ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 11
  • Umukororombya wa mbere

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umukororombya wa mbere
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Abantu umunani bararokotse
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Mbese, iyi si izongera kurimburwa n’amazi?
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • Ese inkuru ivuga iby’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa yaba ari impimbano?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Umuburo duhabwa n’ibyabaye mu gihe cyahise
    Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 11
Umukororombya wa mbere uboneka, inkuge ya Nowa ihagaze ku butaka bwumutse

Inkuru ya 11

Umukororombya wa mbere

UZI igikorwa cya mbere Nowa yakoze igihe we n’umuryango we bavaga mu nkuge? Yatuye Imana ituro. Iyi shusho irakwereka Nowa arimo atamba igitambo. Yatanze iryo turo ry’amatungo ngo ashimire Imana kuba yararokoye umuryango we mu mwuzure w’isi yose.

Ese Yehova yaba yarishimiye icyo gitambo? Yego rwose. Kandi yanasezeranyije Nowa ko atari kuzongera kurimbuza isi umwuzure.

Nowa n’umuryango we batamba igitambo cyo gushimira Yehova

Bidatinze, isi yarumutse maze Nowa n’umuryango we batangira ubuzima bushya hanze y’inkuge. Imana ibaha umugisha irababwira iti ‘mwororoke, mugwire maze mwuzure isi.’

Ariko nyuma y’aho, abantu bari kumva iby’umwuzure bashoboraga gutinya ko icyo cyago cyakongera kubaho. Ni yo mpamvu Imana yabahaye ikimenyetso cyari kuzajya kibibutsa isezerano ryayo ryo kutazongera kurimbuza isi umwuzure. Waba uzi icyo ari cyo? Ni umukororombya.

Iyo imvura imaze kugwa maze izuba rikava, ni bwo umukororombya ukunze kugaragara. Umukororombya ugira amabara menshi kandi meza. Ese waba warawubonye? Kandi se witegereje uyu uri kuri iyi shusho?

Imana yaravuze iti ‘ntanze isezerano ry’uko abantu n’inyamaswa bitazongera na rimwe kurimbuzwa umwuzure. Nshyize umukororombya wanjye mu bicu. Umukororombya nugaragara, nzajya nywubona maze nibuke isezerano ryanjye.’

Bityo rero, ni iki umukororombya utwibutsa? Utwibutsa isezerano ry’Imana ryo kutazongera kurimbuza isi umwuzure.

Itangiriro 8:18-22; 9:9-17.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze