Indirimbo ya 185
Umuzuko ni uburyo bwuje urukundo bwashyizweho n’Imana
1. Umuzuko w’abantu ni
Impuhwe z’Imana,
Urupfu rwa Yesu ni rwo
Rukundo rw’Imana.
‘Habanza ‘umukumbi muto’;
’Kamba ry’ubuzima.
Nibapfa ari abizerwa,
Bazanategeka.
2. N’icyo ‘gicu cy’abahamya,’
Gihabwa ubuzima.
‘Umuzuko mwiza’ cyane
Basezeranyijwe.
Kandi “izindi ntama” na zo
Zipfa ubu ngubu
Zo zizabanza kuzurwa
Zisingiza Imana.
3. Abari mu mva bibukwa
Bumve ijwi rya Yesu
Bishimire Paradizo
Bo na cya gisambo.
Nyuma y’imyaka igihumbi
Habe igeragezwa;
Ngo abarwanya Satani
Bahabwe imigisha.
4. Abo mu “mukumbi muto”
N’abo “izindi ntama,”
Bwira ababuze ababo
Ko bazababona.
Umwami yadutegetse
Imirimo myiza.
Urupfu nta bwo rubasha
Kuvutsa iyo mpano.