ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt Yakobo 1:1-5:20
  • Yakobo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yakobo
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yakobo

IBARUWA YA YAKOBO

1 Njyewe Yakobo,+ umugaragu w’Imana n’uw’Umwami Yesu Kristo, ndabandikiye mwebwe abo mu miryango 12 mwatataniye hirya no hino.

Ndabasuhuje!

2 Bavandimwe, nimuhura n’ibigeragezo bitandukanye, mujye mubona ko ari ibintu bishimishije rwose.+ 3 Mujye mwibuka ko iyo ukwizera kwanyu kugeragejwe, bituma mugira umuco wo kwihangana.+ 4 Nimukomeza kwihangana bizabatoza mu buryo bwuzuye, bityo mube abantu badafite inenge muri byose, ku buryo nta cyo umuntu yabagaya.+

5 Niba rero muri mwe hari umuntu ukeneye ubwenge, ajye akomeza abusabe Imana+ kandi izabumuha,+ kuko Imana iha abantu bose ibigiranye ubuntu kandi nta we ijya irakarira* ngo ni uko yayisabye.+ 6 Ariko rero, ajye akomeza gusaba afite ukwizera+ adashidikanya na gato,+ kuko umuntu ushidikanya aba ameze nk’umuraba* wo mu nyanja utwarwa n’umuyaga, ukagenda wikoza hirya no hino. 7 Mu by’ukuri, umuntu ushidikanya ntakitege ko hari ikintu icyo ari cyo cyose Yehova* yamuha. 8 Uwo aba ari umuntu utazi gufata imyanzuro,+ uhuzagurika mu byo akora byose.

9 Umuvandimwe ubaho mu buzima bworoheje ajye yishimira ko ashyizwe hejuru,+ 10 n’umukire yishimire ko acishijwe bugufi,+ kuko azavaho* nk’uburabyo bwo mu gasozi. 11 Izuba rirarasa rikazana ubushyuhe bwinshi rikumisha ibimera, maze uburabyo bwabyo bugahunguka, n’ubwiza bwabyo bugashira. Uko ni ko umukire na we azapfa agishakisha ubuzima.+

12 Ugira ibyishimo ni ukomeza kwihanganira ikigeragezo,+ kuko namara kwemerwa n’Imana azahabwa ikamba ry’ubuzima,+ iryo Yehova yasezeranyije abakomeza kumukunda.+ 13 Igihe umuntu ahanganye n’ikigeragezo, ntakavuge ati: “Imana ni yo irimo ingerageza,” kuko nta muntu ushobora kugerageza Imana ngo atume ikora ibintu bibi, kandi na yo nta we igerageza ikoresheje ibintu bibi. 14 Ahubwo umuntu wese ageragezwa iyo ashutswe n’irari rye.+ 15 Iyo iryo rari rimaze kuba ryinshi cyane, rituma umuntu akora icyaha, maze yamara gukora icyaha bikamuzanira urupfu.+

16 Bavandimwe nkunda, ntimuyobe. 17 Ni ukuri, impano nziza yose n’impano yose itunganye ituruka mu ijuru.+ Iba ivuye ku Mana yo yaremye ibimurika byo mu ijuru,+ kandi iyo Mana ntihinduka nk’uko igicucu cy’izuba kigenda gihinduka.+ 18 Kubera ko yabishatse, yatumye tubaho ikoresheje ijambo ryayo ry’ukuri,+ maze tuba aba mbere yahisemo mu bo yaremye.+

19 Mumenye ibi bavandimwe nkunda: Umuntu wese ajye yihutira kumva ariko atinde kuvuga,+ kandi atinde kurakara,+ 20 kuko umuntu ufite umujinya adakora ibyo Imana ibona ko bikiranuka.+ 21 Nuko rero, mwamaganire kure ibikorwa byanduye n’ibindi bintu bibi byose,+ maze mwicishe bugufi mwemere ko ijambo ry’Imana ribakiza.

22 Mujye mushyira iryo jambo ry’Imana mu bikorwa,+ atari ukuryumva gusa, mwishukisha ibitekerezo bidahuje n’ukuri. 23 Iyo umuntu yumva ijambo ry’Imana ariko ntarishyire mu bikorwa,+ aba ameze nk’umuntu wireba mu maso akoresheje indorerwamo. 24 Arireba, maze yagenda ako kanya akibagirwa uko asa. 25 Ariko umuntu wiyigisha amategeko atunganye+ ari na yo atuma umuntu agira umudendezo kandi agashyira mu bikorwa ibivugwamo, ntaba ameze nk’umuntu wumva gusa, maze akibagirwa. Ahubwo we aba akora ibyo Imana ishaka, kandi ibyo bituma agira ibyishimo.+

26 Nihagira umuntu utekereza ko akorera Imana* mu buryo bukwiriye ariko ntategeke ururimi rwe,+ ahubwo agakomeza kwishuka mu mutima we, umurimo akorera Imana uba ari imfabusa. 27 Gukorera Imana* mu buryo bukwiriye kandi budafite inenge imbere y’Imana yacu, ari na yo Papa wacu wo mu ijuru, ni ukwita ku mfubyi+ n’abapfakazi+ mu mibabaro yabo,+ no kwirinda kwanduzwa n’isi.+

2 None se bavandi, kuki mwizera Umwami wacu Yesu Kristo, ufite icyubahiro, mwarangiza mugakunda abantu bamwe mukabarutisha abandi?+ 2 Iyo umuntu yinjiye aho muteraniye yambaye impeta za zahabu ku ntoki hamwe n’imyenda myiza cyane, n’umukene akinjira yambaye imyenda yanduye, 3 uwambaye imyenda myiza cyane mumuha agaciro mukamubwira muti: “Icara aha heza.” Naho umukene mukamubwira muti: “Komeza uhagarare,” cyangwa mukavuga muti: “Genda wicare hariya hasi.”+ 4 None se ubwo, murumva muri mwe hatarimo ivangura rishingiye ku nzego z’imibereho,+ kandi mukaba muri abacamanza baca imanza zirimo ubugome?+

5 Bavandimwe nkunda, nimwumve. Ese Imana ntiyatoranyije abantu isi ibona ko ari abakene kugira ngo babe abakire mu byo kwizera+ kandi baragwe Ubwami, ubwo yasezeranyije abayikunda?+ 6 Ariko mwebwe musuzugura abakene. None se abakire si bo babakandamiza,+ bakabajyana mu nkiko? 7 Ese si bo batuka izina ryiza mwitirirwa? 8 None rero, niba mukomeza kumvira itegeko ry’Umwami rihuje n’ibyanditswe bivuga ngo: “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda,”+ muba mukora neza rwose. 9 Ariko niba mukomeza gukunda abantu bamwe mukabarutisha abandi,+ muba mukora icyaha, kandi amategeko aba abashinja ko muri abanyabyaha.+

10 Umuntu wese wubahiriza Amategeko yose ariko akagira ingingo imwe atubahiriza, aba ayishe yose,+ 11 kuko uwavuze ati: “Ntugasambane,”+ ari na we wavuze ati: “Ntukice.”+ Niba rero udasambana ariko ukica, uba wishe amategeko. 12 Mu byo muvuga no mu byo mukora, mujye muba nk’abazacirwa urubanza hakurikijwe amategeko agenga abantu bafite umudendezo,+ 13 kuko umuntu utagira imbabazi na we azacirwa urubanza nta mbabazi.+ Ariko umuntu ugira imbabazi nta rubanza ruzamutsinda.*

14 None se bavandi, byaba bimaze iki umuntu aramutse avuze ko afite ukwizera ariko ntikugaragarire mu bikorwa?+ Ese uko kwizera kwe kwamukiza?+ 15 Niba umuvandimwe cyangwa mushiki wacu adafite icyo kwambara kandi adafite ibyokurya bihagije by’uwo munsi, 16 ariko umwe muri mwe akamubwira ati: “Genda amahoro, ushire imbeho kandi uhage,” nyamara ntimumuhe ibyo akeneye, ibyo byaba bimaze iki?+ 17 Uko ni na ko bimeze ku kwizera. Iyo umuntu afite ukwizera ariko ntakore ibikorwa byiza, ukwizera kwe nta cyo kuba kumaze.+

18 Nyamara hari ushobora kuvuga ati: “Wowe ufite ukwizera naho njye nkora ibikorwa byiza.” Umuntu nk’uwo wamusubiza uti: “Ngaho nyereka ukwizera kwawe kutajyanye n’ibikorwa nanjye ndakwereka ukwizera kwanjye binyuze ku bikorwa byanjye byiza.” 19 None se wizera ko Imana ari imwe? Ibyo ni byiza rwose. Ariko abadayimoni na bo barabyizera kandi bakagira ubwoba bwinshi bagatitira.+ 20 Ariko se wa muntu utagira ubwenge we, koko urifuza kumenya ko ukwizera kutajyanye n’ibikorwa nta cyo kuba kumaze? 21 Ese ntuzi ko sogokuruza Aburahamu Imana yamwise umukiranutsi bitewe n’ibikorwa bye, igihe yari yemeye gushyira umwana we Isaka ku gicaniro kugira ngo amutambe?+ 22 Biragaragara rero ko ukwizera kwe kwajyanaga n’ibikorwa, kandi ibikorwa bye byiza, ni byo byagaragaje ko afite ukwizera gukomeye.+ 23 Ibyo byatumye ibyavuzwe mu byanditswe biba. Bigira biti: “Aburahamu yizeye Yehova bituma na we abona ko Aburahamu ari umukiranutsi,”+ nuko aza kwitwa “incuti ya Yehova.”*+

24 Murabona rero ko umuntu yitwa umukiranutsi binyuze ku bikorwa bye. Ntibituruka ku kwizera konyine. 25 Mu buryo nk’ubwo se, Rahabu wari indaya, we ntiyavuzweho ko ari umukiranutsi, bitewe n’ibikorwa bye, igihe yari amaze kwakira neza abari batumwe maze akabohereza banyuze mu yindi nzira?+ 26 Mu by’ukuri, nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye,+ ni ko no kwizera kutajyanye n’ibikorwa kuba kumeze. Nta cyo kuba kumaze.+

3 Bavandimwe, muri mwe ntihakabe benshi baba abigisha, kuko muzi ko tuzacirwa urubanza ruremereye kurushaho.+ 2 Twese dukora amakosa kenshi.+ Niba hari umuntu udakosa mu byo avuga, uwo yaba ari umuntu utunganye, ushobora no gutegeka umubiri we wose. 3 Iyo dushyize imigozi mu kanwa k’ifarashi kugira ngo itwumvire, tuba dushobora no gutegeka umubiri wayo wose tukayiyobora. 4 Dore n’amato, nubwo ari manini kandi akaba asunikwa n’imiyaga ikaze, ayoborwa n’ingashya nto cyane, umusare akayayobora aho ashaka nk’uko abyifuza.

5 Ururimi na rwo ni urugingo ruto rw’umubiri, nyamara rurirarira bikabije. Ngaho mutekereze ukuntu akariro gake cyane gashobora gutwika ishyamba rinini cyane! 6 Ururimi na rwo ni nk’umuriro.+ Ururimi rwuzuye ibibi byinshi, kuko rwangiza umubiri wose kandi rushobora kurimbura ubuzima bw’umuntu,+ ndetse umuriro warwo ni nk’uwo muri Gehinomu.* 7 Mu by’ukuri, inyamaswa z’inkazi z’amoko yose, inyoni, ibikururuka ndetse n’ibyo mu nyanja, bishobora gutozwa kumvira, kandi abantu bagiye babitoza. 8 Ariko ururimi rwo, nta muntu n’umwe ushobora kurutoza. Ni ikintu kibi kidategekeka kandi cyuzuye uburozi bwica.+ 9 Turukoresha dusingiza Yehova,* ari we Papa wacu wo mu ijuru, ariko nanone tukarukoresha twifuriza ibibi abantu baremwe “mu ishusho y’Imana.”+ 10 Ururimi rwifuriza abantu umugisha akaba ari na rwo rubifuriza ibibi.

Ariko bavandi, ibyo ntibikwiriye rwose.+ 11 Ese mu isoko imwe y’amazi hashobora kuvamo amazi meza hakavamo n’amazi asharira? 12 Bavandi, ese igiti cy’umutini gishobora kwera imyelayo, cyangwa umuzabibu ukera imitini?+ Amazi arimo umunyu na yo ntashobora kuvamo amazi meza.

13 Ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi usobanukiwe? Nagaragaze ibikorwa bye byiza binyuze ku myifatire ye myiza, afite ubugwaneza buzanwa n’ubwenge. 14 Ariko niba mugira ishyari rikaze+ n’amakimbirane*+ mu mitima yanyu, ntimukirate+ ngo mubeshyere ukuri. 15 Ubwo si ubwenge buturuka mu ijuru, ahubwo ni ubwenge bw’isi,+ bwa kinyamaswa n’ubw’abadayimoni, 16 kuko aho ishyari n’amakimbirane biri, ari na ho haba akavuyo n’ibindi bintu bibi byose.+

17 Ariko ubwenge buva mu ijuru, mbere na mbere buraboneye,+ kandi ni ubw’amahoro,+ burangwa no gushyira mu gaciro,+ buba bwiteguye kumvira, bwuzuye imbabazi n’ibikorwa byiza,+ ntibusumbanya abantu,+ kandi ntibugira uburyarya.+ 18 Byongeye kandi, abantu babana neza n’abandi, batuma habaho amahoro+ kandi ibyo bituma bakora ibikorwa bikiranuka.+

4 None se muri mwe, ubushyamirane buturuka he, kandi se intonganya zituruka he? Ese ntibiterwa n’uko muba mushaka guhaza irari ry’umubiri ribarwaniramo?*+ 2 Murifuza, nyamara nta cyo mubona. Mukomeza kwica no kurarikira, nyamara nta cyo mushobora kubona. Mukomeza kurwana no gushyamirana.+ Nta kintu mugeraho kubera ko mudasaba. 3 N’iyo musabye ntimuhabwa, kubera ko musaba mufite intego mbi yo gukoresha ibyo mwasabye mushaka cyane guhaza irari ry’umubiri.

4 Mwa bantu mwe muhemukira Imana,* ese ntimuzi ko kuba incuti y’isi ari ukuba umwanzi w’Imana? Nuko rero, umuntu wese wifuza kuba incuti y’isi, aba yigize umwanzi w’Imana.+ 5 Cyangwa se mutekereza ko ibyanditswe bivugira ubusa biti: “Umutima wacu uradushuka, ugatuma turarikira ibintu binyuranye?”+ 6 Icyakora, ineza ihebuje* Imana igaragaza irakomeye cyane. Ni yo mpamvu ibyanditswe bigira biti: “Imana irwanya abishyira hejuru,+ ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ineza yayo ihebuje.”+

7 Nuko rero, mujye mwubaha Imana cyane,+ ariko murwanye Satani,*+ na we azabahunga.+ 8 Mwegere Imana na yo izabegera.+ Mwa banyabyaha mwe, nimureke gukora ibintu bibi.+ Namwe mutazi gufata imyanzuro mureke gushidikanya.+ 9 Nimubabare, mugire agahinda kenshi kandi murire.+ Ibitwenge byanyu bihinduke amarira, kandi ibyishimo byanyu bihinduke agahinda. 10 Mujye mwicisha bugufi imbere ya Yehova,*+ na we azabahesha icyubahiro.+

11 Bavandimwe, mureke kuvuga nabi bagenzi banyu.+ Uvuga nabi umuvandimwe we cyangwa agacira urubanza umuvandimwe we, aba arwanyije amategeko kandi aba ayaciriye urubanza. Niba rero ucira amategeko urubanza, uba udakurikiza amategeko, ahubwo uba uri umucamanza. 12 Imana ni yo yonyine Itanga Amategeko ikaba n’Umucamanza.+ Ni yo ishobora gukiza cyangwa ikarimbura.+ None se ubwo, uri nde wowe ucira urubanza mugenzi wawe?+

13 Yemwe abavuga muti: “Uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mujyi runaka tumareyo umwaka, kandi tuzacuruza twunguke,”+ 14 nyamara mutazi uko ejo ubuzima bwanyu buzaba bumeze!+ Mumeze nk’igihu kiboneka umwanya muto ubundi kikigendera.+ 15 Ahubwo mwari mukwiriye kuvuga muti: “Yehova nabishaka+ tuzabaho, kandi tuzakora iki cyangwa kiriya.” 16 Ariko aho kubigenza mutyo muba muri kwiyemera kandi mukirarira. Bene uko kwirata kose ni kubi. 17 Ubwo rero, niba umuntu azi gukora ibikwiriye ariko ntabikore, aba akoze icyaha.+

5 Yemwe mwa bakire mwe, nimurire kandi mugire agahinda kenshi bitewe n’imibabaro igiye kubageraho.+ 2 Ubutunzi bwanyu bwarangiritse* kandi n’imyenda yanyu yariwe n’udukoko.+ 3 Zahabu yanyu n’ifeza yanyu byariwe n’umugese, kandi uwo mugese ni wo uzaba umuhamya wo kubashinja kandi uzangiza imibiri yanyu. Ibyo mwibikiye bizaba nk’umuriro mu minsi y’imperuka.+ 4 Ibihembo by’abakozi basaruye imirima yanyu mwarabibimye. Abo basaruzi bakomeza gutabaza, kandi amajwi yabo yageze mu matwi ya Yehova* nyiri ingabo.+ 5 Ku isi mwabayeho mu iraha kandi mwatwawe n’ibinezeza. Imitima yanyu imeze nk’amatungo akomeza kubyibuha kugeza ku munsi wo kubagwa.+ 6 Mwaciriye urubanza umukiranutsi kandi muramwica. Mumenye ko Imana ibarwanya.

7 Nuko rero bavandimwe, mwihangane kugeza mu gihe cyo kuhaba k’Umwami.*+ Dore umuhinzi akomeza gutegereza umusaruro w’agaciro kenshi w’ibyo yahinze. Akomeza kwihangana agategereza imvura y’umuhindo* n’iy’itumba.*+ 8 Namwe rero mukomeze kwihangana,+ kandi mushikame kuko kuhaba k’Umwami kwegereje.+

9 Bavandimwe, ntimukagire abo mwitotombera kugira ngo mudacirwa urubanza.+ Dore umucamanza ari hafi guca urubanza.* 10 Bavandi, ku birebana no kwemera kugirirwa nabi+ no kwihangana,+ mujye mwigana abahanuzi bahanuye mu izina rya Yehova.+ 11 Tuzi neza ko abihangana ari bo bahabwa imigisha.*+ Mwumvise uko Yobu yihanganye+ kandi mwabonye ibyo Yehova yamukoreye nyuma yaho.+ Ibyo bigaragaza ko Yehova afite urukundo rurangwa n’ubwuzu* akaba n’umunyambabazi.+

12 Ariko ikiruta byose bavandimwe, mureke kurahira rwose, mwaba murahira ijuru cyangwa isi, cyangwa indi ndahiro iyo ari yo yose. Ahubwo “Yego” yanyu ijye iba yego, na “Oya” yanyu ibe oya,+ kugira ngo Imana itazabacira urubanza.

13 Ese muri mwe hari uhanganye n’ibibazo? Nakomeze asenge.+ Ese muri mwe hari unezerewe? Naririmbe za zaburi.+ 14 Ese muri mwe hari urwaye? Natumire abasaza b’itorero,+ na bo basenge bamusabira, bamusige amavuta*+ mu izina rya Yehova. 15 Isengesho rivuganywe ukwizera rizatuma umurwayi* akira, kandi Yehova azamuhagurutsa. Niba yaranakoze ibyaha, azabibabarirwa.

16 Nuko rero, mujye muvuga ibyaha mwakoze+ kandi musenge musabirana, kugira ngo mukire. Iyo umukiranutsi asenze yinginga, isengesho rye rigira imbaraga nyinshi.+ 17 Eliya yari umuntu umeze nkatwe,* nyamara yasenze asaba ko imvura itagwa, kandi koko imvura yamaze imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa mu gihugu.+ 18 Hanyuma yongera gusenga, maze imvura iragwa kandi imyaka yera mu gihugu.+

19 Bavandimwe, nihagira umuntu wo muri mwe uyoba akareka ukuri yamenye maze undi akamugarura, 20 mumenye ko umuntu ugaruye uwo munyabyaha akareka gukora ibibi+ azaba amukijije urupfu, kandi azaba atumye ababarirwa ibyaha byinshi.+

Cyangwa “nta we ijya icyurira.”

Ni igihe umuyaga mwinshi uba uhuha mu nyanja maze amazi akiterera hejuru, akagenda yikoza hirya no hino.

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “azapfa.”

Cyangwa “ari umunyedini.”

Cyangwa “idini rishimisha Imana.”

Cyangwa “imbabazi zitsinda urubanza zikarwishima hejuru.”

Reba Umugereka wa A5.

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Reba Umugereka wa A5.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ibyifuzo bishingiye ku bwikunde.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “riri mu ngingo zanyu.”

Cyangwa “mwa basambanyi mwe.”

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Cyangwa “Umubi.”

Reba Umugereka wa A5.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bwaraboze.”

Reba Umugereka wa A5.

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ukuhaba.”

Ni imvura yagwaga hagati y’ukwezi kwa 10 n’ukwa 11.

Ni imvura yagwaga ahagana hagati mu kwezi kwa gatatu.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagaze ku rugi.”

Cyangwa “bagira ibyishimo.”

Cyangwa “agira impuhwe nyinshi.”

Uko bigaragara aha byerekeza ku buryo bakoresha ijambo ry’Imana.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Umuntu ufite intege nke.”

Cyangwa “yari umuntu ufite ibyiyumvo nk’ibyacu.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze