Indirimbo ya 68
Imbabazi z’Imana
1. Twe Abakristo b’ukuri,
Tugirire impuhwe
Abantu bose dukunda,
Hamwe n’abo tutazi.
Umwigisha wacu,
Yabyumvikanishije
Muri rwa rugero.
Abumva barahirwa!
2. Umusamariya umwe
Wajyaga i Yeriko,
Yageze ku Muyahudi
Wari wanegekaye.
Yaramufashije,
Areka urwikekwe.
Yubashye Imana
Bitewe n’urukundo.
3. Ukeneye ubufasha,
Ni we mugenzi wacu.
Imana ntirobanura,
Iha bose ku buntu.
Ni Incuti yacu.
Irangwa n’imbabazi.
No kugira neza.
Tujye tuyiringira.
4. Bagenzi bacu twabaha
Ibyo kurya n’ibindi.
Ariko hari ikindi
Cy’ingenzi kurushaho.
Tuzabagezaho
Iby’Ubwami bw’Imana
N’inzira y’ukuri
Na bo bayisingize.