IGICE CYA 1
Kuva ku irema kugeza ku mwuzure
Ijuru n’isi bikomoka he? Izuba, ukwezi, inyenyeri kimwe n’ibintu byinshi biri kuri iyi si, byabayeho bite? Bibiliya itanga igisubizo cy’ukuri ivuga ko byaremwe n’Imana. Ni yo mpamvu igitabo cyacu gitangirwa n’inkuru zo muri Bibiliya zivuga iby’irema.
Turamenya ko ibiremwa bya mbere by’Imana ari abantu bataboneka basa na yo mu rugero runaka. Bari abamarayika. Ariko isi yaremewe abantu nkatwe. Ni yo mpamvu Imana yaremye umugabo n’umugore bitwaga Adamu na Eva maze ikabashyira mu busitani bwiza cyane bwa Edeni. Ariko ntibayumviye, bituma babwirukanwamo.
Kuva ku irema kugera ku mwuzure, hahise imyaka 1.656. Icyo gihe cyabayemo abantu babi benshi. Mu ijuru hari abantu b’imyuka batabonwa n’amaso, ari bo Satani n’abamarayika be babi. Ku isi, hari Kayini n’abandi bantu benshi babi, barimo abantu bari bafite imbaraga zidasanzwe. Ariko hariho n’abantu beza, nka Abeli, Henoki na Nowa. Mu gice cya mbere tuzasoma iby’abo bantu n’ibyabayeho muri icyo gihe.