Amagambo y’ibanze
Kumenya ko iyi si yacu yugarwijwe n’akaga, ntibisaba ko waba uri umuhanga muri siyansi. Amazi meza, inyanja, amashyamba n’umwuka duhumeka byarangiritse. None se ubwo iyi isi yacu izahoraho? Menya impamvu twakwizera ko ibintu bizamera neza mu gihe kizaza.