda kwicara mu myanya y’imbere* mu masinagogi* no gusuhurizwa ahantu hahurira abantu benshi.*+ 44 Muzahura n’ibibazo bikomeye kuko mumeze nk’imva zitagaragara,+ ku buryo abantu bazigenda hejuru batabizi.”
45 Umwe mu bahanga mu by’Amategeko aramubwira ati: “Mwigisha, ibyo bintu uvuze natwe uradututse.” 46 Nuko aramubwira ati: “Namwe bahanga mu by’Amategeko, muzahura n’ibibazo bikomeye kuko mwikoreza abantu imitwaro iremereye cyane, ariko mwe mukaba mudashobora kuyikozaho n’urutoki.+
47 “Muzahura n’ibibazo bikomeye kuko mwubaka imva z’abahanuzi kandi ba sogokuruza banyu ari bo babishe.+ 48 Nta gushidikanya ko muzi ibikorwa ba sogokuruza banyu bakoze, nyamara namwe murabyemera, kuko bishe abahanuzi+ namwe mukaba mwubaka imva zabo. 49 Ni na yo mpamvu Imana ikoresheje ubwenge bwayo, yavuze iti: ‘nzabatumaho abahanuzi n’intumwa, ariko bamwe muri bo bazabica abandi babatoteze, 50 kugira ngo urupfu rw’abahanuzi bose bishwe kuva abantu batangira kubaho ruzabazwe ab’iki gihe,+ 51 uhereye kuri Abeli+ kugeza kuri Zekariya wiciwe hagati y’igicaniro n’inzu y’Imana.’*+ Ni ukuri, ndababwira ko ibyo byose bizabazwa ab’iki gihe.
52 “Muzahura n’ibibazo bikomeye mwebwe bahanga mu by’Amategeko, kuko mwatumye abantu batabona uburyo bwo kugira ubumenyi.* Mwe ubwanyu ntimwinjiye mu Bwami bw’Imana kandi n’abashaka kubwinjiramo murababuza.”*+
53 Nuko asohotse, abanditsi n’Abafarisayo bamuteraniraho ari benshi kandi batangira kumubaza ibibazo ku bindi bintu byinshi, 54 bashakisha uko bamufatira mu byo avuga.+
12 Hagati aho, abantu bari bateraniye hamwe ari ibihumbi byinshi cyane ku buryo bakandagiranaga. Nuko Yesu abwira mbere na mbere abigishwa be ati: “Murabe maso mwirinde umusemburo w’Abafarisayo, ari wo buryarya bwabo.+ 2 Icyakora nta kintu cyahishwe mu buryo bwitondewe kitazahishurwa, kandi nta banga ritazamenyekana.+ 3 Ni yo mpamvu ibintu byose muvuga mwiherereye bizumvikanira mu ruhame, kandi ibyo muvuga mwongorerana muri mu byumba byanyu, bizatangarizwa hejuru y’inzu. 4 Ncuti zanjye,+ nanone ndababwira nti: ‘ntimugatinye abantu bashobora kubica, ariko nyuma yaho bakaba badashobora kugira ikindi babatwara.’+ 5 Ahubwo dore uwo mukwiriye gutinya: Mujye mutinya ushobora kwica umuntu, akaba afite n’ububasha bwo kumujugunya muri Gehinomu.*+ Ni ukuri, uwo ni we mukwiriye gutinya.+ 6 Ese ibishwi bitanu ntibigura ibiceri bibiri by’agaciro gake?* Nyamara nta na kimwe muri byo Imana yibagirwa.*+ 7 Mwebwe ariko ibyanyu birarenze! Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu yose irabazwe.+ Ubwo rero, ntimutinye kuko murusha ibishwi byinshi agaciro.+
8 “Ndababwira ko umuntu wese wemerera imbere y’abantu+ ko ari umwigishwa wanjye, nanjye nzemerera imbere y’abamarayika b’Imana ko ari umwigishwa wanjye.+ 9 Ariko unyihakanira imbere y’abantu, nanjye nzamwihakanira imbere y’abamarayika b’Imana.+ 10 Umuntu wese uvuga nabi Umwana w’umuntu azabibabarirwa, ariko umuntu wese utuka umwuka wera ntazabibabarirwa.+ 11 Igihe bazaba babajyanye imbere y’abantu* n’abategetsi n’abayobozi, ntimuzahangayike mwibaza uko muziregura cyangwa icyo muzavuga,+ 12 kuko muri uwo mwanya umwuka wera uzababwira ibyo muzaba mugomba kuvuga.”+
13 Nuko umwe mu bari aho aramubwira ati: “Mwigisha, bwira umuvandimwe wanjye tugabane umurage.”* 14 Yesu aramubwira ati: “Wa muntu we, ni nde wanshinze kuba umucamanza wanyu cyangwa kubagabanya ibyanyu?” 15 Hanyuma arababwira ati: “Mukomeze kuba maso, kandi mwirinde umururumba,*+ kuko niyo umuntu yatunga ibintu byinshi cyane, ntibishobora kumuhesha ubuzima.”+ 16 Amaze kubabwira ibyo, abacira umugani ati: “Hari umugabo w’umukire wari ufite isambu, maze yeramo imyaka myinshi cyane. 17 Nuko atangira gutekereza ati: ‘nzabigenza nte noneho ko ntafite aho kubika imyaka yanjye?’ 18 Aravuga ati: ‘dore uko ngiye kubigenza:+ Ngiye gusenya ibigega nabikagamo imyaka, maze nubake ibindi binini kurushaho. Aho ni ho nzabika ibinyampeke byanjye n’ibindi bintu byanjye byose byiza. 19 Hanyuma nzibwira nti: “mbitse ibintu byinshi byiza bizamara imyaka myinshi. Reka mererwe neza, ndye, nywe, kandi nezerwe.”’ 20 Ariko Imana iramubwira iti: ‘wa muntu we udashyira mu gaciro, iri joro uri bupfe. None se ibyo wabitse bizaba ibya nde?’+ 21 Uko ni ko bigendekera umuntu w’umukire muri iyi si, ariko akaba atari umukire ku byerekeye Imana.”+
22 Hanyuma abwira abigishwa be ati: “Kubera iyo mpamvu rero, ndababwira nti: ‘ntimukomeze guhangayika mwibaza icyo muzarya cyangwa icyo muzambara,+ 23 kuko ubuzima buruta ibyokurya, n’umubiri ukaruta imyambaro.’ 24 Nimwitegereze neza ibikona. Ntibitera imbuto cyangwa ngo bisarure, nta n’ubwo bigira aho bibika imyaka. Nyamara Imana irabigaburira.+ None se ntimurusha inyoni agaciro?+ 25 Ni nde se muri mwe ushobora kongera n’umunsi umwe* ku gihe azamara, abiheshejwe no guhangayika? 26 Niba se ibyo mutabishobora, kuki mwahangayikira n’ibindi bisigaye?+ 27 Mwitegereze neza ukuntu indabo zo mu gasozi zikura. Ntiziruha zikora akazi cyangwa ngo zibohe imyenda. Ariko ndababwira ko na Salomo ubwe, nubwo yari afite ibintu byinshi byiza, atigeze yambara neza nka rumwe muri izo ndabo.+ 28 Niba se Imana yambika ityo ibimera byo mu gasozi biba biriho uyu munsi ejo bigatwikwa, ntizarushaho kubambika mwa bafite ukwizera guke mwe? 29 Nuko rero, ntimukomeze kwibaza cyane icyo muzarya n’icyo muzanywa, kandi ntimukomeze guhangayika mwibaza byinshi,+ 30 kuko ibyo byose ari byo abantu bo mu isi bashakisha bashyizeho umwete, kandi Papa wanyu wo mu ijuru azi ko mubikeneye.+ 31 Ahubwo, mukomeze gushaka Ubwami bwe, hanyuma ibyo bintu muzabihabwa.+
32 “Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye+ kuko Papa wanyu wo mu ijuru yishimiye kubaha Ubwami.+ 33 Mugurishe ibyo mufite muhe abakene.+ Mwidodere udufuka tw’amafaranga tudasaza, kandi mwibikire ubutunzi butangirika mu ijuru,+ aho umujura atabwegera n’udukoko ntituburye, 34 kuko aho ubutunzi bwanyu buri, ari ho n’imitima yanyu izaba.
35 “Mwambare, mwitegure,*+ n’amatara yanyu yake,+ 36 kandi mumere nk’abantu bategereje igihe shebuja ari bugarukire+ avuye mu bukwe,+ kugira ngo naza agakomanga bahite bamukingurira. 37 Abo bagaragu bazishima shebuja naza agasanga bari maso. Ndababwira ukuri ko azitegura maze akabajyana ku meza, hanyuma akabaha ibyokurya. 38 Kandi bazishima naramuka aje nijoro mu gicuku* cyangwa bwenda gucya,* agasanga bari maso. 39 Ariko mumenye iki: Nyiri urugo aramutse amenye isaha umujura azaziraho, yakomeza kuba maso ntamwemerere gupfumura inzu ye ngo yinjiremo.+ 40 Namwe rero muhore mwiteguye, kuko Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudatekereza.”+
41 Hanyuma Petero aramubwira ati: “Mwami, ni twe uciriye uwo mugani cyangwa uwuciriye n’abandi bose?” 42 Nuko Umwami aravuga ati: “Mu by’ukuri se, ni nde mugaragu* wizerwa kandi w’umunyabwenge, shebuja azaha inshingano yo kwita ku bagaragu be kugira ngo ajye akomeza kubaha ibyokurya mu gihe gikwiriye?+ 43 Uwo mugaragu azabona imigisha, shebuja naza agasanga abigenza atyo! 44 Ndababwira ukuri ko azamushinga ibyo atunze byose. 45 Ariko uwo mugaragu niyibwira mu mutima we ati: ‘databuja atinze kuza,’ hanyuma agatangira gukubita abandi bagaragu n’abaja, kandi akarya, akanywa, agasinda,+ 46 shebuja w’uwo mugaragu azaza ku munsi atari amwitezeho no ku isaha atazi, maze amuhane bikomeye kandi amushyire hamwe n’abahemu. 47 Nuko uwo mugaragu wasobanukiwe icyo shebuja ashaka, ariko ntiyitegure cyangwa ngo akore ibyo shebuja yamusabye,* azakubitwa inkoni nyinshi.+ 48 Ariko umuntu utarasobanukiwe maze agakora ibintu bikwiriye kumukubitisha inkoni, azakubitwa nke. Ni ukuri, umuntu wese wahawe byinshi azabazwa byinshi, kandi uwo abantu bashinze byinshi bazamusaba ibirenze ibyo basaba abandi.+
49 “Ni nk’aho naje gukongeza umuriro mu isi. None se ni iki kindi nshaka, niba umuriro waramaze kwaka? 50 Mu by’ukuri, hari ikigeragezo ngomba kuzahangana na cyo,* kandi rwose mpora mpangayitse kugeza igihe kizarangirira.+ 51 None se mutekereza ko naje kuzana amahoro mu isi? Oya rwose, ahubwo ndababwira ko naje gutuma abantu batandukana.+ 52 Uhereye ubu, mu rugo rumwe hazajya habamo abantu batanu batumvikana, batatu barwanye babiri, na babiri barwanye batatu. 53 Bazaba batumvikana, umugabo arwanye umuhungu we, umuhungu arwanye papa we, umugore arwanye umukobwa we, umukobwa arwanye mama we, umugore arwanye umukazana we, n’umukazana* arwanye nyirabukwe.”*+
54 Nanone abwira abantu ati: “Iyo mubonye igicu giturutse iburengerazuba, muhita muvuga muti: ‘hagiye kugwa imvura nyinshi,’ kandi koko biraba. 55 Iyo mubonye umuyaga uhushye uturuka mu majyepfo, na bwo muravuga muti: ‘haraba ubushyuhe,’ kandi koko biraba. 56 Mwa ndyarya mwe, ko muzi gusuzuma uko isi n’ikirere bimeze, kuki mutazi no gusuzuma ibi bihe turimo?+ 57 None se ni iki gituma mutagenzura ngo mumenye uko mwakora ibihuje no gukiranuka? 58 Urugero, niba uri kumwe n’ukurega mugiye kuburana imbere y’umuyobozi, ujye ugira icyo ukora mukiri mu nzira ukemure ikibazo mufitanye, kugira ngo atagushyira umucamanza, umucamanza na we akagushyira umukozi w’urukiko, umukozi w’urukiko na we akagushyira muri gereza.+ 59 Ndakubwira ko utazayisohokamo utararangiza kwishyura ideni ryose, kugeza no ku giceri cy’agaciro gake cyane.”*
13 Icyo gihe, hari abantu bari aho, maze babwira Yesu iby’Abanyagalilaya Pilato yishe, ubwo bari bari gutamba ibitambo. 2 Nuko arabasubiza ati: “Ese mwibwira ko ibyo byababayeho, kubera ko bari abanyabyaha kurusha abandi Banyagalilaya bose? 3 Ndababwira ko atari ko biri rwose! Ahubwo namwe nimutihana, muzarimbuka.+ 4 Cyangwa se ba bantu 18 umunara w’i Silowamu wagwiriye ukabica, muribwira ko bari abanyabyaha kurusha abandi bantu bose bari batuye i Yerusalemu? 5 Ndababwira ko atari ko biri rwose! Ahubwo namwe nimutihana, mwese muzarimbuka.”
6 Hanyuma abacira uyu mugani ati: “Hari umuntu wari ufite igiti cy’umutini giteye mu murima we w’imizabibu, maze aza kukirebaho imbuto ariko ntiyazibona.+ 7 Nuko abwira uwitaga kuri iyo mizabibu ati: ‘hashize imyaka itatu nza gushaka imbuto kuri uyu mutini ariko sinzibone. Wuteme! Kuki se wakomeza gutuma ubutaka bupfa ubusa?’ 8 Aramusubiza ati: ‘databuja, ongera uwureke undi mwaka umwe, mbanze ncukure iruhande rwawo nshyiremo ifumbire. 9 Hanyuma niwera imbuto bizaba ari byiza, ariko nutera uzawuteme.’”+
10 Nanone hari igihe Yesu yari ari kwigishiriza mu isinagogi* ku Isabato. 11 Aho hari umugore wari umaze imyaka 18 afite uburwayi* yaterwaga n’umudayimoni, kandi yari yarahetamye adashobora guhagarara ngo yeme. 12 Yesu amubonye aramubwira ati: “Mugore, ukijijwe uburwayi bwawe.”+ 13 Nuko amurambikaho ibiganza maze ako kanya arunamuka, atangira gusingiza Imana. 14 Ariko umuyobozi w’isinagogi abibonye ararakara, bitewe n’uko Yesu yakijije umuntu ku Isabato, maze atangira kubwira abantu ati: “Hariho iminsi itandatu imirimo igomba gukorwamo.+ Ubwo rero, muri iyo minsi mujye muza mukizwe indwara, ntimukaze ku munsi w’Isabato.”+ 15 Ariko Umwami aramusubiza ati: “Mwa ndyarya mwe,+ ese buri wese muri mwe ntavana ikimasa cye cyangwa indogobe ye mu kiraro ku Isabato, akabijyana kubiha amazi?+ 16 None se uyu mugore, ko akomoka kuri Aburahamu, Satani akaba yari amaze imyaka 18 yose amubabaza, ntibyari bikwiriye ko akira indwara ye ku munsi w’Isabato?” 17 Avuze ibyo, abamurwanyaga bose bagira isoni, ariko abaturage bo bishimira ibintu byiza cyane yakoraga.+
18 Nuko Yesu arababwira ati: “Ubwami bw’Imana bumeze nk’iki? Ese nabugereranya n’iki? 19 Bumeze nk’akabuto ka sinapi umuntu yafashe akagatera mu murima we. Nuko karakura kaba igiti, maze inyoni zo mu kirere ziza kuba mu mashami yacyo.”+
20 Arongera aravuga ati: “Ese Ubwami bw’Imana nabugereranya n’iki? 21 Bugereranywa n’umusemburo umugore yafashe, maze awushyira mu biro icumi by’ifu, hanyuma igipondo cyose, gikwiramo umusemburo.”+
22 Hanyuma akora urugendo yigisha, ava mu mujyi ajya mu wundi, no mu mudugudu ajya mu wundi, kandi akomeza urugendo rwe ajya i Yerusalemu. 23 Nuko umuntu aramubaza ati: “Mwami, ese abantu bake ni bo bazarokoka?” Arababwira ati: 24 “Muhatane cyane kugira ngo mwinjire mu muryango ufunganye.+ Ndababwira ko hari benshi bazashaka kuwinjiramo ariko ntibabishobore. 25 Igihe nyiri inzu azaba yahagurutse agakinga urugi rwe, namwe mugahagarara inyuma mukomanga ku rugi, muvuga muti: ‘Mwami, dukingurire,’+ azabasubiza ati: ‘sinzi aho muvuye.’ 26 Ubwo ni bwo muzavuga muti: ‘twasangiye nawe ibyokurya n’ibyokunywa, kandi wajyaga wigishiriza mu mihanda y’umujyi wacu.’+ 27 Ariko azababwira ati: ‘sinzi aho muvuye. Nimumve imbere, mwebwe abakora ibibi!’ 28 Aho ni ho muzaririra kandi muhahekenyere amenyo kubera uburakari, mubonye Aburahamu, Isaka na Yakobo n’abandi bahanuzi bose bari mu Bwami bw’Imana, ariko mwe mwajugunywe hanze.+ 29 Nanone abantu bazaturuka iburasirazuba, iburengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo, basangire* na Aburahamu, mu Bwami bw’Imana. 30 Icyakora, hari aba nyuma bazaba aba mbere, n’aba mbere bazaba aba nyuma.”+
31 Muri uwo mwanya hari Abafarisayo baje baramubwira bati: “Va hano ugende kuko Herode ashaka kukwica.” 32 Na we arababwira ati: “Nimugende mubwire iyo ndyarya* muti: ‘dore ndirukana abadayimoni kandi nkize abantu uyu munsi n’ejo, ku munsi wa gatatu nzaba ndangije.’ 33 Nanone kandi, ngomba gukomeza urugendo rwanjye uyu munsi, ejo n’ejobundi, kuko bitemewe* ko umuhanuzi yicirwa ahandi hatari i Yerusalemu.+ 34 Bantu b’i Yerusalemu mwica abahanuzi, mugatera amabuye ababatumweho!+ Ni kenshi nashatse kubahuriza hamwe nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo. Ariko ntimwabishatse.+ 35 Nuko rero Imana yaretse urusengero rwanyu.*+ Ndababwira ko mutazongera kumbona ukundi kugeza igihe muzavuga muti: ‘uje mu izina rya Yehova,* nahabwe umugisha!’”+
14 Ikindi gihe, ubwo hari ku munsi w’Isabato, Yesu yinjiye mu nzu y’umwe mu bakuru b’Abafarisayo kugira ngo basangire ibyokurya, kandi baramwitegerezaga cyane. 2 Icyo gihe, imbere ye hari umuntu wari urwaye indwara yatumaga abyimba amaboko n’amaguru.* 3 Nuko Yesu abaza abahanga mu by’Amategeko n’Abafarisayo ati: “Ese amategeko yemera gukiza umuntu ku Isabato, cyangwa ntabyemera?”+ 4 Ariko baraceceka. Nuko aramufata aramukiza, maze aramusezerera. 5 Hanyuma arababaza ati: “Ni nde muri mwe utahita arohora umwana we waguye mu mazi,+ cyangwa ikimasa cye, ku munsi w’Isabato?”+ 6 Ariko ntibashobora kugira icyo basubiza.
7 Hanyuma abonye ukuntu abari batumiwe bihitiragamo imyanya y’icyubahiro, abaha urugero,+ arababwira ati: 8 “Nihagira ugutumira mu bukwe, ntukicare mu mwanya w’icyubahiro.+ Wenda uwagutumiye ashobora kuba yaratumiye undi muntu ukurusha icyubahiro, 9 uwabatumiye mwembi akaza akakubwira ati: ‘imukira uyu muntu,’ maze ukagenda ufite ikimwaro ukajya mu mwanya w’inyuma. 10 Ahubwo nutumirwa, ujye ugenda wicare mu mwanya w’inyuma, kugira ngo uwagutumiye naza azakubwire ati: ‘ncuti yanjye, jya mu mwanya w’imbere.’ Ni bwo uzagira icyubahiro imbere y’abandi batumirwa bose.+ 11 Uwishyira hejuru wese azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”+
12 Hanyuma abwira na wa mukuru w’Abafarisayo wari wamutumiye ati: “Nutegura amafunguro yo ku manywa cyangwa aya nimugoroba, ntugatumire incuti zawe cyangwa abavandimwe bawe, cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi bawe b’abakire. Wenda igihe kimwe na bo bashobora kuzagutumira, bityo bakaba bakwishyuye. 13 Ahubwo nutegura ibirori, uzatumire abakene, abamugaye, abaremaye n’abafite ubumuga bwo kutabona.+ 14 Icyo gihe ni bwo uzagira ibyishimo, kuko nta cyo bafite bakwishyura. Ahubwo uzabona ibihembo, mu gihe cy’umuzuko+ w’abakiranutsi.”
15 Umwe mu bari batumiwe abyumvise aramubwira ati: “Umuntu ugira ibyishimo ni uzahabwa ifunguro* ari mu Bwami bw’Imana.”
16 Yesu aramubwira ati: “Hari umuntu wari wateguye ibyokurya byinshi bya nimugoroba,+ atumira abantu benshi. 17 Nuko igihe cy’ifunguro rya nimugoroba kigeze, yohereza umugaragu we ngo ajye guhamagara abatumiwe ati: ‘nimuze kuko ibintu byose byatunganye.’ 18 Ariko bose batangira kuvuga impamvu z’urwitwazo zitumye bataboneka.+ Uwa mbere ati: ‘naguze umurima, none ndashaka kujya kuwureba. Umbabarire sinshoboye kuza.’ 19 Undi ati: ‘naguze ibimasa 10 bihinga, none ngiye kureba uko bihinga. Umbabarire sinshoboye kuza.’+ 20 Naho undi ati: ‘ni bwo nkimara gushaka umugore none sinshoboye kuza.’ 21 Nuko uwo mugaragu aragaruka abwira shebuja ibyo bintu byose. Hanyuma nyiri urugo ararakara maze abwira uwo mugaragu ati: ‘ihute ujye mu mihanda no mu tuyira two mu mujyi, uzane abakene, abamugaye, abafite ubumuga bwo kutabona, n’abaremaye.’ 22 Hashize umwanya, uwo mugaragu araza aravuga ati: ‘databuja, ibyo wategetse byakozwe ariko haracyari imyanya.’ 23 Nuko shebuja aramubwira ati: ‘genda ujye mu mihanda no mu tuyira, winginge abantu baze binjire kugira ngo inzu yanjye yuzure.+ 24 Ndababwira ko nta n’umwe muri abo bari batumiwe uzarya ku ifunguro ryanjye rya nimugoroba.’”+
25 Icyo gihe hari abantu benshi cyane bari bari kumwe na Yesu bagendana, maze arahindukira arababwira ati: 26 “Umuntu nashaka kunkurikira, ajye ankunda cyane kurusha uko akunda* papa we, mama we, umugore we, abana be, abavandimwe be, bashiki be, ndetse kurusha uko na we ubwe yikunda.+ Atabigenje atyo, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.+ 27 Umuntu wese utikorera igiti cye cy’umubabaro* ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.+ 28 Urugero, ni nde muri mwe waba ushaka kubaka inzu nini* utabanza kwicara akabara ibyo azayitangaho, ngo arebe niba afite ibyayuzuza? 29 Bitabaye ibyo, ashobora kubaka fondasiyo ariko ntashobore kuzuza iyo nzu, maze ababireba bose bakamuseka 30 bati: ‘uyu muntu yatangiye kubaka none yananiwe kuzuza.’ 31 Cyangwa se ni nde mwami waba agiye kurwana n’undi mwami, ntabanze kwicara ngo agishe inama, kugira ngo amenye niba azajyana abasirikare 10.000 agashobora guhangana n’umuteye afite 20.000? 32 Iyo abonye atabishobora, amutumaho intumwa akiri kure, akamubaza icyo bakora ngo babane amahoro. 33 Ubwo rero, mumenye neza ko nta muntu n’umwe ushobora kuba umwigishwa wanjye niba adasezeye ku byo atunze byose.*+
34 “Ubundi umunyu ni mwiza. Ariko se umunyu uramutse utakaje uburyohe bwawo, wabusubirana ute?+ 35 Nta n’icyo uba ukimariye ubutaka cyangwa ngo babe bawuvanga n’ifumbire. Ahubwo abantu bawujugunya hanze. Ushaka kumva, niyumve.”+
15 Nuko abasoresha n’abanyabyaha bose begera Yesu kugira ngo bamwumve.+ 2 Ariko Abafarisayo n’abanditsi bakomeza kubwirana bati: “Uyu muntu atumira abanyabyaha agasangira na bo.” 3 Hanyuma abacira uyu mugani ati: 4 “Ni nde muri mwe waba afite intama 100, maze yabura imwe muri zo ntasige 99, ngo ajye gushaka iyabuze kugeza aho ayiboneye?+ 5 Iyo ayibonye, ayishyira ku bitugu bye maze akishima. 6 Iyo ageze mu rugo atumira incuti ze n’abaturanyi be, akababwira ati: ‘mwishimane nanjye kuko nabonye intama yanjye yari yabuze.’+ 7 Ndababwira ko mu buryo nk’ubwo mu ijuru haba ibyishimo byinshi kurushaho, bishimira umunyabyaha umwe wihannye,+ kuruta abakiranutsi 99 badakeneye kwihana.
8 “Cyangwa se ni nde mugore waba ufite ibiceri 10 by’idarakama,* maze yatakaza igiceri* kimwe ntacane itara ngo akubure inzu ye, agishake abyitondeye kugeza aho akiboneye? 9 Iyo akibonye, ahamagara incuti ze n’abaturanyi be, akababwira ati: ‘mwishimane nanjye, kuko nabonye igiceri cy’idarakama nari nabuze.’ 10 Ni ukuri, uko ni na ko abamarayika b’Imana bishimira umunyabyaha umwe wihannye.”+
11 Hanyuma aravuga ati: “Hari umuntu wari ufite abahungu babiri. 12 Nuko umuto abwira papa we ati: ‘papa, ndashaka ko umpa umurage wanjye.’ Hanyuma papa we abagabanya ibyo yari atunze. 13 Nyuma y’iminsi mike, wa mwana muto yegeranya ibye byose ajya mu gihugu cya kure, agezeyo agira imibereho y’ubwiyandarike,* arabisesagura. 14 Amaze kubimara byose, muri icyo gihugu hatera inzara ikaze maze arakena. 15 Ndetse yageze n’ubwo ajya gusaba akazi kuri umwe mu baturage bo muri icyo gihugu, maze amwohereza mu masambu ye kuragira ingurube.+ 16 Nuko akajya yifuza kurya ibyokurya by’ingurube, ariko na byo nta wabimwemereraga.
17 “Amaze gutekereza neza, aribwira ati: ‘papa afite abakozi benshi, kandi bararya bagahaga. None njyewe inzara igiye kunyicira hano! 18 Ngiye gusubira mu rugo, mbwire papa nti: “nacumuye ku Mana, nawe ngucumuraho. 19 Singikwiriye kwitwa umwana wawe. Nibura ngira nk’umwe mu bakozi bawe.”’ 20 Nuko arahaguruka ajya iwabo. Akiri kure, papa we aramubona amugirira impuhwe, maze ariruka aramuhobera,* aramusoma cyane. 21 Uwo mwana aramubwira ati: ‘papa, nacumuye ku Mana nawe ngucumuraho.+ Singikwiriye kwitwa umwana wawe.’ 22 Ariko papa we abwira abagaragu be ati: ‘mugire vuba muzane ikanzu, muzane inziza iruta izindi, muyimwambike, mumwambike impeta ku rutoki kandi mumwambike n’inkweto. 23 Muzane n’ikimasa kibyibushye, mukibage, ubundi turye tunezerwe, 24 kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none yongeye kuba muzima.+ Yari yarabuze, none yabonetse.’ Nuko batangira ibirori.
25 “Icyo gihe, umuhungu we mukuru yari ari mu murima. Nuko igihe yari ari kugaruka, ageze hafi y’urugo, yumva abantu bacuranga n’ababyina. 26 Ahamagara umugaragu umwe amubaza ibyabaye. 27 Aramubwira ati: ‘murumuna wawe yaje, none papa wawe yabaze ikimasa kibyibushye, kuko yamubonye akiri muzima.’ 28 Ariko ararakara yanga kwinjira. Nuko papa we arasohoka aramwinginga. 29 Na we asubiza papa we ati: ‘ubu hashize imyaka myinshi ngukorera nk’umugaragu, kandi nta na rimwe nigeze nsuzugura itegeko ryawe. Nyamara nta na rimwe wigeze umpa n’agahene ngo ngasangire n’incuti zanjye. 30 Ariko uyu muhungu wawe wariye ibyawe byose akabimarira mu ndaya, akigera aha umubagiye ikimasa kibyibushye.’ 31 Na we aramusubiza ati: ‘mwana wa, igihe cyose wari kumwe nanjye, kandi ibyanjye byose ni ibyawe. 32 Ariko ubu dukwiriye kwishima tukanezerwa, kuko uyu murumuna wawe yari yarapfuye none yongeye kuba muzima, yari yarabuze none yabonetse.’”
16 Nanone abwira abigishwa be ati: “Hari umugabo w’umukire wari ufite umugaragu,* maze bamumuregaho ko yasesaguraga ibintu bye. 2 Nuko aramuhamagara aramubwira ati: ‘ibyo bintu numva bakuvugaho ni ibiki? Nyereka ibijyanye n’akazi kawe kuko utazakomeza kugenzura ibyo mu rugo rwanjye.’ 3 Nuko uwo mugaragu aribwira ati: ‘ndabigenza nte ko databuja agiye kunkura ku mirimo yanjye? Simfite imbaraga zo guhinga kandi mfite isoni zo gusabiriza. 4 Ahaa! Mbonye uko nzabigenza kugira ngo igihe nzaba navuye ku mirimo yanjye abantu bazanyakire mu ngo zabo!’ 5 Nuko ahamagara buri wese mu bari bafitiye shebuja amadeni, abaza uwa mbere ati: ‘harya ideni ufitiye databuja ringana iki?’ 6 Aramusubiza ati: ‘ni litiro 2.200* z’amavuta ya elayo.’ Na we aramubwira ati: ‘fata urwandiko rwawe rw’amasezerano, wicare uhite wandika ko ari litiro 1.100.’* 7 Hanyuma abaza undi ati: ‘naho wowe se, umurimo ideni ringana iki?’ Aramusubiza ati: ‘ni imifuka 100* y’ingano.’ Aramubwira ati: ‘fata urwandiko rwawe rw’amasezerano, maze wandike ko ari imifuka 80.’* 8 Nuko shebuja ashimira uwo mugaragu, kuko yari yakoze ibintu birangwa n’ubwenge, nubwo ibyo yakoze byari bibi. Abantu bo muri iyi si ni abanyabwenge kurusha abana b’umucyo, mu birebana n’ibyo bakorera abo mu gihe cyabo.+
9 “Nanone ndababwira nti: ‘mwishakire incuti mukoresheje ubutunzi bwo muri iyi si mbi,+ kugira ngo nibushira zizabakire aho muzibera iteka.’+ 10 Umuntu ugaragaza ko ari umukiranutsi mu byoroheje aba akiranuka no mu bikomeye, kandi umuntu uhemuka mu byoroheje aba ahemuka no mu bikomeye. 11 None se, niba mutarabaye inyangamugayo ku birebana n’ubutunzi bwo muri iyi si mbi, ni nde uzababitsa ubutunzi bw’ukuri? 12 Niba mutarabaye abizerwa mu byo abandi babashinze, ni nde uzabaha ibyo mwigengaho?+ 13 Nta muntu ushobora kuba umugaragu w’abatware babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa agakorera umwe agasuzugura undi. Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.”+
14 Icyo gihe Abafarisayo bakundaga amafaranga bari bateze amatwi ibyo bintu byose, maze batangira kumuseka.+ 15 Na we arababwira ati: “Mwe ubwanyu mwibwira ko muri abakiranutsi imbere y’abantu,+ ariko Imana izi ibiri mu mitima yanyu,+ kuko ikintu abantu babona ko gihambaye cyane, Imana iba icyanga cyane.+
16 “Amategeko n’amagambo y’abahanuzi byaratangajwe kugeza kuri Yohana. Kuva icyo gihe, Ubwami bw’Imana ni bwo butumwa bwiza butangazwa kandi abantu b’ingeri zose* bahatanira kubwinjiramo.+ 17 Mu by’ukuri, icyoroshye ni uko ijuru n’isi byavaho aho kugira ngo akanyuguti kamwe kavanwe mu Mategeko ibintu byose bivugwamo bitabaye.+
18 “Umuntu wese utana n’umugore we agashaka undi aba asambanye, kandi umuntu wese ushakana n’umugore watanye* n’umugabo we aba asambanye.+
19 “Hariho umugabo w’umukire wakundaga kwambara imyenda myiza ifite ibara ry’isine,* agahora yishimisha uko bwije n’uko bukeye, yaradamaraye. 20 Ariko hari umuntu wasabirizaga witwaga Lazaro wari wuzuye ibisebe ku mubiri hose. Bahoraga bamuzana bakamushyira imbere y’irembo ry’uwo mukire, 21 kandi yifuzaga kurya ibyagwaga hasi bivuye ku meza y’uwo mukire. Nanone, imbwa zarazaga zikarigata mu bisebe bye. 22 Nyuma y’igihe wa muntu wasabirizaga arapfa, abamarayika bamujyana iruhande rwa Aburahamu.*
“Wa mukire na we arapfa, maze arashyingurwa. 23 Ageze mu Mva,* aho yababarizwaga cyane, abona Aburahamu ari kure cyane, na Lazaro ari iruhande rwe.* 24 Nuko arahamagara ati: ‘sogokuruza Aburahamu, ngirira impuhwe utume Lazaro akoze urutoki rwe mu mazi maze abobeze ururimi rwanjye, kuko mbabarizwa muri uyu muriro ugurumana.’ 25 Ariko Aburahamu aravuga ati: ‘mwana wa, wibuke ko igihe wari ukiriho wabonye ibintu byiza byose, ariko Lazaro we yahuye n’ibibi gusa. None ubu ari hano ari guhumurizwa, naho wowe uri kubabara. 26 Uretse n’ibyo kandi, hagati yacu namwe hari intera nini cyane kugira ngo abashaka kwambuka bava hano baza aho muri batabibasha, n’abashaka kwambuka bava aho ngaho baza aho turi batabishobora.’ 27 Hanyuma aravuga ati: ‘mubyeyi, noneho niba ari uko biri, ndagusaba ngo umwohereze iwacu, 28 kuko mfite abavandimwe batanu, kugira ngo agende ababurire, bityo na bo ntibazaze aha hantu ngo bababare.’ 29 Ariko Aburahamu aramubwira ati: ‘bafite Mose n’Abahanuzi, nibumvire abo.’+ 30 Na we aravuga ati: ‘oya mubyeyi, ahubwo umuntu uturutse mu bapfuye aramutse abasanze, bakwihana.’ 31 Ariko aramusubiza ati: ‘niba batumvira Mose+ n’Abahanuzi, niyo hagira uzuka mu bapfuye ntibamwumvira.’”
17 Nuko Yesu abwira abigishwa be ati: “Ibituma abantu bakora ibyaha* bizabaho byanze bikunze. Ariko umuntu utuma abandi bakora ibyaha azahura n’ibibazo bikomeye. 2 Icyamubera cyiza, ni uko yahambirwa ibuye rinini cyane* mu ijosi maze akajugunywa mu nyanja, aho kugira ngo asitaze umwe muri aba bagereranywa n’abana bato.+ 3 Mwirinde! Niba umuvandimwe wawe akoze icyaha umucyahe,+ kandi niyihana umubabarire.+ 4 Niyo yagukorera icyaha inshuro zirindwi ku munsi kandi akagusanga inshuro zirindwi akubwira ati: ‘ndihannye,’ uzamubabarire.”+
5 Icyo gihe intumwa zibwira Umwami ziti: “Noneho dufashe tugire ukwizera gukomeye.”+ 6 Hanyuma Umwami aravuga ati: “Muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira iki giti muti: ‘randuka uterwe mu nyanja,’ kandi cyabumvira.+
7 “Ni nde muri mwe waba afite umugaragu umuhingira cyangwa umuragirira amatungo, maze yaza avuye mu murima agahita amubwira ati: ‘ngwino dusangire?’ 8 Si uko yabigenza ahubwo yamubwira ati: ‘genda uhindure imyenda yawe untegurire ibyokurya bya nimugoroba, hanyuma ubinzanire mbanze ndye kandi nywe, nyuma yaho ni bwo nawe uri burye kandi unywe.’ 9 Ntazumva ko akwiriye gushimira uwo mugaragu kubera ko uwo mugaragu azaba yakoze ibyo ashinzwe. 10 Nuko rero, namwe nimumara gukora ibintu byose mushinzwe, mujye muvuga muti: ‘si ngombwa ko mudushimira. Turi abagaragu gusa. Ibyo twakoze ni byo twagombaga gukora.’”+
11 Hari igihe Yesu yari agiye i Yerusalemu, anyura muri Samariya na Galilaya. 12 Nuko yinjiye mu mudugudu umwe, abantu 10 bari barwaye ibibembe baza kumureba, ariko bahagarara kure ye.+ 13 Barangurura amajwi yabo baravuga bati: “Yesu, Mwigisha, tugirire impuhwe!” 14 Nuko ababonye arababwira ati: “Nimugende mwiyereke abatambyi.”+ Bakiva aho bahita bakira.+ 15 Ariko umwe muri bo abonye ko yakize, agaruka asingiza Imana mu ijwi riranguruye. 16 Nuko apfukama imbere ya Yesu, aramushimira, kandi uwo mugabo yari Umusamariya.+ 17 Yesu na we arabaza ati: “Ese abantu bakize ntibari icumi? None se abandi icyenda bari he? 18 Ese hari n’umwe muri bo wagarutse gusingiza Imana, uretse uyu mugabo w’umunyamahanga?” 19 Nuko aramubwira ati: “Haguruka wigendere, ukwizera kwawe kwagukijije.”+
20 Ariko Abafarisayo bamubajije igihe Ubwami bw’Imana buzazira,+ arabasubiza ati: “Ubwami bw’Imana ntibuzaza mu buryo bugaragarira bose. 21 Nta n’ubwo abantu bazavuga bati: ‘dore ngubu!’ Cyangwa bati: ‘nguburiya!’ Kuko Ubwami bw’Imana buri hagati muri mwe.”+
22 Nuko abwira abigishwa be ati: “Igihe kizagera ubwo muzifuza ko Umwana w’umuntu agumana namwe, ariko ibyo ntibizashoboka. 23 Icyo gihe abantu bazababwira bati: ‘dore ari hariya’ cyangwa bati: ‘ari hano!’ Ntimuzageyo cyangwa ngo mubakurikire.+ 24 Nk’uko iyo umurabyo urabije ubonekera mu ruhande rumwe rw’ikirere ukagera no ku rundi ruhande, ni ko bizamera n’igihe umwana w’umuntu+ azaba ahari.+ 25 Icyakora agomba kubanza kugerwaho n’imibabaro myinshi, kandi ab’iki gihe bakamwanga.+ 26 Nanone, uko byagenze mu minsi ya Nowa,+ ni na ko bizagenda igihe Umwana w’umuntu azaba ahari.+ 27 Abantu bararyaga, baranywaga, abagabo bagashaka abagore n’abakobwa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu bwato+ maze Umwuzure uraza urabarimbura bose.+ 28 Ni na ko byagenze mu gihe cya Loti.+ Abantu bararyaga, baranywaga, baraguraga bakagurisha, bagahinga kandi bakubaka. 29 Ariko umunsi Loti yaviriye i Sodomu, haguye umuriro n’amazuku* biturutse mu ijuru, birabarimbura bose.+ 30 Uko ni na ko bizagenda ku munsi Umwana w’umuntu azahishurwa.+
31 “Kuri uwo munsi, umuntu uzaba ari hejuru y’inzu* ariko ibintu bye biri mu nzu, ntazamanuke ngo abifate, kandi umuntu uzaba yagiye mu murima na we ntazagaruke kureba ibyo yasize inyuma. 32 Mwibuke umugore wa Loti.+ 33 Umuntu wese ushaka kurinda ubuzima bwe azabubura, ariko umuntu wese wemera gupfa azongera abeho.+ 34 Ndababwira ukuri ko muri iryo joro abantu babiri bazaba baryamye mu buriri bumwe. Ariko umwe azajyanwa, undi asigare.+ 35 Icyo gihe abagore babiri bazaba basya ku rusyo* rumwe, maze umwe ajyanwe, ariko undi asigare.” 36* —— 37 Bamaze kubyumva baramubaza bati: “Mwami ibyo bizabera he?” Arabasubiza ati: “Aho intumbi iri, ni na ho kagoma* zizateranira.”+
18 Hanyuma Yesu abacira umugani, agira ngo abumvishe ko ari ngombwa gusenga buri gihe kandi ntibacogore.+ 2 Nuko aravuga ati: “Mu mujyi umwe, hari hari umucamanza utaratinyaga Imana, kandi ntagire umuntu yubaha. 3 Nanone muri uwo mujyi, hari umupfakazi wahoraga ajya kumureba, akamubwira ati: ‘ndenganura kuko uwo tuburana yandenganyije.’ 4 Nuko hashira igihe adashaka kumwumva, ariko nyuma yaho aribwira ati: ‘ni byo koko sintinya Imana, kandi singira umuntu nubaha. 5 Icyakora kubera ko uyu mupfakazi ahora antesha umutwe, nzamurenganura kugira ngo atazakomeza kuza, akarinda amaramo umwuka.’”+ 6 Hanyuma Umwami aravuga ati: “Namwe murumva ibyo uwo mucamanza yavuze, nubwo atari umukiranutsi! 7 None se ubwo, Imana yo ntizarenganura abo yatoranyije, bayitakira ku manywa na nijoro?+ Nanone ikomeza kubihanganira.+ 8 Ni ukuri, izabarenganura bidatinze. Ariko se, Umwana w’umuntu naza, azasanga abantu bafite ukwizera nk’uko?”
9 Nanone acira uyu mugani abantu bamwe bumvaga ko ari abakiranutsi, ariko bakabona ko abandi nta cyo bavuze. 10 Arababwira ati: “Hari abagabo babiri bagiye mu rusengero gusenga, umwe ari Umufarisayo naho undi ari umusoresha. 11 Umufarisayo arahagarara atangira gusengera mu mutima avuga ati: ‘Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu, wenda ngo mbe meze nk’abajura, abakora ibibi, abasambanyi, cyangwa ngo mbe meze nk’uyu musoresha. 12 Dore nigomwa kurya no kunywa kabiri mu cyumweru, kandi ntanga icya cumi cy’ibyo nunguka.’+ 13 Ariko umusoresha we ahagarara kure, ntiyatinyuka no kubura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo akomeza kwikubita mu gituza avuga ati: ‘Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.’+ 14 Ndababwira ko uwo muntu yasubiye iwe, Imana ibona ko ari umukiranutsi kurusha uwo Mufarisayo,+ kubera ko umuntu wese wishyira hejuru, azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi, agashyirwa hejuru.”+
15 Icyo gihe abantu bamuzanira abana bato ngo abakoreho,* ariko abigishwa be babibonye barababuza.+ 16 Icyakora Yesu ahamagara abo bana ngo baze aho ari, aravuga ati: “Nimureke abana bato baze aho ndi, kandi ntimugerageze kubabuza, kuko Ubwami bw’Imana ari ubw’abameze nka bo.+ 17 Ndababwira ukuri ko umuntu wese utemera Ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo rwose.”+
18 Nuko umuyobozi umwe araza aramubaza ati: “Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzabone ubuzima bw’iteka?”+ 19 Yesu aramubwira ati: “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza n’umwe ubaho, keretse Imana yonyine.+ 20 Ibyo amategeko avuga urabizi: ‘ntugasambane,+ ntukice,+ ntukibe,+ ntugashinje ibinyoma,+ kandi ujye wubaha papa wawe na mama wawe.’”+ 21 Hanyuma aramubwira ati: “Ibyo byose narabyubahirije kuva nkiri muto.” 22 Yesu amaze kubyumva aramubwira ati: “Urabura ikintu kimwe gusa: Gurisha ibyawe byose maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru. Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+ 23 Abyumvise agira agahinda kenshi kuko yari umukire cyane.+
24 Yesu aramureba aravuga ati: “Yewe, biraruhije ko abakire binjira mu Bwami bw’Imana!+ 25 Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge badodesha, kuruta ko umukire yakwinjira mu Bwami bw’Imana.”+ 26 Abantu babyumvise baravuga bati: “None se ubwo ni nde ushobora kubona ubuzima bw’iteka?”+ 27 Arabasubiza ati: “Ibidashobokera abantu, ku Mana birashoboka.”+ 28 Ariko Petero aramubwira ati: “Dore twebwe twasize ibyacu turagukurikira. None se ubwo koko bizatugendekera bite?”+ 29 Arababwira ati: “Ndababwira ukuri ko nta muntu wasize inzu cyangwa umugore we cyangwa abavandimwe cyangwa ababyeyi cyangwa abana ku bw’Ubwami bw’Imana,+ 30 utazabona ibibikubye inshuro nyinshi muri iki gihe, kandi akazahabwa ubuzima bw’iteka mu gihe kizaza.”+
31 Hanyuma ashyira za ntumwa 12 ku ruhande, maze arazibwira ati: “Dore ubu tugiye i Yerusalemu, kandi ibintu byose abahanuzi banditse ku Mwana w’umuntu bizaba.+ 32 Urugero, azahabwa abanyamahanga+ bamushinyagurire,+ bamutuke kandi bamucire amacandwe.+ 33 Nibamara kumukubita inkoni* bazamwica,+ ariko ku munsi wa gatatu azazuka.”+ 34 Icyakora ntibamenye icyo yashakaga kuvuga. Ibyo yavuze ntibabisobanukiwe rwose.
35 Igihe yari ageze hafi y’i Yeriko, hari umuntu wari ufite ubumuga bwo kutabona, wari wicaye iruhande rw’inzira asabiriza.+ 36 Nuko yumvise abantu benshi bagenda, atangira kubaza icyabaye. 37 Baramubwira bati: “Ni Yesu w’i Nazareti ugiye kunyura hano.” 38 Abyumvise arangurura ijwi ati: “Yesu ukomoka kuri Dawidi, ngirira impuhwe!” 39 Nuko abari imbere baramucyaha cyane ngo aceceke, ariko arushaho gusakuza avuga ati: “Wowe ukomoka kuri Dawidi, ngirira impuhwe!” 40 Hanyuma Yesu arahagarara ategeka ko bamumuzanira. Ageze hafi ye, Yesu aramubaza ati: 41 “Urifuza ko ngukorera iki?” Na we aramusubiza ati: “Mwami, ndifuza ko amaso yanjye ahumuka.” 42 Nuko Yesu aramubwira ati: “Ngaho amaso yawe nahumuke, ukwizera kwawe kuragukijije.”+ 43 Ako kanya amaso ye arahumuka, arongera arareba, amukurikira+ asingiza Imana. Abantu bose babibonye, na bo basingiza Imana.+
19 Hanyuma yinjira mu mujyi wa Yeriko, ashaka kuwunyuramo. 2 Icyo gihe hari umugabo witwaga Zakayo wari umuyobozi w’abasoresha, kandi yari umukire. 3 Yari afite amatsiko yo kureba Yesu uwo ari we, ariko ntiyashoboye kumubona bitewe n’uko hari abantu benshi, kandi akaba yari mugufi. 4 Nuko ariruka abatanga imbere maze yurira igiti,* kugira ngo arebe Yesu, kuko yari agiye kunyura muri iyo nzira. 5 Yesu ahageze areba hejuru aramubwira ati: “Zakayo we, gira vuba umanuke kuko uyu munsi ngomba gucumbika mu nzu yawe.” 6 Abyumvise ahita amanuka amuha ikaze yishimye. 7 Ariko abantu babibonye, bose batangira kubwirana bati: “Agiye gucumbika ku muntu w’umunyabyaha.”+ 8 Icyakora Zakayo arahaguruka aramubwira ati: “Mwami, icya kabiri cy’ibyo ntunze ngiye kugiha abakene, kandi umuntu wese nareze ibinyoma kugira ngo mutware ibye, ndamusubiza ibibikubye inshuro enye.”+ 9 Yesu abyumvise aravuga ati: “Uyu munsi Imana yakijije uyu mugabo n’abo mu rugo rwe, kuko na we akomoka kuri Aburahamu. 10 Umwana w’umuntu yaje gushaka abayobye no kubakiza.”+
11 Mu gihe abigishwa be bari bateze amatwi ibyo bintu, yabaciriye undi mugani. Yabitewe n’uko yari ari hafi y’i Yerusalemu kandi bakaba baribwiraga ko nagerayo, Ubwami bw’Imana buri buhite buza.+ 12 Nuko aravuga ati: “Hari umuntu wavukiye mu muryango ukomeye, wari ugiye kujya mu gihugu cya kure,+ kugira ngo abereyo umwami, hanyuma akazagaruka. 13 Mbere y’uko agenda, yahamagaye abagaragu be 10 abaha mina* 10, maze arababwira ati: ‘mugende muzicuruze, kugeza aho nzagarukira.’+ 14 Ariko abaturage be baramwangaga. Hanyuma bohereza abantu ngo bamukurikire bavuge bati: ‘ntidushaka ko uyu muntu atubera umwami.’
15 “Nuko amaze kuba umwami aragaruka, maze ategeka ko bamuhamagarira abo bagaragu yari yarahaye amafaranga,* kugira ngo amenye icyo bari barungutse mu bucuruzi bwabo.+ 16 Uwa mbere araza aravuga ati: ‘nyakubahwa, nacuruje mina wampaye, none nungutse izindi mina 10.’+ 17 Aramubwira ati: ‘nuko nuko mugaragu mwiza! Kubera ko wabaye uwizerwa mu bintu byoroheje, nkugize umuyobozi w’imijyi 10.’+ 18 Noneho haza uwa kabiri aravuga ati: ‘nyakubahwa, nacuruje mina wampaye none nungutse izindi mina eshanu.’+ 19 Uwo na we aramubwira ati: ‘nawe nkugize umuyobozi w’imijyi itanu.’ 20 Ariko haza undi aravuga ati: ‘nyakubahwa, ngiyi mina yawe. Nari narayibitse izingazingiye mu mwenda. 21 Mu by’ukuri, naragutinye, kuko uri umuntu w’umugome. Utwara ibyo utabitse kandi ugasarura ibyo utahinze.’+ 22 Aramubwira ati: ‘wa mugaragu mubi we, ndagucira urubanza mpereye ku byo wivugiye! Harya ngo wari uzi ko ndi umuntu w’umugome, utwara ibyo ntabitse kandi ngasarura ibyo ntahinze?+ 23 None se kuki utashyize amafaranga yanjye muri banki, kugira ngo ninza nzayatware ari kumwe n’inyungu zayo?’
24 “Nuko abwira abari bahagaze aho ati: ‘mumwake iyo mina muyihe ufite mina 10.’+ 25 Ariko baramubwira bati: ‘nyakubahwa, afite izindi mina 10!’ 26 Arabasubiza ati: ‘ndababwira ko ufite wese azahabwa ibindi byinshi, ariko umuntu wese udafite, n’utwo yatekerezaga ko afite bazatumwaka.+ 27 Byongeye kandi, abo banzi banjye batashakaga ko mbabera umwami, mubazane hano mubicire imbere yanjye.’”
28 Nuko amaze kuvuga ibyo, agenda yerekeza i Yerusalemu. 29 Ageze hafi y’i Betifage n’i Betaniya ku musozi witwa Umusozi w’Imyelayo,+ atuma babiri mu bigishwa be,+ 30 arababwira ati: “Nimujye muri uriya mudugudu mureba imbere yanyu, nimumara kuwinjiramo murabona icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze cyicarwaho n’umuntu. Mukiziture mukizane. 31 Ariko nihagira umuntu ubabaza ati: ‘icyo cyana cy’indogobe murakiziturira iki?’ Mumubwire muti: ‘Umwami aragikeneye.’” 32 Nuko abo yatumye baragenda basanga bimeze nk’uko yabibabwiye.+ 33 Ariko batangiye kuzitura icyo cyana cy’indogobe, ba nyiracyo barababaza bati: “Icyo cyana cy’indogobe murakiziturira iki?” 34 Baravuga bati: “Umwami aragikeneye.” 35 Nuko bakizanira Yesu, bagiteguraho imyenda yabo hanyuma acyicaraho.+
36 Uko yagendaga, ni ko bakomezaga kugenda barambura imyenda yabo mu nzira.+ 37 Akigera hafi y’umuhanda umanuka ku Musozi w’Imyelayo, abigishwa benshi cyane bari kumwe na we, batangira kwishima no gusingiza Imana mu ijwi riranguruye, babitewe n’ibitangaza byinshi bari barabonye. 38 Baravuga bati: “Uje mu izina rya Yehova,* nahabwe umugisha! Amahoro abe mu ijuru, kandi Imana yo mu ijuru ihabwe icyubahiro!”+ 39 Icyakora bamwe mu Bafarisayo bari muri abo bantu baramubwira bati: “Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.”+ 40 Ariko arabasubiza ati: “Ndababwira ko niyo baceceka, amabuye yarangurura.”
41 Nuko ageze hafi aho areba umujyi,* arawuririra,+ 42 aravuga ati: “Iyo uba gusa waramenye ibintu biguhesha amahoro! Ariko dore ntiwabimenye.+ 43 Hari igihe kizagera, maze abanzi bawe bakubakeho uruzitiro rw’ibiti bisongoye, bakugote, bagutere* baguturutse impande zose.+ 44 Bazakurimbura wowe n’abaturage bawe,+ kandi ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi,+ kuko utamenye igihe wagenzuriwemo.”
45 Nuko yinjira mu rusengero yirukana abacururizagamo,+ 46 arababwira ati: “Haranditswe ngo: ‘inzu yanjye izaba inzu yo gusengeramo,’+ ariko mwe mwayihinduye ubwihisho bw’abambuzi.”+
47 Nanone buri munsi yigishirizaga mu rusengero. Ariko abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abandi Bayahudi bakomeye, bashaka kumwica.+ 48 Icyakora ntibabonye uburyo bwiza bwo kubikora, kuko abantu bose bakomezaga kuba hafi ye, kugira ngo bamwumve.+
20 Umunsi umwe, ubwo Yesu yigishirizaga abantu mu rusengero ababwira ubutumwa bwiza, abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abayobozi b’Abayahudi, baramwegereye, 2 baramubaza bati: “Ni izihe mbaraga zituma ukora ibyo bintu, kandi se ni nde waziguhaye?”+ 3 Arabasubiza ati: “Nanjye nimureke mbabaze ikibazo kimwe, maze mukinsubize: 4 Ni nde watumye Yohana kubatiza abantu? Ni Imana yo mu ijuru, cyangwa ni abantu?” 5 Nuko hagati yabo bafata umwanzuro, baravuga bati: “Nituvuga tuti: ‘ni Imana yo mu ijuru,’ aratubaza ati: ‘none se kuki mutamwizeye?’ 6 Kandi nituvuga tuti: ‘ni abantu,’ abaturage baradutera amabuye kuko bemera ko Yohana yari umuhanuzi.”+ 7 Nuko bamusubiza ko batabizi. 8 Yesu na we arababwira ati: “Nanjye simbabwira aho nkura imbaraga zituma nkora ibi bintu.”
9 Nuko acira abantu uyu mugani ati: “Hari umuntu wateye uruzabibu+ maze arusigira abahinzi, ajya mu gihugu cya kure amarayo igihe kirekire.+ 10 Igihe cyo gusarura kigeze, atuma umugaragu kuri abo bahinzi, kugira ngo bamuhe ku mbuto zo mu ruzabibu rwe. Ariko abo bahinzi baramukubita, baramwirukana agenda nta cyo ajyanye.+ 11 Nuko yongera kubatumaho undi mugaragu. Na we baramukubita baramwandagaza, bamwohereza nta cyo ajyanye. 12 Yongera kubatumaho uwa gatatu, baramukomeretsa maze bamujugunya hanze. 13 Nyiri uruzabibu abibonye aravuga ati: ‘ubu se nzabigenza nte? Ngiye kubatumaho umwana wanjye nkunda.+ Wenda we bazamwubaha.’ 14 Abo bahinzi bamubonye bajya inama bati: ‘uyu ni we uzasigarana ibye. Nimuze tumwice maze dutware umurage* we.’ 15 Nuko bamujugunya hanze y’uruzabibu baramwica.+ None se nyiri uruzabibu azagenza ate abo bahinzi? 16 Azaza yice abo bahinzi, hanyuma uruzabibu aruhe abandi.”
Babyumvise baravuga bati: “Ibintu nk’ibyo ntibikabeho rwose!” 17 Ariko arabitegereza aravuga ati: “None se ibi byanditswe bivuga ngo: ‘ibuye abubatsi banze ni ryo ryabaye irikomeza inguni’* bisobanura iki?+ 18 Ubwo rero umuntu wese ugwira iryo buye azavunagurika, kandi uwo rizagwira wese rizamusya.”+
19 Nuko abanditsi n’abakuru b’abatambyi batangira gushaka uko bamufata, kuko bari bamenye ko yaciye uwo mugani ari bo avuga. Icyakora ntibamufashe kubera ko batinyaga abantu.+ 20 Bamaze kumugenzura neza, baha amafaranga abantu mu ibanga, kugira ngo bigire nk’abakiranutsi, bityo bamufatire mu byo avuga,+ maze bamushyire abayobozi na guverineri. 21 Nuko baramubaza bati: “Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri kandi ukigisha neza. Nturobanura, ahubwo wigisha ibyerekeye Imana mu buryo buhuje n’ukuri. 22 None se amategeko yemera* ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntabyemera?” 23 Ariko atahura uburyarya bwabo maze arababwira ati: 24 “Nimunyereke igiceri cy’idenariyo.* Iyi shusho n’iyi nyandiko biriho ni ibya nde?” Baramusubiza bati: “Ni ibya Kayisari.” 25 Arababwira ati: “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari,+ ariko iby’Imana mubihe Imana.”+ 26 Hanyuma ntibashobora kumufatira muri ayo magambo yari avugiye imbere y’abaturage, ahubwo batangarira igisubizo cye, ntibagira ikindi barenzaho.
27 Ariko Abasadukayo, bavugaga ko nta muzuko ubaho,+ baza aho ari baramubaza bati:+ 28 “Mwigisha, Mose yaratwandikiye ati: ‘niba umugabo apfuye nta mwana asize, umuvandimwe we agomba gushyingiranwa n’umugore w’uwo mugabo, kugira ngo havuke umwana uzitirirwa uwo mugabo wapfuye.’+ 29 Nuko rero, habayeho abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore, apfa nta mwana asize. 30 Uwa kabiri na we ashyingiranwa na we. 31 N’uwa gatatu barashyingiranwa. Ndetse bose uko ari barindwi bimera bityo, bapfa badasize abana. 32 Amaherezo, uwo mugore na we arapfa. 33 None se mu gihe cy’umuzuko uwo mugore azaba uwa nde, ko bose uko ari barindwi bashakanye na we?”
34 Yesu arababwira ati: “Abantu bo muri iyi si barashaka kandi bagashyingirwa. 35 Ariko abakwiriye kuzahabwa ubuzima mu gihe kizaza, no kuzazurwa mu bapfuye, ntibazashaka cyangwa ngo bashyingirwe.+ 36 Mu by’ukuri ntibazongera no gupfa, kuko bazaba bameze nk’abamarayika, bakaba n’abana b’Imana babiheshejwe n’umuzuko. 37 Kuba abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragaje mu nkuru ivuga iby’igihuru cy’amahwa, igihe yitaga Yehova* ‘Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo.’+ 38 Si Imana y’abapfuye, ahubwo ni Imana y’abazima, kuko kuri yo* bose ari bazima.”+ 39 Bamwe mu banditsi babyumvise baravuga bati: “Mwigisha, uvuze neza.” 40 Nuko ntibongera gutinyuka kumubaza ikibazo na kimwe.
41 Hanyuma na we arababaza ati: “None se kuki muvuga ko Kristo akomoka kuri Dawidi?+ 42 Dawidi ubwe yavuze mu gitabo cya Zaburi ati: ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye ati: “Icara iburyo bwanjye 43 ugeze igihe nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.”’+ 44 None se ko Dawidi amwita Umwami we, bishoboka bite ko yaba Umwami we, akaba ari na we akomokaho?”
45 Hanyuma igihe abantu bose bari bakimuteze amatwi, abwira abigishwa be ati: 46 “Mwirinde abanditsi bakunda kugenda bambaye amakanzu maremare, kandi bagakunda kuramukirizwa ahantu hahurira abantu benshi,* no kwicara mu myanya y’imbere* mu masinagogi,* no mu myanya y’icyubahiro mu gihe cy’ibirori.*+ 47 Batwara ibyo abapfakazi batunze,* kandi bagasenga amasengesho maremare kugira ngo abantu babemere. Abo bazahabwa igihano gikomeye kurusha abandi.”
21 Nuko Yesu yitegereje abona abakire bashyira amaturo yabo mu masanduku y’amaturo.+ 2 Hanyuma abona n’umupfakazi w’umukene ashyiramo uduceri tubiri* tw’agaciro gake cyane.+ 3 Nuko aravuga ati: “Ni ukuri uyu mupfakazi w’umukene ashyizemo menshi kurusha abandi bose.+ 4 Bariya bose bashyizemo ayo bakuye ku bibasagutse, ariko uyu mugore we nubwo ari umukene yashyizemo ibyo yari afite byose.”+
5 Nyuma yaho, ubwo bamwe bavugaga iby’urusengero, bavuga ukuntu rutatse amabuye meza hamwe n’ibintu byeguriwe Imana,+ 6 yaravuze ati: “Ntimureba ibi byose, igihe kizagera maze bisenywe ku buryo nta buye rizasigara rigeretse ku rindi.”+ 7 Hanyuma baramubaza bati: “Mwigisha, ibyo bizaba ryari, kandi se ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ko byenda kuba?”+ 8 Arababwira ati: “Mube maso hatagira umuntu ubayobya,+ kuko hari benshi bazaza biyitirira izina ryanjye, bavuga bati: ‘ni njye Kristo.’ Nanone bati: ‘igihe cyagenwe kiregereje.’ Ntimuzabakurikire.+ 9 Byongeye kandi, nimwumva iby’intambara n’akaduruvayo,* ntibizabatere ubwoba. Ibyo bintu bigomba kubanza kubaho, ariko imperuka ntizahita iza ako kanya.”+
10 Nuko akomeza ababwira ati: “Igihugu kizatera ikindi+ n’ubwami burwane n’ubundi.+ 11 Hazabaho imitingito ikomeye, kandi hirya no hino hazabaho inzara n’ibyorezo by’indwara.+ Nanone abantu bazabona ibintu biteye ubwoba n’ibimenyetso bikomeye biturutse mu ijuru.
12 “Ariko mbere y’uko ibyo bintu byose biba, abantu bazabafata babatoteze.+ Bazabatanga mujyanwe mu masinagogi* no muri za gereza. Bazabajyana imbere y’abami n’abategetsi babahora izina ryanjye.+ 13 Icyakora muzaboneraho uburyo bwo kubwiriza. 14 Ubwo rero, mumenye ibi: Si ngombwa ko mwitoza mbere y’igihe uko muziregura,+ 15 kuko nzababwira ibyo muzavuga, nkabaha n’ubwenge ababarwanya bose badashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza.+ 16 Nanone muzagambanirwa n’ababyeyi banyu, abavandimwe banyu, bene wanyu n’incuti zanyu, kandi bazicisha bamwe muri mwe.+ 17 Muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye.+ 18 Ariko Imana izabarinda, ku buryo nta n’agasatsi ko ku mitwe yanyu kazavaho.+ 19 Nimwihangana muzakiza ubuzima bwanyu.*+
20 “Nanone kandi, nimubona Yerusalemu igoswe n’ingabo,+ muzamenye ko iri hafi kurimburwa.+ 21 Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazatangire guhungira mu misozi,+ abazaba bari muri Yerusalemu bazayivemo, kandi abazaba bari mu giturage ntibazayinjiremo, 22 kuko muri iyo minsi Imana izacira abantu urubanza, kugira ngo ibyanditswe bibe. 23 Abagore bazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazahura n’ibibazo bikomeye.+ Abantu bo muri iki gihugu bazahura n’imibabaro myinshi, kandi Imana izabarakarira ibahane. 24 Bazicwa n’inkota, bafatwe kandi bajyanwe mu bindi bihugu ku ngufu.+ I Yerusalemu hazasiribangwa n’abantu bo mu bindi bihugu* kugeza aho ibihe byagenwe by’amahanga* bizuzurira.+
25 “Nanone hazaba ibimenyetso ku zuba, ku kwezi no ku nyenyeri,+ kandi ku isi hose abantu bazagira umubabaro mwinshi batazi icyo bakora, bitewe n’urusaku rw’inyanja izaba iri kwivumbagatanya. 26 Abantu bazitura hasi bitewe n’ubwoba bwinshi no gutekereza ibintu bigiye kuba mu isi ituwe, kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyezwa. 27 Icyo gihe ni bwo bazabona Umwana w’umuntu+ aje mu bicu afite ububasha bwinshi n’icyubahiro cyinshi.+ 28 Ariko ibyo nibitangira kubaho, muzahagarare mwemye kandi mwubure imitwe yanyu, kuko muzaba muri hafi gucungurwa.”
29 Nuko abacira umugani ati: “Mwitegereze igiti cy’umutini, hamwe n’ibindi biti byose.+ 30 Iyo bimaze kuzana uburabo, murabyitegereza mukamenya ko impeshyi yegereje. 31 Namwe rero, nimubona ibyo byose bibaye, muzamenye ko Ubwami bw’Imana bwegereje. 32 Ndababwira ukuri ko ab’iki gihe batazashiraho ibyo byose bitabaye.+ 33 Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye azahoraho iteka.+
34 “Ariko mwirinde ubwanyu kugira ngo mudatwarwa no kurya no kunywa birenze urugero,+ hamwe n’imihangayiko y’ubu buzima,+ maze uwo munsi ukabatungura 35 umeze nk’umutego,+ kuko uzagera ku bantu batuye ku isi hose. 36 Nuko rero, mukomeze kuba maso,+ kandi igihe cyose mujye musenga mwinginga+ kugira ngo muzashobore kurokoka ibyo bintu byose bigomba kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.”+
37 Ku manywa Yesu yigishirizaga mu rusengero, nimugoroba akajya gucumbika* ku musozi witwaga Umusozi w’Imyelayo. 38 Abantu bose barazindukaga kare bakamusanga mu rusengero kugira ngo bamutege amatwi.
22 Icyo gihe, Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo, ari wo bita Pasika,+ wari wegereje.+ 2 Kubera ko abakuru b’abatambyi n’abanditsi batinyaga abantu,+ bashatse igihe cyiza cyo kumwica.+ 3 Ariko Satani yinjira muri Yuda, ari we witwaga Isikariyota, akaba yari umwe muri za ntumwa 12.+ 4 Hanyuma aragenda avugana n’abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’abarinzi b’urusengero, ababwira icyo yari gukora kugira ngo bazashobore kumufata.+ 5 Nuko barishima cyane, bamwemerera kumuha amafaranga.+ 6 Na we aremera, ndetse atangira gushaka uburyo bwiza bwo kumubashyikiriza nta bantu benshi bahari.
7 Noneho umunsi wa mbere w’Imigati Itarimo Umusemburo uragera, ari wo bagombaga gutambiraho igitambo cya Pasika.+ 8 Nuko Yesu atuma Petero na Yohana, arababwira ati: “Nimugende mudutegurire ibya Pasika turi burye.”+ 9 Baramubaza bati: “Ni hehe ushaka ko tuyitegurira?” 10 Arababwira ati: “Nimugera mu mujyi murahura n’umugabo wikoreye ikibindi cy’amazi. Mumukurikire, mwinjire mu nzu yinjiramo.+ 11 Hanyuma mubwire nyiri urugo muti: ‘Umwigisha aravuze ati: “icyumba cy’abashyitsi ndi busangiriremo Pasika n’abigishwa banjye kiri he?”’ 12 Uwo muntu arabereka icyumba kinini cyo hejuru kirimo ibyangombwa byose. Aho abe ari ho mudutegurira ibya Pasika.” 13 Nuko baragenda basanga bimeze nk’uko yabibabwiye, bategura ibya Pasika.
14 Amaherezo, isaha igeze ajya gusangira n’intumwa ze.+ 15 Nuko arazibwira ati: “Nifuje cyane gusangira namwe iyi Pasika mbere y’uko mbabazwa. 16 Ndababwira ukuri ko ntazongera kuyirya kugeza igihe ibintu byose bizaba nk’uko byari byaravuzwe, ubwo Ubwami bw’Imana buzaba butegeka.” 17 Hanyuma afata igikombe kirimo divayi, asenga ashimira maze aravuga ati: “Nimwakire iki gikombe mugihererekanye mugende munywaho mwese. 18 Ndababwira ko guhera ubu ntazongera kunywa kuri divayi, kugeza igihe Ubwami bw’Imana buzazira.”
19 Afata n’umugati+ asenga ashimira, arawumanyagura, arawubaha, arababwira ati: “Uyu ugereranya umubiri wanjye+ ugomba gutangwa ku bwanyu.+ Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”+ 20 Abigenza atyo no ku gikombe kirimo divayi. Bamaze gufata ifunguro rya nimugoroba, aravuga ati: “Iyi divayi igereranya isezerano rishya+ rishingiye ku maraso*+ yanjye agomba kumenwa ku bwanyu.+
21 “Ariko dore ndi gusangira n’uri bungambanire.+ 22 Umwana w’umuntu agiye gupfa nk’uko byanditswe,+ ariko ukoreshwa kugira ngo agambanire Umwana w’umuntu azahura n’ibibazo bikomeye.”+ 23 Nuko batangira kujya impaka hagati yabo, bibaza mu by’ukuri uwari ugiye gukora ibyo bintu.+
24 Nanone havutse impaka zikomeye hagati yabo, bashaka kumenya ukomeye kuruta abandi muri bo.+ 25 Ariko arababwira ati: “Abami bo mu isi barayitegeka, kandi abayobozi bayo bitwa Abagiraneza.*+ 26 Ariko mwe ntimugomba kumera mutyo.+ Ahubwo ukomeye kuruta abandi, ajye aba nk’uworoheje muri mwe mwese.+ Nanone uwifuza kuyobora abandi ajye aba nk’ubakorera. 27 None se, ari umuntu uri kurya,* ari n’uri kumuhereza amafunguro, ukomeye kuruta undi ni nde? Si uri kurya? Ariko dore ni njye uri kubakorera.+
28 “Icyakora, ni mwe mwagumanye nanjye+ mu bigeragezo nahuye na byo,+ 29 kandi ngiranye namwe isezerano ry’Ubwami, nk’uko na Papa wo mu ijuru yagiranye nanjye isezerano,+ 30 kugira ngo muzarire kandi munywere ku meza yanjye mu Bwami bwanjye,+ kandi muzicare ku ntebe z’Ubwami+ mucire imanza imiryango 12 ya Isirayeli.+
31 “Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye ngo abagosore nk’uko bagosora ingano.+ 32 Ariko nagusabiye ninginga kugira ngo ukwizera kwawe kutagabanuka,+ kandi nawe numara kwihana, uzakomeze abavandimwe bawe.”+ 33 Nuko aramubwira ati: “Mwami, niteguye kujyana nawe, haba muri gereza cyangwa gupfana nawe.”+ 34 Ariko aramubwira ati: “Petero, ndakubwira ko uyu munsi isake iri bubike umaze kunyihakana gatatu.”+
35 Nanone arababwira ati: “Ese igihe naboherezaga mudafite udufuka turimo amafaranga, udufuka turimo ibyokurya cyangwa inkweto,+ hari icyo mwabuze?” Baravuga bati: “Nta cyo!” 36 Hanyuma arababwira ati: “Ariko noneho, ufite agafuka k’amafaranga akajyane, n’ufite agafuka k’ibyokurya akajyane, kandi umuntu udafite inkota, agurishe umwenda we ayigure. 37 Ndababwira ko ibi byanditswe binyerekezaho bigomba gusohora. Bigira biti: ‘yafashwe nk’umunyabyaha.’+ Ibinyerekeyeho byose birimo kuba.”+ 38 Nuko baravuga bati: “Mwami, dore hano dufite inkota ebyiri.” Arababwira ati: “Zirahagije.”
39 Asohotse, ajya ku Musozi w’Imyelayo nk’uko yari yaramenyereye, abigishwa be na bo baramukurikira.+ 40 Bahageze arababwira ati: “Mukomeze gusenga kugira ngo mutagwa mu bishuko.”+ 41 Ava aho bari bari, ajya ahantu hareshya n’aho umuntu yatera ibuye, arapfukama atangira gusenga, 42 agira ati: “Papa, niba ubishaka, undenze iki gikombe.* Ariko ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”+ 43 Hanyuma umumarayika uvuye mu ijuru aramubonekera aramukomeza maze agira imbaraga.+ 44 Ariko kubera ko yari afite agahinda kenshi cyane, arushaho gusenga ashishikaye,+ ibyuya bye bihinduka nk’ibitonyanga by’amaraso maze bikajya bigwa hasi. 45 Nuko ahaguruka aho yasengeraga ajya aho abigishwa be bari, asanga basinziriye kubera agahinda.+ 46 Arababwira ati: “Kuki musinziriye? Nimuhaguruke mukomeze musenge, kugira ngo mutagwa mu bishuko.”+
47 Akivuga ayo magambo, haza abantu benshi, kandi uwitwa Yuda, umwe muri za ntumwa 12, ni we wari ubayoboye. Nuko yegera Yesu kugira ngo amusome.+ 48 Ariko Yesu aramubwira ati: “Yuda, koko uragambanira Umwana w’umuntu umusoma?” 49 Abari kumwe na we babonye ibyari bigiye kuba, baramubaza bati: “Mwami, tubakubite inkota?” 50 Ndetse umwe muri bo akubita inkota umugaragu w’umutambyi mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo.+ 51 Ariko Yesu aramubwira ati: “Rekera aho, ntiwongere.” Nuko amukora ku gutwi, aramukiza. 52 Hanyuma Yesu abwira abakuru b’abatambyi, abayobozi b’abarinzi b’urusengero n’abayobozi b’Abayahudi bari baje kumufata ati: “Mwaje kumfata mwitwaje inkota n’inkoni nk’aho muje gufata umujura!+ 53 Igihe nabaga ndi kumwe namwe mu rusengero iminsi yose,+ ntimwamfashe.+ Ariko iki ni igihe cyanyu, igihe abari mu mwijima baba bakoresha ububasha bafite.”+
54 Nuko baramufata baramujyana,+ bamwinjiza mu nzu y’umutambyi mukuru, ariko Petero arabakurikira, bakarenga ahinguka.+ 55 Bacana umuriro mu rugo hagati, maze bicara hamwe, Petero na we yicarana na bo.+ 56 Ariko umuja umwe amubona yicaye imbere y’umuriro waka, aramwitegereza maze aravuga ati: “Uyu na we yari kumwe na we.” 57 Ariko arabihakana, aravuga ati: “Wa mugore we, uwo muntu simuzi!” 58 Hashize akanya gato undi muntu aramubona aravuga ati: “Nawe uri umwe mu bigishwa be.” Ariko Petero aravuga ati: “Wa muntu we, sinifatanya na bo.”+ 59 Hashize nk’isaha haza undi muntu abyemeza akomeje ati: “Ni ukuri, uyu na we yari kumwe na bo, n’ikimenyimenyi ni Umunyagalilaya!” 60 Ariko Petero aravuga ati: “Wa muntu we ibyo uvuga simbizi!” Nuko ako kanya atararangiza kuvuga, isake irabika. 61 Umwami arahindukira areba Petero, maze Petero yibuka amagambo Umwami yari yamubwiye ati: “Uyu munsi isake irabika umaze kunyihakana gatatu.”+ 62 Nuko arasohoka maze ararira cyane.
63 Hanyuma abari barinze Yesu batangira kumunnyega+ bamukubita.+ 64 Bamupfukaga mu maso bakamubaza bati: “Umva ko uri umuhanuzi, ngaho tubwire ugukubise!” 65 Nuko bakomeza kumubwira n’ibindi bintu byinshi bamutuka.
66 Bumaze gucya, abayobozi b’Abayahudi, ni ukuvuga abakuru b’abatambyi n’abanditsi,+ bamujyana mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, baravuga bati: 67 “Niba ari wowe Kristo, tubwire.”+ Ariko arabasubiza ati: “Niyo nabibabwira ntimwabyemera. 68 Byongeye kandi, niyo nababaza ntimwansubiza. 69 Icyakora, mu gihe gito Umwana w’umuntu+ azaba yicaye iburyo bw’Imana Ishoborabyose.”+ 70 Babyumvise bose baravuga bati: “Ubwo noneho uri Umwana w’Imana?” Arabasubiza ati: “Mwe ubwanyu murabyivugiye ko ndi we.” 71 Baravuga bati: “Turacyashakira iki abatangabuhamya? Twe ubwacu twumvise ibyo yivugiye.”+
23 Nuko abantu bose bahagurukira rimwe, bamujyana kwa Pilato.+ 2 Hanyuma baramurega+ bati: “Uyu muntu twasanze ashishikariza abaturage kwigomeka, akababuza guha Kayisari umusoro,+ kandi akavuga ko ari we Kristo Umwami.”+ 3 Pilato aramubaza ati: “Ese uri Umwami w’Abayahudi?” Aramusubiza ati: “Yego, ndi we.”+ 4 Hanyuma Pilato abwira abakuru b’abatambyi n’abaturage ati: “Nta cyaha mbonye kuri uyu muntu.”+ 5 Ariko abantu bakomeza kuvuga bati “Yigishiriza muri Yudaya hose, bigatera imivurungano mu bantu, ndetse yatangiriye i Galilaya none yageze n’ino.” 6 Pilato abyumvise abaza niba uwo muntu ari Umunyagalilaya. 7 Amaze kumenya neza ko yaturutse mu karere kategekwaga na Herode,+ amwoherereza Herode, akaba na we yari i Yerusalemu muri iyo minsi.
8 Herode abonye Yesu arishima cyane kuko hari hashize igihe kirekire ashaka kumubona, bitewe n’uko yari yarumvise ibye,+ kandi akaba yari yizeye ko azamubona akora igitangaza. 9 Nuko atangira kumubaza ibibazo byinshi, ariko ntiyagira icyo amusubiza.+ 10 Icyakora abakuru b’abatambyi n’abanditsi bakomezaga guhaguruka bafite uburakari bwinshi, bakamurega. 11 Hanyuma Herode n’abasirikare bamutesha agaciro,+ maze Herode amwambika umwenda mwiza cyane amushinyagurira,+ arangije aramwohereza, bamusubiza kwa Pilato. 12 Nuko uwo munsi Herode na Pilato baba incuti, kuko mbere yaho bari basanzwe bangana.
13 Hanyuma Pilato ahamagara abakuru b’abatambyi, abayobozi n’abaturage, baraterana. 14 Maze arababwira ati: “Mwanzaniye uyu muntu muvuga ko ashishikariza abantu kwivumbagatanya, none dore namubarije imbere yanyu ariko nsanga ibirego mumurega nta shingiro bifite.+ 15 Ndetse na Herode nta cyaha yamubonyeho kuko yamutugaruriye. Nta kintu yakoze gikwiriye kumwicisha. 16 None rero, ngiye kumuhana+ hanyuma murekure.” 17* —— 18 Ariko bose basakuriza icyarimwe bati: “Uyu muntu mwice, ahubwo uturekurire Baraba!”+ 19 (Baraba uwo yari yarafunzwe azira ibikorwa byo kwigomeka n’ubwicanyi byabereye mu mujyi.) 20 Pilato yongera kubavugisha, kuko yashakaga kurekura Yesu.+ 21 Nuko barasakuza bati: “Mumanike ku giti!* Mumanike ku giti!”+ 22 Yongera kubabwira ubwa gatatu ati: “Kubera iki? Ikibi uyu muntu yakoze ni ikihe? Nta cyo namubonyeho gikwiriye kumwicisha. Ndamuhana maze murekure.” 23 Babyumvise batangira gusakuza bavugira hejuru basaba ko yicwa. Amajwi yabo amurusha imbaraga.+ 24 Nuko Pilato ategeka ko ibyo basaba bikorwa. 25 Afungura umuntu wari warafunzwe azira kwigomeka n’ubwicanyi, uwo bari basabiye ko arekurwa, ariko atanga Yesu ngo bamugenze uko bashaka.
26 Igihe bari bamujyanye, bafashe umugabo witwaga Simoni w’i Kurene wari uvuye mu giturage, bamwikoreza igiti cy’umubabaro* bari bagiye kumanikaho Yesu, ngo agende amukurikiye.+ 27 Hari abantu benshi bari bamukurikiye, harimo n’abagore bagendaga bikubita mu gituza bitewe n’agahinda, kandi bamuririra cyane. 28 Yesu arahindukira abwira abo bagore ati: “Bakobwa b’i Yerusalemu, nimureke kundirira. Ahubwo mwiririre, muririre n’abana banyu.+ 29 Igihe kizaza ubwo abantu bazavuga bati: ‘abagore bagira ibyishimo ni abadafite abana, abatarabyaye n’abataronkeje!’+ 30 Icyo gihe abantu bazabwira imisozi bati: ‘nimutugwire!’ Babwire n’udusozi bati: ‘nimuduhishe!’+ 31 None se niba bakora ibi bintu igiti kigitoshye, nikimara kuma bizagenda bite?”
32 Ariko hari abandi bagabo babiri bari abagizi ba nabi, na bo bari bagiye kwicanwa na we.+ 33 Nuko bageze ahantu hitwa Igihanga,+ bamumanika ku giti, bakoresheje imisumari, bamumanikana n’abo bagizi ba nabi, umwe iburyo bwe, undi ibumoso bwe.+ 34 Ariko Yesu aravuga ati: “Papa bababarire, kuko batazi icyo bari gukora.” Nanone bakoresha ubufindo* kugira ngo bamenye uko bagabana imyenda ye.+ 35 Abantu bari bahagaze aho bari kwitegereza ibiri kuba. Ariko abayobozi bo baramusekaga bakavuga bati: “Yakijije abandi. Ngaho na we niyikize niba ari we Kristo w’Imana, Uwatoranyijwe!”+ 36 Ndetse n’abasirikare baramusekaga. Baramwegereye bamuha divayi isharira,+ 37 maze baravuga bati: “Niba uri Umwami w’Abayahudi ikize!” 38 Hejuru ye hari icyapa cyanditsweho ngo: “Uyu ni Umwami w’Abayahudi.”+
39 Hanyuma, umwe mu bagizi ba nabi bari bamanitswe atangira kumubwira nabi+ ati: “Si wowe Kristo? Ngaho se ikize, natwe udukize!” 40 Ariko mugenzi we aramucyaha, aramubwira ati: “Wowe nta n’ubwo utinya Imana rwose. Ubu se muri mu rubanza rumwe? 41 Twebwe ntabwo turengana, kuko turimo guhabwa ibikwiriye ibyo twakoze byose. Ariko uyu muntu we, nta kintu kibi yakoze.” 42 Yongeraho ati: “Yesu, uzanyibuke nugera mu Bwami bwawe.”+ 43 Na we aramusubiza ati: “Uyu munsi ndakubwiza ukuri: Uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo.”+
44 Icyo gihe byari nka saa sita z’amanywa,* nyamara mu gihugu cyose haba umwijima, kugeza mu ma saa cyenda,*+ 45 kuko urumuri rw’izuba rutabonetse. Hanyuma rido yakingirizaga ahera h’urusengero,+ icikamo kabiri ihereye hagati.+ 46 Yesu ataka mu ijwi riranguruye, aravuga ati: “Papa, mu maboko yawe ni ho nshyize ubuzima bwanjye.”*+ Amaze kuvuga atyo, arapfa.+ 47 Umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare abonye ibibaye, asingiza Imana aravuga ati: “Mu by’ukuri, uyu muntu yari umukiranutsi.”+ 48 Abantu bose bari bateraniye aho babonye ibibaye, basubira iwabo bikubita mu gituza kubera agahinda. 49 Byongeye kandi, abantu bose bari bamuzi bari bahagaze hirya gato. Nanone aho hari abagore bari baramukurikiye baturutse i Galilaya, kandi babonye ibyo bintu.+
50 Hari umugabo witwaga Yozefu, wari umwe mu bagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, akaba yari umuntu mwiza, kandi w’umukiranutsi.+ 51 Uwo mugabo ntiyari yarashyigikiye umugambi wabo n’ibikorwa byabo. Yari uwo mu mujyi w’i Yudaya witwaga Arimataya kandi yari ategereje Ubwami bw’Imana. 52 Nuko ajya kwa Pilato amusaba umurambo wa Yesu. 53 Awumanura ku giti,+ awuzingira mu mwenda mwiza, awushyira mu mva* yacukuwe mu rutare+ itari yarigeze ishyingurwamo. 54 Icyo gihe hari ku munsi wo Kwitegura,+ kandi Isabato+ yari igiye gutangira. 55 Ariko abagore bari barazanye na Yesu baturutse i Galilaya bajya kureba iyo mva, bareba n’ukuntu umurambo ushyirwamo.+ 56 Nuko basubirayo bategura imibavu* n’amavuta ahumura neza. Ariko birumvikana nyine ko bizihije Isabato+ nk’uko amategeko yabisabaga.
24 Icyakora ku munsi wa mbere* w’icyumweru, ba bagore barazindutse kare mu gitondo, bajya ku mva bitwaje imibavu* bari bateguye.+ 2 Ariko basanga ibuye ryari ku mva,* ryahirikiwe ku ruhande.+ 3 Nuko binjiyemo, ntibabona umurambo w’Umwami Yesu.+ 4 Bakiri mu rujijo bibaza ibyo ari byo, babona abagabo babiri bambaye imyenda irabagirana bahagaze hafi yabo. 5 Abo bagore bagize ubwoba bakomeza kureba hasi, maze abo bagabo barababwira bati: “Kuki mushakira umuntu muzima mu mva?+ 6 Ntari hano, ahubwo yazutse. Mwibuke uko yababwiye akiri i Galilaya. 7 Yababwiye ko Umwana w’umuntu yagombaga guhabwa abanyabyaha bakamumanika ku giti,* ariko ku munsi wa gatatu akazuka.”+ 8 Nuko bibuka ibyo yari yarababwiye,+ 9 maze bava ku mva bajya kubwira ibyo bintu byose za ntumwa ze 11 hamwe n’abandi bose.+ 10 Abo bagore bari bagiye ku mva ni Mariya Magadalena, Yowana na Mariya mama wa Yakobo. Nuko bo hamwe n’abandi bagore bari kumwe na bo, baragenda babwira intumwa ibyo bintu. 11 Icyakora, ntizahaye agaciro ayo magambo. Ntizemeye ibyo abo bagore bazibwiye.
12 Ariko Petero arahaguruka arirukanka ajya ku mva, ahageze arunama arungurukamo, abona ibitambaro byonyine. Nuko asubirayo atangaye, yibaza ibyabaye.
13 Kuri uwo munsi, hari abigishwa babiri barimo bajya mu mudugudu witwa Emawusi, wari ku birometero nka 11* uvuye i Yerusalemu. 14 Bagendaga baganira kuri ibyo bintu byose byari byabaye.
15 Nuko mu gihe baganiraga kuri ibyo bintu, Yesu ubwe arabegera ajyana na bo, 16 ariko ntibamumenya.+ 17 Arababwira ati: “Ese ibyo bintu mugenda mujyaho impaka ni ibiki?” Nuko barahagarara, ariko bari bafite agahinda. 18 Uwitwa Kiliyofasi aramusubiza ati: “Ese uri umushyitsi* muri Yerusalemu, ku buryo utazi ibyahabereye muri iyi minsi?” 19 Na we arababaza ati: “Ni ibiki byahabereye?” Baramusubiza bati: “Ni ibyerekeye Yesu w’i Nazareti,+ wabaye umuhanuzi ufite imbaraga mu byo yakoraga, no mu byo yavugaga imbere y’Imana n’abantu bose.+ 20 Icyakora, abakuru b’abatambyi bacu n’abayobozi bacu, baramutanze acirwa urubanza rwo gupfa+ maze amanikwa ku giti. 21 Nyamara twiringiraga ko uwo muntu ari we wari kuzakiza Isirayeli.+ Uretse n’ibyo kandi, uyu ni umunsi wa gatatu ibyo bibaye. 22 Nanone hari abagore bamwe bo muri twe, batubwiye ibintu biradutangaza. Bazindukiye ku mva,+ 23 ariko ntibabona umurambo we, ahubwo baza bavuga ko babonekewe n’abamarayika, bakababwira ko ari muzima. 24 Hari na bamwe bo muri twe bahise bajya ku mva,+ basanga bimeze nk’uko abo bagore babivuze, ariko we ntibamubona.”
25 Nuko arababwira ati: “Mwa bantu mwe mudatekereza, mbega ukuntu mutinda kwizera ibintu byose byavuzwe n’abahanuzi! 26 Ese ntibyari ngombwa ko Kristo ababazwa cyane+ mbere y’uko ahabwa icyubahiro kimukwiriye?”+ 27 Nuko atangirira kuri Mose n’abandi bahanuzi+ bose, abasobanurira ibintu byose byamuvuzweho mu Byanditswe byose.
28 Amaherezo bagera hafi y’umudugudu bari bagiyemo, ariko we yasaga n’ushaka kwikomereza urugendo. 29 Icyakora baramuhata cyane bavuga bati: “Gumana natwe kuko ari ku mugoroba kandi bukaba bugiye kwira.” Bavuze batyo, arinjira agumana na bo. 30 Nuko igihe yari yicaranye na bo basangira,* afata umugati asenga ashimira, arawumanyagura arawubaha.+ 31 Babibonye bahita basobanukirwa neza uwo ari we. Nuko ahita abura ntibongera kumubona.+ 32 Barabwirana bati: “Ese imitima yacu ntiyari yuzuye ibyishimo, igihe yatuvugishaga turi mu nzira, adusobanurira neza Ibyanditswe?” 33 Ako kanya barahaguruka basubira i Yerusalemu kureba za ntumwa 11 n’abari bateraniye hamwe na zo, 34 basanga bari kuvuga bati: “Ni ukuri Umwami yazutse, kandi yabonekeye Simoni!”+ 35 Na bo bababwira ibyababayeho bari mu nzira, n’ukuntu bamumenye ari uko atangiye kumanyura umugati.+
36 Bakivuga ibyo, Yesu ahagarara hagati yabo nuko arababwira ati: “Nimugire amahoro.”+ 37 Ariko kubera ko bari bahungabanye, kandi bagize ubwoba bwinshi, batekereje ko babonye ikiremwa cy’umwuka. 38 Nuko arababwira ati: “Kuki mufite ubwoba, kandi mukaba muri gushidikanya mu mitima yanyu? 39 Murebe ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye, mumenye ko ari njye. Munkoreho mwumve kandi murebe, kuko ikiremwa cy’umwuka kitagira umubiri n’amagufwa nk’ibyo mubona mfite.” 40 Mu gihe yababwiraga ibyo, abereka ibiganza bye n’ibirenge bye. 41 Ariko igihe bari batarabyemera bitewe n’uko bari bafite ibyishimo byinshi kandi batangaye cyane, arababaza ati: “Hari ikintu cyo kurya mufite hano?” 42 Nuko bamuhereza igice cy’ifi yokeje. 43 Arayifata ayirira imbere yabo.
44 Noneho arababwira ati: “Aya ni yo magambo najyaga mbabwira nkiri kumwe namwe,+ ko ibintu byose byanditswe binyerekezaho mu Mategeko ya Mose, ibyavuzwe n’abahanuzi n’ibyavuzwe muri za zaburi, bigomba kuba.”+ 45 Nuko abafasha gusobanukirwa neza Ibyanditswe,+ 46 kandi arababwira ati: “Uko ni ko byanditswe ko Kristo yagombaga kubabazwa, maze ku munsi wa gatatu akazurwa.+ 47 Nanone bishingiye ku izina rye abantu bo mu bihugu byose, uhereye i Yerusalemu,+ bari kubwirizwa+ ibyo kwihana kugira ngo bababarirwe ibyaha.+ 48 Ibyo bintu ni mwe muzabihamya.+ 49 Dore ngiye kuboherereza icyo Papa yasezeranyije. Ariko mwebwe mugume muri Yerusalemu kugeza igihe muzaherwa imbaraga ziturutse mu ijuru.”+
50 Nuko baragenda, bagera i Betaniya, maze azamura amaboko abaha umugisha. 51 Mu gihe yari akiri kubaha umugisha, atandukanywa na bo atangira kuzamurwa mu ijuru.+ 52 Hanyuma baramwunamira, maze basubira i Yerusalemu bafite ibyishimo byinshi.+ 53 Nuko bakajya bahora mu rusengero basingiza Imana.+
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “yari ingumba.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “yo gukorera abandi.”
Ni igisebo cyo kutagira umwana.
Cyangwa “ugiye kuzasama inda.”
Cyangwa “nta kintu na kimwe cyananira Imana.”
Cyangwa “gusiramura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihembe ry’agakiza.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ihembe.”
Reba Umugereka wa A5.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umutwe munini w’ingabo zo mu ijuru.”
Cyangwa “gusiramura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Cyangwa “azitwa uwera.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yari yarashatse umugabo akiri isugi.”
Ni Herode Antipa. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Umugereka wa A5.
Umukoki ni umwobo munini kandi muremure uba waraciwe n’amazi menshi atemba.
Cyangwa “uburyo Imana ikoresha kugira ngo ikize.”
Cyangwa “uwo mwambura ibye.”
Kera muri Isirayeli bagosozaga igikoresho kimeze nk’igitiyo gikozwe mu giti.
Ni udushishwa tuba ku binyampeke tuvaho iyo babihuye.
Cyangwa “Umubi.”
Reba Umugereka wa A5.
Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “yahumanuye.”
Ni ukuvuga, Inyanja ya Galilaya.
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “bari ku meza.”
Cyangwa “imigati yo kumurikwa.”
Cyangwa “ni Umwami w’Isabato.”
Ni ukuvuga ko babagurizaga batabatse inyungu.
Cyangwa “kudohora.”
Cyangwa “muzadohorerwa.”
Ni igice cy’igiti baba baratemye.
Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “yari ikinege.”
Cyangwa “uwo ibyanjye bitazabera igisitaza.”
Cyangwa “amenya ko Yesu ari ku meza.”
Idenariyo imwe yanganaga n’igihembo umuntu yakoreraga umunsi umwe. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “bikomeye.”
Cyangwa “akaba yari igisonga.”
Cyangwa “Umubi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “munsi y’uburiri.”
Cyangwa “arishyira ku gitereko cyaryo.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Yari amaze igihe kirekire yaramufashe.”
Legiyoni ni izina ryahabwaga itsinda ry’ingabo z’Abaroma. Aha byumvikanisha umubare munini cyane.
Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “akaba yari ikinege.”
Birashoboka ko yari afite imihango idahagarara.
Cyangwa “umwuka we umugarukamo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ifeza.”
Cyangwa “umwenda wo guhinduranya.”
Gukunkumura umukungugu wo mu birenge byabaga bigaragaza ko atari bo bazabazwa ibizagera kuri abo bantu.
Ni Herode Antipa. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uwitwara nk’umuto.”
Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.
Uko bigaragara byerekeza ku bapfuye mu buryo bw’umwuka.
Ni ubwoko bw’igisimba kiba mu ishyamba kijya gusa n’imbwa kandi kiryana.
Gukunkumura umukungugu wo mu birenge byabaga bigaragaza ko atari bo bazabazwa ibizagera kuri abo bantu.
Cyangwa “ibigunira.”
Cyangwa “Hadesi.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Idenariyo imwe yanganaga n’igihembo umuntu yakoreraga umunsi umwe. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ijambo rye.”
Ni udusimba tugira ubumara bukaze dukunda kuba mu butayu.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Belizebuli.” Ni izina ryerekeza ku muyobozi w’abadayimoni. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Belizebuli.”
Cyangwa “Ubwami bw’Imana bwabaguye gitumo rwose.”
Cyangwa “Umwamikazi w’i Sheba. ”
Cyangwa “aritwikirize igitebo.”
Cyangwa “ku gitereko cyaryo.”
Ibyo ntibishatse kuvuga ko yari yariye adakarabye. Ahubwo ni uko atari yakarabye nk’uko imigenzo y’Abayahudi yabisabaga.
Ni ubwoko bw’ikimera cyakoreshwaga mu buvuzi, nanone kigakoreshwa nk’ikirungo cy’ibyokurya.
Cyangwa “mu myanya myiza cyane.”
Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “mu masoko.”
Cyangwa “urusengero.”
Cyangwa “mukinga imiryango y’Ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batinjira.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mwe ubwanyu ntimwinjira n’abinjira murababuza.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “asariyoni ebyiri.” Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “yirengagiza.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Imbere y’isinagogi.”
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Cyangwa “kurarikira.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswe ni “mukenyere mukomeze.”
Ni ukuva saa tatu z’ijoro kugeza saa sita z’ijoro.
Ni ukuva saa sita z’ijoro kugeza saa cyenda z’ijoro.
Cyangwa “igisonga.” Ni umuntu wabaga ashinzwe kwita ku bantu n’ibintu byo mu rugo.
Cyangwa “ibyo shebuja ashaka.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umubatizo ngomba kuzabatizwa.”
Umukazana w’umuntu ni umugore w’umuhungu we.
Nyirabukwe w’umuntu aba ari mama w’umugabo we cyangwa w’umugore we.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “leputoni.” Reba Umugereka wa B14.
Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ubumuga.”
Cyangwa “bajye ku meza mu Bwami bw’Imana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ingunzu.” Abantu bo muri Isirayeli bari bazi ko iyo nyamaswa igira ubucakura.
Cyangwa “bidakwiriye.”
Cyangwa “ngiyo inzu yanyu nimuyisigarane.”
Reba Umugereka wa A5.
Iyi ndwara iterwa n’amazi menshi aba yaje mu bice bimwe na bimwe by’umubiri.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uzarira umugati.”
Cyangwa “areke gukunda cyane.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umunara.”
Cyangwa “atemeye kureka ibyo atunze byose. ”
Cyari igihembo umuntu akorera mu minsi 10. Reba Umugereka wa B14.
Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “aba umuntu utagira icyo yitaho.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amugwa mu ijosi.”
Cyangwa “igisonga.” Ni umuntu wabaga ashinzwe kwita ku bantu n’ibintu byo mu rugo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bati 100.” Bati imwe yanganaga na litiro 22. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bati 50.”
Umufuka umwe wanganaga n’ibiro 170. Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “koru 100 z’ingano.” Koru imwe yanganaga n’ikintu cyajyamo litiro 220. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Koru 80.”
Cyangwa “abantu bo mu byiciro byose.”
Aha herekeza ku muntu utana n’uwo bashakanye bitewe n’indi mpamvu itari ubusambanyi. Reba muri Mat 19:9.
Iryo bara hari n’abaryita move.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu gituza cya Aburahamu.”
Cyangwa “Hadesi.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ari mu gituza cye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “basitara.”
Cyangwa “urusyo.” Ryabaga ari ibuye rinini rikaragwa n’indogobe kugira ngo risye ibinyampeke.
Ni ibintu by’umuhondo byaka cyane kandi binuka.
Amenshi mu mazu ya kera yabaga afite hejuru y’inzu hashashe ku buryo abantu bashoboraga kuhakorera imirimo itandukanye.
Ryabaga ari ibuye rinini bakoreshaga basya ibinyampeke.
Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.
Ni ubwoko bw’igisiga.
Ni ukuvuga, “abahe umugisha.”
Cyangwa “ibiboko.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ikiboko.”
Cyangwa “igiti cyo mu bwoko bw’umutini.”
Aha mina yerekeza ku mafaranga. Mina imwe yanganaga n’igihembo umuntu akorera amezi atatu.
Mu rurumi iki gitabo cyanditswemo ni “ifeza.”
Reba Umugereka wa A5.
Ni ukuvuga “Yerusalemu.”
Cyangwa “bakubabaze.”
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Rishobora kuba ryerekeza ku ibuye ry’ingenzi ryabaga riri muri fondasiyo y’inzu, aho inkuta ebyiri zihurira.
Cyangwa “birakwiriye.”
Reba Umugereka wa B14.
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “ukurikije uko ibona ibintu.”
Cyangwa “mu masoko.”
Cyangwa “mu myanya myiza cyane.”
Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “mu gihe cy’amafunguro ya nimugoroba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “barya ingo z’abapfakazi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “leputoni ebyiri.” Leputoni ebyiri zanganaga na “kwadara” imwe. Cyabaga ari igihembo umukozi yakoreraga mu minota 10. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “imvururu; imyigaragambyo.”
Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “mu gihe kizaza muzabona ubuzima.”
Cyangwa “abanyamahanga.”
Byerekeza ku bantu batari Abayahudi.
Ni ukuvuga ko yajyaga kurara muri umwe mu midugudu yabaga kuri uwo musozi.
Ni ukuvuga ko ayo maraso ari yo atuma isezerano rigira agaciro.
Ijambo “Abagiraneza” ryari izina ry’icyubahiro.
Cyangwa “uri ku meza.”
Igikombe kigereranya ukuntu Imana yari kwemera ko Yesu apfa bitewe n’uko bamubeshyeraga ko yatutse Imana.
Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.
Cyangwa “mwice umumanitse ku giti.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Igiti.”
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye imyanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya gatandatu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya cyenda.”
Cyangwa “umwuka wanjye.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubugingo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imva irimo abantu Imana yibuka.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umubavu.”
Uwo munsi ni wo twita ku Cyumweru. Mu gihe cy’Abayahudi wari umunsi wa mbere w’icyumweru.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umubavu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imva irimo abantu Imana yibuka.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni nka “sitadiyo 60.” Sitadiyo imwe yanganaga na metero 185. Reba umugereka wa B14.
Cyangwa “ese wibera ukwawe muri Yerusalemu?”
Cyangwa “bari ku meza.”