Igice cya 38
Mbese, Yohana Yaba Yarabuze Ukwizera?
YOHANA Umubatiza, icyo gihe wari umaze hafi umwaka muri gereza, yagejejweho inkuru ihereranye no kuzurwa k’umuhungu w’umupfakazi w’i Nayini. Ariko kubera ko Yohana yifuzaga ko Yesu ubwe amwibwirira icyo ibyo byasobanuraga, yohereje babiri mu bigishwa be kugira ngo bamubaze bati “mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?”
Icyo kibazo cyasaga n’aho gitangaje, cyane cyane ko mu myaka hafi ibiri yari ishize, igihe Yohana yabatizaga Yesu, yabonye umwuka w’Imana umumanukiraho kandi akumva n’ijwi ryayo rivuga ko imwishimira. Ikibazo Yohana yabajije gishobora gutuma bamwe bavuga ko ukwizera kwe kwari kwaragabanutse. Ariko ibyo si ko byari bimeze. Yesu ntiyari kuvuga Yohana neza cyane nk’uko icyo gihe yabigenje, iyo Yohana aza kuba yaratangiye kugira ugushidikanya. None se, kuki Yohana yabajije icyo kibazo?
Yohana ashobora kuba yarashakaga gusa ko Yesu amuha igihamya kigaragaza ko ari We Mesiya. Ibyo byari gutera Yohana inkunga cyane, ubwo yari arimo ababarira muri gereza. Ariko uko bigaragara, hari izindi mpamvu zatumye Yohana abaza icyo kibazo. Ashobora kuba yarashakaga kumenya niba hari undi wari kuza, umusimbura mu buryo runaka, wari kuzasohoza mu buryo bwuzuye ibintu byose byari byarahanuwe Mesiya yari kuzakora.
Dukurikije ubuhanuzi bwa Bibiliya Yohana yari asanzwe azi neza, Uwasizwe n’Imana yari kuzaba umwami, umukiza. Nyamara, Yohana yari agifunzwe, ndetse amezi menshi nyuma yo kubatizwa kwa Yesu. Uko bigaragara rero, Yohana yari arimo abaza Yesu ati ‘ni wowe se koko uzashyiraho Ubwami bw’Imana ukoresheje imbaraga zikomeye, cyangwa hari undi, uzagusimbura, tugomba kwitega ko azasohoza ubuhanuzi bwose buhebuje buhereranye n’ikuzo rya Mesiya?’
Aho kubwira abigishwa ba Yohana ati ‘ni jyewe rwose wagombaga kuza!,’ ako kanya Yesu yabigaragaje mu buryo butangaje akiza abantu benshi indwara z’uburyo bwose. Hanyuma, yabwiye abo bigishwa ati “nimugende mubwire Yohana ibyo mubonye n’ibyo mwumvise. Impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.”
Mu yandi magambo, ikibazo cya Yohana gishobora kuba cyarumvikanishaga ko yari yiteze ko Yesu yakora byinshi kurusha ibyo yari arimo akora, kandi ko wenda yari no kumufunguza. Ariko kandi, Yesu yari arimo abwira Yohana ko atagombaga gutegereza ibindi bitangaza birenze ibyo Yesu yari arimo akora.
Abigishwa ba Yohana bamaze kugenda, Yesu yabwiye iyo mbaga y’abantu ko Yohana ari we ‘nteguza’ ya Yehova yahanuwe muri Malaki 3:1, akaba nanone ari we muhanuzi Eliya uvugwa muri Malaki 3:23, 24 (4:5, 6 muri Biblia Yera). Bityo rero, yashimagije Yohana avuga ko yari kimwe n’undi muhanuzi uwo ari we wese wabayeho mbere ye, agira ati “ndababwira ukuri yuko mu babyawe n’abagore hatigeze kubaho umuntu uruta Yohana Umubatiza: ariko umuto mu bwami bwo mu ijuru aramuruta. Uhereye ku gihe cya Yohana Umubatiza ukageza none, ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga.”
Aha ngaha, Yesu yari arimo agaragaza ko Yohana atazaba mu Bwami bwo mu ijuru, kubera ko umuto muri bwo aruta Yohana. Yohana yateguriye Yesu inzira, ariko yapfuye mbere y’uko Kristo agirana isezerano n’abigishwa be ryo kuzategekana na we mu Bwami bwe. Ni yo mpamvu Yesu yavuze ko Yohana atazaba mu Bwami bwo mu ijuru. Ahubwo, azaba umuyoboke w’Ubwami bw’Imana wo ku isi. Luka 7:18-30; Matayo 11:2-15.
▪ Kuki Yohana yabajije niba Yesu ari We wagombaga kuza cyangwa niba bari gutegereza undi?
▪ Ni ubuhe buhanuzi Yesu yavuze ko Yohana yasohoje?
▪ Kuki Yohana Umubatiza atazabana na Yesu mu ijuru?