ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 110
  • Timoteyo, umufasha mushya wa Pawulo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Timoteyo, umufasha mushya wa Pawulo
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Timoteyo yari yiteguye kandi afite ubushake bwo gukorera abandi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • “Umwana wanjye mu Mwami, uwo nkunda kandi w’indahemuka”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Pawulo na Timoteyo
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Timoteyo—“Umwana Wanjye Nyakuri Nibyariye mu byo Kwizera”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 110
Pawulo na Timoteyo

INKURU YA 110

Timoteyo, umufasha mushya wa Pawulo

UMUSORE ureba hano uri kumwe n’intumwa Pawulo ni Timoteyo. Timoteyo yabaga i Lusitira hamwe n’umuryango we. Nyina yitwaga Unike, naho nyirakuru akitwa Loyisi.

Ubu bwari ubwa gatatu Pawulo agera i Lusitira. Mbere y’umwaka umwe, cyangwa urenga, ni bwo Pawulo na Barinaba bari barahageze ku ncuro ya mbere bari mu rugendo rwo kubwiriza. Ubu bwo ariko Pawulo yagarutse ari kumwe n’incuti ye Sila.

Uzi icyo Pawulo yarimo abwira Timoteyo? Yaramubajije ati ‘ese wakwemera kwifatanya natwe, jye na Sila, ukadufasha kubwiriza abantu bo mu turere twa kure?’

Timoteyo yarashubije ati ‘yee, ndabyemeye.’ Hashize igihe gito, Timoteyo yasize umuryango we maze ajyana na Pawulo na Sila. Mbere yo gusuzuma iby’urugendo rwabo ariko, reka turebe icyabaye kuri Pawulo. Hari hashize imyaka igera kuri 17 Yesu amubonekeye mu nzira ajya i Damasiko.

Wibuke ko Pawulo yari yarigeze kujya i Damasiko ajyanywe no kugirira nabi abigishwa. Ariko noneho na we ubwe yari yarabaye umwigishwa! Hanyuma, hari abanzi baje gucura umugambi wo kumwica kuko batishimiraga ko yigisha ibyerekeye Yesu. Ariko abigishwa bamufasha guhunga. Bamushyize mu gitebo maze bamumanurira ku nkike z’umudugudu inyuma.

Nyuma y’aho, Pawulo yagiye kubwiriza muri Antiyokiya. Aho ni ho abigishwa ba Yesu bitiwe Abakristo ku ncuro ya mbere. Hanyuma, Pawulo na Barinaba bavuye muri Antiyokiya maze boherezwa mu bihugu bya kure. Umwe mu midugudu bagiyemo ni Lusitira, iwabo wa Timoteyo.

None dore nyuma y’igihe kigera ku mwaka, Pawulo yari agarutse i Lusitira, mu rugendo rwe rwa kabiri. Igihe Timoteyo yajyanaga na Pawulo na Sila, waba uzi aho bagiye? Reka turebe hamwe muri aho hantu kuri iyi karita.

Ikarita y’uturere Pawulo na Timoteyo bagiyemo

Mbere na mbere, bagiye mu mudugudu wa Ikoniyo wari uri hafi y’aho bari bari, hanyuma bajya mu wundi mudugudu witwaga Antiyokiya. Nyuma y’aho bagiye i Tirowa, hanyuma bajya i Filipi, i Tesalonike n’i Beroya. Urabona Atenayi ku ikarita? Pawulo yarahabwirije. Nyuma y’ibyo, bamaze umwaka n’igice babwiriza mu mudugudu w’i Korinto. Hanyuma, bahagaze gato muri Efeso, nyuma bagaruka i Kayisariya banyuze mu bwato, bakomeza urugendo bajya muri Antiyokiya aho Pawulo yabaga.

Bityo, Timoteyo yagenze ibirometero amagana n’amagana afasha Pawulo kubwiriza “ubutumwa bwiza” no gutangiza amatorero menshi ya gikristo. Ese nukura, uzaba umukozi w’Imana w’indahemuka nka Timoteyo?

Ibyakozwe 9:19-30; 11:19-26; kuva ku gice cya 13 kugeza ku cya 17; 18:1-22.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze