IBARUWA YANDIKIWE ABAROMA
1 Iyi ni ibaruwa yanditswe na Pawulo, umugaragu wa Kristo Yesu. Njyewe Pawulo nahawe inshingano yo kuba intumwa, kandi ndatoranywa kugira ngo ntangaze ubutumwa bwiza bw’Imana.+ 2 Imana yatangaje mbere y’igihe ubwo butumwa bwiza mu Byanditswe byera ibinyujije ku bahanuzi bayo. 3 Ubwo butumwa bwiza buvuga ibyerekeye Umwana w’Imana ukomoka kuri Dawidi.+ 4 Tuzi ko uwo ari Umwana w’Imana+ kubera ko Imana yakoresheje imbaraga z’umwuka wera ikamuzura.+ Uwo ni we Yesu Kristo Umwami wacu. 5 Binyuze kuri we Imana yatugaragarije ineza ihebuje.* Yesu yantoranyirije kuba intumwa,+ kugira ngo mfashe abantu bo mu bihugu byose+ bagire ukwizera, bumvire kandi bubahe izina rye. 6 Namwe muri bamwe muri abo bantu bahamagawe kugira ngo babe abigishwa ba Yesu Kristo. 7 Ndabandikiye mwebwe mwese Imana ikunda bari i Roma, mwatoranyirijwe kuba abera.
Mbifurije ineza ihebuje n’amahoro biva ku Mana, ari yo Papa wacu wo mu ijuru no ku Mwami wacu Yesu Kristo.
8 Mbere na mbere, iyo mbatekerejeho nshimira Imana binyuze kuri Yesu Kristo, kuko ukwizera kwanyu kuvugwa mu isi yose. 9 Nkorera Imana n’umutima wanjye wose, nkabwiriza ubutumwa bwiza bwerekeye Umwana wayo, kandi Imana izi neza ko mpora mbavuga mu masengesho yanjye.+ 10 Nsenga Imana nyisaba ko nibishoboka kandi bikaba bihuje n’uko ishaka, nzaza kubasura. 11 Nifuza cyane kubabona, kugira ngo mbatere inkunga, murusheho kuba incuti z’Imana kandi mugire ukwizera gukomeye, 12 cyangwa se nanone habeho guterana inkunga,+ buri wese aterwe inkunga n’ukwizera k’undi, kwaba ukwanjye cyangwa ukwanyu.
13 Nanone bavandimwe, ndifuza ko mumenya ko hari inshuro nyinshi nashatse kuza iwanyu, ariko ntibinkundire. Nifuzaga kureba ibintu byiza mwagezeho mu murimo wo kubwiriza, kimwe n’uko mu bindi bihugu umurimo wo kubwiriza ugenda ugera kuri byinshi. 14 Mfite inshingano* yo kubwiriza abantu bose, baba Abagiriki n’abandi banyamahanga,* baba abanyabwenge n’abadafite ubumenyi bwinshi. 15 Ni yo mpamvu namwe muri i Roma,+ nifuza cyane kubatangariza ubutumwa bwiza. 16 Ubutumwa bwiza mbwiriza ntibuntera isoni.+ Ahubwo, ni uburyo bwiza cyane Imana ikoresha kugira ngo ikize abantu bose bagaragaza ukwizera,+ baba Abayahudi+ n’Abagiriki.+ 17 Abantu bizera ubwo butumwa bwiza, bibonera ko Imana ikiranuka, kandi bakagira ukwizera gukomeye,+ nk’uko ibyanditswe bibivuga ngo: “Umukiranutsi azabeshwaho no kwizera.”+
18 Imana yo mu ijuru irakarira cyane+ abantu bose bakora ibibi n’abanyabyaha. Abantu nk’abo ni bo batuma ukuri kutamenyekana.+ 19 Bazi neza ibyerekeye Imana, kandi Imana ubwayo ni yo yabibamenyesheje.+ 20 Kuva isi yaremwa abantu bashobora gusobanukirwa imico yayo itaboneshwa amaso. Bashobora gusobanukirwa uko Imana iteye, binyuze mu kwitegereza ibyo yaremye.+ Ibyo byaremwe ni byo bigaragaza imbaraga z’Imana zihoraho+ kandi bikagaragaza ko iriho koko.+ Nta cyo rero bafite bakwireguza. 21 Nubwo bari bazi Imana ntibayihaye icyubahiro kiyikwiriye cyangwa ngo bayishimire. Ahubwo bakomeje gutekereza ibitagira umumaro, kandi kuba badafite ubumenyi bituma badasobanukirwa.+ 22 Nubwo bavuga ko ari abanyabwenge, ibyo bakora bigaragaza ko nta bwenge bafite. 23 Aho guha icyubahiro Imana idashobora gupfa, usanga baha icyubahiro amashusho y’abantu bashobora gupfa kandi bagaha icyubahiro amashusho y’inyoni, ay’inyamaswa zigenda n’amaguru, n’ay’ibikururuka.+
24 Ni yo mpamvu Imana yabaretse, bagakora ibihuje n’ibyifuzo byo mu mitima yabo, bakishora mu bikorwa by’umwanda, kugira ngo bateshe agaciro imibiri yabo. 25 Bafashe ukuri kw’Imana bakugurana ikinyoma. Basenga ibyaremwe kandi bakabikorera umurimo wera, aho kuwukorera Umuremyi ukwiriye gusingizwa iteka ryose.* 26 Ni yo mpamvu Imana yabaretse bagatwarwa n’irari ry’ibitsina riteye isoni,+ kuko abagore babo bahinduye uburyo busanzwe imibiri yabo yaremewe gukoreshwa, bakayikoresha ibyo itaremewe.+ 27 Nanone, abagabo baretse kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe,* ahubwo batwarwa n’irari ryinshi ryo kurarikirana. Bararikira abandi bagabo,+ bagakora ibiteye isoni maze mu mibiri yabo bakagerwaho n’ingaruka zikwiranye n’ibikorwa byabo bibi.+
28 Kubera ko batashatse kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana, ni cyo cyatumye ibareka, bakagira imitekerereze itemerwa n’Imana kandi bagakora ibintu bidakwiriye.+ 29 Abo bantu bakora ibikorwa byose bibi,+ harimo ubugome, kwifuza+ no kugira nabi. Barangwa n’ishyari,+ ubwicanyi,+ ubushyamirane, kubeshya+ n’uburyarya.+ Nanone ni abanyamazimwe. 30 Barasebanya,+ bakanga Imana, bagashira isoni, bakishyira hejuru, bakirarira, bagahimba ibintu bibi, kandi ntibumvire ababyeyi.+ 31 Nta kintu baba basobanukiwe,+ ntibubahiriza amasezerano, ntibakunda abagize imiryango yabo kandi ntibagira impuhwe. 32 Nubwo bazi neza ko Imana ivuga ko abantu bakora ibyo bintu baba bakwiriye kurimbuka,+ bakomeza kubikora, bagashyigikira n’ababikora.
2 Ubwo rero wa muntu we, uwo waba uri we wese,+ niba ucira abandi imanza z’ibintu nawe ubwawe ukora, nta cyo uba ufite cyo kwireguza. Iyo ubaciriye urubanza, nawe ubwawe uba wishinja icyaha.+ 2 Icyakora, tuzi ko iyo Imana iciriye urubanza abakora ibintu nk’ibyo, iba iciye urubanza rw’ukuri.
3 Ariko se wa muntu we, iyo ucira urubanza abakora ibyo bintu kandi nawe ukarenga ukabikora, uba wumva ko uzabona aho uhungira urubanza rw’Imana? 4 Cyangwa uba wibagiwe ko Imana iri kukugaragariza ineza yayo nyinshi + kandi ikakwihanganira.+ None se ntureba ko iba iri kugufasha yihanganye+ kugira ngo irebe ko wakwihana?+ 5 Ariko iyo wanze kumva kandi ukanga kwihana, uba ushaka ko Imana izaguhana ku munsi w’uburakari bwayo, igihe izaba iri guca imanza zihuje n’ukuri.+ 6 Izahemba umuntu cyangwa imuhane bitewe n’ibyo yakoze.+ 7 Izaha ubuzima bw’iteka abakomeza gukora ibyiza. Bene abo, baba bahatana kugira ngo Imana ibemere, bityo bazahabwe icyubahiro n’ubuzima budashobora kwangirika.+ 8 Ariko abakunda amahane, ntibumvire ukuri guturuka ku Mana, ahubwo bagakora ibikorwa bibi, bazagerwaho n’uburakari n’umujinya w’Imana.+ 9 Umuntu wese ukora ibikorwa bibi, yaba Umuyahudi cyangwa Umugiriki, azahura n’imibabaro n’ibyago. 10 Ariko umuntu wese ukora ibyiza, yaba Umuyahudi,+ cyangwa Umugiriki,+ azemerwa n’Imana kandi agire icyubahiro n’amahoro. 11 Mu by’ukuri Imana ntirobanura.+
12 Abantu bose bakoze ibyaha badafite Amategeko ya Mose, bazapfa nubwo nta mategeko+ abacira urubanza. Ariko abantu bose bakoze ibyaha bafite Amategeko, bazacirwa urubanza hakurikijwe ayo Mategeko.+ 13 Kuba abantu bazi Amategeko si byo bituma Imana ibona ko ari abakiranutsi. Ahubwo abumvira ayo Mategeko ni bo Imana ibona ko ari abakiranutsi.+ 14 Abantu batari Abayahudi, ntibafite Amategeko.+ Ariko iyo mu mitima yabo bibwirije bagakora ibihuje n’ibyo Amategeko avuga, baba bagaragaje ko amategeko abarimo. 15 Nanone baba bagaragaje ko Amategeko yanditse mu mitima yabo, kandi n’imitimanama yabo iba ibyemeza. Mu bitekerezo byabo baba bazi ko bakora ibyiza cyangwa bakora ibibi. 16 Uko ni ko bizagenda igihe Imana izakoresha Kristo Yesu, maze igacira abantu imanza ku birebana n’ibintu bakora mu ibanga.+ Ubwo ni bwo butumwa bwiza mbwiriza.
17 Bamwe muri mwe, mwiyita Abayahudi,+ mukirata muvuga ko mufite amategeko kandi ko muri incuti z’Imana. 18 Muzi ibyo Imana ishaka kandi mwemera ibintu bikwiriye kubera ko mwigishijwe Amategeko y’Imana.+ 19 Mwemera mudashidikanya ko ari mwe muyobora impumyi, mukaba n’urumuri rw’abari mu mwijima. 20 Mutekereza ko ari mwe mukosora abadashyira mu gaciro, kandi mukigisha abantu badasobanukiwe bameze nk’abana bato, kubera ko muzi inyigisho z’ibanze kandi mukaba mufite ubumenyi nyakuri bwo mu Mategeko. 21 None se kuki mwigisha abandi, ariko ntimushyire mu bikorwa ibyo mubigisha?+ Kuki mwigisha abandi ngo: “Ntimukibe,”+ ariko mwe mukiba? 22 Ko mwigisha ngo: “Ntimugasambane,”+ kuki mwe musambana? Muvuga ko mwanga cyane ibishushanyo bisengwa. None se kuki mujya kwiba mu nsengero birimo? 23 Mwirata muvuga ko muzi Amategeko y’Imana. Ariko se kuki muyisuzugura mwica Amategeko? 24 Nk’uko ibyanditswe bivuga,+ “izina ry’Imana ritukwa mu bantu b’isi biturutse kuri mwe.”
25 Mu by’ukuri, gukebwa*+ bigira umumaro gusa iyo ukurikiza Amategeko.+ Ariko iyo utumvira Amategeko, ni nk’aho uba utarakebwe. 26 Ariko umuntu utarakebwe+ iyo akoze ibintu bikwiriye kandi bisabwa n’Amategeko, nubwo aba atarakebwe, Imana yo iba imubona nk’aho yakebwe.+ 27 Mwe mwarakebwe kandi mufite Amategeko, nyamara ntimuyakurikiza. Ubwo rero umuntu utarakebwe ariko wumvira Amategeko, aba agaragaza ko mwe muri abanyabyaha. 28 Umuyahudi nyakuri si ugaragara inyuma,+ kandi gukebwa nyakuri si ukw’inyuma ku mubiri.+ 29 Ahubwo Umuyahudi nyakuri ni uw’imbere mu mutima,+ kandi gukebwa kwe ni uko mu mutima+ binyuze ku mwuka wera, bidaturutse ku mategeko yanditswe.+ Uwo muntu aba ashimwa n’Imana, aho gushimwa n’abantu.+
3 None se Abayahudi barusha iki abandi, cyangwa se gukebwa* bimaze iki? 2 Babarusha ibintu byinshi. Mbere na mbere, ni bo Imana yahaye Ibyanditswe byera.*+ 3 None se tuvuge iki kuri bamwe muri bo babuze ukwizera? Ubwo se kuba barabuze ukwizera, byaba bishatse kuvuga ko Imana atari iyo kwiringirwa? 4 Oya rwose! Nubwo abantu bose baba abanyabinyoma,+ Imana yo izakomeza kurangwa n’ukuri,+ nk’uko ibyanditswe bivuga ngo: “Ibyo ivuga birakiranuka kandi urubanza ica ruba ari urw’ukuri.”+ 5 Hari abavuga ko ibibi abantu bakora ari byo bigaragaza neza ko Imana ikiranuka. Ariko ibyo bituma twibaza iki kibazo: Ubwo se iyo Imana ibarakariye cyane iba ibarenganyije? (Uko ni ko abantu bamwe babyumva.) 6 Oya rwose! Imana irakiranuka. None se Imana ibaye idakiranuka, ni gute yazacira abatuye isi urubanza?+
7 None se ndamutse ndi umunyabinyoma ariko ibyo binyoma bikarushaho kugaragaza ko Imana ikiranuka kandi bikayihesha ikuzo, ubwo kuki nazacirwa urubanza maze nkitwa umunyabyaha? 8 Kandi se kuki tutavuga nk’uko bamwe bajya batubeshyera, badushinja ko tuvuga ngo: “Nimureke dukore ibintu bibi kugira ngo ibyiza bibone kuza?” Abantu bavuga ibyo bintu bazacirwa urubanza ruhuje n’ubutabera.+
9 None se twebwe Abayahudi hari icyo turusha abandi? Nta na gito! Nk’uko tumaze kubigaragaza, Abayahudi ndetse n’Abagiriki bose bakora ibyaha.+ 10 Ni na ko ibyanditswe bivuga bigira biti: “Nta muntu ukora ibyiza gusa, ntakore icyaha. Habe n’umwe.+ 11 Nta n’umwe ufite ubushishozi, kandi nta n’umwe ushaka Imana. 12 Abantu bose barayobye, bose bakora ibitagira umumaro. Nta n’umwe ukora ibyiza. Rwose nta n’umwe.”+ 13 “Imihogo yabo imeze nk’imva irangaye kandi barabeshya.”+ “Iminwa yabo ijunditse ubumara bw’inzoka.”*+ 14 “Iyo bavuga baba bifuriza abandi ibibi kandi bavuga amagambo akomeretsa abandi.”+ 15 “Bihutira kwica abandi.”+ 16 “Mu byo bakora byose, baba bateza ibyago n’imibabaro,” 17 kandi ntibazi icyo bakora ngo babane amahoro n’abandi.”+ 18 Nanone “ntibatinya Imana.”+
19 Ubu noneho tuzi ko ibintu byose bivugwa mu Mategeko bireba abantu bose basabwa kuyakurikiza, kugira ngo hatagira ubona icyo yireguza kandi bigaragare ko abatuye ku isi bafite icyaha imbere y’Imana, ndetse ko bakwiriye guhanwa.+ 20 Ubwo rero, nta muntu n’umwe Imana izabona ko ari umukiranutsi kubera ko gusa yakoze ibyo Amategeko asaba.+ Mu by’ukuri Amategeko ni yo atuma dusobanukirwa neza ibirebana n’icyaha.+
21 Ariko noneho Imana yagaragaje ko ikiranuka, idakoresheje Amategeko,+ nk’uko Amategeko ya Mose abivuga kandi n’Abahanuzi bakaba barabivuze.+ 22 Aho waba ukomoka hose, igihe cyose ufite ukwizera, ukizera Yesu Kristo, Imana ibona ko uri umukiranutsi kuko itarobanura.+ 23 Abantu bose bakoze ibyaha, maze bananirwa guhesha Imana icyubahiro.+ 24 Kuba Imana ibagaragariza ineza yayo ihebuje,*+ ikabona ko ari abakiranutsi bishingiye ku ncungu yatanzwe na Kristo Yesu,+ ni nk’impano+ Imana iba ibahaye. 25 Imana yatanze Yesu nk’ituro kugira ngo abantu bashobore kwiyunga na yo,+ binyuze mu kwizera igitambo Yesu yatanze, igihe yemeraga kumena amaraso ye.+ Imana yakoze ibyo kugira ngo igaragaze ko ikiranuka. Yagaragaje kwihangana igihe yabababariraga ibyaha bakoze mu gihe cyahise. 26 Nanone muri iki gihe igaragaza ko ikiranuka,+ mu gihe ibona ko abantu bizera Yesu ari abakiranutsi.+
27 None se ubwo hari impamvu dufite yo kwirata? Nta n’imwe. Ubwo se twirate tuvuga ko twumvira Amategeko?+ Oya rwose. Ahubwo dukwiriye kwishimira ko dukurikiza Amategeko yo kwizera. 28 Tuzi neza ko umuntu aba umukiranutsi bitewe n’ukwizera. Ntibiterwa no gukora ibyo Amategeko asaba.+ 29 None se Imana yaba ari iy’Abayahudi gusa?+ Ese ahubwo si n’Imana y’abanyamahanga?+ Ni byo rwose! Ni Imana y’abantu bo mu bihugu byose.+ 30 Ubwo rero, kubera ko hariho Imana imwe+ yonyine, izabona ko abantu bakebwe n’abatarakebwe ari abakiranutsi+ bitewe n’uko bose bafite ukwizera. 31 None se ubwo, kuba dufite ukwizera bikuraho Amategeko? Oya rwose! Ahubwo dushyigikira Amategeko.+
4 None se, tuvuge iki kuri sogokuruza Aburahamu? 2 Iyo Aburahamu yitwa umukiranutsi bitewe n’ibyo yakoze, yari kuba afite impamvu yo kwirata, ariko bidahuje n’uko Imana ibibona. 3 None se ibyanditswe bivuga iki? Bivuga ko “Aburahamu yizeye Yehova,* bituma na we abona ko Aburahamu ari umukiranutsi.”+ 4 Iyo umuntu akora akazi ashaka imibereho maze agahembwa, icyo gihembo ahawe ntikiba ari impano, ahubwo aba yishyuwe ibyo yakoreye.* 5 Icyakora umuntu wizera Imana ariko atishingikirije ku bikorwa bye, Imana ibona ko uwo muntu ari umukiranutsi bitewe n’ukwizera kwe. Imana ni yo ifite uburenganzira bwo kwemeza ko umuntu w’umunyabyaha ari umukiranutsi.+ 6 Ibyo ni na byo Dawidi yavuze, igihe yavugaga ko umuntu Imana ibona ko ari umukiranutsi, aba yishimye nubwo yaba atarabikoreye. 7 Yaravuze ati: “Umuntu ugira ibyishimo, ni uwababariwe ibyaha bye n’igicumuro cye kigahanagurwa.* 8 Umuntu ugira ibyishimo ni uwo Yehova* atabaraho ikosa.”+
9 None se abagira ibyo byishimo ni abakebwe* gusa? Cyangwa n’abatarakebwe barabigira?+ Tuvuga ko “ukwizera kwa Aburahamu kwatumye Imana ibona ko ari umukiranutsi.”+ 10 None se igihe Imana yabonaga ko ari umukiranutsi yari ameze ate? Ese ni igihe yari yarakebwe cyangwa ni igihe yari atarakebwa? Si igihe yari yarakebwe, ahubwo ni igihe yari atarakebwa. 11 Nyuma yaho yahawe ikimenyetso+ cyo gukebwa, kugira ngo gishimangire ko Imana ibona ko ari umukiranutsi bitewe n’ukwizera yagaragaje mbere y’uko akebwa. Ibyo byabayeho kugira ngo abantu bose bafite ukwizera+ bazamukomokeho nubwo baba batarakebwe, bityo Imana ibone ko ari abakiranutsi. 12 Nanone yabaye sekuruza w’abantu bose bakebwe. Icyakora si abakebwe gusa, ahubwo nanone yabaye sekuruza w’abantu bose+ bigana ukwizera yari afite n’igihe yari atarakebwa.
13 Aburahamu cyangwa abamukomotseho ntibahawe isezerano ryo kuzaragwa isi+ binyuze ku mategeko. Ahubwo byatewe n’uko Aburahamu yabaye umukiranutsi, abiheshejwe n’ukwizera.+ 14 Niba abantu bazahabwa ibyasezeranyijwe bitewe n’uko bakurikiza amategeko, ubwo kugira ukwizera nta gaciro byaba bifite, kandi n’isezerano rya Aburahamu nta cyo ryaba rivuze. 15 Ubusanzwe iyo umuntu yishe Amategeko arahanwa.+ Ariko amategeko atariho no kwica amategeko ntibyabaho.+
16 Ni yo mpamvu binyuze ku kwizera, natwe tubona ayo masezerano tubikesheje ineza ihebuje y’Imana.*+ Abakomoka kuri Aburahamu bose+ bashobora kubona ayo masezerano, atari abakurikiza Amategeko gusa, ahubwo n’abandi bose bafite ukwizera nk’ukwa Aburahamu, ari we twese dukomokaho.+ 17 (Uko ni na ko ibyanditswe bivuga bigira biti: “Nagushyizeho kugira ngo abantu bo mu bihugu byinshi+ abe ari wowe bazakomokaho.”) Aburahamu yagaragaje ko yizera Imana, ari yo iha ubuzima abapfuye, kandi ibintu bitariho ikabivuga nk’aho biriho. 18 Aburahamu nta cyizere yari afite cyo kuzabyara abana. Ariko ibyiringiro byatumye yizera ko yari kuzakomokwaho n’abantu bo mu bihugu byinshi nk’uko Imana yari yarabivuze igira iti: “Abazagukomokaho ni uko bazangana.”+ 19 Nubwo yari afite ukwizera gukomeye, yabonaga ko umubiri we umeze nk’uwapfuye (kuko yari ari hafi kugira imyaka 100.)+ Nanone yari azi ko umugore we Sara yari ashaje cyane ku buryo atabyara abana.+ 20 Ariko bitewe n’isezerano ry’Imana, ntiyigeze ashidikanya cyangwa ngo abure ukwizera. Ahubwo ukwizera kwe kwatumye agira imbaraga kandi ahesha Imana icyubahiro. 21 Yemeraga adashidikanya ko Imana ifite ubushobozi bwo gukora ibyo yasezeranyije.+ 22 Uko kwizera yari afite ni ko kwatumye Imana ibona ko ari umukiranutsi.+
23 Icyakora, ayo magambo ngo: “Imana ibona ko ari umukiranutsi,” si we wenyine areba.+ 24 Ahubwo natwe aratureba. Natwe Imana izabona ko turi abakiranutsi, bitewe n’uko tuyizera, yo yazuye Yesu Umwami wacu.+ 25 Yapfuye azira ibyaha byacu+ kandi Imana yaramuzuye kugira ngo tube abakiranutsi.+
5 None rero, ubwo Imana ibona ko turi abakiranutsi bitewe n’uko dufite ukwizera,+ nimureke tubane amahoro na yo binyuze ku Mwami wacu Yesu Kristo.+ 2 Kuba twizera Yesu, bituma dushobora kuba incuti z’Imana, kandi tukishimira+ ineza yayo ihebuje.* Ubwo rero dushobora kugira ibyishimo, kubera ko dufite ibyiringiro byo kuzabona ubwiza buhebuje bw’Imana. 3 Si ibyo gusa, ahubwo nanone tujye twishima no mu gihe turi mu mibabaro,+ kubera ko tuzi ko imibabaro itoza umuntu kwihangana.+ 4 Kwihangana na byo bituma twemerwa n’Imana,+ kwemerwa n’Imana bigatuma tugira ibyiringiro.+ 5 Ibyiringiro ntibituma umuntu akorwa n’isoni.*+ Ibyo biterwa n’uko Imana yashyize mu mitima yacu urukundo rwayo binyuze ku mwuka wera iduha.+
6 Mu by’ukuri, igihe twari tukiri abanyabyaha,+ Kristo yapfiriye abatubaha Imana kandi abikora igihe cyagenwe kigeze. 7 Bishobora kugorana ko umuntu yapfira umukiranutsi. Icyakora wenda umuntu ashobora gupfira umuntu mwiza. 8 Nyamara Imana yo yatweretse ko idukunda ubwo Kristo yadupfiraga nubwo twari tukiri abanyabyaha.+ 9 Ubwo rero, ubwo Imana ibona ko turi abakiranutsi binyuze ku maraso ya Yesu,+ dushobora kurushaho kwizera ko tuzakizwa uburakari bwayo.+ 10 Nubwo twari abanzi b’Imana twaje kuba incuti zayo* binyunze ku rupfu rw’Umwana wayo.+ Ubu noneho ubwo twamaze kuba incuti zayo, tugomba kurushaho kwizera ko tuzakizwa binyuze ku buzima bwa Yesu. 11 Icyakora si ibyo gusa, ahubwo nanone ibyo Imana yakoze ikoresheje Umwami wacu Yesu Kristo, bituma twishima kubera ko binyuze kuri we twongeye kuba incuti z’Imana.+
12 Icyaha cyaje mu isi binyuze ku muntu umwe, kandi icyaha ni cyo cyazanye urupfu.+ Ni yo mpamvu urupfu rugera ku bantu bose, kuko bose babaye abanyabyaha.+ 13 Mbere y’uko Amategeko abaho, icyaha cyari mu isi. Ariko nta muntu ushobora kubarwaho icyaha igihe nta mategeko ariho.+ 14 Icyakora, kuva kuri Adamu kugeza kuri Mose, urupfu rwategekaga rumeze nk’umwami, ndetse rugategeka n’abatarakoze icyaha gisa n’icya Adamu, ari we wagereranyaga uwagombaga kuzaza.+
15 Impano y’Imana yo, ntimeze nk’icyaha cya Adamu. Icyaha cy’umuntu umwe cyatumye abantu benshi bapfa, ariko ineza ihebuje* y’Imana n’impano yatanze binyuze ku neza ihebuje Yesu Kristo yagaragaje,+ byo birarenze. Iyo mpano ituma Imana iha abantu imigisha myinshi.+ 16 Nanone uko ibintu byagenze binyuze ku muntu umwe wakoze icyaha, si ko bimeze ku mpano y’Imana. Umuntu umwe yakoze icyaha,+ atuma abantu bose baba abanyabyaha.+ Ariko impano Imana yatanze yatumye abantu baba abakiranutsi.+ 17 Niba urupfu rwarategetse nk’umwami binyuze ku muntu umwe,+ nta gushidikanya ko nanone binyuze ku muntu umwe ari we Yesu Kristo,+ ababona ineza ihebuje y’Imana n’impano yo gukiranuka,+ na bo bazahabwa ubuzima maze bagategeka ari abami.+
18 Nuko rero, nk’uko binyuze ku cyaha kimwe abantu bose babaye abanyabyaha,+ ni na ko binyuze ku gikorwa kimwe cyo gukiranuka, abantu bose*+ baba abakiranutsi, bagahabwa ubuzima.+ 19 Nk’uko kutumvira k’umuntu umwe kwatumye abantu bose baba abanyabyaha,+ ni na ko kumvira k’umuntu umwe kuzatuma abantu benshi baba abakiranutsi.+ 20 Hanyuma Amategeko yaratanzwe kugira ngo bigaragare neza ko abantu ari abanyabyaha.+ Ariko bimaze kugaragara ko ibyaha by’abantu ari byinshi, ineza ihebuje y’Imana na yo yarushijeho kwiyongera. 21 Ubwo rero, icyaha cyategetse nk’umwami maze gituma abantu bapfa.+ Ariko ineza ihebuje y’Imana yo, ubu itegeka nk’umwami binyuze mu gukiranuka, kandi izatuma abantu babona ubuzima bw’iteka binyuze kuri Yesu Kristo Umwami wacu.+
6 Ubwo se ibyo bisobanura ko tugomba gukomeza gukora icyaha, kugira ngo Imana ikomeze kutugaragariza ineza yayo ihebuje?* 2 Oya rwose! None se ko tutakiyoborwa n’icyaha,+ twakomeza gukora ibyaha dute?+ 3 Ese ntimuzi ko twebwe twese ababatijwe kandi tukaba twunze ubumwe na Kristo Yesu,+ twanabatijwe kugira ngo tuzapfe urupfu nk’urwe?+ 4 Ubwo rero, igihe twabatizwaga ngo tuzapfe urupfu nk’urwe,+ ni nk’aho twari dushyinguranywe na we. Nanone nk’uko Kristo yazuwe binyuze ku mbaraga za Papa we ufite icyubahiro cyinshi, ni ko natwe ubu twagize imibereho mishya.+ 5 Nitugaragaza ko twunze ubumwe na we dupfa urupfu nk’urwe,+ ni na ko tuzunga ubumwe na we, igihe tuzazuka tukaba bazima, nk’uko na we yazutse akaba muzima.+ 6 Tuzi ko imyitwarire twari dufite kera twayiretse, bitewe no kwizera Kristo wamanitswe ku giti.+ Ni yo mpamvu tutakiyoborwa n’imibiri yacu ibogamira ku cyaha+ kandi ntitugitegekwa n’ibyaha.+ 7 Iyo umuntu apfuye aba ababariwe* ibyaha bye.
8 Nanone kandi, iyo dupfuye urupfu nk’urwa Kristo, tuba twizeye ko tuzabona ubuzima nk’uko na we yabubonye.* 9 Tuzi ko Kristo yamaze kuzuka.+ Ntabwo azongera gupfa+ kandi urupfu nta bubasha rukimufiteho. 10 Yapfuye rimwe gusa,+ kugira ngo akureho icyaha burundu. Ariko ubu ariho, kugira ngo akore ibyo Imana ishaka. 11 Mu buryo nk’ubwo, namwe mujye mubona rwose ko mwamaze gupfa ku byerekeye icyaha, ariko ubu mukaba muriho kugira ngo mukore ibyo Imana ishaka muri abigishwa ba Kristo Yesu.+
12 Ubwo rero, ntimukemere ko icyaha gikomeza kubategeka mu mibereho yanyu.+ Ntimugakore ibyo imibiri yanyu yifuza. 13 Ntimukemerere imibiri* yanyu gukora icyaha, ngo ibabere nk’igikoresho cyo gukora ibibi. Ahubwo mujye mwiyegurira Imana nk’abantu bariho kandi bamaze kuzuka. Imibiri yanyu mujye muyegurira Imana, ibabere nk’igikoresho kibafasha gukora ibyiza.+ 14 Icyaha ntikigomba kubategeka, kuko mutakigendera ku Mategeko+ ya Mose ahubwo mukaba mwishimira ineza ihebuje y’Imana.+
15 None se ubwo dukwiriye gukomeza gukora icyaha, ngo ni ukubera ko tutagikurikiza Amategeko ya Mose, ahubwo tukaba twishimira ineza ihebuje y’Imana?+ Oya rwose! 16 Ese ntimuzi ko iyo mwiyeguriye umuntu mukajya mumwumvira muri byose, muba mwemeye kuba abagaragu be kubera ko mumwumvira?+ Ubwo rero, iyo mwemeye kuyoborwa n’icyaha+ bibageza ku rupfu,+ ariko mwahitamo kumvira bigatuma muba abakiranutsi. 17 Icyakora Imana ishimwe kubera ko nubwo mwahoze muyoborwa n’icyaha, ubu mwumviye inyigisho mwigishijwe mubikuye ku mutima. 18 Mu by’ukuri, kubera ko mutakiyoborwa n’icyaha,+ mwabaye abakiranutsi.+ 19 Ndi gukoresha imvugo yo mu buzima busanzwe bitewe n’uko imibiri yanyu ifite intege nke, kandi mukaba mubona ibintu nk’uko abantu babibona. Mbere mwemeraga ko irari ry’imibiri yanyu ribategeka, bityo mugakora ibikorwa by’umwanda kandi bibi. Ariko ubu mugomba kwemera ko imibiri yanyu ibafasha gukora ibikorwa byo gukiranuka kandi byera.+ 20 Mu gihe mwategekwaga n’icyaha, ntimwayoborwaga n’amategeko y’Imana.*
21 None se, imyifatire yanyu yagize izihe ngaruka? Yatumye mukora ibintu ubu mutekerezaho bikabatera isoni, kandi iherezo ry’ibyo bikorwa ni urupfu.+ 22 Ariko kubera ko mutakiyoborwa n’icyaha, ahubwo mukaba muri abagaragu b’Imana, ubu mukora ibikorwa byera,+ kandi amaherezo muzabona ubuzima bw’iteka.+ 23 Ibihembo by’ibyaha ni urupfu,+ ariko impano Imana itanga ni ubuzima bw’iteka+ binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu.+
7 Noneho ndabwira mwebwe bavandimwe muzi Amategeko. Ese ntimuzi ko Amategeko ayobora gusa abantu bakiri bazima? 2 Urugero, amategeko avuga ko umugore washatse agumana n’umugabo we, igihe cyose umugabo we akiri muzima. Ariko iyo umugabo we apfuye, uwo mugore ntaba akiyoborwa n’ayo mategeko.+ 3 Ubwo rero mu gihe umugabo we akiriho, uwo mugore aramutse ashatse undi mugabo yakwitwa umusambanyi.+ Ariko iyo umugabo we apfuye, uwo mugore ntaba akiyoborwa n’itegeko ry’umugabo we kandi aramutse ashatse undi mugabo, ntashobora kwitwa umusambanyi.+
4 Mu buryo nk’ubwo rero bavandimwe, ntimugisabwa gukurikiza Amategeko ya Mose kubera ko Kristo yapfuye akabacungura. Ibyo byabayeho kugira ngo mube ab’undi muntu,+ ari we uwo wapfuye kandi akazuka.+ Ibyo ni na byo bituma dukorera Imana.+ 5 Igihe twabagaho tuyoborwa n’imibiri yacu ibogamira ku cyaha, Amategeko ni yo yatumaga dusobanukirwa neza ibyifuzo byo kurarikira biba mu mubiri wacu, kandi nta handi ibyo byatuganishaga uretse ku rupfu.+ 6 Ariko ubu twabohowe ku Mategeko,+ kuko tutakiyoborwa na yo. Ubwo rero, ubu turi abagaragu b’Imana mu bundi buryo, bitanyuze ku Mategeko nk’uko byari bimeze kera,+ ahubwo binyuze ku mwuka wera.+
7 None se ubwo dushatse kuvuga ko Amategeko ari mabi? Si ko bimeze! Mu by’ukuri iyo Amategeko atabaho,+ simba naramenye icyaha. Urugero, iyo Amategeko aba ataravuze ati: “Ntukifuze,”+ sinari kumenya ko kwifuza ari bibi. 8 Ariko icyaha cyuririye kuri iryo tegeko, maze kinzanamo ibyifuzo by’ubwikunde by’uburyo bwose. Iyo iryo tegeko riba ritariho, icyaha nticyari kugira imbaraga.+ 9 Mu by’ukuri, Amategeko ataraza, nari mfite ibyiringiro byo kubaho. Ariko igihe Amategeko yari amaze kuza, nasobanukiwe neza icyaha icyo ari cyo, mbona ko ndi umunyabyaha kandi ntakaza ibyiringiro byo kubaho.+ 10 Itegeko ryari kumpesha ubuzima+ ni ryo ryanzaniye urupfu. 11 Icyaha cyuririye kuri iryo tegeko maze kiranshuka, kingeza ku rupfu. 12 Ubundi, Amategeko ya Mose ni ayera kandi ibivugwamo birakiranuka, ndetse ni byiza.+
13 Ese ibyo bishatse kuvuga ko ikintu cyari cyiza ari cyo cyankururiye urupfu? Oya rwose! Ahubwo icyaha ni cyo cyanzaniye urupfu. Amategeko ni meza.+ Ariko yagaragaje neza ko icyaha ari cyo gitera urupfu. Ubwo rero, Amategeko yagaragaje ukuntu icyaha ari kibi cyane.+ 14 Tuzi ko Amategeko ari Imana yayatanze ikoresheje umwuka wera. Ariko ikibazo kiri kuri njye. Njye ndi umuntu kandi ni nk’aho nagurishijwe ngo mbe umugaragu w’icyaha.+ 15 Simba nsobanukiwe ibyo nkora. Ibyo nifuza ntabwo ari byo nkora. Ahubwo ibyo nanga ni byo nkora. 16 Ubusanzwe nemera ko Amategeko ari meza ariko ni hahandi nkora ibyo mba ntifuza gukora. 17 Ubwo rero ibyo bibi si njye uba ubikora, ahubwo mbikoreshwa n’icyaha kimbamo.+ 18 Nzi ko muri njye, ni ukuvuga mu mubiri wanjye, nta cyiza kibamo, kuko mba nifuza gukora ibyiza, ariko nkabura ubushobozi bwo kubikora.+ 19 Icyiza mba nshaka gukora si cyo nkora. Ahubwo ikibi mba ntifuza gukora ni cyo nkora. 20 Niba rero ikintu mba nifuza gukora atari cyo nkora, ubwo si njye uba ugikora, ahubwo ni icyaha kimbamo kiba kinkoresha.
21 Ubwo rero, dore ukuri nabonye: Iyo nifuza gukora icyiza, ikibi kiba kiri kumwe nanjye.+ 22 Mu by’ukuri, mu mutima wanjye nkunda amategeko y’Imana.+ 23 Ariko mu mubiri wanjye harimo irindi tegeko rirwanya itegeko ryo mu bwenge bwanjye,+ kandi rinjyana ku ngufu rikanshyikiriza itegeko ry’icyaha+ riri mu mubiri wanjye. 24 Mbega ukuntu ndi uwo kubabarirwa! Ubu se koko ni nde uzankiza uyu mubiri untera urupfu? 25 Imana ishimwe kuko yankijije binyuze kuri Yesu Kristo Umwami wacu. Nuko rero, mu bwenge bwanjye harimo amategeko y’Imana, ariko mu mubiri wanjye harimo itegeko ry’icyaha.+
8 Abantu bose bunze ubumwe na Kristo Yesu, ntibacirwa urubanza ngo icyaha kibahame. 2 Umwuka wera* w’Imana ari wo uha ubuzima abunze ubumwe na Kristo Yesu, wabakijije+ icyaha n’urupfu.* 3 Amategeko ya Mose ntiyashoboraga kubaha umudendezo,+ kuko abantu ari abanyantege nke+ kandi bakaba abanyabyaha. Icyakora Imana yabahaye umudendezo, igihe yoherezaga Umwana wayo+ afite umubiri nk’uw’abantu b’abanyabyaha+ kugira ngo akureho icyaha. Uko ni ko yaciriye urubanza icyaha kiba mu bantu. 4 Ibyo bituma dukora ibintu bikwiriye dusabwa n’Amategeko+ kandi tukumvira umwuka wera, aho kuyoborwa n’imibiri yacu ibogamira ku cyaha.+ 5 Abayoborwa n’umubiri bahora batekereza ku byifuzo by’umubiri,+ ariko abayoborwa n’umwuka wera bo bahora batekereza ku byo umwuka wera ubasabye gukora.+ 6 Iyo umuntu ahora atekereza ku byifuzo by’umubiri bimuzanira urupfu,+ ariko iyo ahora atekereza ku bintu umwuka wera ushaka ko akora, bimuhesha ubuzima n’amahoro.+ 7 Iyo twemeye ko ibitekerezo byacu biyoborwa n’imibiri yacu ibogamira ku cyaha, duhinduka abanzi b’Imana.+ Ibyo biterwa n’uko imibiri yacu ibogamira ku cyaha, idashobora kumvira amategeko y’Imana. 8 Ubwo rero, abantu bategekwa n’imibiri ibogamira ku cyaha, ntibashobora gushimisha Imana.
9 Icyakora mwebwe bavandimwe, ntimutegekwa n’imibiri yanyu ibogamira ku cyaha. Niba mufite umwuka wera w’Imana,+ ubwo mukora ibyo ubasaba. Ariko iyo umuntu adafite umwuka wera wa Kristo, uwo muntu ntabwo aba ari uwa Kristo. 10 Niba rero mwunze ubumwe na Kristo,+ umwuka wera utuma muba bazima nubwo umubiri ushobora gupfa bitewe n’icyaha. 11 Umwuka wera ni wo Imana yakoresheje izura Yesu. Ubwo rero niba mufite uwo mwuka wera, Imana yazuye Kristo Yesu,+ izakoresha uwo mwuka wera uba muri mwe maze ibahindure bazima+ ku buryo mutazongera gupfa.
12 Bityo rero bavandimwe, ntitugomba kumvira imibiri yacu ibogamira ku cyaha.+ 13 Niba muyoborwa n’imibiri yanyu, muzapfa nta kabuza.+ Ariko niba mwemera ko imbaraga z’umwuka wera zibafasha kureka iby’imibiri yanyu ibasaba gukora, muzabaho rwose.+ 14 Abantu bose bayoborwa n’umwuka w’Imana ni abana b’Imana.+ 15 Umwuka wera mwahawe si uwo kubagira abacakara cyangwa ngo utume mwongera kugira ubwoba. Ahubwo mwahawe umwuka utuma muba abana b’Imana. Uwo mwuka wera ni wo utuma turangurura tuvuga tuti: “Papa!”*+ 16 Umwuka wera w’Imana wemeranya n’imitima* yacu+ ukatwemeza ko turi abana b’Imana.+ 17 Niba rero turi abana b’Imana, izaduha ibyo yatugeneye. Ibihembo izaduha+ ni nk’ibyo izaha Kristo. Niba twemera kubabara nk’uko na we yababaye,+ tuzanahabwa umwanya w’icyubahiro nk’uwo afite.+
18 Kubera iyo mpamvu, mbona ko imibabaro duhura na yo muri iki gihe nta cyo ivuze, uyigereranyije n’icyubahiro kizagaragazwa binyuze kuri twe.+ 19 Ibyaremwe byose bitegerezanyije amatsiko igihe Imana izagaragaza abana bayo abo ari bo.+ 20 Ibyaremwe ntibyifuzaga kubaho+ bidafite ibyiringiro by’igihe kizaza, ariko Imana yemeye ko bigenda bityo. Icyakora igihe Imana yemeraga ko ibyo biba yanaduhaye ibyiringiro. 21 Yari izi ko ibyaremwe bizavanwa mu bucakara+ bw’imibiri ibora, maze bikagira umudendezo uhebuje w’abana b’Imana. 22 Tuzi ko kugeza ubu, ibyaremwe byose bikomeza kubabara ndetse bigataka. 23 Kandi natwe nubwo dufite umwuka wera, akaba ari na wo utuma dusogongera ku bintu byiza tuzahabwa, dukomeza guhura n’imibabaro,+ mu gihe tugitegereje guhindurwa abana b’Imana mu buryo bwuzuye.+ Ariko icyo gihe nikigera tuzabohorwa, maze twamburwe iyi mibiri yacu binyuze ku ncungu. 24 Igihe twakizwaga twahawe ibyiringiro. Ariko ibyiringiro by’ikintu wabonye ntibiba bikiri ibyiringiro. None se ubwo umuntu yakomeza kwiringira ikintu kandi yaramaze kukibona? 25 Ariko iyo twiringiye+ icyo tutabona,+ dukomeza kugitegerezanya amatsiko kandi twihanganye.+
26 Nanone umwuka wera ushobora kudufasha igihe twacitse intege.+ Hari igihe tuba tuzi ko tugomba gusenga, ariko tutazi icyo twasenga dusaba. Icyo gihe umwuka wera winginga ku bwacu, kuko tuba tubabaye ariko tutazi icyo twavuga. 27 Hanyuma Imana igenzura imitima yacu,+ ikamenya ibyo umwuka uba ushaka kuvuga, kubera ko umwuka uba winginga usabira abera uhuje n’ibyo Imana ishaka.
28 Tuzi neza ko Imana ituma ibikorwa byayo bihurizwa hamwe kugira ngo bigirire akamaro abakunda Imana, ari na bo bahamagawe nk’uko umugambi wayo uri.+ 29 Abo ni bo yabanje kwitaho kandi yateganyije mbere y’igihe ko bagomba kumera nk’Umwana we.+ Ni muri ubwo buryo Umwana we yagombaga kuba imfura+ mu bavandimwe be benshi.+ 30 Byongeye kandi, abo yatoranyije mbere y’igihe+ ni bo yahamagaye,+ kandi abo yahamagaye ibona ko ari abakiranutsi.+ Amaherezo abo ngabo ibona ko ari abakiranutsi yabahesheje icyubahiro.+
31 None se ibyo bintu byose tubivugeho iki? Ni nde uzaturwanya akadutsinda?+ 32 Dore ntiyatwimye Umwana wayo, ahubwo yaramuduhaye kugira ngo adupfire.+ None se ubwo ntizanaduhera hamwe na we ibindi bintu byose ibigiranye ineza? 33 Ubwo se ni nde uzarega abo Imana yatoranyije?+ Imana ubwayo ibona ko ari abakiranutsi.+ 34 Ni nde uzabacira urubanza akabahamya icyaha? Nta n’umwe, kuko Kristo Yesu yapfuye, akazurwa, ubu akaba ari iburyo bw’Imana,+ kandi akaba yinginga adusabira.+
35 Ese hari icyabuza Kristo gukomeza kudukunda?+ Ese ni imibabaro cyangwa amakuba cyangwa gutotezwa cyangwa inzara cyangwa kutagira imyambaro cyangwa kwicwa?+ 36 Ibyo bihuje n’uko ibyanditswe bivuga. Bigira biti: “Duhora twicwa ari wowe tuzira. Twagizwe nk’intama zigenewe kubagwa.”+ 37 Ariko ibyo byose tubivamo dutsinze rwose,+ binyuze kuri Kristo wadukunze. 38 Nemera ntashidikanya ko naho rwaba urupfu cyangwa ubuzima cyangwa abamarayika cyangwa ubutegetsi cyangwa ibintu biriho ubu cyangwa ibizaza cyangwa ububasha+ 39 cyangwa ubuhagarike* cyangwa ubujyakuzimu* cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazigera bibuza Imana kudukunda nk’uko yabigaragaje binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu.
9 Njyewe umwigishwa wa Kristo ndavuga ukuri. Simbeshya rwose! Umutimanama wanjye uyobowe n’umwuka wera urahamya ko 2 mu mutima wanjye mfite agahinda kenshi n’umubabaro udashira. 3 Iyaba byashobokaga nakwemera ko ari njye utandukanywa na Kristo kandi akaba ari njye urimbuka mu mwanya w’Abisirayeli, bene wacu. 4 Abisirayeli ni bo Imana yatoranyije ibagira abana bayo.+ Imana yaberetse ubwiza bwayo burabagirana,+ ibaha Amategeko,+ ibashinga umurimo wera,+ bayisezeranya ko bazayikorera, na yo ibasezeranya ko izabaha umugisha.+ 5 Abisirayeli bakomotse kuri ba sogokuruza,+ kandi ni na bo Kristo yakomotseho igihe yavukaga ari umuntu.+ Imana isumba byose nisingizwe iteka ryose. Amen.*
6 Icyakora, isezerano Imana yatanze ntiryaburijwemo, kuko abakomotse kuri Isirayeli* atari ko bose ari “Abisirayeli” nyakuri.+ 7 Kuba barakomotse kuri Aburahamu, si byo bituma Imana ibona ko bose ari abana ba Aburahamu.+ Ahubwo handitswe ngo: “Abazakwitirirwa bazakomoka kuri Isaka.”+ 8 Ibyo bisobanura ko abantu bakomotse kuri Aburahamu mu buryo bw’umubiri, atari ko byanze bikunze ari abana b’Imana,+ ahubwo abana babonetse bitewe n’isezerano ry’Imana+ ni bo Imana ibona ko ari abana nyakuri ba Aburahamu. 9 Imana yari yaratanze isezerano rigira riti: “Igihe nk’iki nzagaruka kandi Sara azabyara umwana w’umuhungu.”+ 10 Ariko isezerano ntiryatanzwe icyo gihe gusa, ahubwo ryanatanzwe igihe Rebeka yari atwite impanga za sogokuruza Isaka.+ 11 Igihe abo bana bari bataravuka, na mbere y’uko bagira ikintu cyiza cyangwa ikibi bakora, Imana yagaragaje ko itoranya abantu ikurikije umugambi wayo, aho gushingira ku bikorwa byabo. 12 Rebeka yarabwiwe ati: “Umukuru azakorera umuto.”+ 13 Ni na ko byanditswe ngo: “Nakunze Yakobo, ariko Esawu naramwanze.”+
14 None se ubwo dushatse kuvuga ko Imana irenganya? Oya rwose!+ 15 Kuko yabwiye Mose iti: “Nzagirira imbabazi uwo nshaka, kandi nzagaragariza impuhwe uwo nshaka.”+ 16 Ubwo rero, iyo Imana itoranyije umuntu ntibiba bitewe n’uko aba abyifuza cyangwa ngo bibe bitewe n’imihati yashyizeho. Ahubwo bituruka ku Mana, yo igira imbabazi.+ 17 Ibyanditswe byerekeza kuri Farawo bigira biti: “Icyatumye nkureka ugakomeza kubaho, ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, kandi izina ryanjye rimenyekane mu isi yose.”+ 18 Ubwo rero, uwo ishatse imugirira imbabazi, ariko nanone uwo ishatse iramureka akanga kumva.+
19 Hari abashobora kumbaza bati: “None se ubwo ko nta muntu ushobora kurwanya ibyo Imana yemeje, kuki itubonaho amakosa?” 20 None se wa muntu we, uri nde wowe utinyuka kunenga Imana?+ Ese ikibumbano cyabwira uwakibumbye kiti: “Kuki wambumbye utya?”+ 21 None se umubumbyi ntafite ububasha ku ibumba?+ Mu ibumba rimwe ashobora kuvanamo igikoresho gikoreshwa ibintu byiyubashye, akavanamo n’ikindi gikoreshwa ibisuzuguritse. 22 Ibyo ni na ko bimeze ku Mana. Nubwo yashatse kugaragaza uburakari bwayo no kumenyekanisha imbaraga zayo, yihanganiye cyane abantu bayirakaje kandi bari bakwiriye kurimbuka. 23 Ibyo yabikoze ishaka kugaragariza icyubahiro cyayo abari bakwiriye imbabazi.+ Yateganyije ko na bo izabahesha icyubahiro. 24 Abo bari bakwiriye imbabazi ni twebwe. Twatoranyijwe mu Bayahudi, ndetse no mu bantu bo mu bindi bihugu.+ 25 Bihuje n’uko Imana yabivuze mu gitabo cya Hoseya. Yagize iti: “Abatari basanzwe ari abantu banjye,+ nzabita ‘abantu banjye,’ n’abatari bakunzwe, mbite ‘incuti zanjye.’+ 26 Nanone ahantu babwiriwe ngo: ‘ntimuri abantu banjye,’ ni ho bazitirwa ‘abana b’Imana ihoraho.’”+
27 Nanone kandi, Yesaya yaranguruye ijwi avuga ibya Isirayeli ati: “Nubwo Abisirayeli bashobora kuba benshi cyane bakangana n’umusenyi wo ku nyanja, bake gusa basigaye ni bo bazakizwa.+ 28 Yehova* azacira urubanza abatuye isi, kandi ntazatinda kubaha igihano cyabo.”+ 29 Nanone, bimeze nk’uko Yesaya yabivuze kera agira ati: “Iyo Yehova nyiri ingabo atadusigira abarokotse bake, tuba twarabaye nka Sodomu, kandi tuba twarabaye nka Gomora.”+
30 None se dufate uwuhe mwanzuro? Nubwo abantu bo mu bindi bihugu batahatanaga ngo babe abakiranutsi,+ Imana yo yabonye ko ari abakiranutsi, bitewe n’uko bagaragaje ukwizera.+ 31 Ariko Abisirayeli bo, nubwo bahatanaga ngo babe abakiranutsi nk’uko Amategeko yabisabaga, ntibayakurikije mu buryo bukwiriye. 32 Byatewe n’iki? Byatewe n’uko bibwiraga ko bashobora kuba abakiranutsi, bitewe n’imirimo bakoraga bidatewe no kwizera. Basitaye ku “Ibuye risitaza.”+ 33 Ibyo bihuje n’uko ibyanditswe bivuga. Bigira biti: “Dore ngiye gushyira i Siyoni ibuye+ risitaza n’urutare rugusha, kandi umuntu wese wubaka ukwizera kwe kuri urwo rutare, ntazakorwa n’isoni.”+
10 Bavandimwe, icyo mbifuriza akaba ari na cyo nsenga Imana nyisaba, ni uko Abisirayeli bakizwa.+ 2 Ndahamya ko bafite ishyaka ryo gukorera Imana,+ ariko mu by’ukuri ntibasobanukiwe neza icyo Imana ishaka. 3 Kubera ko batazi ibyo Imana ibona ko bikwiriye,+ bakora ibyo bishakiye.+ Ibyo bituma batumvira amahame y’Imana agaragaza igikwiriye icyo ari cyo.+ 4 Kristo ni we Amategeko arangiriraho.+ Ubu umuntu wese umwizera, Imana ibona ko ari umukiranutsi.+
5 Mose yasobanuye uko umuntu yaba umukiranutsi agendeye ku Mategeko agira ati: “Umuntu wese uyakurikiza azabeshwaho na yo.”+ 6 Ariko ibyanditswe bivuga ibirebana no gukiranuka guturuka ku kwizera bigira biti: “Ntukavuge mu mutima+ wawe uti: ‘ni nde uzazamuka mu ijuru?’+ ari byo bisobanura kuzana Kristo ku isi, 7 cyangwa ngo uvuge uti: ‘ni nde uzamanuka ngo ajye mu nda y’isi?’+ ari byo bisobanura kuzura Kristo.” 8 Ariko se nanone ibyanditswe bivuga iki? Bigira biti: “Ijambo ry’Imana riri hafi yawe cyane. Riri mu kanwa kawe no ku mutima wawe.”+ Aho berekeza ku “ijambo” ryo kwizera, ari na ryo tubwiriza. 9 Niba utangariza mu ruhame n’umunwa wawe, ko Yesu ari Umwami,+ kandi ukaba wizera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye, uzakizwa nta kabuza. 10 Ibyo biterwa n’uko umutima ari wo utuma umuntu yizera maze akaba umukiranutsi, ariko umunwa akaba ari wo akoresha atangaza ibyo yizera,+ bikamuhesha agakiza.
11 Nanone kandi ibyanditswe bigira biti: “Nta muntu n’umwe umwizera uzakorwa n’isoni.”*+ 12 Nta tandukaniro riri hagati y’Umuyahudi n’Umugiriki,+ kubera ko Umwami udutegeka twese ari umwe. Agaragaza ubuntu, agafasha abantu bose basenga Imana bayisaba ko ibatabara. 13 “Umuntu wese utabaza Yehova* akoresheje izina rye azakizwa.”+ 14 Ariko se, bazasenga Imana bate kandi batarayizeye? Bazayizera bate batarigeze bumva ibyayo? None se babyumva bate hatagize ubabwiriza? 15 Kandi se bazabwiriza bate nta wabatumye?+ Ibyo bihuje n’uko ibyanditswe bivuga bigira biti: “Mbega ukuntu bishimisha kubona abantu baje* kubwiriza ubutumwa bwiza!”+
16 Ariko kandi, bose si ko bumviye ubutumwa bwiza, kuko Yesaya yavuze ati: “Yehova, ni nde wizeye ibyo twavuze?”*+ 17 Ubwo rero umuntu agira ukwizera bitewe n’ibyo yumvise.+ Kandi ntiyagira icyo yumva nta wavuze ibya Kristo. 18 Icyakora ndabaza ibihereranye n’Abisirayeli. Ese koko ubutumwa bwiza bwabagezeho? Cyane rwose! Ndetse ibyanditswe bigira biti: “Ubuhamya bwageze hirya no hino ku isi kandi ubutumwa bugera ku mpera y’isi yose ituwe.”+ 19 Nanone ariko ndabaza niba Abisirayeli batarasobanukiwe. Ku bijyanye n’ibyo,+ Mose yaravuze ati: “Nzabatera kugirira ishyari abantu badafite icyo bamaze. Nzabarakaza nkoresheje abantu batagira ubwenge.”+ 20 Ndetse Yesaya yageze n’ubwo avuga adaciye ku ruhande kandi afite ubutwari bwinshi ati: “Abataranshatse ni bo bambonye,+ kandi abatarabaririje ibyanjye ni bo bamenye.”+ 21 Nanone yerekeje ku Bisirayeli aravuga ati: “Buri munsi ningingaga abantu batumvira kandi bigomeka kugira ngo bangarukire.”+
11 Ariko noneho ndabaza nti: “Ese Imana yaba yaranze abantu bayo?”+ Oya rwose! Nanjye ndi Umwisirayeli. Nkomoka kuri Aburahamu, mu muryango wa Benyamini. 2 Imana ntiyanze abantu bayo, ni ukuvuga abo yabanje gutoranya.+ Ese ntimuzi icyo ibyanditswe bivuga byerekeza kuri Eliya, igihe yingingaga Imana ayiregera Abisirayeli? 3 Yaravuze ati: “Yehova,* bishe abahanuzi bawe n’ibicaniro byawe barabisenya. Ni njye njyenyine usigaye kandi nanjye barashaka kunyica.”+ 4 Ariko se Imana yamushubije iki? Yaramubwiye iti: “Ndacyafite abantu 7.000 batigeze basenga Bayali.”+ 5 Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe. Hari abantu bake batoranyijwe+ kubera ineza ihebuje y’Imana.* 6 Ubwo rero niba gutoranywa bishingira ku neza ihebuje y’Imana,+ ntibishatse kuvuga ko twabikoreye.+ Bitabaye ibyo, iyo neza ihebuje y’Imana ntabwo yaba ari yo.
7 None se tubivugeho iki? Abisirayeli ntibabonye icyo bashakaga. Ahubwo bake batoranyijwe ni bo bakibonye.+ Abandi basigaye banze kumva.+ 8 Ibyo bihuje n’uko ibyanditswe bivuga. Bigira biti: “Imana yabashyize mu bitotsi byinshi cyane+ kugira ngo amaso yabo atareba n’amatwi yabo atumva, nk’uko bimeze n’uyu munsi.”+ 9 Nanone Dawidi yaravuze ati: “Ibirori byabo bibabere umutego n’ibisitaza maze bagwe kandi bahanwe. 10 Amaso yabo ahume ntakomeze kureba, kandi bajye bahora bahetamye umugongo.”+
11 Ariko none ndi kubaza nti: “Ese Abayahudi barasitaye maze baragwa burundu?” Oya si ko byagenze! Ahubwo gusitara kwabo kwatumye abantu bo mu bindi bihugu babona agakiza, kandi ibyo byatumye Abayahudi babagirira ishyari.+ 12 Niba gusitara kwabo no kugabanuka kwabo byaratumye abanyamahanga babona imigisha,+ nta gushidikanya ko umubare wabo niwuzura, imigisha izaba myinshi kurushaho!
13 Ubu noneho ndabwira mwebwe abanyamahanga. Mu by’ukuri ndi intumwa ku banyamahanga+ kandi umurimo nkorera Imana, mbona ko ari uw’agaciro kenshi.+ 14 Nanone niringira ko wenda nshobora gutuma Abayahudi bagenzi banjye bagirira ishyari abanyamahanga, bityo ngashobora gukiza bamwe muri bo. 15 Kuba Imana yarabaretse,+ byatumye bamwe mu banyamahanga baba incuti zayo. Ubwo rero Imana iramutse yemeye bamwe mu Bayahudi bashaka kuyigarukira, byaba bimeze nk’aho ibazuye. 16 Urugero, niba igice cy’igipondo gitanzwe ngo kibe ituro ry’ibyeze mbere ari icyera, biba bisobanuye ko igipondo cyose ari icyera. Nanone niba umuzi w’igiti ari uwera biba bisobanuye ko n’amashami ari ayera.
17 Icyakora Imana yavanye amwe mu mashami ku giti cyiza cy’umwelayo, hanyuma aba ari mwe iteraho, muba ayandi mashami nubwo mwari umwelayo wo mu gasozi. Ubwo rero namwe mutungwa n’ibivuye mu mizi y’igiti cy’umwelayo nyakuri. 18 Ariko ntimukumve ko murusha agaciro* ayo mashami yandi. Nimujya mwumva muyarusha agaciro,*+ mujye mwibuka ko atari mwe umuzi uteyeho, ahubwo ko ari mwe muteye ku muzi. 19 Ubwo rero, mushobora kuzavuga muti: “Amashami yakuwe ku giti kugira ngo duterweho.”+ 20 Ibyo ni ukuri rwose! Bo babuze ukwizera,+ maze bakurwa kuri icyo giti, ariko mwebwe mwagize ukwizera+ maze muterwaho. Ubwo rero ntimukirate, ahubwo mujye mutinya Imana, 21 kuko niba itarihanganiye amashami y’umwimerere, namwe nimukora nk’ibyo bakoze ntizabihanganira. 22 Ibyo rero bigaragaza ko Imana irangwa n’ineza+ ariko nanone ikaba itihanganira ibibi.+ Ntiyihanganiye ababuze ukwizera, bagereranywa na ya mashami yakuwe ku giti. Ariko mwe yabagaragarije ineza kandi izakomeza kubikora nimukomeza kwitwara neza. Bitabaye ibyo namwe mwazavanwa ku giti. 23 Nanone Abayahudi nibagaragaza ukwizera bazongera baterwe ku giti,+ kuko Imana ifite ubushobozi bwo kongera kubateraho. 24 Dore mwebwe mwaciwe ku mwelayo wo mu gasozi, maze nubwo bidasanzwe muterwa ku mwelayo nyakuri. Ubwo se murumva bitazoroha kurushaho ko amashami yahoze ku mwelayo nyakuri yongera guterwaho?
25 Ariko rero bavandimwe, ndashaka ko musobanukirwa iri banga ryera+ kugira ngo mudatekereza ko muri abanyabwenge. Bamwe mu Bisirayeli banze kumva, kugeza igihe umubare w’abanyamahanga wuzuriye, 26 kandi uko ni ko Imana yakijije Isirayeli.+ Ibyo ni na ko byanditswe ngo: “Umukiza azaturuka i Siyoni,+ akure Yakobo* mu bikorwa byo kutubaha Imana. 27 Iryo ni ryo sezerano nzagirana na bo+ igihe nzaba ndi kubababarira ibyaha byabo.”+ 28 Ni iby’ukuri ko bamwe muri abo Bayahudi banze ubutumwa bwiza, kandi ibyo ni mwe byagiriye akamaro. Ariko Abayahudi ni bo Imana yari yaratoranyije kandi irabakunda ibigiriye ba sekuruza.+ 29 Imana ntizigera yicuza imigisha yahaye Abayahudi kandi ntizigera yicuza ko yabatoranyije, 30 kuko namwe mutumviraga Imana,+ ariko ubu mukaba mwaragiriwe imbabazi+ bitewe no kutumvira kw’Abayahudi.+ 31 Ubu ni bo babaye abatumvira, nyamara mwebwe Imana yabagiriye imbabazi. Icyakora na bo bashobora kuzazigirirwa, nk’uko namwe mwazigiriwe. 32 Ibyo biterwa n’uko abantu bose batumvira,+ kandi Imana yemeye ko bikomeza kugenda bityo kugira ngo ibone uko igirira imbabazi abantu bose.+
33 Rwose imigisha Imana itanga ni myinshi, kandi ubwenge bwayo n’ubumenyi ifite na byo ni byinshi cyane! Imanza ica zirarenze kandi n’ibyo ikora biragoye kubisobanukirwa. 34 None se “ni nde wamenye ibyo Yehova atekereza, kandi se ni nde ushobora kumugira inama?”+ 35 Cyangwa se “ni nde wabanje kugira icyo amuha, kugira ngo bibe ngombwa ko amwishyura?”+ 36 Ni we waremye ibintu byose. Ni we ubibeshaho kandi byose biriho bitewe n’ubushake bwe. Nahabwe ikuzo iteka ryose. Amen.*
12 Nuko rero bavandimwe, kubera ko Imana yabagaragarije impuhwe, ndabinginze ngo mutange imibiri yanyu+ ibe nk’igitambo kizima, cyera+ kandi cyemerwa n’Imana. Nanone mujye mukoresha ubushobozi bwanyu bwo gutekereza mu gihe muyikorera umurimo wera.+ 2 Nimureke kwigana abantu bo muri iyi si. Ahubwo muhinduke, muhindure imitekerereze rwose,+ kugira ngo ubwanyu mwigenzurire mumenye neza+ ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.
3 Nshingiye ku neza ihebuje* Imana yangiriye, ndasaba buri wese muri mwe, ko atagomba kwitekerezaho mu buryo burenze urugero.+ Ahubwo buri wese ajye agaragaza ko afite imitekerereze myiza ihuje n’ukwizera Imana yamuhaye.+ 4 Urugero, umubiri ugira ingingo nyinshi,+ ariko ingingo zawo zose ntizikore ibintu bimwe. 5 Mu buryo nk’ubwo, nubwo turi benshi, natwe turi umubiri umwe kandi twunze ubumwe na Kristo. Icyakora buri wese yunganira mugenzi we nk’uko ingingo z’umubiri zunganirana.+ 6 Twese dufite impano zitandukanye bitewe n’ineza ihebuje Imana yatugaragarije.+ Ubwo rero, niba twarahawe impano yo guhanura, tujye duhanura dukurikije ukwizera dufite. 7 Niba dufite impano yo gufasha abandi, tujye dukora uko dushoboye tubafashe. Niba dufite impano yo kwigisha, tujye twigisha neza.+ 8 Nanone niba dufite impano yo gutera abandi inkunga,+ tujye dukomeza tubatere inkunga. Niba dufite impano yo gutanga, tujye dutanga tubigiranye ubuntu.+ Niba dufite inshingano yo kuyobora, tujye tubikora tubishyizeho umutima.+ Kandi niba tugira impuhwe, tujye dukomeza tuzigaragaze tunezerewe.+
9 Mujye mugaragaza urukundo ruzira uburyarya.+ Mujye mwanga cyane ibibi,+ ahubwo muhatanire gukora ibyiza. 10 Mujye mugaragarizanya urukundo rwa kivandimwe, kandi mwite ku bandi mubikuye ku mutima. Nanone mujye muharanira kubaha abandi.*+ 11 Ntimukabe abanebwe mu byo mukora.+ Ahubwo mujye muba abanyamwete.+ Mujye mureka umwuka wera ubongerere imbaraga. Nanone, mujye mukorera Yehova* n’umutima wanyu wose.+ 12 Mujye mushimishwa cyane n’ibyiringiro mufite, mwihanganire ibibazo+ kandi musenge ubudacogora.+ 13 Mujye mufasha abagaragu b’Imana mukurikije ibyo bakeneye,+ mugire n’umuco wo kwakira abashyitsi.+ 14 Mukomeze gusabira umugisha ababatoteza.+ Mujye mubasabira umugisha aho kubifuriza ibibi.+ 15 Mujye mwishimana n’abishimye kandi mubabarane n’abababaye. 16 Mujye muhangayikira abandi nk’uko namwe muhangayikishwa n’ibibazo byanyu. Ntimukishyire hejuru,* ahubwo mujye mwiyoroshya.+ Nanone ntimukibwire ko murusha abandi ubwenge.+
17 Nihagira umuntu ubakorera ibintu bibi, ntimukabimwishyure.*+ Mujye mukora ibintu byiza ku buryo ababibona bose babona ko ari byiza. 18 Niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.+ 19 Bavandimwe nkunda, ntimukishyure abantu ibibi babakoreye. Ahubwo mujye mureka Imana ibe ari yo igaragariza umujinya uwakoze nabi,+ kuko handitswe ngo: “Yehova aravuze ati: ‘ni njye uhana abantu kandi nkabishyura ibibi bakoze.’”+ 20 Ahubwo “umwanzi wawe nasonza ujye umuha ibyokurya, nagira inyota umuhe icyo kunywa. Nubigenza utyo, bishobora kumukora ku mutima bigatuma ahinduka akaba umuntu mwiza.”*+ 21 Ntimukemere ko ikibi kibatsinda. Ahubwo mujye mukomeza kurwanya ikibi mukora ibikorwa byiza.+
13 Umuntu wese ajye yumvira abategetsi,+ kuko nta butegetsi bwabaho Imana itabyemeye.+ Abategetsi bayobora mu nzego zitandukanye, bariho kuko Imana yabyemeye.+ 2 Ni yo mpamvu umuntu wese urwanyije ubutegetsi, aba arwanyije Imana, kandi abantu bose babikora bazahanwa. 3 Abategetsi ni abo gutinywa. Ariko ntibatinywa n’abakora ibyiza, ahubwo batinywa n’abakora ibibi.+ Ubwo rero niba ushaka kudatinya abategetsi, ujye ukomeza gukora ibyiza,+ na bo bazabigushimira, 4 kuko Imana ibakoresha kugira ngo umererwe neza. Icyakora niba ukora ibibi, ujye ubatinya kuko bahawe uburenganzira n’ububasha bwo guhana abakora ibibi. Imana irabakoresha kugira ngo bahane abakora ibibi.
5 Ubwo rero mujye mubumvira, mutabitewe gusa no gutinya uburakari, ahubwo nanone mubitewe n’uko mushaka kugira umutimanama ukeye.+ 6 Nanone iyo ni yo mpamvu ituma mwishyura imisoro, kuko abo bategetsi Imana ibakoresha kugira ngo bafashe abaturage, kandi bahora babikora. 7 Mujye muha abantu bose ibibakwiriye. Abasaba imisoro,+ mujye muyibaha, usaba gutinywa, mujye mumutinya,+ n’usaba icyubahiro+ mujye mukimuha.
8 Ntimukagire umuntu mubamo ideni iryo ari ryo ryose. Ahubwo icyo musabwa ni ugukundana,+ kuko umuntu wese ukunda mugenzi we aba akoze ibyo amategeko asaba.+ 9 Amategeko aravuga ngo: “Ntugasambane,+ ntukice,+ ntukibe,+ kandi ntukifuze+ ikintu icyo ari cyo cyose cya mugenzi wawe.” Ayo mategeko hamwe n’andi ayo ari yo yose, akubiye muri aya magambo avuga ngo: “Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.”+ 10 Umuntu ufite urukundo ntagirira abandi nabi.+ Ubwo rero, umuntu ukunda abandi, aba yakoze ibyo Amategeko asaba.+
11 Ibyo nanone mujye mubikora bitewe n’uko muzi igihe turimo. Dore igihe kirageze kugira ngo mukanguke muve mu bitotsi,+ kandi ubu turi hafi gukizwa kurusha uko byari bimeze igihe twizeraga. 12 Ijoro rigeze kure kandi burenda gucya. Nimureke ibikorwa byose bikorerwa mu mwijima,+ ahubwo mutware intwaro z’umucyo.+ 13 Nimureke tujye twitwara neza,+ tumere nk’abagenda ku manywa. Tujye twirinda ibirori birimo urusaku rukabije, twirinde ubusinzi, twirinde ubusambanyi, imyifatire iteye isoni,*+ amakimbirane n’ishyari.+ 14 Ahubwo mujye mukurikiza urugero Umwami wacu Yesu Kristo+ yadusigiye, kandi ntimugateganye iby’igihe kizaza mubitewe n’ibyifuzo bishingiye ku bwikunde.+
14 Mujye mwakira umuntu udafite ukwizera gukomeye,+ kandi ntimugacire urubanza abo mutabona ibintu kimwe. 2 Iyo umuntu afite ukwizera gukomeye, aba arya ibintu byose. Ariko umuntu udafite ukwizera gukomeye, we ahitamo kwirira imboga gusa. 3 Umuntu urya ibintu byose, ntaba agomba gusuzugura umuntu utarya ibintu byose, kandi n’umuntu utarya ibintu byose, ntaba agomba gucira urubanza umuntu urya ibintu byose,+ kuko uwo muntu urya ibintu byose na we Imana iba imwemera. 4 None se, uri nde wowe ucira urubanza umugaragu w’undi muntu?+ Shebuja ni we wemeza niba yakoze ibyiza cyangwa niba yakosheje.+ Mu by’ukuri na we Yehova* aramufasha kandi akabona ko ari umuntu ukwiriye.
5 Bamwe baba babona ko umunsi umwe ufite agaciro kuruta indi yose.+ Abandi bo bakabona ko iminsi yose ingana.+ Buri wese ajye yemera adashidikanya uko abona ibintu. 6 Abantu babona ko umunsi umwe aba ari uw’ingenzi kurusha indi, babikora bagamije guhesha Yehova icyubahiro. Nanone abantu barya ibyokurya byose, babikora kugira ngo baheshe Yehova icyubahiro, kubera ko babanza kumushimira ko yabahaye ibyokurya.+ Abatarya ibyokurya byose na bo bahesha Yehova icyubahiro, kandi baramushimira.+ 7 Mu by’ukuri, nta muntu n’umwe muri twe ubaho kugira ngo yiheshe icyubahiro,+ kandi nta n’umwe upfa kugira ngo yiheshe icyubahiro, 8 kuko niba turiho, turiho kugira ngo duheshe Yehova icyubahiro,+ kandi niba dupfa, dupfa kugira ngo duheshe Yehova icyubahiro. Kubera iyo mpamvu rero, niba turiho cyangwa niba dupfa, turi aba Yehova.+ 9 Icyo ni cyo cyatumye Kristo apfa kandi akongera kuba muzima, kugira ngo agire ububasha ku bantu bapfuye no ku bariho.+
10 Ariko se kuki ucira urubanza umuvandimwe wawe?+ Cyangwa se nanone, kuki usuzugura umuvandimwe wawe? Twese Imana ni yo izaducira urubanza,+ 11 kuko byanditswe ngo: “Yehova aravuze ati: ‘ndahiye mu izina ryanjye+ ko abantu bose bazamfukamira, kandi abantu bose bazemera ko ndi Imana.’”+ 12 Nuko rero, buri wese muri twe Imana izamubaza ibyo yakoze.+
13 Ubwo rero, ntitugakomeze gucirana imanza.+ Ahubwo twiyemeze kudakora ikintu cyatuma umuvandimwe wacu abura ukwizera cyangwa kigatuma acika intege.+ 14 Njyewe umwigishwa w’Umwami Yesu, nzi neza ko mu byo turya nta kintu kiba cyanduye.+ Ahubwo iyo umuntu atekereza ko ikintu cyanduye, iyo akiriye aba akoze nabi. 15 Niba umuvandimwe wawe ababaye bitewe n’ibyo urya, ntuba umugaragarije urukundo.+ Ntugatume umuvandimwe wawe abura ukwizera* bitewe n’ibyo urya, kuko uwo na we Kristo yamupfiriye.+ 16 Ubwo rero, ntimugatume ibyiza mukora bivugwa nabi. 17 Kugira ngo umuntu azabone Ubwami bw’Imana ntibiterwa n’ibyo arya cyangwa ibyo anywa.+ Ahubwo icyo asabwa ni ugukiranuka, kurangwa n’amahoro, ibyishimo, kandi akagira umwuka wera. 18 Umugaragu wa Kristo ufite iyo mico, Imana iramwemera n’abantu bakamwemera.
19 Ubwo rero, tujye dukora ikintu cyose gihesha amahoro+ kandi duterane inkunga.+ 20 Reka gusenya umurimo w’Imana bitewe n’ibyokurya.+ Mu by’ukuri, ibyokurya byose biremewe, ariko si byiza* kugira icyo urya niba kiri butume mugenzi wawe acika intege.+ 21 Ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa divayi cyangwa kwirinda ikindi kintu icyo ari cyo cyose, gishobora gutuma umuvandimwe wawe acika intege.+ 22 Ukwizera ufite ku birebana n’ibyo, kujye kumenywa n’Imana yonyine. Uzagira ibyishimo nuticira urubanza bitewe n’uko wakoze ibyo ubona ko bikwiriye. 23 Ariko niba umuntu ashidikanya ku birebana n’ibyo arya, aramutse abiriye yaba akoze nabi, kuko aba atazi neza ko ibyo akoze bikwiriye.* Mu by’ukuri ikintu cyose umuntu akoze adafite ukwizera kiba ari icyaha.
15 Nuko rero, twebwe abafite ukwizera gukomeye, tugomba kwihanganira abadafite ukwizera gukomeye+ kandi ntitwinezeze.+ 2 Buri wese muri twe agomba gukora uko ashoboye agashimisha mugenzi we, kandi akamukorera ibyiza kugira ngo amutere inkunga.+ 3 Na Kristo ubwe ntabwo yigeze yinezeza.+ Ahubwo ibyamubayeho bihuje n’ibivugwa mu byanditswe, bigira biti: “Ibitutsi bagututse nanjye ni byo bantutse.”+ 4 Ibintu byose byanditswe kera, byandikiwe kutwigisha.+ Ibyo Byanditswe Byera biraduhumuriza, kandi bikadufasha kwihangana+ bityo tukagira ibyiringiro.+ 5 Nsenga Imana nyisaba ko yabafasha kwihangana, ikabaha ihumure kandi ikabafasha kugira imitekerereze nk’iyo Kristo Yesu yari afite. 6 Ibyo bizatuma mwunga ubumwe,+ kugira ngo musingize Imana, ari na yo Papa w’Umwami wacu Yesu Kristo.
7 Nuko rero, buri wese ajye yakira mugenzi we*+ abyishimiye, nk’uko Kristo na we yatwakiriye abyishimiye.+ Ibyo ni byo bizatuma Imana ihabwa icyubahiro. 8 Ndababwira ko mu by’ukuri Kristo yaje gukorera Abayahudi,+ kugira ngo agaragaze ko Imana ari iy’ukuri, kandi ashimangire amasezerano Imana yagiranye na ba sekuruza.+ 9 Ibyo byabayeho kugira ngo abantu bo mu bihugu bitandukanye baheshe Imana icyubahiro kubera imbabazi zayo.+ Ibyo binahuje n’icyo ibyanditswe bivuga. Bigira biti: “Nzagusingiza ndi mu bantu bo mu bihugu byinshi, kandi nzakuririmbira nsingiza izina ryawe.”+ 10 Birongera bikagira biti: “Mwa bantu bo mu bihugu mwe, nimwishimane n’abantu be.”+ 11 Nanone bigira biti: “Mwa bantu bo ku isi mwe nimusingize Yehova.* Bantu mwese nimumusingize.”+ 12 Yesaya na we yaravuze ati: “Mu muryango wa Yesayi+ hazava umuntu uzategeka abantu bo mu bihugu byinshi+ kandi abantu bazamutegereza babyishimiye kugira ngo abakorere ibyiza.”+ 13 Imana itanga ibyiringiro ibahe ibyishimo byinshi n’amahoro, bitewe n’uko muyiringira, kugira ngo ibyiringiro byanyu bibe byinshi cyane kandi muhabwe imbaraga nyinshi z’umwuka wera.+
14 Bavandimwe, nizeye ntashidikanya ko muhora mwiteguye gukorera abandi ibikorwa byiza, mukaba mufite ubumenyi, kandi buri wese akaba ashobora kugira mugenzi we inama.* 15 Ariko kandi, mbandikiye mvuga ingingo zimwe na zimwe ntaca ku ruhande, mbese nk’aho nongeye kubibutsa, kubera ko Imana yangaragarije ineza yayo ihebuje.* 16 Ndi umukozi wa Kristo Yesu ukorera abantu bo mu bindi bihugu.+ Nkorana umwete umurimo wo gutangaza ubutumwa bwiza bw’Imana,+ kugira ngo n’abantu bo muri ibyo bihugu babe nk’ituro rishimisha Imana, kandi ryejejwe binyuze ku mwuka wera.
17 Ubwo rero, nishimira ko ndi umwigishwa wa Kristo Yesu kandi nkaba nkora umurimo w’Imana. 18 Sinzavuga ibirebana n’ibintu njye ubwanjye nakoze, ahubwo nzajya mvuga ibyo Kristo yakoze binyuze kuri njye, kugira ngo abantu bo mu bindi bihugu bumvire biturutse ku magambo yanjye n’ibikorwa byanjye. 19 Abo bantu bumviye bitewe n’ibimenyetso bikomeye ndetse n’ibitangaza+ Imana yakoze ikoresheje umwuka wera. Ni yo mpamvu nabwirije ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo mbyitondeye, uhereye i Yerusalemu kugera no mu karere kose ka Iluriko.+ 20 Mu by’ukuri, nirinze kubwiriza ubutumwa bwiza abantu basanzwe bazi ibyerekeye Kristo kugira ngo ntabwiriza aho abandi babwirije. 21 Ibyo ni na byo ibyanditswe bivuga bigira biti: “Abatarigeze babwirwa ibye bazamumenya, kandi abatarigeze bumva ibye bazabisobanukirwa.”+
22 Ni na yo mpamvu nagiye nshaka kuza iwanyu inshuro nyinshi, ariko ngahura n’ibimbuza. 23 Ariko ubu muri utwo turere twose nta na kamwe ntarabwirizamo, kandi maze imyaka myinshi nifuza kuza iwanyu kubasura. 24 Ubwo rero igihe nzaba ngiye muri Esipanye, nizeye ko nzababona. Nzabanza marane namwe igihe, urukumbuzi rushire kandi nizeye ko muzamperekeza ubwo nzaba ngiye muri Esipanye. 25 Ariko ubu, mbanje kujya i Yerusalemu gufasha abavandimwe.*+ 26 Abavandimwe b’i Makedoniya n’abo muri Akaya, bishimiye gutanga imfashanyo zo guha abavandimwe b’i Yerusalemu bakennye.+ 27 Mu by’ukuri, abo bavandimwe babikoze babyishimiye kubera ko bumvaga ari nkaho babafitiye ideni. Abavandimwe b’i Yerusalemu ni bo bari barababwiye ibyerekeye Imana. Ubwo rero, abo bavandimwe na bo bumvaga bagomba gufasha abo bavandimwe b’i Yerusalemu bakoresheje ubutunzi bwabo.+ 28 Ubwo nimara guha imfashanyo abo bavandimwe, nzabanyuraho ngiye muri Esipanye. 29 Nanone kandi, nzi ko ninza iwanyu, nzabazanira imigisha myinshi ituruka kuri Kristo.
30 None rero bavandimwe, ndabinginga binyuze ku Mwami wacu Yesu Kristo no ku rukundo ruturuka ku mwuka wera, ngo mufatanye nanjye gusenga mushyizeho umwete munsabira ku Mana.+ 31 Munsengere kugira ngo nzarokoke+ abantu batizera Yesu bari i Yudaya, kandi imfashanyo nshyiriye abagaragu b’Imana bari i Yerusalemu zizakirwe neza.+ 32 Imana nibishaka nzaza iwanyu mfite ibyishimo byinshi kandi duterane inkunga. 33 Imana itanga amahoro ibane namwe mwese.+ Amen.*
16 Bavandimwe, ndabasaba ngo mwakire neza mushiki wacu Foyibe, ukorera umurimo mu itorero ry’i Kenkireya.+ 2 Rwose mumwakire neza nk’uko abagaragu b’Imana bakwiriye kwakirwa. Muzamuhe ibyo azakenera byose,+ kubera ko yavuganiye abantu benshi, ndetse nanjye ubwanjye ndimo.
3 Munsuhurize Purisikila na Akwila,+ bagenzi banjye twakoranye umurimo wa Kristo Yesu. 4 Bari biteguye gupfa mu mwanya wanjye.+ Si njye njyenyine ubashima, ahubwo n’amatorero yose agizwe n’abantu batari Abayahudi arabashima. 5 Munsuhurize n’abagize itorero bateranira mu nzu yabo.+ Munsuhurize incuti nkunda ari yo Epinete, ari na we wabanjirije abandi bo muri Aziya kuba umwigishwa wa Kristo. 6 Munsuhurize Mariya wabakoreye ibintu byinshi. 7 Munsuhurize na Andironiko na Yuniya, bene wacu+ kandi tukaba twarafunganywe. Ni abagabo bavugwa neza n’intumwa, kandi bamaze igihe kirekire ari abigishwa ba Kristo kurusha icyo maze.
8 Munsuhurize incuti yanjye Ampuliyato, uwo nkunda na we akaba ari umwigishwa w’Umwami. 9 Munsuhurize mugenzi wanjye Iribe, dukorana umurimo wa Kristo, munsuhurize n’incuti yanjye nkunda Sitaki. 10 Munsuhurize Apele, umukozi wemewe wa Kristo. Munsuhurize n’abantu bo kwa Arisitobulo. 11 Munsuhurize mwene wacu Herodiyoni, munsuhurize n’abo kwa Narisisi bizera Umwami. 12 Munsuhurize Tirifayina na Tirifoza, bakaba ari abagore bakorana umwete umurimo w’Umwami. Munsuhurize incuti yacu Perusi, kuko na we yakoze byinshi mu murimo w’Umwami. 13 Munsuhurize Rufo umukozi uhebuje w’Umwami, munsuhurize na mama we, nanjye akaba yarambereye nka mama. 14 Munsuhurize Asinkirito, Fulegoni, Herume, Patiroba, Heruma n’abavandimwe bari kumwe na bo. 15 Munsuhurize Filologo na Yuliya, Neru na mushiki we, na Olumpa hamwe n’abigishwa ba Kristo bari kumwe na bo. 16 Muramukanye kandi muhoberane* mufite ibyishimo. Abantu bo matorero yose ya Kristo barabasuhuza.
17 Bavandimwe, ndabinginga ngo mujye mumenya abateza amacakubiri n’abaca abandi intege bigisha inyigisho zitandukanye n’izo mwigishijwe, kandi mubirinde.+ 18 Abantu bameze batyo si abagaragu ba Kristo, ahubwo bayoborwa n’ibyifuzo* byabo. Bakoresha akarimi keza n’amagambo ashyeshyenga kugira ngo bashuke abantu batagira uburyarya. 19 Abantu bose bazi ko mwumvira kandi nanjye biranshimisha. Nifuza ko mwagira ubwenge, mugakora ibyiza, mukaba inyangamugayo kandi mukirinda ibibi.+ 20 Vuba aha, Imana itanga amahoro igiye kumenagurira Satani+ munsi y’ibirenge byanyu. Umwami wacu Yesu nakomeze abagaragarize ineza ye ihebuje.*
21 Timoteyo dukorana umurimo arabasuhuza. Bene wacu+ ari bo Lukiyosi, Yasoni na Sosipateri na bo barabasuhuza.
22 Nanjye Terutiyo umwigishwa w’Umwami, akaba ari nanjye wanditse iyi baruwa ndabasuhuza.
23 Gayo+ uncumbikiye, akaba yaranemeye ko abagize itorero bateranira mu nzu ye, arabasuhuza. Erasito ushinzwe kugenzura umutungo w’umujyi, hamwe n’umuvandimwe we Kwaruto, barabasuhuza. 24* ——
25 Mwizere ko Imana ishobora gutuma mushikama binyuze ku butumwa bwiza ntangaza no ku murimo wo kubwiriza ibyerekeye Yesu Kristo. Ubwo butumwa bwiza bwamenyekanye binyuze ku ibanga ryera+ rimaze igihe kirekire ryarahishwe. 26 Ariko ubu twararimenye kandi ryamenyekanye binyuze ku buhanuzi buri mu Byanditswe. Imana ihoraho iteka ryose, yategetse ko rimenyekana mu bantu bo mu bihugu byose kugira ngo bizere Imana kandi bayumvire. 27 Imana yo yonyine ifite ubwenge bwinshi,+ nihabwe icyubahiro iteka ryose, binyuze kuri Yesu Kristo. Amen.*
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ideni.”
Cyangwa “n’abatari Abagiriki.”
Umwandiko w’Ikigiriki wongeraho “Amen.” Iryo jambo Pawulo yarivuze agaragaza icyifuzo gikomeye yari afite cy’uko Imana yasingizwa iteka ryose.
Cyangwa “kugirana n’abagore babo imibonano mpuzabitsina isanzwe.”
Cyangwa “gusiramurwa.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Cyangwa “gusiramurwa.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Cyangwa “amagambo yera y’Imana.”
Ni inzoka y’impiri.
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “umwenda bamufitiye.”
Cyangwa “kikababarirwa.”
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “abasiramuwe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “ntibituma umuntu yumva atengushywe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “twiyunze n’Imana.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “abantu b’ingeri zose.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “aba ahanaguweho.”
Cyangwa “tuzabana na we.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ingingo z’umubiri.”
Cyangwa “nta ho mwari muhuriye n’ibyo gukiranuka.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “itegeko ry’umwuka wera.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “itegeko ry’icyaha n’itegeko ry’urupfu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Abba.” Ni ijambo ry’Icyarameyi cyangwa ry’Igiheburayo risobanura “papa.” Ni ijambo rigaragaza urukundo umwana avuga ahamagara papa we.
Aha ngaha, umutima werekeza ku bitekerezo, ibyiyumvo n’imyitwarire.
Bishobora kuba bisobanura “twaba tumerewe neza.”
Bishobora kuba bisobanura “twaba duhanganye n’ibibazo bikomeye.”
Cyangwa “bibe bityo.”
Cyangwa “Yakobo.”
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “uzumva atengushywe.”
Reba Umugereka wa A5.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibirenge by’abaje kubwiriza.”
Cyangwa “ibyo yatwumvanye.”
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “ubuntu butagereranywa bw’Imana.”
Cyangwa “ntimukirate kuri ayo mashami.”
Cyangwa “mushaka kuyirataho.”
Byerekeza kuri Isirayeli.
Cyangwa “bibe bityo.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “mujye mufata iya mbere mwubahe abandi.”
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “ntimugahoze ibitekerezo ku bintu bihanitse.”
Cyangwa “ntimukiture umuntu wese inabi yabagiriye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nubigenza utyo uzaba umurunze amakara yaka ku mutwe.”
Cyangwa “ibikorwa biteye isoni.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Imyifatire iteye isoni.”
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “arimbuka.”
Cyangwa “biteje akaga.”
Cyangwa “kuko aba adafite ukwizera.”
Cyangwa “buri wese ajye yemera mugenzi we.”
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “kwigisha mugenzi we.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abera.”
Cyangwa “bibe bityo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muramukanishe gusomana kwera.”
Cyangwa “inda zabo.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.
Cyangwa “bibe bityo.”